Blog

  • Umusirikare ufite ipeti rito wari wasinze yishe General mu ngabo za Nigeria #rwanda #RwOT

    Umuyobozi ushinzwe imari mu kigo gishinzwe ingabo muri Nigeria (NAFRC) akaba n'umwe mu basirikare beza bari mu ngabo za Nigeria, Burigadiye Jenerali O.A. James, yapfuye.

    Ku wa kabiri nijoro, uyu musirikare mukuru yapfuye azize ibikomere yagize nyuma y'uko kaporali, Abayomi Ebun, ukekwaho kuba yari yasinze, amugonze n'imodoka, nk'uko abazi iki kibazo babitangarije PREMIUM TIMES.

    Ibi byabaye mu masaha ya saa yine z'joro zo ku wa kabiri ubwo Burigadiye Jenerali James yajyaa aho yari atuye mu kigo cya NAFRC i Lagos.

    Umwe mu batanze amakuru yagize ati: “Jenerali yerekezaga ku nzu ye iri mu kigo… ubwo yagongwaga n'uyu musirikare wari wasinze.

    Uyu musirikare na we wabaga mu kigo kandi yagaragaye atwaye imodoka yihuta mbere yo kugonga umusirikare mukuru.”

    Uyu kaporali yahise atabwa muri yombi akaba afunzwe n'abasirikare ba NAFRC bari gukora iperereza kuri iki kibazo.

    Igisirikare cya Nigeriya ntikiratanga ibisobanuro kuri iki kibazo. Umuvugizi w'Ingabo, Onyema Nwachukwu, ntiiyigeze atanga ubusobanuro kuri iki kibazo.

    Kugeza ku rupfu rwe, Burigadiye Jenerali James yari umwe mu basrikare bakuru mu ngabo za Nigeria.

    Yari afite impamyabumenyi ihanitse ya master's mu bijyanye n'icungamari kimwe na Master of Business Administration.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusirikare-muto-wari-wasinze-yishe-general-mu-ngabo-za-nigeria

  • Uwari interahamwe yavuze uko yaguriwe inzoga na Kabuga mu kumushimira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Félicien Kabuga ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022, yongeye kwitaba urukiko kugira ngo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/uwari-interahamwe-yavuze-uko-yaguriwe-inzoga-na-kabuga-mu-kumushimira

  • Umuntu wenyine utanyizera ni Satan! Moses yi… – #rwanda #RwOT

    Ni ifoto yavugishije abatari bake bamwe bagaragaza ko bamushyigikiye, abandi berekana ko batamushyigikiye bavuga ko ibyo yakoze ari amahano. Abandi bavuze ko ibyo yakoze ari bwo buryo bwiza bwo kwerekana umwuga akora kandi ko ari mu bawugize.

    Moses yirinze kugira byinshi avuga, gusa mu magambo ye yagiye akomeza kwerekana ko ibyo yakoze ahamanya na byo ndetse ko n'umutimanama we utamucira urubanza n'ubwo abantu batandukanye bari batangiye no kwiyambaza CP John Bosco Kabera ngo abirebeho.

    Mu ijambo rye risobanura byose, Moses ntiyigeze yita ku byo abantu benshi bamuvuzeho nyuma yo gusohora ifoto yambaye ubusa.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zose, yavuze ko umuntu wenyine utamwizera ari Satani wenyine, gusa nawe avuga ko nubwo atamwizera azi imbaraga uyu mugabo washinze inzu ikomeye nka Moshions afite.

    Yagize ati: ''Hari umuntu umwe wenyine utanyizera, uwo ni satani. Gusa nawe azi imbaraga zanjye''

    Iyi foto ikomeje kugarukwaho, ni igaragaza Turahirwa yateye umugongo ikirunga cya Sabyinyo asa n'uwambaye ubusa uretse igitambaro yari yakinze ku myanya y'ibanga gusa.

