Blog

  • Ngororero: Amarerero yo mu cyayi yagabanyije ikibazo cy’imirire mibi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakora mu marerero yo mu cyayi mu ruganda rwa Rubaya ruherere mu Karere ka Ngororero, baravuga ko amarerero yashinzwe n’uruganda, yatumye bategura abana (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ngororero-amarerero-yo-mu-cyayi-yagabanyije-ikibazo-cy-imirire-mibi

  • Kamonyi/Mugina: Abaturage mu ngamba zo guhangana n’ikiza cy’izuba #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina Mandera Innocent yabwiye ikinyamakuru Umwezi.rw ko nubwo turi mu bihe byihinga abaturage bo muri uwo murenge bahuye n’izuba ryinshi ryatumye imyaka yabo Yuma; bakaba batizeye ko bazabona umusaruro uhagije nkuko byari bisanzwe muri kigice kizwiho kwera cyane.

    Kuri ubu bakomeje guhangana n’icyo cyiza bashyiraho ingamba zibafasha kwirinda ko bazahura n’amapfa yaterwa n’ir’izuba nko gukoresha ibishanga neza buhira imyaka bahinze aho bishoboka.

    Mandera Innocent agira ati: 'Tugenda dukangurira abaturage kugendana nibi tugezemo kuko icyiza cy’izuba kigihari.Twabwiye abaturage ko bagomba gukorasha neza ibishanga ndetse no kuhira aho bishoboka no kuba basimbuza imbuto zumye.'

    Umwe mu bakora umwuga w’ubuhinzi mu murenge wa Mugina yagize ati: 'twahuye n’ikibazo cy’izuba kuri ubu imyaka twahinze imyinshi yarumye, izuba ryabaye ryinshi ku buryo tutizeye ko hari umusaruro tuzabona. Twari dusanzwe tweza ibishyimo, imyumbati n’ubunyobwa ku buryo twasaguriraga amasoko, ariko ubu ntitunazi ko tuzabona ibyo kurya. Ubuyobozi bwatugiriye inama y’uko tugomba kubigenza muri iki gihe cy’izuba ryacanye cyane, batubwiye ko tugomba gusimbuza imyaka aho yumye, kuyoboka ibishanga ndetse no guhinga imboga.'

    Mugina n’umurenge uherere mu gice cy’Amayaga ,icyi gice kizwiho kwera cyane kuko uhasanga ubwo bwinshi bw’ibiribwa nk’inyumbati ,ibishyibo n’ubunyobwa.

    Mu rwego rw’ubwisungane, abaturage ba Mugina bakanguriwe gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kuri ubu bageze ku kigero kiza.

    Abaturage bibukijwe ko umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza utangwa kubagize umuryango bose dusaba abaturage kujya batangira kwizigama, bazigamira mitiweli umwaka wa mitiweli ugitangira; ibyo bakabikora binyuze mu matsinda cyangwa mu bimina aho bizigama make make, umwaka ukarangira baramaze kwizigama mitiweli.

    Mandera ati: 'Duhora tubwira abaturage ko gutanga mitiweli ari inyungu zabo kuko uwatanze mitiweli atarembera murugo kandi n’iyo yarwaye yivuza ku mafaranga make.'

    Aba baturage babifashijwemo n’ubuyobozi bw’umurenge wa Mugina bigishijwe guhinga imboga n’inimbuto cyane ko byera cyane muri iki gice , ku buryo bemeza ko imibereho yabo imaze guhinduka kubera kurya neza kandi ko basagurira amasoko

    Mandera , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina ati: “Hari byinshi abaturage bigishwa ibitagenda bigakemurwa bahereye aho batuye , mu masibo yabo no midugudu barimo , Urugero nk’akamaro k’akarima k’igikoni. Mbere hari abaturage bataryaga imboga , ariko bamenye ko kurya imboga n’imbuto ari uburyo bwo kuboneza imirire no kurandura igwingira rikigaragara Umurenge wa Mugina ugira isantere ibyiri nini z’ubucuruzi iya Cyeru n’iya Mugina uhasanga kandi inganda zitunganya kawa ndetse n’umuceri.”

