Blog

  • Edman yasubiranye numugore we ashyira ukuri… – #rwanda #RwOT

    Biragoye kubyumva ku bari baraciriyeho uyu muryango iteka bitewe n'ibyagiye bivugwa ko aba bombi batandukanye bakimara kugera muri Canada, bamwe ati 'Yishakiraga Visa' gusa kuri Edman n'umugore we bari bataragira icyo batangaza.

    Mu butumwa bukubiyemo aya mafoto umunyamakuru Edman yageneye umunyamakuru wa inyaRwanda.com, yirinze kugira icyo avuga gusa akomoza ku kuba ari ibyishimo ku muryango wabo nk'uko bigaragara.

    Yari amafoto atandukanye aba bombi bishimanye mu buryo budasanzwe ndetse Edman afashe ku Inda y'umugore we witegura kwibaruka, ndetse amwereka ko anyunzwe n'imfura yabo biteguye kwibaruka.

    Mu ikoti ryiza Edman yari yambaye na Liza yabigenje uko mu ikanzu y'umutuku nziza, maze berekana ko banyuzwe kandi urukundo ruruta byose.

    Edman n'umugore we

    Aganira na inyaRwanda.com, Edma utifuje kugira byinshi avuga yavuze ko nyuma ya byose nyuma y'ibyavuzwe, ahubwo ko urukundo ruruta byose.

    Yagize ati 'Urukundo ruruta byose kandi iyo ruganje ukuri gutsinda ikinyoma'.

    Abajijwe ku kuba yarasubiranye n'umugore we, Edman yavuze ko adakunda ibihuha ndetse avuga ko abo bose bavuga ibyo 'Ugende ubabwire ko twasubiranye.'

    Edman yasubiranye n'umugore we Liza

    Amakuru avuga ko muri Gicurasi 2022 ari bwo Liza Mugisha na Edman batandukanye nyuma y'amezi ane gusa bimukiye muri Canada, aho Liza yari asanzwe atuye. Tariki 19 Ukuboza 2021 nibwo Edman n'umuhanzikazi Liza Mugisha bakoze ubukwe.

    Edman n'umugore we baritegura kwibaruka imfura

    Ishimwe Edson na Mugisha Elizabeth bakoreye ubukwe mu Mujyi wa Kigali, nyuma y'iminsi mike bahita berekeza muri Canada.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122979/edman-yasubiranye-numugore-we-ashyira-ukuri-ku-gutandukana-kwabo-kwavuzwe-amafoto-122979.html

  • Ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022, nibwo aba ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo basuye RFL, baganirizwa ku mavu n'amavuko yayo, serivisi itanga, ibihugu biyigana, abagenerwabikorwa, zimwe mu mbogamizi zihari n'ibindi.

    Hari uhagarariye Ethiopia, Morocco, u Burundi, RDC, Senegal, Angola, Misiri, Sudan, DRC, Kenya, Nigeria, Mali, Afurika y'Epfo n'abandi.

    Umuyobozi wa Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga, RFL, Dr Karangwa Charles yagaragarije ba Ambasaderi ishusho y'iyi Laboratwari irimo ko imaze imyaka 17 itangiye gukora, kuko yatangiye mu 2005.

    Yavuze ko mu 2016 hatowe itegeko No 41/2016 ryo kuwa 15/10/2016, rishyiraho Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, Rwanda Forensic Laboratory.

    Dr Karangwa yagaragaje ko kuva mu 2018 batangiye guha serivisi inzego z'ubutabera, abikorera, abaturage n'abandi, iyi Laboratwari imaze kwakira dosiye 30,155.

    Hagati ya 2018 na 2019, basuzumye dosiye 4,815; 2019 na 2020 bakiriye dosiye 5,812; 2020 na 2021 bakiriye dosiye 8,354 naho mu mwaka wa 2021 na 2022 bamaze kwakira dosiye 8,403.

