Blog

  • Emmanuel Neretse, reka kwigira impuguke muri politiki y'akarere kandi ntayo uzi #rwanda #RwOT

    Mu gihe Abanyekongo bahagaritse umutima kubera imirwano ikomeje guca ibintu hagati ya M23 n'igisirikare cya Kongo (FARDC), ba rusahuriramunduru nka Emmanuel Neretse barajwe ishinga no gukwiza ibihuha n'icengezamatwara ya Permehutu, ryuje ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Isi yose izi neza ko M23 ari umutwe ugizwe n'Abanyekongo biganjemo abavuga ikinyarwanda (Rwandaphones), bakaba bagaragaza ko barwanira uburenganzira bwabo bambuwe nk'abenegihugu, aho bicwa uko bwije n'uko bukeye, imitungo yabo igasahurwa, n'inka zabo zigatemagurwa. 

    Uyu Emmanuel Neretse wari ufite ipeti rya Majoro mu gisirikari cya Habyarimana, EX-FAR.  Yategetse ikigo cya gisirikari cya Kami, ayobora batayo ya mbere i Muvumba, ndetse ashingwa imyitwarire(igayitse) mu  ngabo zatsinzwe,   ari nazo zaje kuvamo umutwe w'iterabwoba wa FDLR, ukorera mu mashyamba ya Kongo.

    Kimwe n'abandi bari abatoni ku butegetsi bwa Habyarimana, nyuma yo gukubitwa inshuro bakayabangira ingata berekeza mu yahoze ari Zaire ya Mobutu, batangiye gushaka uko bakwikuraho ikimwaro n'ipfunwe batewe n'amaraso bamennye, maze bahimba ibinyoma bigamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi yemejwe n'Umuryango w'Abibumbye.

    Yifashishije ibinyamakuru by'abahezanguni n'abajenosideri, Neretse arimo gukwirakwiza inyandiko z'ibinyoma, ahakana ko M23 ari umutwe w' Abanyekongo, ko ngo ahubwo ari u Rwanda rwateye Kongo, akanavuga ko u Rwanda '…rwitwaza Jenoside yakorewe Abatutsi rugateza umutekano muke mu bihugu by'abaturanyi'.

    Uretse ko n'igisirikari yize nta buhanga yigeze akigaragazamo, uyu Neretse yabaye impuguke mu bya politiki ryari, ku buryo yihandagaza agasobanura ibibera mu Karere k'Ibiyaga Bigari yituramiye mu Bubiligi? Si umunyamateka, si umunyapolitiki kandi ntaba mu Karere ngo nibura avuge ibyo abona.

    Abo mu Burengerazuba bw'Isi nibo bamuhaye umwanya yandika ingirwa bitabo zigamije guharabika Letay'u Rwanda, nyamara ari uguhuma amaso abamwumva, kandi ubwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bugaragarira buri wese.

    Guhuza ubwo bwicanyi n'u Rwanda ni amanjwe kuko ntaho bihuriye. Uretse ko nta n'ibimenyetso aba bavuzanduru berekana, u Rwanda rwasobanuye kenshi ko nta nyungu rufite mu bibera muri Kongo. Icyakora Abanyarwanda bashobora gutabariza ikiremwamuntu kiri kwicwa urw'agashinyaguro, kuko bazi amahano yakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo ni ibintu buri wese ufite umutima akwiye gukora.

    Emmanuel Neretse, nk'umwe mu bahoze muri Leta yarimbuye imbaga y'abarenga miliyoni, ntiyagira umutima wo gutabariza abicwa. Ni yompamvu no kubona hari igikorwa icyo ari cyo cyose ngo ubwo bwicanyi bwamaganwe kandi buhagarikwe, bimubuza amahwemo, akarara amajoro ahimba ibinyoma byatuma kitagerwaho.

    Kimwe mu bimenyetso bigaragaza neza ko Neretse ashobora no kuba yarataye umutwe ndetse ibyo avuga bidakwiye guhabwa agaciro, ni ukuntu yahuje u Rwanda n'igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi mu Burundi mu 2015.

    Ni gute ibikorwa byabereye mu Burundi, bigakorwa n'Abarundi bikanaburizwamo n'Abarundi abyitirira u Rwanda? Ese ni umuvugizi wa Guverinoma y'u Burundi ngo nibura abe ari we uyivugiye, ko yo nta na rimwe yigeze ibitangaza cyangwa ngo binahwihwiswe?

    Neretse saza neza utanduranya! Nta bushobozi ufite bwo guhuma amaso isi ngo ntibone ubwicanyi burimo gukorerwa Abanyekongo bavuga ikinyarwanda , ndetse bukagirwamo uruhare n'abajenosideri ba FDLR musangiye ubugome. Gusibanganya ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu byarabananiye. Mwaratsinzwe ku manywa y'ihangu mukinafite imbaraga z'umubiri, ubu imvi zabaye uruyenzi sibwo warurwana.

    Ku  myaka 67 uhiritse ku isi nta cyiza  wamariye Igihugu cyakubyayem nta n'icyo urwifuriza. Ese wumva uzasigira uwuhe murage ab' aho ukomoka, i Mukingo mu Majyaruguru?

