
Blog
-
Camera z’umuvuduko zizwi nka Sofia zikomeje gutungura abakeka ko zitagikora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Uwitwa Ignatius Kabagambe aherutse gutangaza ku rubuga rwa Twitter ko Camera zipima umuvuduko zamutunguye atubahirije icyapa kimusaba kutarenza 60km/h, (…) -
Rayon Sports yafashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda AS Kigali (AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Igitego kimwe rukumbi cya Musa Esenu cyafashije Rayon Sports gutsinda AS Kigali ihita ifata umwanya wa mbere.
Wari umukino w’ikirarane Rayon Sports yari yakiriyemo AS Kigali kuri Stade Regional i Nyamirambo kuri uyu wa Kane.
Rayon Sports yinjiranye imbaraga nyinshi mu mukino yaje kubona igitego hakiri kare ku munota wa 8 gitsinzwe na Musa Esenu n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Ganijuru Elie.
Ntabwo yacitse intege yakomeje gusatira ndetse ibona amahirwe atandukanye arimo aya Onana Léandre wacitse ubwugarizi bwa AS Kigali agasigara arebana n’umunyezamu Fiacre ariko akananirwa gushyira mu izamu.
Ni nako kandi abakinnyi ba AS Kigali bashatse uburyo bakwishyura iki gitego mbere y’uko bajya kwishyura ariko abakinnyi barimo Tchabalala na Kalisa Rashid ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.
Binyuze mu busatirizi bwa yo, AS Kigali mu gice cya kabiri yagerageje gushyira igitutu kuri Rayon Sports ndetse barema amahirwe menshi gusa imipira myinshi bayitera hanze nigerageje kujya mu izamu umunyezamu Kabwiri wari uhagaze neza akayifata.
Rayon Sports na yo yagiye ipfusha ubusa amahirwe babonye ariko ku bw’amahirwe umukino urangira ari 1-0.
Ubu Rayon Sports imaze gukina imikino 9 ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 22, Kiyovu Sports imaze gukina imikino 10 ni iya kabiri n’amanota 21, APR FC imaze gukina imikino 9 ni iya 3 n’amanota 18, AS Kigali na yo imaze gukina imikino 9 ni iya 4 n’amanota 17 inganya na Police FC ya 5.
-
Cameroon yatsindiwe mu gikombe cy'isi n'umwana yibyariye #rwanda #RwOT
Ikipe ya Cameroon yaje gutwara igikombe cy'isi nkuko byemejwe na Samuel Eto'o yatangiye itsindwa n'Ubusuwisi igitego 1-0.
Igitego Cameroon yatsinzwe na Breel Embolo wavukiye i Youandé,nicyo gitumye itabona amanota 3 ya mbere mu itsinda.
Embolo yanze kwishimira iki gitego yatsinze Cameroon yavukiyemo,ku munota wa 48 w'umukino ku mupira mwiza yahawe na Shaqiri ari mu rubuga rw'amahina.
Intare z'inkazi zababajwe no gutsindwa,mur uyu mukino wari ku rwego rwo hasi wabereye kuri Stade ya Al Janoub muri Qatar.
Aya makipe yombi ari kumwe na Brazil mu itsinda,yari hasi bishoboka kuko nta buryo bwinshi yaremye ndetse nta no guhererekanye umupira byo ku rwego rwo hejuru byabayeho.
Uyu munsi hari imikino irimo uwa Uruguay na Koreya y'Epfo,Portugal na Ghana na Brazil na Serbia.
Cameroon ibaye igihugu cya kabiri cya Afurika kinaniwe kubona inota nyuma ya Senegal yatsinzwe n'Ubuholandi 2-0.
-
Ntayima nyina akabara: Kabuga Félicien ukurikiranyweho Jenoside yaribyaye #rwanda #RwOT
Amagambo ya Donatien Kabuga umuhungu wa Felien Kabuga ukurikiranyweho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimangira ko umwana na se bahuje ibitekerezo bipfuye.
Ni amagambo ari muri videwo uyu mwene Kabuga yashyize ku mbuga nkoranyambaga nk'uhagarariye umuryango wose, ahamagarira abantu kuza kwifatanya na bo mu myigaragambyo bateganyije kuzakora uyu munsi tariki 24 Ugushyingo 2022.
