Blog

  • Muhanga: Uwagenzuraga urwogero rwa Hotel Saint Andre Kabgayi yahawe gufungwa iminsi 30 y'Agateganyo #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamabuye ruherereye mu murenge wa Nyamabuye mu kagali ka Gitarama rwahaye Rutaremara Janvier gukomeza gufungwa by'agateganyo iminsi 30 kubera icyaha akurikiranweho cyo kwica umuntu bidaturutse ku bushake. Uyu niwe wari ushinzwe kugenzura urwogero rwa Hoteli yitiriwe Mutagatifu Andereya ya Kabgayi rwapfiriyemo Nkundineza Pierre waruzwi ku izina rya Kamoja.

    Rutaremara Janvier yafunzwe tariki ya 23 Ukwakira 2022 ubwo hagaragaraga umurambo w'uyu Nkundineza Pierre mu rwogero rw'iyi Hotel iherereye mu kagali ka Gahogo ho mu murenge wa Nyamabuye.

    Mu iburana rya Rutaremara Janvier ku ifungwa n'ifungura by'agateganyo yaburanye ahakana kugira uruhare mu rupfu rw'uyu wasanzwe yapfiriye muri uru rwogero, ariko yemera ko uyu Nyakwigendera Nkundineza koko yaje koga hamwe n'abandi ariko atigeze amufata isura neza.

    Ubushinjacyaha bwo ku rwego rw'ibanze bujya kumusabira gufungwa iminsi 30 bwashingiye ku mvugo z'abatangabuhamya barimo abakozi bakora muri iyi Hotel ndetse n'Aboganye na Nkundineza barimo Niyomugabo Camiel wavuze ko boganye, we agataha ariko Nyakwigendera agasigara yoga. Asanga yakagombye gukomeza gukurikiranwa afunze kugirango adatoroka ubutabera cyangwa agasibanganya ibimenyetso.

    Rutaremara Janvier, yiregura yavuze ko icyaha cyo kwica umuntu atabigambiriye ntacyo yakoze kuko kuri uyu munsi tariki ya 23 Ukwakira 2022 yagenzuye neza uru rwogero nkuko bisanzwe anagerageza guteramo imiti ariko ngo nta muntu yigeze arubonamo yaguyemo.

    Abura kandi yasabye urukiko kumurekura agakurikiranwa ari hanze kubera ko ari nawe ubwe wijyanye ku rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), bityo ngo iyo ashaka gutoroka aba yaragiye ntiyijyane kuri RIB.

    Mukarugambwa Elisabeth, umubyeyi wa Nyakwigendera wari waje kumva isomwa ry'uru rubanza ku ifungwa n'ifungurwa yabwiye intyoza.com ko yifuza ko nyakwigendera yahabwa ubutabera ndetse anibutsa Hotel ko idakwiye gusa nk'ishaka guhunga iki kibazo cy'urupfu rw'umwana we wapfiririye mu rwogero rwayo. Yagize ati' Ndifuza guhabwa ubutabera ku mwana wanjye wapfiriye mu rwogero (Piscine) rwa Hotel yabo kuko birasa nk'aho bashaka guhunga iki kibazo cyabaye ku mwana wanjye'.

    Nyakwigendera Nkundineza Pierre waruzwi ku izina rya Kamoja, yakomokaga mu Mudugudu wa Nyabizenga, Akagari ka Kirengeli, Umurenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, ariko yari atuye mu Murenge wa Nyamabuye ho mu kagali ka Gahogo.

    Icyemezo cy'Urukiko kivuga iki?

    Iki cyemezo dufite, kigaragaza ko impamvu zagaragajwe n'ubushinjacyaha zifite ishingiro, ko bityo rero uyu Rutaremara Janvier ukekwaho icyaha cyo kwica umuntu atabigambiriye atarekurwa, ahubwo agomba gukomeza gufungwa mu minsi 30. Yibukijwe ko atishimiye imikirize y'uru rubanza afite iminsi itanu yo kujuririra icyemezo cyasomewe mu ruhame rwa benshi ku rukiko rw'ibanze rwa Nyamabuye uhereye umunsi rusomeweho.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/11/24/muhanga-uwagenzuraga-urwogero-rwa-hotel-saint-andre-kabgayi-yahawe-gufungwa-iminsi-30-yagateganyo/

  • M23 yamaganye imyanzuro mishya yafatiwe , ihishura itegurwa rya Jenoside i Masisi #rwanda #RwOT

    Mu byo abakuru b’ibihugu banzuye harimo ko umutwe wa M23 ugomba guhita ushyira intwaro hasi, ukava mu bice byose wigaruriye, ugasubira mu birindiro byawo i Sarambwe mu kirunga cya Sabyinyo ku ruhande rwa Congo.