    Nk'uko ntacyo byakumariye kugira  uruhare mu itangizwa rya FDU-Inkingi, mugamije guhungabanya  umutekano w'u Rwanda  n'Abanyarwanda, n'izi nkuru n'ibitabo by'ibinyoma ukomeza gusakaza ntacyo bizageraho usibye kuguheza ishyanga, ukagwa ku gasi nk'utagira gakondo.

     

    The post Emmanuel Neretse, reka kwigira impuguke muri politiki y'akarere kandi ntayo uzi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/emmanuel-neretse-reka-kwigira-impuguke-muri-politiki-yakarere-kandi-ntayo-uzi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=emmanuel-neretse-reka-kwigira-impuguke-muri-politiki-yakarere-kandi-ntayo-uzi

  • Cristiano Ronaldo yahishuye ikipe yifuza ko yatwara Premier League anavuga amagambo akomeye kuri Messi #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro gikomeje guca ibintu ku isi yagiranye n'umunyamakuru Piers Morgan,Cristiano Ronaldo yavuze ko yifuza ko Arsenal yatwara Premier League igihe United byaba biyinaniye,yongeraho ko Messi ari umukinnyi w'umuhanga wakoze ibitangaza muri ruhago.

    Ronaldo yavuze ku mubano we na Messi ko atari inshuti kuko batavugana kuri telefoni cyangwa ngo bahure ariko amwubaha nk'umunyabigwi wakoze ibintu bidasanzwe mu mupira w'amaguru.

    Aba bakinnyi bombi bahoraga bahanganye mu gihe cyabo muri Real Madrid na Barcelona.

    Kandi impaka mu bafana ku mwiza kurusha undi zabaye nyinshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru kugeza n'uyu munsi.

    Aba bombi bafite ibikombe 18 bya shampiyona hagati yabo, n'icyenda bya Champions League hagati yabo, ndetse n'ibitego birenga 1,600 mu mwuga.

    Bafatwa nk'abakinnyi babiri beza kurusha abandi babayeho,kuko Messi afite Ballon d'or zirindwi mu gihe Ronaldo afite eshanu.

    Ronaldo yavuze ko Messi ari umukinnyi udasanzwe wakoze ibintu bitangaje mu mupira w'amaguru.

    Yateye urwenya ko bacuruza imyenda myinshi cyane igihe baba bakina hamwe hanyuma ahita yongeraho ati “N'umukinnyi mwiza cyane,wo ku rwego rwo hejuru,..

    Nk'umuntu twahanganye imyaka 16 mfitanye nawe umubano mwiza.Ntabwo turi inshuti,icyo umvuga umuntu dusurana,tuvugana kuri telefoni ariko ameze nk'umukinnyi dukinana.

    N'umugabo nubaha cyane kubera uburyo akunda kumvugamo.Abagore bacu barubahana cyane kuko bose bakomoka muri Argentina.Umukunzi wanjye akomoka muri Argentina.Ni byiza.

    Icyo navuga kuri Messi?.Ni ibintu byiza cyane.N'umugabo mwiza cyane wakoze buri kimwe mu mupira w'amaguru.”

    Ronaldo abajijwe niba ashobora kwerekeza muri PSG agakinana na Lionel Messi,yavuze ko nta kidashoboka.

    Ronaldo kandi yavuze ko Lionel Messi ndetse na Zinedine Zidane ari bo bakinnyi beza kuri we yabonye mu gihe cye.

    Abajijwe ku ikipe yifuza ko yatwara igikombe cya shampiyona,Ronaldo yavuze ko yifuza ko nikidatwarwa na Man United akinira cyatwarwa na Arsenal.

    Ati”Ndizera ko Arsenal izegukana Premier League, niba atari Manchester United. Niba Manchester United idatwaye Premier League, nzishima Arsenal nibikora”.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yahishuye-ikipe-yifuza-ko-itwara-premier-league-uyu-mwaka

  • Impaka mu rubanza rwa Dr Kayumba uvuga ko hari icyaha gikomeye kirimo gukorwa kijyanye n’akagambane ko kugambanira Itegeko Nshinga n’inzego z’ubutabera #rwanda #RwOT

    Ni impaka zavutse muri uru rubanza rwagombaga gutangira kuburanishwa mu mizi n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2022.

    Iburabubasha ryatangiye saa tatu n’iminota 40. Inteko Iburanisha yari igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi mu gihe Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’abantu babiri.

    Dr Kayumba w’imyaka 50 y’amavuko yari yunganiwe na Me Ntirenganya Seif Jean Bosco.

    Umucamanza uyoboye inteko iburanisha yavuze ko mu ikoranabuhanga harimo imyanzuro ibiri irimo usaba kurekurwa by’agateganyo ndetse n’uwo kuburana mu mizi.

    Dr Kayumba yavuze ko yifuza ko harebwa ku mwanzuro usaba kurekurwa by’agateganyo kuko hari inzitizi yifuza kugaragariza urukiko harimo icyaha gikomeye kirimo gukorwa kijyanye n’akagambane ko kugambanira Itegeko Nshinga n’inzego z’ubutabera. Indi nzitizi ngo ni iy’uko nk’Umunyarwanda, yumva hakubahirizwa Itegeko Nshinga ari nayo mpamvu ari imbere y’urukiko ngo arirengere.

