Blog

  • Argentina yavuye mu itsinda yemye nyuma yo gutangira nabi,Mexico itaha mu marira #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Argentina yatangiye nabi igikombe cy'isi itsindwa na Saudi Arabia,yarangije itanga isomo rya ruhago kuko yatsinze imikino yombi yakurikiyeho irimo n'uwo yatsinzemo Poland ibitego 2-0 iyirusha cyane.

    Argentina yakinnye umukino mwiza ndetse ikarusha Poland kuva umukino utangiye kugeza urangiye,yabonye itsinzi bitayigoye ndetse inayobora bigaragara umukino.

    Icyakora nubwo yarushaga Poland,yagowe bikomeye cyane n'umunyezamu wayo Szczesny wakuyemo ibitego 7 byabazwe mu gice cya mbere harimo na penaliti ya Lionel Messi ku munota wa 39.

    Iyi penaliti yatanzwe habanjwe kureba kuri VAR ku ikosa myugariro wa Poland yari akoreye kuri uyu kapiteni wa Argentina waje gutera iyi penaliti umunyezamu ayikuramo.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Igice cya kabiri kigitangira,Argentina yahise ifungura amazamu ku munota wa 46 ku gitego cyatsinzwe na Mac Allister nyuma y'umupira yahawe ari mu rbuga rw'amahina na Nahuel Molina.

    Argentina yasatiraga cyane ndetse Poland yagiye kugarira,yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 67 gitsinzwe na Julian Álvarez ku mupira mwiza yahawe na Fernández acenga myugariro wa Poland ashyira mu izamu.

    Poland ntiyigeze igaragaza ubushake bwo gukina ndetse umwanya munini yawumaze yugarira byatumye itsindwa uyu mukino irushwa ibitego 2-0.Argentineyayoboye umukino kuri 73% kuri 23 ya Poland,itera amashoti 23 arimo 12 yaganaga mu izamu.Poland yagerageje 4 ntabwo yigeze itera mu izamu na rimwe.

    Ku rundi ruhande,Mexico yasabwaga gutsinda ibitego 3 Saudi Arabia kugira ngo ikomeze ariko yarangaye itsinda ibitego 2-1 byatumye isezererwa kandi ariyo yagerageje gukina neza muri iri tsinda kurusha Poland.

    Ibitego byabonetse mu gice cya kabiri bitsinzwe na Henry Martin na Luis Chavez byahaye icyizere Mexico ko yagera muri 1/16 ariko yahize igitego cyo kuyiha itike irakibura.

    Kubera ko kugeza ku munota wa 90 amakipe yanganyaga byose,Poland yari ifite amahirwe yo gukomeza kubera ko ariyo yahawe amakarita make ariyo mpamvu Mexico yashakaga igitego cy'ikinyuranyo.

    Ntabwo byayihiriye kuko uko yashakaga igitego byaje gutuma yibagirwa kugarira ubwo Salem Al-Dawsari wa Saudi Arabia yabacaga mu rihimye abatsinda igitego biba 2-1.

    Ibi byahise bituma Poland ibona itike ya 1/16 kubera ko yahise igenda nta mwenda w'igitego ndetse nta nicyo izigamye mu gihe Mexico yarimo umwenda w'igitego kimwe.

    Mexico yari imaze ibikombe by'isi 7 byikurikiranya igera muri 1/16 kuva muri 1994 none uyu mwaka byanze.Saudi Arabia yahise isezererwa.

    Muri 1/16, Argentina izahura na Australia naho Poland ihure n'Ubufaransa.

    Imikino 4 ya 1/16 yamaze kumenyekana, hasigaye indi 4.

    Ubuholandi – United States
    Argentina – Australia
    Ubwongereza – Senegal
    Ubufaransa – Poland

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/argentina-yavuye-mu-itsinda-yemye-nyuma-yo-gutangira-nabi-mexico-itaha-mu

  • Dore Imbogo? Abakobwa 15 bakangaranyije uruga… – #rwanda #RwOT

    No mu inkono y'ibyabereye mu isi y'imyidagaduro ntabwo twakwibagirwa kubakarangira indyo izaherekeza iminsi mikuru twiyibutsa ibintu bitandukanye byagiye biba mu bisata bindukanye.

    Birasanzwe ko mu myidagaduro hataburamo udushya cyangwa se ibindi bintu biba byarabaye twakibutsa abantu ababishoboye bakerekana muzitsa cyane ko umwaka aba ari munini. Byinshi byagiye bihererekanwa ku mbuga nkoranyambaga cyane ko yatumye isi iba umudugudu.

    Mu rutonde rw'inkuru nyinshi zisoza umwaka kuri iyi nshuro Inyarwanda yakusanyije urutonde rw'abakobwa bakangaranyije imbuga nkoranyambaga n'abandi bagiye bavugwa cyane, mu itangazamakuru biturutse ku dushya n'ibindi bikorwa byabaranze mu 2022.

    Aba bakobwa barimo abasanzwe ari ibyamamare n'abandi baje muri uyu mwaka bagahita bamenyekana mu gihe gito cyane.

    1. Mugabekazi Liliane

    Uyu mukobwa yavuzwe cyane nyuma y'igitaramo cyatumiwemo Umuhanzi Tayc cyabereye muri BK Arena ku wa 30 Nyakanga 2022. Yabanje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga atavugwaho rumwe kubera ifoto yafotorewe muri iki gitaramo ndetse ayibajijweho arasubiza ngo 'Tinyuka Urashoboye'.

    Nyuma yaje gutabwa muri yombi azira gukora ibiterasoni mu ruhame.

    Iyi foto ni yo yatumye atabwa muri yombi ku wa 7 Kanama 2022 na Polisi yahise imushyikiriza Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Remera. Kuva icyo gihe yatangiye gukorwaho iperereza ndetse dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha na bwo buyiregera urukiko.

    Yarezwe icyaha cyo gukorera ibiterasoni mu ruhame. Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko hari impamvu zikomeye zituma uregwa akurikiranwaho icyaha, bunamusabira gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    Mugabekazi yireguye ko atigeze ajya mu gitaramo yambaye ubusa kuko hari aho yanyuze asakwa kandi atari kwemererwa kuhagera ameze atyo. Yavuze ko ubwo igitaramo cyari kirimbanyije, ikote rye ryafungutse kubera kwizihirwa bityo umuntu atazi akamufotora ku mpamvu atazi.

    Uyu mukobwa, ifungwa rye ryaciye igikuba ku mbuga nkoranyammbaga ndetse inkuru ye yamamara mu bitangazamakuru bitandukanye mpuzamahanga. Ntabwo gusa yigeze afungwa yarafunguwe ikirego cye gisa nk'ikirangiriye aho kuko nta yandi makuru menshi ye yongeye kujya hanze.

    2. Dore Imbogo!

    Muri Nyakanga nibwo mu itangazamakuru haje umukobwa witwa Nyiransengiyumva Valentine wavugaga ko ari mwene wabo wa Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco.

    Yavuze ko ari umuhungu wa mubyara wa nyina, ariko akavuga ko ari n'umuhanzi. Yakangaranyije imbuga zitandukanye. Uyu mukobwa wataziriwe izina rya “Dore Imbogo”, yatangiye kugarukwaho ubwo hajyaga hanze amashusho ye ari kuririmba mu buryo butangaje.

