Blog

  • Impinduka mu byiciro by’Ubudehe na VUP #rwanda #RwOT

    Iyo Minisiteri itangaza kandi ko hazabaho n’icyiciro gisimbura icya mbere kibarizwamo abaturage bafite imbaraga nke, barimo n’abageze mu zabukuru bo bazajya bafashwa na Leta kubaho.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Ingabire Assoumpta asobanura ko ibyiciro bisojwe byari bifite ibyiza byo guteza imbere umuturage no kumurengera, ariko byagaragaye ko abo mu cyiciro cya mbere bari barabigize nk’indangamuntu yo kugira ubushobozi bucye bityo ntibatere imbere.

    Agira ati 'Byari bimaze kuba nk’aho icyiciro ari indangamuntu kubera ko umuntu yumvaga azafashwa ubuziraherezo. Hari ukuba mu cyiciro, ariko hakazamo n’ikintu cyo kwigira, no gukoresha neza ibyo umuntu yahawe na Leta'.

    Ku kijyanye no kuba hatabaho ibyiciro bibiri gusa, icy’abafashwa na Leta n’icy’abishoboye, Ingabire, asobanura ko hagikenewe kumenya uko imiryango iteye n’uko ishusho yayo yafasha mu igenamigambi ry’Igihugu mu iterambere ry’umuryango.

    Ku kijyanye n’ibyiciro by’ubudehe bishya, avuga ko ikintu kigamijwe cyane, ari uguhindura imyumvire y’abaturage kugira ngo bumve ko nabo bafite uruhare mu guhindura imibereho yabo, kandi ko mu myaka ibiri bazajya bita ku muntu agaherekezwa agategurwa amezi atandatu ya mbere, akamenya icyo akeneye kugira ngo kizaze afite gahunda.

    VUP nayo yavuguruwe

    Minisitiri Ingabire avuga ko hakurikijwe imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Ugushyingo 2022, iteganya ko VUP (Vision Umurenge Program) ivugururwa.

    Avuga ko ayo mavugurura agamije kuzamura ubushobozi n’amasaha y’akazi ku bakora muri VUP, kugira ngo barusheho kwiteza imbere, ku buryo abakozi bahawe akazi bafatwa nk’abakozi ba Leta.

    Avuga ko ibikorwa bya VUP bizajya bimara imyaka ibiri uwafashwijwe agacuka, ariko bikajyana no guhindura uko umuntu yafashwaga, aho nko ku bakora imirimo y’amaboko bazongererwa iminsi bakoraga ikava kuri 75 ikagera ku minsi 100, kandi bakanongererwa umushahara ukava ku 1000frw ukagera ku 1500frw ku munsi.

    Avuga ko ku bafite imbaraga nke cyangwa ababahagarariye bo bageze ku rwego rwo kuba bakora amasaha abiri gusa bagataha, cyangwa uwita ku utishoboye akajya kumufasha, hakaba kandi hazakomeza kongera ingufu mu nkingi z’inguzanyo za VUP, no gufasha abafite imbaraga ngo biteze imbere.

    Agira ati 'Imyaka ibiri twaherekeje umuntu bizafasha kumuteza imbere wamuhaye inka, wamuhaye umurima, wohereje umwana we ku ishuri mu myuga, ari kumwe n’abayobozi n’abaturage, nyuma y’imyaka ibiri azaba avuyeyo akeneye kwijyana'.

    Icyakora ngo hazanashyirwaho igihe kigufi cyo gusuzuma niba umuturage uvanwe muri VUP koko ashoboye kwitwara, kandi agakomeza inzira yo kwiteza imbere, igihe bigaragaye ko hari aho atarakomera harebwe icyakorwa.

    Ivomo:Kigalitoday

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Impinduka-mu-byiciro-by-Ubudehe-na-VUP

  • Itegeko rikumira inzoga ahantu henshi ririmo kwigwaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Umuryango w’Abayobozi bakuru (Unity Club), ufatiye imyanzuro irimo uwo kubuza abatujuje imyaka 21 kunywa inzoga, harimo kwigwa Itegeko ribigenga (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/itegeko-rikumira-inzoga-ahantu-henshi-ririmo-kwigwaho

  • UMUBURO ku bacuruza n’abubakisha ‘Ferabeto’ mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera umuguzi RICA kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022.

    Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo cyo guhagarika ibi byuma bifite ubukomere buri munsi ya 500 MPa (500N/ mm2) gitangira kubahirizwa ku wa Mbere tariki 14 Ugushyingo nyuma yuko iri tangazo rigiriye hanze, icyakora abagifite ibi byuma bakaba bahawe amahirwe.

    Rikomeza rivuga ko abantu barebwa n’iki cyemezo barimo abatumiza ibi byuma mu mahanda, ababikora n’ababikoresha ko 'bahawe amezi atandatu kugira ngo babe bamaze gukoresha ibyo byuma basanganywe mu bubiko bwabo.'

