Blog

  • #Qatar2022: Maroc yabaye ikipe ya kabiri ya Afurika igeze muri 1/8 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu ya Maroc yakoze amateka yo kugera muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi iyoboye itsinda rya gatandatu. Maroc yageze kuri aya mateka nyuma yo gutsinda (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/qatar2022-maroc-yabaye-ikipe-ya-kabiri-ya-afurika-igeze-muri-1-8

  • Joeboy yageze i Kigali ahishura abahanzi 2 Nyarwanda akunda #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Joeboy wamaze kwandika izina mu muziki wa Nigeria, yageze mu Rwanda aho gutaramira Abanyarwanda, ahishura ko abahanzi Nyarwanda azi ari 2, Bruce Melodie na Ish Kevin.

    Yageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye ryo ku wa 1 Ukuboza 2022 aho aje mu gitaramo cya “Kigali Fiesta Live Concert” kizaba ejo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022 muri Kigali Arena.

    Joeboy waherukaga gutaramira mu Rwanda muri 2020 cyane ko igitaramo yagombaga gukora muri Nyakanga uyu mwaka cyaje gusubikwa, yabwiye itangazamakuru ko yishimye cyane kugaruka mu Rwanda kuko ubwo ahaheruka yafashwe neza, yishimiye cyane ibiryo byo mu Rwanda.

    Yavuze ko kandi nubwo aba atumva ibyo baririmba ariko abahanzi Nyarwanda azi ari Ish Kevin na Bruce Melodie.

    Ati “Yego! Nanyuzwe na Ish Kevin ndetse na Bruce Melodie. Ntabwo numva neza ibyo baririmba ariko akunze 'vibes’ za bo.”

    Yahishuye kandi ko ari mu biganiro n’aba bahanzi ngo arebe ko bazakorana indirimbo.

    Joeboy wavutse ku wa 21 Gicurasi 1997, avukira mu Mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria, afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree’) mu bijyanye na 'Human Ressources Management’ yakuye muri Kaminuza yo muri Lagos.

    Yakunzwe mu ndirimbo nka 'Baby’, 'Beginning’, 'Don’t call me back’ n’izindi.

    Ubwo Joeboy yageraga i Kigali

    Yavuze ko abahanzi Nyarwanda azi ari Ish Kevin na Bruce Melodie

    Bruce Melodie we bazahurira ku rubyiniro muri iki gitaramo ajemo

    Ish Kevin ni undi muhanzi Nyarwanda akunda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/joeboy-yageze-i-kigali-ahishura-abahanzi-2-nyarwanda-akunda

  • Igikombe cy’isi: Japan yahagaritse Espagne iy… – #rwanda #RwOT

    Mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi yo mu itsinda E yakinwe uyu munsi kuri uyu wa Kane tariki 1 Ukuboza 2022 ahagana saa tatu z’ijoro, ikipe y’igihugu ya Espagne yatsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Japan n’aho ikipe y’igihugu y’u Budage yatsinze ikipe y’igihugu ya Costa Rica biba iby’ubusa.

    Umukino w’u Budage na Costa Rica wabereye kuri Khalifa international stadium. kipe y’igihugu y’u Budage yinjiye mu mukino ntayandi mahitamo ifite usibye gushaka igitego kububi no ku bwiza kugira ngo yizere kurenga amatsinda ibone itike yerekeza muri 1/8.

     Abasore b’umutoza w’u Budage H.Flick byabahiriye ku munota wa 10 gusa bahita babona igitego cya 1 gitsinzwe na Serge Gnabry ku mupira mwiza yahawe na David Raum. 

    Abakinnyi b’u Budage nyuma yo gutsinda igitego bahise bongera icyizere. U Budage bwatatse cyane bushaka igitego cya 2 ariko bakomeza kurata amahirwe. Igice cya mbere cyarangiye u Budage aribwo buyoboye umukino n’igitego 1 . 

    Igice cya 2 cyatangiranye n’imbaraga nyinshi za Costa Rica yagiye gukina uyu mukino iri imbere y’u Budage mu manota. 

