Blog

  • M23 yise “ikinamico”ibiganiro bya Nairobi #rwanda #RwOT

    Umutwe wa M23 watangaje ko ibiganiro by'amahoro byahuje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'imitwe yitwaje yitwaje intwaro ,bitazatanga umusaruro mu gihe cyose itaratumirwa, ibigereranya nk'ikinamico barimo.

    Umuvugizi wungirije wa M23 mu bya politiki, Canisius Munyarugero, yabwiye itangazamakuru ko mu biganiro by'amahoro batari guhabwa umwanya bityo ko ari umukino w'ikinamico bibereyemo bidashobora gutanga umusaruro.

    Yagize ati 'Kuba bitureba ntidutumirwe hari ikindi warenzaho? Ubwo iyo ni ikinamico, ikinamico nirangira tuzajya mu buryo. Ko ari twe turebwa n'ikibazo cyane ahubwo igituma tudatumirwa n'iki?'

    Uyu mutwe utangaje aya magambo mu gihe ku munsi w'ejo tariki ya 28 Ugushyingo 2022, hatangiye ibiganiro hagati ya leta ya Congo n'imitwe yitwaje intwaro, byafatiwemo ibyemezo bitandukanye birimo no gusaba iyo mitwe kurambika intwaro hasi, ikanirukanwa muri Congo.

    Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ibintu bitatu byakorwa na M23 kugira ngo na yo ihabwe ikaze ku meza y'ibiganiro biri guhuza Guverinoma ye n'imitwe yitwaje intwaro.

    Perezida Tshisekedi yavuze ko batazigera bahendahenda uyu mutwe wa M23 kuko ufashwa n'amahanga, gusa avuga ko igihe wakubahiriza ibiteganywa n'imyanzuro y'i Luanda yo ku wa 23 Ugushyingo 2022 birimo guhagarika imirwano, gusura mu birindiro byayo muri Sabyinyo, ndetse no kwemera kujyanwa mu kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, ari bwo buryo bwonyine na bo bashobora kwakirwa mu biganiro by'i Nairobi nk'indi mitwe yose.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yise-ikinamico-ibiganiro-bya-nairobi

  • USA yakubise Iran biyihesha itike yerekeza mu… – #rwanda #RwOT

    Mu mukino wabereye kuri Al Thumama stadium, Ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsinze ikipe y’igihugu ya Iran bari mu itsinda rimwe rya B, bihita biyigira ikipe ya 2 mu itsinda ndetse inabona itike ikomeza muri 1/8.

    Muri uyu mukino watangiye gukinwa saa tatu z’ijoro kuri uyu wa kabiri, ikipe y’igihugu ya Iran niyo yatangiranye imbaraga nyinshi zishaka igitego naho ikipe y’igihugu ya USA yo icungira ku kwirukankana imipira ariko ku mpande zombi ntihagire ikivamo. 

    Abakinnyi 11 ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika babanje mu kibuga : Turner; Dest, Carter-Vickers, Ream, Robinson; Adams, Musah, McKennie; Weah, Sargent na Pulisic.

    Mu minota 4 ikipe y’igihugu ya Iran yari yakije umuriro imbere y’izamu rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko gutsinda igitego biranga. 

    Abakinnyi ba Iran 11 babanje mu kibuga: Beiranvand; Mohammadi, Hosseini, Pouraliganji. Rezaeian; Hajsafi, Nourollahi, Ezatolahi, Gholizadeh; Azmoun na Taremi.

    Umukino wakomeje kwihuta bigera aho n’ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibona amahirwe yo gutsinda igitego ku munota wa 8 ku mupira wari uhinduwe na Pulisic ariko Josh Sargent yamurura umupira unyura hejuru y’izamu. 

    Mu minota 20 amakipe yombi yabaye nk’ahagaritse kwatakana cyane ahubwo umukino utangira gukinirwa hagati.