    Byari nyuma yaho uyu mukobwa uvuka mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke yari yatangiye kugaragara mu biganiro bitandukanye, cyane cyane kuri YouTube ari naho havuye amashusho ye yatembagaje benshi.

    Ni umukobwa uvuka mu muryango w'abana batatu, akaba umuhererezi. Icyo gihe yavugaga ko yari amaze iminsi mike mu Mujyi wa Kigali.

    Indirimbo ye yatembagaje benshi zirimo iyo yaririmbaga ati “uhu huh uh hu huh uhuh… Dore imbogo, dore Imvubu, dore Impala…”

    Ni nayo yamwitiriwe.

    3. Iradukunda Elsa

    Uyu mukobwa wabaye Miss Rwanda 2017 yavuzwe cyane biturutse ku ifungwa rya Prince Kid wateguraga Miss Rwanda. Nyuma yo gufungwa kwa Prince Kid, uyu mukobwa yegereye bamwe mu batangabuhamya batandukanye abashyiramo imyumvire yo kuzashinjura uyu musore.

    Nyuma Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Miss Iradukunda Elsa na Notaire Uwitonze Nasira bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo gutanga ubuhamya bw'ibinyoma.

    Ikindi cyaha bari bakurikiranyweho ni ukoshya abitabajwe mu nzego z'ubutabera. Ikindi ni uguhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano. Ku bw'amahirwe aba bombi baje gufungurwa.

    Indi nkuru ye yakangaranyije imbuga nkoranyambaga ni amashusho ye ari kumwe n’abavandimwe be n’umubyeyi wabo bari gukina umukino usekeje wo kurya ubugali, bamwe bawita umukino w’abana b’abakire.

    4. Kate Bashabe

    Biragoye ko mu bakobwa bakunze kugarukwaho buri mwaka waburamo Kate Bashabe umaze kumenyekana cyane mu ruhando rw'imyidagaduro mu Rwanda no hanze yarwo.

    Muri uyu mwaka utangira ntabwo yakunze kuvugwa cyane keretse abari bamaze igihe, bavugiraga mu matamatama inkuru zirimo iby'urukundo rwe na Sadio Mane ukinira ikipe y'Igihugu ya Senegal ndetse na Bayern Munich yo mu Budage ariko Bashabe yaje kuruhakana.

    Inkuru ye yaje ari karundura ni ubwo yuzuzaga inzu ku i Rebero maze abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagacika ururondogoro. Ni inzu avuga ko yubatse imyaka ine yose.

    5. Shaddy Boo

    Iyo uvuze Kate Bashabe akenshi hafi aho hari na mugenzi we Shaddy Boo udasiba mu itangazamakuru kubera udutendo akunze gukora.

    Uyu mubyeyi w'abana ukunda gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga zirimo Instagram na Twitter, akenshi amashusho asangiza abamukurikira cyane se ibyo yandika kuri Twitter ni byo bikunze gutuma atava mu maso no mu matwi y'abantu.

    Muri Werurwe ni bwo yatunguranye yerekana ko ari mu rukundo n'umusore w'Umunyarwanda ariko utuye muri Kenya witwa Manzi Jeannot; maze abantu si ukuvuga karahava.

    Shaddy Boo nyuma yaho yongeye kuvugwa mu nkuru zo guhaga ka Manyinya ubwo yari we umushyitsi w'imena mu cyabereye ahitwa 'The Keza' mu Mujyi wa Kigali ubwo iyi hoteli yatangizwaga.

    6. Muheto Divine

    Muri Mutarama ubwo Nshuti Muheto Divine yahatanaga mu bakobwa bashakaga ikamba rya Miss Rwanda 2022 , mu majonjora yabereye mu Burengerazuba, yavugishije benshi.

    Uyu mukobwa byatangiriye ku magambo yabwiwe na Mutesi Jolly ubwo yanyuraga imbere y'akanama nkemurampaka k'iri rushanwa muri iyi Ntara. Icyo gihe Jolly akibona uyu mukobwa yabanje kumubwira ko ari afite uburanga buhebuje. Yagize ati 'Uri mwiza pe!'

    Yakomeje amubaza niba asanzwe azi ko ari mwiza, gusa Muheto we yasubije ko atari abizi.

    Muheto yakomeje kuba Muheto na cyane ko kuva yakwinjira mu irushanwa ku mbuga nkoranyambaga atahwemaga kuza mu biganiro bya benshi ndetse bamwe bari bamaze kumuha ikamba.

    Ku wa 20 Werurwe 2022 uyu mukobwa yaje kwegukana iri Kamba ahigitse bagenzi be bari bahanganye.

    Inkuru ya Muheto yabaye karundura ni iy'amajwi yagiye hanze ku 28 Mata, nyuma yifungwa rya Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wateguraga Miss Rwanda akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ni amajwi byavugwaga ko ari ay'uyu musore arimo gutereta Miss Rwanda 2022, Muheto Nshuti Divine. Mu majwi yafashwe mu buryo bw'ibanga, Ishimwe yumvikana nk'uwababajwe no kuba Muheto yaramwimye ibyishimo, we ibyo yitaga 'happiness' mu rurimi rw'Icyongereza, nyamara we yaramurwaniye ishyaka akabona ikamba rya Miss Rwanda 2022.

    Ati “Ikintu kimbabaje ni ukuntu nakurwaniye ishyaka ngo nguhe ibyishimo, ariko wowe ukaba utandwanira ngo ubinyishyure.”

    Mu iri jwi ry'iminota irenga icumi, Ishimwe yumvikana nk'uwingingira Miss Muheto kumwumva, akaba yareka kumuhakanira.

    Byarinze birangira yongeye kumuhakanira kugeza n’aho uyu musore yumvikana avuga indahiro zirimo no kubura abavandimwe be 'yasigaranye bonyine'.

    7. Jolly Mutesi

    Mutesi Jolly uri bari bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda yaje mu nkuru zijyanye na Miss Rwanda, ariko abanza kuryumaho. Bamwe ku mbuga nkoranyambaga batangira kuzura akaboze bazana amashusho ari kuvuga akina ngo 'Prince Kid' yagize Miss Rwanda akarima ke.

    Uyu mukobwa utajya acibwa intege n'amagambo y'abantu yatangiye gucicikana mu mashusho atandukanye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamurwanira ishyaka abandi bakamutuka bamwita umugambanyi.

    8. Bwiza

    Bwiza ni umwe mu bahanzikazi bari kwitwara neza mu muziki nyarwanda ndetse ari mu bo benshi bahanze amaso ko bagiye gutanga umusanzu ukomeye mu gukomeza kuwuzamura ku rwego mpuzamahanga.

    Kuva umwaka watangira kugeza uyu munsi ni umwe mu bahanzi badahwema gushyira hanze ibihangano byinshi kandi binogeye amatwi.

    Ubu agezweho mu ndirimbo zirimo 'Exchange', 'My Day' yakoranye na Symphony Band, 'Ready' n'izindi nyinshi.

    Muri Nzeri uyu mwaka yashyuhije abantu imitwe ubwo byavugwaga ko hari amashusho ye ari gusambana agiye kujya hanze, maze ku mbuga nkoranyambaga uyu mukobwa aca ibintu.

