Blog

  • MTN Rwanda yashimiye abafatanyabikorwa n’abak… – #rwanda #RwOT

    Ku wa kane, tariki ya 1 Ukuboza, MTN Rwanda yagize umugoroba wo gusangira, bishimana n’abafatanyabikorwa bayo barimo abakiriya, inzego za Leta bakorana bya hafi n’abandi bakorana mu bucuruzi, mu gikorwa bise ‘MTN Corporate Gala Dinner’.

    Ni igikorwa cyabereye muri Kigali Serena Hotel, cyitabirwa n’abayobozi batandukanye ba MTN, abayobozi ba Leta barimo Minisitiri w’ikoranabuhanga, Paula Ingabire, umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, n’abandi bafatanyabikorwa baturutse mu bigo by’imari bitandukanye.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Didas Ndoli uhagarariye ishami ry’ubucuruzi rijyanye n’ibigo muri MTN Rwanda, yadusobanuriye impamvu nyamukuru yo guhuza abafatanyabikorwa n’abakiriya muri uyu mugoroba.

    Ati “Uyu mugoroba twahuje abakiriya bacu, kugirango tubashimire kubera ubufatanye, kubera ubucuruzi dukorana nabo, ndetse n’inzego zitandukanye z’igihugu twabashije, kugira ngo tugire umugoroba wo kwishimana nabo, twishimira ibyo twagezeho, ariko cyane cyane tubashimira kuba abafatanyabikorwa beza.”

    Yakomeje avuga ko baboneyeho kwakira no kwerekana umuyobozi mushya wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, agira ati “Dufite umuyobozi mushya umaze iminsi mike uyobora MTN Rwanda, umuyobozi Mapula, nabwo bwari uburyo bwo kugira ngo tumwereke abakiriya bacu bimena.”

    Yongeyeho ko nk’icyigo cy’itumanaho cya MTN, bishimira ibikorwa bagezeho agira ati “MTN ubu imaze imyaka 24 … yatangiye itanga serivisi zo guhamagara no kwitaba gusa.

    Uyu munsi tumaze kugera ku bikorwa bitandukanye birimo gutanga interineti, birimo ubucuruzi bwa Mobile money twatangiye, bubasha kugeza uburyo bwo guhererekanya amafaranga cyangwa no gukora serivisi zitandukanye kuri Mobilemoney, ibikorwa twagezeho ni byinshi.”

    Mu ijambo Mapula umaze igihe gito agizwe umuyobozi wa MTN Rwanda yagejeje ku bitabiriye uyu mugoroba, yagarutse ku gushimira byimazeyo ubufatanye abafatanyabikorwa n’abakiriya ba MTN badahwema kugaragaza.

    Ati “Turimo gukura, ariko nkuko nabivuze ntitwari gukura tutari kumwe namwe, turi hano kwishimira ko twashoboye kurwana n’imbogamizi, twabashije guteza imbere Mobile money, imwe mu ntsinzi mu bucuruzi bwacu yabaye Mobile money.

    Bikaba byaragezweho ku bwa buri wese, ejobundi twakiriye ubutumwa bwatanzwe n’itsinda ryacu rya MTN, ko MTN Rwanda ariyo iyoboye mu bikorwa izindi MTN zose.”

    Iki gikorwa cyaranzwe no kuganira no gusangira, ndetse hatangwa ibihembo ku bantu b’ingeri zitandukanye, barimo uwatanze abandi kugera aho uyu muhango wabereye n’abandi bantu batandukanye bagiye batomborwa, bahabwa ibihembo birimo telefone za Smartphone, interineti ya MTN n’ibindi.

    Mapula Bodibe, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe (Ibumoso); Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi (Hagati); na Minisitiri w’ikoranabuhanga, Paula Ingabire (Iburyo)

    Abafatanyabikorwa ba MTN batomboye ibihembo

    Abafatanyabikorwa batandukanye ba MTN bitabiriye umugoroba wo gusangira

    Ambasaderi w’u Bufaransa Antoine Anfre, aramukanya na mugenzi we wa Israel, Dr Ron Adam

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

    Abaririmbyi basusurukije abitabiriye ‘MTN Corporate Gala Dinner’

    Isabelle Masonga wayoboye iki gikorwa

    Umuyobozi wa MTN aganira n’Umuyobozi wa RDB

    Didas Ndoli, uhagarariye ishami ry’ubucuruzi rijyanye n’ibigo muri MTN

    Mapula Bodibe Umuyobozi wa MTN Rwanda

    Umunyarwenya Arthur Nkusi yafatanyije na Isabelle Masonga kuyobora ‘MTN Corporate Gala Dinner’

