Blog

  • Umusarani wa dumburi Juvenal yavuze ko ari wo yajugunyemo Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Mvukiyehe Juvenal nyuma yo gutsinda Rayon Sports umukino wa 6 muri 7 iheruka kubahuza ubu noneho ngo yayijugunye mu musarani wa dumburi.

    Ejo hashize Rayon Sports yakinaga na Kiyovu Sports umukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-23.

    Ni umukino warangiye Kiyovu Sports iwutsinze ibitego 2-1, iba intsinzi ya 6 mu mikino 7 iheruka guhuza aya makipe aho undi umwe bawunganyije.

    Juvenal, perezida wa Kiyovu Sports warahiriye ko mu gihe akiri perezida w’iyi kipe Rayon Sports itazigera imutsinda, yari amaze iminsi agaruka mu itangazamakuru cyane kubera andi magambo yatangaje kuri ruhago y’u Rwanda.

    Ahanini bishingiye ku magambo yatangaje ko gushora amafaranga mu mupira w’amaguru mu Rwanda ari nko kuyajugunya mu musarani wa dumburi umwe wo mu cyaro.

    Yavuze ko nubwo abantu babifashe nabi ariko na none umusarani yavugaga ari wo ajugunyemo Rayon Sports ndetse itazawikuramo.

    Ati “Mu cyumweru cyashize mwabonye ukuntu banyibukije ibintu by’imisaraba, ariko hari ijambo nigeze kuvuga nubwo abantu barifashe nabi, hari dumburi navuze, reka nyisubiremo, iriya dumburi nashakaga kuyivugira kuri Rayon.”

    “Ngira ngo tumaze kubadumbura ku buryo buhagije, baraduhambye ubu rero natwe tubadumbuye hahandi navuze (mu musarani), kugira ngo bazivaneyo byararangiye.”

    Uyu mugabo uheruka gusezera ku mwanya wo kuyobora Kiyovu Sports, yabajijwe niba nyuma y’ibi byishimo ashobora kwisubiraho, yavuze ko ibyo abantu bategereza inama y’inteko rusange iri muri uku kwezi.

    Mvukiyehe Juvenal yavuze ko Rayon Sports yayijungunye muri dumburi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umusarani-wa-dumburi-juvenal-yavuze-ko-ari-wo-yajugunyemo-rayon-sports

  • Ibyo navuze ntabwo ndisubiraho, murabeho – Munyakazi Sadate yasezeye muri ruhago #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yasezeye muri ruhago nyuma y’uko Kiyovu Sports yongeye kubatsinda.

    Mu Kwakira 2022 ubwo Kiyovu Sports yari imaze gutsinda Rayon Sports ikayitwara igikombe cya Made in Rwanda, Sadate yatangaje ko niyongera kubatsinda azahita asezera muri ruhago.

    Icyo gihe yagize ati “Iyo urebye iyi foto ubonamo ishusho y’ikipe imaze imyaka 30 idakora ku gikombe! N’ubwo iki atari igikombe cyo kwivugiraho imyato, Bwana Juvenal ndashaka nkuhe ubu butumwa, utugambo wavuze dukanguye Umwami, niwongera kudutsinda muri iyi shampiyona nzahita nsezera ku mupira.”

    Yakomeje agira ati “Kiyovu Sports n’abafana bacye ugira, twaraguhariye ngo na we wongere utware ibikombe uhitamo icya Made In Rwanda ayo ni amahitamo ya we, gusa mbisubiyemo niwongera kudutsinda muri iyi shampiyona nzasezera burundu muri ruhago. Ngiye kubabaza abayovu mwese aho muva mukagera.”

    Ejo aya makipe yari yongeye guhura mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona ya 2022-23 maze Kiyovu Sports itsinda Rayon Sports 2-1, iba intsinzi ya 6 mu mikino 7 iheruka kubahuza ni mu gihe banganyije umukino umwe.

    Nyuma y’uyu mukino Munyakazi Sadate yagize ati “ibyo natangaje kugeza ubu ntacyo ndahindura ku byo natangaje.”

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kandi yagize ati “byakozwe kandi murabeho.”

    Ibi bivuze ko atazongera kugaruka kureba umupira kuri Stade nubwo yaguze itike y’umwaka ya Rayon Sports na Kiyovu Sports ndetse ntazongera gukora ibikorwa byose bimuhuza n’umupira w’amaguru.

