Blog

  • Umusirikare wa FARDC yarasiwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umusirikare w’ingabo za Congo (FARDC) yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu masaha y’ijoro nyuma yo kurasa ku basirikare b’u Rwanda. Ni amakuru yemejwe n’ingabo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/umusirikare-wa-fardc-yarasiwe-mu-rwanda

  • Umuhanzi Cyusa nyuma yo gutandukana na Jeanine yerekanye imfura ye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda Cyusa Ibrahim yerekanye umwana we w’imfura wujuje umwaka yabyaye ari mu rukundo na Jeanine Noach baheruka gutandukana.

    Mu Gushyingo 2021 nibwo inkuru y’urukundo rwa Jeanine na Cyusa rwatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru bitewe n’amafoto ya bo yagiye hanze bagiranye ibihe bidasanzwe by’urukundo.

    Nyuma y’iminsi mike baje kwemeza ko bari mu rukundo ariko muri Gashyantare 2022 baje kubishyira ku mugaragaro ko bari mu munyenga w’urukundo.

    Mu gihe barimo bitegura ubukwe, imyiteguro irimbanyije, mu Kwakira 2022 nibwo baje kwemeza ko bamaze gutandukana.

    Cyusa yahishuye ko ubwo yari mu rukundo n’umukunzi we Jeanine Noach yaje kubyara umwana.

    Ejo hashize ku wa 18 Ugushyingo 2022, Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Cyusa yashyizeho ifoto ari kumwe n’umwana we w’umukobwa amwifuruza isabukuru y’amavuko y’umwaka umwe, bivuze ko yamubyaye ari mu rukundo na Jeanine.

    Yagize ati “Isabukuru nziza mukobwa wanjye nkunda. Ndashaka ‘avance’ ku nkwano z’umukobwa wanjye!'

    Umwana wa Cyusa yujuje umwaka

    Yamubyaye ari mu rukundo na Jeanine

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-cyusa-nyuma-yo-gutandukana-na-jeanine-yerekanye-imfura-ye

  • U Rwanda rukomeje kwitwara neza mu irushanwa rya cricket hashakwa itike yo gukina igikombe cy'Isi rizwi na ICC Men's T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu u Rwanda rwatsinze ikipe ya St Helena, muri uyu mukino u Rwanda nirwo rwatsinze toss,guhitamo gutangira ukubita udupira ibizwi nka Batting cyangwa gutera udupira ibizwi nka Bowling,maze ruhitamo gutangira ru battinga arinako rushaka uko rushyiraho amanota menshi,mugihhe St Helena yo yatangiye i bowlinga arinako ishaka uko yabuza urwanda gushyiraho amanota menshi.

    Igice cyambere cyarangiye urwanda rushyizeho amanota 130 muri Overs 20 zingana n'udupira 120 bakinnye,abakinnyi 8 burwanda bakaba basohowe n'ikipe y'igihugu ya St Helene.

    Sainte Helene yasabwaga amanota 131 kugirango yegukane intsinzi yuyu munsi,gusa ntibyigeze biyorohera,kuko umukino warangiye St Helene itabashije gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho nurwanda,ikaba yari imaze gushyiraho amanota 76, Urwanda rukaba rwashoye abakinnyi 8 ba St Helene(8 Wickets).

    U Rwanda rukaba rwatsinze kucyinyuranyo cya 54, Muri uyu mukino SEBAREME Emmanuel wurwanda niwe wabaye umukinnyi mwiza wumukino.

    Mu mukino wundi wabereye muri IPRC Kigali, Botswana yakinaga n'ikipe y'igihugu ya Lesotho.

    Muri uyu mukino Botswana niyo yatsinze uyu mukino kucyinyuranyo cya Wickets 10,ninyuma yaho Lesotho yatangiye ishyiraho amanota(Batting),yashyizeho amanota 91 muri overs 12 n'udupira 4,abakinnyi bose ba Lesotho uko ari 10 bakaba basohowe nabasore ba Botswana (All out wickets)

    Botswana ikaba yatsinze uyu mukino kucyinyuranyo cya wickets 10, Ikaba yatsinze uyu mukino ntamukinnyi wayo numwe usohowe na Lesotho, Botswana ikaba yasoje umukino ishyizeho amanota 97 muri overs 7 n'udupira 5.

