Blog

  • RDC: Imvura yahitanye abantu benshi I Masisi #rwanda #RwOT

    Ibyago byagwiriye abantu bo muri Masisi, mu ntara ya Kivu ya Ruguru, aho imvura idasanzwe yateje imyuzure n'inkangu bimaze guhitana abantu bagera kuri 15.

    Umudepite mu karere ka Masisi, Jean Bosco Sebyishimbo yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko inkomere ziri mu bitaro, naho abandi bakaba basizwe iheruheru.

    Abaturage ni bo biriwe birwanaho bashakisha abarokotse.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-imvura-yahitanye-abantu-benshi-i-masisi

  • Ingabo za Kenya zabwiye FARDC igihe zizagira kuyifasha guhangana na M23 #rwanda #RwOT

    Ingabo za Kenya zamaze kugera muri RDC, zagiye kureba uko urugamba rwifashe zizeza FARDC ko mu cyumweru gitaha zizajya kuyifasha guhangana na M23.

    Ingabo za Kenya ziyobowe na Gen.Jeff Nyagah zasuye ku rugamba kuri uyu wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022, aho FARDC iri gusakirana na M23 hanyuma ziyisezeranya kubafasha mu rugamba rwo guhangana n'izi nyeshyamba.

    Ukuriye ingabo za Kenya ati “Nshobora kuza ninjoro cyangwa ku manywa murabizi na Yesu yavuze ko nta wuzi umunsi n'isaha.

    Uyu mujenerali yabwiye abasirikare ba FARDC kwitegura urugamba kuko mu cyumweru gitaha ngo bazatangira urugamba.

    M23 iheruka gutangaza ko izi ngabo za EAC batazitinya ndetse ko nazo zizi ibyo byarwanira bityo biteze ko zizabashozaho urugamba.

    Ubwo uyu muyobozi yasuraga izi ngabo kandi indege za FARDC zarimo zisuka ibisasu kuri M23.

    Minisiteri y'Ingabo ya Kenya yatangaje ko uruzinduko rwe “rwari rugamije kongerera imbaraga ingabo ziri ku rugamba, zirimo gufatanya na EACRF mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zigamije gutsida imitwe itwe yitwaje itwaro muri aka gace.”

    Yatangaje ko Major General Nyagah “yijeje abayobozi b'urugamba umutekano n'uburyo bwo kurinda Ikibuga mpuzamahanga cya Goma n'ibice bigikikije, ibikorwa remezo by'igenzi n'amarondo agamije gucunga umutekano w'abantu bavanywe mu byabo.”

    Ikiciro cya kabiri cy'abasirikare ba Kenya bahagurutse ku kibuga cy'indege cya gisirikare cya Embakasi muri Nairobi berekeza i Goma muri DR Congo,kuwa 16 Ugushyingo 2022.

    Icyo kiciro kigizwe n'abandi basirikare bagera kuri 900 bagiye mu butumwa bw'umutwe w'ingabo za Africa y'iburasirazuba (EAC) zo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo.

    Izi ngabo zifite ubutumwa bwo gufatanya n'igisirikare cya DR Congo kurwanya inyeshyamba muri ako gace k'uburasirazuba.

    Mu ntara za Kivu zombi na Ituri mu burasirazuba bwa DR Congo inzobere za ONU zahabaruye imitwe irenga 100 yitwaje intwaro.

    Umutwe wa M23 umaze gufata ibice byinshi byegereye Goma, ku buryo bikekwa ko ushobora kuyigarurira mu minsi mike.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ingabo-za-kenya-zabwiye-fardc-igihe-zizagira-kuyifasha-guhangana-na-m23

  • Gatsibo: Yafashwe acyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Gatsibo, yafashe umusore w’imyaka 20 y’amavuko, ukurikiranyweho kwangiza (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gatsibo-yafashwe-acyekwaho-kwiba-insinga-z-amashanyarazi

  • Nyuma y’ifoto asa nk’aho yambaye ubusa, Moses wa Moshions yasezeye muri iyi nzu y’imideli #rwanda #RwOT

    Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yasezeye ku mwanya wo guhanga imideli muri iyi nzu imaze kwandika izina mu mideli.

    Ni mu itangazo yayunyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho yavuze ko azatanga umusanzu we mu bundi buryo.

    Ati “Namaze kwegura ku mwanya wo guhanga imideli y’abagore n’abagabo muri Moshions, nize byinshi muri uyu mwuga, kandi byangize uwo ndiwe. Nzakomeza gufasha mu tundi dushya mu bihe bizaza.”

    Iri tangazo rye rikaba ryaje ritunguranye ndetse rinatera benshi urujijo bibaza uburyo yasezera muri Kompanyi ye ya Moshions.

    Hari n’abahise babihuza n’ifoto ye yambaye ubusa buri buri yikinze akantu ku myanya y’ibanga aheruka gushyira hanze.

