Blog

  • Ubwandu bushya bwa SIDA buri kuboneka cyane mu rubyiruko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’ubuzima ivuga ko byagaragaye ko muri iki gihe ubwandu bushya bwa SIDA buri kuboneka cyane mu rubyiruko, cyane cyane kandi mu rw’igitsina (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/ubwandu-bushya-bwa-sida-buri-kuboneka-cyane-mu-rubyiruko

  • Umukinnyi yishimiye igitego mu gikombe cy'isi afashe igitsina cye kubera impamvu itangaje #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Serbia,Dusan Vlahović,yishimiye igitego yatsinze Ubusuwisi afashe igitsina cye mu rwego rwo kwamagana ibyamuvuzweho ko yasambanyije umugore w'umukinnyi bakinana.

    Mu minsi ishize,uwitwa Richard Wilson, umunyamakuru w'Umwongereza,yavuze ko uyu rutahizamu wa Juventus yaryamanye n'umugore wa mugenzi we, Predrag Rajkovic,ubwo bari mu myitozo y'ikipe.

    Inkuru yari imaze iminsi ivugwa nuko Vlahovic yakuwe mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga muri Seribiya kubera gusambanya umugore witwa Ana Cakic, umugore w'umuzamu wa kabiri Predrag Rajkovic.

    Nyuma yo guhakana byimazeyo aya makuru, Vlahovic yahise atuka abakwirakwije ayo makuru aho yishimye afashe igitsina cye kuko kugifata bifatwa nk'igitutsi mu banyaburayi.

    Ibi yabikoze nyuma yo gutsindira igitego cya kabiri igihugu cye bakina n'Ubusuwisi mu gikombe cy'isi kiri kubera muri Qatar,gusa byarangiye ikipe ye itsinzwe ibitego 3-2.

    Vlahovic yahakanye ibyo aregwa ndetse anamagana abamushinja, avuga ko bitwaye nabi kumuvuga ikipe ye iri hafi kujya muri iri rushanwa rikomeye.

    Vlahovic yagizeati: “Mbabajwe no kuba ntangiye ikiganiro n'abanyamakuru mu gikombe cy'isi muri ubu buryo, ariko ngomba kubivugaho kuko n'izina ryanjye riri kwangizwa.

    “Ibyo twese dusoma kandi twumva, si ngombwa kuvuga ku bintu bidakwiriye.

    Ikigaragara ni uko aba bantu bananiwe kandi nta kindi kintu cyiza bakora kuko bababaye cyangwa barakaye, ariko gukora ibinyuranye n'inyungu z'ikipe y'igihugu muri iki gihe biragaragara ko ariko kazi kabo.”

    Vlahovic yongeyeho ati: “Niteguye kurengera izina ryanjye mu buryo bwemewe n'amategeko, nibiba ngombwa. Ibivugwa ni ibinyoma kandi umwuka mu ikipe ni mwiza cyane”.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-yishimiye-igitego-mu-gikombe-cy-isi-afashe-igitsina-cye-kubera

  • Kanyinya: Abaturage basaga 500 barishimira ko bishyuriwe Mituweli #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Murekatete Ruth utuye mu Mudugudu wa Rutagara ya kabiri Kagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya muri Nyarugenge, avuga ko baba mu rugo ari abantu bane bari (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/kanyinya-abaturage-basaga-500-barishimira-ko-bishyuriwe-mituweli

  • APR FC yanganyije na Gasogi United, Mukura VS itsinda Marines FC yuzuza imikino 5 idatsindwa #rwanda #RwOT

    Ubwo shampiyona y'u Rwanda yakomezaga ku munsi wayo wa 12, amakipe yabanjirije andi gukina ni APR FC yaraye inganyije na Gasogi United ubusa kubusa naho Marines FC yo yatsinzwe na Mukura VS ibitego 6-0.

    Mu mukino wabaye kuri uyu wa gatanu wabereye kuri Sitade Umuganda mukarere ka Rubavu aho Marines FC yari iri murugo yatsinzwe ibitego 6-0 na Mukura uba umukino wa mbere muri uyu mwaka w'imikino 2022-2023 ikipe itsinzwe ibitego byinshi.

    Ni ibitego byatsinzwe na Murenzi Patrick, Aboubakar Djibrin, Iradukunda Elie, Kubwimana Cédric uzwi nka Jay Polly, Kamanzi Ashraf na Ndizeye Innocent bakunda kwita Kigeme.

