Blog

  • Mu mukino uryoheye ijisho Brazil yatsinze Ser… – #rwanda #RwOT

    Imikino yo mu itsinda G yatangiye gukinwa uyu munsi, umukino ubanza muri iri tsinda wabaye saa sita urangira Switzerland itsinze Cameroon igitego 1-0. Umukino karundura wari utegerejwe na benshi n’ubundi muri iri tsinda watangiye gukinwa saa tatu kuri Lusail Stadium, mu mukino ubereye ijisho ikipe y’igihugu ya Brazil yatsinze ikipe y’igihugu ya Serbia. 

    Mu mukino wasifuwe n’umunya Iran, ikipe ya Brazil niyo yatangije umupira ndetse inawugumana iminota 3 ya mbere Serbia yawubuze nk’uko byari byitezwe. Ku munota wa 6 gusa Pavlovic yateze Neymar, umusifuzi nta gutinzamo ahita amuha ikarita y’umuhondo.

    Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Brazil: Alisson; Danilo, Marquinhos, Thiago Silva, Alex Sandro; Paquetá, Casemiro; Raphinha, Neymar, Vinicius na Richarlison

    Mu mukino watangiranye amakosa menshi ikipe ya Brazil yagumye kwataka cyane ubona ifite inyota y’igitego, maze ku munota wa 13 ibona koroneri Neymar ahita ayitera ariko umunyezamu ayikuramo, kuko yayiteye ijya mu izamu.

    Umukino watangiwe no kutumvikana hagati y’abakinnyi

    Abakinnyi 11 ba Serbia babanje mu kibuga: Vanja; Veljkovic, Milenkovic, Pavlovic; Zivkovic, Lukic, Gudelj, Mladenovic; S.Milinkovic-Savic, Tadic na Mitrovic.

    Mu minota 15 Brazil yakomeje kwataka ariko bigeraho Serbia yihagararaho ndetse itangira no kugumana umupira, ikananyuzamo ikagera imbere y’izamu rya Brazil. Ku munota wa 20 Casemiro yarekuye ishoti riremereye ryashoboraga kuvamo igitego, ariko umunyezamu awukuramo.

    Igitego Vinicius yahushije

    Brazil yahoraga imbere y’izamu rya Seribia buri mwanya, ku munota wa 26 yahushije ikindi igitego binyuze kuri Thiago Silva wahaye umupira Vinicius imbere y’izamu, ariko umunyezamu wa Serbia aratabara. 

    Raphinha wa Brazil ku munota wa 33 yongeye gutera amahirwe inyoni yo gutsinda, atera umupira mu biganza by’umunyezamu. Serbia yakomeje kwizirika kuri Brazil yahushije uburyo bw’ibitego byinshi cyane, bituma igice cya mbere kirangira ari 0-0.

    Igice cya kabiri cyatangiranye no gushaka igitego kwa Brazil, kuko nta n'amasegonda 50 ashize Raphinha yongeye guhusha ikindi gitego cyabazwe. Ku munota wa 48 Brazil yabonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Neymar rikozwe na Nemanja, ariko ntihagira ikivamo.

    Ku munota wa 54 Neymar yongeye guhusha igitego, ku mupira mwiza yari ahawe na Vinicius. Brazil itavaga imbere y’izamu rya Sebia ku munota wa 59 umukinnyi wayo Lukas Paqueta yateye umuzinga w’ishoti, ariko riragenda rikubita igiti cy'izamu. 

    Ku munota wa 62 Vinicius wari wagumye kugerageza gutsinda kuva kare yateye ishoti riremereye mu izamu, maze umuzamu wa Serbia awukuramo usanga aho Richarlison ahagaze ahita atsinda igitego cya 1 cya Brazil.

    Igitego cya 1 cya Brazil

    Ku munota wa 73 Raphinha yatsinze igitego kiryoheye amaso ku mupira mwiza yari ahawe na Vinicius, bituma Brazil ihita igira ibitego 2-0. Ikipe y’igihugu ya Brazil yashoboraga no gutsinda ibindi bitego ariko biranga, bituma umukino urangira ari 2-0.

