Blog

  • Ni igisobanuro cyumuziki mu gikombe cy’Isi:… – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi wa none abantu benshi bahanze amaso mu gihugu cya Qatar kigiye kuberamo igikombe cy'isi cy'umupira w'amaguru. Ni imikino itegerejwe na benshi aho bafite amatsiko yo kumenya ikipe izegukana igikombe cy’uyu mwaka. Igikombe cy’Isi giheruka, cyegukanywe n’u Bufaransa mu 2018.

    Umuziki urimo gucurangwa muri Qatar ni wa wundi ushyushye. Muri wo harimo nk'indirimbo zirimo Bamboo, Don't You Need Somebody, Hips Don't Lie zamamaye mu muziki ucurangwa mu mupira w'amaguru kimwe n'indirimbo y'igikombe cy'isi cy'uyu mwaka wa 2022 yitwa “Light The Sky”. Izi ndirimbo zose zikaba zaratunganijwe na rurangiranwa mu muziki, 'RedOne'.

    RedOne ni umugabo ukomoka muri Africa, akaba yarabaye nk'imana y'umuziki by'umwihariko mu mikino. Guhera mu 2006, ari mu bayoboye igisata cy'imyidagaduro mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, (Creative Entertainment Executive), akaba agenda ayobora abahanzi n’uko baririmba mu gikombe cy’Isi ndetse no muri uyu mwaka ni we ubifite mu biganza.

    InyaRwanda.com igiye kukwinjiza mu buzima bw'uyu mugabo usobanuye byinshi mu muziki w'igikombe cy'isi

    RedOne niyo mazina benshi bamuziho, gusa ayo yiswe n’ababyeyi ni Nadir Khayat. Yavukiye mu gace ka Tetouan muri Morocco muri Afrika. Yavutse ari umwana wa 9 ari na we bucurura mu muryango. Mu 1991 yimukiye muri Suwede ku mugabane w’Uburayi, icyo gihe akaba yari afite imyaka 19, aho yari agiye gutangira ibikorwa bye by'umuziki.

    Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyandika kizwi nka HitQuarters, asobanura uko yagiye muri Swede yaragize ati: 'Icyo gihe muri iki gihugu hari hari gukorwa imiziki myiza”. Yagaragaje amatsinda yakanyujijeho arimo ABBA na Roxette mu yatumye yiyumva umuziki cyane.

    Akigera muri iki gihugu, yatangiye kuririmba anacuranga 'guitar' mu itsinda ryarimo abahanga mu njyana ya Rock. Yarimazemo imyaka igera kuri ine hari hagati ya 1991 na 1995. Muri icyo gihe kandi yahise ahabwa n'ubwenegigugu bwa Swede.

    Mu 1995 yaje guhindura icyerecyezo atangira kujya yandikira indirimbo abahanzi, umwuga yafashishijwemo cyane na Rami Yacoub umunyabigwi mu muziki wa Rock. Yacoub yishimiye cyane umuziki wa RedOne aza kumwiyegereza batangira kwandika indirimbo nyinshi zitandukanye.

    Muri iki gihe RedOne yatangiye gukorana n'abahanzi bakomeye bari bagezweho icyo gihe barimo nk'itsinda ry'abakobwa bari bagezweho bitwa Popsie, akaba yarabandikiye indirimbo zirimo 'Funky' na 'Joyful Life'. Yafatanije na Yacoud mu gutunganya izi ndirimbo.

    Muri iki gihe ni bwo yatangiye kwiyita RedOne bivuye ku izina ry'inshuti ye Redouan. Bidatinze, Yacoub yamusabye ko batangira gukorana mu nzu itunganya umuziki ya Cheiron iri mu zikomeye zabayeho, atangira gutunganya indirimbo z'ibyamamare birimo Backstreet Boyz, Britney Spears, Westlife na Celine Dion.

    RedOne yatangiye gutunganya indirimbo z'ibyamamare byiganjemo abanyaburayi nka A*Teen, hari hagati ya 2001 na 2002. Nyuma y'igihe kitari gito kigoye, uyu mugabo yatangiye gusarura imbuto z’ibyo yari yariyeguriye, yegukana ibihembo bikomeye birimo na Swedish Grammy kubera indirimbo yatunganije. Hari mu mwaka wa 2005.

    Yahise atangira gutunganyamo indirimbo z'abahanzi bo ku mugabane wa Amerika, mu bazwi harimo Britney Spears. Yatunganirije iyitwa 'Money Love and Happiness', yaje kujya hanze mu mwaka wa 2012.

    Mu 2006 yatunganyije indirimbo yitwa 'Bamboo', yabaye ikirango cy'igikombe cy'isi cy'uwo mwaka. Iyi ndirimbo yari iya Shakira yaciye ibintu ndetse n'ubu iyo icuranzwe buri umwe ahita atecyereza ku gikombe cy'isi FIFA World Cup.