    9. Ariel Wayz

    Kuva mu mpera z'umwaka ushize, uyu mukobwa yatangiye kuvugwa umunsi ku wundi kubera inkuru ze na Juno Kizigenza bavugaga ko bakundana. Ibyabo ntibyatinze ariko, kuko muri Mutarama batangiye guterana amagambo bitana ba mwana.

    Byari nyuma y'igihe gito batangije intambara y'amagambo ku mbuga nkoranyambaga, biturutse ku iteranamagambo ryari rikomeje hagati yabo mu gihe bari bamaze iminsi bagaragaza ibimenyetso by'uko baba bakundana.

    Byatangiye muri Mutarama, Juno ajya ku rukuta rwa Instagram agatanga nimero za telefoni z'uyu mukobwa nta kuzuyaza, undi nawe biramurakaza yifashishije urubuga rwa Twitter agaragaza ko agiye kumwiyereka.

    Yashyizeho amashusho ya Juno atangira kuvuga nimero z'uyu mukobwa muri 'live' yakoreye kuri Instagram arangije ati 'Yashyize hanze nimero zanjye? Ni igihe ukabona uwo ndiwe.'

    Ubutumwa bwa Ariel Wayz bwavugishije benshi bakurikira Twitter bwakurikiwe n'ubundi yahise ashyiraho bugaragaza ibiganiro yagiranye na Juno Kizigenza ku rubuga rwa WhatsApp.

    Aha agaragara asa n'utongana na Juno ku rubuga rwa WhatsApp amuhora kumubeshya ko ari kumwe n'umuryango we i Nyamata mu gihe undi aba abizi neza ko ari kumwe ku Gisenyi n'umukobwa w'umu-diaspora bahoze bakundana.

    Ibyabo byazanye nyuma y'amezi atandatu ubumwe ari bwo bwose ahantu hose bagendana ndetse bagakunda gusakaza amafoto menshi bari gusomana n'andi menshi bajyanye ku mazi bahuje urugwiro.

    Gusa bijya gushyuha,  Ariel Wayz yanditse kuri Twitter agaragaza amagambo y'uko yatengushywe mu rukundo, avuga ko yatengushywe ndetse yibeshye agaha umuntu atawukwiriye.

    Juno nawe yamusubije yifashishije urubuga rwa Instagram agaragaza ko yasubiye kubaho adafite umukunzi. Ikindi cyagaragaje ko umubano wabo utifashe neza, aba bahanzi bamaze kurekera gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.

    Muri Werurwe uyu mwaka Juno yashyize hanze indirimbo yise 'Urankunda'. Ijya gutangira agaragaza ko ari inkuru mpamo. Hari aririmba ati 'Niba imana izi urwo wankunze, Ese yakaretse umara intambwe, Uhora ushaka iyo si iruta izindi, iyeeee Urankunda… Wenda ntabwo nzi iyo bigana, Mbirora kenshi bikambabaza, Urarira kenshi ugasakabaka, Wayezu[Ariel Wayz] wanjye Bikambabaza.'

    KANDA HANO UREBE

    “>

    Ariel nawe aheruka kumusubiza mu yo yise “Good Luck” amwifuriza ishya n'ihirwe mu rukundo rushya azajyamo.

    KANDA HANO UREBE

    “>“

    10. Isimbi Alliance

    Uyu mubyeyi uzwi nka Alliah Cool muri sinema Nyarwanda, yatangiye kuvugwa muri Gashyantare 2022 ubwo yari yashyizwe mu Ihuriro rya ba Ambasaderi ba Loni b'Amahoro, International Association of World Peace Advocates (IAWPA).

    Uyu mukobwa usanzwe afashwa na 'One Percent International' yanavuzwe ubwo yajyaga gukorera filime muri Nigeria yitwa 'Accidental Vacation'.

    Iyi filime nshya ya Isimbi yayikoranye n'ibyamamare nka Anita Alaire Afoke Asuoha uzwi nka Real Warri Pikin na Venita Akpofure wamenyekanye ubwo yitabiraga Big Brother ku nshuro ya kane.

    Bivugwa izagaragaramo n'abandi benshi batandukanye bazwi cyane muri Nigeria barimo Roxy Antak wamenyekanye muri 'Seven and a Half Dates' ukinana na Alliah Cool ari umukunzi we ndetse ikaba yacishwa no ku rubuga rwa Netflix.

    Alliah Cool aheruka kuvugwa cyane ubwo hajyaga hanze amakuru y'uko yujuje inzu y'akataraboneka mu Mujyi wa Kigali.

    11. DJ Brianne

    Uyu mukobwa ubusanzwe witwa Gateka Brianne, yatangiye kumenyekana cyane mu bihe bya COVID-19 biturutse ku biganiro yagiye akora kuri Youtube mu bihe bitandukanye.

    Yigaruriye imitima ya benshi kubera uburyo azwiho kuvugisha ukuri kandi buri wese akamubwirira aho ntacyo aciye ku ruhande kandi akaba umunyamahoro uhora yisekera.

    Yagiye mu bikorwa bitandukanye bijyanye n'akazi akora yaba kujya gucuranga hanze y'u Rwanda no mu gihe imbere. N'ubu ari kubarizwa ku mugabane w’u Burayi aho yagiye mu gitaramo na Social Mula.

    12. Jeanine Noach

    Ntabwo yari asanzwe azwi mu ruhando rw'imyidagaduro, yatangiye kumenyekana mu mwaka ushize ubwo hatangiraga kuvugwa inkuru z'uko akundana n'umuhanzi Cyusa.

    Mu bihe bitandukanye bagaragaraga bafatanye agatoki ku kandi basohokanye ndetse bakanyuzamo bagasangiza ababakurikira amashusho bari mu gitanda basomana byacitse.

    Inkuru yavugishije abatari bake mu minsi ishize, ubwo yatandukanaga na Jeanine, Cyusa w'imyaka 33 yabwiye Isimbi Tv ko uyu mugore w'imyaka 48 batandukanijwe n'urubanza yari afite kuburana, biturutse ku ndirimbo uyu muhanzi yamuhimbiye rutararangira.

    Yavuze ko akundana na Jeanine yari asanganywe umugabo w'imyaka 80. Ati “Yambwiye ko afite umugabo ariko mukuru, ndetse yifuza gukundana nanjye kuko yankunze nk'umusore yikundiye mu buzima bwe, ansaba umwaka umwe wo kuba yakemuye ibibazo.”

    Cyusa yavuze ko yari yihanganiye Jeanine kugira ngo akemure ikibazo cy'uyu mugabo bagombaga gutandukana, bakagabana imitungo, ariko birangira wa musaza apfuye muri Mata uyu mwaka ntacyo bemeranyijeho, hitabazwa inkiko.

    Uyu muhanzi yavuze ko Jeanine yatangiye imanza zo kureba iby'imitungo bari bafite n'uzayisigarana. Uru rubanza rwabaye intandaro yo gutandukana no kwica imishinga yose bari bafitanye.

    Kuva uyu musaza yapfa, Jeanine yasibye amafoto yose yari afitanye na Cyusa ku mbuga nkoranyambaga, amusaba kuruhuka akabanza kurangiza imanza, bakabona gusubukura umubano.

