Blog

  • Perezida wa Kiyovu yahagaritse umutoza amushinja gukinira mu byo bashoyemo akayabo #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsindwa na Gasogi United 3-1 ku munsi wa 11 wa shampiyona, Mvukiyehe Juvenal, umuyobozi wa Kiyovu Sports yavuze ko bahagaritse umutoza Alain André Landeut.

    Perezida Mvukiyehe Juvenal yavuze ko yahise ahagarika umutoza André Landeut kuko we na bagenzi be batakwihanganira umuntu uza gukinira mu byo baba barashoyemo amafaranga.

    Ati “Tugomba gufata imyanzuro ikomeye kuko hari igihe umutoza cyangwa undi muntu ashobora kuza agakora ibyo ashaka yumva, akangiza ikipe kandi hari abantu baba bashoyemo amafaranga, ubwo rero hari imyanzuro namubwiye ko uyu munsi atongera gutoza ahagarara, atongera gutoza ibindi azaza ku kazi tukamubwira imyanzuro twamufatiye, ni yo mpamvu wabonye nagiye kuvugana na we.”

    Landeut yahagaritswe nyamara yari aheruka gutsinda Rayon Sports.

    Biratangaje kuba Kiyovu Sports yahagaritse umutoza kandi ari ku mwanya wa 2 n'amanota 21 ku rutonde rwa shampiyona, ruyobowe na Rayon Sports ifite 22 n'aho APR FC ikagira 19 ku mwanya wa 3.

    Landeut ashobora kuba umutoza wa 3 utandukanye n'ikipe nyuma y'iminsi 11 ya shampiyona.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-wa-kiyovu-yahagaritse-umutoza-amushinja-gukinira-mu-byo-bashoyemo

  • Rayon Sports na Kiyovu Sports zaherewe isomo rya ruhago umunsi umwe #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Musanze FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa 11 wa shampiyona ibitego 2-0 mu gihe Kiyovu Sports nayo yongeye kwihanizwa na Gasogi United iyitsinda ibitego 3-1.

    Agahinda n'umubabaro ni byose ku bafana n'abakinnyi b'aya makipe akurikiranye muri shampiyona kuko yatsinzwe arushwa nabo bari bahanganye.

    Mu mukino wabereye kuri stade Ubworoherane,Rayon Sports yatsinzwe ibitego 2-0 ndetse inahabwa ikarita itukura yahawe Ndizeye Samuel wakoreye ikosa rikomeye Ndahayo Valerie kugeza ubwo Ambulance imutwaye.

    Ku munota wa 84 Rayon Sports yatsinzwe igitego cya mbere cyatsinzwe na Peter Agbrevor ku mupira yari ahawe na Niyonshuti Gad wari uwuzamukanye.

    Nyuma y'iminota 2 ku munota wa 86 Musanze FC yabonye igitego 2 cyatsinzwe na Namanda Wafula ku mupira yari aherejwe na Mbogamizi Patrick wazonze cyane iyi kipe ikunzwe cyane mu Rwanda.

    Ku rundi ruhande,Ikipe ya Gasogi United iri mu zatesheje igikombe Kiyovu Sports umwaka ushize,yongeye gusubira urucaca irutikura ibitego 3-1.

    Ibitego bya Gasogi United byatsinzwe na Malipangu watsinze bibiiri ku munota wa 14',n'uwa 76 kuri penaliti naMackenzie kuwa 90+5,Mu gihe Kiyovu yatsindiwe na Fiston.

    APR FC yo yahagamwe na Mukura VS banganya 0-0.

    Nubwo yatsindiwe i Musanze, Rayon Sports iracyayoboye urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona n'amanota 22,ikurikiwe na Kiyovu na 21 mu gihe APR FC ifite 19 ku mwanya wa 3.