    Igitego cy’amateka cyatsinzwe na Raphinha

    Neymar wakoreweho amakosa menshi nk’ibisanzwe

    Richarlison watsinze igitego cya 1

    Abanya Brazil bari babukereye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123192/mu-mukino-uryoheye-ijisho-brazil-yatsinze-serbia-mu-gikombe-cyisi-123192.html

  • Cricket: U Rwanda rwabonye itike y’icyiciro c… – #rwanda #RwOT

    Imikino ya T20 World Cup Sub Regional Africa Qualifiers yo mu itsinda rya mbere iri kubera mu Rwanda, yasize ikipe y’igihugu ya Cricket ibonye itike yo kujya mu kindi cyiciro ari nacyo cya nyuma kugira ngo babone itike yo gukina igikombe cy’Isi. 

    Kuri uyu wa kane nibwo u Rwanda rwashimangiye iyi tike rutsinze imikino 2 rwakinnye, harimo umukino bahuyemo na Seychelles na Mali.

    Ni imikino yabereye ku kibuga cya Cricket kiri muri IPRC Kigali, umukino wa mbere utangira ku isaha ya saa 10:00 am utinzeho isaha kubera imvura. Umukino wa mbere u Rwanda rwatsinze toss, guhitamo gutangira batera udupira ibizwi nka (Bowling) cyangwa gutangira bakubita udupira ibizwi nka (Batting) maze bahitamo gutangira ba Battinga ari nako bashaka uko bashyiraho amanota menshi.

    Umukino watinze gutangira kubera imvura yaguye mu masaha ya mugitondo

    Seychelles yo yatangiye itera udupira (Bowling), maze igice cya mbere kirangira u Rwanda rushyizeho amanota 122. Seychelles ikaba yari imaze gusohora abakinnyi 4 b’u Rwanda. Seychelles ntiyigeze ibasha gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho n’u Rwanda, kuko umukino warangiye Seychelles ishyizeho amanota 47 gusa, runasohora abakinnyi 8 ba Seychelles. U Rwanda rukaba rwatsinze uyu mukino ku kinyuranyo cy'amanota 75. 

    ERIC Dusingizimana w'u Rwanda niwe wabaye umukinnyi mwiza w'umukino.

    Mu mukino wakurikiyeho u Rwanda rwatsinze Mali ku kinyuranyo cya Wickets 10. Muri uyu mukino u Rwanda nirwo rwatsinze toss, maze ruhitamo gutangira rutera udupira (Bowling). Muri overs 12 n'udupira 3 u Rwanda rwari rumaze gusohora abakinnyi bose ba Mali (All out Wickets), Mali ikaba yari imaze gushyiraho amanota 30 gusa.

    U Rwanda ntirwigeze rugorwa n'uyu mukino kuko muri overs 2 n'udupira 3 bari bamaze gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na Mali, rushyiraho amanota 33 nta mukinnyi n'umwe  Mali yasohoye. 

    Imikino y’icyiciro cya nyuma izabera muri Namibia mu ntangiriro z’umwaka utaha.

    Mu yindi mikino yabereye kuri stade mpuzamahanga ya gahanga, Malawi yatsinze Sainte Helena ku kinyuranyo cya wickets 10, St Helena ikaba yari yashyizeho amanota 37, Malawi ikaba yari yasohoye abakinnyi 6 ba Sainte Helena.

    Ikipe y'igihugu ya Malawi ikaba yakuyeho icyo kinyuranyo nta mukinnyi wayo usohowe na St Helena. Malawi ikaba yatsinze ku kinyuranyo cya Wickets 10.

    Mu mukino wakurikiyeho Kenya yatsinze Botswana ku kinyuranyo cya Wickets 8. Botswana yari yatangiye ibatinga yari yashyizeho amanota 116 muri Overs 20 abakinnyi 6 bayo basohorwa na Kenya. Kenya ikaba yakuyeho icyo kinyuranyo ishyizeho amanota 122 muri overs 11 n'udupira 3, Botswana ikaba yasohoye abakinnyi 2 ba Kenya.