    Asobanura uko afunze binyuranije n’Itegeko Nshinga , yavuze ko tariki 5 Ukwakira 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma afungwa by’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge.

    Avuga ko ageze muri gereza ya Nyarugenge we atafunganywe n’abandi nk’uko bari bajyananywe i Mageragere. Kuri we ngo bamutandukanije n’abandi.

    Dr Kayumba yavuze ko mu bantu barenze 3000 bafungiye icyaha nk’icye, ariko atumva impamvu afungwa wenyine. Ibintu ahuza na politiki no kuba yarashinze ishyaka RPD (Rwandese Patriotic for Democracy).

    Yabwiye Urukiko ko nyuma umusore bari bafunganye yaje kurekurwa, nyuma 'bazana Cyuma Hassan barabafungana. Nyuma ngo baje kuzana Karasira Aimable n’abandi babiri, kuri ubu bafungiye hamwe ari batanu.'

    Yavuze ko uko gufungirwa aho hantu byatumye agira uburwayi burimo umuvuduko w’amaraso n’ubundi bwiyongera kuri Diabete yari asanzwe arwaye.

    Dr Kayumba yabwiye Urukiko ko afite indi mbogamizi y’uko atabasha gutegura urubanza ari kumwe n’umwunganira mu mategeko.

    Yasabye Urukiko gutegeka ko afungurwa by’agateganyo kuko uburyo afunzemo binyuranije n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga.

    Me Ntirenganya yavuze ko nk’uko uwo yunganira yabisabye, na we abishimangira kuko afunzwe mu buryo binyuranije n’amategeko agena ko umuntu afite uburenganzira bwo kudakorerwa ibikorwa bidakwiriye umuntu cyangwa ibimutesha agaciro.

    Yavuze ko ufunzwe ubundi ashyirwa muri gereza ariko we atari ho ari. Na we yunze mu ry’uwo yunganira asaba urukiko gusuzuma ubusabe, akaba yahabwa uburenganzira bwo gufungurwa by’agateganyo cyane ko ntaho yajya.

    Ubushinjacyaha bwamaganye ubusabe bwe

    Umushinjacyaha yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatanze zifatika kuko uburyo yavuze afunzemo muri gereza afatwa nk’abandi bajyanwamo.

    Yavuze ko uburyo yubatswe, iba yarubakiwe imfungwa n’abagororwa bityo aho yajyanwa gufungirwa hose n’ubundi ari muri gereza.

    Umushinjacyaha yasabye Urukiko ko rwakomeza kuburanisha iyi dosiye ye kuko bamaze kuyiregera mu mizi kandi akaburana afunze kuko Urukiko rwari rwabitegetse mbere.

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Dr Kayumba yabyivugiye neza ko aho afungiye ari kumwe n’abandi bantu batanu ndetse ari muri gereza ya Nyarugenge nk’uko yabyivugiye.

    Ibijyanye no gufungwa binyuranije n’amategeko, Ubushinjacyaha bwavuze ko nta shingiro bifite kuko aho afungiye ari muri gereza ya Nyarugenge yemewe n’amategeko.

    Umushinjacyaha yasobanuriye Urukiko ko ibyo Dr Kayumba afungiye ntaho bihuriye na politiki ahubwo akurikiranyweho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Urukiko rumaze kumva impande zombi, rwatangaje ko icyemezo kizasomwa ku i saa tanu zo ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022.

    Uwo munsi ni na bwo hazatangazwa igihe iburanisha mu mizi rizatangirira.

    Dr Kayumba yabaye umwarimu muri kaminuza, imyaka 19 aho yigishije by’umwihariko ibijyajye n’itangazamakuru.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Impaka-mu-rubanza-rwa-Dr-Kayumba-uvuga-ko-hari-icyaha-gikomeye-kirimo-gukorwa-kijyanye-n-akagambane-ko-kugambanira-Itegeko-Nshinga-n-inzego-z-ubutabera

  • Urukiko rwafashe umwanzuro mushya ku rubanza rwa Karasira Aimable #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2022, ubwo Karasira Aimable yari yongeye kugezwa imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge aho yari amaze igihe aburanira.

    Mu iburanisha riheruka Karasira Aimable uregwa ibyaha byo guhakana Jenoside no gukwiza ibihuha, yanze kuburana abwira Urukiko ko adashobora kuburana mbere yo kuvuzwa uburwayi afite burimo diabète n’ubwo mu mutwe.

    Ubwo iburanisha ryatangiraga umucamanza yavuze ko ibyaha yakoze bishobora kuba biri ku rwego mpuzamahanga cyangwa ibyaha byambuka imbibi bityo ko rubyibwirije rwabisuzuma rugafata icyemezo.

    Uhagarariye Ubushinjacyaha yahawe umwanya maze avuga ubwo baregeraga urukiko babonaga ko ari rwo rufite ububasha ariko ko ubwo nyine rubyibwirije rwabisuzuma rugafata icyemezo kuri iyo ngingo.