    Uko imikino yagenze:

    Kiyovu Sports 1-3 GASOGI UNITED
    MUSANZE 2-0 Rayon Sports
    Mukura VS 0-0 APR FC
    RWAMAGANA FC 1-0 Espoir FC

    Urutonde:

    1. Rayon Sports 22 Pts
    2. Kiyovu Sports 21 Pts (+1)
    3. APR FC 19 Pts
    4. Gasogi United 18 Pts

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-na-kiyovu-sports-zaherewe-isomo-rya-ruhago-umunsi-umwe

  • Umutwe wa M23 wongeye guhezwa mu biganiro byo muri Kenya #rwanda #RwOT

    Umutwe wa M23 wavuze ko utatumiwe muri Kenya ahagiye kubera ibindi biganiro byiga ku kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

    Kuri uyu wa mbere, Tariki ya 28 Ugushyingo 2022, nibwo I Nairobi muri Kenya hazabera ibindi biganiro bizahuza leta ya RDC n'imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bw'iki gihugu ariko M23 ntiyatumiwe.

    Umuvugizi wa Gisirikare wa M23, Major Willy Ngoma yabwiye BBC ko batazitabira ibi biganiro kuko batabitumiwemo.

    Yagize ati 'Oya, ntabwo twatumiwe i Nairobi'.

    Mu biganiro bimaze iminsi bibera i Luanda n'i Nairobi, M23 ntiyigeze ihagararirwa, ku buryo ibyemezo byafatwa uyu mutwe uvuga ko bitawureba.

    Leta ya Congo ishinja M23 kuba ari umutwe w'iterabwoba, mu gihe yo ivuga ko irwanira uburenganzira bw'abaturage b'iki gihugu bavuga Ikinyarwanda bagiye bakunda guhezwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/umutwe-wa-m23-wongeye-guhezwa-mu-biganiro-byo-muri-kenya

  • Rayon Sports y’abakinnyi 10 yatsinzwe na Musanze idafite umutoza #rwanda #RwOT

    Musanze FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona ya 2022-23 yakinnye idafite abatoza.

    Musanze yari imaze iminsi itangaje ko umutoza mukuru wa yo ukomoka muri Kenya, Frank Ouna adahari aho yagiye kwivuza ndetse n’umwugiriza we Mushimiyimana Maurice Maso adahari aho yagiye kwiga muri Uganda yatsinze Rayon Sports yasoje ari abakinnyi 10 ibitego 2-0.

    Ku munota wa 26 Peter Agblevor yazamukanye umupira aca kuri ba myugariro ba Rayon Sports, akata umupira uca imbere y’izamu habura umuntu ukozaho akaguru, umupira urengera mu rundi ruhande.

    Ku munota wa 40 Uwiringiyimana Christophe yabonye ikarita y’umuhondo ku ikosa yari akoreye Onana ikosa rihanwa na Iraguha Hadji wateye umupira mu nguni, Steven Ntaribi umupira awutereka muri koroneri.

    Ku munota wa 45 Ndizeye Samuel yabonye ikarita itukura ku ikosa yari akoreye Nduwayo Valeur wahise ajyanwa kwa muganga hinjiramo Nshimiyinama Celemnet. Igice cya mbere cyarangiye 0-0.

    Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakoze impinduka, Tuyisenge Arsene ava mu kibuga Hinjiramo Kanamugire Roger. Ku munota wa 54, Musanze FC yabonye uburyo bw’igitego ku mupira wari uzamukanwe na Harerimana Obed, awuhereza Peter wasigaranye n’umunyezamu ashota umupira urenga izamu.

    Ku munota wa 65 Musanze FC yakoze impinduka Ben Ocen yavuye mu kibuga Dufitumufasha Pierre. Musanze FC yagumye kuganza Rayon Sports ndetse inagenzura imikinire yayo, gusa uburyo bw’ibitego bukanga. Ku munota wa 75 Rayon Sports yabonye uburyo bw’igitego, ku mupira muremure watewe na Iraguha Hadji umupira Ntaribi Steven awushyira muri koroneri.

    Ku munota wa 84 Rayon Sports yatsinzwe igitego cya mbere cyatsinzwe na Peter Agblevor ku mupira yari ahawe na Niyonshuti Gad.

    Nyuma y’iminota 2 ku munota wa 86 Musanze FC yabonye igitego 2 cyatsinzwe Namanda Wafula ku mupira yari aherejwe na Mbogamizi Patrick wakinnye neza uyu mukino, wanabaye umukinnyi w’umukino. Iminota 90 y’umukino yarangiye nta kipe yongeye kureba mu izamu.