    Abakuru b’ibihugu banzuye kwaka intwaro M23, abagize uyu mutwe bagashyirwa mu kigo gicungiwe umutekano n’ingabo za Leta, FARDC zifatanyije n’ingabo z’Akarere, Urwego ngenzuzi ndetse na MONUSCO.

    Mu itangazo ryashyizweho umukono ku wa 23 Ugushyingo 2022 n’Umuvugizi wa Politiki wa M23, Lawrence Kanyuka, rivuga ko umutwe wa M23 utiteguye kuva mu birindiro byawo, usaba ko haba ibiganiro imbona nkubone hagati ya Leta ya Kinshasa nta yandi mananiza.

    M23 yashimiye abakuru b’ibihugu bakomeje gushakira umuti ibibazo bya Congo, ariko ishimangira ko idateze guhagarika imirwano mu gihe Leta ya Congo idahagarika gukorana n’abarimo FDLR.

    Ivuga ko ufite impamvu zigaragara urwanira kandi ko idateze gutererana abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi bari gukorerwa ivangura muri Teritwari ya Masisi.

    M23 yavuze ko i Masisi abo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwicwa n’Interahamwe zasize zikoze Jenoside mu Rwanda zifatanyije na Mai Mai.

    Amakuru yizewe avuga ko Abatutsi basabwe guteranira ku nsengero n’ahandi hari ibikorwa remezo, utabyumviye ari gufatwa nk’ushyigikiye M23.

    Gukusanyiriza hamwe abo mu bwoko bumwe bashinjwa gukorana n’uyu mutwe, niho ushingira uvuga ko ari amwe mu mayeri yakoreshejwe n’Interahamwe mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Itangazo rya M23 rivuga ko kuba FARDC yaragennye Gen Brig Mugabo Hassan wahoze mu mutwe wa Mai Mai PARECO washyizweho na FDLR nk’ushinzwe kuyobora imirwano muri Masisi bifitanye isano n’imigambi ya Jenoside iri gutegurwa.

    Uyu mutwe wongeye gusaba amahanga ko yakumvisha Leta ya Kinshasa hakaba ibiganiro mu mahoro ko bitabaye ibyo batazifata mapfubyi.

    Umutwe wa M23 uvuga ko nta bwoba utewe n’ingabo z’Akarere zikomeje koherezwa muri kiriya gihugu ko bazirwanaho mu gihe cyose bazaba bashoweho urugamba.

    Ni mu gihe kandi imirwano hagati y’ingabo za Congo n’umutwe wa M23 ikomeje aho uyu mutwe warahiriye gufata Centre ya Kitchanga muri Teritwari ya Masisi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/M23-yamaganye-imyanzuro-mishya-yafatiwe-ihishura-itegurwa-rya-Jenoside-i-Masisi

  • Ihurizo kuri APR FC, Adil Erradi yarahiye ko atabonana na Eto’o #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Mohammed Adil Erradi yanze kubonana n’intumwa ya APR FC yohereje muri Maroc ari we Mupenzi Eto’o ngo abe yakumvikanisha impande zombi zigatandukana mu mahoro.

    Adil Erradi Mohammed wari umaze imyaka 3 atoza APR FC, tariki ya 14 Ukwakira 202 yahagaritswe n’iyi kipe bitewe n’umwuka mubi wari umaze kuza mu ikipe, yibasira abakinnyi mu itangazamakuru.

    Ibi byatumye na kapiteni w’iyi kipe, Manishimwe Djabel ajya mu itangazamakuru akamusubiza na we bimuviramo ibihano aho bombi bahagaritswe iminsi 30.

    Nyuma y’iminsi 10, Adil yahise asubira uwabo muri Maroc ariko agenda agatoki agakubita ku kandi kuko yavugaga ko iyi kipe yamuhagaritse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Uyu mugabo kandi yavugaga ko mu mategeko ya FIFA bitemewe guhagarika umutoza bityo ko agiye kwicarana n’abanyamategeko be bakareba icyo gukora.

    Nyuma y’uko ibibaho birangiye, APR FC yatumyeho uyu mugabo ngo agaruke mu kazi ariko ntiyaza.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe y’ingabo z’igihugu yifuza ko ikibazo cyarangira batagiye mu manza muri FIFA aho ishaka ko bumvikana bakagira amafaranga bamuha, ni mu gihe Adil waherukaga kongera amasezerano muri APR FC y’imyaka ibiri yifuza imishahara yose yari asigaje muri APR FC, arenga miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda, amafaranga APR FC ititeguye kwishyura.

