Blog

  • Table Tennis: Hasojwe icyiciro cya mbere cy’i… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru nibwo hasojwe ikiciro cya 'identification' kimwe muri bitatu bizaranga urugendo rwo gutegura abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike y’abato, aho abana 22 batarengeje imyaka 14 bahurijwe muri IFAK Kimihurura, bitoza ariko baniyerekanira gutoranywa mu beza bazakomeza mu byiciro bizakurikiraho.

    Mu mujyi wa Kigali hagaragaye abana 11 basanga abandi 15 babonetse I Rilima mu Bugesera hatangizwa iyi gahunda, na 11 babonetse i Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba.

    Abana bigishijwe uburyo bw'ibanze bwo gukina Tennis yo ku meza

    Aba bana bose uko ari 37, bazakomeza gukurikiranwa ku bufatanye bwa federation na Komite Olempike y’u Rwanda, ku buryo 2026 hazagera bari ku rwego rwiza rwazabafasha gutwara imidali mu mikino Olempike y’abato. 

    Mu gusoza iki kiciro cya mbere cya Identification, Umuyobozi wungirije wa Komite Olempike y’u Rwanda Madame Umutoni Salama yavuze ko bagowe ahanini n’umubare w’abana wabaye muto kuko abenshi bari ku mashuri hirya no hino, ariko anatangaza ko hari ikizere ko abatoranijwe bazakurikiranwa neza bakazatanga umusaruro.

    Abana bo mu bice bitandukanye mu Rwanda bahawe ubumenyi ku mukino wa Tennis yo ku meza mubyo byo kuzahagararira u Rwanda mu 2026

    Uyu muyobozi kandi yanasabye ubufatanye hagati y’ababyeyi, amakipe na za federasiyo ku kijyanye no gukundisha abana imikino bakiri bato no kubitaho byuzuye kuko nibyo bizafasha amafederasiyo kubona impano z’abakinnyi bakiri bato mu ngeri zose.

    Nyuma yo kwiyerekana kw’abana biteguye (identification) hazakurikiraho kubategura mu buryo butandukanye, harimo no kubashyira mu mwihererero hirya no hino bizaba mu mwaka utaha 2023, hanyuma hakurikireho guhatana mu mikino mpuzamahanga ya gicuti harebwa urwego bagezeho. 

    Abana bari kunyuzwa muri buri cyiciro kugira ngo bazagere muri 2026 bahagaze neza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122870/table-tennis-hasojwe-icyiciro-cya-mbere-cyimyitozo-yabakinnyi-bazakina-imikino-olempike-122870.html

  • Ibyo wamenya kuri Engen EcoDrive, Lisansi n… – #rwanda #RwOT

    Engen EcoDrive ni igisobanuro cya Lisansi cyangwa Mazutu igizwe n'inyongeramusaruro igamije gusukura moteri, kurinda ikubanaho (gukubanaho) ry'ibyuma biba muri moteri, ikarinda n'umugese, ibi bigafasha mu kugabanya ibyuka byangiza ikirere. 

    Ibi byose bigatuma ikinyabiziga gikoresha cyangwa se kinywa lisansi nkeya ugereranyije n'ibirometero yagenze.

    Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko serivisi abakiriya bahabwa hamwe n'ubwiza bwa Lisansi na Mazutu, aribyo by'ingenzi biyobora abakiriya mu guhitamo sitasiyo ibinyabiziga byabo bifatiraho Lisansi na Mazutu mu Rwanda.

    Ni muri urwo rwego ikigo cya Engen cyatangije muri 2021 gahunda yiswe 'Triple Check', kugira ngo abakiriya bagaragarizwe ko bahabwa Lisansi na Mazutu byujuje ubuziranenge, kugipimo cyuzuye, ndetse bakanakirwa neza ku masitasiyo ya Engen.

    Kubera ko muri Engen kugendana n'ibigezweho bidahagarara, bamaze gushyira ku isoko Mazutu na Lisansi bivuguruye: Engen EcoDrive, ubu iraboneka ku ma sitatiyo yose ya Engen mu gihugu hose.

    EcoDrive ni ibisubizo by'ubufatanye hagati ya Engen n'ikigo mpuzamahanga cyo mu Budage (BASF), kizobereye mu kongerera ubwiza ibikomoka kuri peteroli.

