Blog

  • Dr. Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w’Ubu… – #rwanda #RwOT

    Iri tangazo rigaragaza ko mu buyobozi bwa Minisiteri y’Ubuzima habayemo impinduka zikomeye dore ko hashyizweho abayobozi batatu ari bo Dr. Sabin Nsanzimana wagizwe Minisitiri w’Ubuzima; Dr. Yvan Butera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima; na Lt. Col. Dr. Tharcisse Mpunga wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuvuzi no kwigisha ku rwego rwa Kaminuza cya Kigali (CHUK).

    Dr. Sabin asimbuye Dr Ngamije Daniel ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima wari umaze imyaka 2 n’amezi 9 kuri uyu mwanya. Dr. Ngamije nawe yari yasimbuye Dr. Diane Gashumba kuri ubu usigaye ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Suwede.

    Dr. Sabin Nsanzimana wagizwe Minisitiri w’Ubuzima, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kuva tariki 04 Gashyantare 2022. Yahawe kuyobora CHUB nyuma yo guhagarikwa kuwa 07 Ukuboza 2021 ku mwanya w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC. Icyo gihe ariko ntihatangajwe impamvu zatumye ahagarikwa.

    Dr. Nsanzimana afite ubunararibonye mu bijyanye na Porogaramu zo kurwanya Sida, gukora igenamigambi muri iyo ngeri n'ubushakashatsi ku bufasha bukwiriye guhabwa abantu babana n'iyi virusi. Afite Masters Degree mu bijyanye n'indwara z'ibyorezo yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda ndetse afite n'Impamyabumenyi y'Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi.

    Dr. Sabin yagizwe Minisitiri w’Ubuzima

    Dr. Sabin yagizwe Minisitiri w’ubuzima

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123294/dr-sabin-nsanzimana-yagizwe-minisitiri-wubuzima-123294.html

  • Perezida Kagame asanga gukemura ibibazo bya DRC bikwiye guhera mu mizi #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya gatatu i Nairobi kuri uyu wa Mbere habereye inama igamije gushakira umuti ikibazo cy’intambara n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni ibiganiro biyobowe n’Umuryango wa Afurika y’iIurasirazuba bigahuza Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro iyirwanya.

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame witabiriye iyi nama hifashishijwe ikoranabuhanga yagaragaje ko bitari bikwiye ko iki kibazo kimara hafi imyaka 30 kitarakemuka.

    Yagize ati “Impamvu y’ibanze ituma aka kaga katarangira ni ukunanirwa gushyira mu bikorwa imyanzuro myinshi yagezweho ku nzego zitandukanye no mu bihe binyuranye mu myaka ishize. Ndizera ntashidikanya ko ubu noneho ubu bushake buza gutanga umusaruro mwiza. Kongera kubyutsa umutwe kw’umwe mu mitwe yitwaje intwaro byitaweho cyane ku rwego mpuzamahanga ariko ibyo ni kimwe mu biri ku isonga mu bibazo byinshi bya politiki n’umutekano. Bityo rero dushyigikiye umuti urimo gushakwa n’ibihugu by’akarere ndetse n’uburyo bwashyizweho kugira ngo harengerwe ubuzima bw’abantu mu burasirazuba wa Congo [DRC] ndetse ikibazo kidakomeza kototera ibihugu bituranye na Congo birimo n’u Rwanda.”

    Umukuru w’Igihugu yuzemo ati “Igikenewe uyu munsi kurusha ikindi gihe cyose ni ubushake bwa politiki buhamye bwo gushyira mu bikorwa ibyemezo byo ku rwego rw’akarere by’umwihariko ibiva mu biganiro bya Nairobi biyobowe n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’iby’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe biyobowe n’umuhuza Perezida Joao Lorenco wa Angola.”

    Perezida Paul Kagame avuga kandi ko gukemura iki kibazo bigomba guhera mu mizi yacyo kugira ngo haboneke umusaruro.

    Ati “Ibyo bigomba kujyana no gukemura burundu impamvu-muzi z’umutekano muke kuko ari byo bizaba itandukaniro nyaryo mu gukemura ibibazo by’umutekano muke muri Congo no mu bihugu by’ibituranyi. Uburyo buriho bwashyizweho n’abayobozi mu karere ndetse n’ibyemezo byafashwe mu cyumweru gishize mu nama ya Luanda ni amahirwe yo kugera ku gisubizo kirambye. Biri mu nyungu zacu twese rero gukomereza aho aho kugirango ikibazo gimomeze kuba karande. Aha ndabizeza umusanzu w’u Rwanda mu gushaka umuti urambye.”