    Iyi foto yabaye yatigishije imbuga nkoranyambaga

    Ni ifoto yafatiwe muri Singita Kwitonda Lodge imwe muri Hotel zigezweho mu Kinigi mu Karere ka Musanze. Moses yashyize iyi foto iri kumwe n’izindi, gusa ni yo yagarutsweho cyane kuko imugaragaza yambaye ubusa. 

    Aya mafoto yafashwe nyuma y'umwanya munini uyu musore yari amaze atunganya umushinga amazemo iminsi ugamije kubungabunga ibidukikije, akaba azawumurika ku wa 3 Ukuboza 2022. Yasabye abamukurikira kugerageza gushakisha izina azawita.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122962/umuntu-wenyine-utanyizera-ni-satan-moses-yivuze-ibigwi-nyuma-yifoto-yambaye-ubusa-122962.html

  • Musanze:Umurwayi wari ujyanwe kwa muganga yasimbutse ‘Ambulance’ aburirwa irengero #rwanda #RwOT

    Mu ma saa kumi y’urukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022, nibwo abaturage bo mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza, bumvise 'transformateur’ y’amashanyarazi iturika, bagiye kureba basanga umuntu amanitse ku nsinga z’amashanyarazi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe ahabereye iyo mpanuka, Mukamusoni Djasmini, yabwiye Kigali Today ko ayo makuru yayamenye ahamagawe n’abaturage.

    Ati 'Saa kumi za mu gitondo, abaturage bampamagaye bambwira ko bumvise transfo yo ku ruganda rw’ishwagara rwa SOPAVU iturika, basohoka mu nzu kuko bumvaga hari ikibazo gishobora kubatwikira inzu, bahageza basanga hamanitseyo umuntu'.

    Gitifu Mukamusoni, avuga ko uwo muntu bamumanuyeyo, bamushakira imbangukiragutabara imwihutana kwa muganga, igeze mu nzira arayisimbuka ariruka.

    Ati 'Byabaye ngombwa ko tubimenyesha Polisi, REG n’ubuyobozi bw’umurenge, bahageze REG iradufasha ikupa umuriro umuntu arahanuka, agera hasi akiri muzima. Twari twabimenyesheje ibitaro bya Ruhengeri bitwoherereza Ambulance yo kumugeza kwa muganga, kugira ngo abone ubutabazi avurwe'.

    Arongera ati 'Bageze mu mujyi aho bita ku Gacuri bumva urugi rurasa n’urufungutse, mu gihe umushoferi ari gushaka aho aparika ngo abanze arufunge, wa murwayi aturumbukamo ariruka, ariko indangamuntu ye isigara mu modoka, dusanga yitwa Habumugisha Eric wo mu Kinigi muri Bisate'.

    Uwo muyobozi yavuze ko amakuru bamenye, ari uko bari abajura batatu bari baje kwiba transfo y’amashanyarazi.

    Ati 'Twe twakekaga ko ari umuntu wari uje kwiyahura, nyuma tumenya ko ari abajura batatu bari baje kwiba transfo, tubibwiwe n’abaturage bari bazindukiye mu kazi bababonye'.

    Kugeza ubu ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhoza bwabimenyesheje aho uwo musore atuye mu Kinigi, kugira ngo bafatanye gutanga amakuru kugira ngo afatwe ashyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo akurikiranwe ku byo akekwaho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Umurwayi-wari-ujyanwe-kwa-muganga-yasimbutse-Ambulance-aburirwa-irengero

  • Abatangabuhamya bongeye kuba intandaro y'isubikwa ry'urubanza rwa Prince Kid #rwanda #RwOT

    Abunganizi mu mategeko ba Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid basabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge gusubika urubanza aregwamo n'ubushinjacyaha ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina, basaba ko abatangabuhamya bashyirwa ahantu hazwi kandi hizewe.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, urubanza rwongeye gusubikwa ku busabe bw'uregwa n'abamwuganira bavuga ko bifuza ko abo batangabuhamya bamushinja bazaburana bari ahantu hazwi kandi hizewe.

    Prince Kid na Me Nyembo Emelyne umwuganira mu mategeko, bamaze igihe kirenga isaha imbere y'inteko iburanisha, basohoka hemejwe ko urubanza ruzasubukurwa ku ya 25 Ugushyingo 2022.