    Kugeza ubu ibihugu icyenda (9) bitandukanye byo muri Afurika bigana RFL. Ni mu gihe serivisi ikenerwa na benshi ari 'Clinical Medecine' aho bamaze kwakira dosiye 16,714 naho muri serivisi ya 'Pathology', bamaze gusuzuma dosiye 3,480.

    Uyu muyobozi avuga ko serivisi yo gupima uturemangingo (DNA) ikenerwa cyane nayo, kuko ubu bamaze gukora kuri dosiye 6,042 na dosiye 315 z'abafashwe ku ngufu.

    Raporo ya Minisiteri y'Uburinganire n’Iterambere ry’ Umuryango (MIGEPROF) yo muri Gashyantare 2022 igaragaza ko mu 2022 abana b'abakobwa 19,701 batewe inda imburagihe, ni mu gihe mu 2021 umubare wiyongereye ukagera kuri 23, 628. Kimwe mu byatumye uyu mubare uzamuka harimo na Covid-19.

    Dr Karangwa avuga ko hamwe na RFL mu gihe cy'iminsi irindwi baba bamaze gutanga dosiye, bigafasha urwego rw'ubutabera.

    Yavuze ko kugeza ubu RFL ifite Laboratwari 12 ariko bifuza kuzagura, kandi hari gahunda y'uko RFL izahinduka RFI (Rwanda Forensic Institute), ikaba ikigo kiri ku rwego mpuzamahanga gipima ibimenyetso bya gihanga ndetse kigatanga n'amahugurwa n'impamyabushobozi (Certificate).

    RFL itanga serivisi zirimo gupima uturemangingo, amasano (DNA), gupima ibinyabutabire mu maraso y'abantu, gupima umurambo;

    Gupima ibikomere byatewe n'ihohoterwa, gupima imbunda n'amasasu, gupima amajwi n’amashusho, gusuzuma inyandiko zigirwaho impaka, gupima aho umuntu yakoze cyangwa yakandagiye, gusuzuma ibimenyetso by'ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, hamwe no gusuzuma ibihumanya.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza Ibikorwa by’inzego z’Ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, Nabahire Anastase yabwiye InyaRwanda ko uruzinduko rw'abahagarariye ibihugu byabo muri RFL ari ingirakamaro kuko biri mu nyungu z'ubutabera ndetse n'ibihugu muri rusange.

    Ati 'Uretse kuba mu rwego rwa Dipolomasi y'igihugu cyacu, aba bavandimwe b'abanyafurika bahagarariye ibihugu byabo i Kigali baje bakabona iki kigo kidufitiye akamaro kanini cyane mu gufasha ubugenzacyaha, n'ubushinjacyaha, n'inkiko n'ababuranyi, kugira ibimenyetso byizewe bya gihanga, bifasha gutanga ubutabera mu buryo bwihuse kandi bwizewe.'

    'Ubu ni mu rwego rwo kumenyekanisha ibyo dukora, kubyongerera agaciro no kwereka abaturanyi ko bashobora kubona serivisi hano. Bifite inyungu ikomeye cyane, bifite inyungu rero mu buryo bisanzwe bidufasha nk'inyungu z'ubutabera, bifite inyungu mu buryo bwo kugaragaza isura y'Igihugu n'aho cyerekereza n'aho kigeze mu gutanga serivisi z'ubutabera n'izindi zinoze kandi zizewe.'

    Yavuze ko binafite inyungu mu kubaka umubano hagati y'ibi bihugu 'by'ibivandimwe'. Bamwe mu basuye RFL bari bamaze igihe batekereza kuhakorera urugendo-shuri ariko ntibikunde, ahanini bitewe n'inshingano n'ibindi. 

    Nabahire Anastase akomeza avuga ko iyi Laboratwari ifite umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu, no gutanga ibimenyetso simusiga ku nzego z'ubutabera.