    Minisitiri w’ikoranabuhanga, Paula Ingabire

    “MTN Corporate Gala Dina” ni ibirori byari bibereye ijisho

    Kanda hano urebe amafoto menshi

    AMAFOTO: SANGWA JULIEN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123409/mtn-rwanda-yashimiye-abafatanyabikorwa-nabakiriya-bayo-muri-mtn-corporate-gala-dinner-123409.html

  • Ntibaramenya ko Prince Kid yafunguwe? Jolly,… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa burenga ibihumbi bwoherejwe n'abantu batandukanye, benshi bishimiye itaha rya Prince Kid ariko abo bakoranye mu cyumba kimwe yari yaranashyize mu ikipe itegura Miss Rwanda zagombaga gukurikira, baruciye bararumira.

    Hashize amasaha macye Miss Iradukunda Elsa yerekanye ko anyuzwe n'ifungurwa rya Prince Kid, mu butuwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram yifashishije indirimbo 'Ibuye' ya Vestine na Dorcas mu gace baririmba bagira bati: ''Ibuye ryo kwizera yampaye ntiryari guhusha Goliyati, ntibyashoboka ko nangara kandi Data ari umwami''. 

    Usibye Miss Elsa, Umuhoza Emma Pascaline waje mu icumi ba mbere bavuyemo Miss Rwanda nawe yerekanye ko anyuzwe no gutaha kwa Prince Kid yifashishije indirimbo 'Nubu Nihondi' ya Vestine na Dorcas. Hari n’amakuru avuga ko uyu mukobwa yanasuye Prince Kid aho yari afungiye.

    Usibye aba, abandi bose babaye muri Miss Rwanda barimo Miss Jolly, Miss Muheto, Miss Iradukunda Liliane, Miss Nimwiza Meghan, Miss Ingabire Grace n'abandi babaye ba Nyampinga barimo Bahati Grace, Akiwacu Colombe, Kundwa Doriane, Nishimwe Naomie baruciye bararumira.

    Abantu benshi babigarutseho ku mbuga nkoranyambaga bibazwa niba haba hakiri kare kuri aba bakobwa kugira ngo bifurize uwari umuyobozi akaba na Boss wabo kugirwa umwere no gutaha. Ntibyadukundiye kuvugana n’umwe muri aba bakobwa babaye ba Miss Rwanda.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid, waregwaga ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

    Miss Jolly wabaye Miss Rwanda 2016

    Urukiko rwanzuye ko Prince Kid w'imyaka 34 agirwa umwere, kuko nta bimenyetso bikomeye byatanzwe bigaragaza ko ibyaha yashinjwaga byakozwe.

    Ubwo icyemezo cy'urukiko cyatangazwaga kuri uyu wa Gatanu, umucamanza yabanje kwibutsa abari mu cyumba cy'iburanisha uko iburanisha ryagenze, n'ibyaha uyu musore akurikiranyweho.

    Ibyaha bibiri bya mbere Prince Kid yabirezweho n'abakobwa babiri bavuzwe hifashishijwe 'codes' bahawe, icyaha cya gatatu akaba yarakirezweho abakobwa babiri, ariko umwe arabihakana.

    Prince Kid yaburanye ahakana ibyaha, ahamya ko nta kimenyetso na kimwe gifatika kigaragaza ko yabikoze. Aha yagaragaje inyandiko za bamwe zasinyiwe imbere ya noteri, zigaragaza ko nta cyaha yakoze.

    Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko izi nyandiko zidakwiye guhabwa agaciro, cyane ko zavuguruzanyaga n'ubuhamya bwatanzwe n'aba bakobwa.

    Ibi byatumye Urukiko rutumaho abo batangabuhamya ngo rubiyumvire.

    Iki gihe babiri mu bakobwa batatu bari batumweho, bavuze ko inyandiko ari izabo kandi bahamya ko yaba ibyo bavugiye mu iperereza cyangwa mu nyandiko basinyiye kwa noteri ari ukuri.

    Uwa gatatu we yavuze ko ukuri kwe ari uko yavugiye imbere y'inzego zakoze iperereza yaba mu Bugenzacyaja ndetse n'Ubushinjacyaha.

