
Blog
-
Abakozi ba Leta bakanguriwe kwitabira Isoko ry’Imari n’Imigabane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kubahoniyesu Theogène wigaga mu mwaka wa Gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda muri 2017, avuga ko we na bagenzi be baguze imigabane y’agaciro ka miliyoni imwe (…) -
FERWAFA yemeje guhana abateje akavuyo mu muki… – #rwanda #RwOT
Ku mugoroba wahise wo kuwa 19 Ugushyingo, Amavubi y’u Rwanda yakinnye na Sudan mu mukino wa kabiri wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, urangira u Rwanda rutsinze Sudan igitego kimwe ku busa cyinjijwe na Gerard Gohou ku munota wa 21.
Umukino ukirangira, mu kibuga hadutse ubushyamirane hagati ya bamwe mu bakinnyi b’amakipe yombi, biturutse kuri Hakizimana Muhadjiri wari watezwe mu masegonda ya nyuma y’umukino, na we akaza kwihorera ku mukinnyi wa Sudan yakubise imigeri.
Abo ku mpande zombi bashyamiranye, Polisi y’u Rwanda irahagoboka Muhadjiri na Hamza wa Sudan bari bahanganye, begerewe n’abandi bakinnyi b’impande zombi basunikana banakubitana imigeri ariko Polisi y’u Rwanda ihita ihagoboka irabakiza.
Nyuma y’umukino, FERWAFA yanditse ku rubuga rwa Twitter isaba imbabazi mu izina ry’Ikipe y’u Rwanda, ivuga ko umubano wayo utatokowe kandi yemeza ko izafatira ibihano abagaragaje imyitwarire idahwitse mu mukino.
![]()
Ubutumwa bwa FERWAFA
Nyuma gato y’ubutumwa bwa FERWAFA, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ibaruwa ya rutahizamu Hakizimana Muhadjiri asaba imbabazi kubw’imyitwarire mibi yamuranze, avuga ko atazabyongera.
Yagize ati “Ndisegura kubw’imyitwarire y’uburakari nagaragaje nyuma yo gutsinda Sudan kuri uyu wa Gatandatu. Nitwaye nabi ku mukinnyi w’indi kipe wari unkiniye nabi. Ndasaba imbabazi abanyarwanda bose n’abakinnyi ba Sudan by’umwihariko ikiragano cy’abato. Ntibizongera.”
Ibaruwa ya Muhadjiri isaba imbabaziMuhadjiri ukinira ikipe ya  Al-Kholood Club yo muri Arabia Soudite azwiho amacenga menshi ndetse n’ubuhanga mu gutsinda imipira iteretse, ariko kandi azwiho kugira amahane rimwe na rimwe mu mikino.
Hakizimana Muhadjiri (iburyo) -
Muhanga: Guverineri Kayitesi yasabye abanyamuhanga kwita ku isuku nk'abari mu Mujyi ugaragiye Kigali #rwanda #RwOT
Muri Gahunda y'igitondo cy'isuku yo ku wa 15 Ugushyingo 2022, Guverineri w'intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yasabye abatuye umujyi wa Muhanga kurangwa n' isuku bakanibuka ko bagaragiye umurwa mukuru w'u Rwanda- Kigali. Yanabibukije ko imipaka ibahuza n'ibindi bihugu ifunguye, ko bagiye kujya babona abashyitsi bagenderera U Rwanda n'abahaca bagiye mu bindi bihugu.
Iki gitondo cy'Isuku, cyabereye mu gace kazwi nko mu Kivoka, aho hanatangirijwe amarushanwa mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi ku 'isuku n'isukura no kurwanya imirire mibi mu bana.
Guverineri Kayitesi, yagize ati' Dukwiye kugira isuku aho dukorera n'aho dutuye. Ndabibutsa ko mufite abashyitsi benshi bazanyura hano kuko imipaka yacu irafunguye, abajya cyangwa abava mu Burundi no muri Congo bazaca hano, ntabwo mukwiye kugira umwanda nubwo n'ahandi hose hakwiye kuba hafite isuku'.
Yasabye abatuye uyu mujyi ko isuku bakwiye kuyigira iyabo kuko ibihembo bizatangwa bizaba bigamije guhindura ubuzima bw'abatuye uyu murenge. Yabibukije ko isuku ikwiye guhera mu rugo aho baryama, aho batuye n'aho bakorera hagamijwe gushakira ineza abazabagana baje gusaba serivisi ahantu heza hatekanye.

Kimonyo Juvenal/PSF Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu karere ka Muhanga(PSF), Kimonyo Juvenal yibukije abakorera ubucuruzi mu gice cy'uyu mujyi no mu nkengero zawo ko bakwiye gukora uko bashoboye bakagirira isuku aho bakorera anabibutsa ko buri wese akwiye kugira aho ajugunya imyanda.