    Nabahire avuga ko RFL igenda yaguka uko bucyeye n'uko bwije, ari nayo mpamvu Minisiteri y'Ubutabera iyishinzwe izakomeza kuyikorera ubuvugizi.

    Mu ijambo rye, Ambasaderi wa Maroc mu Rwanda, Youssef Imani uhagarariye itsinda rya ba Ambasaderi mu Rwanda yagaragaje ubushake bwabo mu gukomeza gusura RFL no kuyikorera ubuvugizi bamenyesha ibihugu byabo igihe bakeneye serivisi nk'izi kugana iyi Laboratwari.

    Yavuze ko mu 2019 yasuye iyi RFL kandi ko kuva icyo gihe yagiye abyifuza kugaruka, ariko kenshi agakomwa mu nkokora na Covid-19. Mu izina rya bagenzi be yavuze ko banyuzwe n'urugendoshuri bakoreye muri iyi Laboratwari, kandi bazishimira kugaruka no kumenyekanisha ibyo bakora.

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic Laboratory, Lt col Dr. Charles Karangwa yabwiye InyaRwanda ko uruzinduko rwa ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri Afurika kuri RFL rufite igisobanuro kinini, kubera ko iyi Laboratwari iri muri gahunda yo gushaka uko igirana ubufatanye n'ibihugu byinshi byo muri Afurika.

    Yavuze ko u Rwanda rwamaze kubaka ubushobozi bukomeye rukwiye gusangiza n'abandi, haba mu guhugura inzego z'ubutabera, haba mu koherereza dosiye RFL ikazisuzuma n'ibindi biri mu murongo wo gukomeza gufatanya kw'ibihugu.

    Ati 'Rero kuba twabonye ba Ambasaderi barenga 14 uyu munsi, benshi twagiye tuganira bemeye ko bagiye gushakisha uburyo twagira ubufatanye bufatika, nko guhera kuri Ambasaderi wa Misiri mu bihugu by'Uburengerazuba byose, Congo, Mali, Nigeria n'abandi.'

    Yavuze ko mu busanzwe, ibi bihugu bisanzwe biboherereza dosiye bakazisuzuma. Dr Karangwa, avuga ko yaboneyeho no gusangiza aba ba Ambasaderi ibijyanye n'inama ya 10 izabera mu Rwanda mu 2023 izahuza abo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, izagaruka cyane ku bijyanye n'inzego z'ubutabera.

    Ubukangurambaga 'Menya RFL' bwatanze umusaruro, ariko buzakomeza:

    Uru ruzinduko rubaye nyuma y'igihe gito hasojwe ubukangurambaga bwiswe 'Menya RFL', bwageze mu Ntara enye ndetse n'Umujyi wa Kigali.

    Bwari bugamije kumenyekanisha mu baturage serivisi RFL itanga muri gahunda yo kuzibegereza no kuzibasobanurira, hagamijwe kunoza imitangire yazo.

    Ni ubukangurambaga bwahuje inzego za Leta, abikorera n'abandi. Bwagiye burangwa n'ibitaramo by'abahanzi, no gusobanura mu buryo burushijeho izi serivisi.

    Dr Karangwa avuga ko ubu bukangurambaga bwatanze 'umusaruro ufatika', ashingiye ku kuba abagana izi serivisi bariyongereye.

    Yatanze urugero avuga ko mu busanzwe bakiraga abantu bari hagati ya 5 na 10 bakoresha ibizamini bya ADN, ariko ubu babona abari hagati ya 20 na 30.

    No mu zindi serivisi zose batanga, ngo byikubye hafi inshuro eshatu. Yavuze ko ubu bukangurambaga buzakomeza, no mu bigo bya Leta.

    Avuga ko ubu bakorana n'ibihugu 11 biboherereza dosiye, ariko barashaka ko ibihugu biziyongera bikarenga uwo mubare. 

    Ati 'Turumva ari umwanya mwiza wo gukomeza kuzamura ubushobozi bw'ikigo, tuzamure serivisi z'ikigo.' 