    Me Nyembo wunganira Prince Kid mu mategeko yabwiye Itangazamakuru ati “Twifuje ko (Abatangabuhamya) babazwa bari ahantu hizewe. Abatangabuhamya natwe ntabwo tuzi abazabazwa.”

    Me Nyembo abajijwe aho we n'uwo yunganira bifuza ko abatangabuhamya bazaba bari mu gihe cy'urubanza, yavuze ko urukiko ari rwo ruzabigena ariko agaragaza ko gutanga ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga rya SKYPE nk'uko byateganijwe byo biteye impungenge.

    Avuga ku mpamvu abona yatumye urubanza rusubirwamo bitunguranye mu gihe kuburana byasaga n'ibyarangiye, yagize ati “Bivuze ko umucamanza yabonye ko ibimenyetso bidahagije ngo afate icyemezo.”

    Mu iburanisha riheruka, abatangabuhamya bane bavugwa muri uru rubanza bahawe 'Code' zisimbura amazina yabo kugira ngo umutekano wabo udahungabana.

    Kuva muri Werurwe 2022, Prince Kid yakurikiranywe n'inzego z'ubutabera zitandukanye, ku bw'ibyaha aregwa byo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina n'icyaha cyo guhoza undi ku nkeke biganisha ku mibonano mpuzabitsina.

    Mu iburanisha ryabaye kuwa 5 Ukwakira 2022, Ubushinjacyaha bwasabiye Prince Kid gufungwa imyaka 16 naho we asabwa kugirwa umwe avuga ko nta cyaha kimuhama.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/abatangabuhamya-bongeye-kuba-intandaro-y-isubikwa-ry-urubanza-rwa-prince-kid

  • Mu mvugo iteye ubwoba ! Umuriro watse hagati ya Perezida w’u Burundi n’Umukuru w’ishyaka rya CNDD-FDD #rwanda #RwOT

    Reveriyano Ndikuriyo Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya CNDD-FDD aherutse guca amarenga yo gusimbura umutegetsi wageze ku ngoma bigoranye nk’uko igihumyo kigera ku Isi bikigoye.

    Ndikuriyo avuga ko uwo mutegetsi yabanje kwiyorobeka yigira nk’uri kumwe n’Imana ariko ageze ku butegetsi yigira igihangange, agenda atyoza abo munsi ye adatekereza ko bamusimbura.

    Ati 'Agera ku butegetsi ashinga imbibi ukagira ngo ni isambu ya Se,.. Sogokuru yaravuze ngo umwe wese ategure uzamusimbura.'

    Mu mvugo iteye ubwoba avuga ko iyo igihumyo gitangiye kubyimba gihita kibora ati 'Aho gutegura abantu bakure bazamuke bazamusimbure, abatukisha hose, n’uko gusa Urucira Muka,..sinzi uko bavuga,…Imana ikora ukundi.'

    Uyu mugabo aherutse kuvuga ko kuba umukuru w’igihugu yirirwa mu ngendo mu mahanga ntacyo bifasha igihugu.

    Ati 'Kuba umukuru ni byiza kwambara costume cyangwa ukurira indege bakurihiye itike ariko ntacyo uharanira bigufasha iki ?'

    Perezida Ndayishimiye we yemeza ko ibihe Umukuru w’ishyaka yahoze asumbya imbaraga Umukuru w’igihugu bitazongera kubaho mu Burundi.

    Avuga ko byari akajagari binateye isoni aho umukuru w’ishyaka yicaga agakiza nta jambo umukuru w’igihugu afite.

    Ati ' None ntimubyibuka ? Minisitiri akakwangira kuvaho ngo umukuru w’ishyaka mutavuganye ntunkoraho, urumva umukuru w’ishyaka niwe wasanga ari umukuru w’igihugu.'

    Perezida Ndayishimiye avuga ko i Burundi hari abayobozi bamaze kwiyumva nk’ibihangange kugera n’aho bumva ko bari hejuru y’amategeko n’igihugu.

