Blog

  • Mukura yanyagiye Marine 6 ku busa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Mukura VS yanyagiye Marine FC 6-0 iyisanze iwayo mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 2 Ukuboza (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mukura-yanyagiye-marine-6-ku-busa

  • Nyagatare: Abana basaga 30,000 batangiye guhabwa amata #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abana 30.467 bari mu ngo mbonezamikurire mu karere ka Nyagatare, batangiye guhabwa amata muri gahunda y’inkongoro y’umwana hagamijwe kurwanya imirire mibi (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/article/nyagatare-abana-basaga-30-000-batangiye-guhabwa-amata

  • Prince Kid wahoze ayobora Miss Rwanda yarekuwe #rwanda #RwOT

    Urukiko rwanzuye ko Prince Kid w'imyaka 34 afungurwa by'agateganyo, kuko nta bimenyetso bikomeye byatanzwe bigaragaza ko ibyaha byakozwe.

    Ubwo icyemezo cy'urukiko cyatangazwaga kuri uyu wa Gatanu, umucamanza yabanje kwibutsa abari mu cyumba cy'iburanisha uko iburanisha ryagenze, n'ibyaha uyu musore akurikiranyweho.

    Ibyaha bibiri bya mbere Prince Kid yabirezweho abakobwa babiri bavuzwe hifashishijwe 'codes' bahawe, icyaha cya gatatu akaba yarakirezweho abakobwa babiri, ariko umwe arabihakana.

    Prince Kid yaburanye ahakana ibyaha, agahamya ko nta kimenyetso na kimwe gifatika kigaragaza ko yabikoze. Aha yagaragaje inyandiko za bamwe zasinyiwe imbere ya noteri, zigaragaza ko nta cyaha yakoze.

    Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko izi nyandiko zidakwiye guhabwa agaciro, cyane ko zavuguruzanyaga n'ubuhamya bwatanzwe n'aba bakobwa.

    Ibi byatumye Urukiko rutumaho abo batangabuhamya ngo rubiyumvire.

    Iki gihe babiri mu bakobwa batatu bari batumweho, bavuze ko inyandiko ari izabo kandi bahamya ko yaba ibyo bavugiye mu iperereza cyangwa mu nyandiko basinyiye kwa noteri ari ukuri.

    Uwa gatatu we yavuze ko ukuri kwe ari uko yavugiye imbere y'inzego zakoze iperereza yaba mu Bugenzacyaja ndetse n'Ubushinjacyaha.

    Ishimwe Dieudonné yari afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere kuva ku wa 16 Gicurasi 2022.

    Ibyaha akurikiranyweho bivugwa ko yaba yarabikoze ubwo yayoboraga Rwanda Inspiration Back Up, yateguraga irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda.

    Ibyaha bibiri bya mbere Prince Kid yabigizweho umwere kuko Urukiko rwasanze ibimenyetso byatanzwe bidahagije.

    Icyaha cyo guhoza undi ku nkeke, hatanzwe ubutumwa Prince Kid yandikiye umukobwa umushinja, amusaba ko basambana ndetse n'amajwi yafashwe.

    Urukiko rwasanze nta hantu na hamwe ubu butumwa bwatanzwe, cyane ko bwakuwe muri telefone y'undi muntu.

    Aha, Urukiko rwakomeje gusesengura amajwi yatanzwe nk'ikimenyetso, ruburamo ijambo na rimwe risaba gukora imibonano mpuzabitsina, ahubwo rusangamo ijambo ry'umusore wasabaga urukundo ku mukobwa.

    Ibi bigahuzwa n'inyandiko yakozwe n'uwamuregaga yavugaga ko nta hohoterwa yigeze akorerwa kandi ikaba yarasinyiwe kwa noteri.

    Ikindi ni uko Urukiko rwasanze amajwi afite inenge kuko ataherekejwe na raporo y'umuhanga wagombaga kuyasobanura, bityo ruhamya ko ari ikiganiro hagati y'umusore n'inkurmi basabana urukundo.

    Nyuma yo kumva ababuranyi bombi no gusesengura ibimenyetso byose Urukiko rwanzuye ko Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ahita arekurwa by'agateganyo, kuko basanze ibyaha yashinjwaga bidafitiwe ibimenyetso bihagije byatuma akurikiranwa afunzwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/prince-kid-wahoze-ayobora-miss-rwanda-yarekuwe

  • Bad Rama yakubise amaso Marina kwifata biramunanira aramuterura(Amafoto) #rwanda #RwOT

    Bad Rama yageze Ku kibuga cy'indege cya Kigali i Kanombe Mu ijoro ryo ku wa 1 Ukuboza 2022, aho yari ategerejwe n'abatari bake barimo abo bakorana ndetse n'itangazamakuru ryari rifite byinshi byo kumubaza.