    Ku ikubitiro mu gushaka umuti w’ikibazo, bivugwa ko APR FC yohereje Hassan Haj Taieb wari umutoza uhugura umutoza w’abanyezamu ba APR FC ngo abe yabasha kubahuza na Adil, gusa yaragiye ntiyagaruka, bikavugwa ko yarwaye.

    Nibwo APR FC yigiriye inama yo kohereza Mupenzi Eto’o usanzwe ushizwe isoko ry’igura muri APR FC akaba ari na we wamuzanye muri APR FC.

    Bivugwa ko Eto’o wagiye mu mpera z’icyumweru gishize yageze muri Maroc mu Mujyi wa Tangier aho uyu mugabo atuye ariko akaba yanze kubonana na we, aho adashaka no kumubona.

    Aba bombi bari inshuti baje gushwana nyuma yo kutumvikana mu kazi bakoranaga cyane cyane muri APR FC aho buri umwe afite ibyo ashinja mugenzi we bituma ikipe itabona umusaruro byatumye buri umwe aboroka undi kuri telefoni.

    Bivugwa ko intambwe ikurikiyeho, APR FC irimo gushaka undi yakohereza ni mu gihe bivugwa ko na Adil yamaze gukora ikirego isaha n’isaha yagitanga muri FIFA.

    Adil ngo yanze kubonana na Eto’o ku kibazo cya APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ihurizo-kuri-apr-fc-adil-erradi-yarahiye-ko-atabonana-na-eto-o

  • Diamond, Miss Jojo na The Ben muri 316 bahat… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere ibi bihembo bigiye gutangirwa mu Rwanda. Bihatanyemo abahanzi, ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga nko kuri Instagram na Twitter, abanyamakuru mu biganiro byo kuri Radio na Televiziyo, abatunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi n'amashusho n'abandi.

    Abantu 316 nibo bahatanye muri ibi bihembo, bari mu byiciro 50 kandi batangiye guhatana mu cyiciro cy'amatora yo kuri internet ari gukorerwa ku rubuga rwa whatch.rw , aho ari kimwe mu bizagenderwaho ibi bihembo bitangwa.

    Amatora yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022, azarangira ku wa 20 Ukuboza 2022. Ni mu gihe umuhango wo gutanga ibi bihembo uzaba ku wa 26 Ukuboza kuri Onomo Hotel mu Mujyi wa Kigali.

    Umuyobozi wa Karisimbi Events, Mugisha Emmanuel yabwiye InyaRwanda ko ibi bihembo 'bigamije gushima umuhate n'umurava abari mu ruganda rw'imyidagaduro bagaragaza', by'umwihariko abo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

    Yavuze ko ibi bihembo byatangiriye kubabarizwa muri EAC, ariko intego ni uko bizaguka bikagera no mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

    Akomeza ati 'Kandi abahanzi bo muri Afurika nibo bafitanye indirimbo nyinshi n'abahanzi Nyarwanda.”

    Christopher, Nel Ngabo, Chriss Eazy, Kenny Sol, Afrique ndetse na Platini bahatanye mu cyiciro ‘Rwanda Male Artist of the year’. Bwiza, Ariel Wayz, Vestine na Dorcas, Alyn Sano ndetse na Marina bahatanye muri Rwanda Female Artist of the year.

    Mu cyiciro cy’indirimbo y’umwaka (Song of the year) harimo Agatunda ya Afrique, Inana ya Chriss Eazy, Micasa ya Christopher, Jolie ya Kenny Sol, Muzadukumbura ya Nel Ngabo na Fireman, Kashe ya Element ndetse na ‘Shumuleta’ ya Platini P.

    Umuhanzikazi Knowless ahatanye mu cyiciro cy’umugore w’umwaka wo muri EAC (Best African Female Artist of the year) aho ahatanye na Azawi, Sheebah Karungi (Uganda), Zuchu (Tanzania) ndetse na Spice Diana.

    Bruce Melodie, The Ben, Innos B (RDC), Sat B wo mu Burundi, Diamond utegerejwe i Kigali, Eddy Kenzo uhatanye muri Grammy Awards bahataniye igikombe mu cyiciro cy’umugabo w’umwaka (Best African Male Artist of the year).

    Riderman, Bull Dogg, Green P, Fireman, Oda Paccy, Young Grace na P Fla bahatanye mu cyiciro cy’umuraperi w’umunyabigwi (Legend Hip Hop Artist of the year).

    Icyiciro cy’abavuga rikijyana kuri Instagram (Female Instagram Influencer of the year) harimo Shaddyboo, Anita Pendo, Brianne, Kate Bashabe na Muyango.