    Uburyo bw’igitego abakinnyi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangiye bahusha

    Mu minota 25 ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika niyo yari iyoboye umukino ikinira imbere y’izamu rya Iran ndetse ikanabona koroneri ariko ntihagire igitego kivamo. 

    Ku munota wa 27 Timothy Weah yashoboraga gutsinda igitego ku mupira mwiza yari ahawe na ba myugariro ba Iran ariko atera agashoti k’akana akoresheje umutwe ntihagira ikivamo. 

    Timothy Weah wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku munota wa 32 yongeye kurekura ishoti riremereye ariko rinyura impande y’izamu gato. 

    Ku munota wa 38 Weston McKennie yahinduye umupira imbere y’izamu uragenda ujya ku mutwe wa Sergio Destin ahita awuhereza Christian Pulisic aterekamo igitego cya 1 cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kiba icya 22 atsindiye igihugu cye.

    Igitego Pulisic yatsinze 

    Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakomeje kwataka ndetse no ku munota wa 7 w’inyongera, Timothy Weah atsinda igitego umusifuzi aracyanga bitewe nuko yari yaraririye. Igice cya mbere cyarangiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariyo iyoboye n’igitego 1.

    Weah warase ibitego byinshi mu gice cya mbere

    Igice cya kabiri cyatangiye n’ubundi Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomereza aho yari igejeje mu gice cya mbere ikomeza kwataka cyane. Ku munota wa 50, Iran nayo yagerageje amahirwe yo gutsinda igitego ariko umukinnyi wabo witwa Mehdi Taremi ashyira ku mutwe unyura hejuru y’izamu gato. 

    Iran yakomeje kugerageza amahirwe ishaka igitego ku munota wa 63 umukinnyi wayo witwa Saman Ghoddos yongera guhusha uburyo bwari kuvamo igitego, atera umupira hanze y’izamu.

    Mu minota ya nyuma, Iran yagerageje uburyo bwo kwishyura ndetse ikanabona uburyo bwiza bwo gutsinda ariko ntibyayihira, igitego kirabura burundu.

    Umukino warangiye ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyoboye n’igitego 1 bihita biyigira iya 2 mu itsinda n’amanota 5 biyifasha gukomeza muri 1/8 cy’irangiza mu mikino y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka kiri kubera muri Qatar.

    Uko amakipe arangije ahagaze mu itsinda B

    U Bwongereza bufite amanota 7

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite amanota 5

    Iran ifite amanota 3

    Wales ifite inota 1

    Pulisic watsinze igitego ariko bikamuviramo n’imvune

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123330/usa-yakubise-iran-biyihesha-itike-yerekeza-muri-18-mu-gikombe-cyisi-123330.html

  • Sue Choi wo muri Koreya y’Epfo yagizwe Miss E… – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa ngarukamwaka rya Miss Earth ryabaga ku nshuro ya 22, ryari rimaze ukwezi riba mu byiciro bitandukanye, ryasojwe kuri uyu wa 29 Ugushyingo, mu Mujyi wa Manila muri Philippines.

    Mu bikorwa by’ingenzi by’iri rushanwa, abakobwa baryitabiriye batanze ibiganiro ndetse bagaragaza imishinga yabo ku bukangurambaga ndetse n’indi mirimo bateganya gukora mu kurinda ibidukikije ku isi.

    Bamwe mu bakobwa bari bahagarariye Ibihugu byabo muri Miss Earth 2022

    Muri uyu mwaka, u Rwanda ntirwari ruhagarariwe muri iri rushanwa, bitandukanye n’uko mu mwaka ushize wa 2021 haserutse Miss Ngirinshuti Josine, ikamba rikegukanwa na Destiny Wagner wo mu birwa bya Belize.

    Muri uyu mwaka kandi ntihitabiriye Ibihugu byinshi byo ku mugabane w’Afurika, aho abiganje mu bahatanye ari abaserukiye Ibihugu byo muri America y’Epfo ndetse no ku mugabane wa Aziya, ari naho igihugu cya Philipinnes giherereye.