    Ibi byatumye ahita yinjira mu kanama kateguraga igikombe cy'isi. Yaje gutunganya indirimbo zirimo 'Hips Don't Lie' Shakira yasubiranyemo na Wyclef Jean, ikaba yarakunzwe bikomeye. Binyuze kuri Television zitandukanye, bivugwa ko iyi ndirimbo yarebwe n'abarenga Miliyari 1.2.

    Nubwo indirimbo 'Bamboo' ari yo yatumye yamamara nk’umucuzi mwiza w'umuziki [Producer], RedOne yatangaje ko nta kintu yamufashije nk’uko yari abyiteze. Ati: 'Wari umushinga mwiza wanjye ari mu buryo bw'ubucuruzi no gukurura abashoramari, nta kintu yigeze imfasha.'

    Uyu mugabo yavuze ko yumvaga izazamura izina rye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ntabwo byigeze biba nk’uko yari abyiteze. Ibi byanatumye afata umwanzuro wo kwerekeza muri iki gihugu cyari kimaze kuzamuka mu muziki mu buryo bugaragara.

    Mu 2007 yajyanye n'umugore we n'abana gutura muri New Jersey, gusa uku kwimuka mu ntangiriro ntibyamuhiriye kuko yashoye hafi amafaranga yose yari afite ngo abashe gukora nibura indirimbo imwe ariko bikarangira bitamuhiriye nk’uko yari abyiteze.

    Aganira na Global Post yavuze uko ubuzima bwari bugoye ndetse akaba yari yiteguye gusubira muri Sweden, ati: 'Nari mfite agahinda gakomeye, mbwira umugore wanjye ngo dusubire muri Sweden ariko arambwira ngo twagakwiye kureba aho tuguza tukareba uko tubasha kubaho andi mezi kuko nta kuva ku bintu”.

    Uyu mugabo yaje kwamamara ubwo yageraga muri Epic Records agiye kubereka indirimbo yakoreye Kat DeLuna yitwa 'Whine Up', ba nyir iyi nzu y'umuziki bamubwira ko ari umuhanga.

    Yatangiye kugenda akorana n'ibyamamare birimo Jennifer Lopez. Mu 2007, Alan Melina na Laurent Besencon bashinze inzu y’umuziki yitwa New Heights Entertainment irimo Lady Gaga, bahuye na RedOne atangira kubafasha kwandika indirimbo zitandukanye.

    Mu mwaka wa 2008, RedOne yagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry'umuzingo [Album] witwa 'The Fame'. Mu 2010 yashinze inzu itunganya ikanareberera inyungu z'abahanzi, ni inzu yise '2101 Records', yari ifitanye imikoranire ya hafi na Universal Music Group.

    Ku bufatanye na Sony ATV, iyi nzu y’umuziki 2101 Records yasinyishije abahanzi rurangiranwa nka Jennifer Lopez, Mohombi, Havana Brown, Midnight Red, Porcelain Black na 7Lions.

    RedOne yaje gukomeza gukorana na Lady Gaga nko ku muzingo witwa Born This Way wagiye hanze mu 2011, akora indirimbo enye za Nicki Minaj zo kuri Album ya kabiri yitwa “Roman Reloaded” yagize hanze mu 2012. Indirimbo uyu mugabo yakoze zirimo 'Starships' na 'Pound the Alarm'.

    Mu ntangiriro za 2014, RedOne yahisemo guhindura izina ry'inzu y'umuziki ya 2101 Records ayita RedOne Records. Yahise yinjizamo abahanzi bashya barimo Midnight Red, Porcelain Black, Ahmed Chawki, Sophia Del Carmen n'abandi.

    Muri 2015, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ye ya mbere, avuga ko yifuza ko izaba iriho abahanzi barimo Lady Gaga, Enrique Iglesias, Stevie Wonder na Lionel Richie.

    Yaje gutangira gukorana na Warner Bros Records, hari muri Mutarama 2016, ahita ashyira hanze indirimbo yitwa 'Don't You Need Somebody' yifashishijemo abahanzi Enrique Iglesias, R.City, Seravah na Shaggy.

    Mu Ukwakira 2022 yatoranijwe gutunganya indirimbo y'igikombe cy'isi cya 2022 yiswe 'Light The Sky'.

    Kugeza ubu, abahanzi bamaze gukoran n'uyu mugabo ni hafi ya bose mu b’ibyamamare ku Isi.

    Mu 2011 yatangije umuryango ufasha abatishoboye yise 2101 Foundation. Yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye byo gufasha mu bice bitandukanye by'isi, ahereye mu bizamura uburezi.

    RedOne yashakanye na Laila Aziz. Umutungo w'uyu munyabigwi ubarirwa muri Miliyari 20Frw.

