Blog

  • Shampiyona irakomeza AS Kigali yesurana na Kiyovu Sports, agashya ku mukino wa APR FC na Gasogi United #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-23 izakomeza ku munsi w’ejo aho abazareba umukino wa APR FC na Gasogi United bashyizwe igorora.

    Azaba ari umunsi wa 12 wa shampiyona uzatangira ejo ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2022.

    Iyi mikino izabimburirwa n’umukino wo Gasogi United izakiramo APR FC saa 19h00′ kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Abazareba uyu mukino bakaba bashyizwe igorora aho bazazanirwa Screen muri Stade babe bareberaho umukino w’igikombe cy’Isi uzahuza Uruguay na Ghana uzaba saa 17h, ni mbere y’umukino wa APR FC na Gasogi United.

    Undi mukino utegerejwe na benshi ni uwo AS Kigali izakiramo Kiyovu Sports ku wa Gatandatu saa 15h00′ kuri Stade ya Kigali.

    Gahunda y’umunsi wa 11

    Ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2022

    Gasogi United vs APR FC
    Marines FC vs Mukura VS

    Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022

    AS Kigali vs Kiyovu Sports
    Sunrise FC vs Espoir FC
    Rutsiro FC vs Police FC

    Ku Cyumweru tariki ya 4 Ukuboza 2022

    Musanze FC vs Rwamagana City
    Rayon Sports vs Bugesera FC
    Etincelles FC vs Gorilla FC

    AS Kigali izesurana na Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shampiyona-irakomeza-as-kigali-yesurana-na-kiyovu-sports-agashya-ku-mukino-wa-apr-fc-na-gasogi-united

  • Nigeria: Umunyeshuri yajyanwe mu nkiko azira gusebya umugore wa Perezida #rwanda #RwOT

    Umujinya urimo kwiyongera muri Nigeria nyuma y'uko umunyeshuri wa kaminuza afashwe agafungwa aregwa gusebya umugore wa Perezida Muhammadu Buhari kuri Twitter.

    Abashinjacyaha bavuga ko Aminu Adamu Mohammed yatangaje ifoto ya Aisha Buhari, akandika mu rurimi rwa Hausa amagambo asobanura kumushinja kunyereza umutungo wa leta.

    Bashinja uyu musore w'imyaka 23 gukwiza amakuru y'ibinyoma.

    Umwunganira mu mategeko yavuze ko Adamu yahakanye ibyo aregwa ubwo yagezwaga mu rukiko.

    Uyu munyeshuri agomba gutangira ibizamini bya nyuma muri kaminuza kuwa mbere.

    Ntabwo bizwi neza niba azabasha kubikora, kuko kugeza ubu agifunze.

    Umunyamategeko we, Chijioke Kingsley Agu, yabwiye BBC ko yasabye ko afungurwa by'agateganyo, kandi yizeye ko ibi biza kwemerwa mu masaha 48.

    Ababyeyi ba Adamu basabye ku mugaragaro Aisha Buhari kubabarira umuhungu wabo. We n'abategetsi nta cyo baravuga kuri iki kirego.

    Adamu bivugwa ko yafashwe mu ntangiriro z'ukwezi gushize akaburirwa irengero, ariko akagezwa mu rukiko kuwa kabiri w'iki cyumweru.

    Abashinjacyaha bavuga ko amagambo asobanuye ibyo yanditse mu gihausa kuri Twitter ari: 'Mama yanyereje amafaranga yari agenewe abakene.'

    Ku mbuga nkoranyambaga abantu bakomeje kwifatanya na Aminu Adamu basaba ko arekurwa.

    Adamu ashobora gufungwa imyaka itarenze ibiri mu gihe ibyaha aregwa byamuhama.

    Yiga gucunga ibidukikije muri Federal University muri leta ya Jigawa yo mu majyaruguru.

    Abigana nawe bavuga ko ari umunyeshuri w'umuhanga.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga n'abaharanira uburenganzira banenze abategetsi muri Nigeria kuburyo bafashe uyu munyeshuri, basaba ko ahita arekurwa.