    Umuyobozi w'Itsinda ry'Abambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri Afurika, Ambasaderi wa Maroc mu Rwanda, Youssef Imani, yijeje ko bazakorera ubuvugizi RFL 

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda forensic Laboratory, Lt col Dr. Charles Karangwa, yavuze ko uru ruzinduko rwasize ba Ambasaderi biyemeje kugirana ubufatanye n'iyi Laboratwari no kuyikorera ubuvugizi mu bihugu by'abo 

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza Ibikorwa by’inzego z’Ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, Nabahire Anastase yavuze ko uruzinduko rwa ba Ambasaderi ari inyungu ikomeye ku butabera bw'ibihugu byo muri Afurika 

    Dr Karangwa Charles yahaye impano Amb.Nkurikiyinka Christine nyuma yo gusura RFL-  Christine yabaye Ambasaderi w'u Rwanda muri Suede (Nyakanga 2005-Nzeri 2021) no mu Budage (2009-2015) 

    Dr Karangwa yahaye impano Amb.Y oussef Imani nyuma y'uruzinduko rwakomeje ubufatanye 

    Uhereye ibumoso: Nabahire Anastase, Youssef Imani, Amb. Nkurikiyinka Christine na Lt col Dr. Charles Karangwa 

    Basobanuriwe amavu n’amavuko ya RFL- Aha yafataga ifoto igaragaza bimwe mu byagezweho n’iyi Laboratwari 

    Bagize umwanya uhagije wo gusura zimwe muri Laboratwari za RFL, basobanurirwa imikorere yazo 

    Ba Ambasaderi barenga 14 basuye RFL bafashe ifoto y'urwibutso mbere yo kwerekeza mu mirimo yabo ya buri munsi 

    Zimwe mu modoka ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri Afurika bagenderamo 






    Kanda hano urebe amafoto menshi

    AMAFOTO: Ngabo Serge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122976/ba-ambasaderi-bahagarariye-ibihugu-byabo-muri-afurika-basuye-rfl-mu-rugendo-rwaguye-ubufat-122976.html

  • Senegal yemeje ko Sadio Mane atazakandagira m… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal, ryemeje ko umukinnyi ukomeye bagenderaho Sadio Mane, atazakandagira mu mikino y’igikombe cy’isi kubera ko agiye kujya kubagwa.

    Uyu mukinnyi usanzwe akinira ikipe ya Bayern Munich, yagize ikibazo cy’imvune mu mukino wa shampiyona y’Ubudage ya Bundesliga.

    Ni mu mukino Bayern Munich yatsindagamo Werder Bremen ibitego 6-1. Uyu mukinnyi yaje kuva mu kibuga ku munota wa 20 gusa, asimburwa na Leloy Sane bitewe n'uko yari amaze kuvunika. 

    Umunsi avunika

    Umutoza wa Senegal, Aliou Cisse yari yahamagaye Sadio Mane mu bakinnyi bazajya gukina igikombe cy’isi cy’uyu mwaka, bitewe n'uko yatekerezaga ko uyu mukinnyi azakira vuba akaba yamufasha kwitwara neza ndetse hanasohoka amakuru avuga ko uyu mukinnyi azasiba umukino wa mbere gusa wa Senegal izakinamo n’u Buhorandi, ariko byamaze kwemezwa ko atazakina umukino n'umwe kubera ko agiye kubagwa.

