Blog

  • Ghana yikuye mu nzara za Koreya y'Epfo ibona amanota 3 ya mbere #rwanda #RwOT

    Mu mukino warimo guhangana n'ubushake ku mpande zombi,ikipe ya Ghana bigoranye yatsinze Koreya y'Epfo ibitego 3-2,yiyongerera amahirwe yo kugera muri 1/16 cy'irangiza.

    Nyuma yo gutsindwa na Portugal mu buryo butayinyuze,Ghana yaje yakaniye cyane itsinda Koreya y'Epfo bigoranye cyane ibitego 3-2.

    Imbere y'imbaga y'abantu benshi kuri Education City Stadium muri Qatar,Ghana yatangiye irushwa ndetse Koreya ibona amahirwe menshi yo gufungura amazamu ariko ba myugariro bayibera ibamba.

    Ku munota wa 24,Ghana yibye umugono Koreya y'Epfo ifungura amazamu ibifashijwemo na myugariro wayo Mohammed Salisu ku mupira wari uvuye kuri coup franc,umusanga aho yari ahagaze wenyine agasunikira mu izamu

    Bidatinze ku munota wa 34, Mohammed Kudus ukinira Ajax,yatsindiye Ghana igitego cya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Jordan Ayew awutera n'umutwe ugana mu izamu.Uko niko igice cya mbere cyarangiye.

    Urusaku rw'abafana ba Ghana mu gice cya kabiri rwakomwe mu nkokora no kugaruka kwa Koreya y'epfo yaje yahinduye imikinire cyane.

    Imitwe ibiri itangaje ya Cho Gue-sung mu minota itatu gusa,yatumye abasore ba Ghana bagwa mu kantu kuko ibyo bari bahataniye byari bibaye ubusa.

    Uyu rutahizamu Gue Sung watsinze ibitego 2 ku munota wa 58 n'uwa 61,niwe watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y'iwabo muri Koreya.

    Ghana ntiyacitse intege kuko yaje kuzamukana umupira ku munota wa 68,Mensah awukata mu rubuga rw'amahina ashaka Williams waje kuwuhusha usanga Kudus wari uhagaze neza atsinda igitego cya 3 cya Ghana kikaba icye muri uyu mukino.

    Kuva ubwo, ikipe ya Koreya y'epfo yasatiriye bigaragara Ghana ishaka kwishyura ariko akazi ka ba myugariro bayo n'umunyezamu Zigi kaba keza ntibishyurwa iki gitego.

    Mu minota 10 yongewe kuri 90, Ghana yasatiriwe bikomeye,abafana bayo bariheba ndetse byashobokaga ko Koreya ibona igitego ariko ntibyayikundira umukino urangira Ghana itsinze.

    Umutoza wa Koreya y'Epfo yahawe ikarita itukura umukino urangiye kubera gushwana avuga ko umusifuzi atagombaga kurangiza umukino bagiye gutera koloneri.

    Ghana yari yatsinzwe na Portugal ibitego 3-2,ubu yagize amanota 3 ikaba igomba kwihimura kuri Uruguay mu mukino wa 3.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ghana-yikuye-mu-nzara-za-koreya-y-epfo-ibona-amanota-3-ya-mbere

  • Gasabo: Urubyiruko rweretswe inzira rwacamo ngo rwiteze imbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, mu mpera z’icyumweru gishize hateraniye Inteko rusange y’urugaga rw’urubyiruko ku rwego rw’Akarere, yahuriyemo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gasabo-urubyiruko-rweretswe-inzira-rwacamo-ngo-rwiteze-imbere

  • Perezida Kagame yagaragaje icyo RDC ikeneye ngo ibone umutekano iwayo #rwanda #RwOT

    Hifashishijwe ikoranabuhanga Perezida Kagame yitabiriye icyiciro cya gatatu cy'ibiganiro bya Nairobi bihuza Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango wa EAC bishakira umuti ibibazo by'umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repeburika ya Demokarasi ya Kongo RD Congo .