    Itsinda ry’umuziki gakondo (Traditional Music Band of the year) harimo ‘Iganze Gakondo, Inzovu Ndende, Cyusa n’inkera ndetse na Inkesha.

    Itsinda ry’ababyinnyi gakondo (Traditional Dance Troup of the year) harimo Imeza, Indinzi, Intayoberana [Bafite igitaramo tariki 25 Ugushyingo 2022 kuri L’Espace], Ibihame ndetse na Ingabo Nziza.

    Icyiciro cy’abanyamakuru bo kuri Radio (Entertainment Radio Male Presenter of the year) harimo MC Tino wa Kigalitoday, Kalex wa Isango Star, Jado Max wa Kiss Fm ndetse na Hamis Sango wa Radio/Tv10.

    Icyiciro cy’umunyamakuru wa Televiziyo (Entertainment TV Male Presenter of the year) harimo Mbata, Cedric wa Isango Star, Gitego ukorera Magic Fm, Moses wa Izuba Tv, Phil Peter wa Isibo Tv na Mc Buryohe.

    Abahanzi bo mu kiragano gishya cy’umuziki w’u Rwanda bakora Hip Hop (New Generation Hip Hop Artist of the year) bahatanye ni B-Threy, Ish Kevin, Papa Cyangwe, Kivumbi na Kenny K Shot.

    Teta Diana, Liza Kamikazi, Aline Gahongayire, Miss Shanel, Knowless Butera na Miss Jojo bahataniye igikombe mu cyiciro ‘Most Inspiring Female Legend Artist'.

    Hari icyiciro kandi Events Promoter of the year, Most Entertaining Youtube Channel of the year, Sports Presenter of the year, Most Entertaining TV of the year, Fan Club of the year, Best Evening Sports Radio Show of the year, Events Photographer of the year, Modern Music Band of the year, Twitter Influencer of the year, Video Vixen of the year, Football Commentator of the year n’abandi.

    Kanda hano ubashe guha amahirwe uwo ushyigikiye 

    Diamond ahatanye ibihembo mu cyiciro 'Best African Male Artist of the year' 

    The Ben ahatanye mu cyiciro kimwe na Diamond bakoranye indirimbo 'Why'  

    Umuhango wo gutanga ibihembo 'Karisimbi Entertainment Award 2022 & Fashion Show' uzaba ku wa 26 Ukuboza 2022










    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123162/diamond-miss-jojo-na-the-ben-muri-316-bahataniye-ibihembo-bizatangirwa-i-kigali-123162.html

  • Espagne yafashe Costa Rica irayihanangiriza… – #rwanda #RwOT

    Imikino yo mu itsinda E yakomeje, nyuma y’uwafunguye iri tsinda Japan itsinda u Budage ibitego 2-1. Umukino watangiye saa kumi n'ebyiri ikipe y’igihugu ya Espagne yihanangirije ikipe y’igihugu ya Costa Rica, iyitsinda ibitego 7-0 kuri Sitade yitwa Al Thumama stadium. 

    Uyu mukino watangiye mu minota 2 ya mbere amakipe yombi ari kwigana. Ikipe y’igihugu ya Espagne niyo yinjiye mu mukino mbere ndetse inatangira kugera imbere y’izamu rya Costa Rica, nk'aho ku munota wa 3 Dani Olmo yateye ishoti rikanyura impande y’izamu. 

    Abakinnyi 11 babanjemo ba Espagne: Unai Simón; Azpilicueta, Laporte, Rodri, Jordi Alba; Gavi, Busquets, Pedri; Ferran Torres, Asensio na Dani Olmo.

    Espagne yashakaga igitego mu minota ya mbere yagumye kwataka cyane bafite inyota y’igitego, maze ku munota wa 11 Dani Olmo wari ufite ishyaka ryinshi atsinda igitego cya 1 cya Espagne ku mupira mwiza yari ahawe na Pedri.

    Dani Olmo watsinze igitego cya 1 cya Espagne

    Abakinnyi 11 ba Costa Rica babanje mu kibuga: Keylor Navas; Martínez, Duarte, Fuller, Calvo, Oviedo; Tejeda, Celso Borges; Campbell, Bennette na Contreras. 

    Costa Rica ikimara gutsindwa yanyujijemo irataka ariko biba iby’ubusa kuko ku munota wa 21 gusa abakinnyi ba Espagne bazamukanye umupira biruka cyane, bituma Asensio ahita atsinda igitego cya 2 ku mupira yari ahawe na Jordi Alba. 