    Costa Rica yakomeje urugendo rwo gushaka igitego cyo kwishyura bituma ku munota wa 58 Yeltsin Tejeda atsinda igitego cyo kugombora. 

    Ikipe y’igihugu ya Costa Rica yakomeje gukina nk’iyariye amavubi ku munota wa 70 irongera ibona igitego cya 2 gitsinzwe na J.Vargas. 

    Costa Rica ikimara gutsinda igitego cya 2 imibare yahise ihinduka ku ruhande rw’u Budage bwashakaga itike maze burataka cyane ku munota wa 73 Kai Havertz atsinda igitego cyo kwishyura ku mupira yari ahawe na Niclas Fuelkrug. 

    U Budage bwakomeje gukina bwishora bwataka cyane ku munota wa 85 Kai Havertz yongera atsinda igitego cya 3 ku mupira yarahawe na Serge Gnabry.

    Costa Rica yakomeje kwatswaho umuriro maze ku munota wa nyuma u Budage butsinda igitego cya 4 gitsinzwe na Niclas Fuelkrug ku mupira yari ahawe na Leloy Sane.

    Umukino warangiye u Budage butsinze ibitego 4 kuri 2 ariko biba ibyubusa kuko n’ubundi bwahise butaha ari ubwa 3 mu itsinda.

    Mu wundi mukino nawo wo muri iri tsinda ikipe y’igihugu ya Espagne yatsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Japan bihita biba imbarutso yo gusezererwa ku ikipe y’igihugu y’u Budage yatsinze ariko ntikomeze. 

    Igitego cya Espagne cyatsinzwe na Alvaro Morata ku munota wa 11 ku mupira yari ahawe na Cesar Azpilicueta.

    Ibitego bya Japan byatsinzwe na Ritsu Doan ku munota wa 48 ku mupira yahawe na Junya Ito. Icya kabiri cyatsinzwe na Ao Tanaka ku munota wa 51.

    Impamvu ikipe y’igihugu y’u Budage yabaye iya 3 mu itsinda kandi inganya amanota na Espagne ni ukubera ko Espagne izigamye ibitego 6 naho u Budage bwo buzigamye igitego 1.

    Uko amakipe arangije ahagaze mu itsinda 

    Japan ifite amanota 6

    Spain ifite amanota 4

    U Budage bufite amanota 4

    Costa Rica ifite amanota 3


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123406/igikombe-cyisi-japan-yahagaritse-espagne-iyobora-itsindau-budage-burahambirizwa-123406.html

  • Video: Minisitiri w’Ubuzima mushya yatangiye imirimo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubuzima mu Mujyi wa Kigali, tariki 01 Ukuboza 2022, habereye umuhango w’ihererekanyabubassha hagati ya Minisitiri w’Ubuzima (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/video-minisitiri-w-ubuzima-mushya-yatangiye-imirimo

  • Irengero ry’ibaruwa yavugishije benshi Rayon Sports yandikiye FERWAFA #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yandikiye FERWAFA yamagana abasifuzi 3 ivuga ko batozongera kuyisifurira, gusa ibaruwa ntiyigeze igera mu bunyamabanga bw’iri shyirahamwe nyuma y’uko muri komite ya Rayon Sports hari ababyanze.

    Amakuru ikinyamakuru ISIMBI gifite ni uko ku wa Kabiri w’iki cyumweru Rayon Sports yari yandikiye FERWAFA ndetse ibaruwa igomba kuba yageze mu bunyamabanga bw’Ishyirahanwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda bitarenze ku wa Gatatu.

    Iyi baruwa yari yasinyweho na perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele yavugaga ko itifuza ko abasifuzi Twagirumukiza Abdul (usifura hagati) n’abafisifuzi bo ku ruhande Mugabo Eric na Karangwa Justin bazongera gusifurira iyi kipe.

    Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’umuvugizi w’iyi kipe Nkurunziza Jean Paul yirinze kwemeza cyangwa ngo ahakane ko iyi baruwa ihari.

    Yagize ati “iyo baruwa hari iyo wabonye? Mwategereza igasohoka.”

    Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa yabwiye ISIMBI ko iyo baruwa nta yo bigeze babona.

    Ati “ese iyo baruwa ya Rayon Sports abantu bose bavuga ko ntayo ndabona? Ntayo rwose. “

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko nyuma yo kwandika iyi baruwa habayeho kutumvikana aho bamwe muri Rayon Sports bifuzaga ko itangwa, ni mu gihe abandi babyamaganiye kure bavuga ko ntaho byabaye ko ikipe yanga umusifuzi, bivugwa ko byaje kurangira iyi baruwa bahisemo ko itagomba gutangwa.

    Twagirumukiza Abdul ni umwe mu basifuzi Rayon Sports itifuza

    Karangwa Justin, Rayon Sports yamunenze ku mukino wa Kiyovu Sports

    Mugabo Eric na we Rayon Sports ntimwifuza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/irengero-ry-ibaruwa-yavugishije-benshi-rayon-sports-yandikiye-ferwafa

  • Joeboy yageze i Kigali ahishura gukorana indi… – #rwanda #RwOT

    Yabibwiye itangazamakuru mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 1 Ugushyingo 2022, ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

    Ategerejwe mu gitaramo gikomeye cyiswe “Kigali Fiesta Live Concert” kizaba ku wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022 mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

    Ni ubwa mbere agiye kuharirimbira, kuko muri Gashyantare 2020 yatanze ibyishimo mu gitaramo yakoreye ahazwi nka Camp Kigali. Icyo gihe yari yatumiwe na RG Consult Inc, kuri iyi nshuro agaruwe na East African Promoters.

    Umunyamakuru yamubajije niba hari abahanzi bo mu Rwanda azi. Asubiza ko azi cyane umuraperi Ish Kevin ndetse na Bruce Melodie.

    Yavuze ko n'ubwo atumva neza ibyo baririmba ariko abakundira uburyo bitwara mu ndirimbo (Ibizwi nka Vibes). Joeboy wakunzwe mu ndirimbo zirimo nka 'Alcohol', avuga ko aba baririmbyi bombi bagiranye ibiganiro biganisha ku gukorana indirimbo.

    Joeboy ati 'Yego! Nanyuzwe na Ish Kevin [Arabishimangira] ndetse na Bruce Melodie. Ntabwo numva neza ibyo aririmba ariko nakunze 'vibes' ze. Yego! Ndi mu biganiro nabo.'

    Uyu muririmbyi yavuze ko 'buri gihe nishimira kugaruka mu Rwanda'. Yavuze ko yakunze u Rwanda, ibiryo by'aho, abanyarwanda n'ibindi bituma ahora yumva yagaruka.

    Yavuze ko igitaramo cyo ku wa Gatandatu ategerejwe kizasiga 'urwibutso' kuko yiteguye bihagije.

    Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, Joeboy yavuze ko emPawa Africa ya Mr Eazi abarizwamo, ari umuryango wahinduye ubuzima.

    Uyu musore agaragaza atabona amagambo yumvikanisha ishimwe afite kuri iyi nzu ifasha abahanzi mu bya muzika yamuhinduriye ubuzima.

    Ati 'Ni urugendo rwiza. Ndabishima rwose. Bameze nk'umuryango wanjye, kandi ndabashimira. Ni ibihe byiza rwose (yagiriyemo).'

    Imyaka ibiri n'amezi 10 byari bishize uyu muhanzi adataramira i Kigali. Muri Nyakanga 2022, byarageragejwe ariko bisubikwa ku munota wa nyuma bitewe n'imyiteguro. Bwa mbere akandagiza ikirenge i Kigali, hari ku wa 27 Gashyantare 2020.

    Mu 2021 nabwo yaje i Kigali, aje guhura na Boss we Mr Eazi wari mu Rwanda muri icyo gihe muri gahunda z'ubushabitsi mu muziki akora, sosiyete ifasha abantu gutega ku mikino ya betPawa n'ibindi bitandukanye.

    Joeboy ni umuhanzi w'umunya-Nigeria, umuririmbyi, akaba umuhererezi mu muryango w'abana bane. Mu ndangamuntu ye handitsemo ko, yavutse tariki 21 Gicurasi 1997, aho yavukiye mu Mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria.