    Cyusa yari yarakoreye indirimbo Jeanine, gusa yaje kubwirwa ko ibyo kujya mu mashusho yayo bitagikunze, ndetse amusaba gushaka undi mukobwa yazifashisha ari nabwo yahise yitabaza Nkusi Lynda witabiriye Miss Rwanda 2022.

    Muri iki kiganiro Cyusa yumvikanishije amajwi ya Jeanine, aya akaba ayo yamwoherereje ubwo indirimbo 'Uwanjye' yajyaga hanze. Aya majwi yumvikanisha Jeanine arira cyane ahamya ko indirimbo 'Uwanjye' yamwiciye urubanza ku buryo aho kurusoma byahise biba bibi cyane.

    Jeanine muri aya majwi aba asaba Cyusa guhagarika umubano wabo ndetse amwifuriza ishya n'ihirwe mu rundi rukundo ashobora kugira. Cyusa yahishuye ko yababajwe no gutandukana na Jeanine batabanye nk'uko bateguraga ubukwe no kubyarana.

    Uyu musore yumvikana agaragaza ko atiyumvisha ukuntu indirimbo atigeze avugamo izina ry'uyu mugore cyangwa ngo amushyire mu mashusho ariyo yatuma iby'urubanza rwe mu Bubiligi aho aba ruzamo ibibazo.

    13. Miss Nishimwe Naomie

    Nishimwe Naomie nawe ni umwe mu bakobwa batajya babura mu itangazamakuru cyane kubera uburanga bwe ndetse na bagenzi be bazwi nka Mackenzies.

    Muri Werurwe uyu mwaka uyu mukobwa wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2020, we n'umuryango we babatijwe mu mazi menshi mu itorero rya Noble Family Church, riyobowe na Apôtre Mignonne Kabera.

    Miss Nishimwe Naomie muri Mata yerekanye umukunzi we yise Michael Tesfay ukomoka muri Ethiopia. Ni bwo bwa mbere kuva yakwambikwa ikamba yari yerekanye umukunzi we. 

    Aba bombi bamaze iminsi babica ku mbuga nkoranyambaga kubera ingendo bahoramo hanze y'u Rwanda cyangwa se basohokanye mu bitaramo bitandukanye.

    14. Bijoux

    Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ya 'Bamenya', yatangiye kuvugwa muri Mutarama ubwo yarushingaga n'umuhanzi Sentore Lionel usanzwe utuye ku Mugabane w'u Burayi.

    Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Mutarama 2022, byabanjirijwe no gusaba no gukwa mu muhango wabereye kuri Golden Garden ku i Rebero.

    Hakurikiyeho ibirori byo gusezerana imbere y'Imana byabereye mu Itorero Anglican Paruwasi ya Remera.

    Nyuma hatangiye gukwirakwira inkuru z'uko Bijoux yaba yaratandukanye n'umugabo ariko ntabwo byigeze bisobanuka niba ari ukuri cyangwa ibinyoma kuko bose nta n'umwe wigeze ashaka kubivugaho.

    Inguma za Sandra Teta zakuye abantu imitima 

    Kuva mu 2018 Sandra Teta yavuye mu Rwanda ajya  muri Uganda gukomerezayo akazi ko gutegura ibitaramo yari asanzwe akorera i Kigali. Nyuma yaje gutangira gukururana na Weasel birangira banabanye ndetse bafitanye abana babiri.

    Urukundo rwabo rwarasagambye bakajya baterana imitoma umunsi ku wundi.

    Icyatunguye benshi ni ukuntu muri Nyakanga uyu mwaka, ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda hacicikanye amafoto ya Sandra Teta asa n’uwakubiswe afite ibikomere umubiri wose ndetse mu maso ameze nk’uwariwe n’inzuki.

    Ibinyamakuru byo muri Uganda byavugaga ko uyu mugore yakubiswe na Weasel, ariko Sandra we nyuma yaje gusohora itangazo avuga ko yatezwe n’abajura bakamwambura utwe bakanamugirira nabi. 

    Abanyarwanda ntibanyuzwe! Bifashishije imbuga nkoranyambaga, bokeje igitutu abanya-Uganda ndetse banasaba ko Sandra ataha, uyu mugore binyuze mu muryango yaje gutaha mu ntangiro za Kanama.

    Gusa, n’ubwo ibi byose byabayeho, Sandra iyo abajijwe kuri izi nkuru avuga ko ari izijyanye n’umuryango bityo zidakwiriye kujya mu itangazamakuru.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123364/dore-imbogo-abakobwa-15-bakangaranyije-uruganda-rwimyidagaduro-mu-2022-123364.html

  • Australia yageze muri 1/16 cy'igikombe cy'isi bwa mbere mu myaka 16,Tunisia itungura Ubufaransa #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Australia yarenze amatsinda y'igikombe cy'isi ku nshuro ya mbere mu myaka 16 nyuma yo gutungura Denmark,ikayitsinda igitego 1-0

    Abanya-Denmark, bari bakeneye intsinzi kugirango bagere muri 1/16 , bayoboye umukino ariko batunguwe ubwo Australia yafunguraga amazamu ku munota wa 60.

    Denmark yatakaje umupira mu rubuga rw'amahina maze Mathew Leckie ashyira umupira mu izamu ryari ririnzwe na Kasper Schmeichel.

    Australia yarangije ku mwanya wa kabiri mu itsinda D n'amanota atandatu,inyum y'Ubufaransa bwabatsinze ndetse bukaba bwari bubarusha n'ibitego.

    Hagati aho Denmark yasohotse muri Qatar 2022 mu buryo bubabaje kuko ijyanye inota rimwe gusa mu mikino itatu,iri no ku mwanya wa nyuma mu itsinda.

    Ubu Australia izakina n'uwabaye uwa mbere mu itsinda C ririmo Polonye, ​​Argentine, Arabiya Sawudite na Mexico bose bafite amahirwe yo kuza ku mwanya wa mbere mu iri joro.Umukino uzaba kuwa Gatandatu saa 21:00.

    Ku rundi ruhande,Ubufaransa bwatunguranye butsindwa na Tunisia igitego 1-0 nyuma yo kwirara k'umutoza Didier Deschamps wabanje ikipe ya kabiri kuko yari yaramaze kubona itike.

    Icyakora Tunisia nubwo yatsinze,ntiyabashije kugera muri 1/16 kuko yagize amanota 4 mu gihe Ubufaransa na Australia banganya 6.

    Igitego cya Tunisia cyatsinzwe na Wahbi Khazri ku munota wa 60,Ubufaransa burasatira ngo bucyishyura biranga.

    Ku munota wa nyuma,Antoine Griezmann yishyuye iki gitego ariko VAR igaragaza ko yaraririye.

    Ubufaransa buzahura ni iya kabiri mu itsinda C gusa amakipe yose aririmo afite amahirwe yo kuriyobora nubwo Argentina ariyo ihabwa amahirwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/australia-yageze-muri-1-16-cy-igikombe-cy-isi-bwa-mbere-mu-myaka-16-tunisia

  • Abarimu 2500 bahuguwe ku ikoranabuhanga bahize kuribyaza umusaruro #rwanda #RwOT

    Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro (TVET) baravuga ko amahugurwa bamazemo iminsi mu bijyanye n'ikoranabuhanga, ubumenyi bakuyemo bagiye kububyaza umusaruro.