    Iyi mikino yo gushaka tike y'igikombe cy'isi ikazasozwa kuri uyu wa Gatanu hakinwa umunsi wa 7, Lesotho na Malawi bakazakina ku isaha ya saa 09:30, Lesotho n'u Rwanda bakazakina saa  13:45' iyi mikino yose ikazabera muri IPRC Kigali.

    Kenya na Seychelles bazakina saa 09:30', Botswana na Sainte Helena bakazakina saa 13:45' iyi mikino ikazabera kuri stade mpuzamahanga ya Gahanga, nyuma yaho habe igikorwa cyo gusoza iyi mikino. 

    Eric Dusingizimana nyuma yo kuzuza amanota 50 ku mukino wa Seychelles 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123191/cricket-u-rwanda-rwabonye-itike-yicyiciro-cya-kabiri-cyo-guhatanira-kujya-mu-gikombe-cyisi-123191.html

  • 30% by'urubyiruko ntibazi ko habaho uburyo bwo kuboneza urubyaro – Ubushakashatsi #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwamuritswe na Minisiteri y'Ubuzima ku bufatanye na Enabel bwagaragaje ko 30 % by'urubyiruko bari hagati y'imyaka 15 na 24 batazi ko habaho uburyo bwo kuboneza urubyaro.

    Muri ubu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2022 bwagaragaje ko mu rubyiruko 718 rwabajijwe , 11% nibo  bakoze imibonano mpuzabitsina muri bo 45% ntibakoresheje agakingirizo mu gihe ab'igitsinagore 36% basubije muri icyo gihe batewe inda.

    Muri ubu bushakashatsi hagaragajwe ko 65% bavuze ko ahantu bashobora kubonera uburyo bwo kuboneza urubyaro bahitamo  agakingirizo, 12% bavuze ko uburyo bwo gukoresha ibinini aribwo bwiza naho  89% y'abasubije ko batekereza ko ari ngombwa kwirinda mu gihe bari gukora imibonano mpuzabitsina ibi bivuze ko 11 % batazi ko ari ngombwa kwirinda.

    Dr. Turate Innocent, umuhuzabikorwa w'umushinga Barame wa Enabel avuga ko inzira ikiri ndende  kugira ngo harwanywe ikibazo cy'abangavu baterwa inda, bakaba bakwandura n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Yagize ati : 'Ni ngombwa gushyira imbaraga ku rubyiruko kuko gushyira imbaraga ku rubyiruko ni ukubaka ejo hazaza h'igihugu.'

    Ambasaderi w'Ububirigi mu Rwanda, Bert Versmessen  avuga ko hakwiye kubaho  urubyiruko rw'ejo hazaza rufite amakuru,  runabasha kwifatira ibyemezo kugira ngo ruharanire ejo hazaza heza.

    Yagize ati : 'Uruhare rw'umushinga Barame wa Enabel muri ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara  rwaduhaye ishusho  runadufasha kurebera hamwe ibibazo bigihari naho tugomba kongera imbaraga.'

    Image

    Avuga ko  ibibazo by'urubyiruko bitandukanye kandi biri mu byiciro bitandukanye bisaba imikoranire ya hafi hagati y'abafatanyabikorwa batandukanye ku ntego nyamukuru yo gufasha abakiri bato mu kubasha kwihitiramo icyateza imbere  ubuzima bwabo.

    Minisitiri w'Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yavuze ko ubu bushakashatsi buzafasha kumenya icyakorwa kugira ngo urubyiruko rufashwe kugira amakuru ahagije mu kumenya ubuzima bwabo bw'imyororokere.

    Hamuritswe kandi izindi nyigo zakozwe n'uyu mushinga Barame wa Enabel zirimo Kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse n'ibisindisha.  Ni inyigo yakozwe ifite intego yo kugira ngo barebe uburemere bwo kunywa ibiyobyabwenge n'inzoga, itabi   n'ibindi byangiza ubuzima bw'urubyiruko  uko bihagaze.

    Image

    Uretse ibyo, hamuritswe indi nyigo kuri serivisi zitangirwa mu bigo byashyiriweho urubyiruko,  bigira uruhare mu gutuma urubyiruko rugira imyitwarire mizima kuko arirwo ruzavamo abayobozi b'ejo hazaza.