    Urukiko rusobanura ko impamvu y’iburabubasha ishingiye ku kuba uregwa ibyaha yarabikoreye kuri youtube kandi bifatwa nk’ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga, bishoboka ko byajyaga mu bindi bihugu.

    Umucamanza yakomeje avuga ko ibyo Karasira yavugiraga mu Rwanda hari abandi bantu mu bihugu bitandukanye bagiye babikurikirana.

    Karasira yasabye urukiko ko ibyo rwateganyije ari byo rukwiye gukora ariko we yiteguye kuburana. Ati 'Ibyo mwateganyije abe ari byo mukora ariko njye ndi tayari.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Urukiko-rwafashe-umwanzuro-mushya-ku-rubanza-rwa-Karasira-Aimable

  • Intasi nkuru z’ibihugu bya EAC zahuriye i Kampala #rwanda #RwOT

    Ibiganiro byabo birabera ahitwa Protea Hotel Skyz.

    U Rwanda ruri muri iyi nama ruhagarariwe na Maj Gen Vincent Nyakarundi. Ibindi bihugu biri muri iyi nama ni Djibouti, Congo Kinshasa, Ethiopia, Somalia, Eritrea, Sudan y’Epfo, Sudan na Tanzania.

    Abakuriye ubutasi barasuzuma ingamba zakoreshwa mu gukumira abahungabanya umutekano, kureba ibihungabanya umutekano, no kubaka uburyo bwo gukorana mu rwego rwo kubungabunga umutekano.

    Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Uganda, Gen Peter Elwelu ni we wafunguye iyi nama y’iminsi ibiri, avuga ko iyi nama ibaye mu gihe urwego rw’umutekano rufite imbogamizi zikomeye zirimo imihindagurikire y’ibihe, ibyorezo, iterabwoba, ibyaha byambuka imipaka n’ibyaha by’ikoranabuhanga n’ibindi.

    Ati 'Africa yose yugarijwe n’imbogamizi zisa n’izi ngizi, rero twese tujye hamwe bizadufasha guhangana n’izi nzitizi zibangamiye imibereho y’ibihugu.'

    Maj Gen Birungi ukuriye ubutasi bwa Uganda, yavuze ko guhangana na ziriya nzitizi zibangamiye umutekano bisaba gutekereza ingamba nshya, ndetse asaba ko habaho ubufatanye kugira ngo ibihugu byose bibe ku murongo umwe kuri ibyo bibazo bihari.

    Ati 'Ni icyifuzo cyange ko iyi nama izafasha mu kongera umuhate mu rwego rwo gutsimbataza umutekano n’ituze mu karere, ndetse no hanze yako.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Intasi-nkuru-z-ibihugu-bya-EAC-zahuriye-i-Kampala

  • Umusirikare Mukuru wa FLN yishwe akubiswe Ifuni #rwanda #RwOT

    Umwiryane ushingiye mu kumaranira ubutegetsi mu mutwe wa CNRD FLN, urakomeje muri iki gihe aho bivugwa ko Lt.Col Niyirora Jean Damascene aherutse kwicwa ku bw’itegeko rya Gen Jeva urwariye mu bitaro bitaramenyekana biri mu mujyi wa Bukavu.

    Amakuru ava mu Kibaya cya Rusizi muri Teritwari ya Uvila hafi y’ibirindiro bya FLN, avuga ko Lt.Col Jugale wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu birindiro bya Gen.Jeva biri mu Kibira ari mu bamaganiye kure gucikamo kabiri Kwa CNRD-Ubwiyunge, aho muri iki gihe hari igihande kiri kuri Gen Hamada ikindi kikaba kuri Gen Jeva.

    Lt. Col Jugale akaba yarashatse guhuza impande zombi afatanyije na Col.Kanyoni wahoze ashinzwe iperereza muri CNRD FLN, ubu akaba atuye muri Uganda, nyuma ariko Gen.Jeva yabyunvise ukundi aza no kumenya ko uyu Lt.Col Jugale avugana na Lt.Gen Hamada, ari naho yahise aha Lt.Col Guado Rusanganwa kwica Lt.Col Jugale.

    Umwe mu barwanyi ba FLN bari ahitwa Sange muri Teritwari ya Uvila, yabwiye isoko y’amakuru ya Rwandatribune ko hasize iminsi 7 uyu mu Koloneri yishwe, ariko ku ruhande rwabo basanga yarazize akagambane.

    Lt.Col Jugale ni muntu ki ?

    Amazina ye y’ukuri ni Niyirora Jean Damascene yavukiye ahitwa Murama, mu yahoze ari Segiteri Murama, muri Komini Murama, muri Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Muhanga.

    Yavutse mu mwaka wa 1971, amashuri yisumbuye yayarangirije ku ishuri ryisumbuye rya ESAPAH.

    Yinjiye muri FDLR mu mwaka wa 2000 mu kiciro cya 40 muri ESM. Mu kazi yakoze igihe kinini yari ashinzwe ibikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro muri FDLR ahitwa Katanga.

    Mu muwaka wa 2019 yinjiye muri CNRD ubwiyunge, aho yabaye muri burigade Rezerive, muri iki gihe akaba yari ashinzwe operasiyo mu ishyamba rya Kibira ahari ibirindiro bya Gen.Jeva.

