Blog

  • Umukobwa wa Perezida William Ruto yavugishije abanya-Kenya #rwanda #RwOT

    Charlene Ruto umukobwa wa Perezida William Ruto wa Kenya akomeje guteza impaka mu banyakenya mu gihe yigaragaza nk'umwe mu bafite inshingano mu butegetsi mu gihe nta mwanya uzwi yahawe muri leta. 

    Charlene Ruto Visit To Counties Raises Eyebrows - Udaku News Kenya

    Ubwe yiyita 'First Daughter', abanyakenya ku mbuga nkoranyambaga barimo kwibaza impamvu agenda ahura n'abaminisitiri ndetse akajya mu ngendo mu mahanga.

    Charlene Ruto: Kenya's Ivanka Trump - Uzalendo News

    Perezida Ruto afite abana barindwi, Charlene niwe urimo kugaragara cyane ku ruhando rwa politiki.

    Mu mezi macye nyuma y'uko se ageze ku butegetsi, ibinyamakuru byaho bivuga ko Charlene amaze kubonana n'abakuriye intara benshi muri Kenya, ndetse n'abaminisitiri bo mu mahanga.

    Ibibazo nk'ibi byibajijwe n'abanyamerika ubwo uwari perezida Donald Trump yatorwaga maze umukobwa we Ivanka akajya yitabira inama za se nk'umujyanama we bwite. Nyuma Trump yaje gushyira umukobwa we mu mwanya wa leta.

    Charlene Ruto Raises Her Profile With Several High-Ranking Govt Meetings -  Kenyans.co.ke

    Kuwa kane, Charlene Ruto yatangaje kuri Twitter ko yabonanye na minisitiri w'urubyiruko wa Maroc, Mohammed Mehdi, bakaganira ku 'ibitekerezo byateza imbere imishinga y'urubyiruko mu bihugu byombi'.

    Ruto's Daughter Charlene Raises Eyebrows Over Several Meetings With County  Bosses

    Charlene nta mwanya uzwi yahawe muri leta ya Kenya, abaturage b'iki gihugu bamwe bibaza uwishyura ingendo ajyamo n'inama yitabira mu gihe atari umukozi wa leta.

    The post Umukobwa wa Perezida William Ruto yavugishije abanya-Kenya appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/11/14/umukobwa-wa-perezida-william-ruto-yavugishije-abanya-kenya/

  • M23 hafi y’Umujyi wa i Goma #rwanda #RwOT

    Hagati aho kandi ibiganiro by’amahoro byagombaga kubera i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Gatatu taliki 16, Ugushyingo, 2022 byigijwe imbere bishyirwa ku italiki 21, Ugushyingo, 2022, ni ukuvuga ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha.

    Umuhuza muri ibi biganiro akaba yarahoze ari na Perezida wa Kenya Bwana Uhuru Kenyatta yaraye ageze i Kinshasa mu ruzinduko rw’iminsi ibiri agomba kuganiriramo na Perezida Tshisekedi uko ibintu bihagaze mu gihugu cye muri iki gihe n’icyakorwa ngo bigende neza.

    Mu gihe ububanyi n’amahanga bukomeje, ku rundi ruhande, imbunda yo iracyari mu kazi.

    Impera z’icyumweru gishize zarangiye urufaya ari rwose hagati ya M23 n’ingabo za DRC.

    RFI yanditse ko abarwanyi ba M23 bari ahitwa Kibumba na Rugari.

    Imirwano ubu yageze muri Teritwari ya Nyiragongo mu gihe yari imaze iminsi ikomereje mu ya Rutshuru.

    Hari amashusho amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga yerekana abarwanyi ba M23 bahagaze mu bifaro bivugwa ko bambuye ingabo za DRC.

    Hari umuturage wo mu gace ka Kanyaruchinya watangaje ko imirwano yari imaze iminsi muri kiriya gice yabaye igabanyije ubukana ariko ngo akurikije uko abona ibintu, igihe icyo ari cyo cyose ishobora kubura.

    I Goma haherutse kugera ingabo za Kenya zoherejwe muri DRC gufatanya n’iz’Akarere k’Afurika yo mu Burasirazuba guhangamura inyeshyamba zose ziri muri DRC.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/M23-hafi-y-Umujyi-wa-i-Goma

  • COP27: Commonwealth countries are keen to see businesses take up a greater role in stemming climate change #rwanda #RwOT

    The observation was made during an official side event co-organised by the Commonwealth Secretariat and the Governments of Saint Lucia, Namibia and Zambia at the United Nations Climate Change Conference (COP27) underway in Egypt to tackle the vice.