    Espagne yakomeje kwataka nta miyaga ishyiriramo, maze ku munota wa 30 umukinnyi wa Costa Rica witwa Oscar Duarte akandagira Jordi Alba, umusifuzi ahita atanga penariti.

    Ku munota wa 30 Ferran Torres yahise ayitsinda, biba ibitego 3 bya Espagne ku busa bwa Costa Rica. Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Espagne yashoboraga no gutsinda igitego cya 4 nk'aho Marci Asensio yateye umupira ukanyura impande y’izamu, bituma igice cya mbere kirangira ari 3-0.

    Asensio yishimira igitego

    Igice cya kabiri cyatangiye Espagne ikomeza kwataka ubona Costa Rica nta gahunda yo gukina ifite, ndetse ku munota wa 54 Ferran Torres atsinda igitego cya 4 kiba icya 2 atsinze muri uyu mukino. 

    Umutoza wa Espagne Luis Enrique warangije umukino hakiri kare, ku munota wa 57 yahise akuramo Ferran Torres na Pedri hinjiramo Alvaro Morata na Carlos Soler.

    Ku munota wa 75 Gavi yatsinze igitego cya 5 cya Espagne ku mupira yari ahawe na Alvaro Morata, ndetse kandi Gavi yanakoze amateka yo kuba umukinnyi ukiri muto kuko afite imyaka 18 n’iminsi 110 ukiniye Espagne akanayitsindira igitego.

    Gavi wakoze amateka mu ikipe ya Espagne yo kuyikinira akiri muto ndetse akanayitsindira igitego mu mikino y’igikombe cy’isi, afite imyaka 18 n’iminsi 110. 

    Espagne yakomeje gukorera ubufindo kuri Costa Rica, maze ku munota wa 90 Carlos Soler winjiye mu kibuga asimbuye atsinda icya 6 ndetse no ku munota wa 93 Alvaro Morata nawe winjiye mu kibuga asimbuye atsinda icya 7, bituma umukino urangira Espagne inyagiye imvura y’ibitego 7- 0 bwa Costa Rica.

    Abafana ba Espagne bari babukereye

    Neves wa Costa Rica wari wumiwe kubera ibitego batsinzwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123161/espagne-yafashe-costa-rica-irayihanangiriza-mu-mikino-yigikombe-cyisi-123161.html

  • Abaperezida ba EAC basabye M23 kuva mu duce yafashe vuba na bwangu #rwanda #RwOT

    Inama y'Abakuru b'Ibihugu yigaga ku bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo,yafashe imyanzuro itandukanye irimo uvuga ko inyeshyamba za M23 zigomba kuva mu duce zafashe vuba.

    Iyi nama yabereye i Luanda kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2022,yatumijwe na Perezida wa Angola akaba n'umuhuza mu bibazo bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, João Manuel Gonçalves Lourenço.

    Yitabiriwe na Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye akaba ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba,Perezida wa Repubulikaya Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya akaba ari na we muhuza washyizweho na EAC ngo ayobore ibiganiro bya Nairobi.

    U Rwanda rwohereje Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga,Dr Vincent Viruta.

    Hari kandi Michelle Ndiaye intumwa yihariye ya Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe akaba n'umuyobozi w'ibiro bya Afurika Yunze Ubumwe muri RDC n'abandi.

    Abakuru b'ibihugu bagaragaje ko bahangayikishijwe n'uko ibitero bya M23 bikomeje intwaro zikomeye ziyibashishwa kugira imbaraga ku ngabo za leta ya RDC.

    Abitabiriye iyi nama bategetse ko ibitero byose bihagarikwa by'umwihariko ibyo M23 igaba ku ngabo za RDC na MONUSCO uhereye ku wa 25 Ugushyingo 2022 saa kumi n'ebyiri.

    Basabye ko imyanzuro y'Inama y'abakuru b'ibihugu bya EAC yabaye ku wa 21 Mata n'iyo ku wa 20 Kamena (i Nairobi) yubahirizwa hamwe n' ngengabihe y'ibikorwa yemerejwe i Luanda ku wa 6 Nyakanga 2022; imyanzuro y'inama idasanzwe y'abagaba b'ingabo ba EAC yabereye i Bujumbura ku wa 8 Ugushyingo 2022.

    Iyi nama kandi yemeje ko abasirikare bo mu mutwe w'ingabo uhuriweho na EAC bakomeza koherezwa muri RDC naho inyeshyamba za M23 zikava mu duce zafashe zigasubra mu birindiro byazo bya mbere mu gace ka Sabyinyo ku ruhande rwa RDC maze hagashyirwaho agace zitagomba kurenga bigizwemo uruhare n'ingabo za EAC, iza MONUSCO n'iza leta.

