Blog

  • Dr Ngamije yashimiye Perezida Kagame nyuma yo gukurwa ku mwanya wa minisitiri w’ubuzima #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2022, nibwo Perezida Paul Kagame yahinduye abayobozi ba Minisiteri y’Ubuzima, maze Dr Nsanzimana Sabin agirwa Minisitiri mushya, Dr Yvan Butera agirwa Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri asimbuye Lt. Col Dr. Tharcisse Mpunga wahawe kuyobora Ikigo cy’Ubuvuzi no Kwigisha ku rwego rwa Kaminuza cya Kigali, CHUK.

    Abinyujije kuri Twitter, Dr. Daniel Ngamije yashimiye umukuru w’igihugu ku cyizere yari yamugiriye cyo kuyobora Minisiteri y’Ubuzima kuva muri Gashyantare 2022.

    Yagize ati: “Ni amahirwe adasanzwe kuba naragiriwe icyizere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nkayobora Minisiteri y’Ubuzima kuva muri Gashyantare 2020. Ndashimira buri wese wamfashije kuzuza inshingano, ndashimira umuryango wanjye. Niteguye gukomeza gutanga umusanzu mu kwesa imihigo y’inzego z’ubuzima.”

    Dr. Daniel Ngamije ni inzobere mu gusuzuma indwara n’ubuzima rusange, yagizwe Minisitiri w’Ubuzuma kuwa 27 Gashyantare 2020, asimbuye Dr. Diane Gashumba, aho yari asanzwe ashinzwe gahunda y’igihugu yo kurwanya malariya n’indwara zititabwaho mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS mu Rwanda.

    Dr. Ngamije yahawe izi nshingano mu gihe kitoroshye kuko isi yari ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, aho hirya no hino mu bihugu byari muri guma mu rugo, urujya n’uruza rwarahagaze ndetse inzobere zikomeje guhihibikana zishaka urukingo rw’iki cyorezo cyari gikomeje guhitana benshi.

    Dore ko nyuma y’igihe gito agiye kuri uyu mwanya aribwo habonetse umurwayi wa mbere wa Covid-19 mu Rwanda, ubwo kuwa 13 Werurwe 2022, umuhinde wari waturutse Mumbai bamusanganye virusi ya Corona, ibi byatumye ingamba zikazwa kuko amashuri yahise afungwa ndetse hanajyaho guma mu rugo bidatinze.

    Dr Ngamije yakomeje urwo rugamba rwo gukangurira abantu kwirinda icyo cyorezo cya Covid-19 bubahiriza ingamba zari zashyizweho nko kwambara agapfukamunwa, ndetse agiye kimaze kugabanya ubukana kuko abantu bagarutse mu buzima busanzwe.

    Yarwanye urugamba rukomeye rwo gutanga inkingo za Covid-19 ku Banyarwanda, aho kuri ubu abarenga miliyoni 10 mu Rwanda bamaze guhabwa doze ya mbere y’urukingo, miliyoni 9.5 zahawe doze ebyiri, eshanu bahawe doze ishimangira, naho 330,448 nibo bamaze guhabwa doze ya kabiri ishimangira.

    Kuri ubu gukingira bigeze ku bana bari hagati y’imyaka 5 na 11, aho hamaze gukingirwa abantu 1,127,383 ndetse abandi 619,119 bahawe dose ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19.

    Dr. Daniel Ngamije asize u Rwanda rumaze gusinya amasezerano anyuranye mu rwego rw’ubuzima, harimo ayo kubaka uruganda rukora imiti n’inkingo mu Rwanda ndetse yatangiye no gushyirwa mu bikorwa, amasezerano hagati y’u Rwanda na Kaminuza ya Fujita Health University yo mu Buyapani agamije guteze imbere urwego rw’imiti ya Nuclear mu Rwanda n’andi atandukanye.

    Uyu mugabo waminuje mu by’ubuvuzi asize kandi ibitaro by’Umwami Faisal bigiye ku rwego rwo kwigisha ubuvuzi.

    Umushinga wo kubaka uruganda rukora imiti n’inkingo mu Rwanda ni umwe mu mishinga asize igomba kwitabwaho na Minisititi w’Ubuzima mushya, Dr. Nsanzimana Sabin.