Muri iyi videwo uyu Donatien Kabuga yumvikana avuga amagambo arimo agashinyaguro no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aho gukoresha ijambo 'Jenoside,' akoresha 'événement', ijambo rusange bakoresha bagaragaza ko hari 'ikintu runaka' cyabaye mu bihe byatambutse.
Ntabwo uyu muhungu atandukanye na se Felicien Kabuga, uhakana uruhare yagize kuri Jenoside, nyamara hari abatangabuhamya bagaragaje ko yatanze inkunga y'amafaranga n'ibikoresho byifashishijwe mu mugambi wo kurimbura Abatutsi, ibyo umuhungu we yita 'événement'
Gukoresha iri jambo, byumvikanisha kwambura uburemere Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyihakana no gukomeretsa abagizwe impfubyi n'abapfakazi muri Jenoside, se ashinjwa gutera inkunga, dore ko mu minsi 100 abarenga miliyoni bari bamaze kwicwa urw'agashinyaguro, Kabuga abigizemo uruhare rukomeye.
Umutangabuhamya mu rubanza rwa Kabuga, akaba n'umwe mu bahoze mu mutwe w'urubyiruko rw'ishyaka rutwitsi CDR, aherutse guhamiriza urukiko ko kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabikomoye kuri RTLM, radiyo Félicien Kabuga ashinjwa gutera inkunga.
Ikindi uyu Donatien Kabuga asabira imyigaragambyo, ni ukuba imitungo ya se yarafatiriwe.
Amategeko y'u Rwanda ateganya ko imitungo y'ukurikiranyweho ibyaha ishobora gufatirwa cyangwa gutambamirwa, mu gihe mu byo uregwa akurikiranyweho harimo n'indishyi.Â
Uretse imitungo itimukanwa ifatirwa n'amafaranga ari kuri konti ashobora gufatirwa mu gihe cy'iminsi 60, ku mpamvu zitangwa n'ubugenzacyaha cyangwa ubushinjacyaha.Â
Icyakora kuri Kabuga byo birihariye, kuko yatorotse ubutabera akamara igihe kinini yihishahisha mu mahanga, imitungo ye ikaba yarafatwaga nk'itakigira nyirayo.Â
Nk'uko Prof. Gregory H. Stanton, umuhanga mu mateka ya Jenoside yabivuze, guhakana no gupfobya Jenoside, nicyo cyiciro cyayo cya nyuma. Muri iki cyiciro, abakoze Jenoside bagerageza uko bashoboye ngo bagoreke amateka bagahindura abarokotse Jenoside abicanyi, nk'aho aribo bayikoze. Ngibi ibyo mwene Kabuga arimo gukora, agamije gusibanganya no kwikiza ipfunwe ry'ibyo se yakoze. Uko iyo myigaragambyo yabo yagenze tuzabigarukaho mu nkuru yacu itaha.
Â
The post Ntayima nyina akabara: Kabuga Félicien ukurikiranyweho Jenoside yaribyaye appeared first on RUSHYASHYA.
-
Rush to imprison hampers the process of reducing overpopulation in Rwandan prisons â TI Rwanda #rwanda #RwOT
In general, more than 84 thousand people are imprisoned in Rwandan prisons. About 12,000 people are in pretrial detention, except those detained in police stations, according to a survey conducted in May 2022.
The purpose is to see how the institutions implement other methods provided by law instead of putting people in prison, so that imprisonment is done as a special case.
This follow-up study conducted by the Human Rights Commission in 2019/2020 showed that the overpopulation in the figures had reached a rate of 136%.
The Executive Director of Transparency International Rwanda, Appolinaire Mupiganyi at the end of last week in an interview on the BBC said that one of the causes of overcrowding in prisons is that those prosecuted for minor crimes are punished with imprisonment, but there are other methods that should be used that do not include imprisonment provided for in the laws of Rwanda.
He said: “From the time the Human Rights Commission did the research and the time we did it, the numbers were going up a lot and we feel that it is a problem that the institutions must make a decision in a short time.”
'Obviously there are still challenges. The agencies responsible for committing crimes and the justice system rush to lock up rather than considering the 12 other ways they can use to make the lockup special.”