    Ibi ni bimwe mu byo bagarutseho tariki 30 Ugushyingo 2022, ubwo hasozwaga amahugurwa ku ikoranabuhanga y'abarimu baryigisha mu mashuri ya TVET baturutse mu turere twose tw'igihugu. Abasoje aya mahugurwa bakaba bahawe impamyabushobozi zemewe ku rwego mpuzamahanga.

    Image

    Uwimana Josepha, umwe mu barimu bahuguwe avuga ko batangiye aya mahugurwa bafite imbogamizi zitandukanye mu ikoranabuhanga zijyanye n'ubumenyi buke,  ariko nyuma ngo bagenda bamenyera ku buryo bari ku rwego rwo kuba bahugura mu ikoranabuhanga mu gihugu icyo ari cyo cyose ku isi.

    Yagize ati : 'Turashima igihugu cyacu kubera ko gikomeje kudutekerezaho nk'abarimu kandi ntabwo twigeze dusigara inyuma kubijyanye n'ikoranabuhanga, ubu turi ku rwego rwo kuba twahangana ku isoko ry'umurimo ku rwego mpuzamahanga.'

    Image

    Avuga ko bahawe  mudasobwa aho buri mwarimu mu mashuri y'ubumenyi ngiro afite mudasobwa, ibyo akaba ari ibintu bimufasha  gutegura amasomo  mu buryo bumworoheye.

    Ikoranabuhanga rirakenewe mu bumenyingiro

    Eng.Paul Umukunzi, umuyobozi w' Urwego rw'Igihugu rushinzwe guteza imbere imyuga n'ubumenyi ngiro (RTB) yavuze ko biteze umusaruro mu birebana no guhugura abarimu.

    Yagize ati : 'Uyu munsi turi kwishimira igikorwa cyo guhugura abarimu bahugurwa mu bijyanye n'ikoranabuhanga, akaba ari gahunda yagenewe abarimu barenga 2500 cyane ko tubona ko mu bumenyingiro ikoranabuhanga rikenewe.'

    Image

    Akomeza avuga ko kugira ngo umwarimu abashe kwigisha neza agomba kugira ubumenyi buhagije mu ikoranabuhanga.

    Yagize ati : 'Abarimu tugenda tubaha mudasobwa bakoresha bigisha, kuyibona ni kimwe no kumenya kuyikoresha ukayibyaza umusaruro ni ikindi. Niyo mpamvu twatangiye urugendo rwo kugira ngo abarimu bacu tubafashe kwiga ikoranabuhanga rya mudasobwa ariko noneho babone n'impamyabushobozi iri ku rwego mpuzamahanga.'

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyi gahunda izakomeza, hakazanahuguwa n'abanyeshuri biga mu mashuri ya tekiniki n'ubumenyi ngiro.

    Image

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga no guhanga Ibishya, Ingabire Paula yashimiye abarimu bafashe umwanya bakiga mu buryo batamenyereye.

    Yagize ati : 'TVET y'uyu munsi itandukanye niyo mubihe byashize.  Kera babyitaga imyuga, igomba kugibwamo n'abananiwe kwiga ibindi, ibyo byararangiye. Iyo turebye ibi bihugu cyane cyane aho aba batera nkunga bacu baturuka tubona ko ibi bihugu bitezwa imbere na TVET no gushyira imbaraga mu myuga no mu bumenyi ngiro. Tugomba kwigisha TVET isirimutse, irimo ikoranabuhanga, uwo wigishije icyo umwigishije cyose agasoza afite ubumenyi burimo ikoranabuhanga kugira ngo abashe kugera kure.'

    Image

    Yizejeje ko zimwe mu mbogamizi bagaragaje zirimo kubura 'connection' mu bigo bimwe na bimwe mu bufatanye bazashakirwa ibisubizo.

    Yanditswe na Rose Mukagahizi

     

    The post Abarimu 2500 bahuguwe ku ikoranabuhanga bahize kuribyaza umusaruro appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/11/30/abarimu-2500-bahuguwe-ku-ikoranabuhanga-bahize-kuribyaza-umusaruro/

  • Twatanze ubuzima bw’abana bacu gufatanya n’aba Mozambique, tunatanga n’amikoro yacu make dufite – Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki 30 Ugushyingo 2022, ubwo yakiraga indahiro z’Abaminisitiri bashya b’ubuzima mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

    Yashimangiye ko nubwo igihugu kidakize ku butunzi ariko gikize ku kugira umutima n’ubushake, ariyo mpamvu bakorana n’ibihugu nka Mozambique, Sudani y’Epfo na Centrafrika mugushakira umuti ibibazo by’umutekano muke.

    Ati 'Dukorana n’igihugu cya Mozambique, Central Africa dufite uburyo bubiri, gukorana na LONI nicyo gihugu, muri Sudani dukorana na UN. Ibi byose ntabwo turi igihugu gikize, dukize ku bindi ntabwo dukize mu buryo bw’ubukungu, ariko ku mutima n’ubushake turakize pe!'

    'Niyo mpamvu dushobora gukemura ibibazo byacu dukomeza gushakira umuti kuko ntibijya bishira, ariko tukagira n’ uruhare mu gufatanya n’abandi, kugirango dukemure ibibazo byabo, ndetse akenshi bishobora kuba bifitanye isano n’igihugu cyacu.'

    Perezida Kagame yashimangiye ko ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, ibihugu byemeranyije ko bongerwa, mu rwego rwo gukomeza guhashya ibyihebe cyane cyane aho byagiye mu buhungiro nyuma yo kwirukanwa mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Yagize ati 'Muri Mozambique dufiteyo ingabo n’abapolisi barenga ibihumbi bibiri, ndetse hafi 2,500, ejo hashize twongereyeyo izindi ngabo. Twazongereyeyo kubera ko kuva twahagera hari ibibazo byinshi byakemutse, dufatanyije n’abenegihugu, hari n’ibindi bibazo bigikomeza kubera ko ntabwo twashoboraga gukora ahantu hose.'

    Yakomeje agira ati 'Abo twari duhanganye kubera ko bagiye bimuka bakajya mu bindi bice bya Mozambique, ntabwo twari kugera aho hose ariyo mpamvu twafatanyije n’abandi… Byagaragayeko abakoraga iterabwoba bagiye bimuka bakava aho twakoreraga bakajya ahandi, twumvikanye na Mozambique ko tugiye kubakurikirana aho bari.'

    Perezida Kagame yongeye kwibutsa ko nta muryango cyangwa igihugu cyari cyaha ifaranga na rimwe u Rwanda yo gukoresha muri ibyo bikorwa, uretse amikoro y’igihugu basangira n’abandi.

    Ati 'Bisobanuke neza, nta gihugu na kimwe, nta muryango n’umwe uraduha n’urumiya rwo gukoresha muri ako kazi, ni amafaranga y’igihugu turi gukoresha, muri bya bike dufite Turasangira tukabikoresha. Hari abatubwira ko bazadufasha turategereje, nibadufasha tuzabibashimira kandi birakwiye…'

    'Hari abibwira ko hari abanyujije amafaranga hasi bakatwishyura, hari abagize bate, ndabivuga niba ataribyo ndaza kwifuza kubona uwampakanya, ariko nagirango ibyo bibanze bive mu nzira… Twatanze ubuzima bw’abana bacu gufatanya n’aba Mozambique, tunatanga n’amikoro yacu make dufite.'