    Rikongera riti 'Uretse abamaze kwishyura ibyo batumije kandi babifitiye gihamya cya banki bakoresha, nya muntu wemerewe gutumiza mu mahanga/kwishyura ibindi byuma bifite ubukomere bwavuzwe adafite uruhushya nyumo y’aho iri tangazo rishyiriweho umukono.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/UMUBURO-ku-bacuruza-n-abubakisha-Ferabeto-mu-Rwanda

  • Ababyeyi batwite baributswa kwipimisha inshuro zose ziteganywa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwatangije icyumweru cyo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyi, mu rwego rwo kurwanya gupfa k’umubyeyi abyara cyangwa umwana wapfa avuka, abatwite (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/ababyeyi-batwite-baributswa-kwipimisha-inshuro-zose-ziteganywa

  • Depite ‘WEGUYE’ kubera ubusinzi yageneye ubutumwa Perezida Kagame n’Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Uyu wari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, yagarutsweho na Perezida Paul Kagame ubwo yasozaga ihuriro ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri mu ijoro ryo ku ya 12 Ugushyingo 2022.

    Umukuru w’u Rwanda yavuze ko hari umwe mu Badepite wari waraye afashwe na Polisi atwaye imodoka yasinze bikabije ariko abapolisi bakumureka agakomeza urugendo.

    Anenga uyu wari umudepite, Perezida Kagame yagize ati 'Bamupimye igipimo cyari kigiye guturika kubera alcohol yanyoye, baza no gusanga bamufashe nk’inshuro eshanu, ubwo bwari ubwa gatandatu […] ubanza atari yazinyoye gusa yari yaziguyemo.'

    Umukuru w’u Rwanda yagaye Abapolisi bakoze ikosa ryo kurekura uyu wari Umudepite bagendeye ku budahangarwa agenerwa n’itegeko, avuga ko yashoboraga kugonga abantu akabahitana cyangwa na we ubwe akaba yakora impanuka ikamuhitana.

    Yavuze ko akimara kubona raporo ivuga kuri uyu wari umudepite, yahise ahagamara Umuyobozi Mukuru wa Polisi 'ndamubaza nti 'umuntu ufite ubudahangarwa ufatwa inshuro eshanu esheshatu, umunsi se yishe umuntu ? Nabyo ni ubudahangarwa ?’.'

    Nyuma yuko uyu wari Umudepite yeguye avuga ko yafashe iki cyemezo ku mpamvu ze bwite, yasabye imbabazi zo kuba yaratwaye ikinyabiziga yanyoye inzoga.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Dr Mbonimana Gamariel yagize ati 'Mbikuye ku mutima mbasabye imbabazi Nyakubahwa Perezida n’Abanyarwanda muri rusange mwese. Nakoze icyaha cyo gutwara imodoka nanyweye inzoga. Nafashe umwanzuro wo kutazongera kunywa inzoga. Mwumve gutakamba kwanjye. Niteguye kuzuza neza izindi nshingano zose mungiriye icyizere.'

    Perezida Kagame ubwo yagayaga uyu wari intumwa ya rubanda, yavuze ko muri kiriya kiganiro yagiranye n’umuyobozi wa Polisi, yamubwiye ko iyo aza kuba ari Umupolisi, yari kubanza akamenyesha abayobora Inteko Ishinga Amategeko amakosa y’uyu wari Umushingamategeko, ubundi akamburwa uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Depite-WEGUYE-kubera-ubusinzi-yageneye-ubutumwa-Perezida-Kagame-n-Abanyarwanda

  • Ibyavuye mu nama y'abayobozi bakuru b'ingabo za Congo FARDC yitabiriwe na FDLR byamenyekanye #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru, muri Localite ya Kanyarucinya habaye inama yatumijwe na Gen Njike ndetse yitabirwa na Maj Gen Shiko Tshitambwe mu kurebera hamwe icyakorwa ngo umugi wa Goma utagwa mu maboko y'inyeshyamba za M23. Muri iyi nama, FDLR ifite uruhare runini muri iyi ntambara kuko bafatanya na FARDC yari yatumiwe ihagarariwe na Maj Nkodosi uzwi ku gataziriro ka Silencieux na Sergent Gaston uzwi ku mazina ya Habarugira Joseph bo muri Unite CRAP iyoborwa na Col Ruhinda.

    Muri iyo nama Maj Gen Shiko Tshitambwe yabasabye gukomeza umutsi bakarengera umugi wa Goma, dore ko ingabo za FARDC zacitse intege akaba ari ingabo za FDLR zigihanyanyaza mu guhangana na M23. FDLR kandi imaze gupfusha abasirikari benshi dore ko uwitwa Capt Noheli yaguye ku rugamba kuko niwe wari uyuboye ingabo za FDLR+FARDC zahanganaga na M23 ku gice cy'umupaka wa Kabuhanga wegera mu Rwanda. 

    Naho ku ruhande rwa Mabenga, ingabo za FDLR zisubiriye ku cyicaro cyazo ahazwi nka Kazaroho no ku gasozi ka Gapopi. FDLR yivumbuye kuberako urusasu ruvuga FARDC ikiruka ikabasiga ku rugamba bonyine. 

