Blog

  • Babavuze imyato! Intayoberana banyuze abitabi… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gitaramo cy'amasaha arenga atatu bakoze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022 cyabereye ahazwi nka L'Espace ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Kitabiriwe n'abakuze, urubyiruko, abayobozi mu nzego zinyuranye n'abandi.

    Kuva ku munota wa mbere kugeza ku murishyo wa nyuma w'iki gitaramo, abitabiriye bafataga amafoto n'amashusho y'ababyinnyi, bamwe bagahaguruka ukabona barashaka kujya mu ngamba, abandi bakavuza akaruru k'ibyishimo n'ibindi.

    Iri torero ryiyerekanye mu byiciro bibiri, igice cya mbere cyari ikiramukanyo n'aho igice cya kabiri ari nacyo cya nyuma cyari umukomero.

    Ryifashishije indirimbo zirimo nka 'Rubyiro rw'u Rwanda', 'Uwejeje Imana', 'Urwererane', 'Duhoze umwana adahogora' n'izindi biyerekanye mu myambaro itandukanye y'amabara, ari nako bataramira umubare munini witabiriye iki gitaramo.

    Ni igitaramo cyari cyubakiye ku kugaragaza ubukungu buri mu muco w'u Rwanda, aho byanumvikanye mu ijambo Kayigemera Sangwa Aline watangije iri torero yavuze.

    Hari aho yavuze ati 'U Rwanda rwanone, urw'ejo n'ejo bundi. Umuco wo kubaho, wo karamba, kuva kubakuru kugeza ku bato, abobeza bakunda ibyiza, birimo indangagaciro na kirazira by'iwacu i Rwanda. Ng'iki gitaramo rero….'

    Byanagaragariye kandi ku gihe, Kanyandekwe wari umusangiza w'amagambo yahaga umwanya abakaraza, buri umwe akagenda asobanura ingoma avuza.

    Ingoma zirimo amako atandukanye arimo nka Ishakwe, Inumvu, Inyahura ndetse na Ibihumurizo.

    Kanyendekwe asobanura ko ingoma ari nk'umuntu wicaye. Igira amaso, ibitsike n'ibindi- Ati 'Mu y'andi magambo ingoma irabona. Anavuga ko ingoma igira amatwi, urubavu n'ukuboko. Ati 'Mu y'andi magambo rero ingoma ni umuntu wicaye.'

    Uyu mutaramyi avuga ko 'ingoma isa n'u Rwanda' kuko 'u Rwanda narwo rusa n'umunyarwanda'.


    Mariya Yohana na Rugano bavuze imyato Itorero Intayoberana…Babemerera inkunga yo kubafasha gusigasira umuco

    Umusaza Kalisa Rugano ukunze kwifashishwa cyane mu biganiro bigaruka ku mateka, yabwiye Intayoberana ko ibyo yabonye 'uyu munsi' atari aherutse kubibona n'amaso ye, ababwira gutaha bumva ko batanze ibyishimo n'urwibutso kubitabiriye igitaramo cyabo.

    Yashimye kandi Sangwa Aline watangije iri torero. Avuga ko isuku igira isoko, mu kumvikanisha ko ibyo Sangwa agezeho byose mu muco abicyesha umubyeyi we [Ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo].

    Rugano yibukije ko mu myaka myinshi ishize, hari abazungu baje mu Rwanda bumva uko Nyina wa Aline aririmba, Sentore Athanase [Se wa Masamba Intore n'abandi], birabatangaza, bibaza aho babyize muri Kaminuza.

    Abo bazungu bari 34, baje mu Rwanda gushaka abanyarwanda bazabafasha gukora filime yasohotse igaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Rugano ati 'Barambaza bati 'aba bantu bari hano n'aba bana ni iyihe Kaminuza babyigikiye (mo). Numvise mfite ishema ryo kuba Umunyarwanda [….] Iryo shema turiraze abana bacu turaribahaye.'

    Uyu musaza yavuze ko yitegereje igihe kinini areba ukuntu Sangwa Aline yigaragaza mu ngamba y'ababyinnyi, bimwibutsa 'umutwakazi' (Ntibikivugwa) witwaga Stephanie wabyinaga 'ibitego byihariye', ku buryo bitoroheye ababyinnyi kubyiga. Ariko Sangwa Aline na Murumuna we Carine 'nibo bonyine bashoboye kubyiga'.

    Rugano avuga ko ibitego Stephanie yari afite byarimo imibare myinshi. Ati 'Ariko urumva ko Stephanie wapfuye anduta atapfuye. Iyo usize ibi ng'ibi ntabwo upfa, urasinzira ugatabaruka…Ukwibyara gutera ababyeyi ineza. Mwakoze.'

    Yavuze ko ubwo Intayoberana basozaga iki gitaramo, yumvise muri wese basoje kare, ku buryo yumvaga adashaka gutaha. Yanagarutse ku bana b'iri torero, Uruyange bitabiriye irushanwa ry'umuziki rya East Africa's Got Talent, avuga ko bashibuka ahari umuco, kandi batanga icyizere cyo kuzasigasira umuco.

    Uyu musaza yasabye abarimo Mariya Yohana, Rugeminkwaza, Murayire n'abandi bari muri iki gitaramo guhuza imbaraga 'dufashe aba bana batere imbere bazamuke'.

    Yavuze ko mu minsi ishize yarwaye mu buryo bukomeye, ariko Imana ikomeza kuba mu ruhande rwe. Rugano avuga ko hazashakwa amafaranga yo gushyigikira iri torero. Yabaye uwa mbere ahita atanga ibihumbi 300 Frw bazatangiriraho.

    Ahawe ijambo, Mariya Yohana wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Intsinzi' yashimye Sangwa Aline ku bwo gukomeza gutoza iri torero. Kandi ntiyacitse intege n'igihe ibintu bitari bimeze mu buzima, yanashimye kandi umugabo we Nick wamamaye muri filime City Maid.

    Mariya avuga ko icyamushimishije kurushaho 'ni uko tubonye abo tuzasigira utubando twacu'.

    Uyu mubyeyi w'inganzo, yavuze ko Sangwa agifite byinshi byo gukora no gutanga, ashingiye ku myaka ubu agejeje. Ati 'Uko uri kose Imana ikugirire neza. Kandi izagukomereze. Murakoze.'