    Senior government officials, international experts and members of the business community discussed ways to 'unlock' private sector finance to bolster climate action in small and other vulnerable countries.

    'To address the impacts of climate change and meet ambitious targets to reduce carbon emissions to net-zero, we will need an estimated US$4 trillion each year by 2030. This includes unprecedented investment for the deployment of technologies to speed the energy transition,” Commonwealth Secretary-General, the Rt Hon Patricia Scotland KC, said.

    'Yet climate finance flows in 2021 reach around US$632 billion: just a sixth of what is required. We cannot fill this gap without the private sector.'

    In his remarks, the Minister of Education, Sustainable Development, Innovation, Science, Technology and Vocational Training of Saint Lucia, Hon. Shawn Edward, highlighted the devastating climate disasters that small island states recurrently face — and the vast amounts of debt that governments must accrue to finance recovery efforts.

    'To deal with the impacts of climate change, small island developing states (SIDS) like Saint Lucia have to go out and search for resources on a continuous basis. Hundreds of millions of dollars in climate finance have been pledged and promised by developed countries. Those monies are not forthcoming. Consequently, we SIDS have to borrow to deal with our climate change issues, creating a situation where we are saddled with debt that is not sustainable.'

    The Minister of Green Economy and Environment of Zambia, Hon. Collins Nzovu MP, emphasised that while vulnerable countries are responsible for just 4 percent of global greenhouse gas emissions, they are the most affected by climate change. Many are also charged above-average interest rates on loans, due to their 'high risk' classification, leading to further debt-distress. Hon. Nzovu added:

    'At the same time, many of these countries are endowed with abundant natural resources, which represent huge investment opportunities. So we are not only interested in concessional funding and soft loans; we are also looking at the private sector. How can international firms come to our countries to work with us in public-private partnerships, where we can work with you to de-risk those investments?'

    This was followed by a panel discussion that highlighted the role of multinational companies in raising climate finance, the opportunities and challenges for green investments in developing countries, as well as innovative financing solutions, such as debt-for-nature swaps.

    Speakers such as Veronica Jakarasi of the Africa Enterprise Challenge Fund underlined the importance of trusting businesses in Africa and investing in them to enable growth.

    The session ended with a statement by Head of Climate Change at the Commonwealth Secretariat, Unnikrishnan Nair, who shared a five-point agenda on engaging the private sector in the work of the Commonwealth Finance Access Hub (CCFAH).

    The CCFAH supports small and other vulnerable states to raise funding for climate projects. Working directly with line ministries in member governments, the CCFAH has helped to secure around US$53 million in climate finance for at least 12 countries, and trained more than 2000 government officials in developing robust funding proposals.

    Source : https://imirasire.com/?COP27-Commonwealth-countries-are-keen-to-see-businesses-take-up-a-greater-role

  • Ninde uri kungukira mu ntambara ya FARDC na M23? #RWOT #Rwanda

     Umucuruzi w,intwaro n amasasu niwe uri kunguka. N ubwo UN ivuga ko Congo itemewe kuguru intwaro. Indege ziheretsu kugurwa n icyo gihugu imwe igura amafaranga ama miliyoni z amadolari y amerika.

    Source :Justin bb

  • Nta cyubahiro ngomba Ten Hag… Man U yarangambaniye – Bwa nyuma Cristiano yatoboye avuga amagambo akomeye #rwanda #RwOT

    Umunya-Portugal ukinira Manchester United, Cristiano Ronaldo avuga ko yumva ameze nk’uwagambaniwe n’iyi kipe, ni mu gihe ahamya ko nta n’icyubahiro agomba umuntu nka Ten Hag kuko na we atamwubaha.

    Muri Nzeri 2021 ni bwo Cristiano Ronaldo yagarutse muri Manchester United yaherukagamo muri 2009 ubwo yajyaga muri Real Madrid nyuma akaza no kujya muri Juventus.

