Blog

  • Lionel Messi yagaruye Argentina yari igiye gusezererwa rugikubita mu gikombe cy'isi #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Argentina yarwanye intambara ikomeye kugira ngo igume mu gikombe cy'isi,itsinda Mexico ibitego 2-0 mu mukino wa kabiri mu itsinda D mu gikombe cy'isi.

    Mu mukino wari ugoye urimo guhangana kwinshi ku mpande zombi,Argentine yabashije kugarura icyizere ibifashijwemo na kapiteni wayo akaba n'umwe mu bakinnyi beza kurusha abandi babayeho Lionel Messi.

    Nyuma yo gutsindwa na Saudi Arabia ibitego 2-1,Argentina yaje muri uyu mukino ibizi neza ko itsinze yasezererwa ariyo mpamvu buri mukinnyi wese yitanze cyane.

    Mu gice cya mbere cy'umukino,amakipe yombi yakinnye umukino wo guhangana no kudakora amakosa menshi ariko kubera ishyaka abanyezamu nta kazi bakoze byatumye kirangira ari 0-0.

    Ku munota wa 64 w'umukino,nibwo Lionel Messi yongeye kwereka isi yose ko ari kizigenza ubwo yahabwaga umupira na Angel Di Maria ari muri metero 20 atera ishoti rikomeye ryerekeza mu rushundura.

    Iki gitego cyashimishije uyu munyabigwi cyane kuko yarenzwe bigaragara n'amarangamutima hafi yo kurira nyuma y'umwanya munini bari bamaze bahangana n'abanya Mexico barimo kugarira cyane.

    Argentina yiruhukije kuko yasabwaga iki gitego ngo iyobore uyu mukino cyane ko warimo ishyaka ryinshi cyane.

    Lionel Messi yujuje igitego cya 8 mu gikombe cy'isi ahita anganya na Diego Maradona mu gihe Gabriel Batistuta (10) ariwe ubarusha byinshi yatsindiye Argentina mu gikombe cy'isi.

    Ku munota wa 89,Argentina yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na Enzo Fernandez ku mupira mwiza yahawe na Lionel Messi,acenga neza ahita atera mu rundi ruhande umupira.

    Iki gitego cyahise gishimangira ko Argentina igarutse mu irushanwa ndetse igomba kwisobanura na Poland kuwa Gatatu kugira ngo iyobore itsinda.Icyo gihe Mexico izahura na Saudi Arabia.

    Uyu Enzo Fernandez nicyo gitego cya mbere atsindiye Argentina ku myaka ye 21 n'iminsi 313 ndetse yabaye umukinnyi wa kabiri utsindiye Argentina igitego ari muto nyuma ya Lionel Messi wabikoze 2006 afite imyaka 18 n'iminsi 357

    Lionel Messi yabaye umukinnyi muto cyane watsindiye Argentina igitego vs Serbia muri 2006,ndetse aba n'umukinnyi ukuze imyaka 35 n'iminsi 155 vs Mexico uyu munsi,watsinze igitego akanatanga umupira wavuyemo ikindi mu mu mukino umwe w'igikombe cy'isi kuva muri 1966.

    Messi yujuje imikino 6 yikurikiranya atsindira ibitego Argentina.

    Urutonde rw'itsinda D:

    1. Poland 4 Pts
    2. Argentina 3 Pts
    3. Saudi Arabia 3 Pts
    4. Mexico 1 Pt


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yagaruye-argentina-yari-igiye-gusezererwa-rugikubita-mu-gikombe-cy

  • Messi yafashije Argentine gutsinda Mexico ashyikira Maradona na Cristiano #rwanda #RwOT

    Lionel Messi yafashije ikipe y’igihugu cye cya Argentine gutsinda Mexico mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda C mu gikombe cy’Isi, anganya ibitego na Cristiano ndetse na nyakwigegendera Diego Maradona mu gikombe cy’Isi.

    Mu gice cya mbere cy’umukino Argentine yagiye ibona amahirwe harimo nka kufura yo ku munota wa 35 Messi yateye ariko umunyezamu wa Mexico akawukuramo.

    Umunyezamu wa Argentine, Emiliano Martinez yarokoye ikipe ye ubwo yakuragamo umupira w’umuterekano wari utewe neza na Alex Vega ku munota wa 45, byatumye amakipe yombi ajya kuruhuka ari 0-0.