    Umushinga Barame wa Enabel wita ku buzima bw'imyororokere mu rubyiruko no mu baturage muri rusange, ukorera mu Turere twa Nyarugenge, Gisagara, Rulindo, Gakenke, Karongi, Nyamasheke, na Rusizi.

    Yanditswe na Rose Mukagahizi

     

     

     

     

     

     

     

    The post 30% by'urubyiruko ntibazi ko habaho uburyo bwo kuboneza urubyaro — Ubushakashatsi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/11/25/30-byurubyiruko-ntibazi-ko-habaho-uburyo-bwo-kuboneza-urubyaro-ubushakashatsi/

  • Si Rayon Sports yari nziza – Casa Mbungo André #rwanda #RwOT

    Umutoza wa AS Kigali, Casa Mbungo André avuga ko nubwo batsinzwe na Rayon Sports ariko itari nziza yo kubatsinda ahubwo bakinnye yo igatsinda.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane, Rayon Sports yari yakiriye AS Kigali mu mukino wa shampiyona, ni umukino warangiye Rayon Sports itsinze 1-0 cya Musa Esenu cyo mu minota ya mbere.

    Ni umukino abatoza bombi bari biteguye aho Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports itagombaga kuwutakaza, ni mu gihe na AS Kigali nyuma yo gutsindwa na Police FC itashakaga kuwutakaza.

    Umutoza wa AS Kigali akaba yavuze ko nubwo batsinzwe yishimiye uko abasore bakinnye kuko ngo kuva yagera muri AS Kigali ni umwe mu mikino mike bakinnye neza ariko amahirwe arabura.

    Casa Mbungo avuga ko bahagaze nabi bakabatsinda igitego ariko na none ngo ntabwo ari Rayon Sports yari imeze neza ahubwo AS Kigali yari ikwiriye gutsinda.

    Ati “Ni iryo kosa twakoze tugomba gukosora ariko ibindi byari byiza, mu mukino twateye mu izamu kenshi, twagerageje gukina neza. Sinzi ko uyu munsi Rayon Sports yari nziza, ni Rayon Sports yatsinze ariko si Rayon Sports yari nziza, ni AS Kigali yari nziza.”

    Nyuma yo gutakaza uyu mukino, AS Kigali iri ku mwanya wa 4 n’amanota 17 ku rutonde ruyobowe na Rayon Sports na 22, Kiyovu Sports ikagira 21 ni mu gihe APR FC ya gatatu ifite 18.

    Casa Mbungo nubwo yatsinzwe ntiyemera ko yarushijwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/si-rayon-sports-yari-nziza-casa-mbungo-andre

  • M23 irigamba kugota i Kitshanga, ishobora kuyifata #rwanda #RwOT

    Ibi babigarutse ho ubwo batangazaga ko ingabo za Leta FARDC hamwe n”inyeshyamba za FDLR na Mai Mai Nyatura bamaze gushirirwa n’amasasu none batangiye gukizwa n’amaguru abandi barihisha, ariko mu mwanya utari munini baraba bamaze kwigarurira aka karere kose.

    Abaturage bashyigikiye izi nyeshyamba batangiye kumvikana baha ikaze izi nyeshyamba bavuga ko bazabarinda ibitero by’inyeshyamba zazaga kubica FARDC irebera.

    Icyakora izi nyeshyamba nazo aho ziri kumara kwigarurira hose ziri guhita zikoranya abaturage zikababwira ko zizanywe no kubarindira umutekano, kandi zikabasaba kwikomereza imirimo yabo nta mususu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/M23-irigamba-kugota-i-Kitshanga-ishobora-kuyifata

  • Tanzania yitandukanyije na raporo ku mpanuka y'indege #rwanda #RwOT

    Leta ya Tanzania yitandukanyije na raporo y'ibanze ku ndege itwara abagenzi yakoze impanuka ikica abantu 19 mu bari bayirimo, nyuma yuko irohamye mu kiyaga cya Victoria.