    Ni umwe mu bahanzi bo muri iki gihugu, banakandagiye ku ntebe y'ishuri, kuko afite Impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor's Degree') mu bijyanye na 'Human Ressources Management' yakuye muri Kaminuza yo muri Lagos.

    Imiziki ye ishingiye cyane ku njyana ya Afro-Pop ndetse na Rnb, akaba umwe mu babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Empawa Africa ya Mr Eazi.

    Inyandiko zimwe ziri kuri internet, zivuga ko yatangiye urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga ubwo yari afite imyaka 16 y'amavuko.

    Yigeze kuvuga ko gukora umuziki byashibutse ku muhanzi 9ice ndetse na Proucer ID Cabasa yakuze yumva ibihangano byabo, yanzura kujya muri studio.

    Indirimbo ye ya mbere yayishyize hanze afite imyaka 17, yayise 'Gbeseyin' iri mu njyana ya Afrobeat. Kuva icyo gihe, yahise ashyira imbere gusubiramo indirimbo z'abandi.

    Nawe avuga ko umwaka wa 2017 wabaye udasanzwe mu buzima bwe, kuko ubwo yasubiragamo indirimbo 'Shape of you' ya Ed Sheeran itangazamakuru n'ibihumbi by'abantu bashimye impano ye, biramurenga atangira kuba ikimenyabose mu muziki.

    Joeboy yanagize izina rikomeye binanyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Baby', 'Beginning', 'Don't call me back' n'izindi zafashe imitima ya benshi.

    Umuyobozi wa East Africa Promoters, Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou aherutse kuvuga ko batumiye Joeboy kubera ko ari umuhanzi ukunzwe, kandi nawe akaba yifuza gukora igitaramo kigari gitandukanye n'icyo yakoreye mu Rwanda mu 2019.

    Ati 'Yego! Afite ibikorwa yakoze bye. Afite umuziki yakoze. Hari iterambere yagize mu muziki. Tubona ko ari igihe cyo kuba yakongera agakora igitaramo, kuko cyane cyane nawe yifuza gukora igitaramo kinini kurusha icyo yakoze (mu 2019).'



    Joeboy  avuga ko indirimbo ye 'Baby' yamuhinduriye ubuzima, kandi ayifata nk'ibihe byose 

    Joeboy yatangaje ko yiteguye gutanga ibyishimo muri iki gitaramo yatumiwemo 

    Joeboy yavuze ko akunda uburyo Ish Kevin na Bruce Melodie bitwara mu ndirimbo 

    Joeboy yavuze ko Label ya emPawa Africa abarizwamo ari 'umuryango wahinduye ubuzima bwe 



    Joeboy yagendeye mu modoka ya sosiyete icuruza imodoka ikanazikodesha ya Ndoli Safaris


    Joeboy yakiriwe n’abarimo Mushyoma Joseph washinze EAP [Ubanza ibumoso] n’abakobwa bo muri Kigali Protocol










    Joeboy azahurira ku rubyiniro n’abahanzi Kenny Sol, Bruce Melodie, Ish Kevin, Bwiza na Christopher 

    KANDA HANO UREBE IBYO JOEBOY YATANGAJE AKIGERA I KIGALI

    “>

    REBA INDIRIMBO ‘BABY’ JOEBOY AVUGA KO YAMUHINDURIYE UBUZIMA

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi

    AMAFOTO: Ndayishimiye Nathaniel-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123405/joeboy-yageze-i-kigali-ahishura-gukorana-indirimbo-na-bruce-melodie-na-ish-kevin-amafoto-123405.html

  • Ubudage bwongeye gusezererwa mu gikombe cy'isi butarenze amatsinda #rwanda #RwOT

    Nkuko byagenze mu myaka 4 ishize,Ubudage bwongeye gusezererwa mu gikombe cy'isi butarenze amatsinda nyuma yo kwitwara nabi mu mukino ubanza n'Ubuyapani.

    mu ijoro ridasanzwe mu gikombe cy'isi,Ubudage bwatsinze Costa Rica ibitego 4-2 kuri Stade ya Al Bayt ariko busezererwa nuko Ubuyapani bwatsinze Espagne ibitego 2-1.