    Perezida Kagame n'abandi bakuru b'ibihugu by'akarere ka Afurika y'Iburasirazuba batanze ubutumwa butandukanye ku kibazo cy'umutekano muke uri mu burasirazuba bwa DR Congo, bahuriza ku kuba igisubizo kirambye ari inzira y'ibiganiro no kubahiriza ibibivamo.

    Babivuze mu biganiro bya gatatu bihuje leta ya Kinshasa n'iimitwe y'abitwaje ibntwaro irenga 40, n'abahagarariye imiryango itegamiye kuri leta mu ntara z'uburasirazuba bwa DR Congo.

    Abaperezida ba RD Congo, Felix Tshisekedi, u Rwanda, Paul Kagame, na Uganda, Yoweri Museveni, bitabiriye umuhango wo gutangiza ibi biganiro bakoresheje ubuhanga bwa video.

    Perezida Kagame, yavuze ko igitera umutekano muke muri kariya karere, ari ukunanirwa gushyira mu bikorwa amasezerano yagiye ashyirwaho umukono.

    Yakomeje ati : 'Nizeye ko ubu uyu muhati uzatanga umusaruro. Igikenewe uyu munsi kurusha ikindi gihe ni ubushake bwa politiki bwo gukemura iki kibazo.'

    Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni nawe yavuze ko ingaruka z'imitwe yitwaje intwaro zishobora gushakirwa ibisubizo biciye mu biganiro hagakurikiraho guhagarika intambara, byakwanga hagakoreshwa ingufu.

    Willam Ruto wa Kenya nawe yemeje ko Kenya izakomeza gufasha mu biganiro binakenewe no mu gukoresha ingufu ku banze kubyitabira.

    Perezida w'Uburundi Ndayishimiye yasabye amahanga gufasha ibihugu bihana umupaka na Congo mu gikorwa cyo gucyura abarwanyi b'ibyo bihugu bazaba bemeye gushyira intwaro hasi.

    Uretse imitwe y'abanye-Congo ubwabo, mu burasirazuba bw'iki gihugu hari imitwe yitwaje intwaro iva mu Burundi,muri Uganda no mu Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/perezida-kagame-yagaragaje-icyo-rdc-ikeneye-kugira-ngo-umutekano-mu

  • Portugal yatsinze Uruguay yitambitse ihita ik… – #rwanda #RwOT

    Mu mikino y’igikombe cy’isi kigeze aharyoshye, kuri uyu wa Mbere imikino yo mu tsinda H yakomeje. Saa tatu z’ijoro, ikipe y’igihugu ya Portugal yatsinze ikipe y’igihugu ya Uruguay kuri Lusail Stadium.

    Umukino watangiye amakipe yombi ahuzagurika nta n'imwe iri guhuza umukino.

    Abakinnyi 11 ba Portugal babanje mu kibuga: Diogo Costa; Cancelo, Rúben Dias, Pepe, Mendes; Neves, Carvalho; Bernardo Silva, B. Fernandes, João Félix; Cristiano Ronaldo.

    Ku munota wa 3 gusa Nuno Mendes wa Portugal yarekuye umuzinga w’ishoti ku mupira yari ahawe na kizigenza Cristano Ronaldo, ariko umupira unyura hejuru y’izamu gato. Portugal yakomeje mu mujyo wo gushaka igitego hakiri kare, ku munota wa 6 Mendes yahinduye umupira imbere y’izamu, Ronaldo ashyira ku mutwe maze Bernado Silva ahita atera ishoti ryashoboraga no kuvamo igitego ariko ntibyakunda. 

    Ronaldo watangiye ashaka igitego

    Abakinnyi ba Uruguay 11 babanje mu kibuga: Rochet; Coates, Godín, Giménez; Varela, Bentancur, Vecino, Olivera; Valverde; Cavani, Darwin Núñez.

    Mu minota 11 Uruguay nayo yabonye uburyo bw’igitego binyuze ku mupira wari uvuye muri koroneri, ariko Jose Gimenez ashyira ku mutwe unyura hejuru y’izamu gato. Mu minota 19 ikipe y’igihugu ya Portugal yari yaciriye umurongo ntarengwa ikipe y’igihugu ya Uruguay, ishaka igitego ariko kugitsinda byanze. 

