Blog

  • Kubaho ntayifite ni nko kubaho nta roho – Sadate yavuze impamvu 3 zatumye yisubiraho ku cyemezo cye #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate yashimangiye ko yamaze kwisubiraho ku cyemezo cyo kujya kure y’ibimuhuza n’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera impanvu 3 zikomeye zirimo no kuba atabaho adafite Rayon Sports kuko byaba ari nk’umubiri utarimo roho.

    Mu Kwakira 2022 ubwo Kiyovu Sports yari imaze gutsinda Rayon Sports ikayitwara igikombe cya Made in Rwanda, Sadate yatangaje ko niyongera kubatsinda muri uyu mwaka w’imikino azahita asezera muri ruhago.

    Icyo gihe yagize ati “Iyo urebye iyi foto ubonamo ishusho y’ikipe imaze imyaka 30 idakora ku gikombe! Nubwo iki atari igikombe cyo kwivugiraho imyato, Bwana Juvenal ndashaka nkuhe ubu butumwa, utugambo wavuze dukanguye Umwami, niwongera kudutsinda muri iyi shampiyona nzahita nsezera ku mupira.”

    Yakomeje agira ati “Kiyovu Sports n’abafana bacye ugira, twaraguhariye ngo na we wongere utware ibikombe uhitamo icya Made In Rwanda ayo ni amahitamo ya we, gusa mbisubiyemo niwongera kudutsinda muri iyi shampiyona nzasezera burundu muri ruhago. Ngiye kubabaza abayovu mwese aho muva mukagera.”

    @SCKiyovuSports n’abafana bacye ugira, twaraguhariye ngo nawe wongere utware ibikombe uhitamo icya MADE In RWANDA ayo ni amahitamo yawe, gusa mbisubiyemo niwongera kudutsinda muri iyi Championnat nzasezera burundu muri ruhago. Ngiye kubabaza abaYOVU mwese aho muva mukagera. Point

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) October 12, 2022

    Ejo aya makipe yari yongeye guhura mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona ya 2022-23 maze Kiyovu Sports itsinda Rayon Sports 2-1, iba intsinzi ya 6 mu mikino 7 iheruka kubahuza ni mu gihe banganyije umukino umwe.

    Nyuma y’uyu mukino Munyakazi Sadate yagize ati “ibyo natangaje kugeza ubu ntacyo ndahindura, ntacyo ndahindura ku byo natangaje.”

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kandi yagize ati “byakozwe kandi murabeho.”

    Done and Bye

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) November 11, 2022

    Munyakazi Sadate yamaze kwisubiraho

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Munyakazi Sadate yavuze ko amakuru yo kwisubiraho arimo kuvugwa ari yo, ni nyuma y’amasaha make icyemezo agishyize mu bikorwa.

    Ati 'hari amakuru nari natangaje ko ikipe ya Kiyovu Sports nidutsinda nzasezera umupira w’amaguru mu Rwanda, ariko kandi na yo wabonye ko nisubiyeho na yo ni ukuri ninjye wabitangaje, nisubiyeho koko ku cyemezo nari nafashe, nisubiyeho rero nyuma y’amasaha make nkishyize mu bikorwa.'

    Yakomeje avuga ko yisubiyeho kubera impamvu 3 ziyobowe no kuba kumutandukanya na Rayon Sports ari nko kuvuga ngo umubiri w’umuntu bawutandukanye na roho.

    Ati 'icya mbere biragoye kubaho udafite ikintu kiguha ibyishimo kandi abasiporutifu cyane cyane abo mu gisata cy’umupira w’amaguru dushimishwa na kiriya gisata, by’umwihariko kuri njye Rayon Sports ni ikipe inshimisha, ni yo impa ibyishimo byose.'

    'Kubaho rero ntayifite byasaga no kubaho Sadate adafite ibyishimo mbese ni nka wa mubiri udafite roho urabizi ko bitakunda, nanjye kubaho ntafite Rayon Sports byanganaga n’uwo mubiri udafite roho.'