    Bamwe bavuga ko abategetsi ba Nigeria bagenda barushaho kutihanganira ababanenga.

    Mu ntangiriro z'uku kwezi abantu babiri b'urubyiruko bakoresha TikTok baciwe amande kandi bakubitwa ibiboko ku karubanda baregwa gusebya guverineri wa leta ya Kano mu butumwa bashyize ku mbuga nkoranyambaga.

    Muri Gashyantare(2) itaha bitaganyjwe ko Nigeria yinjira mu matora, Perezida Buhari byitezwe ko ava ku butegetsi nyuma ya manda ye ya kabiri ari nayo yanyuma.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/nigeria-umunyeshuri-yajyanwe-mu-nkiko-azira-gusebya-umugore-wa-perezida

  • Angola: Umukobwa w’uwahoze ari Perezida arashakishwa n’ubutabera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inzego z’ubutabera muri Angola zasohoye impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi Isabel dos Santos, umukobwa w’uwahoze ari perezida Jose Eduardo dos Santos (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/angola-umukobwa-w-uwahoze-ari-perezida-arashakishwa-n-ubutabera

  • Perezida Kagame yibukije Tshisekedi wa RDC ko u Rwanda atari insina ngufi #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabwiye abaturage bo ku mipaka iri aho u Rwanda ruhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, kuryama ntacyo bishisha kuko umutekano wabo ucunzwe neza.

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Ugushyingo 2022, ubwo yakiraga indahiro za Dr Sabin Nsanzimana wagizwe Minisitiri w'Ubuzima na Dr Yvan Butera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri.

    Umukuru w'Igihugu mu ijambo rye yagarutse by'umwihariko ku mubano w'u Rwanda na RDC umaze igihe waratokowe ahanini bishingiye ku birego abaturanyi badahwema kwegeka ku Rwanda bavuga ko rutera inkunga M23 ndetse rukora ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro butemewe.

    Ibihugu byombi byongeye kurebana ay'ingwe ahanini nyuma y'uko M23 yongeye gusubukura imirwano mu ntangiriro z'uyu mwaka.

    M23 ishinja Leta ya RDC kwirengagiza amasezerano y'amahoro bagiranye no gukomeza gutoteza abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu.

    Kuva icyo gihe, Abanye-Congo batangije intambara y'amagambo ku Rwanda, barugaragaza nk'ururi ku ruhembe y'intambara zayogoje igihugu cyabo ariko rwo rukabihakana.

    Byageze aho hatutumba n'umwuka w'intambara ahanini bitewe n'ubushotoranyi RDC yakoze ku butaka bw'u Rwanda burimo ibisasu byarashwe mu Birunga.

    Muri Nyakanga 2022, Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi, na we yunze mu ryabo, aburira u Rwanda ko mu gihe rwakomeza gufasha M23, igihugu cye kizarugabaho intambara.

    Yabwiye Financial Times ko imyitwarire y'u Rwanda ku gihugu cye ikomeje n'intambara 'yashoboka'.

    Ati 'Ubushotoranyi bw'u Rwanda nibukomeza, ntituzicara ngo turebere. Ntituri ibigwari, nta gushidikanya na guto ko u Rwanda rudashyigikiye M23, turashaka amahoro ariko nidukomeza gusunikwa tuzagera aho dufata umwanzuro.'

    Icyo gihe, Perezida Tshisekedi yashimangiye ko afite amakuru yizewe ko u Rwanda ruri muri RDC ndetse arushinja gushaka gusahura umutungo kamere wayo.

    Perezida Kagame yavuze ku muyobozi ushaka kwitwaza ko afite amatora mu mwaka utaha, akitwaza u Rwanda nk'impamvu y'ibitagenda neza mu gihugu cye, amugira inama yo gushaka urundi rwitwazo.

    RDC iyobowe na Tshisekedi [uziyamamariza manda ya kabiri] ni yo ifite amatora mu mwaka utaha, ateganyijwe ku wa 20 Ukuboza 2023.

    Perezida Kagame yasabye RDC ko u Rwanda rwatanga umusanzu mu gukemura ibibazo by'umutekano muke biterwa na FDLR igizwe n'abasize bakoze Jenoside ariko yo ikabyanga.