    Argentine yihariye igice cya kabiri, ihererekanya umupira neza, ishyira igitutu kuri Mexico cyane ko umupira wakinirwaga mu rubuga rwa Mexico.

    Ibi byaje kubaha igitego cyatsinzwe na Lionel Messi ku munota wa 64 ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, ni ku mupira yari ahawe na Angel Di Maria.

    Iki gitego cyahise kiba igitego cya 8 Lionel Messi atsinze mu gikombe cy’Isi, akaba anganya na Cristiano Ronaldo wa Portugal ndetse na nyakwigendera Diego Maradona wakomokaga muri Argentine.

    Argentine yakomeje gushaka igitego cya kabiri maze ku munota wa 87 Enzo Fernandez atsindira Argentine igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Messi. Umukino warangiye ari 2-0.

    Nyuma y’umunsi wa 2 w’iri tsinda, Poland ni iya mbere n’amanota 4, izasoza ikina
    na Argentine ya 2 n’amanota 3, Australia ni iya 3 n’amanota 3 ikazakina na Mexico ya nyuma ifite inota 1.

    Messi yatsindiye Argentine anganya ibitego na Cristiano na Maradona bamaze gutsinda mu gikombe cy’Isi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/messi-yafashije-argentine-gutsinda-mexico-ashyikira-maradona-na-cristiano

  • Mbappe yafashije Ubufaransa kuba ikipe ya mbere igeze muri 1/16 mu gikombe cy'isi #rwanda #RwOT

    Kylian Mbappe yatsinze ibitego bibiri mu mukino Ubufaransa bwatsinzemo Denmark ibitego 2-1 buba ikipe ya mbere igeze muri 1/16 cy'irangiza mu gikombe cy'isi.

    Uyu rutahizamu yongeye kugaragaza ubuhanga bwe ubwo yatsindiraga Les Bleus ibitego 2 byo mu gice cya kabiri abufasha gutsinda iyi kipe yabibasiye cyane mu irushanwa rya Nations League.

    Mbappe yari yabanje gukanga Denmark abatera ishoti rikomeye muri metero 12 maze atuma Kasper Schmeichel akuramo umupira ukomeye.

    Uyu kizigenza wa Paris St-Germain yafunguye amazamu ku munota wa 61 ku mupira mwiza yahawe na Theo Hernandez mu rubuga rw'amahina.

    Denmark yishyuye nyuma y'iminota irindwi gusa ku mupira wa mbere yari iteye mu izamu ibifashijwemo na myugariro Andreas Christensen,nyuma yuko Ubufaransa bwari bunaniwe gukiza izamu.

    Umuzamu w'Ubufaransa, Hugo Lloris, yitwaye neza cyane ubwo yakuragamo ishoti rya mugenzi we bakinana mu ikipe ya Tottenham Pierre-Emile Hojbjerg, mu gihe Martin Braithwaite yahushije nawe igitego cyabazwe.

    Mbappe yabaye umufaransa muto watsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa mu myaka ine,ubwo yari afite imyaka 19,

    Mu gihe hari hasigaye iminota ine ngo umukino urangire, Mbappe yibye umugono ab'inyuma ba Denmark atsinda igitego cya kabiri cy'Ubufaransa ku mupira mwiza wa Antoine Griezmann.

    Ubufaransa bufite igikombe cy'isi giheruka bwongeye kugaragaza ko uyu mwaka buri hejuru nyuma yo gutsinda uyu mukino.

    Kylian Mbappe Lotin yatsinze igitego cye cya 14 mu mikino 12 iheruka mu ikipe y'igihugu y'Ubufaransa, kikaba igitego cya 31 amaze gutsindira Ubufaransa muri rusange.

    Ubufaransa bwahise bubona itike ya 1/16 kuko mu mukino wabanje wo muri iri tsinda,Australia yatsinze Tunisia igitego 1-0.

    Mu wundi mukino wabaye uyu munsi,Poland yatsinze Saudi Arabia ibitego 2-0 birimo icya Piotr Zielinski na rutahizamu Robert Lewandowski.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mbappe-yafashije-ubufaransa-kuba-ikipe-ya-mbere-igeze-muri-1-16-mu-gikombe-cy

  • Perezida Kagame yavuze ku cyerekezo 2050 aho Umunyarwanda azaba yinjiza nibura miliyoni zirenga 12 ku mwaka #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwahisemo gushyira umuturage ku isonga kugira ngo rubashe kugera ku byerekezo rugenda rwiha birimo n'icya 2050 aho Umunyarwanda azaba yinjiza nibura miliyoni zirenga 12 ku mwaka.

