Blog

  • Irushanwa rya Golf rizwi nka 'CIMEGOLF’ rigiye kongera kuba mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022, abakinnyi n’abakunzi ba Golf muri Kigali bateguriwe irushanwa CIMEGOLF, ryateguwe n’Uruganda Nyarwanda rukora Sima (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/article/irushanwa-rya-golf-rizwi-nka-cimegolf-rigiye-kongera-kuba-mu-rwanda

  • Rusizi: Bakora urugendo rurerure bajya kwivuza kandi hari ivuriro rito bubakiwe #rwanda #RwOT

    Bamwe mu batuye mu kagari ka Mashyuza mu Murenge wa Nyakabuye w'akarere ka Rusizi bavuga ko bakora urugendo bajya kwivuza kandi hashize imyaka isaga Barubakiwe ivuriro rito bakibaza impamvu ridakora.

    Reta y'u Rwanda yagiye yubaka mu tugari amavuriro mato azwi nka poste de sante mu rwego rwo gufasha abaturage kwivuza zimwe mu ndwara badakoze ingendo ndende.

    Ariko hirya no hino usanga hamwe zidakora ndetse hakaba hari naho baheruka bataha inyubako, abaturage bagategereza abaganga bagaheba.

    Urugero ni ivuriro rito riherereye mu kagari ka Mashyuza mu Murenge wa Nyakabuye muri aka karere ka Rusizi, abahatuye bavuga ko kuva ryakuzura na n'ubu nta buvuzi buhakorerwa, bigatuma bakora ingendo ndende bajya ku kigo nderabuzima cya Nyakabuye.

    Umwe yagize ati 'reba nk'ubu ndatwite, ngize ikibazo najya mashesha cyangwa nyakabuye, hashize imyaka myinshi idakora. Turasaba ko baduha abaganga tukabasha kwifuza mu gihe turwaye.'

    Undi nawe ati 'Reba nk'ubu duturanye n'ishuri, umwana akomeretse byagenda gute. Kuva yakubakwa ntabwo irakorerwamo. Turasaba ubuvugizi kugirango twere kwerekeza i Nyakabwende, kuko kuhagera ni igihumbi.'Ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi buvuga ko hari gahunda yo gushakira poste de sante zose zidafite barwiyemezamirimo kugirango zibashe gukora.'

    Mu gihe kigera ku minsi ibiri twifuza kumenya igisubizo kuri iki kibazo, ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi ntibwitabye telefone. Ndetse ntibwasubiza ubutumwa twandikiye umuyobozi w'aka Karere, Kibiriga Anicet na Dukuzumuremyi Anne Marie, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.

    Gusa Mukeshimana Didace,uyobora ikigo nderabuzima cya Nyakabuye avuga ko bafite abaganga bacye akaba ariyo mpamvu batajya babohereza abaganga.

    Ati 'Ntabwo ikora, abayobozi bose barabizi. Dufite abaforomo bacye bituma duhitamo kubohereza kuri poste ziri kure. Hari gahunda yo kuziha barwiyemezamirimo. '

    Si iyi poste de sante idakora  iri mu karere ka Rusizi kuko muri uyu murenge wa Nyakabuye hari indi imwe ndetse no ku kirwa cya Gihaya ihari.

    The post Rusizi: Bakora urugendo rurerure bajya kwivuza kandi hari ivuriro rito bubakiwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/11/30/rusizi-bakora-urugendo-rurerure-bajya-kwivuza-kandi-hari-ivuriro-rito-bubakiwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rusizi-bakora-urugendo-rurerure-bajya-kwivuza-kandi-hari-ivuriro-rito-bubakiwe

  • Umusizi Rumaga yatunguwe n’impano yahawe na Nyina (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Junior Rumaga umusizi umaze kwandika izina mu Rwanda avuga ko kimwe mu bintu nyina yamukoreye kikamutungura ari impano y’ishusho ya Bikiramaliya yamuhaye.

    Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yagiye agaruka ku buryo yahuraga n’ibibazo mu buzima ariko nyina akamubwira ko akwiye gutuza kuko umubyeyi Bikiramaliya ahari.

    Ngo umunsi umwe yaramusuye aho atuye muri Kigali, areba mu nzu ye abona hari ikibura ariko ntiyagira icyo amubwira, nyuma abona amuhaye ishusho ya Bikiramaliya.

    Ati “ejobundi mbona ampaye ishusho ya Bikiramaliya ati ni yo mpano naguteguriye ariko arambwira cyane ko umubyeyi Bikiramaliya ari we uba uri inyuma ya byose.”

    Rumaga aheruka gushyira hanze igisigo yakoranye na Yvan Buravan uheruka kwitaba Imana, yavuze ko ari impano yamushimishije cyane ndetse anashimira nyina wayimuhaye kuko azi neza ko Bikiramaliya amwizereramo kandi atajya amutenguha.

    Rumaga yavuze impano ikomeye yahawe na nyina umubyara

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umusizi-rumaga-yatunguwe-n-impano-yahawe-na-nyina-video

  • Will Smith yahishuye ko urushyi yakubise Chri… – #rwanda #RwOT

    Will Smith yavuze ko inzika ariyo yatumye akubita urushyi umunyarwenya Chris Rock wari uyoboye ibirori bya Oscars muri Werurwe. Uyu mukinnyi wa filime ku nshuro ya mbere yavuze ku byabaye, avuga ko ryari ijoro ribi cyane mu buzima bwe.  

    Will Smith yahishuye icyamuteye gukubita urushyi Chris Rock imbere y’imbaga.

    Will Smith, mu kiganiro The Daily Show cya Trevor Noah, yagize ati: 'Hari ikintu cyari kimbabaje ririya joro,  atari uko gisobanuye kuriya nitwaye.' Yongeraho ko hari 'ibibazo byinshi n'ibidasobanutse kuri byo', yongeraho ati: 'Gusa  byarananiye kwihangana nitwara kuriya'.

    Mu kiganiro na Trevor Noah, Will Smith yasobanuye ko inzika ariyo yatumye akubita urushyi Chris Rock.

    Smith yazamutse imbere y'abantu mu gutanga ibihembo bya Oscar Awards 2022, nyuma y'uko Chris Rock ateye urwenya ku mutwe w'umugore we [wa Smith] utariho imisatsi. Jada Pinkett Smith yapfutse imisatsi kubera indwara ya alopecia.

    Will Smith yavuze ko umugore we atigeze amusaba gusagarira Rock nk'uko benshi babitekereza. Yagize ati: 'Icyo navuga ni uko udashobora kumenya ibyo umuntu arimo gucamo' gusa ntiyasobanuye neza ibyo ari byo.  

    Iki kiganiro ni icya mbere Will Smith atanze akavuga ku byabaye, n'uko byagenze muri ririya joro.  Ati: 'Numva neza uburyo byababaje abantu. Nari natwawe. Uriya wari umujinya wabaye inzika nyuma y'igihe kirekire.' 

    Yabwiye Trevor Noah ati: 'Ririya ryari ijoro ribabaje, nk'uko ubitekereza.'  

    Muri Nyakanga Will Smith yashyize amashusho kuri YouTube, asubiza ibibazo byanditswe n'abafana kuri biriya bihembo bizwi nka Academy Awards. Mbere y'ibyo, yari yarasohoye itangazo avuga ku byabaye.  

    Smith yagaragaye kuwa Mbere nijoro mu kiganiro na Trevor Noah, agamije kwamamaza filimi ye izasohoka mu Cyumweru gitaha yitwa 'Emancipation', ishobora kujya mu bihembo bya Oscars by'uyu mwaka.   

    Uyu mukinnyi wa filime w’icyamamare, Will Smith wahawe igihembo cy'umukinnyi mwiza nyuma ya ruriya rushyi, yavuze ko kuba hari abavuga ko filimi ye nshya izibasirwa kubera ruriya rushya 'bimusetsa agapfa'. 