    Agasantire ka Mugina

    Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) tariki 26 Kanama cyatangaje iteganyagihe ry’imvura y’Umuhindo (Nzeri-Ukuboza 2022), ryerekana ko ikirere kizashyuha cyane kandi kigatanga imvura nke, izatangira kugwa tariki 30 Kanama 2022 hamwe na hamwe.

    Umuyobozi ushinzwe Iteganyagihe muri Meteo Rwanda, Anthony Twahirwa, yagaragaje uburyo iki gihembwe cya nyuma cya 2022 kuva muri Nzeri kugera mu Kuboza ndetse na nyuma yaho muri 2023 niba hatagize igihinduka hazaguma kuboneka imvura nke mu bice bigize Igihugu.

    Meteo Rwanda ivuga ko iyi mvura y’Umuhindo iteganyijwe gucika hagati ya tariki 15 na 25 Ukuboza 2022, n’ubwo hazajya habaho iteganyagihe ry’iminsi mike mike rizajya ryerekana impinduka zishobora kudahuza n’ibyatangajwe.

    Ku bijyanye n’uko imvura izaba nkeya, Meteo Rwanda ivuga ko yabitangaje kuva kare mu rwego rwo gufasha abaturage gufata ingamba zo kureba uko hakuhirwa imyaka bityo ntibagwe mu gihombo.

    Source : https://imirasire.com/?Kamonyi-Mugina-Abaturage-mu-ngamba-zo-guhangana-n-ikiza-cy-izuba

  • Uruganda rwa IMMC Ltd mu buryo bwiza bwo kurwanya Aflatoxine mu biribwa batunganya #rwanda #RwOT

    Kimwe mu byangiza umusaruro w’ibigori harimo uruhumbu rwo mu bwoko bwa “Aflatoxine”, minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) n’abafatanyabikorwa bayo bakaba barahagurukiye kurwanya ibirukurura mu musaruro w’ibinyampeke.

    Umwe mu batunganya ibikomoka ku musaruro w’ibigori witwa Samuel Ngirimana, ufite uruganda rwa IMMC Ltd rukora ifu ikunzwe cyane y’ibigori izwi ku izina rya Iraboneye, avuga ko uruhumbu rukiri imbogamizi ku bashoramari batunganya ifu y’ibigori.

    Yagize ati: 'Mu by’ukuri icyo kibazo turakizi kuko tugenda tugiraho amahugurwa, duhugurwa na Rwanda FDA na RSB, mu ngamba rero badusaba gufata biba birimo, urwo ruhumbu ruba ruri ku myaka ariko cyane cyane yafashwe nabi, mu nama rero batugira ni ukugura imyaka yabitswe neza kugira ngo turinde kalite yacu y’ibyo dukora. Kugira ngo tutagura ibifite urwo ruhumbu rwa Flatoxine bityo bikaza kujya no muri production (umusaruro) yacu.'

    Ububiko bw’Uruganda rwa IMMC Ltd

    Bwana Samuel Ngirimana avuga ko basabwa kugira ububiko bwujuje ubuziranenge ndetse kuriwe uruganda abereye umuyobozi rwujuje ibisabwa.

    Agira ati: 'Baranadusuye bareba ko twujuje ibyangombwa, ntakibazo ububiko bwacu bwujuje ibisabwa kugira ngo umusaruro ube ari muzima utangirikira iwacu. Kandi no mu kwakira umusaruro dufite ibipimo tugenderaho. Umusaruro ushobora kuza ari muzima ukangirikira iwacu, ariko ibyo byose turabikurikirana, dufite umukozi ubikurikirana wabyigiye, ushinzwe gukurikirana ubuziranenge bw’umusaruro haba mu kuwakira, no kuwutunganya kugera ugeze ku isoko.'