    Mu yindi mikino yabaye, APR FC yanganyije na Mukura VS 0-0, Rwamagana City itsinda Espoir FC 1-0 n’aho Kiyovu Sports itsindwa na Gasogi United 3-1.

    Ejo hashize Gorilla FC yatsinze Police FC, Rutsiro inganya na Etincelles 0-0 n’aho Sunrise FC itsinda Bugesera FC 1-0.

    Ejo AS Kigali izaba iri i Rubavu ikina na Marines FC.

    Musanze FC yatsinze Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-y-abakinnyi-10-yatsinzwe-na-musanze-idafite-umutoza

  • Abana bari guhabwa imiti ibasinziriza, abandi bakagurishwa kubera inzara #rwanda #RwOT

    Abanya-Afghanistan basigaye baha imiti abana babo kugira babasinzirize, abandi bagurisha abakobwa babo n'ingingo z'umubiri kugira barebe ko bwacya kabiri.

    Mu gihe cy'itumba ubugira kabiri kuva aba-Taliban bagarutse ku butegetsi maze imfashanyo ziva hanze zigahagarikwa, abaturage babarirwa muri za miriyoni bugarijwe n'inzara ikaze.

    Abdul Wahab yabwiye BBC ati: 'Abana bacu bakomeza kurira kandi ntibasinzira. Nta byo kurya dufite.'

    'Tujya kuri kuri farumasi, tukazana ibinini tugaha abana bacu kugira bashobore gufata agatotsi.'

    Uwo mugabo aba mu nkengero za Herat, umujyi wa gatatu mu bunini nyuma muri Afghanistan, wubatsemo utuzu duto duto w'ibyondo wagiye waguka cyane muri iyi myaka yashize, ukaba utuwe cyane cyane n'abaturage baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu bagiye bahunga intambara zakomeje kwibasira igihugu.

    FAO: Afghanistan Faces Looming Hunger Catastrophe

    Abdul ari mu itsinda ry'abantu 10 begereye umunyamakuru wa BBC, arababaza ati 'Ni bangahe baha imiti abana babo kugira babasinzirize? Barasubije: 'Benshi, twese'.

    Uwitwa Ghulam Hazrat yahise akora mufuka we akuramo agapfunyika k'ibinini. Byari ibinini byitwa  alprazolam  bikoreshwa mu kuvura umuhangayiko ukomeye.

    Ghulam yavuze ko afite abana batandatu, umuto muri bo afite umwaka umwe. Ati 'Nawe ndamuha.'

    Abandi babyeyi berekanye ko bafite ibinini bya escitalopram na sertraline bavuze ko baha abana babo. Ibyo bikaba bisanzwe bihabwa abantu bafite ihungabana mu mitekerereze n'imigirire yabo cyangwa ikibazo cyo kubura ibitotsi.

    Abaganga bavuga ko iyo ibi binini bihawe abana bakiri bato batabona ibyo kurya bihaije byangiza umwijima wabo, bikabatera n'ibindi bibazo birimo ibyo kugira umunanizo ukabije, ihungabana no kugira imyifatire itandukanye n'iyo abo mu kigero cyawe bafite.

    Kuri farumasi imwe, twasanze ushobora kugura ibinini bitanu by'iyo miti ikoreshwa ku ma Afghani (amafaranga yo muri Afgnistan) 10, (ni amafaranga 100 yu Rwanda ), aya ubusanzwe agura igice cy'umugati.

    Afghanistan | Le risque de famine est

    Imiryango myinshi yaganiriye na BBC yavuze ko isangira ibice bikeya by'imigati buri munsi. Umugore umwe yavuze ko bari bariye umugati wumye mu gitondo, ninjoro ngo batumbitse mu mazi kugirango worohe bongere bawurye.

    ONU ivuga ko ubu  muri Afghanistan hari 'akaga. Abagabo benshi mu karere kari ku nkengero za Herat bakora ibikonkwano byo ku munsi mu mirima. Bamaze imyaka babayeho ubuzima bugoye.