    Nyuma yo gutangaza ko asezeye mu mupira w’amaguru, benshi bagiye babitangaho ibitekerezo bamwe bishimira ko agiye abandi na bo bamusaba kwisubiraho ko hari byinshi yakoraga ndetse yari agikenewe, iyi ni indi mpamvu yatumye na we ubwe afata umwanzuro wo kugaruka.

    Ati 'abakunzi benshi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, abakunzi ba Rayon Sports, ab’amakipe anyuranye, abayobozi b’amakipe atandukanye, abantu benshi benshi banyuranye bampamagaye abandi bampa ubutumwa bansaba y’uko nisubiraho kuri kiriya cyemezo kandi koko nza gusanga nta mpamvu, ntabwo umugabo uko aguye ku rugamba, atsinzwe intambara ahita ava ku rugamba, nasanze ibyo bambwiraga ari byo.'

    Ikindi cyamuteye kwisubiraho yasanze hari benshi mu bo badahuza byabashimishije cyane ahitamo kwisubiraho kuko atabereyeho gushimisha abamwanga.

    Ati 'ni icyemezo cyari cyashimishije abo nita abanzi b’umupira w’amaguru, abo banzi b’umupira w’amaguru naje gusanga nta mpamvu yo kubaha ibyishimo byo gutuma bishimira y’uko ubwangizi bwa bo butagira ubukoma mu nkokora kuko icyo niyemeje ni ugukoma mu nkora icyangiza umupira w’amaguru mu Rwanda cyose by’umwihariko ikipe ya Rayon Sports.'

    Ibi iyo abikora byari bivuze ko atari kuzongera kugaruka kureba umupira kuri Stade nubwo yari yaraguze itike y’umwaka ya Rayon Sports na Kiyovu Sports ndetse ntazongere no gukora ibikorwa byose bimuhuza n’umupira w’amaguru.

    Munyakazi Sadate yamenyekanye muri 2019 ubwo yinjiraga muri Rayon Sports nk’umuntu uyifasha bya hafi nyuma aza no gutorerwa kuyiyobora, yaje kweguzwa muri Nzeri 2020.

    Yari yavuze ko Kiyovu Sports nibatsinda azahita asezera mu mupira w’amaguru mu Rwanda

    Sadate yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kubaho-ntayifite-ni-nko-kubaho-nta-roho-sadate-yavuze-impamvu-3-zatumye-yisubiraho-ku-cyemezo-cye

  • Musenyeri Filipo Rukamba yizihije Yubile y’imyaka 25 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2022, Musenyeri Filipo Rukamba yizihije yubile y’imyaka 25 agizwe umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare. Hari ku itariki ya 12 (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musenyeri-filipo-rukamba-yizihije-yubile-y-imyaka-25

  • Guverinoma yasobanuye impamvu habaye impinduka ku masaha y’umurimo n’ay’amashuri #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2022, Inama y’abaminisitiri yemeje imyanzuro irimo impinduka zirimo amasaha y’akazi n’ay’itangira ry’amashuri, aho ku mpamvu zo guteza imbere ireme ry’uburezi, amashuri yose azajya atangira Saa Mbili n’Igice mu gihe ubusanzwe yatangiraga Saa Moya z’igitondo. Ni mu gihe akazi mu nzego zose z’umurimo kazajya gatangira Saa Tatu za mu gitondo kugeza Saa kumi n’Imwe.

    Mu gusobanura neza impamvu yateye izo mpinduka Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko mu gushyira mu bikorwa izi mpinduka, hagiye kuvugururwa ingengabihe ku buryo amasomo ajyana n’amasaha kuko hari abana bakora ingendo ndende bataha.

    Yagize ati: 'Duhereye ku masaha ya mu gitondo, nibigaragara ko hakiri imbogamizi ku masaha ya nimugoroba nabyo tuzabigagaragaza. Abanyeshuri bakora ingendo ntibakiri benshi kubera iyi gahunda yo kubaka amashuri ariko baracyahari […] tuzakomeza kubireba kuko birasaba ko twubahiriza amasomo dusanzwe dufite, tukareba uko tuyigisha muri aya masaha yagabanutse. Nitubona harimo imbogamizi nta kizatubuza kubigeza ku Nama y’Abaminisitiri.'