    Ububiko bw’Uruganda rwa IMMC Ltd

    Mu mbogamizi avuga bagihura nazo harimo umusaruro udafatwa neza mu bubiko bikabaviramo kugorwa no kuwutumganya ndetse no kubura aho gukura ibyo batunganya, mu bindi harimo amashanyarazi agihenze ndetse n’amasoko akiri macye.

    Akomeza agira bagenzi be inama yo kutitwaza itumbagira ry’ibiciro ngo bakore amakosa arimo gukoresha umunzani nabi, akabasaba gucuruza neza bigendana n’uko baranguye ndetse n 'uko ibiciro byagenwe n’inzego zibifite mu nshingano.

    Kugera ubu 10% ry’umusaruro w’ibigori mu Rwanda urangirika. Kuva muri 2011, Leta yashyizeho gahunda yo gufata neza umusaruro (Post-Harvest Strategy) y’imyaka 7 yerekanaga uburyo umusaruro cyane cyane uw’ibinyampeke n’ibinyamisogwe utunganywa uhereye mu gusarura kugeza kuwukoresha bwa nyuma.

    NK’uko bigaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi N’Ubworozi (RAB), AFLATOXIN ni ikinyabutabire giterwa n’uruhumbu rw’ubumara bwangiza ubuzima bw’abantu bariye ku musaruro wasaruwe mu murima wafashwe n’icyo kinyabutabire. Umuntu uriye kuri wa musaruro, uretse no ku muntu itungo ririye ku biribwa byafashwe n’iyo AFLATOXIN na ryo rirafatwa.

    Source : https://imirasire.com/?Uruganda-rwa-IMMC-Ltd-mu-buryo-bwiza-bwo-kurwanya-Aflatoxine-mu-biribwa

  • Kigali: Ibigo by’amashuri birasaba ko Leta yakongera uruhare rw’ababyeyi mu burezi n’uburere bw’abana babo #rwanda #RwOT

    Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali bakomeje kugaragaza ko hari imbogamizi bagenda bahura nazo zo kuba hari ababyeyi babasaba kongera uruhare rwabo mu burezi buhabwa abana babo, ndetse hakaba hari n’abasaba ko amafaranga bishyura y’amafunguro ahabwa abana babo yazamurwa kugira ngo abana babo bajye bahabwa ifunguro rihagije, gusa bakazitirwa n’uko amabwiriza ya Leta atabibemerera na gato.

    Mu byo bagaragaza harimo kuba ababyeyi basaba ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri abana babo bigamo kuba bakongera ingano y’umusanzu w’amafaranga y’amafunguro y’abana bafata ku ishuri, aho baba bifuza ko yava kuri 975 akaba yakwiyongera.

    Mu kiganiro umuyobozi w’ishuri ribanza rya Biryogo, Ntakavuro Pelagie, kimwe na bagenzi be bavuga ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yafashije muri byinshi nko kuba abana batagita ishuri ndetse no gucyererwa amasomo byahato na hato.

    Akomeza avuga ko kurubu bagorwa nibiciro by’ibiribwa ku masoko ,agasaba ko leta ya tecyereza ku biciro ndetse no konera uruhare rwa babyeyi mu rwego rwokurushaho kunoza iyi gahunda.

    Umuyobozi wa E.P Biryogo, Mme. Ntakavuro Pelagie

    Source : https://imirasire.com/?Kigali-Ibigo-by-amashuri-birasaba-ko-Leta-yakongera-uruhare-rw-ababyeyi-mu

  • Biravugwa ko Adil Mohamed yanze kugaruka mu kazi ko gutoza APR FC #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko iminsi 30 yahagaritswe yarangiye, kuri uyu wa 13 Ugushyingo APR FC yamenyesheje Umutoza Adil Mohamed ko tariki ya 14 Ugushyingo agomba kugaruka mu kazi.

    Amakuru akaba avuga ko uyu mutoza wanahembewe iyi minsi 30 yahagaritswe yanze gusubiza iyi kipe niba azagaruka mu kazi.

    Amakuru avuga ko Adil Mohamed atazigera agaruka ahubwo agomba gutanga ikirego muri FIFA kuko umutoza ngo aba ari mu kazi cyangwa atakarimo ko nta mutoza ujya uhagarikwa mu kazi ke.