    Imikino yabaye mugicamunsi,Kenya yakinaga n'ikipe y'igihugu ya Malawi,umukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Gahanga mugihe Mali yakinaga Seychelles,umukino wabereye muri IPRC KIGALI

    Iyi mikino yose ntiyigeze isozwa kubera ikibazo kimvura nyinshi yaguye mu masaha y'igicamunsi.

    Mu mukino waberaga kuri stade ya Gahanga, wahagaze Malawi yari imaze gushyiraho amanota 11 muri Overs 3 n'agapira 1, hakaba hakinwaga igice cyakabiri cy'umukino, Kenya yari yatangiye i battinga ikaba yari yashyizeho amanota 209 muri overs 20,Malawi ikaba yari yasohoye abakinnyi 6 ba kenya.

    Mugihe umukino waberaga muri IPRC Kigali ,nawo wahagaze harigukinwa igice cya kabiri cy'umukino, Seyshelles yari yatangiye i battinga ikaba yari yashyizeho amanota 162 muri Overs 20,Mali ikaba yari yakuyemo abakinnyi 3 ba Seychelles.

    Malawi yasabwaga amanota 163 imvura ikaba yaguye bamaze gukina overs 4 n'agapira kamwe,bakaba bari bamaze gushyiraho amanota 14 gusa,

    Imikino y'umunsi wa 3,irakinwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20/11/2022,  Botswana ikina na Malawi Kuri stade ya Gahanga mugihe Kenya izaba ikina na Mali bakazakinira muri IPRC Kigali,imikino yose ikazatangira kwisaha yi saa 09H30 zomugitondo.

    Imikino izaba mugicamunsi, u Rwanda rurakina na Kenya umukino uzabera kuri stade ya gahanga,Lesotho ikine na Seychelles bakinire muri IPRC Kigali.

    The post U Rwanda rukomeje kwitwara neza mu irushanwa rya cricket hashakwa itike yo gukina igikombe cy'Isi rizwi na ICC Men's T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rukomeje-kwitwara-neza-mu-irushanwa-rya-cricket-hashakwa-itike-yo-gukina-igikombe-cyisi-rizwi-na-icc-mens-t20-world-cup-sub-regional-africa-qualifiers/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rukomeje-kwitwara-neza-mu-irushanwa-rya-cricket-hashakwa-itike-yo-gukina-igikombe-cyisi-rizwi-na-icc-mens-t20-world-cup-sub-regional-africa-qualifiers

  • Minisitiri Ngirente yasabye 5,702 bahawe impa… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022, Minisitiri Ngirente yayoboye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 5,702 ba Kaminuza y'u Rwanda, wabereye kuri Sitade y'Akarere ka Nyagatare mu Burasirazuba bw'u Rwanda.

    Uyu muhango witabiriwe n’ibihumbi by’abantu barimo ababyeyi, abanyeshuri, abarezi n’abandi.

    Abasoje amasomo yabo barimo 25 basoje impamyabumenyi y’ikirenga (PhD), 628 basoje mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) barimo kandi 4,417 barangije mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) ndetse na 332 barangije muri Diploma zitandukanye.

    Ni ku nshuro ya 8 Kaminuza y’u Rwanda itanze impamyabumenyi. Justine uri mu basoje amasomo ya ‘Master’s yavuze ko kuva mu 2019 yakurikiranaga aya masomo, kandi rwari urugendo rutoroshye ahanini bitewe na Covid-19, aho basabwaga kwigira ‘Online’.

    Ni urugendo avuga ko rutumye yunguka ubumenyi. Ati “Igihugu kinyitegeho byinshi.” Yigaga ibijyanye n’ububyaza, ndetse avuga ko azihatira mu gutanga serivisi nziza, kandi azabera abandi urugero rwiza.

    Nshimiyimana Boniface wigaga ibijyanye no kwita ku ndembe, akaba asoje muri ‘Master’s yavuze ko atewe ishema no gusoza amasomo ye ‘mu gihugu cyacu kandi muri Kaminuza y’u Rwanda’.

    Yavuze ko igihugu gikwiye kumwitegaho byinshi. Ashima Perezida Paul Kagame ku bw’umusanzu we mu rugendo rwo guteza imbere uburezi mu Rwanda. Yanashimye ababyeyi be.

    Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Didas Muganga Kayihura yavuze ko uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi ufite igisobanuro kinini kuri we, kuko ubaye mu gihe ari bwo aherutse kugirwa Umuyobozi w’agateganyo w'iyi Kaminuza.

    Dr. Didas yifurije ishya n’ihirwe abasoje amasomo. Yabwiye abanyeshuri ko hamwe n’imiryango yabo, iki ari igihe cyo kurya ku mbuto bateye mu gihe cy’urugendo bari bamaze ku ntebe y’ishuri.

    Yabashimiye kandi umuhate wabo kuko bize mu bihe bigoye birimo icyorezo cya Covid-19, intambara hirya no hino ku Isi n’ibindi.

    Dr. Didas yabwiye abasoje amasomo, ko bakwiye guharanira kuba nyambere muri byose. Ati “Ubu mufite buri kimwe cyose gikenewe.”

    Yavuze ko mu basaga ibihumbi bitandatu basoje amasomo, barimo abaturuka mu bihugu 15. Yavuze ko bafite intego yo gukora ku buryo iyi Kaminuza, izajya iganwa n’abandi banyeshuri bo mu bindi bihugu, ndetse n’abashakashatsi.

    Dr. Didas yavuze ko bafitiye icyizere aba basoje amasomo, ashima abarimu ba Kaminuza n’abandi bagize uruhare mu gutuma aba banyeshuri basoza amasomo yabo.

    Minisitiri Ngirente yatangiye ijambo rye, ashima buri wese wasoje amasomo ye ku bw’umuhate n’umurava yashyize mu rugendo rwe rw’amasomo. Yashimye ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ku bw’uyu muhango w’ingirakamaro mu rugendo ‘rwanyu rw’uburezi'.

    Yashimye Umuyobozi Mukuru w'Ikirenga wa Kaminuza y’u Rwanda, Patricia L. Campbell, ashima abarimu ba Kaminuza, ababyeyi bashyigikiye abana babo mu rugendo rwo kwiga ‘uyu munsi muri kwishimira’.

    Ati “Turashimira ababyeyi mwabigizemo uruhare mu burezi bw’abana kuva mu burezi bw’ibanze kugeza binjiye muri Kaminuza kuko uburere mwabahaye nibwo bwatumye bagera kuri uru rwego bagezeho uyu munsi.”

    Ngirente yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora inzego zose z’ubuzima zidasibye n’urwego rw’uburezi kuva mu myaka ibiri ishize, ariko ubuzima buri kugaruka ‘ari nayo mpamvu turi hano twishimira gusoza amasomo’. Ati “Mwakoze uko mushoboye.”

    Yifurije abasoje amasomo ishyira n’ihirwe ‘mu mirimo itandukanye muzakorera igihugu cyacu’. Ati “Twizeye rwose ko muzabyaza umusaruro ibyo mwize.”

    Yavuze ko hari byinshi byakozwe na Kaminuza y’u Rwanda birimo no kuzamura ireme ry’uburezi, avuga ko abarenga 100 bo mu bihugu 21  bitandukanye barangije amasomo yabo muri iyi Kaminuza.

    Avuga ko ibi ari ibigaragaza ko Kaminuza y’u Rwanda yubatse ubushobozi ‘bureshya n’abanyeshuri bo mu bindi bihugu’.

    Dr. Ngirente anavuga ko Kaminuza y’u Rwanda yaguye ubufatanye n’izindi Kaminuza, mu bijyanye n’ubushakashatsi n’ibindi. Zimwe mu ntego za Kaminuza ni ugukora ubushakashatsi.

    Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyigikira Kaminuza y’u Rwanda, mu kugera ku ntego zayo no guteza imbere ireme ry’uburezi.

    Ngirente yavuze ko afitiye icyizere abasoje amasomo mu bijyanye n’uburezi, indangagaciro, bakuye muri iyi Kaminuza n’ibindi bazifashisha mu buzima buri imbere.

    Yasabye abasoje amasomo kugira uruhare mu mibereho y’abandi, kuba ba Ambasaderi beza b’impinduka nziza ‘bashyira mu ngiro indangagaciro bakuye muri iyi Kaminuza’.

    Yavuze ko abasoje amasomo benshi ari urubyiruko (ni byiza), abitezeho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Yavuze ko ibi bazabigeraho barangwa n’ubunyangamugayo n’izindi ndangagaciro.