    Mu bindi byo kwitabwaho n’umusimbuye ni ikibazo cy’ubuke bw’abaganga barimo n’inzobere, icyorezo cya Covid-19 kigihari, guha imbaraga amavuriro y’ibanze 'Poste de Sante' no guhangana n’ikibazo cy’indwara z’ubuzima bwo mu mutwe zikomeje gufata indi ntera.

    Source : https://imirasire.com/?Dr-Ngamije-yashimiye-Perezida-Kagame-nyuma-yo-gukurwa-ku-mwanya-wa-minisitiri-w

  • Isabel dos Santos yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi #rwanda #RwOT

    Umushinjacyaha mukuru wa Angola Helder Pitta Groz yemeje ko iki gihugu cyatanze impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi Isabel dos Santos umukobwa w'uwahoze ari perezida Jose Eduardo dos Santos, nk'uko ibiro ntaramakuru Angop bibivuga.

    Groz yavuze ko abategetsi ba Angola barimo gukorana na Interpol ngo babone Isabel.

    Uyu aregwa n'abategetsi ba Angola gusesagura no kwiba umutungo wa rubanda mu gihe yari akuriye kompanyi y'ingufu ya leta, Sonagol.

    Leta ya Luanda yatanze ibirego byinshi bisaba Isabel kwishyura arenga miliyari $5. We yahakanye ibirego byose aregwa.

    Angola court seizes assets of Africa's richest woman Isabel dos Santos â€

    Mu kiganiro na New York Times, Isabel yavuze ko yaboneka igihe cyose yakenerwa ngo abazwe.

    Yabwiye iki kinyamakuru ati: 'Aho ntuye harazwi, aho mba ndi hose naho barazwi.'

    Yongeraho ati: 'Ntabwo nahunze. Nta muntu nihisha', yavuze ko aba i London.

    Mu 2011, Isabel yatangajwe na Forbes nk'umugore ukize kurusha abandi muri Africa n'umutungu wabarirwaga kuri miliyari $3.,5 ubu avuga ko ibirego ashinjwa bifite imvo za politike.

    Ntavuga rumwe n'ubutegetsi bwasimbuye se, kandi yashyamiranye nabwo igihe se yapfaga we akifuza ko yashyingurwa muri Espagne aho yapfiriye yaragiye kwivuza.

    Se, Eduardo, yavuye ku butegetsi mu 2017 nyuma y'imyaka 38 ategeka Angola.

    Isabel Dos Santos: Former Angolan President's Daughter Ordered to Repay  $500m - Arise News

    Inkiko zo muri Angola zivuga ko Isabel yavanye umutungo we mu gusahura igihugu ashyira hanze no mu mitungo myinshi itimukanwa.

    Forbes ivuga ko kuva se yava ku butegetsi nawe akavanwa mu bafite imbaraga mu gihugu imitungo ya Isabel yayoyotse.

    Ni nyuma y'uko leta igerageje kugaruza ibyo imushinja ko yasahuye igafatira imitungo ye, ndetse n'abategetsi ba Portugal, aho yari afite imitungo, nabo bakabigenza batyo.

    @BBC

    The post Isabel dos Santos yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/11/29/isabel-dos-santos-yashyiriweho-impapuro-zo-kumuta-muri-yombi/

  • Ubugome bwa ruharwa Dr Vincent Bajinya mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyizwe hanze #rwanda #RwOT

    Ruharwa Dr Vincent Bajinya wihishe ubutabera akiyita Vincent Brown nyuma yo guhungira mu gihugu cy'ubwongereza yavukiye mu karere ka Musanze mu mwaka wa 1952 maze arangije amashuri ya kaminuza mu buvuzi ajya gukora mu kigo cyari gishinzwe urubyaro n'imyororokere cyari kizwi na ONAPO (Office National de la Population).

    Akigera muri iki kigo, mu byo yari ashinzwe hari ukugira inama abagore batwite cyangwa abaje kuringaniza imbyaro no guhugurwa aho nyuma y'iminsi bamucitseho aho kubavura yarabahohoteraga.