    Yavuze ko mu gihe FDLR yakomeza kurasa ku butaka bw'u Rwanda, nta bundi butumire azasaba.

    Ati 'Muzi ibivugwa ko ubusugire bwa Congo bugomba kubahwa? Ndabyemera. Ariko n'ubusugire bw'u Rwanda bugomba kubahwa. Kandi ubusugire bw'igihugu si ukuba umusirikare yakwinjira ku butaka bwacyo, ahubwo ni ibyo wakorera no ku butaka bwawe. Niba urashe ku butaka bw'u Rwanda [aho waba uri hose] ni ubudahangarwa bwabwo buvogerewe. Ntituzavogera ubudahangarwa bw'igihugu icyo aricyo cyose, ariko twizera ko ibyo na byo bigomba kubahirizwa kuri twe.''

    Perezida Kagame yijeje abaturage bo hafi y'imipaka ko batuza kuko umutekano wabo.

    Yakomeje ati 'Abantu baturiye hafi y'umupaka, bashobora kuryama mu ijoro bazi neza ko bafite umutekano. Bitabaye ibyo, tuzatuma undi muntu arara amajoro menshi adasinziriye.''

    Mu bihe bitandukanye, abasirikare ba RDC bakoze ubushotoranyi ku Rwanda aho bagerageje kwinjira ku butaka bwarwo i Rubavu ariko bagakumirwa batarahungabanya umutekano.

    Ibiheruka ni ku wa 19 Ugushyingo 2022, ubwo umusirikare wa RDC yinjiye ku butaka bw'u Rwanda arasa amasasu ane aho Abasirikare b'u Rwanda baba bari ku burinzi hafi ya Petite Barrièrre ariko mu kwirwanaho bakamurasa kuko yari yambutse umupaka uhuza ibihugu byombi nko muri metero 50, yarenze agace katagira nyirako.

    Umukuru w'Igihugu yibukije ko ibijyanye n'intambara azi neza ibibi byazo ariko yifuza kuba mu mahoro.

    Ati 'Nzi ibijyanye n'intambara, niba ushaka kubimenya uzaze nkubwire. Nzi ububi bwayo, kandi niba hari ikintu cyiza wakwifuza kugira, nta kirenze amahoro.'

    Perezida Kagame yagaragaje ko ibikorwa na RDC ari ugushaka gufata u Rwanda nk'insina ngufi buri wese yatemaho urukoma nyamara ari igihugu gifite ubusugire kandi gikwiye kubyubahirwa.

    Perezida Paul Kagame avuga ko ikibazo cya Congo kireba abanyekongo ubwabo ariko kandi bidakwiye kukegeka ku bandi ku buryo byagera aho batekereza intambara ku Rwanda.

    The post Perezida Kagame yibukije Tshisekedi wa RDC ko u Rwanda atari insina ngufi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/12/01/perezida-kagame-yibukije-tshisekedi-wa-rdc-ko-u-rwanda-atari-insina-ngufi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yibukije-tshisekedi-wa-rdc-ko-u-rwanda-atari-insina-ngufi

  • MTN na Inkomoko batangaje imishinga y’abakom… – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatatu mu nyubako ya Fair View iherereye Kacyiru mu karere ka Gasabo, gitangira ku isaha ya saa munani.

    Kitabiriwe n’umuyobozi wa Inkomoko, Rwagasore Aretha, abakozi baje bahagarariye MTN Rwanda, ndetse n’urubyiruko rw'abakobwa n'abahungu 6 baje kumurika ibikorwa bifuza ko ‘Level up your Biz Initiative’ yabafasha guteza imbere.

    Muri iki gikorwa, uru rubyiruko rwamuritse imishinga yarwo imbere y’akanama nkemurampaka karebaga niba nyir’umushinga awufitiye icyizere, akamaro uzagirira sosiyete muri rusanjye, inyungu bateganya, no guhanga udushya biwugaragaramo.

    Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Olivia Kaze, umwe mu rubyiruko ufite uruganda rukora ibicuruzwa bitangiza ibidukikije, birimo amavuta yaba ayo ku ruhu cyangwa mu mutwe, yatubwiye icyo yumva yiteze nyuma yo kumurika ibikorwa bye.

    Yagize ati ” Nta kindi nitezemo ni uko bampfasha, babasha kuduha inkunga turi kubasaba, ndetse no kudufasha kugenda twaguka mu bikorwa byacu, bakaduha ibitekerezo ndetse n’inkunga y’amafaranga bazaha abatsinze.”

    Nyandekwe Simplice ufite uruganda rwitwa ‘Real brothers Ltd” rukora ubucuruzi bwo guhinga no kugurisha ibihumyo, yavuze imbogamizi ahura nazo n’igisubizo yumva ‘Level up your Biz Initiative’ yamugezaho aramutse agize amahirwe yo gutsinda.

    Yagize ati “Ikibazo gihari mu bucuruzi dukora ni uko tutabasha guhaza isoko ry’abakiriya bacu, ni ukuvuga ngo nitubona aya mafaranga bizongera ingano y’ibyo twatangaga ku isoko, hanyuma n’abagenerwabikorwa bacu bazaba babyungukiyemo.”

    Daria Umuringa, umukozi wa MTN muri serivisi ishinzwe abakiriya yadutangarije ko nyuma y'imurikwa ry’ibi bikorwa, hazakurikiraho gutoranywamo batatu bazahiga abandi, ati “Igikurikiyeho ni ukuzabamenyesha batatu batsinze.”

    Yakomeje avuga ibyo MTN yahisemo gushyiramo imbaraga mu kuzamura urubyiruko, agira ati “Muri MTN n’ubundi dukunda gukora imishinga izamura sosiyete dutuyemo, noneho na cyane cyane urubyiruko kuko tuziko ariyo maboko y’igihugu mu gihe kiri imbere.

    N'ubundi tuzakomeza dushyigikira urubyiruko mu mishinga igiye itandukanye, kuko ntabwo duha abakiriya bacu serivisi zijyanye no guhamagara cyangwa interineti gusa, ahubwo turarengaho tukabaha n’izindi serivisi zabafasha gutera indi ntambwe, bakava aho bari bahagaze bagera ku rundi rwego.”

    Emmanuel Gashagaza, umwe mu bashinzwe ‘Level up your Biz Initiative’ mu Inkomoko yatubwiye amwe mu mahugurwa yatanzwe kuri ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko arimo “Kwamamaza ibyo bakora, ndetse n’uburyo bwo kubyamamaza n’aho babyamamariza, ndetse no kubafasha kumenya abo babicuruzaho.”

    Yakomeje agira ati “Nyuma tubahugura kubijyanye noneho no gucunga umutungo waba wavuye muri icyo gihe baba bacuruje ibicuruzwa byabo kuri ba bantu twabafashije nanone kumenya.”

    Iki gikorwa kizasozwa no gutangaza batatu bahize abandi mu bikorwa bifitiye sosiyeti akamaro, aho bazahabwa ibihembo birimo amafaranga no gufashwa n’ibi bigo kumenyekanisha ibikorwa byabo ku bakiriya bari hirya no hino mu gihugu.

    Abakemurampaka baje kumva ibikorwa bya batandatu bakomeje muri ‘Level up your Biz Initiative’

    Rwagasore Aretha uhagarariye Inkomoko mu Rwanda

    Kaze Olivia umwe mu rubyiruko rwamuritse ibikorwa byabo

    Daria Umuringa ushinzwe serivisi z’abakiriya muri MTN

     

    AMAFOTO: Serge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123374/mtn-na-inkomoko-batangaje-imishinga-yabakomeje-muri-level-up-your-biz-123374.html

  • Muhanga: Buri rugo rwatangiye guhabwa ibiti bizafasha mu kurwanya imirire mibi no kubungabunga ibidukikije #rwanda #RwOT

    Umuryango Nyarwanda udaharanira inyungu Stewards of Eden, ubinyujije mu mushinga wo kubungabunga ibidukikije no kurwanya isuri watangiye guha abaturage ibiti bivangwa n'imyaka mu rwego rwo kurinda ibidukikije, ariko kandi no kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana.