    Ngirente yijeje Kaminuza y’u Rwanda ko Guverinoma y’u Rwanda “Izafatanya namwe gukemura ibibazo byose biri muri Kaminuza, kugira ngo tuyigire Kaminuza y’intangarugero uko igihugu cyacu kiyifuza.”

    Yavuze ko Guverinoma yifuza ko Kaminuza y’u Rwanda iba Kaminuza yigisha abazaba abakozi ba Leta beza, Kaminuza yigisha abazaba abakozi b’abikorera ku giti cyabo nabo beza, Kaminuza yigisha abazateza imbere igihugu cyacu none n’igihe kiri imbere.'

    Yashishikarije abanyeshuri kuba umusemburo w’impinduka, aho bagiye kuba no gukorera. Yabasabye kandi kuba inyangamugayo, nk’uko byumvikana mu ndahiro bavuga iyo barangije amasomo yabo. 

    Akomeza ati “Muri urwo rwego rero nagira ngo nshishikarize abanyeshuri bahawe impamyabumenyi kugenda mukaba umusemburo w’impinduka, mukaba intangarugero aho mugiye kuba n’aho mugiye gukorera, mukaba inyangamugayo. Kandi byinshi mwabivuze muri ya ndahiro mwarahiye, twese dushima.”


    Minisitiri Ngirente yayoboye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 5,702 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda


    Minisitiri Ngirente yavuze ko Guverinoma izafasha Kaminuza y'u Rwanda gukemura ibibazo ifite

    Abasaga ibihumbi 6 basoje amasomo muri UR- Minisitiri Ngirente yabasabye kuba umusemburo w'impinduka mu buzima bwabo n'ubw'abandi 

    Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Didas Muganga Kayihura, yabwiye abanyeshuri kubyaza umusaruro ubumenyi bavomye muri Kaminuza, bakemura ibibazo kandi batanga ibisubizo 

    Abanyeshuri 5,702 bahawe impamyabumenyi na Kaminuza y'u Rwanda. Umuhango wabereye kuri sitade ya Nyagatare 

    Ibyishimo ni byose ku basoje amasomo muri UR- Basabwe kubakira ku ndahiro bavuze basoza amasomo yabo





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123006/minisitiri-ngirente-yasabye-5702-bahawe-impamyabumenyi-na-kaminuza-yu-rwanda-kuba-umusembu-123006.html

  • Black AD wo muri Mali yegukanye Prix Dcouver… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2022, RFI yatangaje ko Black AD ari we wegukanye Prix Decouverte 2022.

    Ni nyuma y'uko atowe n'akanama nkemurampaka kagizwe n'abahanga mu muziki ku rwego mpuzamahanga, barimo umunyarwanda Ben Kayiranga.

    Black yahigitse Garçin Lagaçant [Gabon], Ayam [Madagascar], Greg Burkimbila [Burkina Faso], Niino Md [Sénégal], Magdaline Mytil [Haïti], Lukas Luna [Congo (Kinshasa)], Masterland [Burundi], Queen Rima [Guinée] na Tripia Gninnin [Côte d'Ivoire].

    Ubuyobozi bwa Prix Découvertes RFI bwatangaje ko hatoye abantu 70, 000. RFI ivuga ko uyu muhanzi yatsindiye amafaranga 10 000€, no gukora ibitaramo bizenguruka umugabane wa Afurika n'igitaramo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

    Nyuma yo kwegukana Prix Découvertes RFI, Black AD yashimye abanya-Mali bamushyigikiye muri iri rushanwa kuva ku munsi wa mbere w'amatora. Uyu mwari yavuze ko iki gihembo yegukanye gisobanuye ikintu kinini mu buzima bwe.

    Akanama Nkemurampaka kari gakuriwe n'umuhanzikazi wo muri Nigeria, Yemi Alade. Hawa Dialo cyangwa se Black AD, asobanura umuziki we nk'inzira yo kugaragaza isura nziza y'umugabane wa Afurika.

    Uyu mukobwa yakuriye mu muryango w'abana bane, nta munyamuziki uvukamo uretse we. Impano y'umuziki yayiyumvisemo kuva afite imyaka 12 y'amavuko.

    Umuryango we waramushyigikiye kuva akiri muto kugeza akuze. Avuga ko afatira urugero kuri Oumou Sangaré na Nomceba wo muri Afurika y'Epfo. Afite inzozi zo kuzakorana indirimbo na Fatoumata Diawara, ndetse na Salif Keita.