    Hagati aho, igihe aba-Taliban bafata ubutegetsi mu kwezi kwa munani, ariko leta yabo ntiyemerwe n'amahanga, amafaranga yazaga muri Afghanistan avuye hanze yahise ahagarikwa, bituma ubukungu buhanantuka, n'abagabo benshi babura icyo bakora.

    Iyo ugize Imana ukabona akazi k'umunsi, uhembwa nk'ama Afghani 100 (ni igihumbi birengaho utundi ducye ku munsi).

    Mu bice bitandukanye usanga ababyeyi cyangwa abakuru b'imiryango bafata ibyemezo bikomeye cyane kugirango ababo ndetse nabo ubwabo babashe gusunika iminsi batishwe n'inzara.

    Ammar (siryo zina rye ry'ukuri) ari mu kigero cy'imyaka 20 yavuze ko mu mezi abiri ashize yabazwe kugira bamukuremo impyiko.

    Yavuze ati: 'Nta kundi nari kubigenza. Numvise ko ushobora kugurisha impyiko mu bitaro bya hano, nuko njyayo mbabwira ko nshaka kugurisha. Hashize ibyumweru bicye barampamagaye barambwira ngo ni nze. Bafashe ibipimo biketa, hanyuma bantera umuti watumye nta kintu nongera kumenya. Nagize ubwoba ariko nta kundi nari kubigenza.'

    Ammar bamuhaye ama Afghani hafi 270.000 (arenga miriyoni 5 mu mafaranga y'u Rwanda) kuri iyo mpyiko. Amenshi yayakoresheje agura ibyo gutunga umuryango we.

    Ati 'Iyo turiye muri iri joro, irikurikira ntiturya. Maze kugurisha impyiko yanjye nahise numva ko ntuzuye numva nihebye cyane. Ubuzima bukomeje gutya nshobora kuzapfa.'

    Ammar's scar on his side

    Kugurisha ingingo z'umubiri si ikintu gishyashya muri Afghanistan. Kuko na mbere y'uko aba Taliban bafata ubutegetsi byarakorwaga . n'ubundi bigakorwa n'abantu bafadite uburyo buhagije bwo kubaho.

    Hari undi mugore nawe wavuze ko yari amaze amezi arindwi agurishije impyiko ye. Amafaranga yavuyemo, yayakoresheje mu kuriha ideni bari bafashe ngo bagure ubushyo bw'intama, gusa izo ntama zishwe n'umwuzure mu myaka ishize.

    Omid

    Ama-Afghani 240.000 (miriyoni hafi 4 z'amafaranga y'u Rwanda) yakuyemo ngo ntiyari ahagije ngo yishyure iryo deni.

    Ati 'Ubu nta kindi turi bukore, uretse kugurisha umwana wacu w'umukobwa w'imyaka ibiri y'amavuko. Abaduhaye ideni batumereye nabi batubwira ngo nitubahe umukobwa wacu niba tudashoboye kubishyura.'

    Umugabo we yaravuze ati 'Mfite agahinda cyane kubera ubuzima tubayemo. Rimwe na rimwe numva nahitamo gupfa aho gukomeza kubaho gutya.

    Uwitwa Nizamuddin ati: 'Naragurishije umukobwa wanjye w'imyaka itanu ku ma Afghani 100.000.'

    Ayo ntagera kuyo impyiko igurishwa.

    Abdul Ghafar, umwe mu bayobozi bo muri ako gace, yaravuze ati 'Ibyo biciye ukubiri n'amategeko ya Islam ko dushyira ubuzima bw'abana bacu mu kaga, ariko nta yindi nzira ihari.'

    Mu rugo rumwe, umunyamakuru yahasanze akana k'agakobwa k'imyaka ine y'amavuko kitwa Nazia, karimo gukina na musaza wako witwa Shamshullah w'amezi 18.

    Se w'abo bana witwa Hazratullah, ati: 'Nta mafaranga dufite yo kugura ibyo kurya none mvuye ku musigiti ntangaje ko nshaka kugurisha agakobwa kanjye.'