    Umuyobozi w'Umuryango Stewards of Eden, Uwihoreye Fidele yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko batangiye gahunda yo gutanga ibiti by'imbuto nibura 3 ku muryango bikazafasha kurandura imirire mibi n'Igwingira ku bana, ariko kandi bikaba no mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, aho ku ikubitiro ibiti bazatanga bigera ku bihumbi 10.

    Yagize ati' Twatangiye gukorana n'abaturage aho tubaha ibiti by'imbuto mu rwego rwo gusigasira no kurinda ibidukikije. Iyo urebye neza bigaragara ko bigenda bicyendera kubera isuri inatwara ubuzima bw'abantu. Ibikorwa byacu twagerageje no kubihuza na gahunda za Leta zo kurwanya imirire mibi n'igwingira kuko nacyo ni ikibazo gikomereye igihugu cyacu. Muri iyi gahunda tuzatanga ibiti bivangwa n'imyaka kandi tukabona bizafasha imiryango igihe bizaba bitangiye kwera'.

    Uretse gufasha mu kubungabunga ibidukije no gutanga imbuto ziribwa zizafasha mu kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana, umumaro wundi w'ibi biti ni uko bizafasha kugabanya imyuka mibi yangiza ikirere, kurwanya isuri ndetse bikazanagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw'umuturage, aho azihaza ku mbuto agasagurira n'isoko.

    Bamwe mu banyamuryango bavuga ko ibikorwa byabo bazabifatanyamo n'abaturage kandi ko uzashaka igiti cyo gutera wese azagihabwa kandi bakagikurikirana aho gipfuye bakagisimbuza.

    Rwagasana Fiston, umurezi mu rwunge rw'Amashuri rwa Nyabisindu mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye avuga ko uyu muryango wigisha abato n'abakuru kubungabunga ibidukikije kuko iyo byangiritse ikiremwamuntu nicyo gihura n'ingaruka

    Yagize ati' Umuryango wacu turakora kandi tukabanza kwigisha abaturage tuzakorana mu myaka 5 igiye gukurikiraho kandi ntabwo turobanura abato n'abakuru, bose bazigishwa gufata neza ibidukikije kuko ibikorwa bya muntu nibyo bituma habaho ingaruka zitandukanye harimo no kubura ubuzima biturutse ku iyangirika ry' imisozi kandi ibikorwa bya muntu nabyo byangiza byinshi. Uwo tuzaha igiti tuzamukurikirana ku buryo n'ikizapfa tuzahita tugisimbuza'.

    Nyirangirimana Mediatrice, avuga ko ibiti by'imbuto batanga bizafasha guhangana n'imirire mibi yugarije imiryango igihe bizaba bitangiye gutanga imbuto. Akangurira abaturage kubungabunga ibidukikije ariko kandi akanibutsa abakiri bato impamvu yo kwita ku bidukikije no guca imirwanyasuri mu masambu ku bayafite.

    Muremankiko Floduard wahawe ibiti by'imyembe yagize ati' Turashimira uyu muryango wadutekerejeho ukaduha ibiti bizaduha imbuto ziribwa kandi bakanadukangurira uburyo bwo kubyitaho no kubungabunga ibidukikije. Si ibanga kuko mu myaka itanu kuzamura tuzaba twaratangiye gusarura kandi twararwanyije isuri '.

    Muri uyu mushinga, buri rugo rwo mu murenge wa Nyamabuye ruzahabwa ibiti 3 harimo ibiti by'amacunga, umwembe, avoka n'amapera. Bateganya kandi ko bazanashyiraho uburyo mu bigo by'amashuri bizafashwa gushyiraho amahuriro y'abana yo kubungabunga ibidukikije no kwigisha abandi.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/12/01/muhanga-buri-rugo-rwatangiye-guhabwa-ibiti-bizafasha-mu-kurwanya-imirire-mibi-no-kubungabunga-ibidukikije/

  • Tricia yerekanye Tom Close umunsi wa mbere ba… – #rwanda #RwOT

    Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, umugore wa Tom Close yasangije abantu bamukurikira umugabo we Tom Close kuva ku munsi wa mbere bahura, avuga ko amukunda cyane.