    Indirimbo ye yise 'Mali' niyo yaciye inzira yo kumenyekana kwe, ariko amaze gushyira hanze EP ebyiri zirimo 'Hold on' yasohoye muri Kanama 2022. 

    Prix Découvertes RFI itegurwa ku bufatanye na Sacem, Institut Français, Umuryango Mpuzamahanga w'Abavuga Igifaransa na Unesco.

    Kuva iri rushanwa ryatangira kuba rimaze kwegukanwa n'abarimo Tiken Jah Fakoly (Côte d'Ivoire), Rokia Traoré (Mali), Didier Awadi (Sénégal), Amadou na Mariam (Mali), Maurice Kirya (Uganda) na Soul Bang's (Guinée), King Lesh (2021), Waye (2020), Céline Banza (2019) na Yvan Buravan (2018).

    Mu 2021, u Rwanda rwahagarariwe na Kaya Byinshi, ubarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Green Feery Music. Uyu mukobwa yisanzuye mu njyana ya Pop ariko n'izindi arazizi.

    Mu 2020, u Rwanda rwahagarariwe na Mike Kayihura, ni mu gihe Social Mula yahatanye muri iri rushanwa mu 2019.

     

    Black AD wo muri Mali ni we wegukanye Prix Découvertes RFI 2022. Yahembwe Miliyoni 10 Frw 

    Black yashimye buri wese wamushyigikiye mu rugendo rw'iri rushanwa 

    Uyu mwari avuga ko agamije kugaragaza Afurika, kandi akubakira kuri gakondo ya Mali 

    Black yegukanye Prix Découvertes RFI 2022 yatuwe Buravan uherutse kwitaba Imana 

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘MALI’ YA BLACK AD

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123017/black-ad-wo-muri-mali-yegukanye-prix-decouvertes-rfi-2022-123017.html

  • Kiyovu Sports yatandukanye n’umurusiya – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo Kiyovu Sports yatangaje ko yatandukanye n’umukinnyi wayo ukomoka mu Burusiya, wari wageze muri iyi kipe mu ntangiriro za shampiyona.

    Kiyovu Sports yatangaje ko Vlasilav Klomishin yari mu igerageza, ariko ritagenze neza kuko batashimye umusaruro we. Ntabwo ari uyu mukinnyi gusa kuko na Bassirou Ndiaye ukomoka muri Senegal nawe yamaze gutandukana n’iyi kipe, aho Kiyovu Sports ivuga ko yabonye ikipe nshya yagiye gukoramo igerageza.


    Vlasilav ubwo yari ahanganye na ba myugariro ba Etincelles FC


    Ndiaye nawe ntabwo azakomezanya n’ikipe ya Kiyovu Sports

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123011/kiyovu-sports-yatandukanye-numurusiya-123011.html

  • Moses Turahirwa yasezeye ku mwanya wo guhanga… – #rwanda #RwOT

    Muri iri tangazo rimaze amasaha make rigiye hanze, Moses ntabwo yavuze impamvu asezeye kuri uyu mwanya, gusa abantu bahise bakeka ko bitewe n'ifoto amaze iminsi asohoye.

    Mu ijambo rye asezera kuri uwo mwanya, Moses yagize ati 'Namaze gusezera byeruye ku mwanya wo guhanga imideli y'abagore n’abagabo muri Moshions, nize byinshi muri uyu mwuga, kandi byangize uwo ndiwe. Niteguye kuzafasha brand mu tundi dushya mu bihe bizaza.''

    Ni amagambo yatunguranye yanateye benshi [kwibaza] bashyize ibitekerezo kuri iryo tangazo ku rukuta rwe rwa twitter, bibaza ukuntu yasezera kuri uwo mwanya mu gihe byari bizwi ko Ikompanyi ya Moshions ari iye.

    Uku gusezera kwa Moshions kuje gukurikira inkundura y'ifoto uyu musore aherutse kwifotoza akayishyira ku mbuga nkoranyambaga, igakurura impaka ndetse abantu benshi bagacika ururondogoro bibaza niba ibyo yakoze bitazamugiraho ingaruka bitewe n'uko abagiye bakora nkabyo mbere ye byabagizeho ingaruka.