    EcoDrive yasimbuye Lisansi na Mazutu bisanzwe, kandi itangwa ku biciro bisanzwe (nta giciro cy'inyongera ku bakiriya).

    Vivo Engen isobanura ko izaniye Abakiriya mu Rwanda ibyiza by'imyaka myinshi y’ubushakashatsi n'iterambere, muri Laboratoire zubahwa cyane mu Budage.

    Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy Rwanda, Saibou Coulibaly avuga ko guhugura abanyamakuru n'abandi bavuga rikijyana, ari inzira nziza yo kumenyekanisha ku baturarwanda 'Engen EcoDrive' kuko yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga.

    Uyu mugabo wakoreye mu bihugu birimo Cote d'Ivoire, avuga ko 'Engen Ecodrive' babanje kuyigerageza mu bantu batandukanye bo mu Rwanda bafite ibinyabiziga, bayishyira ku isoko bafite ibitekerezo n'ishimwe rya benshi bamaze kuyiyoboka.

    Yavuze ko abahuguwe babitezeho kubabera ba Ambasaderi. Ati 'Dufite ubuhamya bwiza bw'abantu bamaze gukoresha Engen EcoDrive. Ibi ntabwo ari ukwamamaza, ahubwo ni mu nyungu z'ubuziranenge bw'ibinyabiziga. Abakiriya barishimye, kubera ko bategereje Lisansi na Mazutu byujuje ubuziranenge, kandi nabo bashobora kubona itandukaniro ryabyo.'

    Umuhanzi Uncle Austin usanzwe ukoresha Engen EcoDrive, avuga ko yishimira kuba ikinyabiziga cye ubu gifite ubuziranenge nk'uko yakiguze.

    Ibyiza bya ENGEN EcoDrive ivanze na Lisansi

    Lisanse na Mazutu bisanzwe bikoreshwa, bifite uburyo birema umwanda mu gushya (gushya cyangwa se kwaka) kwabyo bigatuma ikinyabiziga kibikoresha kinywa cyane.

    Engen EcoDrive yo igenzura neza kandi igasukura Lisansi na Mazutu, bigatuma ikinyabiziga kinywa neza kandi moteri ikarindwa umugese n'umwanda.

    Engen EcoDrive ya lisansi igabanya kwikubanaho (kwikuba) kw'ibyuma bya moteri, bityo ikaramba.

    Ibyiza bya Engen EcoDrive kuri moteri y’ikinyabiziga:

    1. Inzira za moteri: Zirindwa umugese.

    2. Utwuma twinjiza Lisansi muri moteri: Kurindwa umwanda.

    3. Ibyuma by’imbere muri moteri: Birindwa umwanda.

    4. Inziga za pisito: Zigabanya kwikubanaho.

    5. Amavuta ya moteri: Akora neza kurushaho.

    Engen EcoDrive yagenewe gusukura moteri ikagumana imbaraga, kandi ntikoreshe Lisansi na Mazutu byinshi.

    Engen EcoDrive kandi ifasha mu kurinda umugese ibyuma bya moteri z’ibinyabiziga.

    Ibyiza bya Mazutu igizwe na Engen EcoDrive

    1. Ibice by’imbere muri moteri: Nta myanda igaragaramo kandi hirindwa ko byafatwa n’umugese.

    2. Imyanda igaragara mu bice bya moteri iyigabanyiriza imbaraga

    3. Engen EcoDrive ituma ibice by’imbere muri moteri bihora bisukuye.

    4. Iyo nta myanda iri mu bice bya moteri bituma ikora neza, ikinyabiziga kikanywa neza.

    5. Engen EcoDrive ituma ibice by’imbere muri moteri bitaribwa n’umugese.

    Ubwo yari mu biganiro ku mahoro, umutekano n’ubutabera bibera mu ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda i Musanze, Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yavuze ko u Rwanda rwamaze gushyiraho ingamba zigamije gukumira imyuka ihumanya ikirere, ugereranyije n'ibindi bihugu by'Akarere u Rwanda ruherereyemo.

    Mujawamariya yavuze ko u Rwanda rwashyizeho amategeko arengera ibidukikije, agashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda.

    Yavuze ko hagendewe ku cyerekezo cya 2050, hakenewe kongera imbaraga mu kubungabunga ibidukikije ku mugabane wa Afurika.

