
Blog
-
Umuhanda wa Rugunga wafunzwe kubera imvura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Polisi y’Igihugu iratangaza ko imvura iguye muri uyu mugoroba yateje amazi menshi mu mihanda ya Kigali, bigatuma imwe ifungwa by’igihe gito, indi ikaba (…) -
Umukozi wo mu rugo yafatanywe amafaranga arenga Miliyoni imwe yari yibye i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu karere ka Ngoma, ku wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo, yagaruje amafaranga y’u Rwanda (…)
-
Mu Rwanda hatangiye gutunganyirizwa isukari irimo Vitamini A #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu Rwanda hatangiye gutunganyirizwa isukari irimo vitamin A, yujuje ubuziranenge kandi ifunze neza mu buryo budashidikanywaho, kubera ko ibipimo biba (…)
-
MINAGRI yahagurukiye ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’ibirayi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), ikomeje gushaka uko ikibazo cy’imbuto nziza y’ibirayi cyabonerwa umuti binyuze mu bafatanyabikorwa mu buhinzi, u (…)
-
Umusaruro w'ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda muri Mozambike watangiye kugera no ku babirwanyije: Gaz ivuye mu ntara ya Cabo Delgado igiye gutabara Abanyaburayi #rwanda #RwOT
Inkuru dukesha radiyo y'Abongereza, BBC, iravuga ko mu ntangiriro z'iki cyumweru ubwato bwa mbere bujyanye gaz ku mugabane w'Uburayi bwahagurutse muri Mozambike.
Ni gaz yacukuwe mu ntara ya Cabo Delgado, ikaba igiye kugoboka Abanyaburayi bafite ikibazo cya gaz, kuko iyavaga mu Burusiya yatangiye kubura, kubera guhangana kuri hagati y'icyo gihugu n'abandi Banyaburayi.
Icukurwa ry'iyo gaz ubundi yavumbuwe muw'2010, rishobotse nyuma y'aho Ingabo z'u Rwanda n'abapolisi barwo bagaruriye umutekano mu ntara ya Cabo Delgado, yari yarigaruriwe n'umutwe w'ibyihebe, ndetse ukamara imyaka 5 wica ugakiza muri iyo ntara. Ubu hafi muri iyo ntara yose ubuzima bwaragarutse, ndetse n'ibikorwa by'iterambere byarasubukuwe, harimo ubucukuzi, ubuhinzi, ubworozi, uburobyi n'ibindi.
Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi, ndetse n'abaturage bose b'icyo gihugu, bashimira abasirikari n'abapolisi b'u Rwanda ibyo bikorwa by'umurava n'ubwitange, bigiye gutuma ubukungu n'ubuzima bwabo muri rusange buzahuka, Mozambike ikongera guhahirana n'amahanga.
 Nyamara muri Nyakanga 2021, ubwo uRwanda rwoherezaga icyiciro cya mbere cy' abasirikari n'abapolisi kugarura amahoro n'umutekano muri Mozambike, hari inyangabirama zarwanyije ayo masezerano y'ibihugu byombi, zibeshya ko nta kindi kijyanye u Rwanda uretse gusahura umutungo w'icyo gihugu. Muri bo harimo Abanyaburayi, ndetse n'ibigarasha n'abajenosideri bitunzwe no gusebya u Rwanda. Burya ariko ikinyoma ntigitinda ku ntebe.
Kimwe mu bigarasha byavugije urwamo birwanya ubufatanye hagati y'u Rwanda na Mozambike bugamije kugarura umutekano mu ntara ya Cabo Delgado, ni umunywatabi David Himbara, uhimbazwa no kuvuga amahomvu ngo arasesengura politiki mpuzamahanga.Â
None se Himba, uretse ko urumogi rutanatuma utekereza, ubu wakongera kuvuga ko 'u Rwanda rwajyanywe muri Mozambike n'inyungu zarwo bwite'? Ubuse ibigarasha bigenzi byawe biri mu Burayi n'abajenosidei mukorana bari batangiye gukanura amaso bibaza uko bazabaho muri ibi bihe by'ubukonje bukabije, iyi gaz ntibavanye ahakomeye? Erega, urukundo rw'Abanyarwanda ruzasanga namwe abatarugira!Â
Himbara rero, ubutaha ujye ubanza uvanemo imbuto ubone gutekera urumogi, ahari rwo ntirwaguhuma amaso, ngo unanirwe kubona ibigaragarira buri wese.Â
The post Umusaruro w'ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda muri Mozambike watangiye kugera no ku babirwanyije: Gaz ivuye mu ntara ya Cabo Delgado igiye gutabara Abanyaburayi appeared first on RUSHYASHYA.