    Munyakazi Sadate yamenyekanye muri 2019 ubwo yinjiraga muri Rayon Sports nk’umuntu uyifasha bya hafi nyuma aza no gutorerwa kuyiyobora, yaje kweguzwa muri Nzeri 2020.

    @SCKiyovuSports n’abafana bacye ugira, twaraguhariye ngo nawe wongere utware ibikombe uhitamo icya MADE In RWANDA ayo ni amahitamo yawe, gusa mbisubiyemo niwongera kudutsinda muri iyi Championnat nzasezera burundu muri ruhago. Ngiye kubabaza abaYOVU mwese aho muva mukagera. Point

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) October 12, 2022

    Done and Bye

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) November 11, 2022

    Munyakazi Sadate yasezeye muri ruhago y’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyo-navuze-ntabwo-ndisubiraho-murabeho-munyakazi-sadate-yasezeye-muri-ruhago

  • Amakuru mashya kuri Dosiye y’umugabo ‘Wabeshye’ Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Muhizi yakatiwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo 2022 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, aho byemejwe ko akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

    Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma yo yo kubeshya Perezida wa Repubulika ko yimwe ibyangombwa by’ubutaka, ubwo yahabwaga umwanya wo kugeza ibibazo bye kuri Perezida wa Repubulika mu ruzinduko aherutse kugirira mu Karere ka Nyamasheke.

    Yafunzwe ku wa Kuya Nzeri 2022, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwavugaga ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Muhizi yabeshye ahubwo yanze kuva mu nzu nyuma yo gutsindwa urubanza agategekwa n’Urukiko kuyivamo.

    Iperereza ryagaragaje ko iyo nzu yari yaratanzwe nk’ingwate y’umwenda wa miliyoni 31 Frw Rutagengwa Jean Léon yari yarafashe muri BNR.

    Ibyaha Muhizi akurikiranyweho ni ugutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera no gukoresha inyandiko mpimbano biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 262 na 276 z’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Ku cyaha cyo gutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera, kimuhamye yahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500 000Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ku cyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano kimuhamye yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Nubwo bimeze bityo ariko Muhizi icyangombwa bivugwa ko ari igihimbano ngo cyanditse ku mazina ya Niyibigira Alphonsine akaba umugore w’umugabo baguze na Muhizi iyo nzu.

    Urukiko rwanzuye ko Niyibigira Alphonsine nawe wari mu baburana kuri iki cyangombwa cy’igihimbano arekurwa akazajya yitaba urukiko buri wa gatatu wa buri cyumweru ariko Muhizi we agafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Mu iburanisha ryatambutse Muhizi yakunze kumvikana avuga ko kuba afunze habayemo ubugambanyi, aho yakunze kugaruka ku wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihuhugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wari wahawe gukemura iki kibazo mu gihe cy’iminsi ibiri.

    Muhizi yari yaregeye Perezida wa Repubulika Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) igihe yari mu gikorwa cyo gusura abaturage mu Karere ka Nyamasheke ku itariki ya 7 Kanama 2022, avuga ko BNR yamwambuye umutungo we ugizwe n’inzu yari yaraguze n’uwahoze ari umukozi wa BNR witwa Rutagengwa Jean Léon mu 2015, nyuma ngo yo kubaza muri RDB bakamubwira ko iyo nzu itari ingwate ya banki.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amakuru-mashya-kuri-Dosiye-y-umugabo-Wabeshye-Perezida-Kagame

  • Ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri yo ku wa 11 Ugushyingo 2022 #rwanda #RwOT

    1 . Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukwakira 2022.

    2. Inama y’Abaminisitiri yemeje amasaha y’amasomo mu mashuri n’amasaha y’akazi ku bakozi mu Rwanda, hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi, kongera umusaruro ukomoka ku kazi no kunoza imibereho myiza y’umuryango, ku buryo bukurikira :

    . Mu mashuri, amasomo azajya atangira saa mbiri n’igice za mu gitondo (8:30 am) ageze saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00pm).

    . Ku bakozi, amasaha y’akazi ku munsi ni umunani (8), guhera saa tatu za mu gitondo (9:00 am) kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 pm) hatabariwemo isaha imwe y’ikiruhuko. Hagati ya saa mbiri (8:00 am) na saa tatu za mu gitondo (9:00 am), abakozi bashobora gukora bifashishije ikoranabuhanga, cyangwa bakitabira akazi aho bakorera mu gihe hari impamvu yihutirwa.

