Blog

  • Muhanga: Hari abaturage bakora urugendo rurerure bajya kugura imiti bandikiwe n'abaganga #rwanda #RwOT

    Hashize Igihe abatuye mu tugari twa Mbare, Mubuga na Kinini bavuga ko bakora urugendo rurerure bajya kugura imiti mu gihe bayandikiwe na muganga. Basaba kwegerezwa iguriro ry'imiti (Farumasi) kugira ngo baruhurwe, bityo igihe batakazaga mu rugendo bagikoreshe ibindi.

    Ni ibibazo abaturage bagejeje ku nzego zitandukanye harimo; Urwego rw'Igihugu rw' Ubugenzacyaha-RIB/ndetse n'ubuyobozi bw'akarere ka Muhanga ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe serivisi zihabwa abaturage, aho ndetse byahuriranye n'Ukwezi kwa Nzeli gusanzwe guharirwa ukwezi kw'Imiyoborere myiza y'Abaturage mu karere ka Muhanga, aho muri uku kwezi abayobozi begera abaturage bakumva ibibazo byabo, bimwe bigakemurirwa mu ruhame.

    Umuturage watanze ikibazo tariki ya 19 Nzeli 2022, yavuze ko bagorwa no kujya gushaka imiti kubera ko iki gice batuyemo kitagira iguriro ry'Imiti (Pharmacy), ko bibasaba kujya mu mujyi i Muhanga bakoze urugendo rusaga ibirometero 7 bajya kugura umuti bandikiwe n'ikigo nderabuzima.

    Yagize ati' Bayobozi bacu mudutekerereza, ndagirango mutuvune amaguru kuko iki gice dutuyemo turagowe kubera ko nta hantu na hamwe wagura umuti mu gihe bakuvuye bakawukwandikira. Bigusaba kujya i Muhanga mu mujyi kuwushakayo kandi urugendo ni rurerure. Tubonye iguriro ry'imiti (Pharmacy) byadufasha cyane'.

    Bigeze hehe begereza iguriro ry'imiti ivura abantu (Pharmacy)?

    Mujyanama Callixte, afite imyaka 32 atuye mu kagali ka Kinini. Yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko kuva habazwa kiriya kibazo batarabona umushoramari, ko bikibasaba kujya mu mujyi kugurirayo imiti.

    Yagize ati' Biracyatugoye nubwo ubuyobozi bwatwijeje ko bugiye kubikoraho igihe mugenzi wacu yabazaga kiriya kibazo. Turacyakora urugendo tujya gushaka imiti mu mujyi ku buryo hari n'abatabishobora bakabireka ugasanga bararembye kurushaho kuko burya indwara ikomera kurushaho iyo wamenye icyo urwaye'.

    Niyongira Daphrose afite imyaka 46 atuye mu kagali ka Mubuga. Yemeza ko ushobora kujyana umwana ku kigo nderabuzima cya Shyogwe bakagusaba umuti runaka wo kwigurira kuwubona bikakubiza ibyuya kubera ko nta maguriro y'imiti ari hafi.

    Yagize ati' Ushobora kujyana umwana ku kigo nderabuzima cya Shyogwe ugiye kumuvuza bakakwandikira umuti runaka utaboneka ku kigo nderabuzima bikagusaba kujya kuwugura hanze, ariko hano dutuye ntaho wabona uwugura kuko nta guriro rihaba'.

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu karere ka Muhanga (PSF), Kimonyo Juvenal ku murongo wa telefoni ngendanwa yabwiye Umunyamakuru ko iki kibazo bakizi ariko bari mu biganiro n'abikorera bagenzi babo basanzwe bakora ibijyanye no gucuruza imiti hagamijwe kureba niba hari uwaboneka akajyanayo iguriro ry'imiti ivura abantu (Pharmacy), bityo rigafasha abaturage kuyigurira hafi badakoze ingendo ndende.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yemeje ko iki kibazo bagiye kukiganiraho n'abagize urwego rw'abikorera bashobora kujyanayo iri shoramari ryo gucuruza imiti (Pharmacy). Yasabye abaturage kuba bihanganye kuko ngo ikibazo bafite kirashakirwa umuti vuba biciye mu bikorera kuko bijeje ubuyobozi ko bazashaka ababizi neza bakahajyana iri guriro ry'Imiti.