    Yabwiye abakobwa b'itorero Intayoberana ko babyina neza, kandi bafite umurindi. Abashishikariza kujya babyina baseka, kuko iyo umubyinnyi aririmba aseka n'ubwo yabyica bidapfa kugaragara.

    Mariya yabwiye abasore b'Itorero Intayoberana ko ari intore byahamye koko. Kandi buri gihe abona abasore bagira ishyaka cyane kurusha abakobwa.

    Ati 'Abahungu babarusha gushimisha abantu. Mukomereze aho, ni byiza gusa.' Yanabwiye Sangwa Aline ko bazakomeza kumushyigikira uko bashoboye.

    Murayire Protais yavuze ko ashingiye uko Intayoberana batangiye n'aho bageze bigaragaza icyerekezo cy'umuco. Avuga ko muri bo bifitemo kunoza ibyo bakora ariko hakabamo n'udushya, ari nayo mpamvu bigoye kurambirwa igitaramo cyabo.

    Akomeza avuga ko ashyigikiye igitekerezo cya Rugano cyo gutera inkunga Intayoberana. Kandi bazakora uko bashoboye igitaramo nk'iki cyaguke.

    Yavuze, ntashidikanya ko abitabiriye iki gitaramo batashye banezerewe. Ati 'Ntimuhumure. Ibitaragerwaho, uru Rwanda murabizi ko ntacyo rudashobora kugeraho, iyo rwabyiyemeje. Uko namwe mwabiharaniye, ejo n'ejo bundi ibyiza biri imbere. Imana ikomeze ibahe umugisha.'

    Isuku igira isoko kandi amata agira gitereka:

    Nyina wa Sangwa Aline, yifashishije indirimbo 'Ikivi' ya Rugamba Sipiriyani n'amasimbi n'amakombe, abwira umukobwa we ko ikivi yateruye yakimuhaye kugirango azacyuse.

    Uyu mubyeyi yavuze ko umukobwa yakuze akunda kubyina, ku buryo iyo yumvaga ahavuze ingoma yahita ajya kubyina. Avuga ko yabonye umwana we akomeje gukurikira cyane umuco, ahitamo kumujyana muri Kiliziya akajya abyina.

    Avuga ko iyo yitegerezaga abana be babyina muri Kiliziya yabonaga babizi cyane. Anavuga ko mu myitozo y'itorero Intayoberana, akunze kuyitabira akabafasha.

    Yavuze ko ubwo Sangwa Aline yari ageze mu myaka nka 15, yamubwiye ko muri we yumva yifitemo byinshi bibyiganira muri we ashaka gukora. Ari mvano yo gushinga iri torero nyuma y'igihe kinini yeguriye umutima guteza imbere umuco.

    Yavuze ko ibyo umukobwa we akora bona bimutangaje. Kandi ntagushidikanya ko abakobwa be Sangwa na Carine 'ntawe ubahiga'.

    Kuri we, avuga ko ari 'ingabire y'Imana' ituma abakobwa be bakomeza guhiga benshi. Yashimye ababyeyi bose bakomeje guhereza umukobwa we muri uru rugendo.

      

    Itorero Intayoberana rizwiho guteza imbere umuco Nyarwanda, ryabaye irya mbere ritaramiye Abaturarwanda mu bakora imbyino gakondo

    Itorero Intayoberana ryari risanzwe rikora ibitaramo byagutse buri mwaka, bakaririmba mu bukwe, mu birori n'ibitaramo 

    Baherukaga gukora igitaramo nk'iki gikomeye, cyatanze ibyishimo kuri benshi ubwo bataramiraga muri Kigali Serena Hotel 

    Ibi bitaramo bakora bigtamije gusigasira umuco binyuze mu mbyino n'indirimbo bya Kinyarwanda 


    Uhereye ibumoso: Rugemintwaza Nepo, Mariya Yohana na Mama Tony mu bitabiriye iki gitaramo cy’uburyohe 

    Nzayisenga Modeste uzwi nk’umupfumu Rutangwamaboko yashyimye byimazeyo Itorero Intayoberana  

    Iri torero ryihariye mu kuzamura cyane abakiri bato nk'abafite imyaka 10 gutangira kwiga kubyina Kinyarwanda 

    Iki gitaramo cyafashije abakitabiriye kongera kwibona mu ndirimbo za cyera bataherukaga 

    Izina ryabo 'Intayoberana' rymvikanisha ubuhangange bw'abo mu y'andi matorero





    Gutangira kubyina mu Itorero Intayoberana si ibya buri wese


      

    Ababyeyi batuye umugisha kuri Kayigemera Sangwa Aline ku bwo gusigasira umuco



    Ndayizeye Emmanuel uzwi nka Nick, ni we mutoza w’abasore mu Itorero Intayoberana

     

    Ni byiza mu gitaramo nk’iki gutaha ifoto cyangwa se amashusho uza kwereka abo wasize mu rugo 

    Buri gihe uko bakoze igitaramo, bagira icyo bunguka mu bijyanye no kuririmbira abakunzi babo, imbyino nshya bazana n'ibindi

     

    Intayoberana bafite intego yo gukundisha abato iby'iwabo. Ndetse no gukomeza kujya mbere bubaka ejo hazaza

     

    Abana bato bazwi nk'Uruyange ari nabo baherutse guhatana mu irushanwa ry'abanyempano mu muziki rya East Africa's Got Talent




     


    Intayoberana bashimiye buri wese witabiriye iki gitarami. Bati 'Intayoberana zihamagarana ubwuzu mukazitabana ubwira. Tubikuye ku mutima turabashimiye.'




    Intayoberana bavuga ko umuntu atarama 'ibyo abantu arusha abandi'

     

    Iri torero Intayoberana rigizwe n'ibirezi, ukamuzaka kugera kunararibonye














    Kanyandekwe wari umusangiza w’amagambo muri iki gitabo. Yifashishije cyane ibyagiye bivugwa n’abasizi









    KANDA HANO UREBE IMBYINO ZIHARIYE MU GITARAMO “IWACU” CY’ITORERO INTAYOBERANA

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi

    AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123232/babavuze-imyato-intayoberana-banyuze-abitabiriye-igitaramo-bemererwa-inkunga-yo-gukomeza-g-123232.html

  • Nyanza: Ba Gitifu na ba DASSO bahawe moto, babwiwe ko nta rwitwazo rwo kutegera abaturage #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage, Ingabire Assoumpta yabwiye abayobozi b'utugari n'abagize urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (Dasso) ko nta rundi rwitwazo bakwiye kugira rwatuma badasanga umuturage aho ari. Yabasabye kuzuza inshingano zabo neza bakoresheje inyoroshyarugendo (moto) bahawe. Yabasabye kuva mu biro bakegera abaturage bakabaha serivisi nziza kandi ku gihe.