    Serivisi z’ingenzi zihabwa abaturage zizakomeza gutangwa mu masaha yose y’umunsi. Uyu mwanzuro uzatangira gushyirwa mu bikorwa guhera muri Mutarama 2023. Amabwiriza arambuye ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingengabihe nshya y’amasomo ku banyeshuri n’amasaha y’akazi ku bakozi azatangwa na Minisiteri zibishinzwe.

    3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida ritanga imbabazi ku bagororwa 12 bakatiwe n’inkiko nyuma yo guhamwa n’ibyaha binyuranye n’Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe ku bantu 802 bahamwe n’ibyaha binyuranye.

    4. Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko n’amateka bikurikira :

    . Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Abarabu Itsura Amajyambere mu by’Ubukungu muri Afurika, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo gusana umuhanda wa Nyacyonga-Mukoto.

    . Iteka rya Perezida rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’Umurenge, Akagari n 'Umudugudu.

    . Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho sitati yihariye igenga abagize Urwego Rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu Gucunga Umutekano (DASSO).

    . Iteka rya Minisitiri rigena ibigenerwa abanyeshuri n’inguzanyo yo kwiga.

    . Amabwiriza ya Minisitiri ashyiraho insimburamubyizi n’amafaranga y’urugendo ku bagize mama Njyanama y’Umurenge n’amafaranga y’insimburamubyizi ahabwa abagize mama Njyanama y’Akagari.

    5. mama y’Abaminisitiri yemeje porogaramu n’ingamba zikurikira :

    . Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga cyo kurengera Ibidukikije 'Green Climate Fund', yerekeranye n’uburenganzira bwihariye n’ubudahangarwa by’Ikigega Mpuzamahanga cyo Kurengera ibidukikije.

    . Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango ushinzwe Itumanaho muri Afurika y’Iburasirazuba.

    . Gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe.

    . Gahunda y’Igihugu y’uburyo abaturage bo mu ngo zifite amikoro make bivana mu bukene mu buryo burambye.

    . Gahunda ivuguruye ya VUP Umurenge.

    . Gahunda yo kwishyuza abahawe inguzanyo ya buruse, amafaranga yishyuwe agashyirwa mu kigega kizajya gifasha abanyeshuri kugura mudasobwa zigendanwa (laptops).

    6. Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano akurikira :

    . Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Bihongora Hydropower Limited yo kubaka no gucunga urugomero rw’amashanyarazi ruzatanga Megawati 4,22 (4.22mw) ku mugezi wa Bihongora mu Karere ka Rubavu.

    . Amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Trace Global yerekeranye no kwakira mu Rwanda itangwa ry’ibihembo bizwi nka Trace Awards hamwe n’iserukiramuco ry’ibikorwa bitandukanye.

    . Amasezerano yo kugurisha imigabane Akarere ka Burera gafite muri Burera College of Trade, ikegukanwa na Noguchi Holdings Ltd.

    . Amasezerano yo kugurisha Hoteli y’Akarere ka Burera yitwa 'Burera Beach Resort Hotel', ikegukanwa na La Paillotte Ltd.

    7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Abahagarariye ibihugu by’amahanga mu Rwanda n’uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu mahanga bakurikira :

    Ambasaderi/ High Commissioner

    . Bwana Asian Alper Yüksel, Ambasaderi wa Repubulika ya Turukiya (Türkiye) mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

    . Bwana Nicholaos Manolis, High Commissioner wa Repubulika ya Shipule (Cyprus) mu Rwanda, afite icyicaro i Doha.

    Uhagarariye inyungu z’Igihugu (Honorary Consul)

    . Bwana Prajwal Jung Pandey, Uhagarariye inyungu za Repubulika y’u Rwanda i Kathmandu muri Nepal.

    8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira :

    Muri Sena

    . Maurice Kabandana, Director of Communication Unit

    . Joseph Migambi, Table Officer

    Muri Minisiteri y’Ubuzima

    . Amanda Rurangwa, Chief Technical Advisor

    Mu Kigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda

    . Jean Prosper Welcome Mbonyimfura, Good Manufacturing Practices and Good

    Laboratory Practices Analyst

    . Ines Uwineza, Director of Medicines and Cosmetics Testing Unit

    . Alain Nyirimigabo Katembezi, Director of Food Testing Unit

    Muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda

    . Cassien Karangwa, Director of Trade Promotion Unit

    Mu Rwego rushinzwe Ubutasi ku Mari

    . Doreen Mutesi, Director of Administration and Finance Unit

    Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Ku rengera Umuguzi

    . Ildephonse Niragire, Director of Farm Products and Processes Inspection Unit

    . Ephrem Charite, Director of Human Resources and Administration Unit

    . Robert Mugisha, Director of Registration and Licensing Unit

    . Joseph Mutabazi, Director of Industrial Products and Market Surveillance Unit

    Mu Kigo cy’Igihugu gishirtzwe Guteza imbere Amakoperative

    . Emmanuel Usengimana, Director of Financial Services Cooperatives Development and Sustainability Unit

    Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco

    . Jean Nepomuscène Ngwije, Director of Delinquency Prevention and Reintegration Unit.

    . Jean Marie Vianney Niyitegeka, Director of Social and Health Rehabilitation Unit

    . Colette Zigama, Director of Administration and Finance

    . Jean Damascène Nshimiyimana, Director of Health and Social Rehabilitation Unit at Iwawa Rehabilitation Center (IRC)

    . Jean Noel Nzamwita, Director of Health and Social Rehabilitation Unit at Nyamagabe Rehabilitation Center (NRC)

    Mu Ntara y’Iburasirazuba

    . Richard Ndahiro, Director of Planning and Budgeting Unit.

    9. Mubindi :

    . Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda nThshingano Mboneragihugu yamenyesheje inama y’Abaminisitiri ko guhera ku itariki ya 14 Ugushyingo 2022 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2023, mu Turere twose hateganyijwe igikorwa cy’Urugerero rw’Inkomezabigwi.

    . Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 18 Ugushyingo 2022 hateganyijwe Umunsi Nyafurika ngarukamwaka w’Inganda. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni 'Duteze imbere Inganda muri Afurika : Icyerekezo gishya cy’inganda zigamije kugera ku iterambere nrambye mu by’ubukungu.

    . Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje mama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 9 Ukuboza 2022, u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya ruswa.

    Bikorewe i Kigali, ku wa 1 1 Ugushyingo 2022.

    Dr. Edouard Ngirente

    Minisitiri w’Intebe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ibyemezo-by-Inama-y-abaminisitiri-yo-ku-wa-11-Ugushyingo-2022

  • Impinduka ku Masaha y’Akazi mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ni amabwiriza agomba gutangira kubahirizwa muri Mutarama 2023, akazagabanya amasaha y’akazi kuko katangiraga saa moya za mu gitondo nko mu nzego za leta ahandi kagatangira saa mbili, kagasozwa saa kumi n’imwe.

    Uretse akazi gasanzwe, mu mashuri naho amasomo azajya atangira saa mbiri n’igice za mu gitondo (8:30 am) ageze saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00pm).

    Ni icyemezo inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje ko cyafashwe “hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi, kongera umusaruro ukomoka ku kazi no kunoza imibereho myiza y’umuryango.”

    Imyanzuro y’iyi nama ivuga ko ku bakozi, amasaha y’akazi ku munsi ni umunani (8), guhera saa tatu za mu gitondo (9:00 am) kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 pm) hatabariwemo isaha imwe y’ikiruhuko.

    Ikomeza iti “Hagati ya saa mbiri (8:00 am) na saa tatu za mu gitondo (9:00 am), abakozi bashobora gukora bifashishije ikoranabuhanga, cyangwa bakitabira akazi aho bakorera mu gihe hari impamvu yihutirwa.”

    Biteganywa ko serivisi z’ingenzi zihabwa abaturage zizakomeza gutangwa mu masaha yose y’umunsi.

    Icyakora, uyu mwanzuro uzatangira gushyirwa mu bikorwa guhera muri Mutarama 2023.

    Biteganywa kandi ko amabwiriza arambuye ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingengabihe nshya y’amasomo ku banyeshuri n’amasaha y’akazi ku bakozi azatangwa na Minisiteri zibishinzwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Impinduka-ku-Masaha-y-Akazi-mu-Rwanda

  • Yatatswe ubwiza n’ubutwari: Chiffa yashimangi… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi ikomeye ari kunyuramo yo kubura umukunzi we Yvan Buravan, Chiffa yafashe umwanya avuga ko gukomera afite muri we ari uguhigura umuhigo yahaye Yvan Buravan.

    Mu butumwa yaherecyesheje amafoto ye, yagize ati: “Namusezeranije gukomera.”