    Nazia yaragurishijwe ngo arongorwe n'umuhungu wo mu muryango wo mu ntara yo mu majyepfo. Ku mwaka 14 azahita ajyanwa bamurongore. Kugeza ubu Se Hazratullah amaze kwakira kabiri amafaranga yamugurishije.

    Hazratullah avuga ko menshi muri ayo mafaranga yakoreshejwe mu kugura ibyo kurya, ayandi agurwa imiti y'umuhungu we muto.

    Ati: 'Murebe, arwaye indwara zo kurya nabi' yahise azamura ishati ye yerekana uko inda ye yabyimbye kubera ikibazo cy'imirire mbi.

    Médecins Sans Frontières (MSF) ivuga ko umubare munini w'abana bazanwa mu mavuriro yayo barwaye indwara ziterwa n'imirire mibi. Abagera kuri 47 % bakaba bari bafite icyo kibazo umwaka ushize.

    Ikigo cya MSF gitanga ibiribwa muri Herat nicyo gifite iby'ibanze bihagije, ariko ntigifasha abo muri ako gace gusa, cyakira n'abandi bo mu ntara zihana imbibe ba Herat nko muri Badghis nabo bugarijwe cyane n'ikibazo cy'imirire mibi dore ko abana bafite iki kibazo bari 55%.

    Kuva mu mwaka ushize, bongereye ibitanda kugirango bashobore kwakira abana bakeneye kuvurwa, ariko kugeza ubu icyo kigo gikomeza kwakira umubare munini w'abana bakeneye kuvurwa indwara ziterwa n'imirire mibi.

    Omid, ku mezi 4, apima ibiro 4 gusa. Abaganga batubwiye ko umwana asanzwe kuri ayo mezi aba apima nibura ibiro 6,6. Nyina, Amana byabaye ngombwa ko agurana amafaranga kugira afate urugendo rwo kujya ku bitaro, aho aboneye ko umwana we atangiye kugira ikibazo cyo kuruka cyane.

    Hameedullah Motawakil, umuvugizi wa Leta y'intara ya Herat, abajijwe icyo bakora kuri iki kibazo yasubije ko: 'Ibintu byatumye umubano w'igihugu n'amahanga uhagarara ndetse n'ibihano byafatiwe igihugu no gufatira umutungo wacyo, byagize ingaruka zikomeye. Leta yacu irimo kugerageza  kubarura abakeneye gufashwa, dore ko benshi babeshya ko bamerewe nabi kugirango bafashwe.'

    Uyu muyobozi yakomeje guhagarara kuri aya magambo ye kabone n'ubwo twari twamubwiye ko twiboneye uko ibintu byifashe.

    Yavuze kandi ko aba-Taliban barimo kugerageza kwihaza mu bukungu. Ati 'Turimo turagerageza gutunganya ibirombe by'ubutare na Fer dufite na gahunda yo kubaka umuyoboro wa Gaz.'

    Abaturage bavuga ko bumva baratereranwe na  Leta y'aba-Taliban hamwe n'amahanga.

    Inzara ni rwica ruhoze, bishobora no kutazoroha kumenya umubare nyawo w'abantu bishwe n'inzara muri kiriya gihugu. Kure y'amaso y'amahanga, urugero rw'akaga karimo kuba muri Afghanistan rushobora kutamenyekana, kuko nta n'umwe arimo gukora ibarura ry'abapfa.

    [email protected]

     

     

    The post Abana bari guhabwa imiti ibasinziriza, abandi bakagurishwa kubera inzara appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/11/27/abana-bari-guhabwa-imiti-ibasinziriza-abandi-bakagurishwa-kubera-inzara/

  • Impala ziracyacuranga! Makanyaga na Cyusa ber… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo kinogeye ijisho cyabereye kuri kuri Romantic Garden ku Gisozi mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira ku wa 27 Ugushyingo 2022. Cyateguwe n'Ikigo Romantic Garden Ltd ku bufatanye n'abafatanyabikorwa barimo Uruganda NBG Ltd rwenga inzoga zirimo United Gin na Whisky kandi rukoresha imashini zigezweho ku buryo bidahumanya ikirere.

