Blog

  • Ububiligi bwasezerewe rugikubita mu gikombe cy'isi umutoza ahita yegura/Maroc yayoboye itsinda #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Ububiligi yasezerewe mu gikombe cyisi itarenze amatsinda mu mukino yanganyijemo 0-0 na Croatia irangiza ku mwanya wa 3

    Ikipe ya Roberto Martinez, yarangije ku mwanya wa gatatu mu Burusiya mu myaka ine ishize ikaba ikaba yari no ku mwanya wa kabiri ku isi, yagize irushanwa ribi uyu mwaka aho isezerewe yinjije igitego kimwe gusa mu mikino yabo itatu.

    Ababiligi bagerageje gusatira Croatia kuko bari bazi ko bagomba gutsinda ariko birangira ubusatirizi bwabo bubatengushye.

    Umusimbura Romelu Lukaku wari ku rwego rwo hasi cyane,yabonye amahirwe menshi mu gice cya kabiri ariko ananirwa kubona igitego byatumye igihugu cye gisezererwa.

    Lukaku, wahawe umwanya nyuma y'imvune yagize mbere yo kuza muri Qatar, yabonye umupira ari imbere y'izamu wenyine ariko awukubita igiti cy'izamu urasohoka.

    Croatia yarangije ku mwanya wa kabiri mu gikombe cy'isi cya 2018, babonye inota bari bakeneye kugira ngo bave mu itsinda F ku mwanya wa kabiri, naho Maroc ifata umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Canada ibitego 2-1.

    Abakinnyi b'Ububiligi bananiwe kuva mu kibuga nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy'isi ariko abafana babo bari inyuma y'izamu babakomera amashyi.

    Lukaku wasimbuye Dries Mertens mu gice cya kabiri,yahushije uburyo bugera kuri 3 ari wenyine imbere y'izamu bwashoboraga guha itike Ububiligi.

    Ikipe ya Zlatko Dalic izahura n'uwabaye uwa mbere mu itsinda E ushobora kuba Espagne,muri 1/16.

    Roberto Martínez yahise asezera ku mirimo ye nk'umutoza w'Ububiligi nyuma y'uku gusohoka mu gikombe cyisi hakiri kare.

    Nyuma y'imyaka 6, umutoza Roberto Martnez yasezeye ku Ububiligi nyuma yo kunanirwa kurenga amatsinda ya Qatar2022 .

    Tariki 03 Kanama 2016 nibwo yagizwe umutoza w'ububiligi.

    Yatoje imikino 80, atsinda 56, anganya 13, atsindwa 11… intsinzi ye mu mikino yose iri ku kigereranyo cya 70.0%.

    Nta gikombe na kimwe yigeze ahesha ububiligi uretse kubahesha umwanya wa 3 mu gikombe cy'isi cya 2018.

    Ku rundi ruhande,Maroc ibifashijwemo na Hakim Ziyech ku munota wa 4 na En-Nesyri ku munota wa 23 batsinze Canada ibitego 2-1 barangiza ari aba mbere mu itsinda imbere ya Croatia n'Ububiligi.

    Umukinnyi Aguerd wa Maroc niwe witsinze igitego bituma Canada ibasha kubona impozamarira itagize icyo ibamarira.

    Maroc yarenze amatsinda mu gikombe cy'isi bwa mbere muri 1986,iba ikipe ya mbere ibikoze mu gihe muri 2018 idatsinze na rimwe.Ibaye ikipe ya kabiri ya Africa irenze amatsinda nyuma ya Senegal.

    Canada yatsinzwe imikino 6 yose bamaze gukina mu gikombe cy'Isi, umusaruro mubi bahuriyeho na El Salvador mu mateka y'iri rushanwa kuva mu 1930.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ububiligi-bwasezerewe-rugikubita-mu-gikombe-cy-isi-umutoza-ahita-yegura-maroc

  • Igikombe cy’isi: Morocco yayoboye itsinda iku… – #rwanda #RwOT

    Mu mikino ya nyuma yo mu itsinda F yabaye saa kumi n’imwe, ikipe y’igihugu ya Morocco yatsinze  ikipe y’igihugu ya Canada, naho ikipe y’igihugu ya Croatia inganya n’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi.

    Abakinnyi 11 ba Morocco babanje mu kibuga: Bono; Hakimi, Saïss, Aguerd, Mazraoui; Amrabat, Ounahi, Sabiri; Boufal, En-Neysri na Ziyech 

    Mu mukino wakiniwe kuri Al Thumama stadium,  ikipe y’igihugu ya Morocco niyo yinjiye mu mukino mbere maze ku munota wa 3 umunyezamu wa Canada akora amakosa yihera umupira Hakim Ziyech ahita amuroba aterekamo igitego cya mbere cya Morocco.