    Ivomo:Rwandatribune

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umusirikare-Mukuru-wa-FLN-yishwe-akubiswe-Ifuni

  • Amakuru y imikino, Shakira yanze kwitabira igikombe cy isi #Rwanda #RwOT

     

    bigenda gute abashakanye kwiyandikisha hit hitamo

    nka buto hanyuma wandike mubitekerezo

    munsi yikipe uhasanga yihishe

    bikunzwe mu marushanwa yigikombe cyisi kandi

    mugihe urimo gukanda ibyo watoranije

    komeza utangire reka tubone kwerekana

    ikibuga

    uwahoze akinira Bayern Frank Ribery arashobora

    ube club Ambasaderi bavarians

    bamaze gukora ibiganiro byambere hamwe

    Umufaransa kubyerekeye icyo kibazo

    Imyaka 16 Simone bafundi aba

    umuto mpuzamahanga wabataliyani muri over

    Imyaka 100 nuwa gatatu muto muri rusange

    amatike agera kuri miliyoni 3 yagurishijwe

    ku gikombe cy’isi 2022 benshi muri

    amatike yaguzwe nabafana kuva

    Qatar ubwayo USA Arabiya Sawudite Ubwongereza

    Mexico UAE Arijantine Ubufaransa Burezili na

    Ubudage

    Martin Demichelis yerekanye ivi

    umutoza mukuru wa River Plate

    Barcelona izajuririra iki cyemezo

    ukuboko Robert Lewandowski guhagarika imikino itatu

    Natangaje ko indege itarangiye

    kubwanjye nzagomba kwinjiramo

    Igikorwa Kuri Kurangiza neza na

    iki kibyimba kintera kure ya

    imirima ndashaka kubashimira mwese

    ubutumwa bw’inkunga n’imbaraga

    wampaye muri ibi bigeragezo bindi

    yanditse kuri Twitter

    uwahoze ari rutahizamu wa Aston Villa John keru afite

    yakatiwe igifungo cy’amezi 14

    kubera uburiganya bw’imisoro

    Frankfurt Ford Ivan Tony yabaye

    aregwa ibirenga 232 bivugwa ko yarenze

    amategeko yo gutega

    Barcelona yatsinze igitego kimwe gusa

    hanze yagasanduku muri La Liga muriyi shampiyona

    itsinda rifite amafaranga make

    Ikiganiro cya Ronaldo icyo nshaka ni

    inzira kumurwi wanjye rero icyaricyo cyose

    icyemezo nkumukinnyi tuzabyemera

    kandi duhe ibyiza byacu Rafael

    Varun yavuze

    Kirsten azabura Amahanga

    Nshuti kurwanya Nigeriya kubera

    gastroenteritus isasu rivuga

    kubwanjye Tiba akwiye Ballon d’or

    Roberto Martinez atekereza ko Kalani ya Lino

    yerekana ko hashobora kubaho impinduka muri

    26-abanyamuryango urutonde rwumutoza wa

    guhitamo Arijantine yaburiye ko hariya

    ni abakinnyi badakwiranye neza imbere

    ya Qatari 2022 Igikombe cyisi abo ninde

    basigaye ku ntebe uyu munsi

    Arijantine yongereye amayeri yabatera

    kugeza kumikino 36 hasigaye umukino umwe gusa

    kuva kunganya Ubutaliyani ku isi

    Igikombe cy’isi ni ingenzi cyane kuri njye

    bigiye kuba ibyanjye byambere kandi birashoboka ko

    umugabo wa Liquor wumwami wanyuma yavuze muri an

    ikiganiro na kicker

    Chili mumikino yayo umunani iheruka gukina

    nta gutsinda bibiri bikurura gutsindwa bitandatu ibitego bibiri

    yatsinze ibitego 15 yatsinzwe

    Bayern Munich ifite Melt

    Abahagarariye igikombe cyisi cya 2020

    hamwe numupira wamaguru 17 Manchester United

    na Barcelona ikurikira hamwe na buriwese ufite

    16 Abakinnyi b’umupira w’amaguru

    Meze neza Nagize ububabare buke ariko nta marira

    cyangwa imvune nini nashoboraga gukina ariko ntabwo 100

    Karen Ben ku ishati yanjye

    Turukiya yatanze icyifuzo kuri

    yakira haba Euro 2028 cyangwa Euro 2032. the

    Ubwongereza buvuga amarushanwa yambere mugihe

    Ubutaliyani bwatanze isoko rya kabiri

    ingwe ya burnley Annas zaruri asimbuye

    abakomeretse ndavuga harid muri Maroc

    Ikipe y’Igikombe cy’isi

    amafaranga miliyoni 100 yama euro ashyira a

    inzitizi ku nzibacyuho yanjye hejuru

    Shampiyona Michaela moteri yasabye u

    ibihe bigoye cyane mubuzima bwanjye byaje

    nyuma y’urupfu rw’umuhungu wanjye wavutse

    Cristiano Ronaldo yemeye

    Yusuf na lukako numukinnyi muto

    gukora Debbie ye mubudage Kuva U.