    Benshi mu babonye aya magambo, bavuze ko afite ubutwari. Uwitwa Gal yagize ati: “Ni wowe mwari nabonye w’umunyembaraga kandi nzi ko aho ari atewe ishema nawe.”

    Abandi nabo bamurase ubwiza bavuga ko Yvan Buravan yari azi guhitamo. Uwitwa Patrick yagize ati: “Uri mwiza bitangaje, niyo mpamvu Yvan Buravan yavuze ko afite Malayika, akomeze kuruhukira mu mahoro.”

    Uyu yakomozaga ku ndirimbo ya Yvan Buravan iri no mu zatumye agira igikundiro cyo hejuru yise ‘Malaika’, avuga bishoboka cyane ko ubwiza bwa Chiffa ari bwo bwatumye agira iyi nganzo.

    Chiffa akaba ateye intambwe yo gushyira amafoto ye hanze nyuma y’uko ubundi butumwa bubiri bwariho aya Yvan Buravan.

    Hari haciyeho iminsi kandi aganirije abakunzi be abasubiza ibibazo by’amatsiko bamufiteho.

    Muri iki kiganiro cyabaye kuwa 03 Ugushyingo 2022, yabajijwe ibibazo byinshi anashimwa umuhate n'urugwiro agira n'uburyo yakunzemo Yvan Buravan.

    Umwe mu bamukurikira yamubaijije ikintu iteka Yvan Buravan yahoraga amusaba, undi nawe ati: 'Ko ngomba kwiga buri kimwe.' 

    Ku kijyanye n’ikintu azi Buravan yamukundiraga, yasubije agira ati: 'Yankundiraga buri kimwe.' 

    Ikintu azi Yvan Buravan yakundaga kurya, yavuze ko nawe atari azi impamvu ariko uyu muhanzi yakundaga ‘Water Melon’. Ati: 'Watermelon, ariko mu kuri sinari nzi impamvu.' 

    Uyu mukobwa ntabwo yigeze amenyekana mbere yo kwitaba Imana kwa Yvan Buravan, ariko yari azwi n’inshuti za hafi z'uyu muhanzi zirimo na Uncle Austin wabaye imbarutso yo kumenyekana yaba ukwa Chiffa na Buravan.

    Chiffa yabajijwe ku mpano ikomeye yigeze guhabwa na Yvan Buravan, asubiza agira ati: 'Ubwe yaranyihaye”.  Yagarutse kandi ku kuba ibihe bimukundiye na we ubwe yazakora mu nganzo akairimbira abantu.

    Imwe mu mafoto ya mbere asangije abamukurikira kuva Yvan Buravan yakwitaba Imana

    Aheruka gutangaza byinshi birimo no kuba ari umusilamukazi

    Yvan Buravan wari umukunzi wa Chiffa Chiffa yaherukaga gutangaza ko yabonye izuba kuwa 20 Nyakanga Chiffa yatangaje ko afitanye amafoto menshi na Yvan Buravan ariko atayashira hanze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122786/yatatswe-ubwiza-nubutwari-chiffa-yashimangiye-isezerano-yahaye-yvan-buravan-amafoto-122786.html

  • Rayon Sports bayambitse agatimba – #rwanda #RwOT

    Kuva mu ntangiriro z’iki Cyumweru, abafana ba SC Kiyovu bakomeje kwirata kuri Rayon Sports banavuga ko bazakomeza kuyitsinda, ibyo bagezeho kuri uyu mugoroba, babifashijwemo na Pichou ndetse na Mugenzi Bienvenu batsinze ibitego.

    Guhera i Saa 18:00 mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Stade ya Kigali yakubise yuzura abafana bari baje kwihera ijisho no kuryoherwa n’umukino wa Kiyovu Sport na Rayon Sports, amakipe amaze imyaka iyinga 60 ahangana.

    Umukino waryoshye mu minota yawo yose kuko waranzwe no gusatira kw’impande zombi, kuva mu ntangiriro kugeza ku musozo wawo, aho amashoti yavuzaga ubuhuha kuri Ramadan Kabwiri wari mu izamu rya Rayon Sports na Nzeyurwanda Djihad wa SC Kiyovu.

    Kiyovu yafunguye amazamu ku munota wa 6′ w’umukino, ubwo Ismael Pichou yarekuriraga ishoti rikomeye cyane inyuma y’urubuga rw’amahina, Ramadhan Kabwiri wari ucunze izamu rya Rayon Sports ntiyamenya uko agarura umupira.