    Mu gihe yigaga i Butare, umuco wo kunnyuzura Bajinya yabikoranaga ubugome nk'umukiga uhiga abatutsi n'abanyenduga kugeza hari uwo yanyaye mu gutwi kuziba burundu nkuko tubikesha Igicaniro TV. 

    Ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda mu maboko y'akazu k'abakiga b'intagondwa rwatangiraga muri 1990, Bajinya yakoze urutonde rw'abatutsi biswe ibyitso maze abagabo 20 barabajyana babakorera iyicarubozo bamwe barahagwa harimo uwaruzwi cyane Aloys Kayiranga. 

    Mu gihe cya Jenoside, Bajinya yari atuye muri Rugenge mu kiyovu cy'abakene aho yari acumbitse munzu ya Kayinamura Laurent uyu akaba ari mukuru wa Karengera washakanye n'umuhanzi Cecile Kayirebwa.  Bajinya niwe wari ushinzwe kugenzura za Bariyeri muri Rugenge no gutanga amategeko. 

    Vincent Bajinya yatawe muri yombi na Polisi y'Ubwongereza muri 28 Ukuboza 2006 kimwe n'abandi ba ruharwa aribo Célestin Ugirashebuja, Emmanuel Nteziryayo, na Charles Munyaneza, nkuko byari byasabwe na Leta y'u Rwanda muri Ugushyingo 2006. 

    Impapuro zimuta muri yombi zamushinjaga gutegura umugambi wa Jenoside, gushishikaria abandi gukora Jenoside hagati ya 1 Mutarama 1994 na 12 Ukuboza 1994. 

    Bajinya yafunzwe by'agateganyo nuko agezwa imbere y'ubutabera mu rukiko rwa Wesrminster tariki ya 26 Mutarama 2007 aho yahakanye ibyaha byose yaregwaga. 

    Umucamanza yemeje tariki ya 6 Kamena 2008 ko abo ba ruharwa boherezwa mu Rwanda ariko urukiko rukuru rwanga uwo mwanzuro tariki ya 8 Mata 2009 ndetse basabirwa kurekurwa. 

    Tariki ya 30 Gicurasi 2013 Polisi y'Ubwongereza yongeye guta muri yombi Emmanuel Nteziryayo, Charles Munyaneza, Vincent Bajinya, Celestin Ugirashebuja na Charles Mutabaruka. Tariki ya 21 Ukuboza 2015, urukiko rw'Ubwongereza bwanze ko boherezwa mu Rwanda. Urwo rukiko rwitwaje ko batabona ubutabera bunogeye bageze mu Rwanda. 

    Muri Mutarama 2018, Umushinjacyaha Mukuru icyo gihe Jean Bosco Mutangana na Jean Bosco Siboyintore ukuriye itsinda rishinzwe gushakisha abajenosideri  bagiye mu gihugu cy'Ubwongereza bajyanye ibyavuye mu iperereza. 

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano Ben Wallace icyo gihe yatangajeko ubutabera buzatangwa nubwo byatwara igihe kirekire. Muri Nzeli 2020 ba ruharwa bose babajijwe na polisi ariko nta numwe wafunzwe. 

    Ubwo yari mu Rwanda yitabiriye inama ya CHOGM2022, uwari Minisitiri w'Intebe Borris Johnson yavuze ko icyo kibazo cy'abajenosideri cyafatwa nkaho cyakemutse. 

     

    The post Ubugome bwa ruharwa Dr Vincent Bajinya mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyizwe hanze appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ubugome-bwa-ruharwa-dr-vincent-bajinya-mbere-no-mu-gihe-cya-jenoside-yakorewe-abatutsi-bwashyizwe-hanze/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubugome-bwa-ruharwa-dr-vincent-bajinya-mbere-no-mu-gihe-cya-jenoside-yakorewe-abatutsi-bwashyizwe-hanze

  • Umukinnyi mpuzamahanga wa Rayon Sports yabazwe #rwanda #RwOT

    Umukinnyi mpuzamahanga wa Rayon Sports ukomoka muri Nigeria, Rafael Osalue yamaze kubagwa imvune yo mu ivi.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yinjiye muri Rayon Sports mbere y’uyu mwaka w’imikino wa 2022-23.