Umuyobozi wa Polisi mu ntara y'Amajyepfo, ACP Claude Tembo yamenyesheje abaturage ko badakwiye gutegereza ko Mutwarasibo, umukuru w'Umudugudu n'Umujyanama w'Ubuzima baza kubakorera isuku, ko ahubwo bakwiye kubigiramo uruhare. Yavuze kandi ko bakwiye gushimirwa umuhate bagira mu kwicungira umutekano.
Yagize ati' Ntabwo mukwiye gutegereza Mutwarasibo, Mudugudu cyangwa umujyanama.w'ubuzima kugirango baze kubakorere isuku aho mutuye mu ngo zanyu. Mukwiye kugira uruhare rwo kugira heza aho mutuye nkuko mukomeza gucunga umutekano neza. Twabonyeko abaturage ba hano murabishoboye'.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean claude avuga ko nta kabuza bagiye gukomeza gukorana n'abaturage mu kwimakaza isuku n'umutekano nkuko bisanzwe bagatsindira ibihembo bizatangwa na Polisi.
Iki gikorwa cyatangijwe na Polisi yu Rwanda, kizasozwa tariki ya 18 Ukuboza 2022, aho hazahembwa abarushije abandi muri biriya bikorwa bigiye kwibandwaho birimo; Isuku, Isukura, Umutekano no kurwanya imirire mibi mu bana. Ibihembo birimo imodoka zo kubafasha gukomeza gucunga umutekano ndetse n'amafaranga angana na Miliyoni 26.
Akimana Jean de Dieu
-
Bi Gohou yafashije Amavubi gutsinda Sudan mu… – #rwanda #RwOT
Guhera i Saa 15:30, Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo habereye umukino wa kivandimwe, who Amavubi y’ u Rwanda yongeye kumvana imitsi na The Secretarybirds ya Sudan.
Uyu mukino wabaye nyuma y’umunsi umwe gusa amakipe yombi ahuye mu mukino wa mbere wo ku ya 17 Ugushyingo 2022 wo warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Kuri uyu wa Gatandatu, Amavubi yaje yahinduye abakinnyi babanza mu kibuga, aho mu bakinnyi 11 batangiye umukino 9 muri bo batari batangiye ubushize. Ababanje mu kibuga mu mikino yombi ni Ntwari Fiacre na Bizimana Djihad gusa.
Abo Amavubi yabanje mu kibuga uyu munsi ni; Ntwari Fiacre (GK), Serumugo Ally, Mutsinzi Ange, Niyigena Clement, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad, Hakim Sahabo, Rafael York, Tuyisenge Arsene, Habimana Glen na Gerard Bi Gohou.
Amavubi yabanje mu kibugaSerumogo Ally uhagaze neza muri SC Kiyovu na Imanishimwe ‘Mangwende’ usanzwe akinira FAR Rabat yo muri Marooc bazamukanaga imipira kenshi bituma abasatirizi babona uburyo bwinshi bwabyaye igitego kimwe.
Mu minota yose, Ikipe y’ u Rwanda yaranzwe no gusatira cyane, ashaka guhindura amateka y’amapfa y’ibitego, bijyanye n’uko mu mikino 6 iheruka gukina, yinjije igitego kimwe gusa.
Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Sudan ni; Mustafa Mohammed, Namir Seleheidin, Ismail Amjan, Fargalla Hamza, Safoul Waileldin, Idris Mohammed, Taha Abdel, Elsawi Elsamani, Eltayeb Yasir na Yagoub Mohammed.
Amavubi yabonye igitego rukumbi ku munota wa 21′ gitsinzwe na rutahizamu Gerard Bi Gohou ukomoka muri Coté d’Ivoire, worohewe no kohereza mu izamu umupira mwiza yari ahawe na Serumogo Ally.
Gerard Bi Gohou yatsindiye Amavubi igitego cya mbere Ku munota wa 61′ Gerard Gohou yateye umupira ku izamu ugarurwa n’ukuboko kwa myugariro Ismail Amjan wa Sudan, Umusifuzi Ishimwe Claude wari uyoboye umukino abaza kuvuga ko habaye Penaliti ariko abanje kuganira na Karangwa Justin wari ku ruhande, bemeza ko nta Penaliti yabayeho.
Ku munota wa nyuma w’umukino (90+3′), Hakizimana Muhadjiri yakorewe ikosa na Fargalla Hamza, ifirimbi isoza umukino ihita ivuga ariko Muhadjiri ahita atera umugeri Hamza bituma n’abandi bakinnyi bashyamirana kugeza Polisi y’ u Rwanda yitambitse.