    Gutsinda uyu mukino ku ikipe ya Mukura VS byatumye yuzuza imikino 5 idatsindwa kuko iheruka gutakaza kuri Etincelles FC ubwo hari ku itariki ya 30 Ukwakira 2022.

    Mu mikino yitwayemo neza, yatsinze Musanze FC 3-2, inganya na Rayon Sports 2-2, inganya kandi na APR FC, irsinda na Rutsiro3-0.

    Kugeza ubu kurutonde rwa shampiyona rw'agateganyo, ikipe ya Mukura VS iri ku mwanya wa 6 n'amanota 17.

    Mu wundi mukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona waraye ubaye ikipe ya APR FC yanganyije na Gasogi United ubusa ku bhsa ku mu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa moya z'ijoro.

    Mu nshuro zose aya makipe yombi yari amaze guhura kuva Gasogi United igeze mu kiciro cya mbere , ikipe y'ingabo z'igihugu ikaba inganyije n'iyi kipe ku ncuro yayo ya mbere kuva mu mwaka wa 2019.

    Kugeza ubu APR FC iri kumwanya wa 4 n'amanota 20 ikaba izigamue umukino w'ikirarane izakina na As Kigali, naho gasogi United yo iri ku mwanya gatanu n'amanota 19.

    Shampiyona y'u Rwanda ikaba iri bukomeze ku munsi wayo 12, aho ikipe ya As Kigali yakira Kiyovu Sports kuri uyu wa gatandatu, Rutsiro FC irakira Police FC kuri Sitade Umuganda naho Sunrise FC yo irakira ikipe ya Espoir FC i Nyagatare.

    The post APR FC yanganyije na Gasogi United, Mukura VS itsinda Marines FC yuzuza imikino 5 idatsindwa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yanganyije-na-gasogi-united-mukura-vs-itsinda-marines-fc-yuzuza-imikino-5-idatsindwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yanganyije-na-gasogi-united-mukura-vs-itsinda-marines-fc-yuzuza-imikino-5-idatsindwa

  • Umukinnyi umwe rukumbi ni we utemerewe gukina umunsi wa 12 wa shampiyona #rwanda #RwOT

    Ndizeye Samuel wa Rayon Sports ni we mukinnyi rukumbi utemerewe gukina umunsi wa 12 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23.

    Umunsi wa 12 watangiye ejo hashize aho Mukura VS yanyagiye Marines 6-0 ni mu gihe APR FC yanganyije na Gasogi United 0-0.

    Indi mikino y’umunsi wa 12 irakomeza uyu munsi nk’aho AS Kigali iri bwakire Kiyovu Sports kuri Stade Regional I Nyamirambo ni mu gihe Rayon Sports izakira Bugesera FC ejo ku Cyumweru.

    Nk’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ribitangaza, umukinnyi umwe rukumbi ari we Ndizeye Samuel ni we utemerewe gukina umunsi wa 12, ni nyuma y’ikarita itukura yahawe ku mukino w’umunsi wa 11 wo Rayon Sports yatsinzwemo na Musanze FC 2-1, ni ku ikosa yakoreye Nduwayo Valeur.

    Gahunda y’umunsi wa 11

    Ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2022

    Gasogi United vs APR FC
    Marines FC 0-6 Mukura VS

    Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022

    AS Kigali vs Kiyovu Sports
    Sunrise FC vs Espoir FC
    Rutsiro FC vs Police FC

    Ku Cyumweru tariki ya 4 Ukuboza 2022

    Musanze FC vs Rwamagana City
    Rayon Sports vs Bugesera FC
    Etincelles FC vs Gorilla FC

    Ndizeye Samuel ni we utemerewe gukina umunsi wa 12

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-umwe-rukumbi-ni-we-utemerewe-gukina-umunsi-wa-12-wa-shampiyona

  • KNC yageze kuri Muramira Gregoire ikiniga kiramufata, avuga icyamushenguye umutima kuruta ibindi #rwanda #RwOT

    Kakooza Nkuriza Charles [KNC] nyuma y’urupfu rwa Muramira Gregoire yavuze ko ikintu cyamushenguye umutima kuruta ibindi ari uko yitabye Imana atabashije kumusura.

    Ku munsi w’ejo hashize ni bwo Muramira Gregoire wari umuyobozi w’irerero ry’Isonga yitabye Imana azize uburwayi, inkuru ye yababaje benshi mu bakunzi b’imikino mu Rwanda kuko yari umugabo ukunda siporo cyane by’umwihariko umupira w’amaguru.