    Ikipe y’igihugu ya Canada nayo ku munota wa 14 yagerageje uburyo bw’igitego izamukana umupira yirukanka ariko Buchanan ananirwa kuwushyira mu izamu neza unyura ku ruhande. 

    Abakinnyi 11 ba Canada babanje mu kibuga : Borjan; Johnston, Adekugbe, Miller, Vitoria, Hoilett; Buchanan, Kaye, Larin, Davies na Osorio.

    Mu minota 15 Morocco ni yo yari iri imbere mu guhanahana ndetse no kwiharira umupira ifite 70%. Ku munota wa 23 Achraf Hakimi yazamukanye umupira ageze mu kibuga hagati ahereza umupira muremure Youssefu En-Nesyri ahita atsinda igitego kiza cya 2 cya Morocco. 

    Ikipe y’igihugu ya Canada yakomeje kubura umupira, Morocco nayo ikomeza kurata ibitego byabazwe harimo n’icyo barase ku munota wa 33 ku mupira mwiza wari uhinduwe na Achraf Hakimi ariko Abdelhamid arekura ishoti riremereye abakinnyi ba Canada barikuraho. 

    Ku munota wa 41, Nayef Aguerd wa Morocco yitsinze igitego bihita bigarura Canada mu mukino ndetse itangira no kwataka. Morocco nyuma yo kwitsinda igitego, yongeye kwataka cyane maze ku munota wa 3 w’inyongera Youssefu En-Nesyri yongera gutsinda igitego baracyanga kubera ko yari yaraririye. Igice cya mbere cyarangiye Morocco ariyo iyoboye umukino n’ibitego 2 kuri 1.

    Igice cya kabiri cyatangiranye no gushaka igitego cyo kwishyura ku ruhande rwa Canada ariko bakomeza kwirangaraho bahusha uburyo bwinshi. Mu minota 64 umukino wari uri gukinirwa mu kibuga hagati nta kipe igera imbere y’izamu ry’indi. 

    Canada yakomeje kwataka ishaka igitego cya 2 ariko umusifuzi akabasifura kurarira. Ku munota wa 77 Alistair Johston yateye umupira akoresheje umutwe ariko umupira uragenda ugwa mu murongo hagati mu izamu,  Canada yongera kurata ikindi gitego.

    Umukino warangiye Canada igerageza gushaka igitego ariko biranga bituma iva mu mikino y’igikombe cy’isi itabonye inota na rimwe ndetse ifite n’umwenda w’ibitego 5.

    Mu wundi mukino nawo wo muri iri tsinda rya F, ikipe y’igihugu ya Croatia yanganyije n’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi. Ikipe y’igihugu ya Morocco niyo yazamutse iyoboye itsinde ikurikirwa na Croatia, u Bubiligi na Canada zo zatashye amaramasa.

    Uko amakipe arangije ahagaze mu itsinda 

    Morocco ifite amanota 7

    Croatia ifite amanota 5

    U Bubiligi bufite amanota 4

    Canada ntanota narimwe ifite

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123403/igikombe-cyisi-morocco-yayoboye-itsinda-ikubita-canadau-bubiligi-butaha-amaramasa-123403.html

  • Urubyiruko rurashishikarizwa kwipimisha Virus itera SIDA #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rurashishikarizwa kuba ku isonga mu guhangana na virusi itera SIDA ndetse no kwipimisha kugirango bamenye uko bahaze, abasanze baranduye bashishikarizwa  guhita batangira gufata kandi neza imiti igabanya ubukana.

    Ubutumwa Madamu Jeannette Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga tariki 1 Ukuboza 2022 ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya icyorezo cya SIDA yavuze 'Kuri uyu munsi wahariwe kurwanya Icyorezo cya Sida, ni ngombwa ko twongera kwibukiranya ku ruhare rwacu, cyane urubyiruko, mu kwirinda Sida. Guhangana n'iki cyorezo ni ugukomeza ubukangurambaga, twongera ubushobozi mu gutanga serivisi, kuko urugamba ruracyakomeje.'

    Image

    Mu Rwanda, umunsi wo mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kurwanya icyorezo cya SIDA, wizihirijwe mu Karere ka Muhanga, ahari hateraniye urubyiruko rwaturutse imihanda yose.

    Umuyobozi wungirije wa RBC,  Noella Bigirimana, yahwituye urubyiruko, arwibutsa ko SIDA ntaho yagiye.