    Nuno Mendes wavuye mu kibuga hakiri kare kubera imvune

    Portugal yagumye gukina neza ariko igeraho irirara, bituma ku munota wa 31 umukinnyi wa Uruguay yirukankana umupira awugeza imbere y’izamu awutera mu maguru y’umunyezamu. 

    Uruguay yakomeje mu mujyo wo kwirukankana umupira, ku munota wa 35 Rodrigo Bentancur yongera kurata igitego cyabazwe atera umupira hanze y’izamu. 

    Nuno Mendes wa Portugal wari watangiye akina neza, ku munota wa 42 yavuye mu kibuga kubera ikibazo cy’imvune hinjiramo Raphael Guerreiro. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi ari 0-0

    Igice cya 2 cyatangiranye no kwataka ku ruhande rwa Portugal, kuko ku munota wa 46 gusa yari yamaze kubona koroneri n'ubwo ntakintu cyavuyemo. Ku munota wa 54 Bruno Fernandes yatsinze igitego cya 1cya Portugal ku mupira mwiza yatereye inyuma y’urubuga rw'amahina, maze Cristano Ronaldo ajijisha umunyezamu wa Uruguay igitego gihita kijyamo. 

    Uruhare rwa Ronaldo ku gitego cya Portugal

    Uruguay nyuma yo gutsindwa igitego nayo yatatse ishaka kwishyura, ndetse n’abataka bayo bakagera imbere y’izamu ariko bagatera amashoti y’utwana ntihagire ikivamo. Ku munota wa 72 Uruguay yakoze impinduka mu kibuga, kugira ngo irebe ko yashaka igitego. Havuyemo Darwin Nunez na Ednson Cavan,  hinjiramo Maxi Gomez na Luis Suarez. 

    Nyuma y'uko Uruguay ikoze impinduka yatatse cyane ndetse ihusha ibitego 3 byabazwe, harimo icya Maximilliano Gomez wateye ishoti riremereye ariko rikubita igiti cy’izamu ku munota wa 75, ndetse n'icya Luis Suarez ku munota wa 77. 

    Igitego Luis Suarez yarase

    Ku munota wa 90 Portugal yabonye penariti maze iterwa na Bruno Fernandes ndetse aranayinjiza, gihita kiba igitego cye cya 2 atsinze muri uyu mukino. Umukino warangiye Portugal itsinze ibitego 2 ku busa bwa Uruguay, ndetse ihita inakatisha itike yerekeza 1/8 mu mikino y’igikombe cy’isi iri kubera muri Qatar.

    Umufana wagiye mu kibuga hagati mu mukino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123296/portugal-yatsinze-uruguay-yitambitse-ihita-ikatisha-itike-yerekeza-18-mu-gikombe-cyisi-123296.html

  • Yari afatiye runini abavandimwe be!Ubuhamya bwatanzwe mu gushyingura Paul bwakoze benshi ku mutima #rwanda #RwOT

    Nyakwigendera Rudakubana Paul yitabye Imana ku wa Gatanu w'icyumweru gishize tariki 25 Ugushyingo 2022, ubwo bajyaga kumureba aho yabaga mu gitondo basanga yashizemo umwuka.

    Umuhango wo kumuherekeza wabaye kuri iki Cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022 mu Karere ka Musanze aho yari asanzwe aba.

    Uyu mugabo witabye Imana n'abavandimwe be babiri, bazwi cyane kuri YouTube mu biganiro bisekeje batangaga byumwihariko ku byatambutse kuri YouTube Channel yitwa Yago TV, yanitabiriye umuhango wo guherekeza uyu mugabo.

    Mu guherekeza nyakwigendera, habanje gutambuka ubuhamya bwa bamwe barimo n'abo mu muryango we nka Se wabo, wavuze ko Rudakubana Paul wavukiye mu Murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga, akaba yararangwaga n'urukundo.