    Nyuma y’umwaka we wa mbere byagiye bivugwa ko uyu mugabo yasabye gusohoka muri iyi kipe kuko atashimye ndetse akaba abona intego za yo zihabanye n’ize, ubuyobozi n’umutoza bakomeje kugenda bavuga ko atari byo ndetse ko akenewe muri iyi kipe.

    Ariko nk’uko umunyarwanda yabivuze ngo “ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi”, uko iminsi yashiraga ni nako ikibazo cyagendaga kigaragaza.

    Cristiano yari yaracitse intege ndetse n’umusaruro uragabanuka bigaragarira buri wese, ni nako kandi umubano we n’umutoza wajemo agatotsi, ni nyuma yo gusohoka umukino utarangiye ndetse aza no kubihanirwa n’umutoza Erik Ten Hag nyuma y’uko ku mukino wa Tottenham atamushyize mu kibuga, bigeze mu minota y’inyongera ahita yigendera.

    Aganira n’umunyamakuru Piers Morgan, Cristiano yiyemeje gushyira ukuri hanze kw’ibibera muri Manchester United aho yavuze ko abafana b’iyi kipe bakwiye kumenya ukuri.

    Ati “ndatekereza abafana bakwiye kumenya ukuri. Ikipe nyifuriza ibyiza ni na yo mpamvu naje muri Manchester United, ariko hari ibintu imbere mu ikipe bitadufasha kujya ku gasongero nka City, Liverpool ubu noneho hiyongereyeho na Arsenal. “

    Yakomeje avuga ko ubundi bakaye bari mu makipe 3 meza ariko siko biri.

    Ronaldo w’imyaka 37, yashimangiye ko ameze nk’umuntu wagambaniwe na Manchester United.

    Ati “Numva naragambaniwe na Manchester United. “

    Uyu rutahizamu avuga ko ibigenze nabi muri iyi kipe ari we bijya ku mutwe bityo arimo ahatirizwa kuyisohokamo.

    Ati ” Manchester United yagerageje kumpatiriza kuyivamo. Ntabwo ari umutoza ahubwo n’abandi bantu bari hafi y’ikipe. Numva naragambaniwe n’ikipe.”

    “Numva ko hari abataranshakaga hano muri Manchester United, si uyu mwaka gusa ahubwo n’umwaka ushize.”

    Cristiano kuva yagera muri Manchester United muri 2021 yatojwe n’abatoza 3 barimo Ole Gunnar Solskjaer banakinanye muri iyi kipe akirukanwa nyuma y’ibyumweru bike ahageze, nta kindi uretse icyubahiro amugomba.

    Kuri Ralf Rangnick we yavuze ko atari umutoza. Ati “Niba utari n’umutoza, ni gute ugiye kuyobora Manchester United? Nta nubwo nigeze mwumvaho.”

    Ageze kuri Erik Ten Hag utoza iyi kipe kuri ubu, uheruka no kumuhana kuko yanze kujya mu kibuga ku munota wa nyuma ku mukino wa Tottenham ahubwo agahita ataha, yavuze ko mu gihe atamwubashye na we atamwubaha.

    Ati “singomba kubaha Ten Hag kubera ko na we nta nyubaha… Biroroshye.”

    Mu maso ye kandi abona ko kuva Sir Alex Ferguson yava muri iyi kipe ihora isubira inyuma ndetse ko nta n’icyizere cyo kugaruka ku rwego yari ho.

    Ati “gutera imbere byari ntabyo. Kuva Sir Alex yagenda nta terambere nabonye mu ikipe. Nta kintu cyahindutse. “

    Avuga ko niba hari umuntu uzi ko ibintu bitameze neza ari Ferguson.

    Ati “arabizi kurusha undi uwo ari we wese ko ikipe iri mu nzira itakagombye kuba irimo, arabizi. Buri wese arabizi. Abantu batabibona ntabwo babona…ni ukubera ko badashaka kubona, bafite ubumuga bwo kutabona.”

    Cristiano Ronaldo kandi yahishuye ko kugaruka muri Manchester United byagizwemo uruhare na Sir Alex Ferguson wamubwiye ko atajya muri Manchester City na we akamwubaha.

    Ngo nta cyubahiro agomba Ten Hag kuko na we ntamwubaha

    Cristiano Ronaldo yavuze amagambo akomeye cyane ku bimaze iminsi bimuvugwaho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-cyubahiro-ngomba-ten-hag-man-u-yarangambaniye-bwa-nyuma-cristiano-yatoboye-avuga-amagambo-akomeye

  • Abanye-Congo batangiye guhungira mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Abahunze bavuye mu duce twa Ruhunda na Buhumba, ahari kubera imirwano.