    Mbere y’umukino wa shampiyona w’umunsi wa 12 wahuje Gasogi United na APR FC zanganyije 0-0, hafashwe umunota wo kumwibuka.

    KNC, umuyobozi wa Gasogi United yavuze ko Muramira ari umwe mu bagabo bagize uruhare kugira ngo Gasogi United itere imbere, ndetse ko igikorwa yamukoreye cyamukoze ku mutima.

    Ati 'Umunsi umwe yantumyeho umuntu witwa Shukuru amuha imipira ibiri (ballons), ibyo bintu byahinduye ubuzima bwanjye, bihundura ukuntu ntekereza Muramira.'

    Yakomeje avuga ko ikintu cyamushenguye umutima kuruta ibindi ari uko yitabye Imana atabashije kumusura, ni mu gihe yarimo abitegura.

    Ati 'Ikimbabaje ni ukuntu Muramira apfuye tutamusuye ajobundi ari bwo twaganiraga hano na Hadji tuvuga tuti mureke dusure Muramira (ahita yitsa umutima) ariko ntacyo nabivugaho cyane, umuryango we turi kumwe na wo kandi tuzababa hafi.'

    Muramira Gregoire wari ufite imyaak 83, yitabye Imana azize kanseri y’umwijima, ni nyuma y’iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

    Tariki ya 12 Ugushyingo 2021, ubwo ikipe ya Gasogi United yakoraga ibirori byiswe 'Ground Breaking Ceremony', Muramira yahawe igihembo cy’indashyikirwa nk’umuntu wateje imbere umupira w’amaguru.

    KNC yashenguwe bikomeye n’urupfu rwa Muramira Gregoire

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/knc-yageze-kuri-muramira-gregoire-ikiniga-kiramufata-avuga-icyamushenguye-umutima-kuruta-ibindi

  • Boubou yanyuzwe nirekurwa rya Prince Kid, ab… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 02 Ukuboza 2022 ni bwo habaye ikiganiro n'itangazamakuru mu gutegura igitaramo gikomeye kizabera muri BK Arena kuwa 03 Ukuboza 2022.

    Ku isaha ya saa 16:25 ni bwo abahanzi bategerejwe muri iki gitaramo, bari bahageze. Abo bahanzi ni Bwiza, Chissy Eazy, Kenny Sol, Bushali, Christopher Muneza na Bruce Melodie, bari bahageze.

    Icyumba cyabereyemo iki kiganiro giherereye mu Kiyovu muri Hotel ya Park Inn Radisson imenyereweho kwakira ibikorwa bitandukanye birimo n'iby'imyidagaduro.

    Joe Boy uri mu bakunzwe kugeza ubu ni we munyamahanga rukumbi watumiwe muri iki gitaramo. Yageze ahabereye iki kiganiro ku isaha ya 16:40.

    Lucky Nzeyimana uri mu bashyushyarugamba n'abanyamakuru begezweho, ni we wari umusangiza w'amagambo.

    Umuyobozi wa EAP, Mushyoma Joseph, yatangiye yakira abitabiriye ikiganiro barimo abahanzi, abaterankunga n'abandi.

    Joe Boy:

    Ubwo uyu muhanzi yabazwaga ku kuba afite indirimbo imwe igezweho mu bice bitandukanye by'isi, niba yumva atari nk'imbogamizi mu muziki we, yagize ati: 'Ntabwo nkora umuziki nshaka ko indirimbo zikundwa ahubwo nywukora kuko ari umuziki nkunze.'

    Asezeranya abanyarwanda igitaramo cyiza akanaboneraho kugira inama abahanzi nyarwanda, ati: 'Ejo bizaba ari byiza, nazanye n'itsinda ry’abamfasha mu muziki, bizaba bimeze neza. Inama nagira abantu banjye mu Rwanda ni uko ari ikibazo cy’igihe no gukomeza gukora cyane, ubundi umuziki wanyu uzagera kure.'

    Abajijwe kuri Mr Eazy n’icyo yumva yafasha umuziki nyarwanda, yagize ati: 'Mr Eazi ni kimwe na mukuru wanjye no kuba yaratumye dukorana bwa mbere ntawe uramenya, ni byiza kandi nzahora mbimwubahira. Ndumva uburyo bwo kuba nafashamo umuziki nyarwanda ari ukuba nakorana n'abahanzi ba hano.'