    RedOne usigaye ari Creative Entertainment Executive muri FIFA, yari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa FIFA, Bwana Giani IfantinoGianni na RedOne muri Qatar igiye kwakira Igikomve cy’Isi

    RedOne ari kumwe n’umuhanzi w’icyamamare Daddy YankeeRedOne na Eric Iglesias inshuti ye magara RedOne afite imishinga myinshi y’indirimbo n’umuziki akorana na Lady Gaga

    RedOne hamwe na Jennifer LopezRedOne na Cristiano Ronaldo wari ukiri muri Real MadridAfatwa nka Producer w’ibihe byose ku isiInjyana isobanura umupira w’amaguru yumvikana none yakozwe na RedOne

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122889/ni-igisobanuro-cyumuziki-mu-gikombe-cyisi-ibyihariye-ku-munyafurika-redone-uyoboye-imyidag-122889.html

  • U Buhinde bwananiwe gukina igikombe cy’Isi ku… – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 20 Ugushyingo kugera tariki 18 Ukuboza, muri Qatar harabera imikino y’igikombe cy’Isi kigiye kuba ku nshuro ya 20, aho amakipe agera kuri 32 yambariye urugamba ashaka kumanika iki gikombe gikinirwa buri myaka 4. 

    Imikino y’igikombe cy’Isi igira udushya twinshi, turimo no kuba ikipe ihabwa amahirwe hari n’igihe itarenga amatsinda.

    Tugiye kugaruka ku mibare, udushya ndetse n’uduhigo iyi mikino yihariye

    Imigabane ibiri gusa niyo imaze gutahamo igikombe cy’Isi, iyo ikaba ari Amerika y’Epfo n’u Burayi. Mu bikombe by’Isi 20 bimaze gukinwa, amakipe ava kuri iyi migabane amaze kugera ku mukino wa nyuma inshuro 18. Nyuma y'aho igihugu cya Qatar kigiye kwakira imikino y’igikombe cy’Isi, ubwo izakandagira mu kibuga izahita yuzuza ibihugu 80 bimaze gukina iyi mikino.

    Imikino y’igikombe cy’isi nizo ndoto za buri mukinnyi ukina umupira w’amaguru 

    Igihugu cya Mexique (Mexico) ni cyo gihugu kimaze kwitabira imikino y’igikombe cy’Isi inshuro nyinshi, ariko kikaba kitarayitwaraho na rimwe. Mexique imaze gukina igikombe cy’Isi inshuro 16, harimo 2 yakiriye mu 1970 na 1986. Igihugu cyitabiriye imikino y’igikombe cy’Isi gifite abaturage bacye ni Iceland, ubwo yari ituwe n’ibihumbi 334,000.

    Ikipe y’igihugu ya Mexico niyo kipe imaze kwitabira igikombe cy’isi inshuro nyinshi ariko ikaba itaracyegukana 

    U Budage ni bwo bumaze gukina imikino myinshi y’igikombe cy’Isi ingana na 106. Iki gihugu kimaze gukina imikino ya nyuma (Final) 8, 1/2 inshuro 13, 1/4 inshuro 16, kikaba kimaze gutsinda ibitego 224. New Zealand nicyo gihugu cyavuye mu mikino y’igikombe cy’Isi cya 2010 kidatsinzwe umukino n’umwe, kuko banganyije imikino yabo 3 yo mu matsinda, mugihe Espagne yegukanye iki gikombe yatsinzwe umukino ufungura.

     

    U Budage nibwo bumaze gukina imikino myinshi y’igikombe 

    Yugoslavia nicyo gihugu cyitabiriye imikino y’igikombe cy’Isi gifite abakinnyi bafite imyaka micye. Ibi byabaye mu 1930, ubwo iki gihugu cyari gifite impuzandengo y’imyaka 21 n’iminsi 258. U Budage nicyo gihugu cyitabiriye imikino y’igikombe cy’Isi gifite abakinnyi bakuze. Ibi byabaye mu 1998 ubwo mu bakinnyi babanje mu kibuga bakina na Iran, bari bafite impuzandengo y’imyaka 31 n’iminsi 345.

    Mu 1950 ikipe y’igihugu y’u Buhinde yabonye itike yo gukina imikino y’igikombe cy’Isi ariko ntiyabasha kuyitabira, kuko FIFA yabasabye kuzaza mu mikino baraguze inkweto zo gukinisha birangira babuze amafaranga yo kuzigura barabireka. Ibihugu 6 gusa nibyo byegukanye igikombe cy’Isi byacyakiriye. U Bufaransa nicyo gihugu giheruka kwakira imikino y’igikombe cy’Isi bukacyegukana, aha byari mu 1998.

    U Buhinde bwazize kwambara ibirenge 

    Just Fontaine niwe mukinnyi ufite agahigo ko gusoza imikino y’igikombe cy’Isi afite ibitego byinshi, aho mu 1958 yashoje irushanwa afite ibitego 13. Faryd Mondragon ukomoka muri Colombia, mu 2014 yashyizeho agahigo ko gukina imikino y’igikombe cy’Isi akuze, ubwo igihugu cye cyakinaga n’u Buyapani uyu mukinnyi yinjiye mu kibuga afite imyaka 43 n’iminsi 3.