    Ibi bikubiye mu kiganiro, Umukuru w'igihugu yagiranye na Televiziyo y'Abashinwa ya CGTN.

    Muri iki kiganiro Umukuru w'Igihugu yabanje kugaragaza urugendo rwo kugera ku iterambere u Rwanda rwifuza binyuze mu byerekezo bitandukanye rugenda rwiha, ahereye mu 2000 Perezida Paul Kagame aragaragaza ibyagezweho mu cyerekezo 2020 ndetse n'ibisabwa ngo u Rwanda rugere ku cyerekezo 2050 rwihaye.

    Yagize ati ''Twashyize imbaraga mu iterambere ry'abaturage bacu, twarabigishije n'ubu biracyakorwa kandi hari n'ibindi byo gukorwa. Twashoye imari mu bijyanye n'ubuzima, twubatse ibikorwaremezo by'ingenzi, twashoye imari mu ikoranabuhanga turigeza mu bice bitandukanye by'Igihugu. Abaturage bacu bazi neza ibyo bakwitega n'ibyo bategerejwemo mu bijyanye n'uruhare rwabo, ni ibintu tumaze gukora neza mu myaka 20 ishize mu cyerekezo 2020 uhereye mu 2000, birashoboka ko ibyo twari twiyemeje tutabigezeho 100% ariko twari hafi, ahari twari kuri 80%, 85%. Rero icyo kinyuranyo cya 20% cyangwa se 15% gikubiyemo amasomo kuri twe.'

    Intego u Rwanda rufite ni ukuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere ku rugero ruringaniye (Upper Middle Income Country) mu 2035 no kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere cyane (High Income Country) mu 2050.

    Mu 2035, umusaruro mbumbe w'imbere mu gihugu ubariwe ku muturage (amafaranga umuturage azaba yinjiza) uzaba urenze amadolari ya Amerika 4.036 mu manyarwanda azaba ari nka miliyoni 4 zirenga gato; na ho mu 2050 abe ari amadolari 12.476 uyavunje mu manyarwanda azaba arenga million 12.

    Umukuru w'Igihugu Paul Kagame avuga ko bi byose kubigeraho bisaba ubuyobozi bushyira ku isonga umuturage ari na byo u Rwanda ruharanira kugira umuco.

    Ati 'Imiyoborere yacu yubakiye ku kumva inshingano zacu, guhangana n'ibibazo bitwugarije ariko mbere ya byose gushyira abaturage ku isonga ya buri kintu cyose dukora. Muri uru rugendo rwo kuzana impinduka, turareba tuti 'ubushobozi dufite bungana iki?', n'ibiki abaturage bacu bakeneye cyane, n'uburyo babigiramo uruhare ubwabo, rero imiyoborere yacu iha umwanya umuturage mu bimukorerwa, akumva uruhare rwe, akumva neza abo turi bo, ibyo dushaka gukora, tukagendera muri uwo mujyo wo gukora ibyo dukwiye gukora ngo tugere ku byo twifuza kugeraho.''

    Muri iki kiganiro kandi Perezida Kagame yabajijwe ku bijyanye n'iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu aho bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga n'imwe mu miryango mpuzamahanga ikunze kuvuga ko ubu burenganzira bwa muntu butubahirizwa. Yongeye kugaragaza aho u Rwanda ruhagaze kuri iyi ngingo.

    Ati 'Ibyo dukora mbere ya byose tugendera ku byo tubona bidukwiye, bikwiye igihugu cyacu. Iyo hari icyo tubona cyatugirira akamaro icyo gihe nta kabuza tugiha umwanya tukacyirebaho. Twasanga bimwe bitadukwiye, atari ibyacu, bibogamye, turabyumva hanyuma twe tukikomereza urugendo rwo gukora ibyo tugomba gukora. Ikibazo tubona muri iyi mitekerereze y'aba bantu bahorana umuco wo kureba abandi gusa no kubarenganya. Urugero hari ibyo banengaga guhera nyuma gato y'amateka yabaye hano muri 1994, uyu munsi bakirengagiza impinduka zose zimaze kuba mu myaka 28 bakaba bagitunga urutoki ibyo bashaka, bisobanuye ko nta mpinduka n'imwe babona yabayeho, ibi rero bikwereka ko hari ikibazo kuri abo bahora banenga gusa, intego yabo ni ukugushyira hasi, bakagushyira aho uzahora ubuziraherezo.''