    Image

          Noella Bigirimana

    Yagize ati 'Nubwo tugeze ku kigero cyiza mu kurwanya Sida. Turacyafite urugendo kugirango tuyirandure. Ubwandu bushya bwiganje mu rubyiruko rufite hagati y' imyaka 15 na 24. Umubare munini w'abafite virusi itera Sida uri mu cyiciro cy'abakobwa kuruta abahungu niyo  mpamvu rero tubashishikariza kwipimisha kugirango mumenye uko muhagaze kandi usanze yaranduye nawe ubuzima burakomeza, iyo ahise atangira gufata imiti igabanya ubukana kandi akayifata uko bikwiye.'

    Image

    Dr. Ndimubanzi Patrick, wari uhagarariye Minisitiri w'Ubuzima, nawe yunze mu rya Bigirimana, asaba abantu bose kwipimisha virusi itera SIDA bakamenya uko bahagaze , abasanze bataranduye bagakomeza ingamba zo kuyirinda , abanduye nabo bagafata imiti neza.

    Image

           Dr Ndimubanzi Patrick

    Ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima 'RBC' mu mwaka wa 2020, bwagaragaje ko urubyiruko rutitabira kwipimisha Virusi itera SIDA ndetse n'urusanganywe virusi itera SIDA ntirufata imiti nk'uko bikwiye.

    Image

    Ni mu gihe ubundi bushakashatsi kuri virusi itera SIDA mu Rwanda bwiswe 'RPHIA (Rwanda population-based HIV impact assessment) bwagaragaje uko ubwandu mu bakobwa bari hagati y'imyaka 15-24, abanduye ni 1.2% mu gihe abasore ari 0.5%, mu bagore bari hagati y'imyaka 25-29 ni 3.4% mu gihe abagabo ari 1.3%.

    Photo: RBC

    [email protected]

     

    The post Urubyiruko rurashishikarizwa kwipimisha Virus itera SIDA appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/12/01/urubyiruko-rurashishikarizwa-kwipimisha-virus-itera-sida/

  • Maroc yabaye igihugu cya kabiri cy’Afurika kibonye itike ya 1/8 y’igikombe cy’Isi #rwanda #RwOT

    Maroc yatsinze Canada mu 2-1 mukino wa nyuma w’itsinda F ihita izamuka muri 1/8 iyoboye iri tsinda, ni nyuma ya Senegal na yo yamaze kubona iyi tike.

    Maroc yagiye gukina ibizi neza ko isabwa gutsinda uyu mukino ku kabi n’akeza kugira ngo ibe yabona itike ya 1/8.

    Hakiri kare gusa ku munota wa 4, Hakim Ziyech yatsindiye Maroc igitego cya mbere.

    Maroc yakomeje gushyira igitutu kuri Canada maze Youssef En-Nesyri ku mupira yahawe na Achraf Hakim ku munota wa 23 yatsindiye Maroc igitego cya kabiri.

    Canada yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 40, ni ku mupira wahinduwe imbere y’izamu maze myugariro Nayef Aguerd aritsinda.

    Mu gice cya kabiri Canada yashakatse uko yishyura iki gitego biranga umukino urangira ari 2-1.

    Undi mukino wo muri iri tsinda, Croatia yanganyije n’u Bubiligi 0-0 u Bubiligi buhita busezererwa.

    Maroc yazamutse ari iya mbere n’amanota 7, Croatia ya 2 n’amanota 5, u Bubiligi busezererwa ari ubwa 3 n’amanota 4 ni mu gihe Canada ya nyuma yatashye nta nota na rimwe ibonye.

    Maroc yageze muri 1/8

    Ibyishimo ku bakunzi ba Maroc

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/maroc-yabaye-igihugu-cya-kabiri-cy-afurika-kibonye-itike-ya-1-8-y-igikombe-cy-isi

  • U Rwanda rwahawe kwakira inama mpuzamahanga yiga ku bukerarugendo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Inama ihuza abo mu bukerarugendo ku Isi (World Travel and Tourism Council – WTTC), bwatangaje ko u Rwanda nk’Igihugu ruzakira iyi nama (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/ahantu/article/u-rwanda-rwahawe-kwakira-inama-mpuzamahanga-yiga-ku-bukerarugendo

  • Umukinnyi wa Musanze FC uherutse kujya muri Koma amerewe ate? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuzima bw’umukinnyi Nduwayo Valeur wa Musanze FC bwatangiye kumera neza. Ni nyuma y’uko agize ikibazo mu mukino iyo kipe yatsinzemo Rayon Sports ibitego (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/umukinnyi-wa-musanze-fc-uherutse-kujya-muri-koma-amerewe-ate

  • Okoko Godfroid yagizwe umutoza mushya w'ikipe ya Rutsiro FC asimbuye Haruna Ferouz watandukanye n'ikipe kubera umusaruro muke #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 1 Ukuboza 2022 nibwo umutoza Okoko Godfroid yatangiye imirimo mishya muri iyi kipe isanzwe ibarizwa mu karere ka Rutsiro ariko ikaba kuri ubu ibarizwa mu karere ka Rubavu.