    Ati 'Nubwo atari yarize amashuri ahambaye ariko yari afite ubwenge Imana yamwihereye, yari umworozi, yakundaga korora amatungo magufi.'

    Uyu se wabo wa nyakwigendera, avuga ko Rudakubana Paul asa nkaho ari we wari ugize umuryango we kuko yari afite ubwenge kurusha abavandimwe be babiri bose bavukanye ubumuga bw'ubugufi bukabije.

    Ati 'Kubera ko mu mivukire ye, yavutse ari we wa gatatu mu bana bavukanye ubumuga bw'ubugufi, ariko muri bose ni we wari ubayoboye kugeza na n'ubu kandi mwabonaga ko ari we wageragezaga, ashabutse akunda umurimo.'

    Uyu se wabo wa nyakwigendera, wavuze ko benshi mu bo mu muryango we, batuye muri Uganda, mu gihe we n'abavandimwe be bagiye kuba i Musanze, yakomeje avuga ko umuvandimwe wabo witwa Therese yamuhamagaye amumenyesha ko Rudakubana yitabye Imana.

    Ati 'Naramubajije nti 'byagenze gute ko mutigeze mutubwira ko arwaye?' ati 'rwose nanjye uretse umunsi w'ejo nibwo yaryamye mbona ntabwo yabyutse neza ngo aze yishimane n'abandi ariko yaryamye tuzi ko ari umuntu muzima, tubyutse mu gitondo ngiye kureba nsanga umuntu yashizemo umwuka'.'

    Mu biganiro byakundaga kugaragaramo aba bagabo, uyu Rudakubana Paul watabarutse, ni we wakundaga kumvikana ayoboye abavandimwe be mu bitekerezo ndetse ari na we wagaragazaga ubufasha bakeneye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/yari-afatiye-runini-abavandimwe-be-ubuhamya-bwatanzwe-mu-gushyingura-paul

  • Kenya yanyujije ibikoresho bya gisirikare mu Rwanda ibijyanye I Goma #rwanda #RwOT

    Imodoka za gisirikare za Kenya zitwaye ibikoresho,zinjiriye ku mupaka w'u Rwanda zijya mu mujyi wa Goma, aho ingabo ziri, mu rwego rwo kwitegura kurwanya imitwe y'inyeshyamba irimo na M23.

    Ingabo za Kenya (KDF) mu ntangiriro z'uku kwezi k'Ugushyingo zinjiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku mugaragaro, zijya gufasha icyo gihugu guhangana n'imitwe yitwaje intwaro.

    Icyo gihe hoherejwe ku ikubitiro abasirikare 1000 bafite intego yo kurandura imitwe y'inyeshyamba n'umutwe wa M23 ukomeje kuzengereza igisirikare cya leta, FARDC. Kuwa 11 Ugushyingo nabwo tsinda ry'abasirikare ba Kenya ryageze i Goma rigizwe n'abasirikare 903.

    Kuri uyu wa mbere tariki 28 Ugushyingo 2022, i Nairobi muri Kenya hari kubera ibindi biganiro byiga ku kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umutwe wa M23 wongeye guhezwa ku nshuro ya gatat

    Ibi biganiro byitabiriwe n'abahagarariye imitwe yitwaje intwaro y'abanye-Congo irenga 40, hamwe n'abandi bafite uruhare mu gushaka amahoro mu burasirazuba bwa kiriya gihugu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-yanyujije-ibikoresho-bya-gisirikare-mu-rwanda-ibijyanye-i-goma

  • Portugal yatsinze Uruguay iba ikipe ya 3 irenze amatsinda mu gikombe cy'isi #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Portugal nayo yabonye umwanya muri 1/16 cy'igikombe cy'isi itsinze Uruguay ibitego 2-0 mu mukino utoroshye wabereye kuri Stade Lusail.

    Uyu mukino wari hasi kubera imikinire y'amakipe yombi warangiye uhiriye Portugal yahise iba ikipe ya 3 ikatishije itike yo kurenga amatsinda.