    Mu baturage bahunze harimo umusore wakomerekejwe n’amasasu y’intambara akaba yajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.

    Abaturage bahungiye mu Rwanda bavuze ko bumvise amasasu acicikana muri Buhumba hafi y’umupaka y’u Rwanda bahita bahungira mu Rwanda.

    Bagira bati: 'mu masaha ya saa saba twumvise amasasu menshi duhita duhungira mu Rwanda. Twasize abo mu miryango yacu barimo kutubwira ko bituje, gusa turaba tugumye mu Rwanda turebe aho bigana.”

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Busasamana na Bugeshi bwakiriye Abanyekongo bahungiye mu Rwanda.

    Mvano Étienne wakiriye impunzi ku mupaka wa Kabuhanga yasabye abaturage bafite bene wabo kubakira bakabacumbikira.

    Agira ati: “Imiryango ibakiriye ibafate neza mu gihe dutegereje ko ubuyobozi bubajyana ahateguwe nibakomeza kwiyongera.”

    Imiryango 33 ihungiye mu Rwanda mu gihe urugamba rwageze hafi y’umupaka w’u Rwanda.

    Abaturage bahungiye mu Rwanda bavuga ko imirwano irimo kubera mu gice cya Ruhunda ku gasozi ka Nyundo.

    Source : https://imirasire.com/?Abanye-Congo-batangiye-guhungira-mu-Rwanda

  • Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kwitondera amahitamo bakora kuko ari yo agena ahazaza h’igihugu #rwanda #RwOT

    Umukuru w’igihugu ibi yabigarutseho mu gitaramo gisoza ihuriro rya 15 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri.

    Ni ihuriro ribaye mu gihe u Rwanda rwishimira intambwe imaze guterwa mu kubaka no gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda ndetse Perezida Kagame akaba yemeza ko Umuryango Unity Club ari indorerwamo y’umuryango mugari w’u Rwanda.

    Icyakora ku rundi ruhande Perezida Kagame avuga ko ibimaze kugerwaho byasabye gufata ibyemezo bidasanzwe mu bihe bigoye.

    Aha yatanze ingero zirimo n’aho muri guverinoma ya mbere yagiyeho nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi bamwe mu bayobozi bacuze umugambi wo kubiba amacakubiri mu muryango FPR Inkotanyi no mu banyapolitiki bose muri rusange bitwaje ishyaka rya kera ryitwaga RUNAR.

    Perezida Paul Kagame kandi yagaragaje ko amahitamo nyayo mu gihe nyacyo ari ingirakamaro ku muntu ku giti cye, umuryango n’igihugu muri rusange.

    Perezida Kagame yavuze ko uburyo bwiza bwo guhitamo ari ukwipima umuntu ku giti cye agahitamo kumenya ukuri kuko iyo umuntu ashaka ko abandi bamupima ahora yibwira ko bamubeshya, cyangwa se banamugirira nabi.

    Avuga ko iyo umuntu yipima ku giti cye ntawe yarakarira usibye we ubwe, ibyo bikaba byavamo ko yakosora amakosa ye akajya mu nzira nzima cyangwa akazahura n’ingaruka imbere, mu gihe nyamara ngo umuntu wese afite amahirwe yo kuba yakwibwira ukuri agahangana nako, aho gutegereza kuzabibwirwa n’undi muntu.

    Perezida Kagame avuga ko muri Guverinoma ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi guhera mu 1994 hari ibintu byinshi by’ibigeragezo, byanagaruraga amateka mabi yaranze Igihugu, n’amatwara mabi byagaruwe muri Guverinoma maze babyivurugutamo karahava.

    Icyo gihe Perezida Kagame yari Visi-Perezida akaba n’Umugaba w’Ingabo, bikaba byaramusabaga kumvira Perezida wariho icyo gihe, ariko bikaza kunanirana kuko Perezida yari ashyigikiye ayo macakubiri.

    Ihuriro rya 15 ry’umuryango Unity Club Intwararumuri ryafashe ibyemezo-ngiro 8 bigiye kunozwa neza kugirango gahunda ya “Ndi umunyarwanda” ikomeze kuba igitekerezo-ngenga cy’ukubaho kw’Abanyarwanda.