    Igihe watangiye gukoresha Engen EcoDrive bisaba ko utayivangira ngo utangire gukoresha andi mavuta, kuko ikinyabiziga cyawe cyongera kuba uko byari bimeze mbere ugikoresha andi mavuta atari aya Engen.

     

    Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy Rwanda, Saibou Coulibaly yavuze ko Engen EcoDrive ifasha moteri kugira isuku, gukoresha mazutu na Lisansi bicye kandi ayirinda kwangirika 

    Bwana Saibou Coulibaly avuga ko buri munsi bakira abantu bashima uburyo Engen EcoDrive yahaye ubuzima ibinyabiziga byabo 

    Nsegiyumva Costant 'Road transport Manager' yagaragaje itandukaniro rya Mazutu isanzwe na Mazutu ivanze na Engen EcoDrive 

    Umuyobozi Ushinzwe iyamamazabikorwa n'Itumanaho, Ghislain Kambali Cyubahiro yagarutse ku byiza byo gukoresha Engen EcoDrive

    Umunyamakuru akaba n'umuhanzi, Uncle Austin yavuze ko kuva yatangira gukoresha Engen EcoDrive imodoka ye yagumanye ubuziranenge 

    Umuhanzi akaba n'umunyamakuru kuri Kiss Fm, Andy Bumuntu ni umwe mu bitabiriye amahugurwa mu mikorere ya Engen EcoDrive 

    Abdallah Munyeshala 'Retail Manager' yavuze ko Lisansi na Mazutu bya Engen Eco Drive biboneka kuri sitasiyo zose ziri mu Rwanda 

    Kompanyi ya Vivo Energy ifite icyicaro gikuru i London mu Bwongereza, ariko ifite Ishami mu Rwanda rikorera mu nyubako ya M&M Plaza 


    Ifoto igaragaza imashini zitunganya Engen EcoDrive mbere y’uko igezwe ku isoko 

    Engen EcoDrive ifasha ibinyabiziga by'abakiriya gutanga umusaruro mwiza    

    Nkusi Arthur wari umusangiza w'amagambo ubwo abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru, basobanurirwaga ibijyanye na Engen EcoDrive 

    Umuhanzi Chriss Eazy ubu ni we 'Brand Ambassador' wa Engen EcoDrive. Ni nyuma y'uko yegukanye ibihembo bibiri muri Kiss Summer Awards




    Kanda hano urebe amafoto menshi

    AMAFOTO: Serge Ngabo-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122865/ibyo-wamenya-kuri-engen-ecodrive-lisansi-na-mazutu-bikoreshwa-nibinyabiziga-bidahumanya-ik-122865.html

  • Volleyball: Irushanwa ryo gushimira abasora r… – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 19 kugera tariki 20 Ugushyingo, ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball Club FRVB rifatanyije n’ikigo cy’igihugu Gishinzwe Imisoron'Amahoro (RRA), bazategura irushanwa ryo gushimira abasoreshwa bitwaye neza mu mwaka w’umusoro uba urangiye. Iri rushanwa ngarukamwaka rigiye kuba ku nshuro yaryo ya kabiri, aho ryaherukaga kuba mu Gushyingo umwaka ushize.

    Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda, Mucyo Philbert yatangaje ko amakipe hafi ya yose yari yitabiriye umwaka ushize azanagaruka kuri iyi nshuro. Yagize ati”  iri rushanwa nk’ibisanzwe, rizakinwa mu byiciro byombi mu bagabo n’abagore. 

    Mu bagabo hazitabira amakipe yose 8 akina icyiciro cya mbere muri shampiyona, ndetse mu bagore hitabire 7 nayo akina icyiciro cya mbere muri shampiyona y’abagore. Kubijyanye n’ibihembo, ikipe ya mbere izegukana miliyoni 2, iya kabiri yegukane miliyoni imwe n’igice, naho ikipe ya gatatu yegukane miliyoni imwe. 

    Iri rushanwa rizaba rifunguye kuko ikipe ifite uburenganzira bwo gukinisha umukinnyi ikuye ahandi, ariko nta mukinnyi wemerewe gukinira amakipe 2 atandukanye

    Imikino izabera ku bibuga bigera kuri bitatu harimo ikibuga cya Kimisagara kizakinirwaho n’abagore mu mikino y’amatsinda, Wellspring Academy Nyarutarama kizakinirwaho n’abagabo mu majonjora, naho imikino ya kimwe cya kabiri n’imikino ya nyuma ibere muri BK Arena ku Cyumweru. 