    Nyuma y’ibyiciro byose by’irushanwa ry’uyu mwaka ryasojwe kuri uyu wa Gatanu, Mina Sue Choi ni we wahize abandi yegukana ikamba, aba umunya-Koreyakazi wa mbere ubaye Miss Earth.

    Abandi begukanye amakamba ni Andrea Aguilera wo muri Colombia wagizwe Miss Earth Fire 2022, Nadin Ayoub wo muri Palestine wagizwe Miss Water ndetse na Sheridan Mortlock wo muri Australia wagizwe Miss Air.

    Abakobwa 4 nibo begukanye amakamba muri 88 bari bahatanye

    Sue Choi wegukanye ikamba rya Miss Earth, yavukiye muri Australia mu 1998, aho ababyeyi be b’abanya-Koreya bari baragiye gukorera, nyuma aza gusubira muri Koreya y’Epfo aho yiga muri Kaminuza.

    Muri 2021, Choi yahatanye muri Miss Korea aba igisonga cya mbere, naho mu ntangiriro z’uyu mwaka yegukana irushanwa rya Miss Earth South Korea, ari naryo ryamuhesheje guhagararira Koreya y’Epfo muri Miss Earth i Manila muri Philippines.

    Miss Earth iri mu marushanwa y’ubwiza n’ubwenge ane akomeye ku Isi, aho ibarwa nyuma ya Miss Universe, Miss International na Miss World, amarushanwa yose asanzwe ari ngarukamwaka.

    Min Sue Choi, Umunya-Koreyakazi w’imyaka 24 y’amavuko ni we wegukanye ikamba riruta andi muri Miss Earth

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123328/sue-choi-wo-muri-koreya-yepfo-yagizwe-miss-earth-2022-ahigitse-abakobwa-88-123328.html

  • Ibyishimo bya ruhago byahuye n’ubutumwa bwiza… – #rwanda #RwOT

    Guhera ku ya 20 Ugushyingo 2022, ku kibuga cya Kagasa kuri mu Kagari ka Bitaba ho mu Murenge wa Mwogo hakiniwe imikino y’umupira w’amaguru mu byiciro by’abagabo n’abagore, aho buri mukino wajyanaga n’Ijambo ry’Imana.

    Nk’uko byari mu mitegurire y’irushanwa, mbere na nyuma y’umukino habaga umwanya wo kuganira ku migenzereze myiza Imana ishaka by’umwihariko hitabwa ku mico myiza igomba kuranga urubyiruko.

    Mu ngingo nkuru, abasore n’inkumi bitabiraga, bose bashishikarizwaga kugendera kure ibiyobyabwenge n’ubusambanyi, kuko ari ibikorwa Imana yanga urunuka.

    Ku kibuga abafana bari benshi

    Iyi mikino yitabiriwe n’amakipe 10 arimo 6 y’abagabo yiganjemo asanzwe ahagararira utugari two mu Murenge wa Mwogo ndetse n’ayabakobwa 4 yahatanye kugeza ku munsi wa nyuma.

    Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe y’Akagari ka Bitaba niyo yegukanye iri rushanwa, nyuma yo gutsindira ku mukino wa nyuma ikipe y’Akagari ka Rurenge, ibitego 3-0 mu mukino warebwa n’abantu barenga 2000. Mwogo Training Centre niyo yegukanye umwanya wa 3.

    Mu cyiciro cy’abagore, ikipe y’Akagari ka Rugunga niyo yegukanye igikombe itsindiye iya Rurenge ku mukino wa nyuma, mu gihe ikipe ya Bitaba ari yo yegukanye umwanya wa Gatatu.

    Irushanwa risozwa, Rev Pasiteri Ndayizeye Innocent uyobora itorero ‘Life In Jesus Christ Church’ yashimiye Imana yatumye rigenda neza ndetse ashimira abantu bose bitabiriye ashimangira ko ryagize umusaruro ku mpande zose.