    Uretse Perezida Paul Kagame, Abakuru b’ibihugu bya Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abahagarariye ibihugu bya Tanzania na Sudani y’epfo na bo bitabiriye iyi nama bifashijwe ikoranabuhanga, mu gihe Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye ari nawe uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe we yari i Nairobi imbonankubone kimwe na Perezida wa Kenya William Ruto.

    Ibiganiro bya none kandi byitabiriwe n’intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari Huang Xia, indorerezi z’Umuryango w’Abibumbye, iz’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’abadipolomate b’ibihugu byatumiwe.

    Source : https://imirasire.com/?Perezida-Kagame-asanga-gukemura-ibibazo-bya-DRC-bikwiye-guhera-mu-mizi

  • Ruhango: Mu Murenge wa Mbuye bateye ibiti 500 bya avoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, yasabye abaturage, kwitabira gahunda yo gutera ibiti byera imbuto ziribwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ruhango-mu-murenge-wa-mbuye-bateye-ibiti-500-bya-avoka

  • Dr. Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w’Ubuzima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Dr. Sabin Nsanzimana agizwe Minisitiri w’Ubuzima, guhera kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/dr-sabin-nsanzimana-yagizwe-minisitiri-w-ubuzima

  • RDC: Itariki y'amatora ya Perezida yamenyekanye #rwanda #RwOT

    Akanama k'amatora ka Repubulika ya Demokarasi ya Congo katangaje ko amatora ya perezida azaba ku itariki ya 20 y'ukwezi kwa cumi na kabiri mu 2023.

    Kuri ubu, umutekano mucye wibasiye uburasirazuba bw'iki gihugu, ukaba uterwa n'imitwe myinshi y'inyeshyamba.

    Mu cyumweru gishize, kugerageza gutuma umutwe w'inyeshyamba wa M23 wemera guhagarika imirwano, kuboneka nk'ukwananiwe kubigeraho.

    Ibiro ntaramakuru AFP byatangaje ko Denis Kazadi, umukuru w'akanama k'amatora ka DR Congo, yemeye ko 'umutekano mucye ukomeje kubaho mu bice bimwe' by'igihugu uzatuma bigorana gukora amatora 'mu bwisanzure, muri demokarasi no mu mucyo'.

    Ariko yavuze abategetsi biyemeje gukurikiza ingengabihe y'amatora.

    Ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo y'umuvugizi wa leta ya DR Congo Patrick Muyaya agira ati:

    'Si ikibazo cyo kuganira ku matariki ntarengwa ateganywa n'itegekonshinga, ni ikibazo cyuko twebwe tuyubahiriza no gushimangira demokarasi yacu'.

    Muyaya yagereranyije ko aya matora azatwara leta miliyoni hafi 600 z'amadolari y'Amerika, nkuko bitangazwa na Reuters. Ayo agera kuri miliyari 650, uyavunje mu mafaranga y'u Rwanda.

    Perezida Félix Tshisekedi uri ku butegetsi muri iki gihe, wabugezeho bwa mbere mu kwezi kwa mbere mu 2019, yamaze kuvuga ko aziyamamariza manda ya kabiri, nkuko bitangazwa na AFP.

    Yageze ku butegetsi asimbuye Joseph Kabila. Ni bwo bwa mbere hari habayeho isimburana ku butegetsi mu mahoro muri DR Congo.

    @BBC

    The post RDC: Itariki y'amatora ya Perezida yamenyekanye appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/11/28/rdc-itariki-yamatora-ya-perezida-yamenyekanye/

  • Igikombe cy’Isi: Cameroon yishyuye Serbia yih… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wo mu itsinda ‘G’ watangiye i Saa Sita (12:00) kuri Stade ya Al Janoub, aho amakipe yombi yawutangiye adafite inota na rimwe kuko mu mukino wa mbere Cameroon yatsinzwe n’ u Busuwisi naho Serbia igatsindwa na Brazil.

    Cameroon yabanje kubona igitego ku munota wa 29, gitsinzwe na Victor Catelleto wari uhawe umupira mwiza na Nicholas Nkolou wigaragaje bikomeye muri uyu mukino.

    Mu minota 3′ yongerewe kuri 45′ y’igice cya mbere, Cameroon yahahuriye n’uruvagusenya, itsindwa ibitego bibiri byihuse bya Strahinja Pavlović na Sergej Milinkovic Savic, bajya kuruhuka Serbia iyoboye umukino.

    Ku munota wa 53′ rutahizamu Aleksandar Mitrovic yaboneye Serbia igitego cya gatatu yinjiza neza umupira yari ahawe na Andreja Zizkovic, bituma Rigobert Song utoza Cameroon atangira gushakira ibisubizo mu basimbura.