    N'ubwo abaturage b'Umurenge wa Shyogwe babajije iki kibazo kibabangamiye, abatuye mu mujyi rwagati I Muhanga nabo bavuga ko nubwo bafite amaguriro y'imiti (Pharmacies) ikoreshwa mu kuvura abantu, usanga ngo rimwe na rimwe mu gihe cy'amasaha y'ijoro ntaho ushobora kubona ugura umuti byoroshye kuko kenshi zidahozaho kuko hari ubwo zifunga zose kubera ko ntazirara ku izamu.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/11/25/muhanga-hari-abaturage-bakora-urugendo-rurerure-bajya-kugura-imiti-bandikiwe-nabaganga/

  • Igikombe cy’isi: Bigoranye Portugal ya Crista… – #rwanda #RwOT

    Imikino yo mu itsinda H mu gikombe cy’isi yatangiye gukinwa uyu munsi, umukino ubanza muri iri tsinda wabaye saa cyenda aho Uruguay yanganyije na South Korea 0-0. Umukino wari utegerejwe na benshi n’ubundi muri iri tsinda, watangiye gukinwa saa kumi n'ebyiri kuri Stadium 974. Ikipe y’igihugu ya Portugal mu mukino w’imbaraga yatsinze ikipe y’igihugu ya Ghana, iri mu makipe 5 ahagarariye umugabane w’Afuruka.

    Ikipe y’igihugu ya Portugal niyo yatangiye itambaza umupira neza ndetse inagera imbere y’izamu, kuko mu minota itatu gusa bari bamaze kubona koroneri n'ubwo ntacyavuyemo.

    Abakinnyi ba Portugal 11 babanje mu kibuga: Diogo Costa; Cancelo, Danilo, Rúben Dias, Guerreiro; Neves; B. Fernandes, B. Silva, Otávio, Joao Félix; Cristiano Ronaldo.

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal uri gukina nta kipe afite, Cristiano Ronaldo, ku munota wa 8 yahushije igitego asigaranye n’umuzamu wa Ghana.

    Abakinnyi 11 ba Ghana babanje mu kibuga: Ati Zigi; Seidu, Djiku, Salisu, Amartey, Rahman; Partey, Abdul Samed; Kudus, Iñaki Williams, André Ayew.

    Umupira Ronaldo yashyize ku mutwe ariko kubw'amahirwe make ukanyura impande y’izamu

    Ikipe y’igihugu ya Portugal wabonaga ishaka igitego hakiri kare yakomeje kwatsa umuriro imbere y’izamu rya Ghana, maze ku munota wa 12 nanone Ronaldo arongera arata ikindi gitego ashyize umupira ku mutwe, wari uvuye muri koroneri ariko unyura impande y’izamu. 

    Mu minota 20 Ghana yakiniraga inyuma cyane nayo yatangiye kunyuzamo ikagera imbere mu kibuga cya Portugal, ariko kuba babona igitego biranga.

    Ku munota wa 30 Cristiano Ronaldo yatsinze igitego ariko umusifuzi aracyanga, bitewe n'uko yari yasunitse umukinnyi wa Ghana witwa Alexander Djiku. 

    Ghana mu minota 35 nanone yongeye kwirukankana imipira ikajyera imbere y’izamu, ariko hakabura umukinnyi utsinda igitego. Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere Portugal yari iri gukinira mu rubuga rwa Ghana inatera imipira iremereye imbere y’izamu, ariko igitego kirabura burundu bituma igice cya mbere kirangira ari 0-0.

    Cristano Ronaldo warangije igicye cya mbere gutsinda byanze 

    Mu minota Iianu ya mbere y’igice cya 2 n’ubundi Portugal yatangiye ikinira mu kibuga cya Ghana ishaka igitego cya 1 ku bubi no kubwiza, ariko kirabura burundu. Ku munota wa 53 Ghana yabonye uburyo bw’igitego binyuze kuri Kudus wirukankanye umupira, ariko ageze imbere y’izamu arawutera unyura ku ruhande gato. 

    Ku munota wa 63 umukinnyi wa Ghana witwa Mohammed Salisu yakoreye ikosa kuri Cristano Ronaldo ari mu rubuga rw'amahina maze umusifuzi yanzura ko ari penariti, ku munota wa 65 Ronaldo n’ubundi yahise ayitsinda biba igitego 1-0 ndetse ahita aba n’umukinnyi utsinze igitego mu bikombe by’isi 5 bitandukanye. 