    Norman Whiteside ukomoka muri Ireland y’amajyaruguru, niwe wakinnye igikombe cy’Isi ari umwana, aho mu 1982 bakina na Yugoslavia uyu musore yinjiye mu kibuga afite imyaka 17 n’iminsi 41.

    Norman niwe mukinnyi wakandagiye mu gikombe cy’isi ari umwana 

    Luis Monti niwe mukinnyi wa mbere wakiniye ibihugu 2 mu mikino y’igikombe cy’Isi. Luis yakiniye Argentina mu mikino y’igikombe cy’Isi mu 1930 ndetse akinira u Butariyani mu 1934. Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Butariyani Dino Zoff mu mikino y’igikombe cy’Isi cya 1982, niwe mukinnyi wegukanye iki gikombe akuze ku myaka 40 n’amezi 4 n’iminsi 13.

    Didier Deschamps, Mario Zagallo na Franz Beckenbauer nibo bantu begukanye igikombe cy’Isi ari abakinnyi nyuma bakanagitwara ari abatoza. Umurusiya Oleg Slanko mu 1994 yatsinze Cameroun ibitego 5 wenyine, bituma aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mukino umwe.

    Brazil niyo kipe y’igihugu itarasiba n’inshuro n’imwe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122907/u-buhinde-bwananiwe-gukina-igikombe-cyisi-kubera-gukinisha-ibirenge-amateka-nuduhigo-twara-122907.html

  • Justin Shema agiye kumurika ubwiza bwUmushan… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye na Justin Shema, yagize ati: 'Twateguye imurikabikorwa ry'amafoto yafatiwe mu bice bitandukanye, hagamijwe guha agaciro abari n'abategarugori.'

    Akomeza agira ati: 'Twifuza guhuza ubukerarugendo n'imideli kuko bifite aho bihuriye, no mu busanzwe kuri iyi nshuro tukaba twaribanze ku mushanana.'

    Yongeraho ati:”Intero y’imurikabikorwa ryacu ni ‘Kwanda’ nko kwagura ubwiza bw’Umushanana ukagera hose ku isi, ukajya wambarwa n’abanyarwanda n’abanyamahanga.”

    Iri murikabikorwa rikaba riteganijwe kuwa 24 Ugushyingo 2022 ahazwi nka Goethe Institut Kigali mu Kiyovu, aho hazerekanwa amafoto atandukanye yagiye afatirwa mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Mu busanzwe Justin akaba ari umwe mu bahanga mu itumanaho, akora mu ikompanyi y'ikoranabunga y'Irembo.

    Ibi byose ariko akaba abifatanya no kumurika imideli ibyo amaze imyaka igera kuri itanu akora, aho yagiye agaragara mu binyamakuru byanditse by'imideli bitandukanye [Magazine].

    Yaserutse ahantu hatandukanye mu birori by'imideli yaba mu Rwanda no hanze, birimo Kigali Fashion Week na Rwanda Cultural Fashion Show zose zo mu mwaka wa 2022.

    Aheruka Dubai aho yiyerekanye muri Rwanda Fashion Connect 2022 hari muri Werurwe.

    Justin Shema amaze kubaka izina mu mideliYifuje guha agaciro abari n’abategarugori binyuze mu mushananaAheruka guserukira u Rwanda i Dubai

    The Gods of Women Exhibition izabera mu Kiyovu, Kigali Umushanana Shema arifuza ko uba umwambaro wamabarwa ku isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122905/justin-shema-agiye-kumurika-ubwiza-bwumushanana-abijyanisha-nubwu-rwanda-amafoto-122905.html

  • Umusesenguzi Hassan Muhire yagaragaraje akaga amakipe azahura nako nyuma y'igikombe cy'isi #rwanda #RwOT

    Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo igikombe cy'isi 2022 kibere muri Qatar aho cyashyizwe mu mpera z'umwaka aho kuba mu mpeshyi nkuko byari bisanzwe mu bikombe byabanje.

    Impamvu nyamukuru iri rushanwa rikurikirwa kurusha ayandi ku isi ryashyizwe mu Ugushyingo-Ukuboza nuko muri Qatar haba hadashyushye cyane nkuko biba bimeze mu kwezi kwa Kamena na Nyakanga.

    Umusesenguzi Hassa Muhire yabwiye UMURYANGO ko kuba iki gikombe cy'isi cyarakinwe mu gihe shampiyona ziri gukinwa bizagira ingaruka ku makipe yari ahagaze neza kuko ashobora gutakaza abakinnyi cyangwa se bakananirwa cyane.

    Yagize ati “Nibyo koko shampiyona zahagarariye hagati ndetse igikombe cy'isi ntikizatakaza uburyohe kuko gihora gikunzwe ahubwo ikibazo gihari n'ukwibaza nyuma yacyo ikipe zitwaye neza[mu mashampiyona] zizakomerezaho?.Ese nka Arsenal ko ari ikipe ifite abakinnyi 11 babanza mu kibuga nta bisubizo byinshi ifite ku ntebe y'abasimbura itakarijeyo abakinnyi nka 2 nka Xhaka na Partey bakavunika yasigara ari iyihe?.