    Bivugwa ko APR FC nyuma yo kwanga kugaruka yamusabye ko basesa amasezerano akaba yakwishyurwa miliyoni 100 z'amafaranga y'u Rwanda ariko akaba atabikozwa akaba ashaka ko yishyurwa amasezerano ye yose aho APR FC yamwishyura arenga miliyoni 500 FRW.

    Adil yavuze ko yubaha APR FC nk'umuryango yari amazemo imyaka 3 ariko na none ngo ibyo bamukoreye binyuranyije n'amategeko bityo ko we n'abanyamategeko be bagerageje kubimenyesha APR FC ariko ntigire ikintu ibasubiza ko agiye kwicarana n'abanyamategeko be bakareba icyakorwa aho azitabaza impuzamashyiraamwe y'umupira wamaguru ku Isi, FIFA.

    Tariki ya 14 Ukwakira 2022 APR FC yamenyesheje umutoza mukuru wa yo, Adil Erradi Mohammed ko yamuhagaritse mu gihe cy'iminsi 30 kubera imyitwarire itarashimishije abayobozi n'umwuka mubi wari utangiye kuza mu ikipe.

    Uyu mugabo wavuze ko yahagaritswe binyuranyije n'amategeko, yaje kujya ku myitozo ariko yangirwa kwinjira i Shyorongi kuko bamubwiye yahagaritswe.

    Bivugwa yafashe amashusho yangiwe kwinjira aho ikipe ikorera imyitozo kugira ngo azerekane muri FIFA ko yangiwe gukora akazi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/biravugwa-ko-adil-mohamed-yanze-kugaruka-mu-kazi-ko-gutoza-apr-fc

  • Perezida Kagame yitabiriye inama ya 'G20′ muri Indonesia #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022, yageze mu mujyi wa Bali muri Indonesia, aho yitabiriye inama ihuza ibihugu bifite (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yitabiriye-inama-ya-g20-muri-indonesia

  • Amavubi yitegura Sudan aratangira imyitozo, ibitego 25 nibyo byabonetse ku munsi wa 9 wa shampiyona y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022 nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi itangira imyitozo yitegura umukino wa gishuti n'ikipe y'igihugu ya Sudani.

    Ni imyiteguro y'imikino ibiri izabera mu Rwanda kuri sitade ya Kigali iNyamirambo, umukino wa mbere uzakinwa kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo uwo kwishyura wo uzakinwa kuwa gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022.

    Kugeza ubu bamwe mu bakinnyi bakina hanze bahamagawe bamaze kuhagera, aba bayobowena Djihad Bizimana, Raphael York, Steve Rubanguka, Ally Niyonzima, Ishimwe Gilbert na Muhire Kevin.

    Impera z'icyumweru dushoje gisize hakinwe umunsi wa 9 wa shampiyona y'u Rwanda 2022, ni imikino yakinwe uhereye  kuri uyu wa gatanu kugeza ku cyumweru, imikino 8 yabaye habonetsemo ibitego 25 byose hamwe.

    Ni imikino yatangiye ikipe ya Kiyovu SC itsinda Rayon Sport ibitego 2-1, ni umukino watumye ikipe y'urucaca irara ku mwanya wa mbere w'agateganyo ndetse inuzuza imikino 7 idatsindwa na Mukeba wabo Gikundiro.

    Undi mukino wabaye kuwa gatandatu, ikipe ya Police FC yatsinze ikipe ya AS Kigali ikuraho agahigo k'uko iyi kipe ya Police yaherukaga gutsinda As Kigali muri 2019 ikuraho aka gahigo, ibi byanatumye iyi kipe yisanga mu makipe atatu ari ku mwanya wa gatatu kuko ubu yujuje amanota 14.

    I Huye, Mukura VS yatsinze ikipe ya Rutsiro FC ibitego 3-0, iyi ntsinzi ikaba yaraje MVS iheruka gutakaza imikino itatu harimo n'uwo yatsinzwe na Kiyovu SC na As Kigali. Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Huye ndetse Mukura ikaba yari imaze iminsi 206 idakinira kuri Sitade ya Huye.