    Inkunga mu bya politiki n'ibya gisirikare yahabwaga M23 ngo igomba guhagarara ndetse indi mitwe yitwaje intwaro yaba iy'imbere mu gihugu no hanze yacyo yakoreraga mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo igahagarika ibikorwa.

    Imitwe y'iterabwoba nka FDLR-FOCA, inyeshyamba za Red-Tabara, ADF n'indi yose ikorera ku butaka bwa RDC yasabwe gushyira intwaro hasi igatangira gusubira iwabo nk'uko byafashweho umwanzuro mu biganiro bya Nairobi.

    Ibiganiro hagati ya leta ya Congo n'inyeshyamba bigomba gusubukurwa kimwe n'ibihuza RDC n'u Rwanda kugira ngo umubano mu bya dipolomasi wongere kugarurwa kimwe n'ubutwererane hagati y'ibihugu byombi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abaperezida-ba-eac-basabye-m23-kuva-mu-duce-yafashe-vuba-na-bwangu

  • Espagne yinjiye mu gikombe cy'isi inyagira,Ububiligi butsinda Canada ku kaburembe #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu ya Espagne yatangiye igikombe cy'isi inyagira Costa Rica ibitego 7-0 mu mukino wo mu itsinda E wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022 mu gihe Ububiligi bwarokotse ikipe ya Canada.

    Ikipe ya Espagne yatwaye igikombe cy'isi 2010,ishidikanywaho na benshi kubera ko itagifite amazina akomeye ariko umutoza wayo afite ubuhanga budasanzwe bwo guhuza abakiri bato batazwi bakabyara umusaruro.

    Espagne yaje mu gikombe cy'isi uyu mwaka ifite umupira wo guhanahana nk'uwo yakinaga muri 2010 byatumye ku munota wa 11,itsinda Costa Rica igitego cya mbere ibifashijwemo na Dani Olmo ku mupira yahawe neza na Marco Asensio.

    Marco Asensio yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 21 nyuma y'umwanya munini Costa Rica ishaka umupira yawubuze.

    Ku munota wa 31 Espagne yabonye penaliti ku ikosa Oscar Duarte yakoreye Jordi Alba,yinjizwa neza na Ferran Torres ndetse igice cya mbere kirangira ari 3-0.

    Ku munota wa 54,Gavi yacenze abinyuma ba Costa Rica ahereza umupira Ferran Torres atsinda igitego cya kane n'akaguru k'ibumoso kikaba igitego cye cya kabiri kuri uyu mukino.

    Ku munota wa 75 Gavi yatsinze igitego cya gatanu ku mupira Alvaro Morata yahinduye imbere y'izamu.

    ku munota wa 90 Carlos Soler yatsinze igitego cya gatandatu, Alvaro Morata nawe ahita ashyiramo agashinguracumu mu minota y'inyongera, umukino urangira Espagne inyagiye Costa Rica ibitego 7-0.

    Mu mukino wa kabiri Espagne izakina n'u Budage ku cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022 saa 21:00, mu gihe Costa Rica izakina n' u Buyapani saa 12:00.

    Ku rundi ruhande,Ububiligi bwaruhijwe bigaragara na Canada ariko bukoresha ubunararibonye butsinda umukino igitego 1-0.

    Ikipe ya Canada itazwi mu mupira w'amaguru yakanze benshi kubera ukuntu yitwaye mu gice cya mbere ikahagia bikomeye Ububiligi.

    Canada ifite abana bato bakomeye,yatangiye umukino isatira cyane byaje gutuma ku munota wa 11 ibona penaliti ariko Alphonso Davies ayitera nabi,umunyezamu Courtois ayikuramo.

    Uku guhusha penaliti ntibyaciye intege Canada,yakomeje gusatira ariko gukoresha amahirwe neza birayinanira ahanini bitewe n'urwego rwo hasi rwa ba rutahizamu bayo.

    Ku munota wa 44,Ububiligi bwatsinze igitego cya Michy Batshuayi ku mupira yahawe na Alderweireld,awuterera mu rubuga rw'amahina.

    Igice cya kabiri Ububiligi bwihariye umupira ndetse Canada igabanya umuvuduko birangira itsinzwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/espagne-yinjiye-mu-gikombe-cy-isi-inyagira-ububiligi-butsinda-ku-kaburembe

  • APR FC yananiwe kwihorera kuri Kiyovu Sports yayibasiye mu mikino iheruka #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yanganyije na Kiyovu Sports ibitego 2-2 mu mukino w'Umunsi wa 10 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

    Mu mukino yabanje gutsindamo ibitego 2-0 hakiri kare,APR FC yishyuwe mu minota ya nyuma na Kiyovu Sports bagabana amanota.

    APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 14 ku gitego cyatsinzwe na Mugisha Bonheur n'umutwe,ku mupira wari uvuye muri koruneri, umunyezamu Nzeyirwanda ananirwa kuwukuramo.

    Bidatinze ku munota wa 23,Rutahizamu Byiringiro Lague yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC nyuma y'ikosa rikomeye ryakozwe na Nsabimana Aimable wamushose umupira, undi akawufata agahita awushyira mu izamu.

    Kiyovu Sports ntiyacitse intege yakomeje kuguma mu mukino aho yanabonye uburyo bwiza mu minota yakurikiyeho abakinnyi bayo ntibabubyaza umusaruro.

    Igice cya mbere cy'umukino cyarangiye Ikipe y'Ingabo iyoboye ku bitego 2-0.

    Kiyovu Sports yagarutse mu gice cya kabiri yabaye nshya,isatira APR FC karahava ndetse ku munota wa 48 yari kwishyura icya mbere ariko Bigirimana Abedi atera nabi umupira.

    Ku munota wa 52,Kiyovu Sports yafunguye amazamu ibifashijwemo na Mugenzi Bienvenue, ku mupira mwiza yahawe na Riyaad Nordien.

    Ku munota wa 63,abakinnyi ba APR FC bazamukanye umupira batera ishoti riremereye rikurwamo na Nzeyirwanda Djihad, Mugunga Yves awusonzemo n'umutwe ujya hejuru.

    Nanone ku munota wa 73,abakinnyi ba APR FC barimo Mugunga Yves na Nshuti Innocent babuze igitego cyabazwe nyuma yo gusigarana na Nzeyirwanda Djihad akongera kurokora ikipe ye.

    Ku munota wa 85,Mugenzi Bienvenue yatsinze igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports nyuma yo kuyobereza mu rushundura umupira watewe neza n'Umunyafurika y'Epfo Riyaad Nordien.

    Nyuma y'umukino w'Umunsi wa 10, Kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa mbere n'amanota 21 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 18, inyuma ya Rayon Sports ifite amanota 19.

    Shampiyona izakomeza gukinwa ku wa Kane, tariki ya 24 Ugushyingo 2022, Rayon Sports icakirana na AS Kigali mu mukino uteganyijwe saa Cyenda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yananiwe-kwihorera-kuri-kiyovu-sports-yayibasiye-mu-mikino-iheruka

  • APR FC yaguye miswi na Kiyovu SC banganya 2-2, rutahizamu Mugenzi Bienvenue yigaragaza atsinda ibitego 2 #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ta 23 Ugushyingo 2022, nibwo ikipe y'Ingabo z'igihugu ya APR FC yakinaga umukino w'umunsi wa 10 wa shampiyona na Kiyovu Sports, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

    Muri uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC niyo yatangiye neza kuko ubwo hari ku munota wa 13 yaje kubona igitego cyayo cya mbere cyatsinzwe na Muhisha Bonheur, naho igitego cya igitego cya kabiri gihita gitsindwa na Byiringiro Lague ubwo hari ku munota wa 22.

    Ibyo bitego bibiri ku busa bya APR FC byakomeje guherekeza iyi kipe yambara umweru n'umukara kugeza ubwo iminota 45' yarangiye bakiyooye ku bitego bibiri ku busa.

    Bavuye ku ruhuka ikipe ya Kiyovu SC yatangiranye imbaraga nyinshi isatira izamu rya APR FC, ibi byaje gutanga umusaruro ubwo  hari ku munora wa 53 aho Mugenzi Bienvenue yatsinze igitego cya mbere, uyu rutahizamu akaba yatsinze n'igitego cya kabiri ku munota wa 85 w'umukino, bityo amakipe asoza umukino anganya 2-2.

    Kunganya uyu mukino kuri Kiyovu SC byatumye ikomeza kuyobora urutonde nyuma y'imikino 10 ya shampiyona imaze gukinwa, kuri ubu ifite amanota 21 naho APR FC ikaba ifite amanota 18 ikaba iri ku mwanya wa gatatu.

    Ikipe ya APR FC izasubira mu kibuga tariki 27 Ugushyingo 2022 aho izakirwa n'ikira ikipe ya Mukira VS mu mukino w'umunsi wa 11 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya Huye saa cyaneda zuzuye ( 15h00), ni mugihe Kiyovu SC yo izasura Gasogi United.