    Hari ikipe zishobora kuzagira ingorane nabo bake zari zifite zikabatarizamo.Ubuzima bwa nyuma y'igikombe cy'isi mbona buzagora amakipe cyane kurusha mbere y'igikombe cy'isi.Imvune zizaboneka mu gikombe cy'isi nizo zizagora amakipe mu mashampiyona.”

    Igikombe cy'isi kiratangira tariki ya 20 Ugushyingo 2022 kizasozwe tariki ya 18 Ukuboza 2022.

    Amakipe menshi yo ku mugabane w'i Burayi yatanze abakinnyi bityo ahanze amaso kureba niba bazagaruka amahoro cyane ko irushanwa ryose rigira ibyaryo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umusesenguzi-hassan-muhire-yagaragaraje-akaga-amakipe-azahura-nako-nyuma-y

  • Ababyeyi bagiye kubyarira kwa muganga baracyahura n’ikibazo mu mitangire ya serivise zitanoze #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ubwo hizihizwaga icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mu birori byabaye ku wa mbere, mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Cyanzarwe, mu Kagali ka Busigali.

    Bagenhdeye ku nsanganyamatsiko y’iki cyumweru igira iti: ' Nta mubyeyi ukwiye gupfa abyara',

    Umwe mu babyeyi yavuze ko ababyeyi batwite bahabwa serivise neza, ati: “Mbega ku babyeyi bafite inda[batwite] kugira ngo badapfa. Buriya iyo nasamye nihutira kugera kwa muganga noneho bakangira inama z’uburyo nakwitwara noneho nanjye nkazikurikiza kugira ngo umwana agire imikurire myiza.”

    Icyakora uyu mubyeyi anavuga ko hakenewe abandi baganga, ati: “Ariko byaba byiza bongeye abaganga kuko iyo abarwayi babaye benshi usanga batakwitaho uko bikwiye.”

    Umubyeyi w’umugabo yunze murye ati: “Turasaba Leta ko yatwongerera abaganga kur’iki kigo nderabuzima cya Busigali kuko usanga serivise ari nke bitewe nuko dufite abaganga bake. Ibyo bikaba byatuma umubyeyi ashobora kugirira ikibazo kur’ibi bitaro.”

    Ku kibazo cy’abaganga bake muri izi service zitangirwa kwa Muganga, Dr. Uwariraye Parfet; umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi n’isuzumabikorwa muri Minisiteri y’ubuzima, avuga ko iki kibazo bakizi ariko bari mu nzira yo ku gikemura.

    Yagize ati: “Iki kibazo turacyizi kuko ababyaza ntibaraboneka mu bigo nderabuzima byose. Ubu icyo turi gukora ni ukureba uko amashuli yigisha abaforomo n’ababyaza, hagiyeho gahunda yo kubafasha kugira ngo dushishikarize abiga umwuga w’ububyaza.”

    Yakomeje agira ati: “Mu bigo nderabuzima ni uko imbonerahamwe yaravuguruwe ku buryo twongereyemo umubare w’ababyaza. Ubu turimo kugerageza kubashyira mu myanya ndetse uko bagenda baboneka ku isoko [ry’umurimo] abe ari nako tugenda tubashyira mu myanya.”

    Ubushakashatsi bwo mu mwaka w’ 2020-2021 ku mibereho y’abaturage bwagaragaje ko mu babyeyi 100 000, 203 muri bo bapfa babyara. Nimugihe abana 1 000 bavuka, 19 muri bo barapfa.

    Source : https://imirasire.com/?Ababyeyi-bagiye-kubyarira-kwa-muganga-baracyahura-n-ikibazo-mu-mitangire-ya

  • Ubushakashatsi buragaragaza ko COVID-19 yatumye ibigo bikora imiti biyegereza abayikeneye #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragazwa mu bushakashatsi bwa Access To Medecine bwashyizwe ahagaraqara kuri uyu wa15 Ugushyingo 2022, bitewe n’uko icyorezo cya COVID 19 cyugarije isi ndetse mu gihe kirekire, ibigo bikora imiti byunze ubumwe mu rwego rwo gushakira igisubizo hamwe ndetse no kugeza ibicuruzwa byabo ku masoko y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

    Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ibigo byose 20 bigaragaza uburyo bw’imikorere, 19 muri byo byamaze gutera intambwe mu buryo bwo kuba ibigo byagutse. Byongeye kandi bimwe mu bigo byatangiye kongera uburyo bwo kohereza ibicuruzwa byabo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere nka GSK Pfizer na Takeda.

    Bugaragaza kandi ibigo byinshi byateye intambwe mu gusinya amasezerano y’ubufatanye no gutanga uburenganzira ku bindi bigo mu gukora ibicuruzwa byabo. Ibi bikazongera umusaruro ndetse bikorohereza abari mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere kubona ubuvuzi n’imiti biri ku rwego rwiza.

    Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko nubwo bimeze bitya hakiri urugendo rutoroshye, mu bihugu bigifite umusaruro muke, biracyagoranye ko byagereranywa n’ibihugu by’umusaruro mwinshi. Pfizer na Sanofi bavuga ko ubushake buhari muri ibi bihugu biramutse bikomeje gutyo ndetse ubushake bukanashyira mu bikorwa ibyo baba biyemeje nta kabuza umusaruro waboneka.

    Jayasree K.Iyer, Umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi Access to Medicine Foundation yagize ati: ' Ibigo bikora ibijyanye n’imiti byamaze kwishyira hamwe no kumvikana mu kurwanya Covid-19, wongeyeho n’ubushake bwo kubigeza mu bihugu byinshi. Biramutse bikomereje muri uyu murongo imiti ikagera ku barwayi mu buryo bwihuse kandi bwiza, bizaba ari ibintu byiza ndetse binasubiza ikibazo cy’ubusambane mu buvuzi ku isi.'

    Jayasree K.Iyer, Umuyobozi wa Access to Medicine Foundation

    Ibigo bikeneye umwanya ndetse n’uburyo bwo kugeza imiti ku baturage mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byihuse, ku bwibyo ibi bigo bikeneye kuba bifite uburyo buhagije bwo kwegera abaturage ndetse byihuse byibuze igicuruzwa kigeze kuri Phase ya kabiri (Ikigero cya nyuma). Ibigo bitandatu nibyo bifite uburenganzira kugeza ubu muri 20 ibyo bigo ni: Astellas, Boehringer Ingelheim, Johnson & Johnson, Merck, Novartis, na Takeda. Muri iki gihe byibuze 15% bafite uburenganzira kuri iyi plan mu bigo byose, uhereye mu bihugu 27 by’umusaruro muke na 26 by’umusaruro uri hagati.

    Bimwe mu bigo bifite uburyo bworohereza ibihugu byinjiza umusaruro muke, urugero: mu bigiugu by’injiza umusaruro muke, Norvatis mu igerageza ryabo batanga cipargamin (KAE609) mu kuvura Malaria; ndetse bizeye ko umunsi umuti wemejwe bazakomerezaho. Taked yo ifite uruhushya rwo gutanga urukingo QDENGA® (TAK-003), mu gihe bagitegereje ko babaha uburenganzira bwuzuye ndetse bakanagena ibiciro byoroshye kandi buri wese yisangamo. Uru rukingo rwageze muri European Medicines Agency (EMA) mu kwezi kwa Munani(Kanama) 2022, ubu rutegereje ko rwemezwa burundu.

    Mu gihe ibigo biri kugenda bitera imbere, ibigo bishishikarizwa gukora ubushakashatsi bw’iterambere ry’imiti yabo ndetse no korohereza abaguzi mu kugura imiti baba bashyize ku isoko. Mu gusinya amasezerano y’ubufatanye byafasha cyane ibigo kugeza imiti mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere. Kimwe mubiri gufasha cyane ibigo ugendeye ku cyegerenyo cyo mu 2022, n’uko ibiigo byinshi biir gusinya amasezerano ateruye aho basinyana n’ibindi bigo bakemeranya gukora imiti yabo mu izina ry’ibindi bigo mu bihugu bitandukanye.

    Mu gihe cy’igenzura byagaragaye ko ibigo 6 byinjiye mu buryo bushya bwo gusinyana amasezerano, bitatu muribyo ku nshuro ya mbere basinyanye amasezero y’ubufatanye mu bya COVID-19 ibyo bigo ni; AstraZeneca, Eli Lilly and Novartis, ibi byafunguye imiryango ku bindi bigo mu kuba batekereza mu buryo bwagutse mu micururize imiti. Cyane cyane mu ndwara zidakunzwe kuvugwa (NCDs). Novartis NEVL niyo yabanje gusinya amasezerano mu gukora imiti ivura Leukaemia, niyo masezerano ya mbere yari abayeho mu kuvura izi ndwara zitavugwa (NCD).

    James Haze, umuyobozi mukuru w’ubushakashatsi bwa 2022 muri Access to Medicine Foundation ati: 'Icyegeranyo cya 2022 cyerekana ko ubucuruzo bw’imiti buri kugenda bugana mu iterambere cyane mu bihugu bikiri mu iterembere, ibigo bigomba kumenya uburyo bacuruzamo, ibiciro ndetse no kwihutisha serivisi bikaba intego nk’imwe mu nziro ya kugera ku baturage benshi.'

    James Haze, umuyobozi mukuru w’ubushakashatsi bwa 2022 muri Access to Medicine Foundation

    Iki cyegeranyo kigaragaza neza ko kuva COVID-19 yakwaduka, ibigo bikora imiti, bitagishishikajwe no gukora ubushakashats ku ndwara zandura (EIDs) ushyizemo n’izikomoka kuri Corona Virus zagaragaje ko zishobora gutera ibyorezo bikomeye ku isi. Iki cyegeranyo kigaragaza ko mu 2022 imishinga ku bushukashatsi bw’indwara zitandura ukuyemo COVID-19) nta kigeze kibukorwaho. Uretse ibigo bitanu byoni bya ; Bayer, Johnson & Johnson, Merck, MSD and Takeda bikiri muri uyu murongo, kandi nabyo bikaba bireba umubare muke w’indwara zandura zishobora kuzibasira isi mu buryo bukomeye mu gihe kiri imbere.