    Uwitonze Paulin, Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) yatangaje ko iri rushanwa rigamije gushimira abasoreshwa beza.

    Yagize ati” Tuba tumaze umwaka mu gihe cyo gutanga umusoro, aho tuba twarazengurutse mu bice byose by’igihugu dukusanya imisoro. Iki rero kiba aricyo gihe kugira ngo tumurikire abanyarwanda, umusoro watanzwe n’uburyo watanzwemo.”

    Uwitonze Paulin yatangaje ko abakunzi ba Siporo nabo bakwiye kumenya agaciro ko gusora, ndetse banabishishikariza abandi ariyo mpamvu banategura iri rushanwa 

    Yakomeje agaruka ku ruhare rw’umusoro mu kubaka u Rwanda by’umwihariko muri Siporo, aho yavuze ko umusoro ugira uruhare mu kubaka ibibuga byo gukiniraho, Ibitaro (byo kuvura abakinnyi), Imihanda n’ibindi.

    Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba, mu bagabo Gisagara VC niyo yaryegukanye itsinze APR VC, naho mu bagore RRA iba iya mbere itsinze UVC. 

    Ngarambe Raphael uyobora umukino wa Volleyball yavuze ko imikino yose aho izabera, abafana bahawe ikaze kuko kwinjira bizaba ari ubuntu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122867/volleyball-irushanwa-ryo-gushimira-abasora-ryagarutse-ku-nshuro-ya-2-122867.html

  • Ibyo wamenya kuri Depite Mbonimana Gamariel weguye ashinjwa ubusinzi bukabije #rwanda #RwOT

    Mugitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 14 Ugushyingo 2022 nibwo hasakaye amakuru y'uko Hon Mbonimana Gamariel uvugwaho kubatwa n'ubusinzi yeguye ku mirimo ye nkuko byemejwe na Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Sheikh Musa Fazili Harerimana.

    Depite Gamariel Mbonimana yari mu Nteko Ishinga amategeko y'u Rwanda kuva mu mwaka wa 2018.

    Depite Mbonimana yavutse ku wa 15 Ukwakira 1980. Afite Impamyabumenyi y'Ikirega (PhD) mu bijyanye n'imicungire y'uburezi. Abarizwa mu Ishyaka rya PL.

    Yabaye Umudepite muri Nzeri 2018, mbere yaho yabaye Umwarimu Mukuru n'Umushakashatsi muri Kaminuza ya Kigali.

    Hagati ya 2015 na 2018 yabaye Umwarimu Mukuru n'Umushakashatsi mu Ishami ry'Uburezi muri Kaminuza ya Mount Kenya.

    Yigeze kuba Umukuru w'Ishami ry'Uburezi muri Kaminuza ya Mahatma Gandhi mu Rwanda.

    Mbonimana kandi yigishije mu mashuri yisumbuye ku kigo cya Institut Don Bosco Kabarondo mu karere ka Kayonza aho yigishije mu cyiciro rusange no mu basoza amashuri yisumbuye.

    Kuri uyu munsi tariki ya 14 Ugushyingo 2022, Inteko Rusange, Umutwe w'Abadepite yamaze kumenyeshwa ko Mbonimana Gamariel atakiri umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

    Perezida Kagame aherutse kuvuga mu mpera z'iki cyumweru ko hari Depite wananiranye kubera ubusinzi, ndetse ko yafashwe atwaye imodoka yasinze inshuro 6 agakingirwa ikibaba kubera ubudahangarwa bw'uko ari umudepite.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ibyo-wamenya-kuri-depite-mbonimana-gamariel-weguye-ashinjwa-ubusinzi-bukabije

  • Top 10 highest-paid African footballers 2022 #rwanda #RwOT

    Top 10 highest-paid African footballers in 2022Have you been looking […]

    The post Top 10 highest-paid African footballers 2022 appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/highest-paid-african-footballers/

  • Niki cyo kwitega ku makipe ya Afurika agiye mu gikombe cy'isi yose atozwa n'abenegihugu?-Umusesenguzi Muhire Hassan #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Ishuri ryigisha umupira w'amaguru rya Kamonyi akaba n'Umwe mu basesenguzi b'umupira w'amaguru yaba mu Rwanda no ku isi yose,Muhire Hassan,yavuze ko abatoza bakomoka muri Afurika badakwiriye kureberwa ku ruhu ahubwo harebwa ubumenyi gusa yemeza ko bigoye ko bazakora ibitangaza mu gikombe cy'isi uyu mwaka.