Polisi y’ u Rwanda ni yo yakijije imirwanoIyi mikino ya gicuti yahuje u Rwanda na Sudan yari mu rwego rwo kwitegura imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Africa izakomeza muri Werurwe 2022 ndetse no kwitegura imikino ya nyuma ya CHAN 2022 izitabirwa na Sudan muri Mutarama 2023.
Mangwende agenzura umupira![]()
Abakinnyi b’Amavubi bishimira igitego cya Gohou
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi bifotozanyijeAMAFOTO: NGABO SergeÂ
-
Dr. Merard yasabye urubyiruko gukomeza gukund… – #rwanda #RwOT
Ku rwego ry’Igihugu, uyu muganda wabereye mu Kagari ka Ruliba, Umurenge wa Kigali Nyarugenge. Uyu muganda wibanze ku gutera ibiti mu rwego rwo kurwanya isuri, kubaka uturima tw'igikoni, gusibura imiyoboro y'amazi y'imvura, gusana amazu yangijwe n’ibiza bitewe n'imvura no gusukura ibibuga by'imyidagaduro, n’ibindi.
Dr. Merard wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muganda rusange w’urubyiruko, yagarutse kuri ibi kuri uyu uyu wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022 ubwo yari yifatanyije n’urubyiruko mu muganda udasanzwe w’Urubyiruko wateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.
Yasabye uru rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa gukomeza gukunda igihugu baharanira “gukora imirimo inoze bakagira ubupfura mu byo bakora byose” kandi baharanira Ubumwe bw'Abanyarwanda nk’uko byagarutsweho mu kiganiro bahawe ku “Intekerezo Shingiro z'Imiyoborere y'u Rwanda kuva mu 1994'.
Uyu muyobozi yashimiye urubyiruko umusanzu rutanga mu kubungabunga ibidukikije, kurwanya isuri no kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abanyarwanda. Asoza ubutumwa bwe, Dr. Merard yasabye urubyiruko kwirinda imyitwarire mibi iranga rumwe muri rwo nk’ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ikwirakwizwa ryabyo n’izindi ngeso mbi.Â
Kugira ngo rubigereho yarusabye kurangwa n’indangagaciro zo gukunda igihugu, gukunda umurimo, ubupfura ndetse n’ubumwe. Yarwibukije ko ari rwo mbaraga z’igihugu bityo ari ngombwa ko izo mbaraga zigomba gukoreshwa mu guteza imbere igihugu no gukemura ibibazo bibangamiye abanyarwanda.
Dr. Merard yasabye urubyiruko kugira ubupfura mu byo bakora byose
-
Umutoza w'Amavubi yaboneye intsinzi ye ya mbere mu mukino wa gicuti #rwanda #RwOT
Ku mukino wa 7 atoza ikipe y'igihugu Amavubi, umutoza Carlos Alós Ferrer birangiye abonye intsinzi ye ya mbere yari amaze igihe ashakisha.
Mu mukino wa gicuti wasojwe n'imvururu hagati mu bakinnyi b'amakipe yombi,Amavubi yatsinze Sudan igitego 1-0 cyatsinzwe n'Umunya Cote d'Ivoire witabajwe n'u Rwanda, Gerard Bi Goua Gohou.
Iki gitego cyinjiye ku munota wa 21 w'umukino,cyarangije imikino 2 u Rwanda rwahuraga na Sudan nubwo umukino w'uyu munsi warangijwe n'imirwano ikomeye yaturutse kuri Muhadjiri wakorewe ikosa akajya guhangana n'uwari umukiniye nabi bikarangira abakinnyi b'impande zombi bakozanyijeho.
Polisi yahise yinjira mu kibuga guhosha iyi mirwano maze umukinnyi wa Sudani abaca mu rihumye ajya gukibita Muhadjiri wari umwiteguye amutera umugeri ariko umunyezamu wa kabiri wa Sudani ahita yishyurira mugenzi we akubita mu Muhadjiri ahungira mu rwambariro.
Rutahizamu Gerard Bi Goua Gohou,yari inshuro ye ya kabiri ahamagawe mu ikipe y'igihugu kuko ubwa mbere yahamagawe muri Nzeri 2022 ubwo Amavubi yakinaga na Guinea umukino wa gicuti muri Maroc bakanganya 0-0.
Mu mikino 6 u Rwanda ruheruka gukina rwinjije igitego kimwe gusa,icy'uyu munsi cyabaye icya kabiri.


-
Gasabo: Urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR rwiyemeje kubaka ubushobozi bw’umugore #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo rwiyemeje guteza imbere ubushobozi bw’umugore mu kubaka umuryango ushoboye (…)
-
Messi na Ronaldo bahurijwe ku kibuguzo mu ifo… – #rwanda #RwOT
Iyi foto yafashwe na Annie Liebovitz ni iy’amateka, kuko ibi byamamare muri ruhago y’isi, bitari byagahurira na rimwe mu gikorwa cyihariye, kuva byatangira kunyeganyeza ibinyamakuru by’isi yose mu mwaka wa 2005.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, inkuta za Instagram za Cristiano Ronaldo, Lionel Messi ndetse na Luis Vuitton zashyizweho ubutumwa bujya gusa, bwashyizwe munsi y’ifoto ya bombi bakina ikibuguzo.