    Ni umuhango wo gushyikiriza moto abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari 51 ndetse n'abayobozi ba Dasso ku rwego rw'umurenge n'Akarere 13. Byabereye ku biro by'Akarere ka Nyanza kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2022. Ni mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere igamije kongera umusaruro w'ibyo bakora no kubongerera ubushobozi bwo gutanga serivisi nziza bitewe n'uko hari utagari dufite ubuso bugari bitoroheraga aba bayobozi kugera ku baturage.

    Yagize ati' Nkuko mubizi urwego rw'Akagari nirwo rwegereye abaturage bityo kubakemurira ibibazo bituma badasiragira. Ni mugende muhindure imikorere maze abaturage babibonemo. Turabizi mwajyaga mubazwa ibintu byinshi ariko ubu mugiye kujya mubazwa byinshi kuko muhawe bumwe mu buryo bwabafasha kugera kuri byinshi. Amasaha yo kuba mu biro agabanuke kandi ibibazo by'abaturage bikemurirwe aho batuye'.

    Yibukije kandi ko abafite imikorere idahwitse bakwiye guhinduka. Yababwiye ko abakora nabi batazihanganirwa, abasaba kugenda bakegera abaturage bakabafasha kubona serivisi nziza ku gihe. Yibukije ba DASSO babanira nabi abaturage bakabakubita ko ibyo bidakwiye. Yabasabye guhindura imikorere kuko bagomba kubafasha kuva mu bibazo aho kubabera babi. Yabibukije kumenya ko ufite intege nkeya agiye kugaragara kuko babonye icyo kubafasha kugera ku ntego biyemeje.

    Moto zatanze, buri imwe ifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda; Miliyoni imwe n'ibihumbi magana inani.

    Umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge wa Kibirizi, Murigo Adiel yavuze ko izi moto zigiye kubafasha kuba abakozi b'Indashyikirwa kuko hari aho batabashaga kugera byoroshye. Yashimiye Ubuyobozi bukuru bw'Igihugu bwabahaye izi moto ngo zibafashe.

    Ati:' Iki gikorwa kirenze kuba moto nk'ikinyabiziga. Nkatwe dukorera mu murenge uhana imbibi n'igihugu cy'u Burundi, tuba dusabwa ibintu byinshi nko kurwanya magendu, kugenzura ibyambu n'ibindi. Wasangaga umurenge utanga amafaranga menshi ngo tugenzure ibyambu 3 kandi ugasanga ugenzuye nka kimwe ku munsi ariko niba tubonye ibikoresho, ibyambu bitatu tuzabigenzura mu munsi umwe rwose nta kibazo.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kirambi mu murenge wa Nyagisozi, Bisengiyaremye Jean Pierre asanga izi moto zigiye kubafasha cyane mu kazi kabo mu kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo.

    Ati:' Mu by'ukuri, twagorwaga n'amatike yo kugera ku baturage ngo tubarangirize imanza, tubakemurire ibibazo cyane iby'amakimbirane yo mu miryango ndetse no gutanga raporo y'ibintu wigereye ho ntibyabaga byoroshye. Ndabona izi nzitwazo zikuweho, rwose ubu tugiye gutanga serivisi nziza'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda avuga ko izi moto zizafasha inzego z'ibanze ku kagari kuzuza inshingano zabo kuko hari uburyo bwabagoraga bajya mu kazi cyangwa bakagorwa n'amatike mu gihe bagiye gusura abaturage. Yagize kandi ati' Ntabwo dutekereza ko serivisi bajyaga batanga zizasubira inyuma ahubwo zigiye kurushaho kuzamuka kurushaho kuko bahawe umusingi wo gukoresha'.

    Abadaso ku rwego rw'Umurenge n'Akarere ndetse n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari bahuriza ku bibazo byajya bibagora kubikurikirana birimo; kumenya no gukurikirana imikorere y'irondo, kurwanya ihohoterwa, gusubiza abana mu ishuri, kurwanya ibiyobyabwenge n'ibindi. Bahuriza kandi ku kuvuga ko ibyo byose bagiye kubikurikirana kurushaho kuko mbere byabagoraga, nta buryo bwaboroherezaga.

    Mu yandi makuru twamenye ni uko moto 1 ifite agaciro ka Miliyoni imwe n'ibihumbi mana inani(1.800.000Rfw), igaherekezwa n'amacupa 4 y'amavuta ndetse ikaba ifite ubwishingizi bw'imyaka 2 (Aminium). Gusa, abatarabona impushya zo gutwara basabwe kuzishaka vuba.

    Akarere ka Nyanza ni kamwe mu turere 8 tugize Intara y'Amajyepfo, kagizwe n'imirenge 10, Utugari 51 n'imidugudu 420; kakaba gatuwe n'abaturage 323.719 bari mu ngo 77.512 hakurikijwe ibarura rusange ry'abaturage n'imiturire ryo mu mwaka wa 2022.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/11/27/nyanza-ba-gitifu-na-ba-dasso-bahawe-moto-babwiwe-ko-nta-rwitwazo-rwo-kutegera-abaturage/

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa KUBWIMANA Eliphase mwene Ngezahayo Samuel na Mukarubayiza,
    utuye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Kamutwa, Umurenge wa Kacyiru, Akarere ka
    Gasabo, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe
    ariyo KUBWIMANA Eliphase, akitwa RWAKIBIBI Eliphase mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Izina ry'umuryango.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-5/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-5

  • Igikombe cy’isi: Argentine yatsinze Mexico Li… – #rwanda #RwOT

    Imikino y’Igikombe cy’isi cya 2022 ikomeje gukinwa, uyu munsi imikino ya 2 yo mu itsinda C yatangiye gukinwa. Umukino wabaye saa sita, ikipe y’igihugu ya Poland yatsinze ibitego 2 ku busa bwa Saudi Arabia. Umukino wa 2 muri iri tsinda watangiye gukinwa saa tatu z’ijoro, ikipe y’igihugu ya Argentine itsinda ikipe y’igihugu ya Mexico kuri Lusail Stadium.