    Bruno watanze imipira 2 ivamo ibitego

    Ghana ikimara gutsindwa yahise ifungura ireka gukinira inyuma itangira kwataka cyane, maze ku munota wa 73 binyuze kuri Kudus wari umeze nk'uwariye amavubi aha umupira mwiza André Ayew ahita atsinda igitego cyo kwishyura cya Ghana.

    Nyuma y'uko Ghana ibonye igitego cyo kwishyura yabaye nk’ikojeje agati mu ntozi Portugal ikora ibimeze nk’ibitangaza, maze ku munota wa 78 Joao Felix atsinda igitego cya 2 ku mupira yari ahawe na Bruno Fernandes ndetse no ku munota wa 80 Rafael Leao atsinda ikindi cya 3 n’ubundi ku mupira yari ahawe na Bruno Fernandes. Ku munota wa 89 Bukari winjiye mu kibuga asimbuye Kudusi yatsinze igitego cya 2 cya Ghana. 

    Bukari watsinze igitego cya 2 cya Ghana 

    Mu minota ya nyuma Ghana yagumye kwataka cyane ishaka igitego cyo kwishyura ariko umuzamu wa Portugal ababera ibamba, bituma umukino urangira ari ibitego 3 bya Portugal kuri 2 bya Ghana.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123189/igikombe-cyisi-bigoranye-portugal-ya-cristano-ronaldo-wumushomeri-yatsinze-ghana-123189.html

  • Brazil yatsinze Serbia mu mukino wo ku rwego rwo hejuru #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Richarlison yinjije neza Brazil mu gikombe cy'isi nyuma yo kuyitsindira ibitego bibiri yatsinze Serbia mu mukino wa mbere wo mu itsinda G.

    Brazil ihabwa amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cy'isi kurusha andi makipe yitabiriye,yagowe n'igice cya mbere kuko iyi Serbia yugariye neza ndetse intiyayiha umwanya wo kubona izamu.

    Brazil yakomeje kwihangana ndetse yubaka umukino kugira ngo ibone igitego mu izamu Serbia itigeze ibasatira cyane.

    Kera kabaye ku munota wa 62 rutahizamu wa Tottenham, Richarlison yayifashije gufungura amazamu nyuma y'aho umunyezamu Vanja Milinkovic-Savic agerageje gukuramo ishoti rya Vinicius Junior,uyu rutahizamu wari hafi ahita asonga umupira ujya mu rushundura.

    Hashize iminota 11 iki gitego kibonetse, Richarlison yatsinze igitego cy'agatangaza nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Vinicius arawuzamura mu kirere arikaraga awutera mu rushundura.

    Iki gitego uyu musore yatsinze agaramye mu kirere gishobora kuzaza mu byambere muri iri rushanwa nubwo hakiri kare.

    Ntabwo ari umukino wagoye cyane Brazil kuko uretse ibi bitego 2-0, Alex Sandro na Casemiro bateye amashoti yagaruwe n'igiti cy'izamu ndetse umunyezamu Milinkovic-Savic yakuyemo umupira wari ukomeye wa Fred.

    Imikinire ya Brazil yakanze benshi kuko yari ku rwego rwo hejuru ndetse hakubitiyeho abakinnyi nka,Rodrygo,Gabriel Jesus, Antony na Gabriel Martinelli binjiye basimbuye ibintu birushaho gukomera no kuryohera abafana b'iyi kipe ifite ibikombe byinshi by'isi.

    Brazil niyo yafunze imikino y'umunsi wa mbere mu matsinda aho guhera kuri uyu wa Gatanu haratangira iya kabiri guhera mu itsinda A.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/brazil-yatsinze-serbia-mu-mukino-wo-ku-rwego-rwo-hejuru

  • Menya byinshi ku ndege itwara imizigo Rwandair yaguze #rwanda #RwOT

    RwandAir yaguze indege yayo ya mbere itwara imizigo nyuma y'igihe kinini hari gahunda yo kuba yashakwa. Ni indege igiye gufasha iyi sosiyete mu bijyanye n'ubwikorezi dore ko yari isanzwe ikoresha indege zisanzwe zitwara abagenzi mu bwikorezi bw'imizigo.

    Indege RwandAir yaguze ni Boeing B737-800SF. Ifite ubushobozi bwo kwikorera nibura Toni 23.904. Ifite uburebure bwa metro 39,5 mu gihe kuva ku ibaba rimwe ugera ku rindi harimo intera ya metero 35,8 naho mu buhagarike ireshya na metero 12,6.