    Tricia ashimira Tom Close ubudasiba ndetse ntahwema kuvuga ko 'amushimira kuba yaramutoranyije mu bakobwa bose akamugira umugore'. Yongeye gushimangira ko 'mu myaka bamaze biyemeje gukundana ubuzima bwamuryoheye kurushaho'.

    Tom Close na Tricia bamaranye imyaka icyenda binjiye mu rukundo bakaba banujuje imyaka 5 barushinze. Tom Close n'umugore we basezeranye imbere y'Imana ku itariki 30 Ugushyingo 2013.

    Tom Close na Tricia 

    Umunsi wa mbere basohokanye

    Ku munsi w'ubukwe bwabo

    REBA INDIRIMBO “MY LOVE” YA TOM CLOSE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123359/tricia-yerekanye-tom-close-umunsi-wa-mbere-bahura-amugaragaza-nkudasanzwe-mu-myaka-9-ishiz-123359.html

  • We are not thieves – Kagame talks about the accusations against Rwanda of stealing Congo’s resources #rwanda #RwOT

    President KAGAME announced this on November 30, 2022, after some time has passed since the RDC said that the minerals processed in Rwanda’s industries come from that country.

    It is an accusation that is often passed on in the media in the DRC where it is also said that Rwanda is starting a war in this country to see how it plunders that natural resource.

    It was also confirmed by the Report made on the Democratic Republic of Congo in 2020, which was submitted to the President of the United Nations Security Council.

    Rwanda that are going to be sold abroad, which are carried out by armed groups in Congo.

    Rwanda strongly condemned it, pointing out that all the stones that pass through Rwanda have their characteristics and where they came from and in a known way.

    It is something that President Kagame has emphasized once again saying that the country has the ability to use it a lot in sharing, but it cannot steal.

    “Yes, they also say that we are accused of stealing their property, RDC’s precious stones, one thing we are not, that is what makes us who I am talking about. We are not thieves. We work to achieve what we have and what we can achieve. Where we are now, the progress we have achieved, depends sometimes on the help we receive from these people who accuse us, these great countries, who help us” He said.

    President Kagame said that those who accuse Rwanda of stealing the natural resources of the DRC, including the countries that normally support it, know very well that the progress achieved has resulted from the good and hard work of Rwandans.

    “Because they are helping other countries, they will never find another country that is productive and given the money that Rwanda does” President Kagame said.

    'It’s not an accident, it’s just who we are and no one is going to take it away from us. But when it comes to trying to cut from us a leaf because we’re a short banana tree, they’ll get their money’s worth. That means it will be very difficult for them.'

    Political and security observers in Eastern Congo say that the armed groups that have attacked the region are mainly made up of Congolese as well as foreigners.

    Some of the politicians in the DRC themselves are accused of accusing armed groups in the East to help them extract minerals without questioning their actions or impunity.

    Last year in March, the President of the RDC Parliament, Christophe Mboso N’Kodia Pwanga said that some MPs are working with armed groups.

    Source : https://imirasire.com/?We-are-not-thieves-Kagame-talks-about-the-accusations-against-Rwanda-of

  • Igikombe cy’isi: Argentine yabonye itike itsi… – #rwanda #RwOT

    Imikino ya nyuma mu itsinda C mu gikombe cy’isi yakinwe, ikipe y’igihugu ya Argentine yatsinze ikipe y’igihugu ya Poland, naho Ikipe y’igihugu ya Saudi Arabia yo yatsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Mexico.

    Umukino wari utegerejwe na benshi muri iri tsinda wabereye kuri Stadium 974, Ikipe y’igihugu ya Argentine ya Lionel Messi yagiye gukina uyu mukino isabwa gutsinda ku gupfa no gukira kugira ngo ibone itike ikomeza muri 1/8 cy’irangiza.