    Indi ngingo, Umukuru w'Igihugu yagarutseho muri iki kiganiro ni uburyo umugabane wa Afurika ugifatwa nk'igice cy'ibibazo gusa, yavuze ko Afurika imaze gutera imbere ndetse ko ikomeje gushyira hamwe ko nk'ubu abayituye bajya kungana mu mubare n'abatuye u Bushinwa bityo ko ari isoko rishobora kubyazwa umusaruro mu iterambere ry'umugabane wose ndetse ko ari rwo rugendo Afurika ikomeje.

    @RBA

    The post Perezida Kagame yavuze ku cyerekezo 2050 aho Umunyarwanda azaba yinjiza nibura miliyoni zirenga 12 ku mwaka appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/11/26/perezida-kagame-yavuze-ku-cyerekezo-2050-aho-umunyarwanda-azaba-yinjiza-nibura-miliyoni-zirenga-12-ku-mwaka/

  • Nyanza:Kimwe mu byatumaga abayobozi b'inzego z'ibanze badatanga service uko bikwiye cyavugutiwe umuti #rwanda #RwOT

    Akarere ka Nyanza katanze moto 64 harimo 51 z'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari na 13 z'Abayobozi ba DASSO. Ibi bikaba ari igisubizo ku kibazo cy'ingendo ndende zatumaga bamwe muri aba bayobozi badatanga service uko bikwiye.

    Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatandatu itariki 26 Ugushyingo 2022, mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere igamije kongera umusaruro w'ibyo bakora no kubongera ubushobozi bwo gutanga serivisi nziza.

    Image

    Itangazo rigenewe Abanyamakuru rivuga ko 'Nyuma y'aho bigaragariye ko tugari dufite ubuso bunini ku buryo bitorohera Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari kugera muri buri Mudugudu n'amaguru, ndetse no kugera ku Biro by'Umurenge igihe yatumwe mu nama kubera ingendo ndende. Ibi bituma badatanga serivisi uko byifuzwa.

    Bisengiyaremye Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kirambi mu murenge wa Nyagisozi asanga izi moto zigiye kubafasha cyane mu kazi kabo.

     Ati: ' Mu by'ukuri, twagorwaga n'amatike yo kugera ku baturage ngo tubarangirize imanza, tubakemurire ibibazo cyane iby'amakimbirane yo mu miryango ndetse no gutanga raporo y'ibintu wigereye ho ntibyabaga byoroshye. Ndabona izi nzitwazo zikuweho, rwose ubu tugiye gutanga serivisi nziza.'

    Image

    Kimwe n' Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari, Abayobozi ba DASSO iyo bagiye mu bikorwa byo gufasha mu kubungabunga Umutekano mu Tugari, usanga bagira ikibazo cyo kugerayo byihuse kuko akenshi bagenda n'amaguru, koroherezwa mu buryo bwo kugera mu Tugari bikaba bizihutisha akazi.

    Bavuga ko kumenya no gukurikirana imikorere y'irondo, kurwanya ihohoterwa, gusubiza abana mu ishuri, kurwanya ibiyobyabwenge nta buryo bworoshye bw'imigendere cyari ikibazo cy'ingutu.

    Murigo Adiel, Umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge wa Kibirizi yavuze ko izi moto ari igikorwa cy'indashyikirwa utapfa kwiyumvisha ndetse kirenze uko abantu bagitekereza.

    Image

     Ati:'Iki gikorwa kirenze kuba moto nk'ikinyabiziga. Nkatwe dukorera mu murenge uhana imbibi n'igihugu cy'u Burundi, tuba dusabwa ibintu byinshi nko kurwanya magendu, kugenzura ibyambu n'ibindi. Wasangaga umurenge utanga amafaranga menshi ngo tugenzure ibyambu 3 kandi ugasanga ugenzuye nka kimwe ku munsi ariko niba tubonye ibikoresho, ibyambu bitatu tuzabigenzura mu munsi umwe rwose nta kibazo.'