    Ku munota wa 35′ SC Kiyovu yari yakiriye umukino yabonye igitego cya kabiri, nyuma y’uburangare bwa Mitima Isaac watakarije umupira mu bwugarizi bwa Rayon Sports, Mugenzi Bienvenu wa Kiyovu agahita amwambura umupira akanawuboneza mu izamu byihuse.

    Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye Kiyovu Sport iyoboye umukino n’icyizere cyinshi mu gihe abafana ba Rayon Sports bo bari bakonje mu mpande zose za Stade yari yakubise yuzuye.

    Abakinnyi ba Kiyovu Sport babanje mu kibuga

    Ku munota wa 46′ Rayon Sports yakoze impanduka, mu kibuga hava Mugisha François ‘Master’ hinjira Andre Onana mbere y’uko Musa Esenu warariraga kenshi asimburwa na rutahizamu Moussa Camara.

    Rayon Sports y’umutoza Haringingo Francis yageragezaga gusatira kenshi ngo ishake uko yishyura ibitego yatsinzwe ariko Nsabimana Aimable, Ndayishimiye Thierry na bagenzi babo bahagarara neza mu bwugarizi bwa SC Kiyovu.

    Ku munota wa 67′ umutoza Andre wa SC Kiyovu yinjije mu kibuga Erisa na Mbonyingabo Regis basimbura Benedata Janvier na Bizimana Hamisi bari batangiye kugaragaza umunaniro. Ku munota wa 71′ Ndekwe Felix yasimbuwe na Tuyisenge Arsene ku ruhande rwa Rayon Sports.

    Ku munota wa 87′ w’umukino, Andre Onana yaboneye Rayon Sports igitego rukumbi cy’impozamarira, nyuma yo gutera neza Penaliti, ahana ikosa ryari rikorewe Iraguha Hadji.

    Ku munota wa 89′ SC Kiyovu yakoze impinduka za nyuma, Muhozi Fred asimbura Mugenzi Bienvenu, bitagize Icyo bihindura ku bitego byabonetse mu mukino.

    Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

    SC Kiyovu yasozanyije umukino ibitego 2 kuri 1 cya Rayon Sports, ihita inayinyuraho ku rutonde rwa Shampiyona, aho yafashe umwanya wa mbere n’amanota 20 mu gihe Rayon Sports ya kabiri yo ifite 18.

    Abayovu batashye babyina intsinzi ndetse birahira ko bahiguye umuhigo wo ‘Kwambika Rayon Sports agatimba’ bavuga ko ari umukunzi wabo w’ibihe byose.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122789/rayon-sports-bayambitse-agatimba-122789.html

  • Guverinoma yahinduye amasaha akazi n'amasomo byatangiriragaho #rwanda #RwOT

    Guverinoma yahinduye amasaha akazi katangiriragaho n'igihe kasorezwaga, aho abakozi bazajya batangira akazi 9h00 bageze 17h00, habariwemo isaha 1 y'ikiruhuko.

    Yahinduye kandi n'amasaha y'amasomo mu mashuri, aho azajya atangira 8h30 arangire 17h00.

    Inama y'Abaminisitiri yateranye tariki 11/11/22,

    Kuva muri Mutarama 2023 amasaha y'akazi ni ukuva 9h (saa tatu z'igitondo) kugeza 17h00 (saa kumi n'imwe z'umugoroba)

    Amasaha yo gutangira ishuri ni 8h30 (saa mbili n'igice z'igitondo) kugeza 17h00 (saa kumi n'imwe z'umugoroba).

    Uyu mwanzuro wafashwe hagamijwe guteza imbere ireme ry'uburezi no kongera umusaruro ukomoka ku kazi no kunoza imibereho myiza y'umuryango.

    Ku bakozi, amasaha y'akazi ku munsi ni umunani (8). Ni ukuvuga guhera saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba hatabariwemo isaha imwe y'ikiruhuko. Mu busanzwe, henshi akazi katangiraga saa mbili za mu gitondo.

    Guverinoma ivuga ko “Hagati ya saa mbiri na saa tatu za mu gitondo, abakozi bashobora gukora bifashishije ikoranabuhanga, cyangwa bakitabira akazi aho bakorera mu gihe hari impamvu yihutirwa.”

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko “Serivisi z'ingenzi zihabwa abaturage zizakomeza gutangwa mu masaha yose y'umunsi.”