    Bruce Melodie:

    Ubwo yabazwaga ku birebana n’ibyo guha indabo Kizz Daniel, yagize ati: 'Ibijyanye na Kizz Daniel ntabwo byateguwe na Boubou nta marangamutima yarimo yarapeshe ndazimuha. Kuba atecyereza ko dushobora gukorana ni amahirwe kandi bizaba.'

    Mushyoma Joseph [Boubou]

    Agaruka ku kibazo cy'abavuga ko abahanzi bamwe ari bo bahora batumirwa, yagize ati: 'Iyo ufite ibikorwa ushobora kuririmba buri gihe kandi igitaramo kijyamo bamwe n'abandi bakajya mu bindi.'

    Abajijwe ku buryo yakiriye irekurwa rya Prince Kid, mu bitwenge byinshi yagize ati: 'Wabonye ko nahise nseka, ukuri kwagaragaye kandi ubwo byavuye mu butabera bw'u Rwanda ni byo.'

    RBC:

    Uwari uhagarariye RBC [Rwanda Biomedical Center], yasobanuye impamvu yatumye bifuza gutera inkunga iki gitaramo, ati:'Twahisemo gukorera mu bitaramo muri iyi minsi turi mu bukangurambaga bwo kurwanya SIDA.'

    BK Arena:

    Naho BK Arena bati:'Turashima ubufatanye dufitanye na EAP yateguye iki gitaramo, ikindi ni uko hari ibikorwa byinshi kandi inyubako yamaze kubona abakiriya bifuza gukoreramo ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibirori.

    Bwiza:

    Yavuze ko yiteguye cyane ati: 'Kuririmbana n'abahanzi bakuru ntibiba byoroshye ariko nakoze imyitozo kandi ndizera ko nzakora neza.'

    Chrissy Eazy:
    Kuba ari gutumirwa mu bitaramo byinshi, yabivuzeho ati:'Utabona ko ari umugisha kuba wabona ko turi kugaragara ahantu henshi ni urwego rwiza.'

    Bushali:

    Abajijwe ku ndirimbo ze zari zakuwe kuri Youtube, yagize ati: 'Ku kibazo cy'indirimbo zanjye, musubireyo mwongere muzirebe zaragarutse.'

    Christopher Muneza:

    Yatangaje ko biteguye cyane, agaruka ku bafana be na Bruce Melodie mu bihe bitandukanye bagiye bagaragaza guhangana, ati: 'Ni byiza ku buryo twifuza kuba turi ku ruhande tukayireba hashize. Imyaka 10 irashize ni amahoro na Bruce, kandi abafana ntibagakwiye guhangana.'

    Joe Boy uri ku isonga mu bahanzi bazataramira abazitabira Kigali Fiesta ni umusore w'imyaka 25, akaba amaze igera kuri 5 atangiye umuziki by'umwuga.

    Zimwe mu ndirimbo za Joe Boy zigaruriye imitima ya benshi zirimo 'Baby', 'Contour', 'Alcohool' na 'Lonely'.

    Boubou yatangaje ko igitaramo cya Kigali Fiesta kizaba ari LiveJoe Boy aganira na Christopher Ibyishimo byari byose kuri Bushali Chrissy Eazy yavuze ko urugendo rwari rurerure ariko ashimira Imana aho agezeKenny Sol yavuze ko adahanganye na Bruce Melodie kuko byose agezeho abikesha weIgitaramo kizabera muri BK Arena inzu y’imyidagaduro ikomeje gutanga umusaruroUwari uhagarariye BK Arena iri mu baterankunga ba Kigali Fiesta

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123444/boubou-yanyuzwe-nirekurwa-rya-prince-kid-abahanzi-batangaza-gukora-iyo-bwabaga-muri-kigali-123444.html

  • Mukura yanyagiye Marine FC iyitoneka mu mayun… – #rwanda #RwOT

    Umunsi wa 12 wa shampiyona watangiranye umuba w’ibitego nyuma yaho Marine FC iseberejwe imbere y’abafaba bayo ikanyagirwa ibitego 6-0. Ni umukino watangiye ku isaha ya saa 15:00 PM aho Marine FC yari yakiriye Mukura Victory Sports kuri sitade umuganda.

    Ni umukino woroheye Mukura kuva umwaka w’imikino watangira. Ku munota wa 21 Mukura yari ibonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Patrick Murenzi. 

    Ku munota wa 34 Mukura yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Abubakar Akuki. Igice cya mbere kijya kurangira ku munota wa 45 Iradukunda Elie yatsinze igitego cya gatatu, amakipe ajya kuruhuka Mukura ifite ibitego 3 ku busa bwa Marine FC. 