    I Ngoma, ikipe ya Rwamagana FC yatsinze ikipe ya Marines FC 1-0, ibi byatumye ikipe ya Marines FC kugeza ubu itari yatsinda umukino n'umwe kuko imaze gutsindwa imikino itandatu inganya indi mikino 2 ikaba kuri ubu iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona y'u Rwanda.

    I Nyamirambo kuri iki cyumweru, ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC yaraye ibonye intsinzi y'ibitego 3-2 bya Sunrise FC, mu mukino iyi kipe ya APR FC ikaba yatsinzwe ibitego bibiri mu minota 2 ya nyuma y'umukino.

    Uko imikino y'umunsi wa 9 wa shampiyona y'u Rwanda wagenze:

    Kiyovu SC 2-1 Rayon Sports

    Bugesera FC 1-1 Espoir FC

    Etincelles FC 3-2 Musanze FC

    Rwamagana City 1-0 Marines FC

    Mukura VS 3-0 Rutsiro FC

    Gasogi United 2-3 Gorilla FC

    Police FC 1-0 As Kigali

    APR FC 3-2 Sunrise FC

    The post Amavubi yitegura Sudan aratangira imyitozo, ibitego 25 nibyo byabonetse ku munsi wa 9 wa shampiyona y'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amavubi-yitegura-sudan-aratangira-imyitozo-ibitego-25-nibyo-byabonetse-ku-munsi-wa-9-wa-shampiyona-yu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yitegura-sudan-aratangira-imyitozo-ibitego-25-nibyo-byabonetse-ku-munsi-wa-9-wa-shampiyona-yu-rwanda

  • Depite Mbonimana Gamariel uherutse kuvugwaho kunywa inzoga agafatwa kenshi na Polisi yeguye #rwanda #RwOT

    Mu nama y'ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri, Perezida Kagame yagarutse ku myitwarire y'Umudepite mu nteko ishinga amategeko umaze gufatwa na Polisi y'u Rwanda inshuro 6 yanyoye. Nubwo umukuru w'Igihugu ateruye ngo avuge amazina ye, uyu ubwe kuri uyu wa mbere tariki 14 Ugushyingo 2022 hagaragaye ibaruwa yanditse asezera ku mirimo yo kuba intumwa ya rubanda. Yayikuye mu icupa cyangwa mu gicuma none imipukuye mu nteko.

    Ni Depite Mbonimana Gamariel wari intumwa ya rubanda mu Nteko ishinga amategeko umutwe w'Abadepite. Yamaze kwandika yegura kuri uwo mwanya nyuma y'uko avuzweho ubusinzi.

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul avuga ku myitwarire y'iyi ntumwa ya rubanda, yanenze uburyo Polisi igaragaza muri raporo ko yamufashe yanyoye ikamureka akagenda ngo kubera ubudahangarwa, aho agaragaza ko bitagakwiye. Yanavuze kandi ko yakabaye anacibwa amafaranga( ibihano bihabwa ufashwe atwaye imodoka yanyoye).

    Yakomeje avuga ko niba ari n'ubudahangarwa, ibyo yakoze bibaye inshuro eshanu, esheshatu ariwe umufashe yabanza akamwambura( akamukuraho) uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga afite, hanyuma akabwira inteko ishinga amategeko ko imyitwarire ye ishobora kwica abantu. Yakomeje avuga ko atakwemera ko aba ikibazo ku muryango( Danger to society).

    Perezida Kagame, mu ijambo rye avuga kuri uyu mudepite no kunywa kwe, yagize ati' Ubanza atari yazinyoye gusa ahubwo yari yaguyemo'. Yakomeje anenga uburyo Polisi bamuretse akagenda ngo afite ubudahangarwa. Yabajije niba n'umunsi yanyoye agasinda akagonga umuntu akamwica nabwo atazahangarwa?.