    Umuryango Unity Club washinzwe na Madame Jeannette Kagame ukaba ugizwe n’abari muri guverinoma, abayihozemo ndetse n’abo bashakanye.

    Source : https://imirasire.com/?Perezida-Kagame-yasabye-Abanyarwanda-kwitondera-amahitamo-bakora-kuko-ari-yo

  • M23 yafashe Umujyi uhana Imbibi n'u Rwanda wegereye Goma #rwanda #RwOT

    Inyeshyamba za M23 zirwanya leta ya Kongo zafashe umujyi wa Kamuhanga uri mu birometero 30 uvuye i Goma umurwa mukuru w'intara ya Kivu ya Ruguru.

    Uyu mujyi uri ku mupaka w'u Rwanda na Kongo mu karere ka Nyiragongo, wafashwe nyuma y'imirwano ikaze yahuje ingabo z'impande zombi ahagana mu ma saa moya za mu gitondo kuri iki cyumweru.

    Ifatwa rya Kamuhanga ryateye icyoba mu baturage bamwe muri bo bahungira mu Rwanda n'ubwo ingabo za leta ya Kongo zikomeza gutanga icyizere zemeza ko ifite umugambi wo kurangiza iyi ntambara.

    Kuva imirwano yatangira, uyu ubaye umujyi wa mbere uhana imbibe n'u Rwanda umutwe wa M23 wigaruriye. Abatari bake babona ko mu minsi iri mbere hashobora gukurikiraho Nyiragongo yose n'umujyi wa Goma.

    Lata ya Kongo ishinja u Rwanda kuba rukorana bya hafi n'izo nyeshamba zirwanya ubutegetsi muri iki gihugu. Bamwe babona ko kuba noneho habonetse agace karuhuza n'aho uyu mutwe wigaruriye bishobora koroshya ubwo bufatanye bukomeza kuvugwa ariko u Rwanda rukabuhakana.

    Ubuyobozi bwa M23 bwatangaje ko budashobora gusubira inyuma na gato ko intambara ikomeje uko byamera kose.

    Avugana n'Ijwi ry'Amerika Major Willy Ngoma umuvugizi wa M23 yavuze ko badashobora na rimwe gutinya icyo yise ibikangisho ndetse n'intwaro zikomeye izo arizo zose leta ya Kongo ifite.

    Muri iki gihe ubuyobozi bw'ingabo za leta, FARDC, ntacyo butangaza ku byerekeye imirwano irimo kubera mu burasirazuba bw'igihugu haba muri teritware ya Rutshuru, Masisi na Beni. Ibi birasa n'ibikomeza gutera urujijo mu baturage bo mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

    Gusa, mu itangazo ryashizwe ahagaragara na Komiseri Kabeya Makosa Francois, umuyobozi w'umujyi wa Goma, yasabye abaturage bose kuba maso bagafatanya n'abashinzwe umutekano mu rwego rwo kurinda uwo ari we wese ushobora guhungabanya umutekano mu mujyi, kandi bakirinda inkuru z'impuha zikwirakwizwa ku mbuga nkoranya mbaga n'abo yise ko bafite umugambi mubisha bakorana n'abarwanya leta.

    Kuri ubu, ingabo za leta ya Kongo zashyize ibirindiro byazo bikuru muri teritware ya Nyiragongo ahitwa Munigi mu rwego rwo kwitegura guhangana n'uwashaka kwinjira mu mujyi wa Goma

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yafashe-umujyi-uhana-imbibi-n-u-rwanda-wegereye-goma

  • APR FC yigobotoye Sunrise FC bigoranye #rwanda #RwOT

    Mu mukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona,ikipe ya APR FC yikuye mu nzara za Sunrise FC kuko yayitsinze ibitego 3-2 kuri stade ya Kigali.

    APR FC yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 7 ku gitego cyatsinzwe na Ruboneka ku munota wa 7 w'umukino ndetse iki gitego nicyo cyarangije igice cya mbere.

    Mu gice cya kabiri,APR FC yashyizemo ibindi bitego 2 bya Mugunga Yves ku munota wa 62 na Mugisha Gilbert kuwa 78.

    Icyakora umukino ugiye kurangira Sunrise FC yagarutse mu mukino bitunguranye ibona ibitego 2 mu minota y'inyongera yongewe kuri 90.