    Uretse ibi ariko, hari ikizere k’ibyakozwa kandi neza aho mu gukora imiti ku ndwara zandura, Johnson & Johnson’s bagerageje gukora urukingo rwa Ebola, (Zabdeno® & Mvabea®) Bayer yemeje iyi (Fludora® Co-Max) ikoreshwa mu kurwanya imibu ikuze ishobora gutwara indwara zandura nka Chikungunya and Zika yanemejwe na WHO mu buryo bw’agateganyo, ibi bigo kandi bikaba bikomeje n’inzira yo kwandikisha imiti yabyo mu bihugu bitandukanye.

    Kubera ingaruka z’indwara zitandura (EIDs) ndetse n’ubwiyongere bwazo bitewe n’ihindagurika ry’ikirere, ubucucike bw’abantu ndetse n’ubuhunzi, ibigo byinshi bizakenera kongera imbaraga mu bushakashatsi ndetse no gushora cyane muri bwo mu rwego rwo kurwanya izi ndwara ndetse no gushaka ibisubizo. Ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bikunda guhura n’indwara zitandura nka Ebola, Marburg virus and Lassa fever izi ndwara ziba zikeneye Inkingo ndetse n’imiti byihuse.

    Source : https://imirasire.com/?Ubushakashatsi-buragaragaza-ko-COVID-19-yatumye-ibigo-bikora-imiti-biyegereza

  • The road towards global health security is long, but essential – President Kagame at the G20 summit #rwanda #RwOT

    Kagame was speaking during the global health architecture session as part of this year’s G20 summit, underway in Bali, Indonesia.

    The two-day annual summit kicked off on Tuesday, November 15.

    'The road towards global health security is long, but essential.
    What will get us there faster is the political will to put health at the centre of our development agenda, and the recognition that, ultimately, we are all equal.' President Kagame | #G20Indonesia2022 pic.twitter.com/e3s3OfadQt

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) November 15, 2022

    In his remarks, Kagame recognized that the covid pandemic exposed weaknesses within global health systems.

    'Almost three years later, the virus is still with us, but the world is making good progress to recover,' he said, before commending Indonesia’s government for launching the pandemic fund, together with partners.

    'This mechanism will help close the gap in prevention, preparedness and financing,' he asserted.

    To restructure the global health architecture, however, the head of state said, we need to pay equal attention to all its components.

    'First, to close the vaccine equity gap, we need to continue investing in pharmaceutical production in Africa, and other developing countries,' Kagame made the observation.

    Rwanda recently launched the construction of a vaccine manufacturing plant in partnership with German biotechnology firm, BioNTech.

    The European Union has been very supportive in this regard on our continent, he added.

    'Second, we would like to see more biomedical research and development partnerships between African scientists and colleagues in the G20.'

    Kagame went on to add that technology and knowledge transfer is central.

    For instance, he pointed out, the new pharmaceutical technology foundation, expected to have a permanent office in Kigali, will help Africa gain rapid access to the latest pharmaceutical breakthroughs.

    The foundation was launched by African Development Bank (AfDB).

    'This goes hand in hand with building the capacity of public health institutions and investing in medical personnel, including community health workers.'

    Much as the road towards global health security remains long, Kagame said it was essential, adding that two things are certain.

    'What will get us there faster is the political will to put health at the center of our development agenda, and the recognition that we are all equal,' he reiterated.

    Kagame is attending the G20 summit in his capacity as the African Union Development Agency (NEPAD) Heads of State and Government Orientation Committee.

    Source : https://imirasire.com/?The-road-towards-global-health-security-is-long-but-essential-President-Kagame

  • Kamonyi: Imirambo y'abagabo 3 ibonetse mu mugezi uri hagati ya Ngamba na Rukoma #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cy'uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022 mu mugezi bita 'Rwobe' uri hagati y'Umurenge wa Rukoma n'uwa Ngamba, habonywe imirambo y'abagabo batatu bikekwa ko batwawe n'umuvu w'amazi y'imvura nyinshi yaguye muri aka gace.

    Amakuru abaturage bahaye intyoza.com ni ay'uko aba bagabo uko ari batatu babuze nyuma y'imvura nyinshi yari imaze kugwa muri aka gace, aho bakeka ko bari mu kazi ko kwishakishiriza amabuye y'agaciro.

    Nsengiyumva Pierre Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma yahamirije intyoza.com ko abapfuye ari Tuyizere Thierry w'imyaka 20 y'amavuko, hakaba Hagenimana Jean Claude w'imyaka 26 y'amavuko, na Irakoze Samuel w'imyaka 20 y'amavuko, bose mu kagari ka Bugoba.