    Boeing ikora ubu bwoko bw'indege ntabwo zari zigenewe gutwara imizigo ariko nyuma ihindura imiterere yazo, zigirwa izishobora kuba zatwara imizigo cyane ko zikenewe cyane muri ibi bihe.

    Indege zitwara imizigo ziri mu ziri gukenerwa cyane muri iki gihe kuva icyorezo cya Covid-19 cyakoreka Isi, kikangiza ibijyanye n'ubuhahirane ku Isi hose.

    Boeing isobanura B737-800SF nk'imwe mu ndege nziza zishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo. Ivuga ko ishobora gukora urugendo rw'ibiloemetero 2 620 nta kibazo kandi mu buryo buhendutse ugereranyije n'izindi zitwara imizigo.

    Iyi ndege yatangiye gukora cyane mu 2016, ASL Airlines France ni yo sosiyete ifite indege nyinshi zo muri ubu bwoko.

    737 ntabwo ariyo ndege yonyine Boeing yahinduyemo itwara imizigo kuko n'izindi zo mu bwoko bwa 777F ziri mu zikoreshwa cyane. 767F na 777F ziri mu zikoreshwa cyane na DHL na FedEx mu gutwara imizigo.

    RwandAir isobanura ko iyi ndege izajya ijya mu byerekezo bitandukanye bya Afurika ndetse no mu Burasirazuba bwo Hagati, nka Johannesburg, Nairobi na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo, yatangaje ko muri iki gihe indege zitwara imizigo zikenewe cyane. Ati ” Nk'igihugu kidakora ku nyanja, tuzi akamaro ko kugira ko guhuza ibyerekezo bitandukanye dutwaye imizigo.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/menya-byinshi-ku-ndege-itwara-imizigo-rwandair-yaguze

  • Portugal yikuye imbere ya Ghana bigoranye Cristiano Ronaldo aca agahigo #rwanda #RwOT

    Mu mukino warimo amayeri menshi,ikipe ya Portugal yatsinze Ghana ibitego 3-2 bifasha Ronaldo gukora agahigo ko kuba umukinnyi utsinze igitego mu bikombe bitanu by'isi.

    Cristiano Ronaldo yabaye umuntu wa mbere watsinze ibitego mu bikombe by'isi 5 nyuma y'aho Portugal itsinze Ghana ibitego 3-2.

    Mu mukino wo mu itsinda H ikipe ya Portugal iri mu yahanzwe amaso na benshi,yagowe na Ghana yiganjemo amazina mashya ugereranyije n'iheruka gukina igikombe cy'isi iherukamo.

    Amakipe yombi yakinnye umukino wo gucungana mu gice cya mbere birangira ntayibashije kureba mu izamu ry'iyindi.

    Mu gice cya kabiri,Portugal yaje yahinduye imikinire bituma ibona penaliti itavugwaho rumwe ku munota wa 65 ubwo umusifuzi yemezaga ko myugariro Mohammed Salisu yateze Cristiano Ronaldo nyamara amashusho yagaragaje ko habayeho gukoranaho byoroshye.

    Iyi penaliti yinjijwe neza na Cristiano Ronaldo ahita aca agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere utsinze ibitego mu bikombe by'isi 5 bitandukanye.

    Icyakora mu gice cya mbere,Ronaldo yabonye amahirwe yo gutsinda ariko umunyezamu Lawrence Ati-Zigi amubera ibamba.

    Ikipe ya Ghana ikimara gutsindwa ntiyacitse intege byatumye ku munota wa 73 yishyura iki gitego ku mupira wazamukanwe na Mohammed Kudus awuhereza mu rubuga rw'amahina Andre Ayew nawe ahita awushyira mu nshundura.

    Portugal yahise ikanguka ishyiramo ibitego bibiri mu minota ibiri n'ukuvuga kuwa 78 ibifashijwemo na Joao Felix ndetse na rutahizamu winjiye asimbuye Rafael Leao ku munota wa 80.Aba bombi bahawe imipira na Bruno Fernandes.

    Osman Bukhari yatanze ihumure atsindira Ghana igitego cya kabiri ku munota wa 89 w'umukino.