    Kuri uyu wa mbere nibwo byamenyekanye ko Depite wavugwaga na Perezida Kagame ari 'Mbonimana Gamariel wabaye intumwa ya rubanda muri 2018 aturutse mu ishyaka rya PL (Partie Liberal), Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa rubanda.

    Mu ibaruwa intyoza.com yabonye, yanditswe n'uyu wari intumwa ya rubanda yegura ku kuba Depite iteye itya;

    Ibaruwa y'ubwegure.

    Mbonimana Gamariel, yavukiye mu karere ka Kamonyi mu 1980. Yageze mu Nteko ishinga amategeko umutwe w'Abadepite kuva mu 2018. Mbere yaho, yabaye umwarimu ku ishuri ribanza rya Rusave (Nzeri 2001-Ukuboza 2003). Yabaye kandi mwarimu muri Kayonza Modern Secondary School, yigisha iby'imitekerereze ya muntu (Psychology), Imibanire (Sociology), iby'ubuhanga (Philosophy) na politiki (Mutarama 2004- Ukuboza 2005).

    Yabaye kandi mwarimu n'umuyobozi ku ishuri rya Institut Don Bosco Kabarondo (Mutarama 2009- Gicurasi 2013). Guhera muri Mata 2014, yabaye umwarimu muri kaminuza ya Mount Kenya University. Guhera muri Mutarama 2015 kugeza muri Werurwe 2016 aba umwarimu (senior lecturer) n'umuyobozi w'ishami ry'uburezi  ( Head of Department of Education) muri Mahatma Gandhi University Rwanda. Muri Werurwe 2015, yagiye muri kaminuza ya Kigali aho yakoze akazi gatandukanye karimo kuba umwarimu ndetse n'umuyobozi w'amashami yayo.

    Mbonimana Gamariel, yagaragaye muri Politiki mu buryo bweruye kuva tariki 4 Nzeri 2018, ubwo yatorerwaga kuba Intumwa ya rubanda-Depite, arahira tariki 19 Nzeri uwo mwaka. Mu nteko ishinga amategeko, yabarizwaga muri komisiyo y'uburezi, ikoranabuhanga umuco n'urubyiruko. Tariki 28 Gicurasi 2019, umutwe w'abadepite wamugize umwe mu ba Depite bagize inteko y'ibihugu bivuga ururimi rw' igifaransa muri komite ishinzwe uburezi, itumanaho n'iby'umuco.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2022/11/14/depite-mbonimana-gamariel-uherutse-kuvugwaho-kunywa-inzoga-agafatwa-kenshi-na-polisi-yeguye/

  • Umudepite wavuzweho na Perezida Kagame ko yafashwe atwaye imodoka yasinze ‘YEGUYE’ #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022 nibwo Depite Mbonimana yafashwe atwaye imodoka yasinze. Bukeye bwaho, Perezida Kagame yatangarije abari bitabiriye ihuriro rya Unity Club Intwararumiri, ko uwo mudepite yafashwe inshuro nyinshi yasinze, ariko kubera ubudahangarwa ahabwa n’amategeko, atigeze akurikiranwa.

    Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Sheikh Musa Fazil Harerimana, yemeje ko uyu mudepite yeguye.

    Yagize ati 'Hari ibaruwa twakiriye y’umudepite wegura ku budepite ku mpamvu ze bwite, ni ko yanditse. Ni Mbonimana Gamariel. Ibaruwa twayibonye uyu munsi.'

    Amakuru yizewe avuga ko iyo baruwa yanditswe ku wa Gatanu, ariko ko yashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

    Itegeko Ngenga rigena imikorere y’Umutwe w’Abadepite, riteganya ko Umudepite ahabwa ikarita y’ubudahangarwa yerekwa inzego zitandukanye igihe bibaye ngombwa.

    Mu itegeko hateganywa ko uyu mutwe ugira Komite ishinzwe imikorere y’Umutwe w’Abadepite, imyitwarire, imyifatire n’ubudahangarwa bw’Abadepite.