    Mu bari bategerezanyije amatsiko Bad Rama, harimo Marina umuhanzikazi ubarizwa muri The Mane Music, sosiyete y'uyu mugabo isanzwe ifasha abahanzi.

    Icyakora urukumbuzi rwari ku mpande zombi kuko ubwo Bad Rama yari asohotse mu kibuga cy'indege akubise Marina amaso, kwifata byamunaniye,biramurenga, yirengagiza imbaga y'abari ku kibuga cy'indege baje kwakira ababo bari babahanze amaso, aterura uyu muhanzikazi amushyira mu bicu ari nako amusomagura bigaragara ko yari amufitiye urukumbuzi rudasanzwe.

    Bad Rama atashye mu Rwanda mu gihe ibikorwa bya The Mane Music byasubiye inyuma ku buryo bugaragarira buri wese ukurikirana umuziki.

    Iki ni kimwe mu bibazo byitezwe ko uyu mugabo azakemura mu gihe cy'amezi hafi atandatu azamara mu Rwanda, kimwe no kugarura ibindi bikorwa yari asanzwe amenyerewemo nka filime yari yatangije ndetse n'igitaramo cyo kumurika imideli aherutse gutangaza ko agiye gukora ku nshuro ye ya mbere.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bad-rama-yakubise-amaso-marina-kwifata-biramunanira-aramuterura-amafoto

  • Prince Kid yagizwe umwere urukiko rutegeka ko ahita arekurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    None tariki ya 2 Ukuboza 2022 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Prince Kid ku byaha yari akurikiranyweho (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/prince-kid-yagizwe-umwere-urukiko-rutegeka-ko-ahita-arekurwa

  • ITANGAZO RIMENYESHA IMIKIRIZE Y'URUBANZA AHATAZWI #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AMAZE KUBONA ICYEMEZO CY'URUBANZA NO:RC00557/2020/TGI/NYGE RUBINDO Jerome YABURANYEMO NA MUSERUKA BYAKWELI Blaise ATITABYE AKOZE INYANDIKO IMENYESHA IMIKIRIZE Y'URWO RUBANZA RUFITE ICYEMEZO CY'URUKIKO RUKURIKIRA:

    ICYEMEZO CY'URUKUKO;

    (9).RWEMEJE KO IKIREGO CYATANZWE NA rubindo Jerome GIFITE ISHINGIRO;

    (10) RUTEGETSE KO IMODOKA RA4 IFITE PLAQUE RAA345B,IKURWA KU MAZINA YA BYAKWERI MUSERUKA Blaise,IKANDIKWA KURI RUBINDO Jerome WAYIGUZE MU BURYO BWEMEWE N'AMATEGEK;

    (11)RUVUZE KO IGWATE YATANZWE NA RUBINDO Jerome ATANGA IKIREGO IHWANYE N'IBYAKOZWE N'IBYAKOZWE MURI URU RUBANZA;

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rimenyesha-imikirize-y-urubanza-ahatazwi

  • M23 yahakanye ibinyoma biyishinja kwica abasiviri ifatanyije n’ingabo z’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ni ibirego bikubiye mu itangazo rya FARDC ryasomwe na Maj Gen Sylvain Ekenge Bomusa Efomi kuri uyu wa Kane tariki 01 Ukuboza 2022, avuga ko Ingabo z’u Rwanda zifatanyije na M23 zateye ibirindiro by’ingabo za Leta zikica n’abasivile.

    Maj Gen Sylvain Ekenge yashinje RDF n’umutwe wa M23 kugaba ibitero kuri Regiment ya 3410 i Kalima muri Gurupema ya Bwito no muri Gurupema ya Bambo iherutse kwigarurirwa na M23 nyuma yo kwirukana umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

    Mu birego yegetse kuri M23 n’u Rwanda, yavuze ko ku wa 29 Ugushingo 2022 hishwe abasivile barenga 50 abandi benshi baburirwa irengero i Kishishe muri Gurupema ya Bambo.