    Ku banyeshuri biga baba mu bigo, abayobozi b’amashuri bazagirana ibiganiro na Minisiteri y’Uburezi, ku buryo nk’amasaha ya mbere ya saa mbili n’igice ashobora guhindurwamo aya siporo.

    Naho abanyeshuri biga mbere na nyuma ya Saa Sita, Dr Uwamariya yavuze ko hari amasaha make ashobora kuzagabanuka ku buryo bamwe bajya biga Saa Mbili n’Igice kugera Saa Tanu n’Igice cyangwa Saa Sita n’Igice hanyuma abandi bakaza kujya mu Ishuri Saa Saba n’Igice kugera Saa Kumi n’Imwe.

    Yagize ati: 'Ibyo byose tuzabikora ku buryo bizakunda. Mbere y’uko dufata iki cyemezo, twabanje no gukora uwo mwitozo, ariko twarabibaze dusanga bizakunda.'

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, we yavuze ko iki cyemezo gifitanye isano n’amasaha amashuri atangiriraho kuko biri mu nyungu z’umwana.

    Yavuze ko muri iki gihe ababyeyi batabona umwanya uhagije wo kwita ku mwana ariyo mpamvu imirimo igenwa hagamijwe gukemura icyo kibazo.

    Yagize ati: 'Gutangira saa tatu biraha imiryango umwanya uhagije wo gutegura abana, kubageza ku ishuri. Niba amashuri atangiye Saa Mbili n’Igice, imirimo igatangira abana bamaze kujya mu ishuri, birafasha abana, biragira ingaruka nziza ku myigire yabo. Saa Tatu ntabwo ari kera cyane, icyangombwa ntabwo ari igihe umuntu atangirira, icyangombwa ni umusaruro uvamo […] N’ubundi abakozi bazatanga umusaruro kubera ubwitange, kubera ubumenyi, kubera uburyo akazi kateguwe, kubera uburyo bakurikiranwa ndetse n’amahugurwa bagenda babona kugira ngo bazamure umusaruro.'

    Dr Ndagijimana yavuze ko nubwo akazi kazajya gatangira Saa Tatu, hari isaha ya mbere yaho, Saa Mbili kugera Saa Tatu, umukozi ashobora gukora atari mu biro, yifashishije ikoranabuhanga.

    Yagize ati: 'Iyo saha uburyo yagenwe, ikiza mbere ni za nshingano afite […] akenewe mu nshingano asanganywe ashobora kwitaba telefoni, ashobora kohereza raporo yakoze, ashobora gutanga igitekerezo ariko bitamubuza kurangiza za nshingano zo kwita ku bana.'

    Unyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, yavuze ko leta yasanze ko umwana akwiriye kwitabwaho n’abamubyaye ariyo mpamvu hagenwe izo mpinduka z’amasaha.

    Yagize ati: 'Icyabaye uyu munsi, iyo urebye ko turi muri politiki yo guteza imbere no kurengera umwana, ntabwo wareba imikurire utarebye ngo umwana yaruhutse ryari, yafashe iki, kugira ngo ajye kwiga ubwonko bumeze neza.'

    Ingabire yavuze ko umuryango aricyo igihugu gishingiyeho, ko udafite abana bafite uburere bwiza, nta hazaza hacyo heza haba hahari. Ati 'Nubwo amasaha yabaga ari Saa Kumi n’Imwe, umuntu ufite inshingano zo gukora n’ubundi ntabwo ayubahiriza. Ni kimwe n’uko yumva hari ikintu yararanye agomba gutangaho raporo, na Saa Kumi n’Ebyiri yaba ari ku kazi.'

    Impinduka nshya zigena ko umukozi azajya akora amasaha umunani ku munsi bivuze ko ari 40 mu cyumweru. Minisitiri Ndagijimana yavuze ko ayo masaha 40 ari yo akoreshwa mu bihugu byinshi, u Rwanda rwari rusanzwe rufite amasaha 45.