    Ku munota wa 55′ Vincent Aboubakar yagiye mu kibuga asimbuye Martin Hongla, ahita anabona igitego cyiza cyaje ku munota wa 63′ ndetse nyuma ku munota wa 66′ atanga umupira mwiza kuri Chupo Moting wahise atsindira Cameroon igitego cya gatatu.

    Amakipe yombi yasimbuye abakinnyi batanu hashakwa igitego cy’intsinzi kuri buri ruhande ariko iminota 27 ya nyuma y’umukino ndetse n’indi yongereweho yose yarangiye amakipe yombi anganya 3-3.

    Muri iri tsinda, Brazil irakina n’ u Busuwisi i Saa 18:00, mu gihe imikino ya nyuma yo muri iri tsinda izaba ku ya 2 Ukuboza, Cameroon ihangana na Brazil naho Serbia icakirana n’ u Busuwisi.

    Abakinnyi ba Serbia ubwo bishimiraga igitego cya Savic

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123290/igikombe-cyisi-cameroon-yishyuye-serbia-yihuta-ijya-gutegereza-brazil-123290.html

  • Haravugwa Imirwano, M23 irashaka kwigarurira Umujyi wa Sake #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru cyo muri Congo cyitwa Magzote kivuga ko izi nyeshyamba za M23 zamaze kuzengruka Kalengera-Tongo- Mulumbi- Chumba- Kabarozi zerekeza i Saniceti, hagati aho agace ka Bwiza kerekeza muri parike ya Virunga nako kari mu maboko ya M23

    Benshi bafite ubwoba ko umuhanda wa Sake-Goma ushobora gufungwa, dore ko kuva Sanecet hari umuhanda uturuka muri parike ya Virunga ugana Sake werekeza i Kihonga ku isoko ni nko muri kilometero 27 mu burasirazuba hakaba m’uburengerazuba bwa Goma.

    Biravugwa kandi ko hari imirwano yabereye I Rugali ahitwa Kakomero na Bisoke hagwa abasirikare benshi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Haravugwa-Imirwano-M23-irashaka-kwigarurira-Umujyi-wa-Sake

  • Kiyovu Sports ni ikipe iciriritse … nijye guhinga isombe mu misozi – KNC #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charlles [KNC] yavuze ko Kiyovu Sports ikwiye kuva mu Mujyi ikajya mu cyaro guhingayo isombe.

    Yabitanganje nyuma y’umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona batsinzemo Kiyovu Sports 3-1 ejo hashize, ni nyuma y’amagambo menshi yari yatangajwe.

    Mbere y’uyu mukino Kiyovu Sports yari yagereranyije Gasogi United nk’ingunguru irimo ubusa bityo ko bagomba kuyuzuzamo ibitego ikarekera gusakuza.

    Bavuze kandi ko iyi kipe ikomoka ku gasozi ka Gasogi muri Kabuga bagomba kugahingamo isombe.

    Nyuma y’uyu mukino, KNC na we ntiyaripfanye yishongoye kuri iyi kipe avuga ko yava mu mujyi ikajya mu cyaro kwihingirayo isombe ko na bo bazajya bazigura.

    Ati 'Buri gihe baravuga ntibakore, ubwo ni ubunyacyaro. Ibyo kwiyita abanyamujyi babiveho nibibere abanyacyaro, nibajye guhinga amasombe ya bo kuko n’ubundi mu misozi barahinga ni byo bari bavuze, twe tuzabafasha tuyagure tuyarye.'

    Yavuze ko Kiyovu Sports atari ikipe yatera ubwoba Gasogi United ndetse ashimangira ko ari ikipe iciriritse.

    Ati 'Rwose Kiyovu Sports izagerageze ariko ntabwo ari ikipe yatera ubwoba Gasogi, ahantu nayiboneye ko ari ikipe iciriritse, mwabonye kunganya ikipe ikagenda ikishima, ikipe ifite icyo ishaka iranganya ikishima? Twebwe twanganyije na Sunrise turarira, biranatubabaza cyane ariko ikipe ishaka igikombe iranganya ikishima? Ni ikipe iciriritse.'

    KNC kandi yashimangiye ko niba Juvenal atagereje kuzegura ari uko yatsinze Gasogi United nk’uko yabivuze bitazigera bibaho.

    Ati 'Juvenal reka mushimire ni umuhanga cyane, ubutumwa bwe bwangezeho ko azegura yamaze gutsinda Gasogi, nibaza ko ari ukugundira ubuyobozi kuko ntabwo yapfa ayitsinze.'

