Blog

  • Zimbabwe:Undi mwana w'imyaka 9 yatewe inda #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko umukobwa w'imyaka icyenda i Bindura muri Zimbabwe atwite inda y'ibyumweru 27.

    Nk'uko amakuru yatangajwe na ZBC News abitangaza ngo gutwita k'uyu mwana byagaragaye nyuma yo gukeka kw'abayobozi bo ku ishuri ribanza rya Kambira bamujyanye kwa muganga ibipimo bikabyemeza.

    Uyu mukobwa wigaga mu mwaka wa 3 w'amashuri abanza,yasuzumiwe mu bitaro bya Bindura ku wa gatatu nyuma yo kubyemererwa na nyina.

    Ibizamini byagaragaje ko umwana atwite ari mu kaga. Iki kibazo kirimo gukurikiranwa n'abapolisi kandi babonye ibimenyetso bibafasha mu iperereza. Polisi ntiragira icyo itangaza ku mugaragaro.

    Ibi bibaye nyuma y'aho undi mwana w'imyaka 9 w'ahitwa Tsholotsho abyariye mu bitaro byitwa United Bulawayo Hospitals.

    Hagati aho, se w'umukobwa utwite aravuga ko inda umukobwa we atwite yayitewe n'abakurambere [imbaraga zidasanzwe].

    Uyu mugabo w'imyaka 29 y'amavuko yavuze ko mu buryo budasanzwe izo myuka zasuye uyu mukobwa we w'imyaka 9 nijoro ubwo nyina yari kure y'urugo maze zikinjiza ibintu mu myanya y'ibanga ye.

    Nyina w'uyu mwana w'imyaka 26 we yavuze ko yababajwe no gutwita k'umwana we.

    Iyerekwa ritangaje ryakozwe na nyina wumubabaro wumukobwa utwite.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/zimbabwe-undi-mwana-w-imyaka-9-yatewe-inda

  • IFOTO YUMUNSI: Perezida Suluhu w'Umuyisilamu yambitswe Furari y'Abadivantiste yari yasuye #rwanda #RwOT

    Mu birori byo kwizihiza Yubile y'imyaka 50, Itorero ry'Abadiventisiti ryo mu Mujyi wa Dodoma rimaze rishinzwe, ryambitse Perezida Samia Suluhu Hassan Furari ya MasterGuide isanzwe ihabwa Abajiya [Jeunesse Adventiste] babatijwe muri iri Torero bakanatsinda ikizamini cyo ku rwego rwa MG.

    Perezida Samia Suluhu asanzwe ari umuyisilamu ariko yasabye abaturage ayobora kumwita mama ariyo mpamvu abisanzuraho nkuko byari bimeze kuwo yasimbuye nyakwigendera Magufuli.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/ifoto-yumunsi-perezida-suluhu-w-umuyisilamu-yambitswe-furari-y-abadivantiste

  • Gerard Bi Gohou yafashije Amavubi kubona intsinzi nyuma y’amezi icumi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu yatsinze Sudan igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri stade ya Kigali, ibona intsinzi nyuma y’amezi (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/gerard-bi-gohou-yafashije-amavubi-kubona-intsinzi-nyuma-y-amezi-icumi

  • Bosco Nshuti yambikanye impeta y’urudashira n… – #rwanda #RwOT

    Bosco Nshuti azwi mu ndirimbo “Ibyo Ntunze” yakunzwe bihebuje, “Umutima”, “Utuma nishima”, “Ngoswe n’ingabo”, “Uranyumva”, “Ntacyantandukanya”, “Nzamuzura”, “Ni wowe”, “Dushimire”, “Isaha y’Imana” na “Ni muri Yesu”.

    Uyu muramyi uherutse gukora igitaramo gikomeye yise ‘Unconditional Live Live Worship Concet’ cyabereye muri Camp Kigali kuwa 30 Ukwakira 2022, yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Vanessa aherurse kwereka imbaga yitabiriye iki gitaramo cye aheruka gukora.

    Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’imyaka 3 bamaze bakundana nk’uko Bosco Nshuti aherutse kubitangariza inyaRwanda. Berekanwe mu rusengero rwa ADEPR Mbugangari-Rubavu tariki 14 Kanama 2022, bemererwa gutangiza umushinga w’ubukwe bwabo.