    Kuva Ndayishimiye yagenwa gusimbura Petero Nkurunziza, hari abari mu bushorishori bw’ishyaka CNDD—FDD n’igisirikare cy’u Burundi bamwijunditse kugeza magingo aya.

    Abakurikira Politiki y’u Burundi bavuga ko uyu mwiryane mu bihangange byo mu ishyaka riri ku butegetsi zizasiga habaye akantu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Mu-mvugo-iteye-ubwoba-Umuriro-watse-hagati-ya-Perezida-w-u-Burundi-n-Umukuru-w-ishyaka-rya-CNDD-FDD

  • Poromosiyo ya Noheli: NEZERWA NA STARTIMES ugura TV nshya uhabwe impano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugabanya ibiciro bya Dekoderi, no kongera amashene kuri Dekoderi za StarTimes, muri ibi bihe bisoza umwaka StarTimes ibazaniye Poromosiyo yiswe (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/poromosiyo-ya-noheli-nezerwa-na-startimes-ugura-tv-nshya-uhabwe-impano

  • Abahanzi 10 bahatanira 'Loko Star’ ryateguwe na Faycal Ngeruka bamenyekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Irushanwa 'Loko Star’ ryateguwe n’umuhanzi Faycal Ngeruka uzwi nka 'Kode’ agamije guteza imbere abanyempano batandakunye ariko bakaba badafite ubushobozi, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/abahanzi-10-bahatanira-loko-star-ryateguwe-na-faycal-ngeruka-bamenyekanye

  • Umukobwa wa Donald Trump yatangaje ko atazash… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’umunsi umwe gusa Donald Trump atangaje ku mugaragaro ko azongera kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ya kabiri, umukobwa we Ivanka Trump ukunze kumushyigikira mu bikorwa bya politiki, yahise atangaza ko atazashyigikira Se ndetse ko ntaho ashaka kongera guhurira na politiki.

    Ivanka Trump w’imyaka 41 y’amavuko yatangaje ko atazashyigikira Se ugiye gutangira ibikorwa byo kwiyamamaza nyuma y’aho havuzwe byinshi ku mubano wabo dore ko ubwo Donald Trump yari amaze gutangaza candidatire ya mu matora ya 2024, yahise ahamagara umukobwa we amusaba kumusanga imbere undi arabyanga.

    Ibi byatumye benshi bavuga ko Ivanka Trump yasuzuguye Se ku mugaragaro binavugwa ko umubano wabo waba utameze neza. Nyuma y’ibi byose Ivanka Trump akoresheje Instagram ye yashyizeho ubutumwa burebure busobanura umwanzuro yafashe wo kutazashyigikira Se mu matora ya 2024.

    Ubutumwa bwa Ivanka Trump yanyujije kuri Instagram ye

    Ivanka Trump yagize ati: “Nkunda Papa cyane, gusa ubu nahisemo gushyira abana banjye imbere n’ubuzima bwacu nkarushaho kubwitaho. Ntabwo nteganya kwivanga muri politiki, gusa nzahora nkunda nanashyigikire Papa ariko nzajya mbikorera hanze ya politiki”.

    Ivanka Trump ati: ”Nzakomeza gukunda no gushyigikira Papa hanze ya politiki”

    CNN yatangaje ko Ivanka Trump yatunguye benshi atangaza ibi kuko ari we wari usanzwe akunze gushyigikira Donald Trump mu bikorwa bye bya politiki ndetse ni nawe wari ukuriye ibikorwa by’iyamamazwa rye mu matora ashize. 

    CNN ikomeza ivuga ko ubutumwa bwa Ivanka bugaragaza ko impamvu atazashyigikira Se ari uko adashaka kujya mu bya politiki nyamara abasesenguzi bavuze ko hari impamvu nini yihishe inyuma y’umwanzuro we.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122954/umukobwa-wa-donald-trump-yatangaje-ko-atazashyigikira-se-mu-matora-ya-2024-122954.html