    Bwa mbere mu mateka y'igikombe cy'isi, amakipe 5 ahagarariye Africa azatozwa n'abenegihugu.

    Ikipe ya Senegal izatozwa na Aliou Cissé wayikiniye,Tunisia izatozwa na Jalel Kadri,Ghana itozwe na Otto Addo,Cameroon itozwe n'umunyabigwi wayo, Rigobert Song mu gihe Morocco izatozwa nayo n'umwenegihugu Walid Regragu.

    Mu kiganiro Umutoza Muhire Hassan yahaye UMURYANGO,yavuze ko ikosa abantu benshi bagira ku batoza b'abenegihugu ari uko batita ku bushobozi bwabo ahubwo bakabarebera ku ruhu gusa.

    Yagize ati “Ntabwo byahinduka [umusaruro mu gikombe cy'isi] kubera ko ari abatoza b'abanyafurika ahubwo twabanza kureba, ikibazo cyaba ninde uri gutoza ikipe cyangwa cyaba niki azanye n'ubuhe bushobozi afite bwo kuyitoza?.Umutoza ntabwo ari uruhu,umutoza nibyo afite aje guha igihugu.”

    Muhire yatanze urugero rwa Junior Magogo Perezida wa FUFA wigeze kubwira abanyamakuru ko Uganda idafite umunyabigwi wageze kure mu mupira w'amaguru nka ba Song,Eto'o n'abandi batandukanye bazwi muri Afurika n'i Burayi ku buryo yahabwa kuyitoza ariyo mpamvu bareba ku banyamahanga.

    Yakomeje avuga ko Icyo yemera ari uko iyo umuntu ashoboye aba ashoboye bidakwiye ko areberwa ku ruhu.Ati “Biriya bihugu biri kugerageza kureba abanyagihugu,n'abari ku rwego rwo hejuru.Nk'ubu ngubu Cote d'Ivoire ivuze iti 'Yaya Toure cyangwa Kolo Toure dutoze.Abo n'abantu bakinnye muri za Arsenal na za Barcelona.Mbere na mbere urwego rwabo mu mupira rwari hejuru ndetse bize no muri ayo mashuri y'i Burayi.Nka Kolo Toure ubu yungirije Brendan Rodgers.Aho ni ikintu gikomeye ari kwiga.Nk'uwo umufashe ukamuha ikipe ntabwo byaba ari uko muhuje uruhu ahubwo n'ubumenyi afite.Icyo tugomba kumva ni” abo bantu bahabwa amahirwe bayahabwa bari ku ruhe rwego?.Ntabwo abantu bagomba kureberwa umusaruro wabo ku ruhu.Ibyo bazatanga bizaturuka ku bushobozi bwabo.”

    Ese aba batoza bafite ubushobozi bwo kugera kure mu gikombe cy'isi?

    Umutoza Muhire Hassan yavuze ko abatoza b'abenegihugu n'ubundi badafite amakipe ari ku rwego rw'ayo ku mugabane w'i Burayi bityo batakwikorezwa kujya gutwara igikombe cy'isi.

    Ati “N'ubundi ntituri ku rwego rwabo [abakomeye mu mupira] ariko ibyo bazakora ntibizareberwe ko ari umunyafurika watwaye ikipe ahubwo bizareberwe ku bushobozi bwe.Naho biriya bihugu biri imbere yacu imyaka myinshi ahubwo nuko wenda amakipe yo mu burengerazuba bwa Afurika agerageza guhangana nabo gatoya kuko ibyo bihugu bihamagara abakinnyi bose baturuka hanze…Ibyo bihugu biba bifite abakinnyi benshi bakina i Burayi n'abo batoza niho bigiye ubutoza.”

    Niki Muhire Hassan avuga ku byatangajwe na Eto'o na Drogba bemeje ko amakipe yo muri Afurika azatwara igikombe cy'isi?

    Muhire yagize ati “Ese utekereza ko iyo Gasogi United igiye gukina, KNC akavuga ati “Rayon Sports,APR FC ndayica,igikombe ni icyanjye,mu by'ukuri niko ababitereza cyangwa ni ukwamamaza ikipe ye ngo ititize umujyi ?.