    Nyuma y'uko berekanwe mu rusengero ubwo batangizaga umushinga w'ubukwe bwabo, Bosco Nshuti yanyarukiye kuri Instagram, avuga ko ari isezerano risohoye, ati 'Imenya ibidukwiriye mu gihe nyacyo, ntacyo yavuze ngo gihere”.

    Urukundo rwabo rwakomeje gushinga imizi, kugeza ubwo tariki 10/11/2022 basezerana imbere y'amategeko ya Leta mu muhango wabereye muri Kigali. Tariki 12/11/2022 ni bwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa, wabereye mu Karere ka Rubavu.

    Uyu munsi tariki 19/11/2022 ni bwo bambikanye impeta y’urukundo rudashira, bahamya isezerano ryabo imbere y'Imana n'imbere y'abakristo n'inshuti zabo. Abatumiwe mu bukwe, biyakiriye i Kibagabaga kuri Saint Ignatius.

    Bahamije isezerano ryabo kuri uyu wa Gatandatu

    Ku munsi batangirijeho umushinga w’ubukwe

    Bosco Nshuti yerekanye umukunzi we mu gitaramo aheruka gukora

    Baherutse gusezerana imbere y’amategeko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123026/bosco-nshuti-yambikanye-impeta-yurudashira-na-vanessa-bamaze-imyaka-3-bakundana-123026.html

  • Mu mukino wasojwe n’imirwano ikomeye, rutahizamu Gerard Bi Goua Gohou yatsindiye Amavubi igitego cye cya mbere (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Gerard Bi Goua Gohou ukomoka muri Côte d’Ivoire uheruka guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, yatsinze igitego cye cya mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi.

    Ni mu mukino wa gicuti u Rwanda rwatsinzemo Sudani 1-0 ari na cyo cya Gerard Bi Goua, ukaba wasojwe n’imirwano yakuruwe na Muhadjiri n’umukinnyi wa Sudani.

    Uyu rutahizamu akaba yari inshuro ye ya kabiri ahamagawe mu ikipe y’igihugu kuko ubwa mbere yahamagawe muri Nzeri 2022 ubwo Amavubi yakinaga na Guinea umukino wa gicuti muri Maroc, gusa ntiyabashije gutsinda.

    Yongeye kwitabazwa mu mikino 2 ya gicuti Amavubi yateguye na Sudani yabereye mu Rwanda.

    Umukino umwe wabaye ku wa Kane w’iki cyumweru akaba yarinjiye mu kibuga asimbura, ni mu gihe undi wabaye uyu munsi aho yabanje mu kibuga, ni mikino yose yabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Gerard Bi Goua byamusabye iminota 20 gusa kugira ngo abe afunguye konti ye y’ibitego mu ikipe y’igihugu Amavubi, ni ku mupira mwiza yari ahawe na Tuyisenge Arsene.

    Abasore b’u Rwanda bagerageje gushaka ikindi gitego binyuze mu basore nka Mugenzi Bienvenue, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Savio binjiye mu kibuga basimbura ndetse na Sahabo Hakim wabanje mu kibuga usanzwe ukinira Lille y’abatarengeje imyaka 19 wishimiwe cyane b’abanyarwanda.

    Ubwo umusifuzi Ishimwe Claude yari asoje umukino hanayeho gushyamirana hagati ya Hakizimana Muhadjiri ndetse na Farga wa Sudani aho barwanye.

    Polisi yahise yinjira mu kibuga guhosha iyi mirwano maze umukinnyi wa Sudani abaca mu rihumye ajya gukibita Muhadjiri wari umwiteguye amutera umugeri ariko umunyezamu wa kabiri wa Sudani ahita yishyurira mugenzi we akubita mu Muhadjiri ahungira mu rwambariro.

    11 Amavubi yabanje mu kibuga

    Emmanuel Imanishimwe Mangwende agenzura umupira

    Sahabo Hakim wa Lille yagaragaje urwego rwo hejuru

    Arsene watanze umupira wavuyemo igitego cya mbere

    Rafael York agerageza gutera mu izamu

    Gerard Bi Goua Gohou atsinda igitego cye cya mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi

    Yishimira igitego cye

    Bagenzi be bamufasha kwishimira iki gitego

    Ni umukino wasojwe n’imirwano yakuruwe na Muhadjiri n’umukinnyi wa Sudani

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-gerard-bi-goua-gohou-yatsindiye-amavubi-igiteigitego-cye-cya-mbere-amafoto

  • Perezida Kagame na Madamu bitabiriye inama yo OIF #rwanda #RwOT

    This morning in Djerba, President Kagame joins other leaders from member countries of @OIFrancophonie for the 18th Summit of La #Francophonie. #SommetDjerba2022 https://t.co/KO9oy0Tchm

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) November 19, 2022

    Inama y’uyu mwaka iribanda ku ikoranabuhanga n’ubufatanye muri uyu muryango, ariko by’umwihariko ikaba ari inama igomba gusiga ishyizeho Umunyamabanga mukuru wa OIF kuko manda y’imyaka ine ya Louise Mushikiwabo wari usanzwe uwuyobora yarangiye.