    Umuziki gakondo w'umwimerere ndetse ucuranzwe n'abahanga, ubwitabire buhambaye, kubyina kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma, ni bimwe mu byaranze iki gitaramo. Orchestre Les Fellows ni bo bafunguye iki gitaramo baririmba indirimbo zabo zitandukanye zirimo 'Mwana nakunze, Urukundo rukuze, Yewe Mukobwa, Sinigeze nkureba nabi n'izindi.

    Makanyaga umuziki umuri mu maraso

    Umuhanzi Cyusa yaririmbye indirimbo zirimo Muhoza Wanjye, Marebe, Imparamba n'izindi.

    Makanyaga washyize akadomo kuri iki gitaramo yaririmbye indirimbo ze zakunzwe na benshi zirimo 'Mporeza umutima, Mukamurenzi, Nshatse inshuti, Rubanda ntibakakoshye, urukundo rurambuye, Suzana n'izindi.

    Munyanshoza yeretswe urukundo

    Makanyaga imbere y'imbaga y'abantu

    Cyusa yerekanye ko Gakondo imuri mu maraso

    M Irene na Rocky banyuzwe n'umuziki wa Cyusa

    Orchestre Impala zerekange ko zigicuranga 

    Young Grace yaciye akadiho

    Bamenya yanyuzwe

    Abantu bari bakubise buzuye

    Igisope na Gakondo cyabyinwe karahava

    Cyusa na Makanyaga ubwo bageraga ahabereye igitaramo 

    Rocky Kirabiranya ni umwe mu bari bahari

    Byari uburyohe

    AMAFOTO: Sangwa Julien inyarwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123245/impala-ziracyacuranga-makanyaga-na-cyusa-berekanye-ubudahangarwa-mu-njyana-gakondo-amafoto-123245.html

  • MU MAFOTO 100: Byari umunezero usendereye mu… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022. Cyayobowe na Tracy Agasaro usanzwe akora kuri KC2 y’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA). Iki gitaramo Hillsong London yaririmbyemo cyateguwe na Rwanda Events Group ifatanyije na Aflewo Rwanda. Cyaje gikurikira icyabaye mu 2019 nacyo cyari cyiswe 'Hillsong London Live in Kigali'.

    Kwinjira byari 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 20,000 Frw muri VIP na 50,000 Frw muri VVIP. Cyaranzwe n’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru dore ko BK Arena yari yakubise yuzuye, kabone n’ubwo kwinjira byari ukwishyura. Abahanzi bose baririmbye mu buryo bwa 'Live', ibintu byaryoheye cyane abitabiriye.

    Hillsong London yakoreye igitaramo gikomeye i Kigali ku nshuro ya kabiri

    Iki gitaramo cyitabiriwe n’abarimo ab’amazina azwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nka Gaby Irene Kamanzi, Israel Mbonyi, James & Daniella, Aline Gahongayire, Prophet Brown washinze Itorero Spirit Republic, Theophile Ndizihiwe washize ikinyamakuru cya Gikristo cyitwa Ubugingo, The Pink, Danny Mutabazi n’abandi.

    Aime Uwimana ni we wabimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro. Uyu muramyi umaze igihe kinini akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yakirijwe urufaya rw'amashyi. Yaririmbye indirimbo zirimo 'Yanyishyuriye imyenda Yose', 'N'ubwo bamboha', 'Shimwa', 'Urwibutso' n'izindi.

    Uyu muhanzi yagaragarijwe urukundo rwo ku rwego hejuru. Kuva atangiye kugeza asoza, abantu bagaragazaga ko bakinyotewe no gutaramirwa na we. Aime Uwimana asoza kuririmba, yasoreje ku ndirimbo yo mu mudiho wa Kinyarwanda yise 'Nimwiza'. Iyi yanayiririmbye ari kumwe n'ababyinnyi bacinyaga akadiho bya Kinyarwanda.

    Aime Uwimana yakurikiwe na Bishop Benjamin Dube wo muri Afurika y'Epfo. Uyu muhanzi w'umunyabigwi yakirijwe urufaya rw'amashyi n'abari bitabiriye. Maze nawe agaragaza ko yishimiye gutaramira mu Rwanda cyane ko akanyamuneza kari kose ku maso ye.