    Ishimwe Dieudonné yari afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere kuva ku wa 16 Gicurasi 2022.

    Ibyaha akurikiranyweho bivugwa ko yaba yarabikoze ubwo yayoboraga Rwanda Inspiration Back Up, yateguraga irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda.

    Miss Muheto ubwo yatwaraga ikamba rya Miss Rwanda 2022

    Ibyaha bibiri bya mbere Prince Kid yabigizweho umwere kuko Urukiko rwasanze ibimenyetso byatanzwe bidahagije.

    Icyaha cyo guhoza undi ku nkeke, hatanzwe ubutumwa Prince Kid yandikiye umukobwa umushinja, amusaba ko basambana ndetse n'amajwi yafashwe.

    Urukiko rwasanze nta hantu na hamwe ubu butumwa bwatanzwe, cyane ko bwakuwe muri telefone y'undi muntu.

    Miss Nimwiza Meghan 

    Aha, Urukiko rwakomeje gusesengura amajwi yatanzwe nk'ikimenyetso, ruburamo ijambo na rimwe risaba gukora imibonano mpuzabitsina, ahubwo rusangamo ijambo ry'umusore wasabaga urukundo ku mukobwa.

    Ibi bigahuzwa n'inyandiko yakozwe n'uwamuregaga yavugaga ko nta hohoterwa yigeze akorerwa kandi ikaba yarasinyiwe kwa noteri.

    Ikindi ni uko Urukiko rwasanze amajwi afite inenge kuko ataherekejwe na raporo y'umuhanga wagombaga kuyasobanura, bityo ruhamya ko ari ikiganiro hagati y'umusore n'inkurmi basabana urukundo.

    Nyuma yo kumva ababuranyi bombi no gusesengura ibimenyetso byose Urukiko rwanzuye ko Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid agizwe umwere, kuko ibyaha yashinjwaga bidafitiwe ibimenyetso.

    REBA IKIGANIRO PRINCE KID YAGIRANYE N’ITANGAZAMAKURU AKIVA MURI MAGERAGERE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123447/ntibaramenya-ko-prince-kid-yafunguwe-jolly-muheto-nabandi-ba-miss-rwanda-baruciye-bararumi-123447.html

  • APR FC yiziritse kuri Gasogi United banganya… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino w’ihangana hagati y’amakipe yombi dore ko Gasogi United yashakaga gutsinda umukino wa mbere wayo itsinda APR FC. Ku isaha ya Saa 19:00 PM umukino wari utangiye abafana babucyereye, ariko amakipe atangira akinira mu kibuga nta kipe ishaka gushotora indi. 

    Iminota 20 y'igice cya mbere umukino ntabwo wari uryoheye ijisho aho wakinirwaga mu kibuga hagati nta mahirwe afatika impande zombi zaremye. Amahirwe afatika ya mbere yabonetse kuri uyu mukino ni ayo ku munota wa 25 aho Ramadhan yahinduye umupira imbere y'izamu ashakisha Nshuti Innocent ariko akawihera umunyezamu Cuzuzo Aime Gael.

    Uyu munyezamu wa Gasogi United yongeye kurokora ikipe ku munota wa 36 nyuma y'uko yakuyemo umupira yari arobwe na Nshuti Innocent nyuma yo kwisanga basigaranye.

    Nshuti Innocent yongeye guhusha andi mahirwe yabazwe ku munota wa 41, ni nyuma yo guterera ishoti rikomeye mu rubuga rw'amahina ariko umupira ugakubita umutambiko w'izamu. Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Ramadhan, Bizimana Yannick na Nshuti Innocent bavamo hinjiramo Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel na Mugunga Yves.

    Ishimwe Kevin aba yatsindiye Gasogi United igitego cya mbere ku munota wa 55 ariko umunyezamu Ishimwe Pierre awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

    Ku munota wa 61, Omborenga Fitina yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu ariko Djabel ateye mu izamu umunyezamu awukuramo.

    Djabel yongeye gutera ishoti rikomeye ku munota wa 68 ariko unyura hanze gato y'izamu. Rutahizamu Maxwell ku munota wa 72 yabonye amahirwe aho yasigaye arebana n'umunyezamu Pierre Ishimwe ariko yatera mu izamu ukanyura hejuru y'izamu.

    Ku munota wa 75 Niyomugabo Claude yahaye umwanya Ishimwe Christian. Ishimwe Anicet yaje gusimbura Lague, gusa izi mpinduka ntacyo zatanze kuko umukino warangiye ari ubusa ku busa. 

