Blog

  • M23 yafashe uduce tubiri tw’Ingenzi muri Teritwari ya Masisi #rwanda #RwOT

    Muri iyi mirwano abarwanyi ba M23 babashije kwigarurira uduce twa Kilolirwe na Sake, aho bahanganye n’inyeshyamba za FDLR zigerageza kuharinda cyane ko abasirikare ba FARDC basahanzwe bari bamaze gukizwa n’amaguru bahunze.

    Utu duce twiyongera ku gace ka Tongo ko muri Gurupoma ya Bwiza , M23 yigaruriye kuwa Mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022, ikambuye FDLR ihamaze imyaka irenga 10 ihagenzura.

    Amakuru ava mu mujyi wa Goma yemeza ko kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2022, abasirikare ba FARDC bari batangiye guhunga bava muri uyu mujyi.

    Abakurikiranira hafi iby’imirwano iri kubera muri Kivu y’Amajyaruguru,bemeza ko M23 kuri uyu wa Gatatu mu gihe yaba ikomeje imirwano ishobora gufata umujyi wa Goma nta sasu na rimwe yiriwe irasa, kubera ko abasirikare bashinzwe kurinda uyu mujyi bakomeje kuwutererana.

    Ivomo:Rwandatribune

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/M23-yafashe-uduce-tubiri-tw-Ingenzi-muri-Teritwari-ya-Masisi

  • Kamonyi : Hatangiye iperereza ku rupfu rw’Abagabo Batatu basanzwe mu mugezi bapfuye #rwanda #RwOT

    Ba nyakwigendera, barimo uw’imyaka 26 y’amavuko, na bagenzi be bari bafite imyaka 20, bakaba babonetse muri uyu mugezi wa Rwobe uri mu rugabano rw’Umurenge wa Ngamba n’uwa Rukoma, yombi yo mu Karere ka Kamonyi.

    Imibiri y’aba bagabo, yabonetse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ugushyingo 2022 nyuma y’imvura nyinshi yari yaguye muri aka gace, bikaba binakekwa ko bishwe n’umuvu w’amazi y’iyi mvura.

    Uko ari batatu bari batuye mu gace kamwe dore ko bari batuye mu Kagari ka Bugombe mu Murenge wa Rukoma muri aka Karere ka Kamonyi.

    Aya makuru kandi yanemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, wavuze ko hahise hatangira ibikorwa by’iperereza rigamije kumenya icyateye urupfu rw’aba baturage.

    Dr Nahayo yaboneyeho kwihanganisha imiryango ya ba nyakwigendera, anasaba abantu kutishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko byumwihariko ibi byo gucukura amabuye y’agaciro, ati 'kuko iyo babikoze nabi bigira ingaruka mbi bikaba byabatwara n’ubuzima.'

    Nyuma yuko imirambo y’aba bagabo ibonywe n’abaturage na bo bagahita babimenyesha inzego, yahise ijyanwa ku bitaro kugira ngo ikorerwe isuzuma rya nyuma, ubundi ishyikirizwe imiryango yayo kugira ngo ibashyingure.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kamonyi-Hatangiye-iperereza-ku-rupfu-rw-Abagabo-Batatu-basanzwe-mu-mugezi-bapfuye

  • Ikipe y’igihugu yahagurukanye abakinnyi 5 yerekeza muri Tanzania mu irushanwa rya CANA ZONE 3 #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo Koga yaraye ihagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, yerekeza mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzaniya, aho igiye gukina Irushanwa rya CANA ZONE 3 Swimming Championship.

    Abakinnyi bitabiriye iri rushanwa bakaba bazahatana mu ntera ya Metero 800 muri Pisine ndetse na 5000 mu Kiyaga.

    Ni imikino igiye gukinwa ku nshuro ya yo ya karindwi (7), mu gihe u Rwanda rumaze kuyitabira inshuro enye (4) n’iyi ya gatanu (5) ruzaba rwitabiriye.

    Uretse iyi mikino igiye kubera muri Tanzaniya, u Rwanda kandi rwitabiriye imikino nk’iyi yabereye mu gihugu cya Kenya mu Mwaka wa 2019.