    Iyo raporo, yatangajwe ku wa kabiri kandi yari ikiri ibanga, yavuze ko abantu benshi kurushaho bashoboraga kuba baratabawe iyo ibikorwa by'ubutabazi bidatinda gutangira.

    Inakubiyemo ko abibira mu mazi bakora ubutabazi nta mwuka uhagije wa oxygen bari bafite mu myiburungushure (cylinders) yabo, kandi ko n'ubwato bw'itsinda rya polisi ikorera mu mazi nta bitoro bihagije bwari bufite.

    Ubwo bwato bwahageze hashize amasaha ane impanuka ibaye, nkuko raporo ibivuga.

    Iyo raporo yatangajwe n'ibiro bya Tanzania bishinzwe iperereza ku mpanuka zo mu kirere, bizwi nka 'Air Accident Investigation Bureau' (AAIB).

    Yakozweho inkuru n'ibitangazamakuru byo muri Tanzania na mpuzamahanga, birimo na BBC.

    Ariko mu butumwa bwo kuri Twitter ku wa gatatu nimugoroba, umuvugizi wa leta ya Tanzania Gerson Msigwa yavuze ko abategetsi bataratangaza raporo ku mugaragaro kuri iyo mpanuka y'indege ya kompanyi Precision Air, yabaye ku itariki ya 6 y'uku kwezi kwa cumi na kumwe.

    Yagize ati: “Raporo irimo gukwirakwira ku mbuga za internet ikwiye kudahabwa agaciro kuko itavuye ku bategetsi bazwi ba leta.

    “Ubwo [raporo] iya leta izaba yarangiye ngo itangazwe, muzabimenyeshwa”.

    Zitto Kabwe, umwe mu bakuru b'abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Tanzania, wakwirakwije iyo raporo ku wa kabiri, yavuze ko yiteguye kugezwa mu rukiko niba iyo raporo yatangaje itari iy'ukuri (iy'umwimerere).

    Iyi raporo yahuje n'ukuntu mbere abaturage bari banenze ibikorwa by'ubutabazi, ariko ntiyahishuye icyateje iyo mpanuka, ivuga ko iperereza rigikomeje.

    Iyo ndege yari yavuye mu murwa mukuru w'ubucuruzi wa Tanzania, Dar es Salaam, ihagarara i Mwanza nkuko byari kuri gahunda, mbere yuko ikora impanuka mu ma saa moya n'iminota 50 za mu gitondo (7h50) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi, ni ukuvuga saa mbili na 50 (8h50) zo muri Tanzania.

    Yari igeze hafi y'ikibuga cy'indege cyo mu mujyi wa Bukoba uri iruhande rw'ikiyaga, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania.

    Abarobyi ni bo bageze bwa mbere aho iyo mpanuka yabereye, bayobora ibikorwa by'ubutabazi.

    Mu bantu 43 bari bari mu ndege, abantu 24 ni bo barokotse. Abapilote babiri bayo bari mu bapfuye.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/t%EF%BB%BFanzania-yitandukanyije-na-raporo-ku-mpanuka-y-indege

  • Hari umutwe w’inyeshyamba wasabye M23 inkunga #rwanda #RwOT

    Ubusabe bwa FFM buje bukurikira ibikorwa by’ivangura n’iyicarubozo rikomeje gukorerwa abatutsi muri Teritwari ya Masisi. Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Nibwo Gen de Brd Hassan Mugabo uyobora ingabo za Leta muri Teritwari ya Masisi yatanze itangazo asaba abatutsi bose batuye muri Masisi kwihutira kujya ku nsengero,amashuri , amavuriro n’ahandi hahurira abantu benshi. Yakomeje avuga ko utazakora ibyo nk’uko bitegetswe azafatwa nk’ushyigikiye M23 azahigwa byaba na ngombwa akicwa nk’umurwanyi wa M23.

    Ibi byamaganiwe kure na M23 binyuze mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wayo mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibi birimo gukorwa n’Ingabo za leta ari ivangura rigamije gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside nk’uko byagendaga mu Rwanda mu mwaka 1994.