    Agaruka ku bufatanye bw’u Rwanda na Centrafrika, Perezida Kagame yavuze ko ntaho bitaniye na Mozambique kuko naho ntawufasha u Rwanda gutanga ubufasha, ashima ko ingabo z’u Rwanda zatanze umutekano muri iki gihugu nk’uko byemeranyijwe n’ibihugu byombi.

    Ku ngabo na polisi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko nubwo atagaya uko bakora, kuko bakorera ku mategeko ya LONI, batatanze umusaruro nk’uko watanzwe n’ingabo zagiye ku masezerano y’u Rwanda na Centrafrika.

    Gusa avuga ko bose buzuzanya, kugeza naho abakorera mu butumwa bwa LONI amafaranga bahabwa bayasaranganya n’abakora ku masezerano y’u Rwanda na Centrafrika.

    Perezida Kagame akaba yashimiye abayobozi bakuru b’igihugu no mu nzego zose ku buryo badahwema gufatanya mu kubaka igihugu, ibintu bituma u Rwanda rubasha gufatanya n’abandi uhereye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ruherereyemo n’ahandi.

    Source : https://imirasire.com/?watanze-ubuzima-bw-abana-bacu-gufatanya-n-aba-Mozambique-tunatanga-n-amikoro

  • “….Tuzatuma hari umuntu urara amajoro adasinziriye”-Perezida Kagame avuga ku kujya RDC #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu, ari mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda yakira indahiro z'abminisitiri bashya, mu buryo butari buherutse Perezida Kagame yafashe isaha imwe avuga ku kibazo cy'umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo,anasubiza ibyo bamwe bashinja u Rwanda.

    Mu ijambo rye yahakanye ko u Rwanda rwateye Congo ariko avuga ko 'hari impamvu zatujyanayo' akomoza ku bisasu byarashwe mu majyaruguru y'u Rwanda mu mezi ashize, n'ibitero bya FDLR mu 2019.

    Yavuze ko yasabye mugenzi we wa Congo ko u Rwanda rujyayo gufatanya n'ingabo za Congo kurwanya umutwe wa FDLR, 'barabyanga'.

    Ati: 'Ubwo barasaga hakurya y'umupaka nabwiye perezida wa Congo ko ubwo ari ubutumire buhagije. Mu gihe mbere nabasabaga ko badutumira tugakorana mu gukemura ikibazo, kurasa ku butaka bwacu ni ubutumire buhagije kandi ibyo niko n'ubu bikiri.

    'Nemera ko ubusugire bwa Congo bugomba kubahwa, ndabyemera rwose, ariko n'ubw'u Rwanda bugomba kubahwa…

    'Ibyo bitabaye tuzatuma hari umuntu urara amajoro adasinziriye.'

    Perezida Kagame yahakanye ibivugwa ko hari amabuye y'agaciro ava muri Congo akajya gucuruzwa mu Rwanda, avuga ko aheruka kubibazwa 'n'abantu bakomeye cyane' baganiriye nawe.

    Ati: 'Nababwiye ko hari ikintu nzi, ko hari abantu bava muri Congo, mu nzira zitemewe cyangwa zemewe, bakazana amabuye y'agaciro ariko menshi anyura hano ntabwo ahaguma, ajya i Dubai, ajya i Brussels, i Tel Aviv, yajyaga no mu Burusiya, ho sinzi niba akijyayo.

    'Narababajije nti 'ese namwe ntimwaba muri ku rutonde rw'abiba amabuye ya Congo kuko ibyo bintu bigana iwanyu? Naho twebwe igihugu cyacu ni inzira. Baradushinja kwiba amabuye ya Congo, naho se aho agana?'

    Yakomeje ati “Yewe n'uko gushinjwa ko twiba amabuye y'agaciro ya RDC, ikintu kimwe ni uko tutari abajura. Aho turi ubu, iterambere tumaze kugeraho, rishingiye rimwe na rimwe ku bufasha duhabwa n'aba bantu badushinja, ibi bihugu bikomeye, biduha ubufasha.”

    Akoresheje igiswahili, yaciye umugani mu Kinyarwanda uzwi nka 'Insina ngufi niyo icibwaho amakoma' agaragaza ko aho gushyira ikibazo cya Congo ku bihugu bikomeye bagishyira ku Rwanda 'nk'insina ngufi'.

    Ati: 'Bavuga ko dushinjwa kwiba amabuye y'agaciro ya Congo, kimwe cyo sibyo, ntabwo turi abajura, dukorera ibyo twabonye n'ibyo tubona… Hagati aho tubibona kandi no ku nkunga iva kuri abo badushinja cyangwa bemera ko dukora ibyo, bisobanura ko ibyo bihugu bikomeye ahubwo baduha inkunga nini.'

    Perezida Kagame yagaragaje ko biteye isoni kuba ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC kimaze imyaka hafi 30 kirimo kandi kirebwa n'impande nyinshi zirimo leta ya Congo ubwayo, u Rwanda, FDLR, M23, MONUSCO, intumwa z'ibihugu, n'ibihugu bikomeye nka Amerika, Ubwongereza, n'Ubufaransa ariko kikaba kitarakemuka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/tuzatuma-hari-umuntu-urara-amajoro-adasinziriye-perezida-kagame-avuga-ku-kujya

  • Perezida wa Kiyovu Sports yakuyeho ibyo guhagarika umutoza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports Juvenal Mvukiyehe yavuze umujinya ariwo watumye atangaza ko bahagiritse umutoza Alain Andre nyuma yo gutsindwa na Gasogi (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-wa-kiyovu-sports-yakuyeho-ibyo-guhagarika-umutoza

  • Bamuciye akaguru kubera Diyabete! Imyaka 12 y… – #rwanda #RwOT

    Avuga ibi kuko imyaka 12 ishize ahaganye n'ububabare bwakomotse kuri iyi ndwara yo mu bwoko bwa mbere (Diyabete bita Type I)' iterwa n'uko utanyabuzima-remezo ibizwi nka 'Cellules' cyangwa se 'Cells' twitwa Islet B twangiritse.

    Ubu bwoko bwa mbere bw'iyi ndwara bukunze gufata cyane abana n'ingimbi. Hari na Diyabete bita Type II ikunze kwibasira cyane abantu bageze mu myaka 40, ariko ntibivuze ko n'abandi batayirwara.

    Iyi ndwara iratangaje kuko yongera ibyago yo kurwara izindi ndwara nk'umutima n’imiyoboro y’amaraso (cardiovascular diseases).

    Hari abavuga ko iva mu muryango nk'aho ushobora gusanga ufite umubyeyi cyangwa se umuvandimwe wayirwaye. Ariko si ko bimeze buri gihe!

    Hari abavuga ko iterwa n'umubyibuho ukabije, imirire yiganjemo ibinyamavuta, kuba urwaye indwara y'umuduko w'amaraso ukabije (Hypertension) n'ibindi.

    Mu gitabo 'La Santé Par la Nature' cya paji 650 cya Dr Ernest Shneider avuga ko ibyo abantu barya buri munsi bifite uruhare runini ku ndwara ya Diabete.