    yari umuvuzi muri 1954. rutahizamu ukiri muto

    yatangiye bwa mbere afite imyaka 17

    n’iminsi 361

    Eden Azar yasabye imbabazi Real Madrid

    abashyigikiye ngomba kwerekana icyo nshobora gukora

    ariko ntibyoroshye ntabwo ndimo gukina

    Umubiligi yavuze Manchester United na

    Umukinnyi wa Portugal Christian Ronaldo

    azatangiza icyegeranyo cye nft hamwe na

    cryptocurrency exchange binance umutwe wa

    Amarushanwa y’Igikombe cy’isi icyegeranyo

    izaboneka guhera ku ya 18 Ugushyingo

    Danny inzu yimbunda nto yarasenyutse

    kabiri mu kwezi gushize La Gazette

    Raporo ya Port

    ba Glaziers ntabwo bahangayikishijwe

    Manchester United iyi ni marketing

    Club Ronaldo yabivuze mu kiganiro

    hamwe na Piers Morgan Atletico bakomeza a

    gukurikiranira hafi umusore ukina hagati wa tarina

    Samuel arichi mu mpeshyi itaha ninde ufite

    kumurika muri Siriya kuri Granata twe

    yashakaga gusinyisha Luis Diaz twari cyane

    kumushishikaza twabonye no kuganira

    hamwe na agent we icyo gihe nari mfite gusa

    yamanutse kuri club kandi twari muri an

    ibihe by’ubukungu twagombaga

    kwiyemeza no guhindukira bityo Liverpool itsinde

    twe kuri yo Juan Laporte yahishuye

    Kyle Walker ntabwo azagaragaza an

    U Bwongereza bwatangije igikombe cyisi na Irani

    ku wa mbere

    Nagize amahirwe yo kugerageza Premier League

    uburambe ariko kuguma muri Juventus byari

    amahitamo meza yaba yanrabia yavuze

    ayax yongereye amasezerano yumusore ayak

    umuyobozi John hatinga kugeza 2025. uwambere

    Myugariro wa Chelsea n’Ubwongereza Gary Cahill

    yatangaje ko yeguye

    umupira wamaguru

    Christopher na cuckoo bakomeretse

    kugongana na kamavinga Edward afite

    kuva yakira ubutumwa bwivangura kumibereho

    urubuga rw’itangazamakuru

    Ndatera Frankfurt Ford Randal kalamwani

    izasimbuza Christopher na cuckoo muri

    Ikipe yUbufaransa 2022

    ejo warebye imikino ya gicuti

    imbere yawe

    kwimuka ku makuru makuru ya

    kurekura reka turebe neza

    ejo hashize inshuti za Polonye

    yakoranye na Chili umwe nil rubanda yatsinze nkuko

    Ubudage bwatsinze Amani nko mubirori nyamukuru

    w’umunsi Arijantine yabonye ikizere

    intsinzi kuri UAE nil 5. nimari

    guherekeza ubwoko Alvarez Messi na carreas

    cordigo buriwese tugomba kwerekana Leah

    Imyigaragambyo ya Messi yatewe imisumari Muri Style Paris muri

    Abadage bakurikirana mbappe yawe ya Killian

    akomeza gutenguha na nyakwigendera

    kwishyura umushahara we raporo zamahirwe kuri

    ntangiriro yUkwakira mbappa yabonye

    ko umushahara wo muri Nzeri utari ufite

    nyamara yageze kuri konti ye kumunsi cyangwa

    nyuma yaho yakiriye bimwe muri byo nubwo

    amafaranga yose ntaragera

    yahaye abakinnyi muri Rush wongeyeho

    ubuyobozi bwa PSG kubyerekeye impamvu

    inyuma yo gutinda abayobozi ba Club nabo

    yatangaje ibibazo bijyanye n’imurikagurisha

    gukina nanone uvuga ko ufite ibibazo hamwe na

    amakonte yumupira wamaguru ariko ntanumwe murimwe

    impamvu zanyuzwe na kylian

    Abahagarariye ukurikije ibye

    amasezerano atangaje yinjije 70

    miliyoni y’amayero ku mwaka muri PSG

    abakinnyi benshi ba Manchester United biteze

    Cristiano Ronaldo ntugire uruhare muri

    ikipe nyuma ya 2020 mu gikombe cyisi

    kwiyamamaza ukurikije ESPN the

    Amakuru Yumugoroba wa Manchester Raporo Bruno

    Fernandez kuba mubumva

    ingaruka mbi zituruka kuri Ronaldo

    umubano hagati yabo wabaye

    yangiritse igihe kinini umutoza mukuru

    ericton HUD yemera ko atagishoboye

    korana na share7 nyuma ya portuguese

    amagambo yo gusuzugura umuholandi

    hanyuma hack yamenyesheje ikibazo kuri

    ubuyobozi bwa club

    umufatanyabikorwa Joel Glazer azakora finale

    icyemezo kuri Cristiano Ronaldo

    ejo hazaza mumakipe nyuma yimbere

    ikiganiro kitavugwaho rumwe cyagaragaye

    nko kugerageza Ronaldo guhatira

    club yo kumugurisha nyuma yisi 2022

    Igikombe

    icyakora Glazer azagira ijambo ryanyuma

    ku cyemezo icyo ari cyo cyose cyo kugurisha igihome

    Umukozi wa Ronaldo Jeworujiya Mendes agomba