    Image

    Akarere ka Nyanza ni kamwe mu turere 8 tugize Intara y'Amajyepfo, kagizwe n'imirenge 10, Utugari 51 n'imidugudu 420; kakaba gatuwe n'abaturage 323.719 bari mu ngo 77.512 hakurikijwe ibarura rusange ry'abaturage n'imiturire ryo mu mwaka wa 2022.'

    [email protected]

     

     

     

     

     

     

    The post Nyanza:Kimwe mu byatumaga abayobozi b'inzego z'ibanze badatanga service uko bikwiye cyavugutiwe umuti appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/11/26/nyanzakimwe-mu-byatumaga-abayobozi-binzego-zibanze-badatanga-service-uko-bikwiye-cyavugutiwe-umuti/

  • Gusama nyuma y'igihe gito ukuyemo inda nta ngaruka-Ubushakashatsi #rwanda #RwOT

    Gusama nyuma y'amezi macye ukuyemo inda ku bw'impanuka cyangwa se ivuyemo ku bushake, ubushakashatsi bwagaragaje ko nta ngaruka zidasanzwe bishobora kugira ku mugore, igihe cyose atabibujijwe na muganga.

    Ubushakashatsi bwakorewe muri Norvège, mu gihe cy'imyaka umunani kuva mu 2008 kugeza mu 2016, bwasanze nta ngaruka umugore yagira aramutse asamye inda mbere y'amezi atandatu akuyemo indi, igihe cyose atabibujijwe na muganga.

    Ubusanzwe, ishami ry'uburyango w'abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko bibaye byiza, nyuma yo gukuramo inda, umugore yakongera gusama nyuma y'amezi atandatu, kugirango abanze aruhuke.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'Umuryango PLoS Medicine wo muri Norvège  wita ku buvuzi na siyanse, bukorewe ku bagore 72.000 basamye nyuma yo gukuramo inda, bwemeza ko abagore bashobora kongera gusama igihe icyo aricyo cyose nyuma yo gukuramo inda.

    Abakoze ubu bushakashatsi bemeza ko abagore bagize ibyago bagakuramo inda nta cyababuza guhita bongera bagasama, keretse igihe babibujijwe na muganga.

    OMS ivuga ko ubushakashatsi ku gukuramo inda n'igihe cya nyacyo umugore yakongera gusamira burimo gukorwa kandi ko buzatanga umusaruro n'inama shyashya ku gihe umugore wakuyemo inda yakongera gutwarira indi nda.

    Ubushakashatsi bwa PLoS Medicine buvuguruza ubwari busazwe ari nabwo OMS yagenderagaho itanga inama , bwakorewe muri Amerika y'Epfo.

    Abakoze ubu bushakashatsi bushya muri Norvège bavuga ko inama zisanzwe zikwiye gusubirwamwo kugira ngo abashakanye bafate icyemezo cyo gusama bashingiye ku makuru mpamo.

    Gusama nyuma yo gukuramo inda

    Abahanga bavuga ko kuba ufite ubuzima buzira umuzi byongera amahirwe yo gusama.

    Abagore bagirirwa inama yo gufata ibinini bya acide folique buri munsi mu gihe barimo kugerageza gusama , ibi bikaba bigabanya ibyago byo kubyara umwana ufite urutirigongo cyangwa ubwonko butameze neza.

    Inda zivamo kugeza ubu ngo zigeze kuri imwe ku bagore batanu, bavuga kandi ko bidakunze kubaho ko inda zikurikiranye zivamo.

    @BBC

     

    The post Gusama nyuma y'igihe gito ukuyemo inda nta ngaruka-Ubushakashatsi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/11/26/gusama-nyuma-yigihe-gito-ukuyemo-inda-nta-ngaruka-ubushakashatsi/

  • U Bufaransa bubaye igihugu cya mbere gikatishije itike ya 1/8 cy’igikombe cy’Isi #rwanda #RwOT

    U Bufaransa bwabaye igihugu cya mbere kibonye itike ya 1/8 cy’igikombe Cy’Isi cya 2022 kirimo kubera Qatar nyuma yo gutsinda Denmark.

    U Bufaransa bwari bwatangiye neza imikino yo mu itsinda D butsinda Australia 4-1, uyu munsi bukaba bwatsinze Denmark 2-1.

    Ni ibitego byose bya Kylian Mbappe byose yatsinze mu gice cya kabiri byahise bihesha igihugu cye itike ya 1/8.