    Abakinnyi 11 ba Argentina babanje mu kibuga: Martínez; Molina, Romero, Otamendi, Acuña; De Paul, Enzo Fernández, Mac Allister; Messi, Julián Álvarez na Di María

    Umukino watangijwe n’abakinnyi ba Argentina bidatinze ku munota wa 1 babona koroneli ariko bayiteye Otamendi wa Argentina atera umupira yuriye umukinnyi wa Poland umusifuzi asifura ikosa. Ku munota wa 4 gusa Poland nayo yasatiriye izamu rya Argentina ariko Rodrigo de Paul aragoboka.

    Messi wasanga nk’uwariye Amavubi ku munota wa 9 yongeye gutera ishoti ariko Szczesny umuzamu wa Poland awushyira muri koroneli.

    Ku munota wa 18 Messi yongeye gucomekera umupira mwiza Acuña ariko atera agapira kataremereye akoresheje umutwe kagwa mu biganza bya Szczesny.

    Abakinnyi 11 ba Poland Poland babanje mu kibuga: Szczesny; Bereszynski, Glik, Kiwior, Cash; Frankowski, Bielik, Krychowiak, Zielinski; Swiderski na Lewandowski 

    Argentine ku munota wa 28 yongeye guhusha igitego ubwo Acuña yateraga umupira uremereye yari ahawe na Dimaria ariko awutera ku ruhande rw’izamu.

    Ku munota wa 33 Angel Di Maria yateye koroneri nziza yerekeza mu izamu ariko umunyezamu akora akazi gakomeye umupira awukuramo.

    Argentine yakomeje kwatsa umuriro mu izamu rya Poland bituma ku munota wa 38 ibona Penariti ku ikosa ryari rikozwe n’umunyezamu wa Poland witwa Wojciech Szczesny arikoreye Lionel Messi, ku munota wa 39 Lionel Messi yahise ayitera ariko umunyezamu ayishyira muri koroneri.

    Messi arata Penariti ya kabiri muri iki gikombe cy’isi yahise aryama hasi

    Ikipe y’igihugu ya Argentine yagumye gukinira mu rubuga rw’amahina rwa Poland ishaka igitego ariko kirabura bituma igice cya mbere kirangira ari 0-0.

    Igice cya kabiri cyatangiye Argentine ihera aho yarangirije mu gice cya mbere yataka Poland maze mu minota 2 gusa Alexis Mac Allister atsinda igitego cya mbere cya Argentine ku mupira yari ahawe na Nahuel Molina. 

    Alvarez watsinze igitego cya 2

    Nyuma yuko Poland itsinzwe igitego nayo ku munota wa 52 yirukankanye umupira binyuze kuri Lewandowski ishaka igitego cyo kwishyura ariko biranga. 

    Argentine yakomeje kwataka ishaka igitego cy’umutekano maze ku munota wa 67 Julian Alvarez atsinda igitego cya 2 ku mupira mwiza yari ahawe na Enzo Fernandes. Ikipe y’igihugu ya Argentine yakomeje kwataka cyane inahusha ibitego byabazwe bituma umukino urangira itsinze ibitego 2 ku busa bwa Poland

    Mu wundi mukino nawo wo mu iri tsinda rya C, ikipe y’igihugu ya Mexico yatsinze ikipe y’igihugu ya Saudi Arabia ibitego 2 kuri 1. Amakipe yazamutse muri iri tsinda ni Argentine na Poland. 

    Impamvu Mexico isagaye kandi yanganyaga amanota na Poland ni ibitego, ikipe y’igihugu ya Poland ntabwo yatsinzwe ibitego byinshi kuko ibyo yinjije bingana n’ibyo yinjijwe naho Mexico yo irimo umwenda w’igitego kimwe.

    Uko amakipe arangije ahagaze mu itsinda 

    ikipe y’igihugu ya Argentine ifite amanota 6

    ikipe y’igihugu ya Poland ifite amanota 4

    Ikipe y’igihugu ya Mexico ifite amanota 4 

    ikipe y’igihugu ya Saudi Arabia ifite amanota 3

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123371/igikombe-cyisi-argentine-yabonye-tike-itsinda-poland-mexico-itsindana-amarira-saudi-arabia-123371.html