    Kuva yagera muri iyi kipe yagiye agira ibibazo by’imvune bya hato na hato byatumye atagaragara mu mikino myinshi y’iyi kipe.

    Iyi mvune yo mu ivi ry’ibumoso yari anayifite mu ikipe ya Bugesera FC.

    Nk’uko Rayon Sports yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, yavuze ko Rafael Osalue yamaze kubagwa.

    Ntabwo higigeze hatangazwa igihe azamara hanze y’ikibuga adakina ariko bivugwa ko atazagaruka mbere y’amezi 6, bivuze ko ashobora kuzagaruka mu kibuga mu mwaka utaha w’imikino.

    Rafael Osalue yabazwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-mpuzamahanga-wa-rayon-sports-yabazwe

  • RBC yagaragaje ko abafite ubumuga bari mu bibasirwa na Malaria ku buryo bukabije #rwanda #RwOT

    Apollinaire Nshimiyimana; Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ASOFIRWA, yagize ati: ' Hari ibyiciro 7 byihariye bigoye kubigeraho harimo abakora uburaya…ibyo biciro icyo bihuriyeho muri rusange ni uko bikora mu masaha y’ijoro hariho imibi ikwirakwiza malaria iruma abantu ndetse ikaba yatuma barware malaria.'
    Abaturage bavuga ko Malaria yibasira abantu rimwe na rimwe bitewe no kubura uburyo bwo kuyirinda.

    Umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona yagize ati: 'Umuntu ashobora kwibagirwa ntamenye ko idirishya ridakinze nuko akarara adakinze. Umuntu ashobora no kugura inzitiramibu noneho ntabashe kumanura inguni zose.'

    Abamotari ni bamwe mu bakora amasaha y’ijoro. Umwe muribo yavuze ko asanga hakwiye gushyirwaho amavuta yo kwisiga ku muntu ukora ijoro, agasimbura inziramubu ikoreshwa n’ijoro mu gihe cyo kuryama.

    Ati: 'Hari umuti bisiga ku mubiri ukaba wamurinda ko wamuruma[umubu]. Turifuza ko rero uwo muti washyirwa kuri za parking nyinshi zishoboka, mbese badufashe.'

    Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) cyemeza ko hari ahari icyuho mu kurwanya Malaria no kuyirandura ariko gifite gahunda yo guhangana n’iyi malaria.

    Dr. Aimable Mbituyumuremyi; umuyobozi wa Porogaramu yo kurwanya Malaria muri RBC, yagize ati: 'Mu bushakashatsi twakoze muri 2019/2020 nibwo twasanze hari ibyuho bishobora kuba byari bihari ariko tutazi neza umubare wabo bantu ndetse naho baherereye! Abo biba byoroshye kugeraho ni nko ku mahoteli, ku mashuli, abafite ibyago byo kurumwa n’imibu ariko kubageraho biba byoroshye kuko haba hazwi. Abakozi bo kwa muganga bafite ibyago byo kurumwa n’imibu ariko nabo bari ahantu hazwi tubasha kubageraho, ariko nk’abarobyi, abakora akazi k’ubuzamu…hari abo usanga byoroshye kubageraho, abo rero nabo twagize uburyo bwihariye bwo kureba uko twababona. '

    Imibare itangwa na RBC igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2016 kugeza umwaka ushize wa 2021, abantu barwaye Malaria basaga abantu miliyoni 4 800 000, mugihe abayirwaye umwaka ushize wonyine barenga miliyoni, naho muri uyu mwaka wa 2022 malaria yishe abantu 71.

    Icyakora iki kigo kivuga ko imibare y’abahitanwa ndetse n’abarwara Malaria yagiye igabanuka ugeranije no myaka itanu ishize.

    Source : https://imirasire.com/?RBC-yagaragaje-ko-abafite-ubumuga-bari-mu-bibasirwa-na-Malaria-ku-buryo

  • Congolese first lady accuses Rwanda of provocation hidden in M23 #rwanda #RwOT

    Denise Tshisekedi sait this in Preventing Sexual Violence Conflict Initiative Conference (PSVI) held in England. The conference organized by the British government, which started on November 28, 2022, with the participation of various officials.
    When she was addressing the conference participants from around the world, Denise Nyakeru Tshisekedi, said that her country was attacked by an armed group, supported by Rwanda and behind the millions of deaths in Congo.
    The First Lady of Congo said that there is gender-based violence in her country, but she also expressed her country’s position in preventing it.