    Mu mikino 9 imaze guhuza aya makipe, Kiyovu Sports yatsinzemo umukino 1, banganya 2 ni mu gihe Gasogi United yatsinzemo 6.

    KNC avuga ko Juvenal atazigera amutsinda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-ni-ikipe-iciriritse-nijye-guhinga-isombe-mu-misozi-knc

  • Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk'uko bitahiriye n'abamubanjirije ku butegetsi? #rwanda #RwOT

    Urukundo hagati y'abajenosideri bo mu Rwanda n'abategetsi ba Kongo,uko bagiye basimburana ku ngoma, si urwa none. Ikibazo gusa ni uko abaperezida ba Kongo batabona ko rutagiye rubagwa amahoro, ko ahubwo ari intandaro y'akaga bikururiye, bakagakururira n'igihugu cyabo.

    Duhereye kuri Mobutu Sese Seko, wari inshuti y'akadasohoka ya Yuvenali Habyarimana, yafashije ubutegetsi bwa Kinani , kugeza ubwo yohereza abasirikari bamurindaga kurwanya ingabo za RPF-Inkotanyi, ubwo zari zitangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda. Ntibyabahiriye ariko, kuko ku rugamba bahakubitiwe ikibatsi cy'umuriro, bataha iwabo igitaraganya, bamaze gusahura no gusambanya abagore ku ngufu.

    Na mbere yo kohereza abasirikari kurwanirira Habyarimana ariko, Mobutu na'murumuna we' nk'uko yamwitaga, bari barubatse ikiguri cy'abagizi ba nabi muri Kivu y'amajyaruguru, kiswe 'MAGRIVI',  kitwikira umutaka wa Koperative y'abahinzi, ariko mu by'ukuri ari umutwe w'Abahutu warashyiriweho gutoteza Abatutsi bo muri Kongo.

    Aho ingirabwoba 'FAR' za Habyarimana zikubitiwe incuro muw'1994, zo n'abari bamaze kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahunze igihiriri, binjira muri Zayire ya Mobutu nta no kubambura intwaro nk'uko amategeko mpuzamahanga arebana n'impunzi abiteganya. Batujwe muri metero nkeya uvuye ku mupaka w'u Rwanda, mu gihe ayo mategeko ateganya ko impunzi zituzwa nibura mu bilometero 150 uvuye ku mupaka w'igihugu cyazo. Umusaza Etienne Tshisekedi ubyara Perezida wa Kongo muri iki gihe, yarabyamaganye, yerekana ko bitinde bitebuke, iyi myitwarire izateza Kongo ibibazo, ariko bamwima amatwi.

    Interahamwe zigeze muri Zayire zakomeje kwitegura kugaruka mu Rwanda gusoza umugambi wa Jenoside, zihabwa imyitozo n'intwaro, ubutegetsi bwa Mobutu bubiha umugisha. Ubwo kandi ni nako bicaga Abatutsi bo muri Zayire y'icyo gihe, bituma ibihumbi n'ibihumbi bava mu byabo, baboneza mu nkambi z'impunzi mu Rwanda, Uganda no mu bindi bihugu byo muri aka karere, n'ubu imyaka ikaba isaga 25 bakizirimo.

    Gukingira ikibaba abicanyi no gukorana nabo ntibyaguye amahoro Mobutu, kuko byaje kumuviramo guhirikwa ku butegetsi muw'1997, ndetse muri Nzeri uwo mwaka, uwo mugabo wari igihangange aza gupfa yangara. Maréshal Mobutu yahambwe n'ababarirwa ku mitwe y'intoki, n'ubu  umurambo we uracyari  muri Maroc.

    Uwamusimbuye ku butegetsi Laurent Désiré Kabila, nta somo yabikuyemo, ahubwo nawe yakomeje gupfumbatana n'abajenosideri. Amaze guhindura izina ry'igihugu akacyita Repubulika'Iharanira Demokarasi'ya Kongo, yabashyize mu gisirikari cya Kongo, maze baba babonye ububasha ntayegayezwa bwo kwiba, kwica, n'ubundi bugizi bwa nabi bakorera abaturage kugeza n'uyu munsi. Kabira ntibyamuhiriye, kuko yaje kwicwa n'abatari bishimiye imitegekere ye, cyane cyane gutonesha abajenosideri b'Abanyarwanda, akabarutisha abenegihugu.