    The post APR FC yaguye miswi na Kiyovu SC banganya 2-2, rutahizamu Mugenzi Bienvenue yigaragaza atsinda ibitego 2 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yaguye-miswi-na-kiyovu-sc-banganya-2-2-rutahizamu-mugenzi-bienvenue-yigaragaza-atsinda-ibitego-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yaguye-miswi-na-kiyovu-sc-banganya-2-2-rutahizamu-mugenzi-bienvenue-yigaragaza-atsinda-ibitego-2

  • Igikombe cy’isi: u Budage hafi yo kubura umwu… – #rwanda #RwOT

    Umukino wa mbere mu itsinda E mu gikombe cy’isi, usize ikipe y’igihugu y’u Budage itsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Japan ibitego 2-1. Uyu mukino wabaye saa cyenda zo kuri uyu wa Gatatu, ubera kuri Khalifa International Stadium.

    Ikipe y’igihugu y’u Budage niyo yatangiye iyoboye umukino ariko nyuma y’iminota mike na Japan yahise yinjira mu mukino, maze ku munota wa 7 inatsinda igitego binyuze ku mukinnyi wabo ukina imbere witwa Daichi Kamada ariko kikangwa kubera ko yari yarariye.

    Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Budage: Neuer; Süle, Rüdiger, Schlotterbeck, Raum; Kimmich, Gündogan; Gnabry, Müller, Musiala na Havertz 

    Amakipe yombi yakomeje kwatakana ariko ikipe y’igihugu y’u Budage ikabona amahirwe yo kuba yatsinda ibitego, ariko ntiyabyaze umusaruro.

    Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Japan: Gonda; Sakai, Itakura, Yoshida, Nagatomo; Endo, Ito; Kamada, Tanaka, Kubo; Maeda

    Ku munota wa 17 ikipe y’igihugu y’u Budage yabonye amahirwe akomeye yo gustinda igitego ku mupira wari utewe na Jamali Musiala, ariko umupira umuzamu wa Japan awukuramo. 

    Guhera ku munota wa 25 u Budage bwatangiye gukinira mu kibuga cya Japan gusa batera amashoti aremereye mu izamu, ariko ba myugariro n’umuzamu wa Japan bakababera ibamba imipira bakayikuramo. 

    Ku munota wa 30 u Budage bwabonye penariti ku ikosa ryari rikorewe David Raum, maze ku munota wa 31 Ilkay Gundagon ahita ayitsinda bihita biba igitego 1-0.

    Ikosa ryavuyemo Penariti

    Nyuma y'uko u Budage butsinze igitego bwakomeje kwataka buterera amashoti aremereye inyuma y’urubuga rw'amahina, ariko kujya mu izamu bikanga ndetse no ku munota wa 49 Kai Havertz yanatsinze igitego ariko baracyanga kubera ko yari yaraririye, bituma igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

    Igitego cy’u Budage cyatsinzwe na Gundogan

    Igice cya kabiri cyatangiranye n’impinduka ku ruhande rwa Japan, havamo Take hinjira umukinnyi bafite ukomeye witwa Tamiyasu. Ikipe y’igihugu y’u Budage yatangiranye imbaraga yari ifite mu gice cya mbere n’ubundi yataka cyane, binyuze kuri Jamali Musiala wabonaga afite inyota yo gutsinda igitego.

    Musiala yakomeje kwigaragaza cyane maze ku munota wa 58 azamukana umupira awuhereza Gundogan maze atera umupira uremereye, kubw'amahirwe make uragenda ukubita igiti cy'izamu uhita ujya hanze.

    Ku munota wa 70 u Budage bwakije umuriro mu izamu rya Japan nk'aho Gnabry na Havertz bateye imipira iremereye, ariko umuzamu akayikuramo. Uyu mukino waranzwe n’ubuhanga bw'abanyezamu cyane kuko ku munota wa 72 abakinnyi ba Japan batatse cyane u Budage banatera imipira iremereye cyane, ariko Nuer akayikuramo.

    Ku munota wa 75 Ritsu Doan winjiye mu kibuga asimbuye Ao Tanaka ku munota wa 71 yatsinze igitego, nyuma y’iminota irenga 2 bari bamaze bataka banatera imipira iremereye ariko umuzamu akawukuramo, bihita biba igitego 1-1.

    Igitego cya Japan 

    Ikipe ya Japan nyuma yo gutsinda igitego yabaye nk'iriye amavubi yataka cyane, maze ku munota wa 83 Asano atsinda igitego cya 2. U Budage bwagumye kwataka bushaka igitego cyo kwishyura, ariko birangira Japan ibatsinze 2-1.

    Musiala wahize igitego akakibura

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123159/igikombe-cyisi-u-budage-hafi-yo-kubura-umwuka-bwatsinzwe-na-japan-123159.html