    Hari icyo tugomba kumenya,umupira ugamije gushyushya abantu ngo bacangamuke, kuko uri umuyobozi uba ugomba kubwira abantu ko ikipe izabikora.Ntabwo wambwira ko Eto'o yizeye neza ko Cameroon igiye gutwara igikombe cy'isi.Cameroon yaba Mboma,yaba Song na Eto'o ntiyabikoze ariyo yari ifite abakinnyi bafite impano kurusha aba.Ariya magambo aba agamije gutera imbaraga abakinnyi ariko ntabwo wavuga ko bagiye kugitwara.”

    Amakipe ya Afurika yageze kure mu gikombe cy'isi n'ayabashije kugera muri 1/4 arimo Cameroon muri 1990,Senegal muri 2002 na Ghana muri 2010.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/niki-cyo-kwitega-ku-makipe-ya-afurika-agiye-mu-gikombe-cy-isi-yose-atozwa-n

  • Kamonyi: Ibendera ry'u Rwanda ryakuwe mu musarane ryacagaguwe aho kuba mu murima w'umuturage #rwanda #RwOT

    Mu ijoro rya tariki ya 07 Ugushyingo 2022, mu Mudugudu wa Mparo, Akagari ka Mugina, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi hibwe ibendera ry'u Rwanda. Ubuyobozi bw'Umurenge bwatangarije intyoza.com ko iri bendera ryabonetse mu murima w'umuturage, ariko ukuri kutavuzwe ni uko ryakuwe mu musarani ryacagaguwe mo ibice 3.

    Iri bendera ry'Igihugu, rijya kuboneka hari umuturage watanze amakuru yagendeweho n'inzego zitandukanye mu kurishakisha kugeza ribonywe mu musarane aho ryari ryashyizwe n'abaritwaye ryacagaguwemo ibice bitatu.

    Aha bari bamenye ko ryajugunywe muri uyu musarani barimo barishakisha.

    Ukekwa kuba ariwe wakoze iki gikorwa kigayitse ( twirinze gutangaza amazina ye), ubuyobozi bw'Umurenge buvuga ko ubwe yiyemerera ko ariwe wabikoze. Yamaze gushyikirizwa urwego rw'Ubugenzacyaha-RIB Sitasiyo ya Mugina.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yabwiye intyoza.com ko ibendera ryabonetse. Gusa, yirinze kugira byinshi abivugaho. Yagize ati' Nibyo ibendera ryarabonetse ariko nta byinshi nabivugaho kubera ko bikiri mu iperereza ndetse RIB ikaba icumbikiye umuturage ukekwaho kubikora'.

    Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshinngwabikorwa w'Umurenge wa Mugina, abajijwe n'umunyamakuru iby'iyibwa n'iboneka ry'iri bendera cyane ko ariwe wari watangaje ko ryabonetse mu murima w'umuturage aho kuba mu musarane ryanangijwe, yavuze ko inzego bireba zirimo kubikurikirana.

    Bamwe mu baturanyi b'umuturage watawe muri yombi akekwaho kuba ariwe waryibye akaricagagura, akarita mu musarane, babwiye intyoza.com ko uyu akimara gufatwa bamenye abamakuru y'uko yemera ko yabikoze, akaryururutsa, akaricamo ibice bitatu ariko akavuga ko yabitewe' n'Ubusinzi' nta kindi yaragamije nubwo hari abandi babivuga mu buryo butandukanye kuko hari abavuga ko imvano ya byose ishingiye ku mashyari y'abarara irondo n'abandi batabyumva kimwe.

    Ryabonetse ryaracagaguwemo ibice bitatu.

    Itegeko N°42/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura Itegeko n° 34/2008 ryo ku wa 08/08/2008 rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n'iyubahirizwa by'Ibendera ry'Igihugu nk'uko ryahinduwe kugeza ubu, risobanura neza uko ukoresheje nabi ibendera ry'Igihugu ahanwa.