    Louise Mushikiwabo akaba yarongeye kwiyamamariza kuba umunyamabanga wa OIF kandi akaba ari we mukandida umwe rukumbi kuri uyu mwanya, ibintu birimo gutanga ikizere ko yongera gutorwa.

    Iyi nama ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma itegurwa buri myaka ibiri igafatirwamo ibyemezo bitandukanye.

    Iyi nama igiye kuba yari imaze gusubikwa inshuro ebyiri kubera icyorezo cya COVID-19. Ubu ikaba iteranye ku nshuro ya 18 nyuma y’iyo myaka yari imaze idaterana.

    Umuryango wa OIF urizihiza kandi isabukuru y’imyaka 50 umaze ubayeho kuko washinzwe mu 1970. Ugizwe n’ibihugu 88 bikoresha Ururimi rw’Igifaransa.

    Ikigamijwe muri uyu muryango ni ukongera umubare w’abavuga ururimi rw’igifaransa ku isi ndetse no gusigasira uru rurimi kugira ngo rutagenda rwibagirana mu bihugu bimwe na bimwe kandi ari ururimi mpuzamahanga.

    Source : https://imirasire.com/?Perezida-Kagame-na-Madamu-bitabiriye-inama-yo-OIF

  • Rubavu: Abaturage bashimiye ingabo z'u Rwanda zikomeje kuba maso ku mupaka #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu bavuga ko bizeye ingabo z'u Rwanda nyuma yuko hari undi musirikare bikekwa ko ari uwa FARDC wavogereye umupaka akinjira mu Rwanda arasa, na we akaraswa n'ingabo z'u Rwanda, agahita ahasiga ubuzima.

    Abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi uherereyemo umupaka wa Petite Barrière warasiweho uyu musirikare, babwiye RADIOTV10 dkesha iyi nkuru ko iki gikorwa cy'ubushotoranyi bwongeye gukorerwa u Rwanda kitabateye ubwoba cyane kuko bizeye ingabo z'u Rwanda.

    Umwe yagize ati 'Umutekano w'u Rwanda urahari ukomeye cyane, yewe urahari ukomeye kuko na we nubwo aba aje kuriya ariko ababishinzwe baba bareba no mu nda yacu barahareba.'

    Uyu muturage ukomeza agaragaza icyizere bafitiye ingabo z'u Rwanda, agira ati 'Umva nta n'uzibeshya ngo atere intambwe ngo aharenge, umva ni kuriya, utera intambwe ugera iwacu, bagukubita usubirayo. Umutekano urahari.'

    Undi muturage wo mu Mudugudu wa Gasutamo mu Kagari ka Mbugangari, yavuze ko muri ayo masaha yarasiwemo uyu musirikare, baraye bumvise urusaku rw'amasasu, bakayoberwa ibibaye.

    Ati 'Twabanje kugira ubwoba kubera ibibazo bisanzwe biriho, ariko tugiye kumva twumva amasasu arahagaze, mu gitondo ni bwo habonetse umurambo w'uriya musirikare.'

    Aba baturage bavuga ko bahumurijwe n'inzego kandi ko na bo ubwabo basanzwe bizeye Ingabo z'u Rwanda ko zihora ziryamiye amajanja ku buryo ntawabona aho amenera ngo aze guhungabanya umutekano w'Igihugu cyabo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-abaturage-bashimiye-ingabo-z-u-rwanda-zikomeje-kuba-maso-ku-mupaka

  • Umuntu witwaje intwaro bikekwa ko ari umusirikare wa Congo warasiwe mu karere ka Rubavu #rwanda #RwOT

    Ingabo z’u Rwanda zivuga ko uyu musirikare utahise amenyekana yaje arasa ku ngabo z’u Rwanda araraswa arapfa. Yarasiwe mu Mudugudu wa Gasutamo mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

    UNIDENTIFIED SOLDIER CROSSES INTO RWANDA, SHOOTS AT RDF TOWERS IN RUBAVU DISTRICT https://t.co/qwIqwnnptV pic.twitter.com/EPKaulnFiK

    — Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) November 19, 2022

    Abaturage bahaturiye bavuze ko yarashwe mu masaha ya saa munani z’ijoro.