    Iyi Komite yiga ibibazo byerekeye imyitwarire, imyifatire n’imikoranire y’Abadepite, ibisabwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu nyandiko.

    Depite Karinijabo Barthélemy ukuriye Komisiyo ishinzwe Imikorere y’Abadepite, imyifatire n’Ubudahangarwa mu Nteko Ishinga Amategeko, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’uyu mudepite batari bakakizeho kuko ubusanzwe ibyo bigaho babimenyeshwa na Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko.

    Ati ' Ibibazo komite isuzuma ibigezwaho na Biro y’Umutwe w’Abadepite. Biriya bintu byabaye mu mpera z’icyumweru, nta makuru yandi tubifiteho, dutegereje natwe ko hari icyo ubuyobozi bwacu nka Biro y’Umutwe w’Abadepite ibikoraho. Kugeza ubu ntacyo turabikoraho.'

    Mu nshingano z’iyi Komite harimo gukurikirana no kugira inama Abadepite ku byerekeye imyitwarire n’imyifatire yabo haba mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko cyangwa hanze yayo.

    Harimo kandi kwiga ibibazo byerekeye imyitwarire n’imyifatire by’Abadepite ; kureba no gukurikirana uko ubudahangarwa bw’Abadepite bwubahirizwa.

    Ifite kandi ububasha bwo kubaza uwo ari we wese ushobora kuyiha amakuru ku kibazo yiga hubahirizwa amategeko.

    Biro ya Komite ishobora gutumira Umudepite ikamugira inama mu magambo ku byo yakwikosoraho birebana n’imyitwarire cyangwa imyifatire bye.

    Ni komite ikomeye mu Nteko, kuko ibisabye, bikemezwa na bitatu bya gatanu by’abagize Umutwe w’Abadepite, Inteko Rusange ishobora kwemeza ko Umudepite ugaragaweho rimwe cyangwa menshi mu makosa akurwa ku mirimo ye y’ubudepite.

    Muri ibyo biteganywa harimo nko kwinjira mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko yasinze ; kwinjiza ibisindisha mu cyumba cy’inama ; kwiyandarika no kwitesha agaciro cyangwa kugatesha urwego arimo ; cyangwa indi myitwarire n’imyifatire binyuranyije n’amategeko agenga imyitwarire n’imyifatire y’abayobozi.

    Depite Mbonimana yavutse ku wa 15 Ukwakira 1980. Afite Impamyabumenyi y’Ikirega (PhD) mu bijyanye n’imicungire y’uburezi. Abarizwa mu Ishyaka rya PL.

    Yabaye Umudepite muri Nzeri 2018, mbere yaho yabaye Umwarimu Mukuru n’Umushakashatsi muri Kaminuza ya Kigali.

    Hagati ya 2015 na 2018 yabaye Umwarimu Mukuru n’Umushakashatsi mu Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza ya Mount Kenya. Yigeze kuba Umukuru w’Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza ya Mahatma Gandhi mu Rwanda.

    Ibyo Perezida Kagame yari yavuze kuri uyu Mudepite

    Perezida Kagame yagaragaje ko ikibazo cyo kunywa inzoga n’ubusinzi kitari mu rubyiruko gusa ko ahubwo hari n’abantu bakuru barimo n’abayobozi bagaragaza izi ngeso.

    Yavuze ko mu minsi ishize ubwo yasomaga raporo zitandukanye za Polisi y’u Rwanda, yaje gutungurwa no kubona ko hari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda wasaritswe n’ingeso yo gutwara imodoka yanyoye inzoga.

    Ati 'Hari raporo naraye nsomye ariko abapolisi nabo nari mbamereye nabi. Bakoze raporo y’umuntu bafashe, ni umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko yacu. Bamufashe yanyoye, bamupimye igipimo cyari kigiye guturika kubera inzoga yanyoye hanyuma baza no gusanga mu makuru bafite bamufashe nk’inshuro eshanu, ubwo bwari ubwa gatandatu, babona imodoka igenda mu nzira ikubita hirya no hino, amahirwe agira ngira ngo nta muntu arica ariko ni yo maherezo, aziyica cyangwa yice undi muntu.'