    Uzabakiriho Jean-Damascène- Ubuzima ntibwamubaniye:

    Uyu mugabo w'imyaka 48 y'amavuko, abarizwa mu Mudugudu wa Nyamiryango mu Kagari ka Nkigo mu Karere ka Kamonyi ho mu Ntara y'Amajyepfo.

    Arubatse afite abana babiri. Kandi ni umwe mu bafashwa n'Umuryango Geraldine Trada Foundation mu bijyanye no kubona imiti y'umurwayi wa Diabete, ibyo kurya no kunywa byagenewe abarwayi n'ibindi bitandukanye.

    Iyo abara inkuru y'ukuntu iyi ndwara yamufashe, agaragaza gukomera, kuko yamaze kwiyakira.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Uzabakiriho Jean-Damascène yavuze ko muri Nyakanga 2000 ari bwo umutima we wakiriye inkuru mbi y'uko yafashwe na Diabete.

    Uyu mugabo ugendera ku mbago, avuga ko yagiye Ku kigo Nderabuzima nyuma bamwohereza ku bitaro bya Remera- Rukoma, ibizamini byemeza ko yafashwe na Diabete.

    Uzabakiriho avuga ko ajya gufata icyemezo cyo kujya ku bitaro yari amaze iminsi yihagarika (kunyara) cyane, ku buryo ku munsi yanywaga nk'injerekani eshatu z'amazi.

    Icyo gihe bahise bamutangiza imiti. Ati 'Nta muntu wabimbwiraga. Njyewe nari ndwaye, umubyeyi anjyana kwa muganga, urumva nari mfite imyaka micye narigaga, nari mfite nka 14 cyangwa 13 […] Tubaza muganga aratubwira ati rero bapima isukari mu maraso basanga ni nyinshi…'

    Kuva mu 2000 kugeza mu 2004 yivurizaga i Rukoma no kuri CHUK kugeza mu 2006 ubwo mu Rwanda hatangizwaga ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).

    Ariko mu mwaka w'2005, diabete yamuteje igisebe ku kuguru ahura n'abaganga batandukanye, bamuha imiti ariko nako yipfukisha mu bihe bitandukanye.

    Uyu mugabo avuga ko yakoze uko ashoboye kugira ngo yivuze gikire (igisebe) ariko biranga.

    Ibitaro bya Remera-Rukoma bamwohereje kujya kwivuriza mu bitaro bya Kanombe, barebye imitsi yo ku kirenge basanga yarazibye-Aho hari mu 2016.

    Avuga ko indwara itera ubukene 'nta n'umuterankunga igira'. Ngo iyo atagira umubyeyi ukunda umwana we, aba yarapfuye cyera. Kuko yagurishije byinshi birimo amasambu n'ibindi kugira ngo amuvuze abashe gukira ariko biranga.

    Azi neza ko iyi ndwara itandura. Biri no mu mpamvu zatumye uwari umukunzi we babana, ubu bafitanye abana babiri.

    Ati 'Ntabwo ubundi yandura yari abizi. Uzi ubukene yatekeje iwacu, umva uretse kugira umutima ukomeye n'aho ubundi ari umubyeyi urakara yakureka ugapfa…. Inka baragurishije, amasambu baragurishije…'


    Yamaze imyaka ibiri afite ubwoba nyuma yo kubwirwa ko bazamuca akaguru:

    Uzabakiriho avuga ko mu 2016 ari bwo yamenyeshejwe ku nshuro ya kabiri n'ibitaro bya Kanombe ko bagomba kumuca akaguru kugira ngo bitagera ku mpyiko.

    Yavuze ko atari ubwa mbere yari abwiwe n'abaganga kumuca akaguru, kuko babanje kubimubwira mu 2014 arabyanga atekereza uko azabaho.

    Yagishije inama ababana n'ubumuga 'bamuha icyizere cy'uko azabaho'. Nyuma, yakomeje umutima ajya kureba muganga amubwira ko yemeye ko ukugura kuvanwaho.

    Ati 'Nagiye kureba muganga. Ndaza ndamubwira nti nabyemeye noneho, nahuye n'ababana n'ubumuga bantekerereza ubuzima babayemo numva nzabubamo buzashoboka.'

    Muganga yamubwiye gutaha arategereza, hanyuma akaguru bagaca tariki 10 Ugushyingo 2016. Ati 'Urihangana. Ntabwo byoroshye. Hari byinshi uba utazabasha gukora.'

    Yavuze ko nyuma yo gucibwa akaguru, bamuhaye insimburangingo ariko n'ayo yamuteje igisebe.

    Arifuza kwiga imyuga……….

    Uzabakiriho avuga ko yavuye mu ishuri ari mu mwaka wa Gatanu w'amashuri abanza. Kandi yari umwana w'umuhanga ku buryo yabonaga ejo hazaza ari heza.

    Avuga ko kuva ukuguru kwe kwavanwaho, abayeho ubuzima bubi kuko agomba gutekereza buri kimwe bakakimuzanira.

    Yavuze ko abonye umuterankunga ya kwiga imyuga 'byibuza nkajya nkora akazi nicaye'. Ati 'Uwangirira neza wese yamfasha ishuri ryo kwiga imyuga. Nicyo nifuza.'

    Asobanura ko iyi miti ikaze ku buryo bitakorohera uwayifashe gukomeza kwiga. Kuko mu nshuro za mbere atangiye kuyinywa yagiye arwa muri koma bituma ahitamo kuva mu ishuri.

    Uyu mugabo avuga ko yiyakiriye yumva ko indwara ari iye, aritwararika amenya imiti afata, anabibwira bagenzi be bamuhora hafi.

    Nta makimbirane mu rugo rwe kubera iyi ndwara

    Mu gihe hari imiryango imwe n'imwe, umwe mu bashakanye ahura n'ikibazo undi akamuta, umugore we ntiyigeze amusiga yamubaye hafi kugeza n'uyu munsi.

    Avuga ko ajya kurushinga n'uyu mugore yari abizi neza ko arwaye iyi ndwara. Anavuga ko ari we wenyine wo mu muryango urwaye iyi ndwara.

    Uyu mugabo avuga ko abo barwariye rimwe bose 'hafi ya bose bitabye Imana'. Ati 'Ahubwo njye ndibaza kuki ntapfa. Ariko icya mbere ni ukwikurikirana. Ukanywa umuti ku rugero, ukarya ibiryo ku rugero. Ni kumunzani.'

    Avuga ko kimwe mu bibazo bafite ari imiti itaboneka nk'uko bikwiye. Umuntu udafite Mutuelle de Santé agura imiti hafi ibihumbi 16 Frw buri kwezi.

    Uyu mugabo agira inama abantu gukora siporo, kandi buri mwaka bakajya kwipimisha kwa mugunga kugira ngo barebe uko ubuzima buhagaze.

    Iby'umurwayi wa Diabete akwiye kwitwararika:

    Ndagijimana Innocent uhagarariye Umuryango Geraldine Trada Foundation, yabwiye InyaRwanda ko umurwayi wa Diabete akwiye kubahiriza inama agirwa na muganga, harimo gufata imiti meza, kumenya igihe cyo kuyikoreshereza n'ibindi.