    Yagize ati: 'Amasaha 40 ni amasaha ahuriweho n’ibihugu byinshi ku Isi.'

    Dr Ndagijimana yavuze ko ubwinshi bw’amasaha atari bwo bugena ko umusaruro wabaye mwinshi nubwo no mu gihe yaba make bishobora kuba ikibazo.

    Yagize ati: 'Umusaruro ntushingiye ku masaha gusa nubwo nayo ari mu bituma umusaruro uboneka. Aho tugeze ni aho tuvuga ngo n’utari mu kazi ashobora gutanga umusaruro, imyaka tumaze mu cyorezo byagaragaye ko bishoboka. Umusaruro uturuka mu gihe umuntu yamaze akora, ibikoresho afite, uburyo inzego zubatse, ubushobozi afite; ni byinshi.'

    Source : https://imirasire.com/?Guverinoma-yasobanuye-impamvu-habaye-impinduka-ku-masaha-y-umurimo-n-ay

  • Muhire yahishuye ibyishimo aterwa no kuba yarashakanye n'uwamuhaye impyiko ikirenze Imana ikabaha umwana #rwanda #RwOT

    Muhire Jean Claude na Marie Reine bakoze ubukwe mu Kwakira 2021, hari nyuma y'uko Muhire yari amaze kwivuza yarakize neza.

    Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Muhire Jean Claude yavuze ko kuba yarahawe impyiko n'umukunzi we bakaza no kubana bivuze ko ari umunyamahirwe n'umunyamugisha.

    Avuga ko hari imbogamizi bagiye bahura na zo zitandukanye n'uburwayi aho benshi bavugaga ko bashobora no kutazabyara ariko bishimira ko ubu babyaye umwana akaba yaranakuze.

    Ati “hari imbogamizi twagiye duhura na zo cyane cyane zijyanye n'uko niba muhuje ingingo abantu batekereza ko hari ibindi mutahuza.”

    “Byarabaye ni yo mpamvu mbaje kubitekereza, ndi umunyamahirwe n'umunyamugisha, twagize amahirwe yo kubyara umwana tugira n'umugisha w'uko Imana yamukujije, umwana yavutse akaba nta kibazo afite arimo arakura neza.”

    Muhire kandi ngo yishimira kuba yarabanye n'uwamufashije unamuzi neza.

    Ati “Ibyo byose byabaye bitewe n'imbogamizi twagiye duhura na zo cyane yaba iz'uburwayi nagize n'izagiye ziza nyuma, mu magambo make nishimira ko nabanye n'umuntu tuziranye, icya kabiri ni umuntu wamfashije. “

    Yakomoje no ku masezerano bagiranye mbere y'uko amuha impyiko, aho anavuga ko batabanye kubera impyiko ahubwo yayimuhaye ku bushake.

    Ati “Si uko twabisezeranye mu Kiliziya no mu mategeko ya Repubulika y'u Rwanda ariko ni uko mu by'ukuri dusa n'aho twabikoze na mbere kuko na byo habamo gusezerana buriya, kugira ngo umuntu aguhe impyiko murasezerana.”

    Umugore we Marie Reine yahise amwunganira ati “ayo masezerano ni avuga ko utagurishije urigingo rwa we kandi ko ubikoze nta nyungu n'imwe ubifitemo.”

    Nyuma y'amezi 17 yivuriza mu bitaro bya CHUK, muri 2020 nibwo hamenyekanye cyane inkuru ya Muhire Jean Claude wari urwaye impyiko zombi ndetse ageze kuri Stage ya 5 ari na yo nyuma.

    Kugira ngo abeho byasabaga ko byibuze abona umuntu umuha impyiko imwe. Yabonye umuntu wamuha impyiko ariko abura ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu Buhinde, Kenya, Mexique n'u Bufaransa kugira ngo ahindurirwe impyiko.

    Yaje kubona ubufasha maze tariki ya 20 Ukwakira 2020 yerekeza mu Misiri kwivurizayo muri As-Salaam International Hospital, yari kumwe n'uwamwemereye impyiko.