    Gusa, bitewe n’inkubiri zitandukanye z’Icyorezo cya Covid-19, yageze mu Isi mu Mwaka wa 2020, imikino nk’iyi yakinwe muri 2020 mu gihugu cya Tanzaniya na 2021 muri Uganda ntabwo Ikipe y’Igihugu yabashije kuyitabira.

    Ntwabwo u Rwanda rwitabira imikino nk’iyi yabereye ahandi gusa, kuko mu Mwaka wa 2016 rwarayakiriye ibera mu Karere ka Bugesera kuri Pisine ya Hoteli La Palisse.

    Ikipe y’igihugu ikaba yahagurukanye abakinnyi 5 ndetse n’umutoza wa yo, Niyomugabo Jackson.

    Ishimwe Claudette: Cercle Sportif de Karongi
    Maniraguha Eloi: Mako Sharks Swimming Club
    Iradukunda Eric: Cercle Sportif de Karongi
    Dusabe Claude: Cercle Sportif de Karongi
    Neema Clemantine: Cercle Sportif de Karongi

    Uretse aba bakinnyi bagiye guhatana, Bwana Bazatsinda James, Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda 'Rwanda Swimming Federation’, na we yajyanye n’iri tsinda, aho biteganyijwe ko azahagararira Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda mu nama izahuza abayobozi b’Amashyirahamwe agize CANA ZONE 3.

    Iyi mikino izabera kuri Pisine y’Ikipe ya Gymkhana Club, iherereye mu Mujyi wa Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania guhera tariki ya 17 kugeza ku ya 20 Ugushyingo, 2022.

    Ni imikino izitabirwa n’ibihugu 6, U Rwanda, Uganda, Burundi, Sudan, Eritrea na Tanzania izaba yakiriye iyi mikino.

    Mbere yo guhaguruka babanje kuganirizwa na Girimbabazi Pamela umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda

    Yabashyikirije ibendera rya FINA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-igihugu-yahagurukanye-abakinnyi-5-yerekeza-muri-tanzania-mu-irushanwa-rya-cana-zone-3

  • Eddy Kenzo yahishuye ko hari abantu bishyuriwe kumwica #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Edrisah Musuuza, Umuhanzi w’umunya-Uganda wamamaye nka ‘Eddy Kenzo’ yavuze ko afite ubwoba akomeje guterwa n’abantu bashaka (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/eddy-kenzo-yahishuye-ko-hari-abantu-bishyuriwe-kumwica

  • MU MAFOTO 40: Ikimero cyumunyatanzaniyakazi… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo iri muzo Otile Brown amaze gushyira hanze, ibaye iya kabiri akoranye na The Ben,  ikaba ari iya gatatu akoranye n'umunyarwanda kuko afitanye indi na Meddy yaciye ibintu yitwa 'Dusuma'.

    Mu mashusho y'iyi ndirimbo yamaze kugera ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, hagaragaramo umukobwa witwa Jasinta Mukwabe.

    Uyu munyamideli akaba agaragara akina urukundo muri iyi ndirimbo n'aba bahanzi, by'umwihariko Otile Brown bagaragara bishimana mu buryo budasanzwe.

    Jasinta uba wambaye nk'abakobwa bagiye kurya isi ku mazi mu mwambaro uzwi nka Bikini, hari n'aho ajya hejuru y'uyu muhanzi baba bakorakoranaho.

    Nyuma yo kubona iyi ndirimbo tukaba, inyaRwanda.com, twifuje kubereka ubwiza bw'uyu mukobwa ukunze kuvugisha benshi banakomeza kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

    Uretse kugenda uyu mukobwa amurika imyenda, yanitabiriye amarushanwa y'ubwiza ya Miss Calabar Africa ahagarariye Tanzania. Icyo gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe na Uwihirwe Yassipi Casimir.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA YA OTILE BROWN NA THE BEN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122900/mu-mafoto-40-ikimero-cyumunyatanzaniyakazi-ugaragara-akinisha-otile-brown-na-the-ben-122900.html

  • Igisupusupu aracyafite ku mutima uwo yahing… – #rwanda #RwOT

    Mu buzima buri wese agira ibihe by'umunezero byo kuzirikana, ibyashaririye umutima n'ibindi adashobora gupfa kwibagirwa. Hari ubasha gusohoka mu bihe nk'ibyo, akabasha kubivuga, rimwe bikamubera umuti wo gukira kwe kwa burundu.