    Uhamwe n'icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'ukwezi kumwe ariko kitarenze amezi atandatu(6) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500,000 Frw, ariko atarenze miliyoni imwe(1,000,000 frw ) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Iri tegeko, rikomeza rivuga ko umuntu wese ku mugaragaro kandi abigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe(1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe(1,000,000frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2,000,000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Soma hano inkuru yabanje;Kamonyi-Mugina: Ibendera ry'u Rwanda ryibwe ku kagali ryabonetse umwe atabwa muri yombi

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/11/14/kamonyi-ibendera-ryu-rwanda-ryakuwe-mu-musarane-ryacagaguwe-aho-kuba-mu-murima-wumuturage/

  • Cristiano Ronaldo ari mu mazi abira kubera ibyo yatangaje kuri Man United #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Cristiano Ronaldo ashobora gufatirwa ibihano birimo gucibwa umushahara w'ibyumweru 2 ungana na miliyoni imwe y'amapawundi kubera ibyo yatangaje kuri Manchester United mu kiganiro yagiranye na Piers Morgan.

    Mu kiganiro cyuzuye kwibasira Man United yagiranye n'umunyamakuru w'icyamamare,Piers Morgan kuri TalkTV,rutahizamu Cristiano Ronaldo avuga ko yumva “yarahemukiwe” na Manchester United kandi ko iyi kipe iri kugerageza kumwirukana nabi.

    Ronaldo yagize ati “Nibyo, ntabwo ari umutoza [Erik Ten Hag] gusa, ahubwo n'abandi bagabo babiri cyangwa batatu bari mu ikipe. Numva ko nagambaniwe. “

    Yongeye kubazwa niba abayobozi bakuru b'ikipe baragerageje kumwirukana, uyu mugabo w'imyaka 37 yagize ati: “Simbyitayeho. Abantu bagomba kumva ukuri.

    “Nibyo, numvise naragambaniwe kandi numva abantu bamwe batanshaka hano, atari uyu mwaka gusa ahubwo n'umwaka ushize.”

    Ikipe ya Manchester United yahise ishyira hanze itangazo rigufi ku gicamunsi ivuga ku magambo yatangajwe n'uyu mukinnyi wayo w'umunyabigwi.

    Iyi kipe yagize ati: “Manchester United yumvise ibijyanye n'ikiganiro Cristiano Ronaldo yagiranye n'itangazamakuru.

    Iyi kipe izasuzuma igisubizo cyayo nyuma yo kumenya amakuru yuzuye.

    Icyo twibanzeho gikomeje n'ukwitegura igice cya kabiri cya shampiyona no kongera imbaraga, imyizerere n'ubufatanye mu bakinnyi, umutoza, abakozi, ndetse n'abafana.”

    Ikinyamakuru Sky Sports kivuga ko iyi kipe nayo yabanje kugirana inama n'abanyamategeko bayo mbere yo gufata icyemezo ku byerekeye guhana Ronaldo.

    United bivugwa ko yababajwe cyane no kuba Ronaldo yaragiranye iki kiganiro na Morgan, kizerekanwa kuri TalkTV muri iki cyumweru.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-ari-mu-mazi-abira-kubera-ibyo-yatangaje-kuri-man-united

  • I Nyamasheke hari umusore ufite impano itangaje mu gushushanya #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'urubyiruko n'Umuco Mbabazi Rose Mary yasabye abakiri bato kwigira ku butwari bw'Inkotanyi, bakagira intego kandi bagaharanira kugera kuri byinshi bahereye kuri bike bafite. 