    Iyi foto ya Turahirwa w’imyaka 31 yavugushije benshi yafatiwe muri Singita Kwitonda Lodge imwe muri Hotel zigezweho mu Kinigi mu Karere ka Musanze, yayishyize hanze iri kumwe n’andi gusa ni yo yagarutsweho cyane kuko imugaragaza yambaye ubusa.

    I have officially resigned at my role of being a men’s and women’s wear designer at @Moshions, I have learnt so much from this, and have shaped me to be the best Version of myself. Looking forward to supporting the brand on future creative venture.🖤🦍

    — Moses Turahirwa (@MosesTurahirwa) November 18, 2022

    Ifoto ya Moses wasezeye muri Moshions yavugishije benshi

    Yari aherutse gushyira hanze umwambaro yise “Vuga”

    Source : http://isimbi.rw/imideli/article/nyuma-y-ifoto-asa-nk-aho-yambaye-ubusa-moses-wa-moshions-yasezeye-muri-iyi-nzu-y-imideli

  • Ibyamamare mu Rwanda byashenguwe n'urupfu rwa Kinyoni wapfuye urupfu rutunguranye #rwanda #RwOT

    Uyu musore ubusanzwe yitwa Niyonkuru Jean Claude, ni murumuna wa Nduwimana Jean Paul (Noopja) akaba uwa gatanu mu bana barindwi bavukana.

    Inkuru y'urupfu rwe yatunguye benshi mu bakunzi b'umuziki, abahanzi bo bagwa mu kantu kuko abenshi bamuherukaga ari muzima.

    Mu kiganiro na Igihe, Nduwimana Jean Paul Noopja uri kubarizwa ku mugabane w'i Burayi, yavuze ko yababajwe bikomeye n'inkuru y'urupfu rwa murumuna we witabye Imana mu buryo butunguranye.

    Ati 'Urumva ni umwana utararwaye igihe, ku wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022 nijoro yarasohotse hamwe n'abantu be, ataha mu ijoro, ageze mu rugo yatatse cyane mu nda bamujyana kwa muganga.'

    Noopja avuga ko ubwo uyu musore yari ageze kwa muganga yahawe imiti, ariko bukeye ku wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022 n'ubundi basanga ntacyo yamufashije bamusubizayo.

    Nyuma yo kumusubiza kwa muganga nibwo bamwohereje mu bitaro bya Nyarugenge aho yaguye mu ijoro ryo ku wa 17 Ugushyingo 2022.

    Noopja ati 'Ni inkuru yambanye mbi kurusha izindi zose ahari numvise, nari mvuye mu nama yagenze neza numva nta kibazo. Ngeze aho ndi kuba mbona murumuna wacu arambwiye ngo Kinyoni yitabye Imana.'

    Ikindi Noopja yavuze ni uko murumuna we yitabye Imana bari bamaze igihe gito basezeranye ko agiye kumwinjiza mu muziki, ati 'Kinyoni yari umwana ufite impano itangaje, nari maze igihe gito mubwiye ko ngiye kumwinjiza mu muziki twemeranya ko yakora indirimbo 20, yari yaranamaze kuzirangiza inyinshi.'

    Christopher wajyanye Kinyoni bwa mbere ubwo yari atashye arembye we avuga ko yatunguwe n'urupfu rwe.

    Uyu muhanzi avuga ko uyu musore ubwo yavaga aho yari yasohokeye yageze mu rugo (ari naho hari studio) ahita ajya mu cyumba cye araryama.

    Kuko yari ari kuribwa cyane, yaratakaga cyane bituma Christopher n'abo bari kumwe muri studio babyumva bamujyana kwa muganga.

    Icyo gihe avuga ko bumvaga ari ibintu byoroshye, batigeze batekereza ko bigeze ku rwego rwo kwica umuntu. Kimwe n'abandi na we ahamya ko yatunguwe n'urupfu rw'uyu musore.

    Benshi batambukije ubutumwa bwabo kuri status za whatsapp bagaragaje akababaro batewe n'urupfu rw'uyu musore.

    Umuhanzi Adolphe yagize ati 'Ruhukira mu mahoro Kinyoni, ugiye hakiri kare.'

    Producer Li John we yagize ati 'Twaherukanaga ku wa mbere dukorana indirimbo none reba ibintu nsanze ku mbuga, ruhukira mu mahoro Imana ikomeze igutuze aheza.'

    Kenny Sol we amagambo yamushiranye asangiza abamukurikira ifoto y'umutima umenetse arangije akurikizaho ubutumwa bugira buti 'Ruhukira mu mahoro muvandimwe!'

    Papa Cyangwe yibukije abamukurikira ko nta wakiratanye iby'Isi, ati 'Uwirata yiratane Imana naho iby'Isi ni ubusa.'