    Uwera Marie Reine ni we waje kumuha impyiko akaba yari n'umukunzi we.

    Ku wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021 nibwo Muhire na Marie Reine basezeranye imbere y'amategeko mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge.

    Basezeranye imbere y'amategeko nyuma y'uko tariki ya 1 Mata 2021 yari yamwambitse impeta ya fiancailles amusaba ko yazamubera umugore.


    Src:Isimbi

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/muhire-yahishuye-ibyishimo-aterwa-no-kuba-yarashakanye-n-uwamuhaye-impyiko

  • Yafunzwe azira kurasa igitsina cy'umugabo wakundanaga n'umugore batandukanye #rwanda #RwOT

    Umugabo yarenzwe no gufuhira uwahoze ari umukunzi we byatumye afata imbunda arasa igitsina cy'umusore warimo gutereta uyu mukobwa batandukanye agikuraho.

    Uyu mugabo yari yishimye cyane ubwo yabwiraga abapolisi uburyo yarashe igitsina cy'uyu mugenzi we wari mu rukundo n'uyu wahoze ari 'umukunzi we.

    Mu ijoro ryo ku wa kane, Bunteurm Oonkaew, w'imyaka 37, yari yasinze ari kumwe n'umukunzi we,hanyuma afatwa n'umujinya mwinshi maze yinjira mu rugo rw'uwahoze ari umugore we i Chumphon, mu majyepfo ya Thailand.

    Uyu yakinguye urugi rw'urugo rw'abandi,hanyuma atunga imbunda Bwana Somchai Sakoolchai w'imyaka 40,wamusimbuye muri urwo rugo maze amurasa igitsina, nubwo avuga ko byari impanuka.

    Uwahoze ari umugore we Ubonrat, ufite imyaka 35, yahise ahamagara abapolisi bata muri yombi Bwana Bunteurm, ugurisha amatike ya tombola.

    Nubwo yabwiye abapolisi ko imbunda ye yarashe by'impanuka,uyu mugabo arafunzwe akekwaho gushaka kwica.

    Aramutse ahamwe n'icyaha cyo gushaka kwica, Bunteurm ashobora guhanishwa igifungo cy'imyaka 15.

    Somchai yajyanywe mu bitaro agifite ubwenge, ariko igitsina cye cyakomeretse cyane ku buryo abaganga batinya ko kitazongera gukora.

    Bunteurm yasekaga ubwo yabwiraga abapolisi ati: 'Mvuye ku kazi,nanyweye inzoga mu cyumba ndi kumwe n'umukunzi wanjye mbere yo kubyuka mfata imbunda nabikaga mu kabati.

    Nanyuze hafi y'urugo rw'uwahoze ari umugore wanjye ndahagarara kugira ngo muvugishe,ariko nari mfite imbunda mu ntoki maze nkora ku mbarutso by'impanuka.

    Imbunda yarashe isasu rikubita hagati y'amaguru ya Somchai, ariko sinashakaga kubikora.

    'Nagize ubwoba nuko mpisha imbunda mu mwenda…maze mfunga umuryango w'icyumba kugeza abapolisi bahageze.'

    Uwahoze ari umugore wa Bunteurm witwa Ubonrat yabwiye polisi ko yabyaranye abana babiri n'uyu wahoze ari umugabo we – umuhungu w'imyaka 15 n'umukobwa w'imyaka icyenda.

    Icyakora, Ubonrat yavuze ko uyu wahoze ari umukunzi we yananiwe kwakira gatanya yabo yatanzwe mu myaka itandatu ishize.

    Yavuze ko Bunteurm yakinguye urugi rw'inzu ye,maze atera hejuru ati 'Ari he [uyu mukunzi we mushya]?'

    Uyu mugabo wari urakaye yatunze imbunda ku kibero cya mugenzi we nyuma amurasa igitsina.

    Imbangukiragutabara yajyanye uyu mugabo mu bitaro, aho ameze neza ariko igitsina cye cyangiritse.