    Nsengiyumva ni umwe mu bahanzi bake banditse amateka mu muziki w'u Rwanda, mu buryo benshi batakekaga.

    Amashusho ye acuranga umuduri yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga niyo yamubereye intangiriro yo kwinjira mu muziki mu buryo bw'umwuga, afashijwe na Alain Mukuralinda, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda.

    Ubuhanzi bwe bwari busuzuguritse ndetse yataramiraga abaciriritse bo mu tubari tw'inzagwa n'ibigage, ntiyashoboraga guhagarara imbere y'abakomeye. Rimwe na rimwe, yanyuzagamo agafata isuka akajya guhingira abandi ari kumwe n'umugore we.

    Uwari Sagihobe ubu yabaye icyamamare! Ni we muhanzi wenyine wabashije kuririmba mu bitaramo byose bya Iwacu Muzika Festival byasojwe n'icyatumiwemo Diamond Platnumz, yataramiye mu tubyiniro tw'abanyamujyi n'imbere y'abayobozi bakomeye.

    Mu Ukuboza 2018, nibwo indirimbo ya mbere ye yagiye hanze. Iyo ni iyitwa 'Mariya Jeanne' benshi bakunze kwita 'Igisupusupu' yamwitiriwe. Iyi ndirimbo yarakunzwe mu buryo budasanzwe, iba intero n'inyikirizo mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, abana n'abakuze barayiririmba biratinda.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Nsengiyumva yavuze ko n'ubwo yakora umuziki akagera ku gasongero k'abanyamuziki cyangwa se akagira n'amafaranga afatika, bigoye kuzibagirwa umukecuru yahingiye ntamwishyure.

    Yavuze ko igihe kimwe yabyutse, mu rugo nta kintu cyo kurya gihari, buri wese amwitezeho kuzana ifunguro ritunga umubiri. Yagiye gushaka akazi ko guhingira abandi, ajyana n'umugore we babona akazi ko guhingira umukecuru.

    Ubwo bari basoje, uwo mukecuru yababwiye kugaruka nyuma akabishyura avuye gushora (kugurisha) ikawa, hanyuma Nsengiyumva amusaba kuba abahaye ibishyimbo byo kurya, igihe cyo kubishyura agakuraho agaciro k’ibyo bishyimbo.

    Uyu mukecuru ngo yabwiye Nsengiyumva ko nta bishyimbo asigaranye, ko n’ibyo amaze iminsi ari kurya ari iby’umukazana we yamuhaye.

    Ati “Yarambwiye ati nta n’ibishyimbo mfite n’ubu tuvugana ibishyimbo mperuka kurya ni iby’umukazana wanjye yampaye…. “

    Yavuze ko iminsi itatu yashize atarahembwa ayo mafaranga bakoreye, yayamurekeye. Kuva ubwo akomeza kubizirikana kugeza n'ubu. Ati 'Ni ikintu ntashobora kwibagirwa mu buzima n’iyo nakira.'

    Indirimbo 'Nyemerera' yasohoye si igishegu, kandi kugeza ku myaka 90 azaba agiceza:

    Nsengiyumva avuga ko iyi ndirimbo yaririmbye yakomotse ku irari azi abagabo bagira. Avuga ko yayandikiwe hanyuma nawe arayiririmba.

    Yavuze ko yari amaze iminsi ahugiye mu kwita ku muryango we, ariko anatekereza ku rugendo rw'umuziki we.

    Uyu mugabo yabanje gushyiraho ‘tentire’ y’ibara ry’umweru mu mutwe, ubu yashyizeho tentire y’ibara rijya gusa n’umutuku. Kuri we, avuga ko ntacyo bitwaye, kandi ko n’umudamu we yabimenyereye.

    Igisupusupu avuga ko ibyo aririmba mu ndirimbo yemeranya nabyo, bityo ko ntawe ukwiye kuvuga ko aririmba ‘ibishegu’.

    Ati 'Umuntu se uri kuvuga ko ari igishegu ni inde ngo abimbaze? Ubundi se igishegu ni iki? Nkubajije nti igishegu ni iki gusa. Azansobanurire icyo ari cyo mbone kumva ko ari igishegu.'