    Okoko Godfroid wigeze gutoza amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda arimo Mukura VS, La Jeunesse na Gicumbi aje gutoza iyi kipe nyuma y'igihe abarizwa mu gihugu cy'i Burundi aho asamzwe abarizwa.

    Aje gusimbura Haruna Ferouz wamaze gutandukana n'iyi kipe bitewe n'uko umusaruro muri iyi kipe wakomeje kubura, kuko kuva uyu mutoza ayigezemo yakinnye imikino 11 atsindamo umukino umwe anganya indi mikino irindwi, uyu mutoza akaba yatsinzwe imikino itatu.

    Uyu mutoza Ferouz watandukanye na Rutsiro FC abaye umutoza wa mbere utandukanye n'ikipe ya hano mu Rwanda mu kiciro cya mbere muto uyu mwaka w'imikino wa 2022-2023, gusa si uyu gusa utari mukazi hano mu Rwanda kuko Adil Eraddi Muhammed atari mu nshingano zo gutoza APR FC kuko yarahagaritswe.

    Ikipe ya Rutsiro yatandukanye na Ferouz imusimbuza Okoko Godfroid irimo kwitegura gukina na Police FC mu mukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona y'u Rwanda ahp izakinira i Rubavu kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022.

    The post Okoko Godfroid yagizwe umutoza mushya w'ikipe ya Rutsiro FC asimbuye Haruna Ferouz watandukanye n'ikipe kubera umusaruro muke appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/okoko-godfroid-yagizwe-umutoza-mushya-wikipe-ya-rutsiro-fc-asimbuye-haruna-ferouz-watandukanye-nikipe-kubera-umusaruro-muke/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=okoko-godfroid-yagizwe-umutoza-mushya-wikipe-ya-rutsiro-fc-asimbuye-haruna-ferouz-watandukanye-nikipe-kubera-umusaruro-muke

  • Nigeria ivugwamo indimi zirenga 600 igiye gu… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, Minisitiri w’uburezi muri Nigeria, Bwana Adamu Adamu yabwiye abanyamakuru ko iyi gahunda nshya yo gukuraho icyongereza nk’ururimi shingiro mu myigishirize yo mu mashuri abanza yemejwe ngo ishyirwe mu bikorwa.

    Nk’uko ikinyamakuru BBC kibitangaza, Leta ya Nigeria ishaka ko kwigisha mu myaka itandatu ya mbere yo mu mashuri abanza bizajya bikorwa mu rurimi kavukire.

    Mu busanzwe, icyongereza ni rwo rurimi rukoreshwa mu butegetsi bwa Nigeria kandi amashuri yose arukoresha nk’ururimi rumenyerewe rwo kwigishamo, ibyo Leta yasanze ko bigomba gusubirwamo.

    Minisitiri Adamu yavuze ko “abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga neza kurushaho” iyo bigishijwe mu rurimi kavukire rwabo, bityo indimi gakondo ari zo zigiye kwibandwaho.

    Nk’uko bigarukwaho na benshi mu batuye Nigeria, Minisitiri Adamu na we ubwe yemera ko gushyira mu bikorwa iyi gahunda nshya bizagorana kuko “izasaba akazi kenshi ko gukora imfashanyigisho zo kwigishirizaho no kubona abarimu”.

    Izi ngorane kandi ziyongeraho indi ikomeye cyane y’uko indimi zibarurwa ko zivugwa muri Nigeria zirenga 600, bityo bigoye kumenya izizajya zigishwa mu mashuri abanza.

    Abategetsi bo muri Nigeria bumvikanisha ko bazabanza gutanga imfashanyigisho n’abarimu bigisha mu ndimi zo muri Nigeria, mbere y’uko batangira gushyira mu bikorwa iyi gahunda hataramenyekana igihe izatangirira.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123391/nigeria-ivugwamo-indimi-zirenga-600-igiye-guca-icyongereza-mu-mashuri-abanza-123391.html