    Undi mukino w'umunsi wa 12 wabaye, Marines yatsinzwe na Mukura VS 6-0.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123448/apr-fc-yiziritse-kuri-gasogi-united-banganya-0-0-123448.html

  • Ibyo umusore wese yareberaho umukobwa azagira… – #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe usanga ingo nyinshi zisenyuka zitarambanye bitewe n’impamvu zitandukanye zituma batabasha gushyira mu ngiro ibyo basezeranye byo kubana ubuziraherezo. Ibi akenshi biterwa n’amahitamo baba barakoze bajya kubana, kuba mukundana ntabwo biba bihagije ko murushinga kuko hari n’ibindi bintu uba ugomba kugenzura mbere yo gukora ubukwe.

    Dore ibintu umusore yareberaho umukobwa wamuviramo umugore barwubaka rugakomera:

    1. Udahora yinuba

    Umukobwa uzavamo umugore muzima ubereye urugo amenya gucunga ururimi rwe, ntabwo ahora yinubira ibitagenda akaba cyangwa se ibyo abonye byose akaba afite icyo abivugaho .

    Uburanga bwose umukobwa yaba afite aramutse ahora ari umuntu winuba yatera umugabo we kwicuza.

    2. Umukobwa utikubira

    Igihe mu rukundo ubona ko umukobwa mukundana ashishikajwe n'inyungu ze gusa cyangwa se ibimwerekeyeho, aba ari ikimenyetso ko atazavamo umugore muzima.

    Iyo rero ubona ako ashishikajwe n'iterambere ryanyu mwese ,adakurura yishyira , bikugaragariza yuko azubaka

    3. Umukobwa ugushyigikira

    Umukobwa uzavamo umugore ukubereye umubona kare, aba yitaye ku iterambere ryawe,uburyo ugaragaramo ndetse agakora uko ashoboye kugira ngo abigufashemo.

    Igihe rero ubona ko uwo muri kumwe adashishikajwe n'ibyawe buriya no mu rugo azajya agutererana

    4. Umukobwa wigomwa

    Umukobwa wigomwa kugira ngo urukundo rwanyu rugire aho rugera, azakora na byinshi mu kwitangira urugo rwanyu.

    Iyo rero mubana mu byiza gusa akishimira ibyo umugezaho we ntacyo yakora ngo akurwanire ishyaka, ntabwo ashobora kuvamo umugore ubereye urugo

    5. Umukobwa ucisha make

    Umukobwa ucisha make ntiyishimire gusumbya ububasha uwo bakunda, iyo agezeyo arubaka ariko iyo bigaragara ko ashaka kuba ariwe ufata buri cyemezo cyose, iyo bageze mu rugo umuriro uraka.

    6. Umukobwa uzi gukunda

    Umukobwa uzubaka rugakomera usanga ashyize imbere urukundo kurenza ibindi byose. Igihe cyose umukobwa atagufitiye urukundo nushaka ntuzigore umushyira mu rugo kuko ntacyo wakora ngo umuntu utagukunda akubere mwiza

    7. Umukobwa udahuzagurika

    Ntabwo umukobwa yavamo umugore mwiza igihe ahuzagurika . Kuba umuntu akuze mu mutwe nabyo bigira uruhare mu gutuma ahazaza h'urugo rwe hatabamo rwaserera kuko aba afite ubushobozi bwo guhangana n'uburemere bw'ibibazo urugo rushobora kugira

    8. Umukobwa w'umunyakuri kandi wubaha

    Umukobwa w'umunyakuri, wubaha umugabo we , udasuzugura , umuha agaciro akwiriye n'ubundi iyo umushatse arabikomeza biba biri mu ndangagaciro ze

    9. Umukobwa usenga

    Umuntu wiyambaza Imana, uyubaha, umenya n'uburyo afata abantu, iyo rero ushatse umuntu utarigeze abimenya usanga ntacyo atinya, kuri we nta kirazira.

    Urutonde rushobora kuba rurerure bitewe n'icyo umuntu wese ashingiraho mu gushakisha umugore yakumva amunyuze ariko n'ibyavuzwe haruguru ni ingenzi.

    10. Agira umwete ku mirimo myiza

    Abanyarwanda bavuga ko ineza uyisanga imbere, ninayo mpamvu mu biranga umugore mwiza agomba kuba azi ko iyo ugira neza iyo neza iba izagarukira urugo rwawe.