    Ku mbuga nkoranyambaga, Impirimbanyi muri Politiki n’abanyamakuru bo muri Congo bakomeje gusakaza amafoto berekana imirambo irunze ahantu hamwe bivugwa ko ari abaturage b’i Kishishe bishwe na M23 ifatanyije n’ingabo z’u Rwanda.

    Abasakaza ayo mafoto bavuga ko ari ubwicanyi ndengakamere buri gukorerwa abo baturage ,bagasaba ko uyu mutwe wa M23 uranduranwa n’imizi ndetse n’u Rwanda rugafatirwa ibihano bikakaye ku rwego Mpuzamahanga.

    Abo biganjemo abahezanguni basanzwe bagaragaza urwango k’u Rwanda, bari kwerekana ubuhamya bwa bamwe mu bavuga Ikinyarwanda, bakavuga ko ari abo mu bwoko bw’Abahutu bari guhigwa bukware.

    Hari n’abadatinya gusaba Leta ya Congo kugaba ibitero bya gisirikare k’u Rwanda mu buryo bweruye kuko ngo arirwo ruri kwica abanye-Congo binyuze mu mutwe wa M23.

    Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, MONUSCO yatangaje ko itewe ubwoba na raporo z’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ryitiriwe M23 i Kishishe muri Rutshuru.

    Yagize iti 'Ibi birego, biramutse byemejwe, bishobora kuba ibyaha bihanw n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.'

    MONUSCO kandi yamaganye ubwo bwicanyi bivugwa ko bwabereye i Kishishe, isaba inzego zose zibishinzwe gukora iperereza bidatinze no gushyikiriza abakoze ibyaha ubutabera.

    Umutwe wa M23 binyuze mu muvugizi wayo wa Politiki, Lawrence Kanyuka, yamenyesheje imiryango Mpuzamahanga ko hatangiye ubukangurambaga bwo guhindanya isura ya M23 mu bice igenzura bigamije kuyangisha abaturage.

    Ni ubukangurambaga ngo buri gukorwa na Guverinoma ya RD Congo n’ihuriro ry’imitwe bafatanyije ya FDLR, Nyatura, APLCS na Mai-Mai n’imiryango itandukanye irimo sosiyete sivile n’abanyamakuru bahengamiye kuri Leta.

    M23 ivuga ko abaturage bakora imirimo yabo ya buri munsi mu duce igenzura ko ibyatangajwe na FARDC bigamije kubiba urwango.

    Uyu mutwe wavuze ko ibirego bya Guverinoma by’uko wishe abaturage i Kishishe ari ibihimbano, wibukije amahanga ko nta bitero ugaba ku baturage.

    M23 yongeye gutanga impuruza y’uko muri Teritwari ya Masisi hari gutegurwa Jenoside basaba ko byahagarikwa mu maguru mashya.

    Uyu mutwe kandi wongeye kugaragaza ko inzira y’amahoro arambye izaturuka mu biganiro na Leta ya Congo nta yandi mananiza, ibintu Leta ya Kinshasa idakozwa na busa.

    Igisirikare cya Congo kivuga ko kiteguye kurandura umutwe wa M23 binyuze mu ntambara mu gihe uyu mutwe nawo uvuga ko mu gihe uzaterwa n’uwo ari we wese uzirwanaho ukanarinda abaturage.

    Source : https://imirasire.com/?M23-yahakanye-ibinyoma-biyishinja-kwica-abasiviri-ifatanyije-n-ingabo-z-u

  • Ibyo wamenya ku burwayi bwishe Muramira Gregoire wayoboye Isonga FC na Vital’o y’i Burundi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Byumvuhore Jean Baptsite abinyujije mu ndirimbo yagize ati 'Rutwara abasore, rutwara inkumi, rutwara amajigija n’ibikwerere, urupfu ruragapfa rupfakare, ntirugira isoni ntirugira ubupfura, ntirugira impuhwe ntirunagurirwa.' Urupfu rwatwaye Muramira Gregoire wayoboye irerero ry’Isonga akaba yazize uburwayi bwa Kanseri y’umwijima.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2022 ni bwo haje inkuru y’incamugongo mu muryango mugari wa Siporo mu Rwanda ko Muramira Gregoire wabaye umuyobozi w’irerero ry’Isonga kuva ryashingwa, akayobora Vital’o FC y’i Burundi yitabye Imana azize kanseri.

    Muramira Gregoire nta gihe kinini yarembye kuko yamenye ko arwaye uburwayi bwaramurenze cyane ko nta mezi arenga abiri yari amaze amenye ko arwaye kanseri.