    Benjamin Dube, umuramyi w’umuhanga Afurika ifite, yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zamamaye nka 'Yiwo Lawa Amandla', 'He Keeps on Doing', 'Bless the Lord' , 'Jehovah Is Your Name' , 'When I Think About Jesus' , 'Uvumile' n'izindi nyinshi zatumye benshi bajya mu mwuka wo kuramya Imana.

    Benjamin Dube yahesheje umugisha abanya-Kigali

    Uyu mugabo w'imyaka 60, yanyuzagamo akaganiriza abari bitabiriye iki gitaramo. Hari aho yagize ati 'Iyo Imana iri mu ruhande rwawe, nta muntu wakurwanya ngo bimukundire.'

    Benjamin Dube yaherukaga mu Rwanda mu 2019 mu gitaramo yari yatumiwemo n'itsinda rya True Promises rimaze kugwiza abakunzi bitewe n'indirimbo zaryo zirimo nka 'Wadushyize Ahakwiye.' Iki gitaramo cyari cyiswe 'True Worship' cyabereye i Rusororo mu nyubako ya Intare Conference Arena.

    Ubusanzwe, Benjamin Dube ni umushumba w'itorero High Praise Centre Church, umwanditsi w'indirimbo akanizitunganya, umuramyi, umwigisha akaba amaze imyaka irenga 30 akora umurimo wo kuririmba. Indirimbo ze zaramamaye cyane ndetse zashyizwe mu Kinyarwanda, nka 'Ketshepile Wena' yahimbwemo 'Hariho Impamvu' na 'Thel'umoya' ihinduka 'Nimurebe Urukundo.'

    Hillsong London ni yo yashyize akadomo kuri iki gitaramo. Yakiriwe ku ruhimbi ahagana saa yine zuzuye z’ijoro, ihamara isaha n’indi minota kandi nta guhagarara [Non Stop]. Mbere yo kuririmba, aba baramyi bavuze ko bakunze cyane abanyarwanda, akaba ari nayo mpamvu bagarutse gutaramana nabo mu gitaramo gifite umwihariko wo gushima Imana.

    Ubwo iri tsinda ryari rigeze kuri stage, uwari uyoboye igitaramo yasabye buri umwe gucana urumuri rwa telefone ye. Byabaye nko korosora uwabyukana na cyane ko buri umwe yari anyotewe no gutaramana n’aba baramyi mpuzamahanga baba mu itsinda rifatwa nka nimero ya mbere ku Isi.

    Iri tsinda ryari rigarutse mu Rwanda ku nshuro ya kabiri kuko naryo rihaheruka mu 2019, ryaririmbye ibihangano byaryo byakunzwe ndetse na n’ubu bigifasha benshi. Indirimbo 'Hosanna' bayigezeho abantu hafi ya bose bagira mu bicu icyarimwe.

    Hillsong London bizihiye abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda

    Hillsong London baririmbye indirimbo zirimo 'Oceans', 'This is Living', 'Real Love', 'Jesus Is', 'That's The Power', 'Lord you're all I Need', 'What a beautiful name', 'Surrender', 'Behold' n'izindi nyinshi. Ubwo bari bageze kuri ‘What a beautiful name’, ibintu byahinduye isura muri BK Arena.

    Abantu bose bahise bahaguruka baramburira Imana amaboko, baririmbana n’iri tsnda ko “Izina rya Yesu nta rindi ryagereranywa naryo ku Isi”. Bayiririmbanye n’iri tsinda ijambo ku rindi. Iyi ndirimbo irakunzwe cyane ku Isi hose dore ko kuri Youtube honyine imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 464.

    Hillsong London ni itsinda rishamikiye kuri Hillsong United Worship Band yakomotse ku rusengero rwa Hillsong Church ruherereye mu mujyi wa Sydney muri Australia. Urusengero rwa Hillsong ni rumwe mu zikomeye z'ivugabutumwa ku Isi yose, rwashinzwe mu 1993.