    Yagize ati “Turashimira Imana ko irushanwa twateguye ryabaye iry’umugisha rikagenda neza ni umugisha ukomeye twagize. Turashimira ubuyobozi bwadufashije muri byose kandi turashimira abaje kwifatanya natwe mwese, Imana ibahe umugisha.”

    Rev Ndayizeye yasoje gahunda z’irushanwa yibutsa abantu bose by’umwihariko urubyiruko kwirinda imigirire idakwiye nko kunywa ibiyobyabwenge, Ubusambanyi ndetse n’ibindi byose bigira ingaruka ku buzima bw’urubyiruko.

    Rev Ndayizeye (uwa kabiri uva Ibumoso) yabanzaga gusengera abaje ku kibuga bose

    Uwantege Françoise uyobora Akagari ka Bitaba ari nako gafite ikipe yatwaye igikombe mu bagabo, yashimiye Ubuyobozi bwa Life In Jesus Christ bwateguye irushanwa ndetse anabasaba kuzategura andi, ati “Ndabashimira cyane ko mwatuzaniye ibyishimo, muzongere mutegure irushanwa, nanjye ntware ibikombe.”

    Gitifu Uwantege Françoise aterura igikombe

    Ibyishimo biva mu Ijambo ry’Imana byahuye n’ibya ruhago

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123331/ibyishimo-bya-ruhago-byahuye-nubutumwa-bwiza-mu-irushanwa-rya-life-in-jesus-christ-church-123331.html

  • Ndimbati yahishuye umubano afitanye n'abana yabyaranye na Fridaus #rwanda #RwOT

    Ndimbati utazibagirwa itariki 29 Nzeri 2022 ubwo yagirwaga umwere ku byaha yari amaze amezi umunani afungiye, nyuma yuko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rubuze ibimenyetso bimuhamya ibyaha, agiye kumara amezi abiri ari hanze.

    Umugore witwa Kabahizi Fridaus byavugwaga ko yasambanyijwe na Ndimbati ataruzuza imyaka y'ubukure ndetse ngo abanje no kumusindisha, basanzwe bafitanye abana babiri b'impanga z'abakobwa.

    Uyu mukinnyi wa film umaze kubaka izina mu Rwanda, mu miburanire ye ntiyahakanaga ko yaryamanye n'uyu mugore ndetse akemera bariya bana babyaranye, aho yanigeze no gusaba Urukiko kumurekura kugira ngo ajye kwita kuri izi mpanga.

    Mu kiganiro yagiranye na Yago TV, yavuze ko aba bana be bameze neza, ati 'N'ejo twaravuganye, bazi kuvuga rwose bamenye kuvuga. Mu minsi ishize mperutse kujya kubareba ubwo n'ejo twaravuganye bameze neza.'

    Ndimbati avuga ko aba bana be abakunda bidasanzwe, ati 'N'ubu nabahamagara bakabumva, abana banjye ejo twaravuganye.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ndimbati-yahishuye-umubano-afitanye-n-abana-yabyaranye-na-fridaus

  • Uhuru Kenyatta: Amahoro ya Congo azaturuka mu Banyekongo ubwabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta akaba n’umuhuza w’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) avuga ko Amahoro muri Repubulika (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/uhuru-kenyatta-amahoro-ya-congo-azaturuka-mu-banyekongo-ubwabo

  • Icyambu cy’ubucuruzi cya Mocímboa da Praia cyongeye gufungurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2022, Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo, yongeye gufungura ku mugaragaro icyambu cy’ubucuruzi cya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/icyambu-cy-ubucuruzi-cya-mocimboa-da-praia-cyongeye-gufungurwa

  • Abakoresha Airtel Money boroherejwe uburyo bwo gutega na Inzozi Lotto #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2021 Inzozi Lotto ifatanyije na Airtel Rwanda bamuritse uburyo bushya bwo gutega ukoresheje Airtel Money. Iki (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/abakoresha-airtel-money-boroherejwe-uburyo-bwo-gutega-na-inzozi-lotto

  • Mbappe ari mu mazi abira kubera ibyo aherutse gukora #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Kylian Mbappe agiye guhanishwa ihazabu y'amafaranga nyuma yo kwanga kuvugana n'abanyamakuru nubwo yatsindiye igihembo cy'umukinnyi witwaye neza mu mukino baheruka gutsinda Denmark.