    Abakinnyi 11 ba Argentine babanje mu kibuga: Martínez; Montiel, Otamendi, Lisandro Martínez, Acuña; De Paul, G. Rodríguez, Mac Allister; Di María, Messi na Lautaro.

    Umukino watangijwe n’ikipe y’igihugu ya Mexico ariko nta masegonda yawumaranye kuko yahise iwurenza. Mu minota 2 ya mbere, ikipe y’igihugu ya Argentine yatangiye ishaka igitego yataka cyane, ariko ba myugariro ba Mexico bitwara neza imipira bayikuraho.

    Abakinnyi ba Mexico 11 babanje mu kibuga: Ochoa; K.Álvarez, Araújo, Moreno, Montes, Gallardo; Guardado, Herrera, Chávez, Lozano na Vega.

    Mu minota 9 Mexico nayo yatangiye kwataka ikoresheje imipira yihuta cyane, binyuze kuri nimero 10 wabo Alex Vega ariko ntihagire ikivamo. Ikipe y’igihugu ya Mexico yakomeje gukinisha imbaraga bigatuma bakora n’amakosa, harimo n’iryakozwe na Araújo arikoreye Acuña ku munota wa 22, ahita ahabwa ikarita y’umuhondo.

    Ikipe ya Argentine yakomeje kwataka cyane ishaka igitego, bituma ku munota wa 35 ibona umupira mwiza w’umuterekano uterwa na Messi, ariko ubuhanga bw’umuzamu wa Mexico ntibwawemerera kujya mu izamu. 

    Ku munota wa 43 Gonzalo Montiel yabonye ikarita y’umuhondo iherekejwe n’umupira w’umuterekano,  bitewe n'uko yateze Erick Gutierrez wari ugiye gutsinda igitego. Ku munota wa 45 Alex Vega yahise ayiterana ubwenge, ariko umunyezamu wa Argentine Emiliano Martinez yitwara neza awukuramo.

    Ikipe ya Argentine niyo yatangije igice cya mbere yataka, ariko igitego kirabura bituma igice cya mbere kirangira ari 0-0.

    Igice cya kabiri cyatangiranye no gutambaza umupira ku ruhande rwa Argentine, ndetse no gucungira ku kwirukankana umupira ku ruhande rwa Mexico. Ku munota wa 49 Argentine yabonye umupira w’umuterekano uri ahantu heza muri metero nkeya uvuye kuzamu ku ikosa ryari rikorewe Messi, ku munota wa 51 Messi n’ubundi yahise ayitera ariko inyura hejuru y’izamu.

    Guhera ku munota wa 60 ikipe y’igihugu ya Argentine yaciriye umurongo ntarengwa ikipe y’igihugu ya Mexico, ireba ko yashaka igitego ariko kirabura. Ku munota wa 64 Angel Di Maria yahaye umupira Lionel Messi ari hanze y’urubuga rw'amahina, arekura ishoti riremereye maze riragenda rijya mu izamu biba igitego cya 1 cya Argentine yari yagihize yakibuze. 

    Messi yishimira igitego

    Nyuma y'uko Argentine itsinze igitego, byabaye nk'ibiciye intege Mexico ahubwo Argentine aba ariyo igumya kwataka. Ku munota wa 87 Enzo Fernandes yatsinze igitego cya 2 cya Argentine, ku mupira mwiza yari ahawe na Lionel Messi. Umukino warangiye Argentine itsinze ibitego 2 ku busa bwa Mexico, bituma Lionel Messi agarura ikizere cyo gukomeza gukina imikino y’Igikombe cy’isi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123244/igikombe-cyisi-argentine-yatsinze-mexico-lionel-messi-yongera-ku-mwenyura-123244.html

  • Nyamagabe: Barifuza ingemwe zihagije z’ibiti by’imbuto #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatuye mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe bifuza uwabafasha kwikorera pepiniyeri y’ingemwe z’imbuto kuko ngo ari byo byababashisha kubona ingemwe ku (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nyamagabe-barifuza-ingemwe-zihagije-z-ibiti-by-imbuto

  • Indirimbo eshatu zatsindiye kuririmbwa mu git… – #rwanda #RwOT

    Ubu buryo bwari bwashyizweho mu rwego rwo guha agaciro ubusabe bw'abakunzi ba Chorale de Kigali, bakunze gusaba indirimbo babaririmbira.

    Kenshi bikorwa mu gitaramo, rimwe na rimwe ugasanga hasabwe indirimbo korali itari yateguye ariko ikayiririmba.

    Aya matora yaberaga ku rubuga rwa Internet rwa Chorale de Kigali yarangiye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2022, ahagana saa sita z'ijoro. Yasize indirimbo eshatu arizo zihize izindi muri 47 zahatanaga.

    Indirimbo 'Funiculi Funicula' yabaye iya mbere n'amajwi 153; indirimbo 'Turate Rwanda' yabaye iya kabiri n'amajwi 106 naho 'UEFA Champions' League Anthem' yabaye iya Gatatu igira amajwi 100.

    Buri mwaka Chorale de Kigali ishaka umwihariko igenera abakunzi bayo ugereranyije n'imyaka yabanje, bigakorwa mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi bayo.

    Umwihariko ugaragara muri 'Christmas Carols Concert' ya 2022 ni uburyo imyiteguro yatangiye kare ku buryo mu rwego rw'imiririmbire ndetse no mu rwego rw'imirimo yindi isanzwe ireba igitaramo byose bizaba biri mu buryo ku gihe.

    Ikindi ni uko amatike y'igitaramo yatangiye kugurishwa kare ugereranyije n'indi myaka yose yabanje.

    Ikiguzi cy'uwaguze itike mbere y'igitaramo gitandukanye n'uzayigura ku munsi w'igitaramo. Kuri buri cyiciro cy'itike haziyongeraho 5000 Frw ku munsi nyirizina.

    Kuva mu 2013, Chorale de Kigali ikora igitaramo nk'iki. Imibare igaragaza ko abantu barenga ibihumbi 20 bitabira iki gitaramo, kandi gitegurwa mu rwego rwo gukundisha abanyarwanda umuziki uhimbanywe kandi ukaririmbanwa ubuhanga.