    Iyi foto yagarutsweho cyane, ni igaragaza Turahirwa yateye umugongo ikirunga cya Sabyinyo asa n'uwambaye ubusa uretse igitambaro yari yakinze ku myanya y'ibanga gusa.

    Ni ifoto yafatiwe muri Singita Kwitonda Lodge imwe muri Hotel zigezweho mu Kinigi mu Karere ka Musanze. Moses yashyize hanze iyi foto iri kumwe n’izindi, gusa niyo yagarutsweho cyane kuko imugaragaza yambaye ubusa. 

    Aya mafoto yafashwe nyuma y'umwanya munini uyu musore yari amaze atunganya umushinga amazemo iminsi ugamije kubungabunga ibidukikije, akaba azawumurika ku wa 3 Ukuboza 2022. Yasabye abamukurikira kugerageza gushakisha izina azawita.

    Turahirwa Moses ni umusore w'imyaka  31, washinze inzu y'imideli izwiho gukora imyenda igaragaza umuco nyarwanda. Benshi mu bakora imideli n'abanyamideli muri rusange bakaba bamureberaho, dore ko hari byinshi amaze kugeraho no kubigisha muri uru rugendo.

    Iyi foto yatumye benshi bacika ururondogoro

    Iyi ni imwe mu myambaro Moses aherutse gusohora

    Moses ari mu baherutse kwita izina Ingagi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123010/moses-turahirwa-yasezeye-ku-mwanya-wo-guhanga-imideli-muri-moshions-123010.html

  • Manchester United mu rugendo rwo gushaka uko… – #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukinira ikipe ya Manchester United, Cristiano Ronaldo aherutse gutangaza amagambo atari meza ku ikipe akinira avuga ko Manchester United yamugambaniye, ko hari abayobozi bayo bashatse kumusohora mu ikipe ku ngufu ndetse anavuga ko atazigera yubaha Erik Ten Hag kuko nawe atigeze amwubaha. 

    Nyuma y'ayo magambo abayobozi n’umutoza wa Manchester United barateranye, kugira ngo bige ku kibazo cy’uyu mukinnyi. Erik Ten Hag yavuze ko atazigera yongera gutoza ikipe irimo Ronaldo, ndetse hatangira gushakwa uko yasohoka muri iyi kipe nta faranga na rimwe ahawe. 

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo hasohotse amakuru avuga ko aboyobozi ba Manchester United bashyizeho abanyamategeko kabuhariwe, biga uko Ronaldo batandukana nawe nta mafaranga bamuhaye, bitewe n'uko bari bakimufitiye amasezerano.

    Cristiano ushobora gutandukana na Manchester United nta faranga na rimwe ahawe

    Cristano Ronaldo afitanye amasezerano na Manchester United azagera mu kwa karindwi k'umwaka utaha, ahembwa agera mu bihumbi 500 by’amayero ku Cyumweru. Uyu mukinnyi yagarutse muri Manchester United muri 2021 nyuma y’ibihe byiza yari yarahagiriye kugera 2009. 

    Mbere y'uko agaruka yari yaratwaranye na Manchester United ibikombe byinshi bikomeye birimo: ibikombe 3 bya Premier League, 1 cya Champions League, 1 FA cup ndetse yanahatwariye Ballon d’Or. 

    Ibikorwa bya Ronaldo bimugira umwami muri Manchester United, ariko muri iyi minsi biri kugenda bigabanuka bitewe n'ibyo ari gukora. 

    Uyu mukinnyi w’umunya Portugal nyuma y’igikombe cy’isi biragoye ko azasubira muri Manchester United, bitewe n'ibyo abayozi bari gukora birimo no gutekereza uko bazatandukana nawe nta n'ijana bamuhaye, kandi binyuze mu mategeko.

    Ronaldo wagiriye ibihe byiza muri Manchester United mu bihe bye bya mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123020/manchester-united-mu-rugendo-rwo-gushaka-uko-izirukana-cristiano-ronaldo-nta-nurupfusha-im-123020.html

  • Twitter yafunze ibiro byayo by’agateganyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Twitter yafunze ibiro ikoreramo ndetse n’abakozi bamburwa uburenganzira bwo kwinjira mu nyubako zayo kugeza ku itariki 21 Ugushyingo 2022, ni ukuvuga ku wa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/twitter-yafunze-ibiro-byayo-by-agateganyo