    Ubonrat yagize ati: 'Nabwiye abapolisi uko byagenze. Uwahoze ari umugabo wanjye yarashe umukunzi wanjye. Ntabwo byari impanuka.

    'Ndasenga ngo amere neza. Ni mwiza kuri njye.

    Sinitaye ku kuba igitsina cye kitagikora. Abaganga bavuze ko yarashwe kandi ko kitazakora. “

    Polisi yavuze ko uyu mugabo yafunzwe kandi ari guhatwa ibibazo kuri iki cyaha cyo kwangiza imyanya y'ibanga ya mugenzi we no gutunga imbunda mu buryo butemewe.

    Uyu mugabo yemeye ko yarashe mugenzi we ariko ngo by'impanuka gusa polisi yabyamaganiye kure.Uyu nahamwa n'icyaha azakatirwa imyaka 15.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yarashe-igitsina-cy-umugabo-wakundanaga-n-uumugore-batandukanye

  • Menya amateka y’abantu 10 basabirwa kugirwa Abarinzi b’Igihango #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 10 barimo abanyamahanga batandatu n’Abanyarwanda bane ni bo basabirwa kugirwa Abarinzi b’Igihango bo muri 2022. Barindwi muri aba bitabye Imana, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-amateka-y-abantu-10-basabirwa-kugirwa-abarinzi-b-igihango

  • Leta ya Congo yemeye kuganira n’inyeshyamba za M23 mu gihe uyu mutwe wo utabikozwa #rwanda #RwOT

    Hashize igihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itangaza ko idashobora kuganira na M23 kuko iyifata nk’umutwe w’iterabwoba, gusa mu ijoro ryo ku wa Gatanu iyi mvugo isa n’iyahindutse ahubwo Leta y’iki gihugu ishyiraho ibintu bine uyu mutwe ugomba kubanza kubahiriza kugira ngo bajye mu biganiro.

    Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatanu yavuze ko 'ingingo enye arizo zisabwa kugira ngo leta yemere kuganira n’umutwe wa M23, harimo kurekura uduce twose wafashe.'

    Christophe Lutundula yavuze ko leta ibona M23 igenzura Bunagana n’igice kinini cya teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya ruguru nk’umutwe w’iterabwoba kandi bataganira nawo niba ibyo bidahindutse.

    Yakomeje avuga ko leta yaganira na M23 ari uko 'ihagaritse ibikorwa byayo by’ibyaha, ikava mu duce twose yafashe, abaturage bahunze bakagaruka mu byabo ndetse n’ibikorwa byo gufasha imitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko M23 bigahagarara.'

    Mu kiganiro Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yagiranye na BBC yavuze ko ibyatangajwe na RDC bidashoboka kuko 'Nta na santimetero imwe tuzasubiraho inyuma'.

    Asubiza kubyo Lutundula yavuze, Ngoma yavuze ko M23 atari umutwe urimo gukora ibyaha, “kandi nta bubasha afite bwo kuduha amabwiriza.'

    '[aho bafashe] Abaturage basubira mu byabo nta kibazo, kandi natwe turifuza gutahuka kw’impunzi, zirarenga 100,000 ziri mu Rwanda, Uganda, Tanzania, Zambia…'

    RDC ibaye nk’ihindura imvugo kuri M23 nyuma y’imirwano yabaye ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, mu bice bya teritwari ya Ituri, muri pariki ya Virunga hafi ya Kiwanja na Rutshuru.

    Nk’uko bisanzwe bigenda, bivugwa ko muri iyi mirwano FARDC yafatanyije n’abarwanyi ba FDLR biganjemo abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Bivugwa ko iyi mirwano yaguyemo abasirikare benshi ba FARDC barimo na Lieutenant Colonel Faustin Sengabo nyuma yo kugwa mu gico cy’abarwanyi ba M23 mu gace ka Rugari.

    Mu cyumweru gishize, Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba wanzuye ko tariki 16 z’uku kwezi i Nairobi hazatangira ibiganiro bishya ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.