    Umuyobozi wa Chorale de Kigali, Dr Albert Nzayisenga aherutse kubwira itangazamakuru kuwa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, ko iki gitaramo bakora buri mwaka kigiye kuba ku nshuro ya cyenda cyatumye bashinga ibigwi, kandi gituma abantu babiyumvamo.

    Ati 'Ni igitaramo mu by'ukuri tumaze kugiraho uburambe ngira ngo twakoze na 'Brand' yacyo muri iki gihugu. Chorale de Kigali niyo yagikoze bwa mbere mu mwaka wa 2013, murumva ko bigiye kuba hafi ku nshuro ya cyenda. Ni igitaramo cyiza, kiryoshye kiri mu ndirimbo zitandukanye zaryoshye cyangwa zashimishije abantu mu bihe bitandukanye by'amateka yabo.'

    Igitaramo nk'iki kizaba ku wa 16 Ukuboza 2022 muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali. Kwinjira ni 10,000 Frw mu myanya isanzwe (Regular), 15,000 Frw muri VIP na 25,000 Frw muri VVIP.

    Chorale de Kigali ya none:

    Imyaka 56 irashize ibayeho. Ubu igizwe n'abanyamuryango bagera ku 150, bari mu kigero cy'imyaka iri hagati ya 18-70. 60% ni urubyiruko.

    Muri bo abagera kuri 55% ni abagore. Ubu ibarizwa kuri Katederali Saint Michel, ikaba ikorera muri Centre Saint Paul.

    Ibihangano byayo byinshi ubisanga kuri shene ya Youtube yayo, aho imaze kugira abayikurikira (Subscribers) bagera kuri 129.432.

    Ifite kandi views (abamaze kureba ibihangano) bagera kuri 17.926.530. Uretse Youtube kandi, Chorale de Kigali ifite imbuga nkoranyambaga nka Instagram, Twitter na Facebook.

    Chorale de Kigali ubu ifite gahunda igenderaho y'imyaka itanu, ari yo iheraho hakorwa gahunda y'ibikorwa bya buri mwaka.

    Inkuru bifitanye isano: Chorale de Kigali yavuze ibyo kwitega mu gitaramo cyayo n'ibanga riyikomeje kuva mu myaka 56 

    Chorale de Kigali yatangaje ko indirimbo eshatu ari zo zahize izindi mu zo abakunzi bayo bahisemo 

    Iki gitaramo ntikigomba kugucika! Ni ku itariki ya 16 Ukuboza 2022, muri Kigali Conference and Exhibition Village (Ex – Camp Kigali)

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'UEFA CHAMPIONS LEAGUE'

    “>

    REBA HANO INDIRIMBO 'TURATE U RWANDA'

    “>

    REBA HANO INDIRIMBO 'FUNICULI FUNICULA'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123243/indirimbo-eshatu-zatsindiye-kuririmbwa-mu-gitaramo-cya-chorale-de-kigali-cyegereje-123243.html

  • Rwamagana: MTN Rwanda yashimiwe uruhare rway… – #rwanda #RwOT

    Ubwo hasozwaga umuganda rusange kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2022, MTN Rwanda yafashijemo ‘ishuri rya G.s Nyina wa Jambo n’abaturage barikikije gutera ibiti birimo imbuto ziribwa, ibivangwa n’imyaka ndetse n’ibiti bya gakondo. 

    Abaturage batuye mu Kagari ka Kanyangese mu murenge wa Gahengeri, babwiye InyaRwanda.com ko bishimiye icyo  gikorwa cyateguwe na MTN Rwanda ndetse ko bayishimira kubagenera ibiti byo gutera mu ngo zabo, bagahamya ko bizabafasha kubungabunga ibidukikije ndetse imbuto ziribwa zikabafasha kurwanya imirire mibi no kwikura mu bukene.

    Habimana Celestin aganira na InyaRwanda, yavuze ko yishimiye kuba MTN Rwanda yarabazaniye ibiti byo gutera.

    Ati” Twishimiye umuganda twakoze kuko gutera ibiti ni byiza, biraduha amahirwe yo kutazongera kubura imvura nk'uko uyu mwaka byagenze. MTN kuba yaratekereje gutera ibiti hano ku ishuri rya Nyina wa Jambo byadushimishije cyane kandi batekereje no ku baturage baje mu muganda rusange baduha ibiti byo kujya gutera mu ngo zacu. 

    Baduhaye amapapayi, baduha avoka, baduhaye n’amarongi  muby’ukuri izo mbuto zidufasha kurwanya imirire mibi kandi tunazigurishe tubone amafaranga twikure mu bukene dutere imbere, bitewe n'uko imbuto zikenerwa cyane ku masoko yose”.

    Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab mu butumwa bwe yashimiye MTN Rwanda uruhare igira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu karere ayobora. 

    Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko ibiti ibihumbi bitanu byatewe byiyongera ku bindi bikorwa MTN Rwanda yafashijemo abaturage  bo muri aka karere, mu rwego rwo kubafasha guhindura imibereho yabo. Kubera inkunga ikomeje gutera abatuye akarere ka Rwamagana, yemeza ko iyi sosiyete y’itumanaho ari umufatanyabikorwa ukomeje kugira uruhare mu gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza.

    Rukundo Exode wari uhagarariye MTN Rwanda yavuze ko gutera ibiti mu mudugudu wa Ruhita mu kagari ka Kanyangese ko byatekerejejweho, mu rwego rwo gufasha ishuri rya G.s Nyina wa Jambo n’abaturage barikikije kubungabunga ibidukikije. 

    Ati”MTN Rwanda buri kwezi isanzwe yifatanya n’abanyarwanda mu muganda rusange wa buri kwezi, twari dusanzwe dukunze kuwukorera muri Kigali, ariko twahisemo no gukorera uyu muganda mu nkengero za Kigali hano muri Rwamagana. 

    Twaje gutera ibiti kugira ngo dufashe abanyarwanda guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubungabunga ibidukikije, kuko ibiti bifite akamaro mu gukurura umwuka duhumeka kandi bikurura imvura kandi bateye ibiti biribwa bizafasha iri shuri n’abaturage barikikije kurwanya imirire mibi y’abana. 