    tanga urutonde rwamakipe ashimishijwe

    kugura umukiriya we Ronaldo afite amezi atandatu

    asigaye mu masezerano yagiranye na Umutuku

    Amashitani mugihe abanyamategeko bunze ubumwe bazabikora

    gusesengura neza ikiganiro muri

    gutegeka kumenya amategeko yikipe

    umwanya

    Igikombe cyisi cya Qatar kiri hafi ya

    mfuruka nkuko isi izahagarara ikareba

    umuhango wo gufungura ibinini

    ibirori by’imikino ku isi mu Gushyingo

    Icya 20 igitaramo gikunze kugaragaramo

    abahanzi beza kwisi indirimbo zabo ziba

    Ibisanzwe iyo bigeze ku gikombe cyisi

    kurugero rwumugani wakawaka na

    Shakira muri 2010 ariko kunegura

    ibyo byerekejwe mu gikombe cyisi

    muri Qatar yanze amahirwe yo kuba kuri

    umuhango wo gufungura nibyo

    hamwe na Dua Lipa na Rod Stewart bafite

    yanze amahirwe nko kuri

    Shakira Umunyakolombiya yagize ibye

    ibibazo byihariye byo gukemura na we

    Kuba mu gikombe cyisi muri Qatar byari

    kunengwa ku mbuga nkoranyambaga ariko

    ukurikije El programa De Ana Rosa

    Shakira ntabwo azitabira ibirori

    nyuma yo guhindura ibitekerezo iminsi mike

    mbere yo gutangira igikombe cyisi ni

    byemejwe kuri njye ko Shakira azabikora

    ntukore mu birori byo gutangiza ariko

    ntibazavuga niba azagira undi

    uruhare mu gikombe cyisi cyose Adriana

    doranzoro yavuze kuri gahunda

    Guhagarara kumurongo kurindi bishobora kuba byarakinnye

    umukino we wanyuma muri Manchester United

    ishati nkuko club ikorana na

    nyuma yikiganiro cye gitangaje

    mbere kuri uyu wa gatatu abakozi bari

    kugaragara gukuramo ibishusho binini bya Renault

    yarimbishaga umuryango wa Kera

    Trafford Eric na hack byavuzwe

    yamenyesheje Abayobozi b’ikipe ko Ronaldo

    ntazongera gukina munsi ye nkibintu

    ihagarare Igiportigale gifite gato hejuru

    amezi atandatu asigaye mu masezerano ye ariko

    irashobora guhagarikwa nyuma yanyuma

    ibitekerezo

    amaherezo Bugatti clip isekeje Rodrigo de

    pal irengera Messi na nyuma yumukino

    ntagushidikanya ko uyu musore akora nka Leya

    umurinzi ku giti cye

    abantu hasigaye iminsi itatu gusa kugeza i

    Gutangira Igikombe cyisi rero turaguha ingingo

    videwo zijyanye nindi mishinga yacu

    hitamo icyaricyo cyose ushobora kubona gishimishije

    yari kuri monies kugira nziza kandi urebe

    wowe muri bike

    ibisubizo biheruka biri muri

  • Yannick Mukunzi n’ikipe ye baguye munsi y’urugo #rwanda #RwOT

    Uko Imana yabwiye Mose ko igihugu cy’i Kanani azakirebesha amaso ariko atazagikandagizamo ikirenge, ni byo byabaye kuri Yannick Mukunzi na Sandvikens IF ubwo barebaga icyiciro cya kabiri ariko kukigeramo bikanga.

    Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi umaze umwaka adakina kubera imvune, yasoje shampiyona batsinda Forward 3-1 ku Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2022.

    Iyi kipe ikaba yarasoje ku mwanya wa kabiri n’amanota 65, ikaba yaragombaga gukina umukino wa kamarampaka kugira ngo irebe ko yazamuka mu cyiciro cya kabiri. Gefle ni yo yatsindiye kuzamuka mu cyiciro cya kabiri kuko yasoje ku mwanya wa mbere n’amanota 70.

    Sandvikens IF ikaba yarahuye na Örgryte yarimo irwana no kureba uburyo itamanuka mu cyiciro cya gatatu.

    Umukino ubanza wakiriwe na Sandvikens, ntabwo byayigekendekeye neza kuko yatsinzwe 2-0.

    Iyi kipe yagiye mu mukino wo kwishyura ikora iyo bwabaga ndetse iza kuwutsinda 3-2 biba 4-3 mu mikino yombi ibura amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya kabiri.

    Bivuze ko Yannick Mukunzi umaze imyaka 3 muri iyi kipe akaba aheruka no kuyongerera amasezerano, umwaka utaha azaba agikina mu cyiciro cya gatatu muri Sweden.

    Yannick Mukunzi na Sandvikens IF bananiwe kuzamuka mu cyiciro cya kabiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yannick-mukunzi-n-ikipe-ye-baguye-munsi-y-urugo

  • Hakizimana yahawe arenga miliyoni 2 Frw mu ba… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022 kuri One Click Hotel, cyahurije hamwe abahanzi mu ngeri zitandukanye kigamije kubaha amafaranga yavuye mu byuya by'ibihangano bakora umunsi ku wundi.