Ubutumwa bwaherekeje iyi foto kuri Konti ya Messi na Cristiano buragira buti “Intsinzi ni mu mutwe. Ubu ni ubugeni bwa kera bwafotowe na Annie Leibovits ku bwa Louis Vuitton.”
Ubutumwa bwa Cristiano Ronaldo kuri Instagram Lionel Messi wo muri Argentine na Cristiano Ronaldo wo muri Portugal bafatwa na benshi nk’abakinnyi babiri ba mbere bakomeye babayeho mu mateka y’umupira w’amaguru, aho bamaze imyaka isaga 15 bahiganwa ubutwari.
Messi ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa amaze gutwara ibihembo bya Ballon D’Or inshuro 7 mu gihe Cristiano Ronaldo wa Manchester United we amaze guhembwa inshuro 5, bombi bakaba abatwaye iki gihembo inshuro nyinshi mu mateka.
![]()
Ni ifoto y’amateka
-
Hakizimana Muhadjiri yasabye imbabazi Abanyarwanda #rwanda #RwOT
Rutahizamu w’umunyarwanda Hakizimana Muhadjiri yasabye imbabazi ku gikorwa yagaragaje ku mukino wa Sudani arwana n’umukinnyi wa yo.
Amavubi yateguye imikino ibiri ya gicuti na Sudani umwe wabaye ku wa Kane w’iki cyumweru aho banganyije 0-0, ni mu gihe undi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022.
Umukino wabaye uyu munsi, Amavubi yatsinze 1-0 cya Gerard Bi Goua Gohou ku munota wa 20.
Uyu mukino ntabwo wasojwe neza kuko Hakizimana Muhadjiri ubwo umusifuzi Ishimwe Claude yari asoje umukino habayeho gushyamirana hagati ye na Gadin Awad wa Sudani wari umukiniye nabi maze bararwana.
Polisi yahise yinjira mu kibuga guhosha iyi mirwano maze umukinnyi wa Sudani abaca mu rihumye ajya gukibita Muhadjiri wari umwiteguye amutera umugeri ariko umunyezamu wa kabiri wa Sudani ahita yishyurira mugenzi we akubita mu Muhadjiri yitura hasi, umunyezamu ahungira mu rwambariro.
Hakizima Muhadjiri akaba yasohoye itangazo risaba imbabazi abanyarwanda bose muri rusange avuga ko yitwaye nabi bitari bikwiye.
Ati “mbabajwe n’imyitwarire itari myiza nagaragaje mu mpera z’umukino twatsinzemo Sudani kuri uyu wa Gatandatu. Nitwaye nabi ku mukinnyi twari duhanganye ubwo yankiniraga nabi. Ndasaba imbabazi Abanyarwanda, abakinnyi ba Sudani by’umwihariko abakiri bato, ntabwo bizongera ukundi. “
Hakizimana Muhadjiri yasabye imbabazi nyuma y’uko n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda na ryo ryasohoye itangazo ryisegura ku myitwarire yagaragaye kuri uyu mukino ndetse ko hari ibihano bigomba gufatwa.
Please accept my apologies🙏🙏@FERWAFA | @Rwanda_Sports | pic.twitter.com/TUf4D8GNhG
â” Hakizimana_Muhadjiri (@HakizimanaMuha4) November 19, 2022
Umubano uri hagati yacu na Sudan ntiwatokorwa n’ibyabaye ku mukino. Ibihano kuri iyo myitwarire bizafatwa uko bikwiye.
â” Rwanda FA (@FERWAFA) November 19, 2022
Hakizimana Muhadjiri yasabye imbabazi AbanyarwandaSource : http://isimbi.rw/siporo/article/hakizimana-muhadjiri-yasabye-imbabazi-abanyarwanda
-
Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuyobora OIF #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), umwanya yari asanzweho, akaba yari (…)
Abo ku mpande zombi bashyamiranye, Polisi y’u Rwanda irahagoboka 
Ibaruwa ya Muhadjiri isaba imbabazi
Hakizimana Muhadjiri (iburyo)
Amavubi yabanje mu kibuga
Gerard Bi Gohou yatsindiye Amavubi igitego cya mbereÂ
Polisi y’ u Rwanda ni yo yakijije imirwano
Mangwende agenzura umupira
Abakinnyi b’Amavubi bishimira igitego cya Gohou
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi bifotozanyije
Ubutumwa bwa Cristiano Ronaldo kuri Instagram 