    Mu bikorwa MTN Rwanda isanzwe ifashamo abaturage harimo no gutera ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, tukaba rero dusaba ko ibiti byatewe bagomba kubifata neza bikabungwabungwa kugira ngo twubake aheza h’ubu n’ahazaza heza.”

    Cyiza Beatrice, umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ibidukikije ushinzwe imihindagurikire y’ibihe, yashimiye MTN Rwanda uruhare rwayo mu gushyigikira Leta mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

    Yagize ati 'Nka Minisiteri y’Ibidukikije twishimiye kuba hari abafatanyabikorwa nka MTN Rwanda uzi icyerekezo cyacu dufite, cyo kugira ikirere kidahumanye. Ubusanzwe muzi ko MTN Rwanda ari abacuruzi bacuruza itumanaho. Kuba baza gutera ibiti bisobanuye ko turi kumwe nabo, dufitanye ubufatanye nabo mu bukangurambaga bwo kurengera ibidukikije bugamije gufasha umuturage kugera ku iterambere rirambye.”

    Akomeza agira ati ” Tukaba dusaba abandi nabo bakora ishoramari kugira uruhare mu gufatanya na Leta guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kuko Minisiteri y’Ibidukikije n’ibigo biyishamikiyeho dukeneye ubufatanye bwa buri wese mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe..”

    MTN Rwanda isanzwe ifasha akarere ka Rwamagana mu bikorwa bigamije gufasha abatishoboye barimo abagore bafashijwe bahabwa imashini zidoda, muri gahunda yo kubakura mu bukene. Hari abaturage bahawe amatungo magufi ndetse iyi sosiyete y’itumanaho yatangaje ko yafashije urubyiruko mu mashuri, muri gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123240/rwamagana-mtn-rwanda-yashimiwe-uruhare-rwayo-mu-bikorwa-bigamije-imibereho-myiza-yabaturag-123240.html

  • Ikipe y’u Bufaransa yisasiye Denmark mu mikin… – #rwanda #RwOT

    Imikino ya kabiri yo mu itsinda D mu gikombe cy’isi cya 2022 uyu munsi yakomeje gukinwa, umukino wa mbere wabaye saa sita urangira Australia itsinze igitego 1 ku busa bwa Tunisia. Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwahuje u Bufaransa na Denmark, wabaye saa kumi n'ebyiri kuri Stadium 974.

    Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rw’u Bufaransa: Lloris; Koundé, Varane, Upamecano, Theo Hernández; Tchouaméni, Rabiot; Dembélé, Griezmann, Mbappé; Giroud

    Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa niyo yatangiye ibona uburyo bw’igitego kuko ku munota wa 9 gusa, Giroud yari yamaze kurata amahirwe yo gutsinda igitego. 

    Abakinnyi 11 ba Denmark babanje mu kibuga: Schmeichel; Andersen, Nelsson, Christensen; Kristensen, Hojbjerg, Eriksen, Maehle; Lindstrom, Cornelius, Damsgaard.

    Ku munota wa 19 umukinnyi ukina inyuma wa Denmark witwa Christensen yabonye ikarita y’umuhondo, bitewe n'uko yakuruye Mbappé wari umusize agiye gutsinda igitego ku mupira wihuta cyane yari ahawe na Dembele. 

    Ikosa Christensen yakoreye Mbappé

    Mu minota 33 ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yaranzwe no kwataka cyane ikinira mu kibuga cya Denmark, ndetse banatera amashoti ariko ntabashe kuboneza mu izamu. Denmark nayo yanyujijemo irataka ariko igacungira ku kwirukankana umupira gusa, nk'aho ku munota wa 35 Andreas Cornelius yirukankanye umupira atera ishoti riremereye ariko rinyura impande y’izamu ryari ririnzwe na Lloris. 

    Bimwe mu bitego u Bufaransa bwarase mu gice cya mbere

    Igice cya mbere cyaranzwe no kwiharira umupira k’u Bufaransa,  ariko kugera imbere y’izamu rya Denmark biranga. Denmark yo yacungiraga ku kwirukankana umupira gusa, aribyo byatumye igice cya mbere kirangira ari 0-0.

    Igice cya kabiri cyatangiranye no kwataka k’u Bufaransa, binyuze ku bakinnyi bakina ku mpande zabo barimo Mbappé na Dembele. U Bufaransa bwagumye no kurwana gushaka igitego, ku munota wa 56 Mbappé yirukankanye umupira atera ishoti riremereye umuzamu arishyira muri koroneri ariko ntihagira ikivamo. 

    Ku munota wa 59 Griezmann yongeye guhusha ikindi gitego cyabazwe, atera umupira hejuru y’izamu. U Bufaransa bwagumye kwataka cyane bituma ku munota wa 61 Kylian Mbappé atsinda igitego cya 1 cy’u Bufaransa ku mupira yari ahawe na Theo Hernandez, gihita kiba igitego cya 30 Mbappé atsindiye u Bufaransa muri rusange.

    Mbappé yishimira igitego 1 

    Denmark nyuma yo gutsindwa igitego nayo yatangiye urugendo rwo gushaka icyo kwishyura, bituma ku munota wa 68 Christensen atsinda igitego cy’umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri itewe na Eriksen.

    Christensen watsindiye Denmark

    Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa nyuma yo kwishyura igitego yongereye imbaraga mu mikinire irataka cyane, ku munota wa 78 Adrian Rabiot yahushije igitego cyari cyabazwe ariko umupira arawamurura awutera hejuru y’izamu. Ku munota wa 86 Kylian Mbappé yatsinze igitego cya 2 akoresheje inda, ku mupira mwiza yari ahawe na Griezmann. 

    Mu minota yanyuma u Bufaransa bwagumye kwataka cyane bushaka igitego cya 3 ariko kirabura, bituma umukino urangira ari ibitego 2 by’u Bufaransa kuri 1 cya Denmark.

    Abafana bari babukereye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123242/ikipe-yu-bufaransa-yisasiye-denmark-mu-mikino-yigikombe-cyisi-123242.html

  • Ikiganiro na Korali Nyota ya Alfajili yateguy… – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 30 Ugushyingo kugeza tariki 04 Ukuboza 2022 nibwo iki giterane kizaba. Kizajya kibera kuri ADEPR Gatenga. Mu minsi y’imibyiza, kizajya gitangira saa kumi n’imwe n’igice kugeza saa tatu n’igice z’ijoro. Mu mpera z’icyumweru (weekend) kizajya gitangira saa munani zuzuye kugeza saa mbiri zuzuye z’ijoro. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.