-
Izindi ngabo za Kenya zerekeje i Goma kurwanya abarimo M23 #rwanda #RwOT
BBC yatangaje ko Icyo cyiciro kigizwe n’abandi basirikare bagera kuri 900 bagiye mu butumwa bw’umutwe w’ingabo za Africa y’iburasirazuba (EAC) zo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo,basanga 1000 baheruka kujya muri icyo gihugu.
Izi ngabo zifite ubutumwa bwo gufatanya n’igisirikare cya DR Congo kurwanya inyeshyamba muri ako gace k’uburasirazuba.
Mu ntara za Kivu zombi na Ituri mu burasirazuba bwa DR Congo inzobere za ONU zahabaruye imitwe irenga 100 yitwaje intwaro.
Muri iyi minsi umutwe uvugwa cyane ni uwa M23 ubu ugenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru mu gihe winjiye na teritwari ya Nyiragongo ari nako usatira umujyi wa Goma.
Ntibizwi neza niba zihita zinjira mu mirwano imaze iminsi hagati y’ingabo za leta ya DR Congo n’umutwe wa M23 .
Muri ubwo butumwa bw’umutwe w’ingabo za EAC, ingabo z’u Burundi zimaze amezi muri Kivu y’Epfo n’ingabo za Uganda zimaze igihe kirenga umwaka muri Ituri zahise zitangazwa nk’izigize uwo mutwe w’ingabo za EAC.
Sudani y’Epfo iracyategerejwe ngo nayo yoherezeyo ingabo, Tanzania isa n’iyifashe ku kohereza ingabo muri Congo.
Ni mu gihe hateganyijwe ibiganiro bya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo bigomba kubera i Nairobi mu cyumweru gitaha.
Mu gihe umutwe wa M23 wo ukomeje kwigarura tumwe mu duce twa Congo isatira umujyi wa Goma,abaturage nabo bari guhingira mu bihugu by’abaturanyi birimo n’uRwanda.
-
Hatangajwe abahanzi bahataniye ibihembo bya G… – #rwanda #RwOT
Grammy Awards ibihembo ngaruka mwaka biza ku isonga mu bikomeye mu muziki ku rwego mpuzamahanga byongeye kugaruka kuri iyi nshuro hanatangazwa abahanzi batandukanye babihataniye.Â
The Academy itegura ibi bihembo yasohoye urutonde rw’abahanzi baturuka mu bihugu bitandukanye babihataniye ndetse iboneraho no gutangaza ko ibirori by’itangwa ry’ibi bihembo bizabera mu mujyi wa Los Angeles ku itariki 05/02/2022.