- Executive Director of Transparency International Rwanda, Appolinaire Mupiganyi
Mupiganyi said that there are serious crimes that the authorities have no choice but to imprison them for prosecution, but for others it is possible to impose fines, house arrest, ring bells, make the person prosecuted by other authorities, and pardon those who have behaved well during imprisonment and so on.
He said: “All of the 12 methods we’ve found are being used at a very low rate, leading to an increase in the number of people being taken to prisons.”
The National Public Prosecution Authority (NPPA) spokesperson, Faustin Nkusi, said that the crimes committed are increasing as well as those who commit them due to the rapid development and the emergence of commercial crimes including human trafficking, technology and others.
In the year 2021/2022, the Prosecutor’s Office received 83,349 files in which approximately 106,554 people were prosecuted.
43,645 cases were appealed to the courts while 39,211 were decided, that is, some were released and returned to normal life.

- The National Public Prosecution Authority (NPPA) spokesperson, Faustin Nkusi
The president of the Rwandan Bar Association, Me Moise Nkundabarashi, said that according to the results of Transparency Rwanda’s research, the alternative provided by the laws of Rwanda other than imprisonment, if used properly, would reduce overcrowding in prisons by 97.38%.
Article 66 of Law No. 027/2019 of 19/09/2019 on criminal proceedings, stipulates that a person who is suspected of a crime should not be detained as a rule.
He said that there is a case that reaches the court that lasts for three years due to the large number of people who go to the court so that if the court finds that you are accused of a crime and is innocent to accept the consequences, it is a very serious problem.
He said: “We think that people are being prosecuted without detention, but there is a great job to educate people that the fact that a person is not detained temporarily does not mean that he is not prosecuted by the courts.”
'We have various examples where the Prosecution has been doing it and people are being prosecuted without being locked up and justice has been served. When a person is convicted and arrested and taken to prison.”

- Rwanda BAR president Me Moise Nkundabarashi
The Spokesman for the Courts, Mutabazi Harrison, says that more than 40,000 cases filed in the courts in the last judicial year were criminal cases, which means that the number of cases entered is even higher because the courts still have civil, business, administration and labor cases.
He explained that judges are trying to comply with all the punishments provided by the law, but they find that there is a long delay in addition to the small number of court staff.

- The Spokesman for the Courts, Mutabazi Harrison
In civil and commercial cases a mediation program has been introduced. It is a way that Rwandans are encouraged to obey because it provides fast and efficient justice.
At this time, judges and contract writers are also being used to assist regular judges at work in order to speed up the adjudication of cases.
There is another form of plea bargaining that was officially launched on October 11, 2022. The case decided in this way does not go through the normal trial process, but it is accelerated and gives time to others who are waiting for trial.
The agreement regarding the admission of guilt is provided by the law of criminal proceedings in article 26. It says that when the accused has finished explaining himself about the charges, the prosecutor can ask him to reach an agreement and help him get all the information necessary for the prosecution of the crime and to know other people who participated in its operation and he also takes advantage of it but does not interfere with the good process of justice.
The prosecutor promised to do what he would do for him in terms of what he would accuse him of in court and the punishment he would ask for. While the investigation is being carried out, the suspect who has reached an agreement with the Prosecutor’s Office can be prosecuted outside.
A plea agreement does not prevent the victim from knowing the information on the criminal investigation file and participating in the explanation of the crime.
Article 27 states that if there is an agreement regarding the admission of guilt, the Prosecutor will charge the accused in the agreed manner. The court may or may not accept a plea bargain as in cases where the victim did not intend to plead guilty.
When an agreement is accepted, in making a decision the court takes into account the agreement made between the Prosecution and the defendant.
Faustin Nkusi said that the benefits of using this method include reducing crimes, reducing punishments, tracking someone outside of prison, deferring punishment, paying only fines, etc.