    Bagize bati: 'Twumvise urusaku rw’amasasu mu masaha y’ijoro tugira ngo turatewe, gusa hashize akanya birahagarara.”

    Afisa utuye hafi y’aho byabereye yagize ati: ” N’undi wese uzahirahira ashaka kwambuka ngo aduhungabanyirize umutekano, azaraswe, iyo turi iwabo birirwa batwiyenzaho ngo we munyarwanda, nta n’umwe twe tubwira ngo we mukongomani.”

    Yakomeje avuga ko ubwo amasasu agera kuri ane yavugaga mu ijoro nta bwoba bagize kuko bizeye inzego z’umutekano z’u Rwanda.

    Kanani Fabien we yagize ati: “Abanyarwanda benshi ubu ntibapfa kwambuka kuko iyo habaye ikintu nk’iki nta kabuza muri Congo umunyarwanda arahohoterwa.”

    Bamwe mu banyarwanda babyukiye i Goma mu gitondo, bavuze ko basanze muri uyu mujyi umwuka wabaye mubi, bamwe bahitamo guhita bagaruka.

    Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko batamenye niba uwarasiwe i Rubavu ari umusirikare wa Congo.

    Yagize ati: 'Twanze kuvuga ko ari Umukongomani kuko hari Interahamwe, hari Nyatura, …kubera ko tudafite amazina ye, twanditse gusa ko ari umusirikare utazwi wambutse umupaka, kubera ko hariya hari imitwe irenga 150, uhise wemeza ko ari umusirikare wa Congo ntabwo byaba ari byo.'

    Umuvugizi wa RDF, Brig.Gen Ronald Rwivanga

    Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko u Rwanda rwahamagaje itsinda rihuriweho rigenzura ibyabereye ku mupaka, Expanded Joint Verification Mechanisms (EJVM) kugira ngo bakore iperereza ryabo.

    Brig Gen Ronald Rwivanga yongeyeho ko ku mupaka hatuje, ndetse ko abaturage bakwiye gutekana kuko umutekano umeze neza.

    Uwo musirikare bikekwa ko ari uwa RDC, abaye uwa gatatu urasiwe ku mupaka utandukanya u Rwanda na RDC. Uwa mbere yarashwe muri Kamena ubwo yinjiraga ku mupaka wa 'Petite Barrière' akarasa Abapolisi bari ku burinzi no ku baturage bambukaga umupaka.

    Undi yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu Mudugudu wa Cyamabuye, Akagari ka Rusura, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, mu gace kakunze kunyurwamo n’abarwanyi ba FDLR mu ntangiriro za Kanama.

    Urupfu rw’uyu musirikare rubaye nyuma y’imyigaragambyo imaze iminsi aho Abanye-Congo bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 uhanganye na FARDC.

    Inzego z’umutekano zashyizwe aharasiwe umusirikare wa Congo, mu gihe hari hategerejwe ko itsinda rya EJVM ryashyizweho n’umuryango wa ICGRL rishinzwe kugenzura imipaka riza kureba uyu musirikare mbere y’uko asubizwa iwabo.

    Source : https://imirasire.com/?Umuntu-witwaje-intwaro-bikekwa-ko-ari-umusirikare-wa-Congo-warasiwe-mu-karere

  • Perezida Kagame na Madamu bitabiriye inama y’ibihugu bikoresha Igifaransa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame na Madamu Jeannete Kagame bageze i Djerba muri Tunisia, aho bitabiriye inama y’iminsi ibiri y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu Muryango (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-na-madamu-bitabiriye-inama-y-ibihugu-bikoresha-igifaransa

  • Ingabo za Uganda ziri mu myiteguro yo kujya muri Congo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ingabo za Uganda ziri mu myiteguro ya nyuma yo kwerekeza muri Repubulika ya Demokarasi Congo (RDC), nka zimwe mu zigize umutwe w’ingabo zihuriweho n’ibihugu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/ingabo-za-uganda-ziri-mu-myiteguro-yo-kujya-muri-congo