    Muri iki gikorwa ngarukamwaka, abahanzi 334 basaranganyije miliyoni zirenga 20. Abahawe amafaranga, yavuye mu bihangano biturutse ku bitangazamakuru bimwe byagiye byishyura ndetse n'Ikigo cya MTN.

    Abahawe amafaranga barimo abahanzi baririmba, abavuga amagambo yomora imitima nka Hakizimana Cyprien wegukanye amafaranga menshi kurusha abandi, n'abandi.

    Epa Binamungu usanzwe ari umuyobozi wa RSAU yatangarije abari aho ko iki gikorwa ari ingirakamaro, cyane ko abantu bamwe baba batazwi imbonankubone ariko kubera ibikorwa bakora ibihangano byabo bikabaha agatubutse.

    Ati 'Narebye mwese nsanga tutaziranye, ariko ibihangano ndabizi […]. Dushimiye abaterankunga n'abafatanyabikorwa. Ndashimira cyane abaterankunga barimo Minisiteri y'Ubucuruzi n’Inganda, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Inteko y'Umuco n'abandi.'

    Umuvugizi wa RSAU, Turinimana Jean De Dieu, yavuze ko RSAU ariyo sosiyete nyarwanda irengera inyungu z'ibihangano by'abahanzi batandukanye. 

    Ati 'Iyi ni sosiyete nyarwanda irengera inyungu z'abahanzi ku bihangano byabo. Turashimira inzego za Leta zifite gahunda yo gushyigikira abahanzi no kubazamura.'

    Arakomeza ati 'Mu mikorere yacu, tugomba gukusanya amafaranga yavuye mu bihangano by'abahanzi. Umuntu wese ukoresha igihangano mu bikorwa bibyara inyungu, agomba kugira icyo aha abahanzi. Nitwe twenyine dufite uburenganzira bwo gukurikirana ibi.'

    Hakizimana Cyprien wahize abandi mu kwegukana amafaranga yavuye mu bihangano bye, yavuze ko nta kindi akesha ibi atari amasengesho. Ati 'Ndafata umwanya mbashimire. Ni amasengesho menshi yabikoze.'

    Mu bahanzi uyu munsi bahawe amafaranga yabo bagera kuri 334, 64, nibo bo mu Rwanda gusa. Mu gikorwa cyabaye, Lil G niwe wasusurukije abari bitabiriye.

    RSAU igizwe n'abanyamuziki, abanditsi, abakora za Cinema n'abashushanya. Yashinzwe muri 2010 itangira gukora mu 2016 ishyizweho n'itegeko rirebera ubuhanzi n'abahanzi bose, bafite ibihangano bifatika bigomba kurindwa ngo birengerwe ku nyungu za ba nyirabyo n'imiryango yabo.

    Iyi sosiyete mu gihe imaze ikora, ikurikirana, ikishyuriza abahanzi ndetse ikabagezeho amafaranga avuye mu bihangano byabo kugeza imyaka irenze 50.

    Abahanzi bakorana n'iyi sosiyete mu myaka irenga icumi ishize, byibuza bamaze guhabwa amafaranga ibihumbi 100 Frw.

    RSAU isanzwe ifite abanyamuryango barenga 500. Iki gikorwa cyo gusaranganya amafaranga abahanzi, cyanateguwe mu murongo wo kugira ngo n'abahanzi batariyandikisha muri sosiyete babone akamaro kayo. 

    Hakizimana Cyprien yahawe miliyoni zirenga ebyiri z'amanyarwanda. Uyu muhanzi atambutsa ubutumwa bw'ijambo ry'Imana muri caller Tunez za sosiyete ya MTN 

    Epa Binamungu usanzwe ari umuyobozi wa RSAU ubwo yafataga ijambo 

    Umuvugizi wa RSAU, Turinimana Jean De Dieu yavuze ko RSAU ariyo sosiyete nyarwanda irengera inyungu z'ibihangano by'abahanzi batandukanye 

    Lil G yasusurukije abari bitabiriye iki gikorwa. Aya mafaranga yavuye mu bihangano byacuranzwe kuva muri Nzeri 2021 kugera muri Kanama 2022 

    Bahima Blaise wari uhagarariye Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB muri iki gikorwa yashimye uburyo gifasha abahanzi

     

    Abahanzi bose bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'iki gikorwa. Uyu muhango uteganywa n'Itegeko No 31/2009 ryo kuwa 26/10/2009, rigamije kurengera umutungo bwite mu by'Ubwenge 

    Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, umushakashatsi ku muco, ubuvanganzo n’amateka by’u Rwanda niwe wari uyoboye iki gikorwa 

    Uhereye ibumoso: Epa Binamungu uhagarariye RSAU, Charles Habyarimana usanzwe ari umuyobozi wungurije wa RSAU, Prof Pacifique Malonga ndetse na Bahima Blaise wari uhagarariye RDB 


    AMAFOTO: Dox Visual-Inyarwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122982/hakizimana-yahawe-arenga-miliyoni-2-frw-mu-bahanzi-334-basaranganyijwe-amafaranga-lil-g-ar-122982.html