    Igice cya mbere cy’umukino amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa ni nyuma y’uko abasore b’u Bufaransa barimo Kylian Mbappe, Olivier Giroud na Antoine Griezmann bagerageje amahirwe ariko ntibabashe kubona igitego.

    Ni mu gihe kandi abarimo Andreas Christensen na Eriksen bagerageje amahirwe bikanga.

    Nyuma yo gushyira igitutu kuri Denmark, ku munota wa 63, Kylian Mbappe yatsindiye u Bufaransa igitego cya kabiri ku mupira wari uhinduwe na Hernandez.

    Denmark yahise iyishyiraho igitutu ndetse iza no kwishyura iki gitego ku munota wa 68 gitsinzwe na Andreas Christensen ku mupira yari ahawe na Joachim Andersen.

    Denmark iba yabonye igitego cya kabiri ariko Eriksen na Christensen ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

    Kylian Mbappe yaje gutsinda igitego cya kabiri cyahesheje ikipe ye itike ya 1/8 ku munota wa 86 ku mupira yari ahawe na Antoine Griezmann. Umukino warangiye ari 2-1.

    Undi mukino wo muri iri tsinda, Australia yatsinze Tunisia 1-0. U Bufaransa bukaba bwahise bubona itike ya 1/8 n’amanota 6, Australia ni iya kabiri n’amanota 3 izasoza ikina na Denmark ifite inota 1 inganya na Tunisia.

    Uyu munsi kandi hakinnye itsinda C aho Poland yatsinze Saudi Arabia 2-0 ni mu gihe Argentine iri bukine na Mexico.

    Wari umukino utoroshye

    Mbappe yari yazonze Denmark

    Mbappe yaje yafashije u Bufaransa kugera muri 1/8

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-bufaransa-bubaye-igihugu-cya-mbere-gikatishije-itike-ya-1-8-cy-igikombe-cy-isi

  • Zigama CSS yiyemeje kunguka miliyari 25 Rwf mu mwaka wa 2023 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagize Inteko rusange ya ZIGAMA CSS, tariki 25 Ugushyingo 2022, bateraniye ku cyicaro gikuru cya RDF, ku Kimihurura, mu nteko rusange yaganiriye kandi (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/zigama-css-yiyemeje-kunguka-miliyari-25-rwf-mu-mwaka-wa-2023

  • Ndagukunda:Amagambo y'urukundo Sabine witabiriye Miss rwanda yabwiye Juno akomeje kuvugisha benshi #rwanda #RwOT

    Ni mu butumwa uyu mukobwa yanyujije kuri Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, hari mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru nziza.

    Ejo hashize tariki ya 23 Ugushyingo 2022, umuhanzi Nyarwanda Jean Bosco Ntwari uzwi nka Juno Kizigenza yizihizaga isabukuru y'amavuko yishimira igihe amaze ku Isi.

    Yakiriye ubutumwa bwinshi ariko bumwe mu butumwa bwiza yakiriye bukanamushimisha ni ubutumwa bwavuye kuri Mutabazi Sabine Isingizwe witabiriye Miss Rwanda 2022.

    Yifashushije ifoto ye na Juno Kizingeza yabanje kugira ati 'Ndagukunda Juno Kizigenza.'

    Iyi post yakurikiwe n'indi igira iti 'isabukuru nziza ku muntu w'agatangaza nzi, ndakwishimira nkagahu n'agaciro cyane Juno Kizigenza.'

    Nyuma y'uko mu ntangiriro z'uyu mwaka Juno Kizigenza atandukanye na Ariel Wayz bakundanaga, muri Kamena 2022 byavuzwe ko yaba ari mu rukundo na Mutabazi Sabine Isingizwe, gusa yaje kubihakana avuga ko uyu mukobwa ari inshuti magara ariko badakundana.

    Icyo gihe yagize ati 'Sabine ni inshuti yanjye magara ntabwo ari umukunzi wanjye.'

    Mutabazi Sabine yari muri Miss Rwanda 2022 aho yari afite umushinga wo gukangurira urubyiruko kwihugura mu bijyanye n'ubutabazi bw'ibanze gusa ntiyabashije kwegukana iri kamba. Aheruka kugirwa umuyobozi wa Rwandan Fashion Awards.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ndagukunda-amagambo-y-urukundo-sabine-witabiriye-miss-rwanda-yabwiye-juno