    Mu magambo y’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal, bagize bati “Kuri uyu wa Kane, Sadio Mane yamaze umunsi wose i Munich mbere y'uko yerekeza muri Australia gupimwa. Amakuru yaba meza ni uko atabagwa, ariko ikiza ni uko twagumya gukurikirana iby'imvune ye. Mu byumweru 2 cyangwa 3 dufite ikizere ko hari ikizaba cyahindutse, tuzajya tubaha buri kimwe ku igaruka rye”. Senegel iri mu itsinda rya mbere, ikaba iri kumwe na Qatar, Netherlands ndetse na Equador.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122980/senegal-yemeje-ko-sadio-mane-atazakandagira-mu-mikino-yigikombe-cyisi-122980.html

  • Umutoza Carlos Alós yujuje umukino wa 6 ataratsinda mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Umukino wa mbere muri ibiri ya gicuti Amavubi agomba gukina na Sudani i Kigali, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

    Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo 2022.

    Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yari yahisemo kubanza mu kibuga benshi n'ubundi basanzwe bamenyerewe, abashya babanza ku ntebe y'abasimbura.

    Umukino warangiye ari 0-0, aya makipe akaba agomba kongera guhura ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022 mu mukino wa 2 wa gicuti.

    Uyu wabaye umukino wa 6 umutoza Carlos Alos yujuje ataratsinda mu Mavubi,ibigaragaza ko abamushidikanyijeho bafite ishingiro.

    Imikino umutoza Carlos Alós Ferrer amaze gutoza mu Mavubi:

    MOZAMBIQUE 1-1 RWANDA
    SENEGAL 1-0 RWANDA
    ETHIOPIA 0-0 RWANDA
    RWANDA 0-1 ETHIOPIA
    EQU. GUINEA 0-0 RWANDA
    RWANDA 0-0 SUDAN

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-carlos-alos-yujuje-umukino-wa-6-ataratsinda-mu-mavubi

  • Amavubi yakinishije abakinnyi 6 bavuye i Bura… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, nibwo Amavubi y’ u Rwanda yakiriye ‘The Secretarybirds’ ya Sudan mu mukino wasojwe amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

    Mu mukino watangiye i Saa 18:00 mu mvura iringaniye, Amavubi yagerageje gusatira mu minota yose ariko uburyo bukomeye bw’igitego ntibwaremwa, bigaragara ko hakiri byinshi byo kwiga ku basatirizi.

    Ababanje mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi ni; Ntwari Fiacre (GK), Ombolenga Fitina, Nsabimana Aimable, Manzi Thierry, Niyomugabo Claude, Bizimana Djihad, Niyonzima Ally, Muhire Kevin, Nshuti Savio, Hakizimana Muhadjiri na Mugenzi Bienvenu.

    Amavubi yabanje mu kibuga

    Amavubi yabonye uburyo bwa mbere bw’igitego ku munota wa 8, Mugenzi Bienvenu agerageje gutsindisha umutwe, umupira ujya hanze y’izamu rya Sudan.

    Ku munota wa 24′ Hakizimana Muhadjiri yatereye kure ishoti rikomeye ariko Umunyezamu wa Sudan ahagarara neza, umupira arawurenza.

    Ku munota wa 45′ Mugenzi Bienvenu yongeye kubona uburyo bw’igitego, ateye umupira n’umutwe ujya hanze, mbere y’uko Umusifuzi Ruzindana Nsoro yemeza isozwa ry’igice cya mbere.

    Mbere y’uko igice cya kabiri gitangira, Amavubi yakoze impinduka eshatu, mu kibuga hinjira Hakim Sahabo, Ishimwe Gilbert na Habimana Glen, hasohoka Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Savio na Mugenzi Bienvenu.

    Hakizimana Muhadjiri agenzura umupira mbere yo gusimburwa

    Ku munota wa 70′ Hakim Sahabo yateye ishoti rikomeye ku mupira uteretse (Kick off) unyura hanze y’izamu.

    Ku munota wa 73′ rutahizamu Yagoub Mohammed wa Sudan yategewe mu rubuga rw’amahina na Manzi Thierry, abanya-Sudan bosanga Umusifuzi Ruzindana Nsoro basaba ko abaha Penaliti ariko arabyirengagiza, ibyanatumye habaho amahane yamaze akanya gato.