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu musaza yabanje kujya atakaza ibiro bya hato na hato agenda ananuka, gusa muri we yumvaga nta kibazo afite, ni kenshi abantu bagiye bamugira inama yo kujya kwa muganga ariko we akavuga ko atarwaye.

    Mu Kwakira nibwo yagiye kwa muganga Faisal ariko bamusuzumye babura indwara. Nyuma yaje kuremba asubira mu bitaro ari na bwo baje kumusuzuma basanga afite ibibyimba ku mwijima.

    Hahise hakurikiraho kureba uburyo babibagaho kugira ngo barebe ko yaba ari Kanseri aho baje gusanga ari yo.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu akaba ari bwo yitabye Imana aho yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

    Muramira Gregoire yayaboye ikipe ya Vital’o FC y’i Burundi kuva mu 1987 kugeza mu 1994. Ubwo yari umuyobozi wa Vital’o FC yayifashije kugera ku mukino wa nyuma wa Coupe d’Afrique mu 1992 aho ku mukino wa nyuma batsinze na Africa Sports ku giteranyo cy’ibitego 5-1.

    Mu Rwanda uretse kuba yarayoboye Isonga FC n’irerero rya yo, yari umukunzi wa Siporo muri rusange aho yakundaga kureba imikino yose yaba umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball n’indi mikino itandukanye.

    Muramira Gregoire wayoboye Isonga FC yitabye Imana

    Muramira Gregoire yari umusiporutifu ukomeye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyo-wamenya-ku-burwayi-bwishe-muramira-gregoire-wayoboye-isonga-fc-na-vital-o-y-i-burundi

  • VIDEO : M23 ihishuye Abatutsi batwikiwe I Bukavu n’i Masisi inatangaza ikigiye gukurikiraho #rwanda #RwOT

    Avuga ko kuba Perezida Tshisekedi avuga ko FDLR ntacyo igitwaye biteye isoni kuko nta Leta ikwiye kwemera ko abaturage bayo batwikwa bakaribwa ku manywa.

    Agaruka ku byatangajwe n’muvugizi wa FDLR Uherutse gutangaza ko bahari kandi ari umutwe witeguye kurwana atumva icyo Leta , Munyarugero avuga ko imiryango mpuzamahanga yagakwiye kwibase niba Tshisekedi ari Perezida wa FDLR cyangwa se niba uyu mutwe atari abanyarwanda.

    Mu kiganiro na UKWEZI ,Munyarugeri yavuze ko FDLR yakabanje gucurwa mu Rwanda kuko M23 iri iwabo kandi nta hantu ha hamwe abarwanyi ba M23 bazava ngo hagenzurwe n’ingabo za EAC kuko bari iwabo.

    Ashimangira ko mu gihe imiryango mpuzamahanga yaba itagize icyo ikora ngo ibikorwa bya FDLR ku Batutsi bihagarare bo biteguye kwirwanaho kuko ngo nubwo bashyize imbunda hasi ariko batazihambye.

    Akomeza avuga ko nk’uko byemerejwe I Luanda mu gihe M23 ikomeje gutabaza amahanga ngo atabare abatutsi barimo kwicwa na FDLR ndetse no kuba aba yita abicanyi batarava mu gihugu cyabo nabo bazakomeza guhagarika ubwicanyi bukorwa uko byagenda kose.

    Yongeraho ko koko niba Ingabo za EAC zije kugaba ibitero kuri M23 n’abaturage icungiye umutekano nabo bazirwanaho.

    Ku biherutse kuvugwa na Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Leta ya Congo, Patrick Muyaya wavuze ko M23 yari ihagarariwe n’u Rwanda mu biganiro biteye isoni kuko u Rwanda Rwahagararira FDLR kuko ariyo banyarwanda naho abandi ari Abanye-Congo ntaho bahuriye n’u Rwanda.

    Ati” Congo ni iyacu twese, Muyaya afite aho avuka, Ngira aho mvuka, Tshisekedi akagira aho avuka na Makenga akagira iwabo, twese dufite iwacu muri Congo, turi Abanye-Congo nkabo rero , nibemere batuze dusangire nk’uko natwe tutabavutsa
    uburenganzira bwabo”

    M23 : Nta gice na gito twarekuye mu byo twafashe kandi tuzirwanaho|| Nubu hari abo bishe barabatwika

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/VIDEO-M23-ihishuye-Abatutsi-batwikiwe-I-Bukavu-n-i-Masisi-inatangaza-ikigiye-gukurikiraho