    Umuyobozi w’Umutwe wa FFM, Gen Ngabo Moise avuga ko biteguye kwakira ubyufasha bwose , ndetse avuga ko mu gihe M23 irafata icyemezo cyo gutangiza ibitero byinjira muri Masisi biteguye gufatanya nayo mu guhagarika ibikorwa by’ivangura rikomeje gukorerwa abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi.

    Umutwe wa FFM washinzwe muri Mata 2022, ukaba ufite ibirindiro i Kilimahiro muri Masisi. Ugishingwa abatuye Masisi babanje kuwitiranya na M23, kuko muri iyi minsi aribwo M23 yari yatangaje ko yabaye ihagaritse imirwano mu buryo bw’agateganyo.

    Ivomo:Rwandatribune

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Hari-umutwe-w-inyeshyamba-wasabye-M23-inkunga

  • M23 yagose Kitshanga, ishobora kuyifata #rwanda #RwOT

    Ibi babigarutse ho ubwo batangazaga ko ingabo za Leta FARDC hamwe n”inyeshyamba za FDLR na Mai Mai Nyatura bamaze gushirirwa n’amasasu none batangiye gukizwa n’amaguru abandi barihisha, ariko mu mwanya utari munini baraba bamaze kwigarurira aka karere kose.

    Abaturage bashyigikiye izi nyeshyamba batangiye kumvikana baha ikaze izi nyeshyamba bavuga ko bazabarinda ibitero by’inyeshyamba zazaga kubica FARDC irebera.

    Icyakora izi nyeshyamba nazo aho ziri kumara kwigarurira hose ziri guhita zikoranya abaturage zikababwira ko zizanywe no kubarindira umutekano, kandi zikabasaba kwikomereza imirimo yabo nta mususu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/M23-yagose-Kitshanga-ishobora-kuyifata

  • Igitego Ronaldo yatsinze Ghana cyasize amatek… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane nibwo Ronaldo na Portugal akinira bamanutse mu kibuga, ubwo bakinaga n’ikipe y’igihugu ya Ghana. Uyu mukino, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Mu gice cya kabiri, amakipe yaje yariye karungu, byatumye Portugal ibona penariti ku munota wa 65 yaje guterwa neza na Cristiano Ronaldo ahita ashyiraho agahigo, n’umukino urangira ari ibitego 3-2 bya Ghana.

    Ronaldo uri kubyina amataha, akomeje gusiga uduhigo bizagorana kuduhigura

    Iki gitego Ronaldo yatsinze, cyahise gituma aba umukinnyi wa mbere ubashije gukina ibikombe 5 by’Isi byose akabasha kubitsindamo ibitego. 

    Ronaldo yatangiye gukina igikombe cy’Isi mu 2006 ubwo imikino yabereye mu Budage, akaba ari nabwo yatsinze igitego cye cya mbere ubwo bakinaga na Iran. Mu 2010 nabwo Ronaldo yatsinze igitego bakina na North Korea, mu 2014 bahura na Ghana nayo ayitsinda igitego, mu 2018 nabwo Ronaldo yatsinze igitego bahura na Morocco, none no muri Qatar Niko abigenje. 

    Muri ibi bitego byose Ronaldo yatsinze, byabonetse mu mikino y’amatsinda kuko nta gitego aratsinda mu mikino yo gukuranwamo. Igitego Ronaldo kandi yatsinze, cyabaye icya 118 atsindiye ikipe y’igihugu ya Portugal.

    Aganira n’itangazamakuru, Ronaldo yavuze ko anyuzwe n’amateka akoze n’ubwo mbere byari bigoye. Yagize ati: “Ibi bihe ni byiza cyane kuba nkinnye igikombe cy’Isi cya 5. Turatsinze ariko twanatangiye dukina neza. Ikiza ni uko dutsinze kandi bikaba bibaye mu gihe nari maze iminsi mu bihe bigoye.” 

    Ronaldo yemereye itangazamakuru ko ibye na Manchester United byarangiye, ubu ari gushakisha indi kipe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123193/igitego-ronaldo-yatsinze-ghana-cyasize-amateka-mu-gikombe-cyisi-123193.html