    Will Smith w'imyaka 54 yahagaritswe imyaka 10 atitabira ibirori bya Oscars, kandi yeguye muri Academy itegura ibyo birori.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123334/will-smith-yahishuye-ko-urushyi-yakubise-chris-rock-yarutewe-ninzika-123334.html

  • Umusirikare wa FARDC yakorewe iyicarubozo azira ko ari Umututsikazi #rwanda #RwOT

    Uwo musirikare utotezwa bivugwa ko yitwa Uwimana Kanyange Solange akaba asanzwe aba mu ngabo z’igihugu, FARDC.

    Amashusho amugaragaza amaboko ye aboheye inyuma mugenzi we akamukangisha avuga ko agiye kumukubita amubwira ati 'Ibintu byose mwarabyigaruriye, nimwe ba colonel, ba general, ba capitaine na ba major, ibintu byose…none murashaka iki ? Twabuze amahoro bitewe na Makenga…'

    Uboshye atakamba asaba kurekurwa avuga ko ari umusirikare w’igihugu, atari uwa M23.

    Kuva inyeshyamba za M23 zakubura imirwano, ibikorwa byibasira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda byarushijeho kwiyongera. Bamwe bishwe nabi abandi imitungo yabo irasahurwa ndetse amagambo abiba urwango kuri bo arisukiranya.

    Fondation Yolande Mukagasana iherutse gusohora itangazo ritabariza Abatutsi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko hari ibikorwa byinshi by’urwango bibibasira byaba ibigirwamo uruhare na sosiyete sivile cyangwa abayobozi mu nzego za leta nk’uko byagenze mu Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Rigira riti 'Twatewe ubwoba no kubona mu bitangazamakuru uburyo Abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bicwa nubwo nta bushobozi dufite bwo kugira icyo tubikoraho.'

    'Twabonye aho Abatutsi b’Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda baribwa, byakwiye hose ku mbuga nkoranyambaga. Nk’uko byagenze mu Rwanda mu 1994 mu gihe kizaza dushobora kuzavuga ngo ntitwabimenye.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umusirikare-wa-FARDC-yakorewe-iyicarubozo-azira-ko-ari-Umututsikazi

  • Mu myaka ine abantu 2,600 mu Rwanda bahitanywe n’impanuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, bavuga ko ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda gihangayikishije kuko mu myaka ine (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/Mu-myaka-ine-abantu-2-600-mu-Rwanda-bahitanywe-n-impanuka

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO YIMUKANWA IHEREREYE KICUKIRO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO HAZATEZWA MU CYAMUNARA IMITUNGO YIMUKANWA YA GLOBAL VENTURES LTD/ADCOMPLIANCE LTD IGIZWE N'IBIKORESHO BITANDUKANYE BIKURIKIRA BIHEREREYE MU MUDUGUDU W'AMAJYAMBERE, AKAGALI KA GASHARU, UMURENGE WA KICUKIRO,AKARERE KA KICUKIRO.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 06/12/2022 I SAA TANU Z'AMANYWA (11H00'AM) KUGEZA TARIKI YA 13/12/2022 I SAA TANU Z'AMANYWA (11H00'AM).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788734008.


    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-imitungo-yimukanwa-iherereye-kicukiro

  • Polisi iravuga ko mu bituma impanuka zo mu muhanda ziyongera harimo n’icyuho kiri mu bwikorezi rusange b’abantu #rwanda #RwOT

    Mu mwaka wa 2021 abantu bagera kuri 655 nibo bapfuye mu Rwanda bazize impanuka zo mu muhanda , bari bavuye kuri 597 bapfuye muri 2018, ni imibare irushaho kuzamuka buri mwaka.

    Iyi ni imibare ikubiye muri raporo yashyikirijwe komisiyo y’ububanyi n’amahanga ,ubutwererane n’umutekano mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena igaragaza uko icyo kibazo kimeze.

    Igituma abagize iyi komisiyo bibaza impamvu ry’izamuka ry’iyi mibare nyamara leta yarashyizeho ingamba zihagije zafasha kugabanya impanuka mu muhanda.