    Igitego cyayo cya mbere cyatsinzwe na Hakizimana Adolphe ku munota wa 2 w'inyongera hanyuma nyuma y'umunota umwe gusa Yafesi Mubiru ashyiramo ikindi.

    Umukino wahise urangira ariko APR FC yari igowe cyane n'iyo minota ya nyuma.APR FC yaherukaga gutsinda Gorilla FC.

    Shampiyona y'u Rwanda izakomeza mu gikombe cy'isi aho APR FC izakurikizaho Kiyovu Sports gusa igiye kuba isubitswe kubera imikino ya gicuti Amavubi azakina na Sudani.

    Urutonde:

    1. Kiyovu Sports 20pts
    2. Rayon Sports 18pts (-2)
    3. APR FC 17pts (-1)

    Gahunda y'umunsi wa 10

    20/11: Rayon Sports v Mukura
    23/11: APR FC v Kiyovu Sports

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yigobotoye-sunrise-fc-bigoranye

  • APR FC yatsinze Sunrise FC ifata umwanya wa g… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino usoza umunsi wa 9 wa shampiyona, aho  Sunrise FC yari yagarutse muri Kigali nyuma y'aho yari ihaherutse ku munsi wa 8 itsindwa na Rayon Sports igitego 1-0. Umukino wakerereweho iminota 10, kubera umukino wa shampiyona y’abagore wari wabanje.

    Abakinnyi 11 APR FC  yabanje mu kibuga

    Alexandre MUTABARUKA
    Gilbert BYIRINGIRO
    Yunusu NSHIMIYIMANA
    Clement NIYIGENA
    Claude NIYOMUGABO
    Bonheur MUGISHA
    Bosco RUBONEKA
    Ramadhan NIYIBIZI
    Anicet ISHIMWE
    Lague BYIRINGIRO
    Yves MUGUNGA 

    Umukino watangiye Sunrise FC irimo guhuzagurika ndetse ifite igihunga cyaturukaga ku kutamenyerana, bigendeye ku mpinduka z’abakinnyi bari babanje mu kibuga. Ku munota wa 7 gusa APR FC yahise ibona igitego cya mbere, cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ku ishoti rikomeye yatereye mu kibuga hagati.

    Sunrise FC yakomeje gukora amakosa mu bwugarizi bwayo, ndetse n’abakinnyi bakinaga mu bice by’imbere barimo Wanji Pius utari usanzwe abanza mu kibuga, wari wagowe no kwibona mu bandi.

    Ku munota wa 35 umutoza Seninga Innocent yaje gukora impinduka, akuramo Twagirimana Innocent hinjiramo Nyamurangwa Moses. Igice cya mbere cyarangiye ntazindi mpinduka zibayeho, amakipe ajya kuruhuka APR FC iyoboye n’igitego kimwe.

    Abakinnyi 11 Sunrise FC yabanjemo

    Mfashingabo Didier
    Uwambazimbana Leon
    Kanani Abubakali
    Nzabonimana Prosper
    Shyaka Clever
    Manishimwe Yves
    Wanji Pius
    Niyibizi Vedaste
    Babuwa Samson
    Berrian Herron
    Twagirimana Innocent

    Igice cya kabiri cyaje gihabanye n’uko igice cya mbere cyagenze. Ku munota wa 62 Mugunga Yves yaje gutsinda igitego cya 2, mu gihe ku munota wa 77 Mugisha Gilbert yaje gutsinda igitego cya 3, APR FC itangira kwizera amanota 3. 

    Mu minota y’inyongera, i Nyamirambo habaye igisa n’igitangaza kuko Sunrise FC yishyuyemo ibitego 2 harimo igitego cya Hakizimana Adolphe, ndetse n’igitego cya kabiri cyatsinzwe na Yafes Mubiru ku makosa ya ba myugariro ndetse n’umunyezamu
    Alexandre MUTABARUKA.

    APR FC yahise ifata umwanya wa 3 n’amanota 17 irushwa inota rimwe na Rayon Sports, mu gihe Kiyovu Sports ariyo ya mbere n’amanota 20. Marine FC iracyari ku mwanya wa nyuma n’amanota 2.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122831/apr-fc-yatsinze-sunrise-fc-ifata-umwanya-wa-gatatu-122831.html