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko akimara kubona ayo makuru yahamagaye Umuyobozi wa Polisi kugira ngo arusheho kugira ishusho yagutse y’iki kibazo.

    Kimwe mu bintu byatunguye Perezida Kagame ngo ni uko uwo muntu nta bihano yigeze afatirwa kuko afite ubudahangarwa.

    Ati 'Ikibazo nagize ubwo Abapolisi izo raporo barazitanga, bakavuga ko bamufashe ibipimo biri hejuru y’ibisanzwe, ubanza atari yazinyoye gusa ahubwo yari yaguyemo. Baravuga ngo ariko abagize Inteko Ishinga Amategeko bafite ubudahangarwa, ngo ubwo bamuretse aragenda.'

    Perezida Kagame yavuze ko uko yumva ibintu nubwo umuntu yaba afite ubudahangarwa bitavuze ko ashobora gukora ikosa nk’iryo inshuro nyinshi nta byemezo bimufatirwa.

    Yavuze ko yabwiye Umuyobozi wa Polisi ko bimwe mu bihano uyu muntu ashobora gufatirwa harimo kumwambura uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kandi imyitwarire ikamenyeshwa Inteko Ishinga Amategeko byaba ngombwa akamburwa ubudahangarwa kugira ngo aryozwe ayo makosa.

    Gamariel Mbonimana, umudepite uherutse kuvugwaho gutwara imodoka yasinze, yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko ibaruwa y’ubwegure bwe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umudepite-wavuzweho-na-Perezida-Kagame-ko-yafashwe-atwaye-imodoka-yasinze-YEGUYE

  • Umukobwa wa Perezida William Ruto yavugishije abanya-Kenya #rwanda #RwOT

    Charlene Ruto umukobwa wa Perezida William Ruto wa Kenya akomeje guteza impaka mu banyakenya mu gihe yigaragaza nk'umwe mu bafite inshingano mu butegetsi mu gihe nta mwanya uzwi yahawe muri leta. 

    Charlene Ruto Visit To Counties Raises Eyebrows - Udaku News Kenya

    Ubwe yiyita 'First Daughter', abanyakenya ku mbuga nkoranyambaga barimo kwibaza impamvu agenda ahura n'abaminisitiri ndetse akajya mu ngendo mu mahanga.

    Charlene Ruto: Kenya's Ivanka Trump - Uzalendo News

    Perezida Ruto afite abana barindwi, Charlene niwe urimo kugaragara cyane ku ruhando rwa politiki.

    Mu mezi macye nyuma y'uko se ageze ku butegetsi, ibinyamakuru byaho bivuga ko Charlene amaze kubonana n'abakuriye intara benshi muri Kenya, ndetse n'abaminisitiri bo mu mahanga.

    Ibibazo nk'ibi byibajijwe n'abanyamerika ubwo uwari perezida Donald Trump yatorwaga maze umukobwa we Ivanka akajya yitabira inama za se nk'umujyanama we bwite. Nyuma Trump yaje gushyira umukobwa we mu mwanya wa leta.

    Charlene Ruto Raises Her Profile With Several High-Ranking Govt Meetings -  Kenyans.co.ke

    Kuwa kane, Charlene Ruto yatangaje kuri Twitter ko yabonanye na minisitiri w'urubyiruko wa Maroc, Mohammed Mehdi, bakaganira ku 'ibitekerezo byateza imbere imishinga y'urubyiruko mu bihugu byombi'.

    Ruto's Daughter Charlene Raises Eyebrows Over Several Meetings With County  Bosses

    Charlene nta mwanya uzwi yahawe muri leta ya Kenya, abaturage b'iki gihugu bamwe bibaza uwishyura ingendo ajyamo n'inama yitabira mu gihe atari umukozi wa leta.

    The post Umukobwa wa Perezida William Ruto yavugishije abanya-Kenya appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/11/14/umukobwa-wa-perezida-william-ruto-yavugishije-abanya-kenya/