    Hagati aho, kuwa gatanu nijoro Perezida João Lourenço yageze i Kigali aganira na mugenzi we Paul Kagame, mu gihe kuri uyu wa Gatandatu ategerejwe i Kinshasa.

    Source : https://imirasire.com/?Leta-ya-Congo-yemeye-kuganira-n-inyeshyamba-za-M23-mu-gihe-uyu-mutwe-wo

  • Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino irindwi idatsindwa inaboneraho gufata umwanya wa 1 wa shampiyona #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022 nibwo hakinwe umukino ubanziriza indi y'umunsi wa 9 wa shampiyona y'u Rwanda, ni umukino warangiye Kiyovu SC itsinze Rayon Sports 2-1 ihita ifata umwanya wa mbere.

    Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo witabirirwa n'abakunzi b'amakipe yombi wabonaga ko iyi sitade bayuzuye hafi kuyuzura.

    Mbere y'uko aya makipe yombi akina uyu mukino hari habayeho imihigo kuri buri ruhande nkaho uwahoze ayobora Rayon Sports, Munyakazi Sadate yari yavuze ko natwindwa na Kiyovu SC asezera kuri ruhago.

    Ku ruhande rwa Kiyovu SC umuyobozi wayo, Mvukiyehe Juvénal we yari yatangaje ko iyi kipe ya Gikundiro itamutsinda akiyoboye urucaca, dore ko kugeza uyu mukino utarakinwa yari amaze kuyitsinda imikino 5 banganya umwe kuva atangiye kuyiyobora.

    Mu ntangiriro z'uyu mukino, Kiyovu SC niyo yatngiye neza kuko ubwo hari ku munota wa 5 yari imaze kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Nshimirimana Ismael uzwi  nka Pichou.

    Kiyovu SC yari yakomeje cyane mu kibuga hagati, yongeye kubona ikindi gitego cya kabiri muri uyu mukino cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenue ubwo hari ku munota wa 41, amakipe akaba yagiye kuruhuka Kiyovu iyoboye ku bitego 2-0.

    Rayon Sports yari yasuye yagerageje gushaka byibuze igitego cyo  kwishyura inyuze ku buryo bwo kwinjiza abakinnyi bayo bari babanje hanze barimo Essombe Onana wari umaze iminsi yaravunitse.

    Byaje gusaba gutegereza kugeza ku munota wa 85 w'umukino ngo gikundiro ibone igitego cyo kwishyura cyabonetse kuri Penaliti cyatsinzwe na Onana bityo umukino urangira Kiyovu yegukanye amanota atatu y'umunsi wa cyenda.

    Gutsinda uyu mukino kuri Kiyovu SC byatumye yuzuza imikino 7 itazi gutsindwa na Rayon Sports uko bimeze kuko muriyo mikino imaze gutsinda imikino 6 banganya undi umwe.

    Amanota atatu Kiyovu Sports Club yaraye yegukanye yatumye iyi kipe y'urucaca irara kumwanya wa mbere w'agateganyo ku rutonde rwa shampiyona y'u Rwanda aho kuri ubu ifite amanota 20 naho Rayon Sports ya Kabiri ikaba ifite amanota 18.

    Uko imikino y'umunsi wa 9 ikinwa:

    Ku wa gatandatu, tariki ya 12/11/2022:

    Bugesera FC vs Espoir FC

    Etincelles FC vs Musanze FC

    Rwamagana City vs Marines FC

    Mukura VS vs Rutsiro FC

    Gasogi United vs Gorilla FC (3pm)

    Police FC vs As Kigali (6:30 pm)

    Ku cyumweru, tariki ya 13/11/2022:

    APR FC vs Sunrise 3pm

    The post Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino irindwi idatsindwa inaboneraho gufata umwanya wa 1 wa shampiyona appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kiyovu-sc-yatsinze-rayon-sports-yuzuza-imikino-irindwi-idatsindwa-inaboneraho-gufata-umwanya-wa-1-wa-shampiyona/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kiyovu-sc-yatsinze-rayon-sports-yuzuza-imikino-irindwi-idatsindwa-inaboneraho-gufata-umwanya-wa-1-wa-shampiyona