    11.Azi kugabura ku gihe

    Umugabo ntabwo akunda umugore uzamwicisha inzara, bityo iyo mukundana akabona ko uri umunebwe mu guteka, cyangwa akabona ko utazi guteka ashobora kukureka kuko aba akeka ko bishobora kuzabishya imibanire yanyu mu rugo.

    12. Akunda gufasha abo arusha ubushobozi

    Umugore mwiza ni umugore uzajya kwa muganga, cyangwa umuntu wo mu muryango we yajya kwa muganga ntabure umugemurira kuko mu bushobozi afite afasha abandi barimo abishoboye n'abatishoboye.

    13. Amenya kubana neza n'abaturanyi

    Iyo umugore azi kubana neza n'abaturanyi bituma urugo rwe rugira amahoro, n'ikibazo kivutse akamenya kwegera abaturanyi bakagikemura.

    15. Yita ku bashyitsi akabagirira neza

    Mbere yo gufata icyemezo cyo gushaka umugore, abasore babanza kureba niba uwo mukobwa azashobora kwita ku bashyitsi basura urugo rwe, kuko mu Kinyarwanda bavuga ko 'Urugo ari urugendwa', kandi na Rugamba Cyprien yabivuze ukuri ifuni ibagara ubushuti ni akarenge.

    16. Azi kwifata mu magambo

    Umugore mwiza ni uzi kwifata mu magambo avuga kuko iyo ari umugore uvuga ibyo abonye byose bimuteranya n'abagore bagenzi bigatuma urugo rwanyu aho kunguka inshuti rugwiza abanzi.

    17. Yihanganira ubukene n'igihombo

    Muri iyi minsi hadutse imvugo ivuga ngo 'amafaranga ni umushyitsi', birashobora ko umuntu yaba yari afite akazi abayeho neza bakamuhagarika ku kazi agakena, cyangwa yaba yikorega agahomba, umugore mwiza aba hafi y'umugabo mu gihe cy'ibibazo by'ubukene bagafatanya gushaka uko babisohokamo ariko umugore ukunda ibintu agakabya ahita ata umugabo we akajya gushaka abagifite amafaranga.

    18. Ubukire ntibumutera isumbwe no kwishyira hejuru

    Nanone kimwe mu biranga umugore mwiza ni uko atishyira hejuru ngo yice ku bantu kuko urugo rwe rwateye imbere kuko abantu bahora bakeneranye.

    19. Aharanira ibyakubahisha umugabo we

    Umugore mwiza aharanira icyahesha umugabo we ishema mu bandi, akamuvuganira aho bibaye ngombwa. Niyo umugabo we ari mu ikosa rito umugore mwiza yirinda kumuteza abantu byaba ngombwa akaza kumucyaha biherereye.

    20. Kwita ku bana

    Umugore mwiza yita ku bana be cyane cyane mu bijyanye n'uburere bwabo, ibi akabikora yunganirwa n'umugabo we ntihavemo umwe ngo yigire ntibindeba.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123439/ibyo-umusore-wese-yareberaho-umukobwa-azagira-umugore-bakarambana-123439.html

  • Prince Kid yavuze amagambo akomeye nyuma yo gusohoka mu gihome #rwanda #RwOT

    Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yashimiye ubutabera bw'u Rwanda by'umwihariko nyuma yo gusohoka muri gereza ya Mageragere akakirwa n'abarimo Miss Iradukunda Elsa na Meghan bari bamutegereje.

    Prince Kid wari umaze amezi asaga 7 afunzwe ashinjwa ibyaha birimo icyo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina,yagizwe umwere uyu munsi,Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegeka ko ahita arekurwa.

    Akigera hanze yagize ati “Amezi 7 n'ayo kumenya uko ukuri kumeze n'umwanya wo gushimira inzego z'Ubutabera z'u Rwanda na leta y'u Rwanda kuba yarazishizeho ariko nanone mboneraho umwanya wo gushimira Perezida wa Repubulika kuko ubwo benshi bari batekereje, baciye iteko ko ibintu byarangiye we nubwo yababajwe n'ibyabaye nk'umuntu ushyira uburenganzira bw'umwana w'umukobwa imbere,mu bushishozi bwe,mu bunararibonye bwe,asoza avuga ko ubutabera bwakora akazi kabwo.Ndamushimira cyane.”