    Umuhungu wa Laurent Kabila, Joseph Kabila Kabange, nawe yaje atera ikirenge mu cya se, akorana n'Interahamwe, yibwira ko arizo zizamufasha kubaka igisirikari gikomeye. Byahe byo kajya, ko bikomereje gusahura,kwica Abatutsi, no gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi nibyo byatumye havuka umutwe wa CNRDP ya Laurent Nkunda, yaje kuvamo M23 y'uyu munsi. Intambara yo muri Kivu y'Amajyaruguru yashegeshe bikomeye ubutegetsi bwa Joseph Kabila, ndetse ishyaka rye ritsindwa amatora yo muw'2019, yimitse Félix Tshisekedi uri ku butegetsi muri iki gihe.

    Ibi byose byabaye ku bamubanjirije, Tshisekedi ntiyabihaye agaciro, ngo yitandukanye n'abajenosideri bibumbiye muri FDLR. Nawe yakomeje kubabungabunga, ndetse uyu munsi nibo bamufasha kurwana na M23, n'ubwo ku rugamba nta musaruro.

    U Rwanda rwakomeje gushinja ubutegetsi bwa Tshisekedi gukorana na FDLR, ndetse raporo y'Umuryango  uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rhgts Watch, yo ku itariki ya 08 Ukwakira uyu mwaka, igaragaza ibimenyetso byerekana ko ingabo za Kongo ziha FDLR intwaro, ibiribwa, imiti n'imyambaro. Uku kunywana n'abajenosideri nibyo byatumye M23 yubura imirwango, nyuma y'imyaka hafi 10 yarahagaritse intambara.

     Ubu M23 yigaruriye ahantu hanini mu ntara ya Kivu y'Amajyarugu. Ubwo bukana bwayo buterwa no kugira impamvu yo kurwana,  nibwo bwatumye  ubutegetsi bwa Kongo buhimba ibinyoma ko uwo mutwe ushyigikiwe n'uRwanda, kugirango busobanure impamvu igisirikari cya Kongo gikubitwa umusubirizo ku rugamba.

    Ubwo twateguraga iyi nkuru, i Nairobi muri Kenya hatangiraga icyiciro cya 3 cy'imishyikirano hagati ya Leta ya Kongo n'imitwe iyirwanya. Ni imishyikirano ije ikurikira inama yabereye i Luanda muri Angola mu cyumweru gishize, yanafatiwemo imyanzuro ngo igamije kugarura amahoro n'umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo. Ari i Luanda, ari n'i Nairobi, M23 ntiyigeze itumirwa. Wategereza ute amahoro, mu gihe uruhande rumwe mu zihanganye rudahabwa agaciro?

    Abasesengura ibyo muri Kongo basanga igihe cyose Abatutsi bo muri icyo gihugu bazaba bagifatwa nk'abanyamahanga mu gihugu cyabo, bazira gusa ko  bavuga ikinyarwanda, igihe bazaba bakicwa, abandi barahejejwe mu buzima bubi bwo mu nkambi,  amahanga arebera ahubwo agashyira icyaha ku barwanira ko imiryango yabo idashirira ku icumu, kwizera ko ibibazo bya Kongo bizabonerwa umuti ari ukwibeshya.

    Abazi neza Kongo bemeza ko ipfundo ry'akaga ka Kongo ari imiyoborere mibi cyane yaranze ubutegetsi bwayo uko abaperezida basimburanye ku ntebe, hakiyongeraho gukorana n'umutwe wa FDLR ugambiriye gutsemba Abatutsi aho bari hose ku isi, nk'uko abo bajenosideri babyibwiriye Chris MoGreal, umunyamakuru wa  The Guadian wabasuye muw'2006. 

    Niba FDLR ikomeje kwidegembya ku butaka bwa Kongo, yica uko ishatse ari nako yigamba imyiteguro yo guhungabanya umutekano w'uRwanda, abategereje amahoro muri Kongo nibashaka basubize amerwe mu isaho. Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwari bukwiye kuva ku izima, bukareka gukorana na FDLR, bugashyikirana na M23, kandi amasezerano hagati y'impande zombi agashyira mu bikorwa, aho kuba amasigaracyicaro nk'uko byagiye bigenda. Iyi niyo nzira rukumbi yatuma amahoro agaruka, nibura muri Kivu y'Amajyaruguru. Ibindi ni ugusetsa imikara.

    The post Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk'uko bitahiriye n'abamubanjirije ku butegetsi? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kuki-perezida-tshisekedi-atabona-ko-gushyigikira-interahamwe-bitazamuhira-nkuko-bitahiriye-nabamubanjirije-ku-butegetsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kuki-perezida-tshisekedi-atabona-ko-gushyigikira-interahamwe-bitazamuhira-nkuko-bitahiriye-nabamubanjirije-ku-butegetsi