    Yabitangarije mu karere ka Nyamasheke tariki 10 Ugushyingo 2022, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutaha Ikigo cy'urubyiruko cya Nyamasheke cyavuguruwe ku bufatanye bwa Leta n'abafatanyabikorwa ari naho yabonye umusore witwa Theoneste Kubwayo ufite impano idasanzwe yo gushyushanyisha amarangi.
    Uyu musore wo mu kagari ka Rwesero, umurenge wa Kagano yashushanyije impano zahawe abashyitsi bitabiriye uyu muhango barimo Minisitiri Mbabazi, Minisitiri w'ubuzima Dr Ngamije Daniel wari uhagarariwe, Ambasaderi w'Ububiligi mu Rwanda wari uhagarariwe, n'Umuyobozi w'umuryango SFH, n'umuyobozi wa enabel.
    Urubyiruko n'ikiciro gikwiye kwitabwaho by'umwihariko kuko kigize umubare munini w'abaturage. Minisitiri Mbabazi yavuze ko gahunda ya guverinoma y'u Rwanda ari uguha urubyiruko icyerekezo rugomba kugenderamo.
    Arusaba kwirinda inda zitateganyijwe kuko abenshi mu bana bavuga muri ubu buryo aribo bahura n'ibibazo by'imibereho mibi birimo n'ikibazo cy'igwingira.
    Yashimye Kubwayo Theoneste ufite impano yo gushushanyisha amarangi, bituma agura igishushanyo cye kigaragaza ishusho y'akarere ka Nyamasheke mu rwego rwo gushyigikira impano ye.
    Yagize ati 'Iyi shusho nziza igaragaza Nyamasheke iri ku Kivu turayitahana natwe tuguteze imbere. Kiriya gihangano turagenda tugishyire kuri Minisiteri abahaciye bose bage bagenda bavuga ngo dore umuhanzi w'i Nyamasheke'.
    Yakomeje agira ati 'Ntitwabona amikoro ahagije ariko rwose tuzumvikana, ndabizi ko bitoroshye birahenze, ariko tuzareba aho duhurira kubera igihango cyiza yakoze. Uru ni urugero rw'ibishoboka rubyiruko. Dufite impano, dufite ibitekerezo, ibyo dushoboye byose twabikora kugira ngo twiteze imbere'.
    Kubwayo Theonetse uri mu bahataniye ibihembo mu irushanwa rya Art Rwanda Ubuhanzi yabwiye Iriba News ko impano yo gushushanya ayikomora ku muryango we by'umwihariko mukuru.
    Uyu musore afite mukuru witwa Joshua Biseruka nawe ufite impano yo gushushanya. Ubwo yigaga mu mwaka wa kane w'amashuri abanza nibwo yabonye ko afite iyi mpano.
    Akirangiza ikiciro rusange cy'amashuri yisumbuye yasabye kujya mu ishuri ry'abanyempano Ecole d'Art de Nyundo arabyemererwa arangije muri iri shuri muri 2016 nibwo yatangiye gukora ubugeni nk'umwuga.
    Ati 'Mfite intego yo kuba umushushanyi kabuhariwe ku buryo nzajya ntwara ibihembo ku rwego mpuzamahanga. Ibihembo nagiye ntwara n'ibyo ku rwego rw'akarere, inkuru zishushanyije, kandi kuri njye ibyo ntabwo bihagije'.
    Magingo aya Kubwayo ni umwarimu mu bijyanye n'ubugeni ndetse iyo hari ikigo gikeneye guhugura abana ku bijyanye n'ubugeni kiramwitabaza.
    Ati 'Mfite intego yo kuzamura ubugeni mu rubyiruko abafite iyo mpano nkabafasha kuziteza imbere'.
    Theoneste Kubwayo ufite impano idasanzwe yo gushyushanyisha amarangi.

    Kubwayo mu mwuga we icyo ashyira imbere si amafaranga ahubwo ni ugukora ibihangano byiza.
    Afatira urugero ku munyabugeni Vincent Van Gogh wo mu Buholandi washushanyije ibihangano byinshi abantu bakabikunda ndetse bakajya bamubwira ko ari byiza ariko ntihagire ubigura, bigatuma apfa amaze kugurisha igihangano kimwe gusa.
    Uyu munyabugeni wabayeho kuva mu 1853 kugera mu 1890 amaze gupfa ibihangano bye babiguze nk'abagura amasuka ku muhindo.
    Kubwayo asaba bagenzi bagenzi bafite impano zitandukanye gukora cyane kabone n'iyo baba babona ko uwo munsi iyo mpano ntacyo irabagezaho.
    Ati 'Kuba Minisitiri yanshimiye byanshimishije cyane ntabwo natekerezaga ko yankora mu ntoki, nabyakiriye neza kandi byanteye imbaraga zo gukomeza gukora cyane'
    Mu Karere habarurwa urubyiruko 147,879 (Abakobwa 79,754 n'Abahungu 68,125. Kuva Ikigo cy' Urubyiruko cyatangira mu 2012, hamaze kunyura urubyiruko rugera kuri 4000 rwahahuguriwe imyuga itandukanye irimo ubudozi no gutunganya imisatsi.

    The post I Nyamasheke hari umusore ufite impano itangaje mu gushushanya appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/11/13/i-nyamasheke-hari-umusore-ufite-impano-itangaje-mu-gushushanya/