    Denise Nyakeru Tshisekedi said that women and girls continue to be subjected to violence in her country by those who want the country’s wealth.

    'My country is counting millions of deaths, including girls, due to acts of violence. That goes hand in hand with looting the country’s economy. An unjust war was waged on my country by a terrorist group supported by Rwanda' Denise Nyakeru said.

    The Congolese first lady requested that international organizations pay attention to this issue, so that a solution can be found

    It is not the first time that Congo accuses Rwanda of causing it. In September this year, the President of the Democratic Republic of the Congo, Félix Tshisekedi, accused Rwanda of hidden provocation in the M23, in a speech he delivered to the 77th General Assembly of the United Nations (UN) in New York.

    Tshisekedi said that although his country has a good will to live in peace with its neighbors, some of them have nothing better to thank us for than provocations and helping armed groups that are doing terrorism in the east of DR Congo.

    He accused Rwanda that since the third month of this year, it has again provoked his country by helping the rebel group M23 in the form of equipment and soldiers, which violates international law, the basic principles of the UN and of the Community. African Union (AU).

    Rwanda and the M23 group have always denied Congo’s accusations.

    Until now, although the relationship between the two countries is not good, the process of dialogue between the two sides has started with the participation of the President of Angola, Manuel Gonçalves Lourenço.

    Source : https://imirasire.com/?Congolese-first-lady-accuses-Rwanda-of-provocation-hidden-in-M23

  • Nyagatare : Amayobera ku Kagari kiswe ‘Agahimbano’ gakora kataba ku ikarita y’Akarere nta na Kashe kagira #rwanda #RwOT

    Aka Kagari gaherereye hafi ya Pariki y’Akagera, hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Tanzania.

    Abavuganye na Radiyo Falsh/TV bavuze ko mu myaka irenga itanu ishize gashinzwe, batagashyize amakenga kubera ko hari ibyangombwa kugeza ubu kadafite birimo na kashe, bakajya mu tundi tugari twemerewe gutanga serivisi.

    Umwe yagize ati 'Akagari kacu nta byangombwa kagira.Ibyangomwa bya leta tujya kubishakira mu Kirebe,iyo wagize ikibazo,barakwandikira,nibo bagutereraho kashi(cachet).Ubwo ni ukuvuga ngo akagari kacu nta byangombwa byuzuye gafite.'

    Undi nawe yagize ati 'Akagari katagira kashe se kabaho, birashoboka ?Ariko ntabwo ariko, ni nk’uko wajya wagenda uvuga ngo runaka agusinyire.Ariko ako twita ko ari akagari kacu ni aka Kirebe, tujya mu Kirebe.'

    Undi nawe yakomeje gira ati 'Akagari kacu ni ak’akaryogo.Impamvu ari akaryogo,iyo tugashakaho serivisi ntabwo tuzibona'

    Aba baturage bavuze ko ubuyobozi bwakwemeza niba ari akagari, bityo kagahabwa uburenganzira bwo gutanga servisi gafite n’ibikoresho bihagije.

    Amakuru yandi avuga ko akagari ka Karushuga ntaho kanditse mu tugari tugize akarere ka Nyagatare.Ibintu abaturage baheraho bavuga ko byakozwe mu nyungu z’abantu ku giti cyabo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare,Gasana Stephen,yemera ko koko kataba ku ikarita ariko ko kashinzwe mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi

    Yagize ati 'Ntabwo kari kwikarita koko.Kari ahantu ari kure cyane.Kari akagari kanini ku buryo byagora umuturage kujya gusaba serivisi ariko n’umuyobozi uhakorera kugira ngo ashobore kuzuza inshingano ugansanga biramuvuna.'

    Yakomeje agira ati 'Twigiriye inama, aho twabonaga ari hanini cyane, dushyiraho ibindi biro bigamije gufasha abaturage .Ni mu rwego rwo gufasha abaturage ntabwo ari ukuvuga ngo ni akagari kashyizweho.Twombi ni utugari tubiri, twombi dufasha abaturage mu kubona serivisi ariko ntabwo kari ku ikarita.'