    M23 kandi yigaruriye Gurupoma ya Tongo yari imaze imyaka 18 igenzurwa na FDLR. Mu mirwano ikomeye yahanganishije umutwe wa M23 Inyeshyamba za FDLR ifatanyije n'ingabo za Leta FARDC, M23 yabashije kwirukana FDLR yari ihamaze igihe igenzura nyuma y'aho abasirikare ba  FARDC bari bafatanyije urugamba babonye ko bikomeye bakiyirukira .

    Inkuru dukesha Rwanda Tribune nuko imirwano yatangiye saa mbiri za mu gitondo kugera saa sita z'aya manwa ku munsi w'ejo. Inyeshyamba za FDLR ziyobowe na Col.Ndatuhoraho Oreste zabashije kwihagararaho mu gihe cy'amasaha ane ariko ntibyaza kuborohera kubera ko ingabo za Leta FARDC zabataye ku rugamba zigahunga.

    Umwe mu barwanyi ba FDLR ubarizwa muri Batayo yitwa Jeriko,ufite ipeti rya Sergent wafatiwe ku rugamba  yatangaje ko ingabo za Leta zibangira amaguru ingata zigata urugamba zikahasiga FDLR. Uyu musirikare yagize ati: 'Nawe se nigute umusirikare adashaka gupfira igihugu cye ngo ninjye ugomba kugipfira. '

    Ifatwa rya Tongo n'igihombo gikomeye kuri FDLR ndetse n'imiryango yabasirikare bayo kubera ko benshi bahakuraga umusaruro ukomoka ku buhinzi.

     

    The post Ibyavuye mu nama y'abayobozi bakuru b'ingabo za Congo FARDC yitabiriwe na FDLR byamenyekanye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibyavuye-mu-nama-yabayobozi-bakuru-bingabo-za-congo-fardc-yitabiriwe-na-fdlr-byamenyekanye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibyavuye-mu-nama-yabayobozi-bakuru-bingabo-za-congo-fardc-yitabiriwe-na-fdlr-byamenyekanye

  • Abakuru b'Ubutasi bwa Amerika n'Uburusiya bahuye imbona nkubone #rwanda #RwOT

    Umukuru w'ubutasi bw'Amerika n'umukuru w'ubutasi bw'Uburusiya bahuye imbona nkubone ngo baganire ku nkeke itewe n'Uburusiya yo gukoresha intwaro kirimbuzi muri Ukraine, no ku mfungwa z'Abanyamerika zifunzwe n'Uburusiya'mu karengane'.

    Ibi biganiro hagati y'umukuru w'ikigo cy'Amerika cy'ubutasi bwo mu mahanga (CIA) William Burns na mugenzi we w'Uburusiya Sergei Naryshkin, byabaye kuri uyu wa mbere mu murwa mukuru Ankara wa Turukiya.

    Ibiro bya Perezida w'Uburusiya — Kremlin, byavuze ko ibyo biganiro byabaye 'bisabwe n'uruhande rw'Amerika'. Iyi ni yo nama yo ku rwego rwo hejuru cyane ibaye mu ruhame hagati y'abategetsi bo muri ibi bihugu kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

    Ibiro bya Perezida w'Amerika — White House, byavuze ko Burns — wahoze ari ambasaderi w'Amerika mu Burusiya hagati y'umwaka wa 2005 na 2008 akaba anavuga Ikirusiya — atari arimo kuganira ku gusoza intambara.

    Mu itangazo, White House yavuze ko ubutumwa bwe bwari 'ku ngaruka z'ikoreshwa ry'intwaro kirimbuzi bikozwe n'Uburusiya', n'ibyago by'uko habaho' ukuzamba kw'ituze rijyanye n'intwaro kirimbuzi'.

    Umukuru wa CIA William Burns .

    Mu mezi ya vuba aha ashize, Amerika yakomeje kuburira Uburusiya kwirinda gukoresha intwaro kirimbuzi ntoya (tactical nuclear weapons) muri Ukraine, mu gihe hari uguca amarenga k'Uburusiya ko bushobora kuba bushaka kuzikoresha.

    Mu kwezi kwa cyenda gushize nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yashinje uburengerazuba (Uburayi n'Amerika) gushaka gusenya Uburusiya, ashimangira ko azakoresha 'ubushobozi bwose buhari' mu kurinda ubutaka bw'Uburusiya, mu cyabonywe nk'igikangisho kiteruye cy'uko yakoresha intwaro kirimbuzi. Amerika yavuze ko izo nkeke izifata mu buryo butajenjetse.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2022/11/15/abakuru-bubutasi-bwa-amerika-nuburusiya-bahuye-imbona-nkubone/

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame witabiriye Inama ya G20 muri Indonesia, yahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Fumio Kishida baganira uko ibihugu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-minisitiri-w-intebe-w-u-buyapani