    Amategeko ya Fifa avuga ko umukinnyi wegukanye igihembo cy'umukinnyi w'umukino agomba kuba yiteguye kuvugana n'abanyamakuru nyuma y'umukino.

    Mbappe yanze kuvugana n'abanyamakuru nyuma y'uko muri uwo mukino atsinze ibitego 2 wenyine byahesheje intsinzi Ubufaransa kuri Denmark.

    Uyu rutahizamu wa Paris Saint-Germain kandi yanze kuvugana n'itangazamakuru ubwo ikipe ye yanyagiraga ibitego 4-1 Australia.

    Mbappe n'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bufaransa (FFF) bahawe gasopo ko ibyo uyu mukinnyi ari gukora bishobora kumugiraho ingaruka zikomeye cyane ku yindi nshuro.

    Ikinyamakuru ESPN kivuga ko FFF izasangira ibihano na kizigenza Mbappe umaze gutsinda ibitego 3 mu mikino 2 Ubufaransa bumaze gukina muri iki gikombe cy'isi.

    Uretse Mbappe,Kapiteni Hugo Lloris n'abandi bakinnyi nka Matteo Guendouzi, Aurelien Tchouameni, Olivier Giroud, Ousmane Dembele na Raphael Varane bemeye kuvugisha itangazamakuru.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mbappe-ari-mu-mazi-abira-kubera-ibyo-aherutse-gukora

  • Dark Stallion wahoze ari umukunzi wa Zari Hassan aravugwaho gucuruza ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT

    Ejo hashize, rwiyemezamiriromo ukomoka muri Afurika y'Epfo, Moskey Mothape abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko hari umugore witwa Lesedi warashwe na guverinona ya Bangladesh kubera gucuruza ibiyobyabwenge.

    Yakomeje avuga ko uwo mugore yari amaze igihe afunzwe aho yari afite umukunzi we buri gihe wamwoherezaga gucuruza ibiyobyabwenge ariko nyuma ashyingiranwa n'undi mugore.

    Moskey amafoto yifashishije ni ay'umuherwekazi ukomoka muri Uganda uba muri Afurika y'Epfo, Zari Hassan na Dark Stallion.

    Ati 'Lesedi yishwe na guverinoma ya Bangladesh kubera gucuruza ibiyobyabwenge mu gihugu cya bo. Ikibabaje ni uko umukunzi we wamwoherezaga gutwara ibiyobyabwenge yashakanye n'undi mukobwa mu gihe yari muri gereza.'

    Zari na we akaba yahise yamaganira kure ibi byatangajwe na Moskey aho yavuze ko atigeze ashyingiranwa na Dark Stallion ndetse ko atanazi ibikorwa bibi by'uyu wahoze ari umukunzi we bakundanye amezi 3.

    Ati 'mukanguke, sinigeze nshyingiranwa n'uyu musore, sinari nzi ibyo akora. Nateretanye na we amezi 3 mu myaka 2 ishize. Mwikomeza kunzanamo nk'aho nari nzi icyo akora. Arahukire mu mahoro uwo mugore.'

    Muri Gashyantare 2021 ni bwo Zari Hassan yatangaje ko ari mu rukundo na Dark Stallion, gusa ntibatinze gutandukana kuko muri Kamena 2021 bari baramaze gutandukana na Zari yarasibye amafoto ye ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dark-stallion-wahoze-ari-umukunzi-wa-zari-hassan-aravugwaho-gucuruza