    Uretse kuba rwaratangiriye muri Australia, ubu rumaze gushinga imizi ku Isi yose ndetse rwagabye amashami mu bihugu 21 no mu migabane itandatu. Rukorera i Londres mu Bwongereza, Paris mu Bufaransa, Sao Paulo na Rio de Janeiro muri Brésil, Cape Town, muri Afurika y'Epfo, Tel Aviv muri Israel ndetse no mu mijyi itatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Igitaramo Hillsong London yakoreye i Kigali cyatangiye saa mbili z'umugoroba kirangira saa tanu zirenga. Ni igitaramo kitazibagirana mu mitima y’abacyitabiiye bitewe n’icyanga cyacyo. Cyaranzwe no kuramya Imana bitagira umupaka mu muziki mwiza cyane uryoheye amatwi n’amaso.

    Rwanda Events yateguye iki gitaramo iherutse kubwira inyaRwanda ko batumiye Hillsong London ku nshuro ya kabiri kuko ubwo baheruka mu Rwanda 2019 bakoze igitaramo cyiza cyishimirwa na benshi ariko “duhita tugira ikibazo mu Rwanda ndetse no ku isi yose cya COVID-19”.

    Bati “Uyu mwaka rero twatekereje ko aho ibitaramo byongeye kwemerwa kandi n'ibyiza nk'igihugu twashoboye kugeraho nyuma y'icyorezo byaba byiza ko habaho igitaramo cyo kuramya no gushima Imana. Hillsong London yakunze u Rwanda nabo bishimira kugaruka kwifatanya natwe muri iki gikorwa”. Ni ko byagenze koko, igitaramo cyaranzwe n’amashimwe akomeye.

    REBA AMAFOTO YARANZE IGITARAMO CYA HILLSONG LONDON, BENJAMIN DUBE NA AIME UWIMANA

    BK Arena yari yakubise yuzuye! Abanyarwanda bakunda Gospel pe!

    Ni igitaramo cy’amateka azandikwa mu bitabo bya Afrika!

    Dj Spin yavangavanze imiziki mbere y’uko umuhanzi wa mbere agera kuri stage

    Aime Uwimana yanyuze abitabiriye iki gitaramo

    Banahimbaje Imana mu mbyino nyarwanda

    Abaririmbyi bafashije Aime Uwimana kuri stage

    Aime Uwimana, ikirango cy’umuziki wa Gospel mu Rwanda

    Kuramya Imana ni ibintu abanyarwanda baha agaciro

    Ni ku nshuro ya kabiri Aime Uwimana ahurira na Hillsong London ku ruhimbi

    Aime Uwimana yegereje benshi intebe y’Imana

    Dube yaherukaga i Kigali mu 2019

    Dube arakunzwe cyane muri Afrika no mu Rwanda by’umwihariko kuko indirimbo zashyizwe mu Kinyrwanda

    Utayishima ni nde?

    Tracy Agasaro wayoboye iki gitaramo yanyuzagamo agasetsa abantu

    Nta rungu mu gitaramo cyayobowe na Tracy Agasaro

    Tracy yahinduye imyenda agaruka ari mushya

    Iki gitaramo cyari kigamije gushima Imana yarinze abanyarwanda

    Hillsong London yageze kuri stage saa yine zuzuye

    Hillsong London niyo yasoje iki gitaramo

    Israel Mbonyi na James banze kuguma iwabo kandi Hillsong bakuze bumva iri i Kigali

    Baririmbye indirimbo zabo zitandukanye zamamaye

    Bateye barikirizwa!

    Bacuranze umuziki wa Live

    Ibi bihe bidasanzwe bazahora babikumbura!

    “Ndetse n’umwana muto uzi gusenga Imana, ntabwo azagira ubwoba azafashwa no gusenga”

    Hillsong irakunzwe ku rwego rwo hejuru

    Abakunzi ba Gospel bahawe Noheli n’Ubunani na Hillsong London, Benjamin Dube na Aime Uwimana

    AMAFOTO: Rwanda Events Group

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123234/mu-mafoto-byari-ibicika-mu-gitaramo-cyuburyohe-hillsong-london-yahuriyemo-na-benjamin-dube-123234.html