    Igiterane “Ibihamya Live Concert” cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barangajwe imbere n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev Isaie Ndayizeye, n’abandi barimo Pastor Theogene Niyonshuti ukunda kwiyita “Inzahuke”, Rev. Pastor Kanamugire, Rev. Pastor Uwambaje Emmanuel, Rev. Pastor Vedaste, Pastor David, Ev Nshizirungu na Pastor Callexte. 

    Nyota ya Alfajili yateguye igiterane gikomeye yise “Ibihamya”

    Abazitabira iki giterane, bazaramya Imana bari kumwe n’abaramyi nka Alex Dusabe, Bosco Nshuti, Jado Sinza, Goshen choir, Jehovah Jireh choir, Rohi choir. Hazaba hari kandi amakorali akorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Gatenga aho Nyota ya Alfajili nayo ibarizwa. Ayo ni: Holy Nation choir, Ukuboko kw’Iburyo choir, Naioth choir, Elayo choir na Beulah choir.

    InyaRwanda yagiranye ikiganiro cyihariye na Perezida wa Korali Nyota ya Alfajili, Bwana Alphonse Ntezirizaza, umaze imyaka 20 aririmba muri uyu mutwe w’abaririmbyi, tumubaza byinshi kuri iki giterane birimo n’intego yacyo nyamukuru. Yanatubwiye amateka y’iyi korali n’impamvu yiswe izina Nyota ya Alfajili. Twabashije kumenya ko iyi korali imaze imyaka 30 kuva ishinzwe.

    Kurikira ikiganiro inyaRwanda yagiranye na Nyota ya Alfajili: 

    InyaRwanda: Mwatwibwira mukanatubwira igihe mumaze muyobora iyi korali

    Perezida wa Nyota ya Alfajili: Murakoze, korari nayigezemo 2002/5/11 kuko ubu nyimazemo imyaka 20, ariko icumi nari umuririmbyi bisanzwe, indi icumi ndi mu buyobozi bwa korari. 

    Hanyuma muri iyo icumi ndi muri manda ya gatatu ku buyobozi bwa korari, ubwo ni itandatu, hanyuma ibiri nayimaze ku mujyanama mu iterambere rya korari. Hanyuma indi ibiri nari ndi Visi Perezida, ubwo rero itandatu iri ku musozo wa manda ya gatatu.

    InyaRwanda: Nyota ya Alfajili yavutse ryari, imaze igihe kingana gute mu murimo wo kuririmbira Imana, izina ryayo risobanura iki, ifite abaririmbyi bangahe?

    Perezida wa Nyota ya Alfajili: Korari Nyota ya Alfajili yavutse hagati ya 1992/1993 ariko ihabwa izina Nyota ya Alfajili mu 1995, ari Pasiteri Mutwa uyise iryo zina, ubu ikaba imaze imyaka 30 ibayeho. Nyota ya Alfajili, bisobanura Inyenyeri yo mu ruturuturu cyangwa se mu rucyerera bwenda gucya neza, ubu ikaba ifite abaririmbyi ijana na cumi na batanu 115″.

    InyaRwanda: Intego yanyu nyamukuru ni iyihe?

    Perezida wa Nyota ya Alfajili: Murakoze cyane, intego yacu rero mu giterane dufite ni ivugabutumwa ariko cyane twibanda ku kwegera Imana kuko dukeneye gukomeza kuvuga imirimo y’Imana yakoze.

    Nk’uko intego y’igiterane “IBIHAMYA”, twahisemo kuyihuza n’umurongo wo muri Zaburi 73:28, hagira hari: “Ariko jyeweho kwegera Imana niko kwiza kuri njye, Umwami Uwiteka niwe ngize ubuhungiro, kugira ngo namamaze imirimo wakoze yose”.

    InyaRwanda: Mumaze gukora indirimbo zingahe, Album zo ni zingahe. Mwatubwira nk’indirimbo 5 Nyota ya Alfajili izwiho?

    Perezida wa Nyota ya Alfajili: Tumaze gukora indirimbo nyinshi cyane ku buryo byangora kwibuka umubare wazo, ariko dufite Album 4 za Audio, ariko eshatu zikorerewe amashusho, wenda navuga ku zakorewe amashusho imwe yitwa, “Imana ifata umwanzuro” igizwe n’indirimbo cumi n’ebyiri z’amajwi n’amashusho. 

    Iya kabiri yitwa “Ibihamya” ariyo isa nk’aho yafashe izina ry’igiterane “Ibihamya” twumva tuzajya dukora mu gihe twateguye neza kandi twumva ko ritazahinduka kuko rifite ubusobanuro ku mateka yacu muri Nyota ya Alfajili, ikaba igizwe n’indirimbo icumi z’amajwi n’amashusho. Indi yitwa “Ongera Ukore” igizwe n’indirimbo eshanu amajwi n’amashusho.

    Hanyuma ku ndirimbo Nyota ya Alfajili izwiho ni nka “Yantare”, “Ibihamya”, “Ndizigura”, “Kumenya Yesu”, “Uko Yagiye”, Ukwitimanye”, “Gologota” n’izindi nyinshi ntashyize hano. 

    Ngira ngo nk’izi ebyiri “Ukwitimanye” na “Gologota” ni indirimbo abantu benshi bamenye kuko imwe twayikoranye na Zabron asigaye aba muri Amerika, indi tuyikorana na Pastor Inzahuke Theogene azaba ari n’umwigisha mu giterane cyizatangira kuri 30/11/-4/12/2022, izo ngira ngo ziri mu ndirimbo zakunzwe cyane.

    InyaRwanda: Imishinga mufite y’igihe kirekire ni iyihe?

    Nyota ya Alfajili: Mu buryo bw’iterambere rya korari, twumva dufite umushinga wo kuzagura imodoka ebyiri za Quaster ku buryo zizadufasha mu buryo bw’amikoro, yemwe zikaba zajya zinadufasha mu buryo bw’ivugabutumwa twagiyemo kandi zikaninjiriza korari.