    Umurwayi akwiye gusobanukirwa itandukaniro riri hagati yo kuba umuntu afite isukari nyinshi mu mubiri n'igihe bavuga ko afite isukari nkeya mu maraso. Ati 'Tugerageza kumuha ubumenyi bw'ibanze kuri diabete.'

    Ikindi ni uko umurwayi akwiye kubahiriza amabwiriza yo gufata imiti, kumenya ibyo kurya agomba kurya. Avuga ko benshi bari bafite imyumvire yo kutarya, batekereza ko umuntu urwaye diabete atarya cyangwa se ngo anywe ibintu birimo isukari.

    Yavuze ko hari indyo zagenwe ku muntu ufite diabete. Kandi buri wese ashishikarizwa kugabanya ibintu birimo amavuta menshi n'isukari nyinshi.

    Ndagijimana avuga ko kuva uyu muryango GT Foundation washingwa, wahinduye ubuzima bw'abarwayi ba Diabete birimo no kubafasha kubona imiti, ibikoresho, ibiribwa n'ibindi bitandukanye.

    Kuri uyu wa Mbere, uyu muryango wahurije hamwe abarwayi ba Diabete ku bitaro bya Muhima, ubaganiriza ku mibereho ubaha n'ibiribwa.       

    Abarwayi ba Diabete bitabwaho n'Umuryango Geraldine Trada Foundation bagaragaje ko bahangayikishijwe n'imiti itabonekera igihe, kandi ikaba ihenze 

    Uzabakiriho Jean-Damascène yagiranye ikiganiro na InyaRwanda agaruka ku rugendo rw'imyaka 12 abana n'ibikomere yatewe na Diabete bidateze gukira-Agira inama abantu yo kwisuzumisha no kwiyakira 

    Nathanie Bille wo muri World Diabetes Foundation ni we wari umushyitsi Mukuru mu Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe indwara ya Diabete. Wizihizwa buri mwaka tariki 14 Ugushyingo 2022 

    Ndagijimana Innocent yavuze ko kuva Umuryango Geraldine Trada Foundation washingwa wahinduye imibereho y'abarwayi ba Diabete binyuze mu kubafasha kubona imiti, kubahugura n'ibindi 

    Muhire Desange Bora, umuganga wita ku barwayi ba Diabete ku bitaro bya Muhima

     

    Abarwayi ba Diabete bapimwe kugira ngo harebwe uko ubuzima bw'abo buhageze 

    Umuryango GT Foundation watanze inkunga y'imiti n'ibiribwa ku barwayi ba Diabete


    Kanda hano urebe amafoto menshi:

    AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123367/bamuciye-akaguru-kubera-diyabete-imyaka-12-yububabare-bwa-uzabakiriho-123367.html

  • Perezida Kagame yahishuye ukuri ku bivugwa ku ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique #rwanda #RwOT

    Umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki 30 Ugushyingo 2022, ubwo yakiraga indahiro z’Abaminisitiri bashya b’ubuzima mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

    Yashimangiye ko nubwo igihugu kidakize ku butunzi ariko gikize ku kugira umutima n’ubushake, ariyo mpamvu bakorana n’ibihugu nka Mozambique, Sudani y’Epfo na Centrafrika mugushakira umuti ibibazo by’umutekano muke.

    Ati 'Dukorana n’igihugu cya Mozambique, Central Africa dufite uburyo bubiri, gukorana na LONI nicyo gihugu, muri Sudani dukorana na UN. Ibi byose ntabwo turi igihugu gikize, dukize ku bindi ntabwo dukize mu buryo bw’ubukungu, ariko ku mutima n’ubushake turakize pe !'

    'Niyo mpamvu dushobora gukemura ibibazo byacu dukomeza gushakira umuti kuko ntibijya bishira, ariko tukagira n’ uruhare mu gufatanya n’abandi, kugirango dukemure ibibazo byabo, ndetse akenshi bishobora kuba bifitanye isano n’igihugu cyacu.'

    Perezida Kagame yashimangiye ko ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, ibihugu byemeranyije ko bongerwa, mu rwego rwo gukomeza guhashya ibyihebe cyane cyane aho byagiye mu buhungiro nyuma yo kwirukanwa mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Yagize ati 'Muri Mozambique dufiteyo ingabo n’abapolisi barenga ibihumbi bibiri, ndetse hafi 2,500, ejo hashize twongereyeyo izindi ngabo. Twazongereyeyo kubera ko kuva twahagera hari ibibazo byinshi byakemutse, dufatanyije n’abenegihugu, hari n’ibindi bibazo bigikomeza kubera ko ntabwo twashoboraga gukora ahantu hose.'

    Yakomeje agira ati 'Abo twari duhanganye kubera ko bagiye bimuka bakajya mu bindi bice bya Mozambique, ntabwo twari kugera aho hose ariyo mpamvu twafatanyije n’abandi… Byagaragayeko abakoraga iterabwoba bagiye bimuka bakava aho twakoreraga bakajya ahandi, twumvikanye na Mozambique ko tugiye kubakurikirana aho bari.'

    Perezida Kagame yongeye kwibutsa ko nta muryango cyangwa igihugu cyari cyaha ifaranga na rimwe u Rwanda yo gukoresha muri ibyo bikorwa, uretse amikoro y’igihugu basangira n’abandi.

    Ati 'Bisobanuke neza, nta gihugu na kimwe, nta muryango n’umwe uraduha n’urumiya rwo gukoresha muri ako kazi, ni amafaranga y’igihugu turi gukoresha, muri bya bike dufite Turasangira tukabikoresha. hari abatubwira ko bazadufasha turategereje, nibadufasha tuzabibashimira kandi birakwiye…'

    'Hari abibwira ko hari abanyujije amafaranga hasi bakatwishyura, hari abagize bate, ndabivuga niba ataribyo ndaza kwifuza kubona uwampakanya, ariko nagirango ibyo bibanze bive mu nzira… Twatanze ubuzima bw’abana bacu gufatanya n’aba Mozambique, tunatanga n’amikoro yacu make dufite.'

    Agaruka ku bufatanye bw’u Rwanda na Centrafrika, Perezida Kagame yavuze ko ntaho bitaniye na Mozambique kuko naho ntawufasha u Rwanda gutanga ubufasha, ashima ko ingabo z’u Rwanda zatanze umutekano muri iki gihugu nk’uko byemeranyijwe n’ibihugu byombi.

    Ku ngabo na polisi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko nubwo atagaya uko bakora, kuko bakorera ku mategeko ya LONI, batatanze umusaruro nk’uko watanzwe n’ingabo zagiye ku masezerano y’u Rwanda na Centrafrika.

    Gusa avuga ko bose buzuzanya, kugeza naho abakorera mu butumwa bwa LONI amafaranga bahabwa bayasaranganya n’abakora ku masezerano y’u Rwanda na Centrafrika.

    Perezida Kagame akaba yashimiye abayobozi bakuru b’igihugu no mu nzego zose ku buryo badahwema gufatanya mu kubaka igihugu, ibintu bituma u Rwanda rubasha gufatanya n’abandi uhereye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ruherereyemo n’ahandi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Kagame-yahishuye-ukuri-ku-bivugwa-ku-ngabo-z-u-Rwanda-ziri-muri-Mozambique