    Umunyezamu Diogo Costa yari afashije Ghana kwishyura ubwo yashyiraga umupira hasi amaze kuwufata hanyuma Inaki Williams wari amuri inyuma,aza kuwumutwara ba myugariro ba Portugal birwanaho.

    Iyi ntsinzi yatumye Portugal iyobora itsinda H nyuma y'uko Uruguay na Koreya yepfo banganyije 0-0 mu mukino wari ku rwego rwo hasi cyane.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/portugal-yikuye-imbere-ya-ghana-bigoranye-cristiano-ronaldo-aca-agahigo

  • Abasaga 100 bahatanye mu cyiciro cya nyuma cya ArtRwanda-Ubuhanzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyempano 149 batoranyirijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu bahatanye mu cyiciro cya nyuma kizavamo abazahembwa ndetse n’abazahabwa amahugurwa y’umwaka (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/abasaga-100-bahatanye-mu-cyiciro-cya-nyuma-cya-artrwanda-ubuhanzi

  • Portugal yatsinze Ghana, Cristiano Ronaldo ashyiraho akandi gahigo gakomeye ku Isi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Portugal yatsinze Ghana 3-2 maze Cristiano ashyiraho agahigo ko kuba ari we mukinnyi rukumbi utsinze mu bikombe by’Isi 5.

    Wari mu mukino wo mu itsinda H ry’igikombe cy’Isi cya 2022 kirimo kubera Qatar.

    Ni umukino wagiye kuba nyuma y’uko undi wo muri iri tsinda Uruguay yari yanganyije na Korea 0-0.

    Mu gice cya mbere nta mahirwe yabonetse akomeye ku mpande zombi uretse umupira wacomekewe Cristiano akisanga asigaranye n’umunyezamu ariko yajya ku muroba akamutanga umupira.

    Ghana na yo yanyuzagamo igashyira igitutu kuri Portugal ariko nta mahirwe akomeye yabonye, amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

    Ibintu byahinduye isura mu gice cya kabiri ubwo Ghana yazanye imbaraga igerageza gushota mu izamu ryari ririnzwe na Diogo Costa.

    Portugal ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 65 ku gitego cya Cristiano Ronaldo kuri penaliti, ni nyuma y’ikosa yari akorewe na Daniel Amartey.

    Iki gitego kibaba cyahise gituma uyu mukinnyi aba umukinnyi wa mbere rukumbi ubashije gutsinda byibuze igitego mu bikombe by’Isi 5 (2006, 2010, 2014, 2018 na 2022).

    Ibyishimo bya Portugal ntabwo byamaze kabiri kuko ku munota wa 73, kapiteni wa Ghana, Andrew Ayew ku guhuzagurika kuri ba myugariro ba Portugal yatsindiye Ghana igitego cya mbere.

    Ku mupira mwiza cyane yari ahawe na Bruno Fernandez, João Félix yatsindiye Portugal igitego cya kabiri ku munota wa 78.

    Rafael Leão wari winjiye mu kibuga ku munota wa 77 asimbura Ruben Neves, yatsindiye Portugal igitego cya 3 ku mupira yari hawe na Bruno Fernandez.

    Osman Bukari wari winjiye mu kibuga ku munota wa 77 asimbura Mohammed Kudus, yatsindiye Ghana igitego cya kabiri ku munota wa 89. Umukino warangiye ari 3-2.

    Uyu munsi kandi habaye umukino wo mu itsinda G wo Switzerland yatsinzemo Cameroun 1-0 ni mu gihe Brazil igiye gukina na Serbia.

    Ronaldo yari yagerageje amahirwe ariko bamubereye ibamba

    Penaliti yayitsinze neza cyane

    Cristiano yishimira igitego cyatumye ashyiraho agahigo ku Isi

    Igitego André Ayew yatsinze Portugal

    Rafael Leão yishimira igitego cye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/portugal-yatsinze-ghana-cristiano-ronaldo-ashyiraho-akandi-gahigo-gakomeye-ku-isi-amafoto

  • Rayon Sports yatsinze As Kigali ifata umwanya… – #rwanda #RwOT

    Igitego cya Musa Esenu nicyo gitandukanyije Rayon Sports na As Kigali, mu mukino w’ikirarane wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo kuva ku isaha ya saa 15:00.