    InyaRwanda: Igiterane “Ibihamya” gifite iyihe ntego? Kizaba ryari, mwagitumiyemo ba nde? Mwagendeye kuki mubatumira?

    Nyota ya Alfajili: Hanyuma dufite igiterane “Ibihamya” cyizabera ADEPR Gatenga kuva 30/11-4/12/2022, twifuza ko buri wese yaba umutumirwa akazaboneka. Kizajya gitangira saa kumi n’imwe gisoze satatu mu minsi yakazi, hanyuma kuwa Gatandatu ni uguhera saa saba n’igice dusoze saa mbiri. 

    Ku cyumweru tuzahera mu gitondo dusoze saa mbiri z’ijoro, ariko igitaramo nyirizina cyizatangira saa munani zuzuye rwose, ubwo gukererwa rwose si byiza kugira ngo utazasanga imyanya yashize kuko tuzaba turi kumwe n’amakorari meza nka Rohi ADPR Nyakabanda, Goshen Kibagabaga, na Korari Jehova Jireh. 

    Hanyuma twagize umugisha wo kuzabana n’ubuyobozi bw’itorero ryacu [ADEPR] kuko Umushumba Mukuru [Rev. Isaie Ndayizeye] azaba ahari, n’abandi bigisha nka Rev.Uwambaje Emmanuel, Pastor Theogene [Inzahuke], Pastor Rubazinda Calixite na Ev.Shizirungu Emmanuel. 

    Rev. Habyarimana Vedaste w’Ururembo rwa Gicumbi akaba we by’umwihariko yararirimbye muri korari Nyota ya Alfajili, nubwo afite izindi nshingano ariko muri gahunda za korari ntajya asigara inyuma tuzabana nawe kuva dutangiye kugeza dushoje.

    Tukaba dufite n’Abahanzi bakunzwe kuri ubu nka Alex Dusabe, Jado Sinza na Bosco Nshuti, abo bose tuzabana mu giterane, kandi murumva ko ari abagabura b’ibyiza. Byari byiza rero kubatumira mu kubana natwe. 

    Nk’uko twabisobanuye haruguru intego y’igiterane ni ukwibutsa abantu kwegera Imana, Umwami Uwiteka tukamugira ubuhungiro, kuko twasanze kumwegera ari bwo buhungiro tukavuga imirimo ye ari byo byiza kuri twembwe kugira ngo twamamaze iyo mirimo yadukoreya.

    InyaRwanda: Ni uwuhe musaruro mwiteze muri iki giterane?

    Nyota ya Alfajili: Mu by’ukuri twiteze umusaruro ku ivugabutumwa ku buryo bwose kuko ariyo ntego ya mbere y’igiterane, kandi ikindi twifuza ni uko Imana yazongera abazakizwa ibyaha, imitima ya benshi ikongera guhembukira mu giterane. 

    Ikindi ni uko twifuza ko hazabaho gukurikirana neza abantu bazihana mpaka babatijwe, bakaba inyungu muri iki giterane kuko usanga akenshi dukora ibiterane ariko ntitumenye ba bantu basengewe cyangwa bihannye, iherezo ryabaye irihe!. 

    Kubera ko rero ivugabutumwa mu giterane ari ryo rya mbere twifuza ko ryazaduha umusaruro mu kuzakurikirana abo bantu rwose, tukaba twarashyizeho n’ubundi itsinda ry’abantu batanu bazadufasha kubakurikirana badasubiye inyuma.

    Rev. Isaie Ndayizeye uyobora ADEPR azitabira iki giterane

    Igiterane “Ibihamya” cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye n’abaririmbyi bakunzwe

    Iki giterane kizamara iminsi 5

    Pastor Theogene yatumiwe muri iki giterane

    Bosco Nshuti uherutse kurushinga ategerejwe muri iki giterane

    Jado Sinza azaririmba muri iki giterane

    Jehovah Jireh choir nayo izaba ihari

    Nyota ya Alfajili iri mu makorali akunzwe muri Kigali

    Nyota ya Alfajili igizwe n’abaririmbyi barenga 100

    Ibiterane byose Nyota ya Alfajili kora biritabirwa cyane

    REBA HANO INDIRIMBO “KUMENYA YESU” YA NYOTA YA ALFAJILI CHOIR 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123238/ikiganiro-na-korali-nyota-ya-alfajili-yateguye-igiterane-gikomeye-ibihamya-yatumiyemo-umus-123238.html

  • Social Mula na Dj Brianne berekeje mu Bubilig… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu nibwo umuhanzi Social Mula na Dj Brianne bahaguritse i Kigali berekeza mu gihugu cy'u Bubiligi, aho bagiye gutaramira ndetse no kuvangira umuziki abakunzi babo batuye muri iki gihugu.

    Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com mbere y'uko ahaguruka ku kibuga cy'Indege, Dj Brianne yavuze ko anyuzwe no gutaramira mu Burayi aho yiteguye gushimisha buri umwe uzitabira igitaramo azahakorera. 

    Aba bombi bazataramira mu bwato mu gitaramo cyiswe Boat Party, kizabera mu Nyanja ku itariki 24 Ukuboza 2022. Usibye iki gitaramo, Dj Brianne azahita akomereza mu bihugu bitandukanye aho agiye kuzenguruka acuranga.

    Mu gihe kingana n'ukwezi kurenga azamara mu Burayi, Dj Brianne azacurangira mu bihugu bitandukanye birimo Ubudage, Ububiligi, Ubufaransa, Pologne, ndetse na Sweden.

    Dj Brianne mbere yo guhaguruka

    Kugeza ubu igitaramo cya DJ Brianne azaheraho mu Burayi cyatangajwe ni ikizabera Hannover mu Budage, ku wa 30 Ukuboza 2022.

    Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Gateka Brianne, yavutse mu 1996 muri Kenya, aza mu Rwanda ari umwana, akurira ku Kimihurura.

    Social Mula ubwo indege yari ihagurutse

    Yatangiye kwiga ibijyanye no kuvanga imiziki mu 2019 muri Mata. Yari yarabanje kubyigira muri Kenya, nyuma aje mu Rwanda afashwa n'uwitwa DJ Yolo na DJ Théo.

    Dj Brianne ubwo indege yari ihagurutse

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123236/social-mula-na-dj-brianne-berekeje-mu-bubiligi-amafoto-123236.html