    Amakuru avuga ko aka Kagari gafite abayobozi kimwe n’utundi twashyizeho na leta. Ndetse bahembwa n’umushahara kimwe n’abandi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Amayobera-ku-Kagari-kiswe-Agahimbano-gakora-kataba-ku-ikarita-y-Akarere-nta-na-Kashe-kagira

  • RIB yataye muri yombi Abakozi batanu ba RBC #rwanda #RwOT

    Aba bakozi ba RBC batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma y’ukwezi kumwe uru rwego runakurikiranye ibibazo byavugwaga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga y’Ubumenyi-ngiro ishami rya Kigali, aho rwari rwanataye muri yombi bamwe mu bakozi baryo barimo n’Umuyobozi Mukuru, ariko ubu akaba yararekuwe n’Urukiko.

    Abakozi ba RBC, bo batawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize tariki 26 Ugushyingo 2022, barimo uwigeze kuba Umuyobozi Mukuru wungirije w’iki kigo, Kamanzi James.

    Abandi bari mu maboko ya RIB, barimo batatu basanzwe ari abakozi ba RBC basanzwe bari no mu kanama gashinzwe gutanga amasoko ari bo ; Kayiranga Leoncie, Ndayambaje Jean Pierre na Ndayisenga Fidele.

    Undi watawe muri yombi, ni uwari umukozi w’iki Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) mu Karere ka Karongi, Rwema Fidele.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko uko ari batanu bafungiye muri za station z’uru rwego zitandukanye zirimo iya Rwezamenyo, iya Kicukiro ndetse n’iya Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

    Bose uko ari batanu kandi bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko giteganywa n’Itegeko no 62 ryo ku wa 25/08/2018 rigenga amasoko ya Leta.

    Iki cyaha giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo y’ 188 iteganya ko ugihamijwe ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yataye-muri-yombi-Abakozi-batanu-ba-RBC

  • Mukansanga Salima yahawe umukino wa kabiri mu gikombe cy’Isi #rwanda #RwOT

    Umusifuzi w’umunyarwandakazi wanditse amateka yo gusifura igikombe cy’Isi cy’abagabo ari umugore, Mukansanga Salima yamaze guhabwa umukino we wa kabiri muri iki gikombe kirimo kubera muri Qatar.

    Nyuma yo kuba umusifuzi wa 4 ku mukino w’umunsi wa mbere mu itsinda D wo u Bufaransa bwatsinzemo Australia 4-1, Salima yongeye kugirwa umusifuzi wa 4 ku mukino wo muri iri tsinda.

    Ni umukino usoza itsinda D wo u Bufaransa bwamaze kubona itike ya 1/8 buzakinamo na Tunisia ejo ku wa Gatatu tariki ya 30 Ugushyingo 2022 saa 17h.

    Salima azaba ari umusifuzi wa kane mu gihe umusifuzi wa mbere azaba ari umunya-New Zealand, Matt Conger kimwe n’umusifuzi wa mbere w’igitambaro Mark Rule, umusifuzi wa 2 w’igitambaro azaba ari umunya-Tonga, Tevita Makasini.

    Mukansanga Salima arimo gusifura igikombe cy’Isi nyuma yo gusifura igikombe cy’Afurika cy’abagabo giheruka kubera muri Cameroun cyegukanywe na Senegal.

    Match officials designations @FIFAWorldCup – Group D – 30 November – Education City Stadium

    TUN🇹🇳🆚FRA🇫🇷

    Referee: Matt CONGER 🇳🇿
    AR 1: Mark RULE 🇳🇿
    AR 2: Tevita MAKASINI 🇹🇴
    4th: Salima MUKANSANGA 🇷🇼

    1/2 pic.twitter.com/KaMxYycfUc

    — FIFA Media (@fifamedia) November 28, 2022

    Mukansanga yahawe inshingano ze za kabiri mu gikombe cy’Isi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mukansanga-salima-yahawe-umukino-wa-kabiri-mu-gikombe-cy-isi