    Ku munota wa 77′ Amavubi yongeye gukora impinduka, mu kibuga hinjira Gerard Gohou, Muhoozi Fred na Imanishimwe Emmanuel, hasohoka Muhire Kevin, Niyomugabo Claude na Nshuri Savio.

    Ku munota wa 80′ Amavubi yongeye gusimbuza abakinnyi batatu, hinjira Rafael York, Serumogo Ally na Niyigena Clement, hasohoka Bizimana Djihad, Manzi Thierry na Fitina Ombolenga.

    Nyuma y’iminota 90 isanzwe y’umukino, abasifuzi bongereyeho 5 nayo irangira nta kipe ibashije gutera mu izamu ry’indi.

    Muri uyu mukino, Amavubi yakoresheje abakinnyi 6 basanzwe bakina i Burayi, aribo Ishimwe Gilbert wa Orebro yo muri Sweden, Rafael York udafite ikipe, Djihad wa Deinze yo mu Bubiligi, Hakim Sahabo ukinira Lille U17, Glen Habimana wa Victoria Rosport yo muri Louxambourg na Gerard Gohou wa Aktobe FC yo muri Kazakhstan.

    Amavubi y’ u Rwanda azahurira na Sudan mu mukino wa kabiri wa gicuti uteganijwe kuzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku mugoroba wo kuwa 19 Ugushyingo 2022.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122975/amavubi-yakinishije-abakinnyi-6-bavuye-i-burayi-ananirwa-gutsinda-sudan-122975.html

  • Bamwe mu bagore bavuga ko umugabo ukubita umugore we ari ibisanzwe. #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Jeannette Bayisenge, yavuze ko u Rwanda rugifite urugendo rurerure mu bijyanye no guca ihohotera (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bamwe-mu-bagore-bavuga-ko-umugabo-ukubita-umugore-we-ari-ibisanzwe

  • Amavubi yanganyije na Sudani #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa mbere muri ibiri ya gicuti Amavubi agomba gukina na Sudani i Kigali, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa

    Ni umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo 2022.

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yari yahisemo kubanza mu kibuga benshi n’ubundi basanzwe bamenyerewe, abashya babanza ku ntebe y’abasimbura.

    Ikipe y’igihugu Amavubi ikaba yokeje igitutu Sudani ndetse igenda irema uburyo bwinshi ariko kuboneza mu rushundura biba ikibazo.

    Abasore b’u Rwanda barimo Hakizimana Muhadjiri, Muhire Kevin, Nshuti Dominique Savio na Mugenzi Bienvenue bagerageje gutera mu izamu ku bw’amahirwe make ntibagira igitego batsinda.

    Muri iki gice cya mbere, nta mahirwe Sudani yigeze ibona. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

    Mu gice cya kabiri umutoza yagiye akora impinduka zitandukanye aho abakinnyi nka Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Dominique Savio, Mugenzi Bienvenue, Muhire Kevin, Ally Niyonzima na Niyomugabo Claude bavuyemo hakinjiramo Ishimwe Gilbert, Sahabo Hakim, Habimana Glen, Gerard Bi Goua Gohou, Muhozi Fred na Imanishimwe Emmanuel Mangwende.

    Ni nako kandi Manzi Thierry, Omborenga Fitina na Bizimana Djihad bahaye umwanya Niyigena Clement, Serumogo Ali na Rafael York.

    Izi mpinduka zose umutoza yagira ngo arebe ko yabona igitego ariko biramugora kuko ahubwo mu minota ya nyuma y’umukino, Sudani yari yacuritse ikibuga.

    Umukino warangiye ari 0-0, aya makipe akaba agomba kongera guhura ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022 mu mukino wa 2 wa gicuti.

    Muhadjiri yagerageje biranga

    Omborenga mu bakinnyi ba Sudani

    Mugenzi Bienvenue agenzura umupira

    11 Amavubi yabanje mu kibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yanganyije-na-sudani