    Uko umukino wagenze

    Umukino watangiye ucyererewe ho iminota 5, utangizwa na Rayon Sports yari yakiriye umukino. Ku munota wa 5 Haruna Niyonzima yabonye kufura yatereye mu ruhande rw’ibumoso, umupira werekeza mu nguni ariko Kabwili Ramadhan awukuramo ujya muri Koroneri ari nayo ya mbere yari ibonetse mu mukino.

    Ku munota wa 9 Rayon Sports yabonye igitego cyaturutse muri koroneri yatewe na Mucyo Didier Junior, umupira Ntwali Fiacre  awutera ingumi usohoka nabi usanga Ganijuru Ishimwe Elie wahise awusubiza mu izamu usanga Musa Esenu atazuyaje yahise aterekamo igitego cya mbere.

    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

    Ramadhan Kabwili
    Didier Mucyo
    Isaac Mitima
    Samuel Ndizeye (c)
    Elie Ganijuru
    Eric Ngendahimana
    Felix Ndekwe
    Hadji Iraguha
    Paul Were
    Willy Onana
    Musa Esenu

    Usibye udutero shuma As Kigali yateraga Rayon Sports, umukino wagumye gukinirwa mu kibuga hagati. As Kigali yagumye kuganza Rayon Sports mu kibuga hagati, ariko umupira kugera kuri ba rutahizamu bikanga.

    Ku munota wa 30 Haruna Niyonzima yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ku mupira yari aherejwe na Nyarugabo Moise, ariko umupira awuteye ujya hejuru. Ngendahimana Eric wari mu kibuga hagati na Bavakure Ndekwe Felix bagerageje kuganza abakinnyi bo hagati ba As Kigali, bakajya bakuraho imipira byihuse.

    Ku munota wa 42 Onana yabonye amahirwe y’igitego ku mupira yari asigaranye n’umunyezamu gusa, atinda gushota Kwitonda Ally umupira awumukura ku kirenge ujya muri Koroneri. Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports igifite igitego kimwe ku busa, amakipe ajya kuruhuka.

    Abakinnyi 11 AS Kigali yabanje mu kibuga

    Ntwari Fiacre
    Rugirayabo Hassan
    Ahoyikuye Jean Paul
    Ndacyayisenga Alli
    Bishira Latif
    Juma Lawrence
    Kalisa Rachid
    Mugheni Fabrice
    Niyonzima Haruna (c)
    Nyarugabo Moïse
    Shabani Hussein

    Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarutse nta mpinduka yakoze. Ku munota wa 54 Onana yongeye guhusha igitego cyari cyabazwe, ku mupira yari ahawe na Paul were ashatse gushota mu izamu umupira Kwitonda Ally awushyiraho akaguru ujya muri koroneri.

    Ku munota wa 65 As Kigali yakoze impinduka Rugirayabo Hassan, Djuma na Nyarugabo Moise bavuye mu kibuga hinjira Niyonzima Olivier, Tuyisenge Jacques na Mani Ykre. Kuva ku munota wa 60 kugera ku munota wa 70 As Kigali yari yacumbitse imbere y’izamu rya Rayon Sports byatumye iyi kipe nayo ikora impinduka.

    Musa Esenu yongeye kugaragaza ko mu gutsindisha umutwe nta mwataka umurusha mu Rwanda 

    Ku munota wa 75, Nishimwe Blaise yinjiye mu kibuga asimbuye Iraguha Hadji, ku munota wa 78 Bavakure Ndekwe Felix yaje gukora ikosa ryabyaye ikarita ya kabiri y’umuhondo ahita ahabwa ikarita itukura.

    As Kigali yakomeje kugerageza uburyo yabona igitego cyo kwishyura ariko biranga, umusifuzi yongeraho iminota 5 y’inyongera nabwo rubura gica, Rayon Sports ibika amanota atatu. 

    Abafana ba Rayon Sports bari babukereye

    Rayon Sports yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 21, ikurikirwa na Kiyovu Sports ifite amanota 20, APR FC ku mwanya wa 3 n’amanota 18 igakurikirwa na As Kigali ifite amanota 17. 

    Tuyisenge Jacques yagiye mu kibuga asimbuye ariko ntabwo yabashije kubona igitego

    Camara aganira na Masud Djuma 

    Haruna Niyonzima yagerageje biranga 

    N’ubwo abafana ba As Kigali baba ari mbarwa, bari babucyereye

    AMAFOTO: Serge Mutuyimana 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123186/rayon-sports-yatsinze-as-kigali-ifata-umwanya-wa-mbere-amafoto-123186.html