    Abajijwe niba imyaka 16 yasabiwe n'Ubushinjacyaha itari imuteye ubwoba,yagize ati “Biba biteye ubwoba nibyo ariko iyo wizera igihugu cyawe,iyo wizera ubutabera bw'igihugu cyawe,akoba kazamo ariko ukumva ko ubutabera buzakora.”

    Abajijwe impamvu yasabaga kenshi ko rubanza rwe rushyirwa mu ruhame,yavuze ko yari yizeye ukuri.

    Ishimwe yafunzwe kuva mu kwezi kwa kane ku birego byatanzwe na bamwe mu bitabiriye irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda yateguraga biciye muri kompanyi ye Rwanda Inspiration Back Up.

    Nyuma y'ibi birego leta yafashe icyemezo cyo guhagaritse iri rushanwa by'agateganyo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/prince-kid-yavuze-amagambo-akomeye-nyuma-yo-gusohoka-mu-gihome

  • Uruguay yongeye guhemukira Ghana ariko zitahira rimwe mu gikombe cy'isi #rwanda #RwOT

    Ubutwari bwa Luis Suarez bwabaye impfabusa kuko gutsinda Ghana bitari bihagije kuri Uruguay ngo ikomeze muri 1/16 byatumye zombi zisezererwa rimwe mu gikombe cy'isi.

    Ikipe ya Uruguay yatsinze Ghana ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma wo mu itsinda H,ariko isezererwa kubera ikibazo cy'amakarita kuko Koreya y'Epfo nayo yari imaze gutsinda Portugal ibitego 2-1.

    Ibitego 2 bya Giorgian de Arrascaeta byababaje Ghana ariko ntibyabashije gufasha Uruguay gukomeza kuko Koreya ya ruguru ariyo yabaye iya kabiri izamukana na Portugal mu itsinda H.

    Mbere y'uyu mukino byari byitezwe ko Ghana yihorera kuri Uruguay yayisezereye mu buryo butavugwaho rumwe mu gikombe cy'isi cya 2010 binyuze kuri Suarez wagaruye umupira n'amaboko bikarangira Asamoah Gyan ahushije penaliti yatanzwe ku munota wa nyuma w'iminota 120.

    Ku munota wa 21 w'Umukino w'uyu munsi,Ghana yabonye penaliti ku ikosa umunyezamu Sergio Rochet yakoreye kuri Kudus ariko Andre Ayew ayitera nabi uyu munyezamu ayikuramo.

    Ubu burangare bwakosowe neza na Uruguay kuko nyuma yo guhusha igitego cyari cyabazwe cya Darwin nunez nyuma y'aho,yafunguye amazamu ku munota wa 26 ku gitego cyatsinzwe na Giorgian de Arrascaeta nyuma y'ishoti rikomeye ryatewe na Suarez,umunyezamu Zigi akuramo umupira ariko wisangira uyu rutahizamu awushyira mu nshundura.

    Ku munota wa 32,uyu Giorgian de Arrascaeta yababaje abanya Ghana abatsinda igitego cya kabiri nyuma y'uburangare bwa ba myugariro ba Ghana.Umukino warangijwe n'ibi bitego byabonetse mu gice cya mbere.

    Ku rundi ruhande,Portugal yabonye itike kare,yatangiye neza ifungura amazamu ya Koreya y'Epfo ku gitego cyatsinzwe na Ricardo Horta ku munota wa 5 w'umukino,nyuma kiza kwishyurwa na Kim Young-Gwon ku munota wa 27.

    Mu minota 6 y'inyongera kuri 90,Uruguay yari yizeye intsinzi no gukomeza muri 1/16,yakiriye amakuru mabi cyane kuko Hwang Hee-Chan yinjije igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Son Heung-Min.

    Iki gitego cyahise kizamura Koreya y'Epfo kuko ariyo yatsinze ibitego byinshi mu irushanwa kurusha Uruguay nubwo banganyaga amanota 4 no kuba bari bazigamye ibitego 0.

    Ghana yarangije ku mwanya wa nyuma ihita itaha yo na Uruguay yongeye kuyihemukira.

    Portugal izahura n'iyabaye iya kabiri mu itsinda G ishobora kuba Cameroon,Ubusuwisi cyangwa Serbia mu gihe Koreya y'Epfo izahura na Brazil.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uruguay-yongeye-guhemukira-ghana-ariko-zitahira-rimwe-mu-gikombe-cy-isi