    Umwe yagize ati “hari zino kamera zose tubona mu mihanda, hari amategeko, hari ibintu byinshi tubona byakabaye bidufasha mu gukumira iki kibazo cy’impanuka tukirinda ziriya mfu tubona, ariko tugasigara twibaza ese ko ibintu ari byinshi natwe tubibona, impanuka kuki zitagabanuka”.

    Asubiza iki kibazo ACP Gerard Mpayimana ushinzwe ishami ry’umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko kuba imodoka zikora ubwikorezi bw’abantu mu buryo bwa rusange zidahagije biri mu byatumye hari abashakira amaramuko muri urwo rwego , ibi byazamuye amakosa menshi ariyo yavuyemo izo mpanuka.

    Yagize ati: “Nibyo koko impanuka ni nyinshi mu muhanda zanatewe ahanini n’iby’ingendo rusange bitari bimeze neza, byatumye abandi baza kuzuza icyo cyuho, abamotari baje ku buryo bwinshi, baje kuzuza icyuho cyari kiriho gitewe n’ibyuho byari mu ngendo rusange, nyuma ya Covid amagare nayo yaje kuba menshi kubera ko covid yasize izanye izindi mbogamizi zayo abantu bakajya gushakira amaronko mu gukora umwuga wo gutwara amagare, iyo witegereje uburyo amagare akoreshwa nayo akemura ibibazo bimwe bijyanye n’imibereho y’abaturage ariko bikazana n’imbogamizi zuko bapfa, tugomba kubijyanana byombi uko ari bibiri”.

    Mu mibare yerekanwa na Polisi y’u Rwanda nuko impanuka zikorwa n’amagare ubu arizo ziri kuza imbere , ikibazo bagaragaza ni ukutamenya neza amategeko y’umuhanda,kuri ubu ngo Polisi y’u Rwanda iri gufatanya n’izindi nzego ngo barebe uko abakoresha ibi binyabiziga by’amagare bahabwa ubumenyi buri ku kigero cyabo ku mikoreshereze y’umuhanda ndetse hafatwe n’izindi ngamba zafasha kugabanya icyo kibazo.

    Source : https://imirasire.com/?Polisi-iravuga-ko-mu-bituma-impanuka-zo-mu-muhanda-ziyongera-harimo-n-icyuho

  • M23 yafashe akandi gace nyuma y’imirwano ikaze #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka ahabereye imirwano avuga ko yatangiye i saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, abaturage benshi bahungiye i Kibirizi n’i Kirema.

    Nk’uko amakuru abivuga, inyeshyamba za M23 zigaruriye aka gace zari zarambuwe mu cyumweru gishize nyuma y’imirwano na FARDC n’imitwe irimo FDLR.

    Umutwe wa FDLR wiyambajwe na Leta ya Kinshasa mu guhangana na M23 ariko bikomeje kuwuta ku w’amazi kuko bamburwa uduce uko bashoye ibitero kuri M23.

    Kugeza ubu abarwanyi ba Mai-Mai APLCS, Nyatura, CMC boherejwe ku bwinshi hagati ya Kitshanga na Chumba, i Bishusha kugira ngo babuze M23 kwigarurira Umujyi wa Kitshanga.

    Ni mu gihe mu duce twa Bwiza na Burungu abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi bari guhunga kubera kwibasirwa n’abasirikare ba Mai-Mai, FDLR n’indi mitwe yarunzwe i Kitshanga.

    Indi mitwe ya Nyatura na Mai-Mai iri kugerageza kugaba ibitero kuri M23 i Katale na Biruma ku muhanda w’igihugu RN2 no hagati ya Nkwenda na Kisharu muri Gurupema ya Binza muri Teritwari ya Rutshuru.

    Umutwe wa M23 uvuga ko utazihanganira ibitero ugabwaho n’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro bafatanyije.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/M23-yafashe-akandi-gace-nyuma-y-imirwano-ikaze