    Gitifu Nsengiyumva, akomeza avuga ko amakuru y'uko aba bapfuye bari abacukuzi b'amabuye y'agaciro ntayo bafite, gusa akemeza ko icyo bari bazi ari uko' hari abantu baba barabuze amazi yo kuyungurura kugira ngo babone amabuye y'agaciro, babona imvura iguye bakaba bashobora kujya mu mvura. Bishoboke ko babonye imvura iguye bakajya mu mugezi umuvu w'amazi ukabasangamo nubwo nta makuru abihamya neza'.

    Akomeza avuga ko nk'ubuyobozi, amakuru babonye ari ay'uko imirambo y'aba baturage yabonetse mu Murenge wa Ngamba, ko kandi imiryango yabo yamaze kumenya aya makuru, bakaba barimo kwitegura kujya gufata imirambo yabo ngo babanze bajyanwe kwa muganga bapimwe mbere yo gushyingurwa.

    Amakuru y'urupfu rw'aba bantu uko ari batatu yamenyekanye ahagana ku I saa kumi n'imwe nubwo kumenya ko batwawe n'amazi byamenyekanye ku I saa munani z'uyu wa Kabiri nkuko Gitifu Nsengiyumva abihamya.

    Ubutumwa bwa Gitifu Nsengiyumva Pierre Celestin ku baturage by'umwihariko muri aka gace kagwiriyemo ibirombe by'amabuye y'agaciro ni ubw'uko nta muntu ukwiye kujya mu mvura cyangwa kwigabiza ahantu hari amazi menshi nubwo bitaba mu gace kiganjemo ibirombe kuko bishobora kubakururira ibyago byinshi birimo no kuhatakariza ubuzima. Asaba buri wese kwigengesera kuko ngo ushobora no kuba uri mu mugezi w'amazi make nyamara ukaba wasangwa n'umuvu w'amazi menshi y'imvura yaguye ahandi utazi.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2022/11/15/kamonyi-imirambo-yabagabo-3-ibonetse-mu-mugezi-uri-hagati-ya-ngamba-na-rukoma/

  • Ishyirahamwe ry'umukino w'intoki ya Volleyball rifatanyije na Rwanda Revenue Authority hateguwe irushanwa ryo gushimira abasora neza #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umukino w'intoki mu Rwanda, FRVB ifatanyije n'ikigo cy'igihugu cy'Imisoro n'Amahoro hateguwe irushanwa ryo gushima abasora neza ryiswe 'Tax Payers Appreciation Volleyball Tournament', ni irushanwa rizakinwa mu minsi ibiri yo mu mpera z'iki cyumweru.

    Nk'uko byatangajwe na Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphael yatangaje ko iri rushanwa rya 2022 rizitabirwa n'amakipe yose akina ikiciro cya mbere mu bagabo n'abagore.

    Ni ukuvuga ko mu kiciro cy'Abagabo hazitabira amakipe 8 mu gihe andi makipe 7 azirabura mu kiciro cy'Abagore.

    Muri iri rushanwa hazakoreshwa ibibuga bitatu, ikibuga cya Kimisagara kizakira imikino y'amajonjora mu bagore, naho ikibuga cya Wellspring Academy kina i Nyarutarama kizakire iy'abagabo.

    Biteganyijwe ko imikino ya kimwe cya kabiri cy'iri rushanwa ndetse n'imikino ya nyuma yo ikazakinirwa mur nyubako ya BK Arena, iyi mikino yose aho izabera hose kwinjira bizaba ari ubuntu.

    Ku bihembo buzatangwa muri iri rushanwa rya Tax Payers Appreciation 2022, ni Miliyoni 2 ku ikipe ya mbere, iya kabiri yo izahembwa Miliyoni imwe n'igice ndetse na Miliyoni imwe ku ikipe ya gatatu, ibi bihembo bikaba aribyo mu byiciro byombi, ni ukuvuga abagabo ndetse n'abagore.

    Mu mikino ibanza izakinwa uhereye kuwa gatandatu yariki ya 19 Ugushyingo, naho iya kimwe cya kabiri n'umukino wa nyuma uzakinwa ku cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2022.

    Irushanwa iheruka rya Tax Payers Appreciation 2021,  mu bagabo regukanywe na Gisagara VC naho mu bagore ryegukanwa na Rwanda Revenue Authority VC.

    The post Ishyirahamwe ry'umukino w'intoki ya Volleyball rifatanyije na Rwanda Revenue Authority hateguwe irushanwa ryo gushimira abasora neza appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ishyirahamwe-ryumukino-wintoki-ya-volleyball-rifatanyije-na-rwanda-revenue-authority-hateguwe-irushanwa-ryo-gushimira-abasora-neza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ishyirahamwe-ryumukino-wintoki-ya-volleyball-rifatanyije-na-rwanda-revenue-authority-hateguwe-irushanwa-ryo-gushimira-abasora-neza