Abahanzi barimo Beyonce, Lizzo, Taylor Swift, Kendrick Lamar, Adele, DJ Khaled, Harry Styles bahataniye ibihembo bya Grammy Awards 2023.Dore urutonde rw’abahanzi bahataniye ibihembo bya Grammy Awards 2023 mu byiciro bitandukanye:
Abahanzi bahataniye mu cyiciro cy’indirimbo nziza y’umwaka (Record of the Year):
-'Don't Shut Me Down,' ya Abba
-'Easy on Me,' ya Adele
-'Break My Soul,' ya Beyoncé
-'Good Morning Gorgeous,' ya Mary J. Blige
-'You and Me on the Rock,' ya Brandi Carlile afatanije na Lucius
-'Woman,' ya Doja Cat
-'Bad Habit,' ya Steve Lacy
-'The Heart Part 5,' ya Kendrick Lamar
-'About Damn Time,' ya Lizzo
-'As It Was,' ya Harry Styles
Mu cyiciro gihataniyemo Album nziza y’umwaka (Album of The Year):
-'Voyage,' ya Abba
-'30,' ya Adele
-'Un Verano Sin Ti,' ya Bad Bunny
-'Renaissance,'Â ya Beyoncé
-'Good Morning Gorgeous (Deluxe),'Â ya Mary J. Blige
-'In These Silent Days,' ya Brandi Carlile
-'Music of the Spheres,' ya Coldplay
-'Mr. Morale & the Big Steppers,' ya Kendrick Lamar
-'Special,' ya Lizzo
-'Harry's House,' ya Harry Styles
Mu cyiciro cy’indirimbo yakunzwe kandi yanditse neza y’umwaka harimo:
-God Did ya DJ Khaled yafatanije n’abaraberi benshi barimo Jay Z, Lil Wayne, Rock Ross hamwe na John Legend
-Break My Soul ya Beyonce
-As It Was ya Harry Styles
-Easy On Me ya Adele
-All Too Well ya Taylor Swigt yafatanije na Liz Rose
-About Damn Time ya Lizzo
-The Heart Part 5 ya Kendrick Lamar
Mu cyiciro gihaniyemo umuhanzi mushya w’umwaka (Best New Artist) harimo:
-Anitta
-Omar Apollo
-Domi & JD Beck
-Muni Long
-Samara Joy
-Latto
-Maneskin
-Tobe Nwigwe
-Molly Tuttle
-Wet Leg
Mu cyiciro cy’indirimbo nziza ya R&B (Best R&B Song) harimo:
-'Virgo's Groove,' ya Beyoncé
-'Here With Me,' ya Mary J. Blige afatanije na Anderson .Paak
-'Hrs & Hrs,' ya Muni Long
-'Over,' ya Lucky Daye
-'Hurt Me So Good,'Â ya Jazmine Sullivan
Mu cyiciro cy’indirimbo nziza ikoze mu njyana ya Rap harimo:
-God Did ya DJ Khaled afatanije na Jay Z, Lil Wayne, Rick Ross hamwe na John Legend
-Churchill Downs ya Jack Harlow afatanije na Drake
-The Heart Part 5 ya Kendrick Lamar
-Wait For You ya Futura na Drake bafatanije na Tems
-Pushing P ya Gunna afatanije na Future hamwe na Young Thug
Mu cyiciro cy’indirimbo nziza mpuzamahanga harimo:
-'Udhero Na,' ya Arooj Aftab afatanije na Anoushka Shankar
-'Gimme Love,' ya Matt B afatanije Eddy Kenzo
-'Last Last,' ya Burna Boy
-'Neva Bow Down,' ya Rocky Dawuni afatanije na Blvk H3ro
-'Bayethe,' ya Wouter Kellerman afatanije na Zakes Bantwini hamwe na Nomcebo Zikode.
-
Ukraine yarashe missile kuri NATO (poland) Yica abaturage babiri #Rwanda #RwOT
Nyuma y amasaha macye igisasu cyo mu bwoko bwa missile kirashwe muri poland kikica abaturajye babiri muri poland iperereza y’inzego zitandukanye harimo iza amerika n’ububirigi bikomeje kugaragaza ko iki gisasu cyaba cyarashwa na Ukraine.
Source : CNN
-
INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT
Turamenyesha ko uwitwa HABUMUREMYI Viateur mwene Rwamigina na Mukantabara, utuye mu
Mudugudu wa Kisaro, Akagari ka Gishororo, Umurenge wa Mukama, Akarere ka Nyagatare, mu
Ntara y'Iburasirazuba wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo
HABUMUREMYI Viateur, akitwa NDAYISHIMIYE Thierry mu gitabo cy'irangamimerere.Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Niyo mazina nakoresheje mu ishuli kuva ngitangira kwiga.
The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

Abahanzi barimo Beyonce, Lizzo, Taylor Swift, Kendrick Lamar, Adele, DJ Khaled, Harry Styles bahataniye ibihembo bya Grammy Awards 2023.