    Ku munota wa 54 nibwo Portugal yabonye igitego ku mupira watewe na Bruno Fernandes,hanyuma Cristiano Ronaldo arasimbuka ashaka kuwutera umutwe
    ariko ntiyawukoraho wigira mu izamu.

    Portugal yagerageje kwirwanaho nyuma yo gutsinda iki gitego kuko Uruguay yayisatiriye bikomeye.

    Ubwo hari hongeweho imikino 9 kuri 90, Portugal yabonye penaliti ubwo myugariro Jose Gimenez yagaruraga umupira n'ukuboko VAR yemeza ko ari penaliti.

    Iyi penaliti yatewe neza na Bruno Fernandes ku munota wa 3 mu nyongera bituma Portugal ibona igitego cya kabiri.

    Muri uyu mukino,Uruguay yabonye amahirwe 2 akomeye ariko iyapfusha ubusa.

    Mu gice cya mbere,Uruguay yahushije amahirwe akomeye cyane mu gice cya mbere ubwo Rodrigo Bentancur yacengaga ab'inyuma ba Portugal asigarana n'umunyezamu Diogo Costa ariko ashatse kumuroba undi arawugarura.

    Maxi Gomez winjiye asimbura nawe yahawe umupira ari mu rubuga rw'amahina awuteye ugarurwa n'igiti cy'izamu.

    Fernandes yari hafi kubona igitego cya 3,mbere y'uko umukino urangira ariko umupira yagaruwe n'umutambiko w'izamu.

    Portugal yabaye ikipe ya 3 ibonye itike yo kwerekeza mu kindi cyiciro nyuma y'Ubufaransa na Brazil.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/portugal-yatsinze-uruguay-iba-ikipe-ya-3-irenze-amatsinda-mu-gikombe-cy-isi

  • Cameroon yiyongereye icyizere cyo kurenga amatsinda ihagama Serbia #rwanda #RwOT

    Kameruni yagaruye amahirwe yayo yo kugera muri 1/16 mu gikombe cy'isi,nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri hanyuma ikaza kubyishyura mu mukino uryoshye yanganyijemo na Serbia ibitego 3-3,mu itsinda rya G.

    Kameruni yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Jean-Charles Castelletto ku munota wa 29 ariko Strahinja Pavlovic na Sergej Milinkovic-Savic bafasha Serbia gutsinda igice cya mbere ibitego 2-1 byinjiye mu minota y'inyongera y'igice cya mbere.

    Aleksandar Mitrovic yongeyemo icya gatatu ku munota wa 53 bituma iki gihugu cyizera intsinzi nubwo ibyishimo byabo byakomwe mu nkokora na Vincent Aboubakar winjiye mu kibuga ahindura umukino bigaragara.

    Vincent Aboubakar yishyuye igitego cya kabiri ku munota wa 63 hanyuma bidatinze kuwa 66 aha umupira mwiza Eric Maxim Choupo-Moting ashyiramo igitego cya 3 cyo kwishyura.

    Impande zombi zatsinzwe umukino wo gufungura bituma aya makipe anganya inota rimwe aho ategereje kureba uko birangira hagatiya Brazil n'Ubusuwisi bahura saa 18:00.

    Kubera ibitego byinshi byabonetsemo,uyu n'umwe mu mikino ishimishije cyane muri iri rushanwa kugeza ubu nubwo hari n'indi yabonetsemo ibitego.

    Ikipe ya Rigobert Song ifite ibyiringiro byo kuva mu itsinda ku nshuro ya mbere kuva mu 1990,niramuka itsinze Brazil mu mukino wa nyuma.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cameroon-yiyongereye-icyizere-cyo-kurenga-amatsinda-ihagama-serbia

  • Malawi: Visi Perezida akurikiranyweho ruswa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Malawi (The Anti-Corruption Bureau – ACB) rwatangaje ko hagati y’Ukwezi kwa Werurwe n’Ukwakira 2021, Saulos Klaus (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/malawi-visi-perezida-akurikiranyweho-ruswa