    Intsinzi y'Ubuyapani yakuyemo Ubudage kuko nubwo bwanganyaga na Espagne amanota ariko yaburuhije kwizigamira ibitego kuko yo yatsinze Costa Rica ibitego 7-0.

    Ikipe ya Hansi Flick yabonye amanota atatu yari ikeneye ariko ibura ibisabwa kugira ngo igera muri 1/16.

    Ubudage bwari bwafunguye amazamu ku munota wa 10,bubifashijwemo na Serge Gnabry ku mutwe ndetse iki gitego nicyo cyabonetse mu gice cya mbere cyonyine.

    Mu gice cya kabiri,Costa Rica yahise yishyura ku munota wa 58 ibifashijwemo na Yeltsin Tejeda.Ubudage bwahise bujya ku gitutu burasatira bikomeye abakinnyi babwo nka Jamal Musiala bahusha ibitego byabazwe ndetse batera imipira 2 yagarurwaga n'ibiti by'izamu.

    Costa Rica yatunguye isi yose ubwo yashyiragamo igitego cya 2 ku munota wa 70 cyitsinzwe n'umunyezamu Neuer nyuma yo gusohoka nabi umupira ukamukoraho akawohereza mu nshundura.

    Hashize iminota 3,Kai Havertz winjiye mu kibuga asimbuye Muller,yishyuriye Ubudage ku mupira yahawe na Füllkrug.

    Uyu yongeyemo ikindi gitego ku munota wa 85 ku mupira yahawe na Gnabry hanyuma na Füllkrug ashyiramo icya 4 ku mupira wa Sane.

    Nubwo ubudage bwatsinze ibitego byinshi bwarangije umukino bwakira inkuru mbi ko Ubuyapani bwatsinze Espagne,buhita busezererwa butarenze umutaru.

    Ubuyapani bwakoze ibyo benshi batakekaga kuko bwaturutse inyuma bwishyura Espagne yabubanje igitego bushyiramo 2.

    Ubudage bumaze gutwara igikombe cy'isi inshuro enye bwarangije ku mwanya wa gatatu mu itsinda aho buheruka kuyarenga muri 2014 bunatwara igikombe.

    Ku rundi ruhande,Espagne yari yafunguye amazamu ku munota wa 11 ku gitego cyatsinzwe na Alvaro Morata ku mupira mwiza yahawe na Azpilicueta.Iki gitego nicyo cyonyine cyabonetse mu gice cya mbere.

    Mu gice cya kabiri ibintu byahindutse kuko umutoza w'Ubuyapani Hajime Moriyasu yahinduye ikipe ye bigaragara ndetse ikora ibitangaza.

    Ku munota wa 48, Ritsu Doan,winjiye asimbuye, yateye ishoti rikomeye umunyezamu wa Espagne Unai Simon,agerageza gukuramo umupira ariko wigira mu nshundura biba bibaye igitego 1-1.

    Nyuma y'iminota 3 gusa, Ao Tanaka yatsindiye Ubuyapani igitego cya kabiri ku mupira wakuwe hanze y'ikibuga bigaragara na Mitoma akawumuhereza.

    Nubwo habayeho gusuzuma amashusho,byarangiye iki gitego cyemejwe,ibintu byababaje umutoza wa Espagne.

    Intsinzi itangaje y'Ubuyapani ku bitego 2-1 ari nabyo yanatsinze Ubudage mu mukino wa mbere,yayifashije kurangiza ku mwanya wa mbere mu itsinda E, ikurikirwa na Espagne ku mwanya wa kabiri,Ubudage burataha.

    Espagne izahura na Maroc kuwa Kabiri tariki ya 6 Ukuboza kuri Education City Stadium mu gihe Ubuyapani nabwo buzahura na Croatia.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ubudage-bwongeye-gusezererwa-mu-gikombe-cy-isi-butarenze-amatsinda