    Mu minsi iri imbere, hatangazwa amabwiriza arambuye ku ishyirwa mu bikorwa ry'ingengabihe nshya y'amasomo ku banyeshuri n'amasaha y'akazi ku bakozi azatangwa na Minisiteri zibishinzwe.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/guverinoma-yahinduye-amasaha-akazi-n-amasomo-byatangiriragaho

  • Muhire na Marie Reine wamuhaye impyiko bibarutse imfura nubwo baciwe intege, amasezerano bagiranye mbere yo kubana (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Muhire Jean Claude washinze ‘Love Kids Foundation’ umuryango uzwiho gusubiza mu buzima busanzwe abana bo ku muhanda na Uwera Marie Reine wamuhaye impyiko, bibabutse imfura ya bo aho avuga ko ari umunyamahirwe n’umunyamugisha.

    Muhire Jean Claude na Marie Reine bakoze ubukwe mu Kwakira 2021, hari nyuma y’uko Muhire yari amaze kwivuza yarakize neza.

    Muhire Jean Claude yabwiye ISIMBI ko kuba yarahawe impyiko n’umukunzi we bakaza no kubana bivuze ko ari umunyamahirwe n’umunyamugisha.

    Avuga ko hari imbogamizi bagiye bahura na zo zitandukanye n’uburwayi aho benshi bavugaga ko bashobora no kutazabyara ariko bishimira ko ubu babyaye umwana akaba yaranakuze.

    Ati “hari imbogamizi twagiye duhura na zo cyane cyane zijyanye n’uko niba muhuje ingingo abantu batekereza ko hari ibindi mutahuza.”

    “Byarabaye ni yo mpamvu mbaje kubitekereza, ndi umunyamahirwe n’umunyamugisha, twagize amahirwe yo kubyara umwana tugira n’umugisha w’uko Imana yamukujije, umwana yavutse akaba nta kibazo afite arimo arakura neza.”

    Muhire kandi ngo yishimira kuba yarabanye n’uwamufashije unamuzi neza.

    Ati “Ibyo byose byabaye bitewe n’imbogamizi twagiye duhura na zo cyane yaba iz’uburwayi nagize n’izagiye ziza nyuma, mu magambo make nishimira ko nabanye n’umuntu tuziranye, icya kabiri ni umuntu wamfashije. “

    Yakomoje no ku masezerano bagiranye mbere y’uko amuha impyiko, aho anavuga ko batabanye kubera impyiko ahubwo yayimuhaye ku bushake.

    Ati “Si uko twabisezeranye mu Kiliziya no mu mategeko ya Repubulika y’u Rwanda ariko ni uko mu by’ukuri dusa n’aho twabikoze na mbere kuko na byo habamo gusezerana buriya, kugira ngo umuntu aguhe impyiko murasezerana.”

    Umugore we Marie Reine yahise amwunganira ati “ayo masezerano ni avuga ko utagurishije urigingo rwa we kandi ko ubikoze nta nyungu n’imwe ubifitemo.”

    Nyuma y’amezi 17 yivuriza mu bitaro bya CHUK, muri 2020 nibwo hamenyekanye cyane inkuru ya Muhire Jean Claude wari urwaye impyiko zombi ndetse ageze kuri Stage ya 5 ari na yo nyuma.

    Kugira ngo abeho byasabaga ko byibuze abona umuntu umuha impyiko imwe. Yabonye umuntu wamuha impyiko ariko abura ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu Buhinde, Kenya, Mexique n’u Bufaransa kugira ngo ahindurirwe impyiko.

    Yaje kubona ubufasha maze tariki ya 20 Ukwakira 2020 yerekeza mu Misiri kwivurizayo muri As-Salaam International Hospital, yari kumwe n’uwamwemereye impyiko.

    Uwera Marie Reine ni we waje kumuha impyiko akaba yari n’umukunzi we.

    Ku wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021 nibwo Muhire na Marie Reine basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge.

    Basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko tariki ya 1 Mata 2021 yari yamwambitse impeta ya fiancailles amusaba ko yazamubera umugore.

    Yamuhaye impyiko undi amwitura kumushaka

    Byari ibyishimo bikomeye ubu banibarutse imfura yabo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/muhire-na-marie-reine-wamuhaye-impyiko-bibarutse-imfura-ya-bo-nubwo-baciwe-intege-amasezerano-bagiranye-mbere-yo-kubana-video