    Yavuze ko n’ubwo atazi kuririmba nk’umuraperi, ariko afashe igihe cyo kubyiga yabimenya. Kuri we, avuga ko gushaka ni ugushobora. Ati “Ikintu cyose iyo utakizi ntawo ukimenya ariko iyo ukizi (ukize) urakimenya.'

    Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Nyemerera’ yafatiwe ku mbuga ngari ku Gisenyi mu Karere ka Rubavu. Uyu mugabo avuga ko abafana be ari bo nkingi ya mwamba ashingiyeho, kandi aracyari kumwe nabo, ngo bazatandukanwa n’urupfu. Ati “Nizeye ko rwose umuziki nzawusukuma n’iyo nagira imyaka 90.' 

    ‘Igisupusupu’ yavuze ko bigoye kwibagirwa umukecuru yahingiye akamwambura 

    Nsengiyumva yavuze ko yiteguye gukomeza gukora umuziki, ku buryo atazongera kubicisha irungu 

    Igisupusupu ashima uruhare rwa 'Ndimbati 'mu guteza imbere cinema. Agaragara mu ndirimbo ye 'Nyemerera' 

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'NYEMERERA' YA NSENGIYUMVA

     “>

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NSENGIYUMVA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122902/igisupusupu-aracyafite-ku-mutima-uwo-yahingiye-mu-murima-akamwambura-video-122902.html

  • Canal+ yatangaje ko izerekena imikino yose y’… – #rwanda #RwOT

    Guhera tariki 20 Ugushyingo kugera tariki 18 Ukuboza, mu gihugu cya Qatar hazaba hari kubera imikino y’igikombe cy’Isi kigiye kuba ku nshuro ya 20.

    Umuntu wese ufite ifatabuguzi rya CANAL+ azabasha kureba imikino y’igikombe cy’Isi binyuze ku bufatanye bagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, aho kuri Televiziyo y’u Rwanda, RTV, hazanyura imikino 28 kuri shene ya 380 izaba iri muri HD. Iyi mikino izaba yiganjeho amakipe yo muri Afurika ndetse ikazatambuka irimo ubusesenguzi bwo mu Kinyarwanda.

    Ntabwo bizagarukira aho gusa kuko binyuze mu bufatanye na English Pack DSTV, nanone abakiriya ba CANAL+ bafite ifatabuguzi iryo ari ryo ryose bazabasha kureba imikino 64 y'igikombe cy'isi izanyura kuri Super Sport EPL izaba iri kuri shene ya 433, ndetse na Superstar La Liga izaba iri kuri 434. Iyi mikino yose izatambuka inyuze kuri Super Sport, izaba iri mu rurimi rw’Icyongereza.

    Imikino yose 64 izatambuka kuri Canal + mu gihe cy’ukwezi 

    Umukiriya wa CANAL+ ushaka kureba iyi mikino, icyo asabwa ni ukugura ifatabuguzi guhera ku ifatabuguzi rya Ikaze rigura 5,000 Frw kuzamura, uko kandi uguze ifatabuguzi ni ko uhita uhabwa iminsi 15 ureba amashene yose ya CANAL+ ako kanya.

    Naho abakiriya bashya bifuza kureba iyi mikino, CANAL+ yabashyiriyeho promotion ya Noheli ishyushye, aho bashobora kugura ibikoresho byose 5000 Frw gusa ndetse bagakorerwa na ‘Installation’ ku yandi 5000 Frw gusa.

    Abanyamakuru babwiye ubuyobozi bwa CANAL+ ko abanyarwanda bari bakeneye inkuru nk’iyi ndetse ko izihe igihe! 

    Amashene ya Super Sport azatangira kugaragara kuri CANAL+ ku wa 5 tariki 18 Ugushyingo 2022, ndetse akazahagarara tariki 18 Ukuboza 2022 igikombe cy’Isi kirangiye.


    CANAL+ yongeye kwemeza ko muri siporo iyoboye!

    Sophie TCHATCHOUA uyobora CANAL+ mu Rwnada, yatangaje ko bazakomeza kudabagiza abakiriya babo, babagenera ibyiza byose bifuza kandi mu buryo buboroheye


    Canal+ irayoboye!! 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122899/canal-yatangaje-ko-izerekena-imikino-yose-yigikombe-cyisi-binyuze-kuri-english-pack-dstv-122899.html