Source : https://imirasire.com/?Rush-to-imprison-one-of-challenges-hamper-the-process-of-reducing
-
Ngororero: Umuhanda wa Muhanga-Ngororero wongeye kuba nyabagendwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ni umuhanda wari wafunzwe kubera imvura nyinshi yaguye ku wa kabiri no ku wa gatatu ikuzuza Nyabarongo, bituma amazi yuzura mu muhanda ndetse asandara no (…)
-
Rulindo:Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we akeka ko yamuciye inyuma #rwanda #RwOT
Uyu mugabo w'imyaka 26 utuye mu Mudugudu wa Muvumu mu Kagari ka Muvumu mu Murenge wa Shyorongi, arakekwaho gukora iki cyaha cyo kwica umugore we tariki 16 Ugushyingo 2022.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi bwakiriye dosiye ikubiyemo ikirego cy'uyu mugabo tariki 21 Ugushyingo 2022, buvuga ko nyakwigendera n'uyu ukurikiranyweho kumwivugana bari barashyingiranywe mu buryo bwemewe n'amategeko.
Buvuga ko ku mugoroba wo ku ya 16 Ugushyingo 2022 ubwo uyu mugabo yatahaga iwe mu rugo, yahise agirana amakimbirane n'umugore we, avuga ko yabonye umugabo asohoka iwe yiruka bityo ko barimo basambana.
Ubushinjacyaha buvuga ko amakuru yatanzwe na bamwe mu baturanyi b'uyu muryango, agaragaza ko uyu mugabo atari ubwa mbere yari agerageje kwica umugore we kuko no mu mwaka ushize yari yabigerageje ubwo yamutemaga mu gahanga agahita atoroka.
Nyuma ngo yaje kwiyunga n'umugore we, basabana imbabazi biyemeza kongera kubana nyamara uyu mugabo atahwemye gukomeza imyitwarire itaboneye irimo ubusinzi.
Src:Radiotv10
-
Intambara hagati y'abahanzi n'aba Djs ikomeje kubura gica #rwanda #RwOT
Ni intambara y'ubutita yatangijwe na Uncle Austin uvuga ko yatinyutse agafata icyemezo cyo gutunga agatoki bamwe mu ba DJs badakunze gucuranga umuziki wo mu Rwanda ahubwo bakibanda ku y'ahandi.
Uyu muhanzi wabwiye yavuze ko yahisemo kuvugira bagenzi be, ashinja bamwe mu ba DJs biganjemo abafite amazina akomeye kuba batagicuranga imiziki yo mu Rwanda ahubwo bagahitamo gucuranga iyo hanze.
Ni imvugo yakiriwe nabi n'aba DJs ndetse bamwe batangira kumwibasira ku giti cye, icyakora hakaba n'abemera ko yavuze ukuri nubwo atari ikibazo rusange.
Ibi byahagurukije amarangamutima y'abantu batandukanye barimo abahanzi n'abakurikiranira hafi umuziki, bahamya ko aba DJs bakwiye guha agaciro umuziki wo mu Rwanda kuko abahanzi bashoboye bahari kandi basigaye basohora indirimbo zujuje ibisabwa ngo zicurangwe.
Ibi Uncle Austin yanabishyize ku mbuga nkoranyambaga ze, anenga aba DJs banyuranye.
Ati “Ese aba DJ's b'Abanyarwanda kandi abakomeye, kuki gucuranga indirimbo z'abahanzi b'iwabo mutabikozwa? Uziko wagira ngo muhagarariye ibindi bihugu [â¦] gusa abagerageza kuzikina turabashimira. Ni byiza gucuranga n'abandi ariko mucurange ab'iwanyu ntacyo mwaba.”

Nyuma y'aya magambo, Uncle Austin yavuze ko atavuze ibi yivugira, ahubwo ahamya ko yavugiraga abandi bahanzi.
Ati “Niba babimpora nibashaka bazareke kunshuranga ariko bacurange abandi bana, ntabwo ari njye wivugira ahubwo ndavugira abandi, ndifuza ko aba DJs bumva ko turi mu rugamba rumwe rwo kuzamura uru ruganda.”
Uncle Austin ahamya ko umuhanzi wo mu Rwanda afite ibibazo byinshi by'uburenganzira bwe bwangizwa, bityo ko hatakwiyongereyeho umu DJ umuhoza ku nkeke kugira ngo acurange indirimbo ye.