    Mico The Best we wabwiye Igihe ko mbere y'uko uyu musore arwara bari baganiriye yagize ati 'Undi musore uzwiho gusabana arigendeye!'

    Aba kimwe n'abandi benshi bakozwe ku mutima n'urupfu rw'uyu musore wafashije abatari bake kwandika indirimbo zabo.

    Izizwi yanditse zirimo; Henzapu ya Bruce Melodie, Kola ya The Ben, Dokima ya Emmy n'izindi nyinshi zirimo iza Davis D, Juno Kizigenza, n'abandi bahanzi banyuranye bagiye bakorana bya hafi na Country Records.

    Bruce Melodie we yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, asangiza abamukurikira amashusho ya Kinyoni ari kumufasha mu ikorwa ry'indirimbo 'Henzapu'.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ibyamamare-mu-rwanda-byashenguwe-n-urupfu-rwa-kinyoni-wapfuye-urupfu

  • Dr. Faustin Ntezilyayo yasabye abarwanya ruswa mu nkiko kongera umurego #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bw’uyu mwaka buzwi nka Citizen Report Card bukorwa n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, bukerekana ishusho y’uko abaturage babona serivisi mu nzego zibegereye bwerekana ko 20% basanga mu nkiko hari ruswa mu gihe abagera hafi kuri 11% banenga ingamba zo kuyirwanya muri urwo rwego.

    Umucamanza mu rukiko rw’ubujurire, Kaliwabo Charles avuga ko benshi mu batunga agatoki inkiko ari abatsindwa imanza.

    Ku rundi ruhande ariko Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’inama nkuru y’ubucamanza Dr. Faustin Ntezilyayo asanga mu bivugwa harimo n’ukuri ari na yo mpamvu hariho komite zo kurwanya ruswa mu nkiko.

    Kuva mu mwaka wa 2015 kugeza ubu Inama nkuru y’ubucamanza mu Rwanda imaze kwirukana abacamanza n’abanditsi b’inkiko 64 kubera ruswa n’imyitwarire iganisha kuri ruswa. Abagize komite zo kurwanya ruswa mu nkiko bavuga ko biyemeje guhashya ruswa muri bagenzi babo.

    Komite zivuguruye zo kurwanya ruswa mu nkiko zatangijwe ku mugaragaro mu kwezi kwa kane uyu mwaka. Abayobozi bazo kuri uyu wa Gatanu bakaba bagiranye ibiganiro na Perezida w’urukiko rw’ikirenga abasaba kongera ikibatsi mu rugamba rwo kurwanya ruswa mu bucamanza n’ubutabera muri rusange.

    Abacamanza n’abandi bakozi b’inkiko bagera kuri 64 ni bo bamaze kwirukanwa mu kazi mu myaka 7 ishize kubera ruswa n’imyitwarire iganisha kuri ruswa.

    Source : https://imirasire.com/?Dr-Faustin-Ntezilyayo-yasabye-abarwanya-ruswa-mu-nkiko-kongera-umurego

  • Kiyovu Sports yirukanye Umurusiya, yohereza umunya – Senegal i Burayi #rwanda #RwOT

    Kiyovu yemeje ko yamaze gutandukana n’abakinnyi kabiri, rutahizamu w’Umurusiya, Vlasilav Klomishin ndetse n’umunya-Senegal werekeje ku mugabane w’u Burayi mu igeragezwa.

    Aba bakinnyi bombi binjiye muri Kiyovu Sports mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2022-23 utangira.

    Vlasilav Klomishin yagiye ahabwa amahirwe mu mikino itandukanye ariko kwigarurira imitima y’abakunzi ba Kiyovu Sports bikaba byaranze.

    Ni yo mpamvu Kiyovu Sports yahisemo kumusezerera cyane ko iyi kipe yavuze ko yari mu igeragezwa bakaba batarashimye urwego rwe.

    Iti “Turashimira cyane Vlasilav Klomishin wari umaze amezi atatu turi kumwe mu igeragezwa, tukaba tumwifurije amahirwe masa ahandi yerekeje.”

    Kiyovu Sports kandi yatangaje ko yamaze gutandukana na Ndiaye Bissirou, umunya – Senegal wari wasinye imyaka 2, uyu mukinnyi utarakunze gukoreshwa cyane akaba yerekeje ku mugabane w’u Burayi.

    Bagize bati “Bassirou Ndiaye wari umukinnyi wacu yerekeje mu igeragezwa ku mugabane w’i Burayi, tukaba tumwifurije amahirwe masa.”

    Aba bakinnyi barekuwe nyuma y’uko yaba umutoza ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe butigeze bushima urwego rw’imikinire ya bo.

    Rutahizamu w’Umurusiya wakiniraga Kiyovu Sports batandukanye

    Ndiaye Bissirou yerekeje gukora igeragezwa ku mugabane w’u Burayi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yirukanye-umurusiya-yohereza-umunya-senegal-i-burayi