DJ Brianne utarabashije kwihanganira ubutumwa Austin yanditse nawe yatunze agatoki abahanzi ahamya ko benshi bikunda ndetse inshuro nyinshi baba bumva bafashwa ariko bakaba batafasha abandi.

Uyu mukobwa yavuze abahanzi bo mu Rwanda nabo batajya bashyigikira aba DJs, ati 'Ubuse inshuro nyinshi ntitubaha ama affiches yerekana aho ducuranga hari ujya twe adushyigikira? Tureke kwitana ba mwana ahubwo namwe mukwiye kumenya agaciro ka DJ.'
Ibi DJ Brianne yabihurijeho na DJ Sonia na we yibukije Uncle Austin ko n'abahanzi bakwiye gushyigikira aba DJs kugira ngo ibintu bibe magirirane.

Icyakora ku rundi ruhande harimo abarimo umunyamakuru Lucky Nzeyimana wagaragaje ko ibyo aba ba DJs bavuga atari byo kuko abanyamahanga bacuranga iyo banze gucuranga Abanyarwanda na bo batabashyigikira.
Ati 'Abo banya-Nigeria bo barabashyigikira, bakanasangiza ababakurikira affiches zamamaza aho mukorera? Ukwerekana ko nta kosa rihari! Ukuri ni uko kwikunda kugikomeye muri twe.'

Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/intambara-hagati-y-abahanzi-n-aba-djs-ikomeje-kubura-gica
-
RIB yataye muri yombi Umunyamakuru ashinjwa gukubita no gukomeretsa #rwanda #RwOT
Uyu mugabo w’imyaka 40 yafatiwe mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama aho bivugwa ko yakubitiye inkoni umugabo w’imyaka 45 y’amavuko akamukomeretsa mu mutwe.
Amakuru avuga ko uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko yigeze gukora icyaha gisa n’icyo akurikiranyweho muri iki gihe.
Abaturage batubwiye ko muri Gicurasi, 2021 hari umugore yasanze aho yacururizaga inyama mu Karere ka Bugesera amushumuriza imbwa ye ngo yiruke irye izo nyama.
Icyo gihe uwo mugore yaramubujije ngo areke kumwononera, undi ngo ntiyamwumva ahubwo aramukubita.
Ababirebaga nibo batabaye.
Icyo gihe yarafashwe akorerwa idosiye ndetse ishyikirizwa ubugenzacyaha ariko buza kumurekura akurikiranwa adafunzwe.
Ubu nabwo afungiwe kuri Station ya RIB iri mu Murenge wa Ntarama, iperereza rikaba rikomeje kugira ngo idosiye ye ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Urwego rw’abanyamakuru bigenzura runenga imyifatire idahwitse â¦
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Urwego rw’igihugu rw’abanyamakuru bigenzura, RMC, witwa Emmanuel Mugisha yavuze ko imyitwarire idahwitse iyo ari yo yose yagaragara ku munyamakuru iba idakwiye.
Mugisha avuga ko ubusanzwe umunyamakuru agomba kuba intangarugero mu baturage kuko bamwizera kandi akibuka ko afite inshingano zimugeza aho abandi Banyarwanda benshi batagera bityo akaba agomba kwibombarika.
Ati : ' Umunyamakuru aba agomba kumenya ko ari ikitegererezo cya benshi, akibuka ko abaturage bamufata nk’umuntu akomeye bityo akirinda icyashyira icyasha kuri we ndetse no ku mwuga akora.'
Itegeko rivuga ko gukubita cyangwa gukomeretsa k’ubushake ari icyaha gihanwa n’ingingo ya 121 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyo ugishinjwa agihamijwe n’itegeko ahanishwa igifungo cy’imyaka itari munsi y’itatu ariko itarenze itanu,amande Frw 500,000 ariko atarenze Frw 1,000,000.
Ubugenzacyaha busaba abaturarwanda kugira ubworoherane bakirinda guhohotera abandi.
RIB iramenyesha abantu bishora mu byaha ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ikibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Ivomo:Taarifa
-
Kigali: Hari imihanda imwe ifunze kubera ibikorwa by’imiyoboro y’amazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera imirimo yo gukora imiyoboro minini y’amazi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, kuva taraiki 23 kugera tariki 29 (…)