    Mukura yujuje imikino 5 idatsindwa

    Mu gice cya kabiri Mukura victory Sports nabwo yagarutse mu njyana irimo imbaraga nk’izo mu gice cya mbere, nabwo igumya kubabaza no gutoneka Marine FC iri kurwana n’ubuzima.

    Ku munota wa 61 Kubwimana Cedric yatsinze igitego cya 4, Ashraf Kamanzi atsinda igitego cya 5 ku munota wa 81, naho ku munota wa 89 umukino wenda kurangira, Ndizeye Innocent yatsinze penariti y’igitego cya 6, umukino urangira Mukura Victory Sports isangiye n’udakoramo. 

    Ukwezi ku Ugushyingo Mukura yakumaze idatsinzwe none n’Ukuboza ikomerejeho

    Mukura yahise ijya ku mwanya wa 8 n’amanota 17, inganya na Musanze FC Gorilla FC na Police FC. Marine FC ntihindura intebe, iracyari ku mwanya wa nyuma n’amanota 5 mu mikino 12. 

    Abakinnyi ba Marine FC bifashe mu mayunguyungu birabacanga 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123443/mukura-yanyagiye-marine-fc-iyitoneka-mu-mayunguyungu-123443.html

  • Skol imenyerewe mu bikorwa bya Siporo itera inkunga Rayon Sports, yishyuriye 596 Mituelle de Sante (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nka kimwe mu bikorwa byarwo bigamije gufasha umuryango Nyarwanda kurushaho kugira ubuzima bwiza, Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Skol Brewery Ltd (SBL), rusanzwe rumenyerewe muri Siporo nk’umuterankunga wa Rayon Sports, rwatanze ubwisungane mu kwivuza 'Mutuelle de Santé' bw’umwaka wa 2022/23 ku bantu 596 batishoboye.

    Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cya yo kiri mu Nzove ku wa Gatanu, tariki ya 2 Ukuboza 2022.

    Abantu 596 bo mu miryango 123 bahawe ubwisungane mu kwivuza muri uyu mwaka wa 2022/23 ni abaturiye aho SKOL ifite ibikorwa byayo mu Kagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya, mu Karere ka Nyarugenge kari muri dutatu tugize Umujyi wa Kigali.

    Buri mwaka, kuva mu myaka ine ishize, SKOL itanga ubwishingizi mu kwivuza kuri imwe mu miryango itishoboye, ndetse kuri ubu imaze gufasha abagera ku 2500.

    Abaturage bahawe ubu bwisungane, bashimiye uru ruganda uburyo rubazirikana, na bo bemeza ko ahasigaye ari ahabo mu kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu kuko ubuzima bwabo bushinganye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nzove, Kabasha Ignace, yavuze ko kuba abaturage bahabwa ubu bwisungane mu kwivuza n’uruganda rwa SKOL ari amahirwe bagize.

    Ati 'Tubibona nk’amahirwe abaturage b’aka Kagari ka Nzove ndetse n’abaturiye uru ruganda rwa SKOL bafite, kugira uruganda nk’uru rwenga inzoga uko tubizi, ariko rukanatekereza ku mibereho y’abaturage cyane abatishoboye.'

    Ivan Wulffaert uyobora Uruganda rwa SKOL, yavuze ko igikorwa nk’iki kigamije gufasha abatishoboye no gufasha umuryango Nyarwanda kubaho neza.

    Ati 'Ubu ni umwaka wa gatanu dushyigikira abaturanyi bacu ba hano ku ruganda tubaha Mutuelle de Santé. Impamvu tubikora ni uko twumva ko kuba turi hano bikwiye kugira umumaro kandi abatishoboye hari icyo tubagomba.'

    Umuyobozi w’uru ruganda yongeyeho ko mu mwaka utaha bazongera umubare w’abo baha ubu bwisungane mu kwivuza ndetse hakiri ibindi bintu byo gukora muri aka gace.

    Kuri ubu, gutanga ubwisungane mu kwivuza mu Kagari ka Nzove bigeze kuri 92%.

    Uretse gutanga ubwisungane mu kwivuza, uru ruganda rwagiye rugira kandi uruhare mu bindi bikorwa bizamura Abanyarwanda birimo kugurira impuzankano abana biga ku Ishuri ribanza rya Nzove no gutanga ibiribwa [umuceri] ku baturage bamwe ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari cyarakajije umurego. Hari kandi guha akazi abatuye hafi y’uru ruganda bangana na 60% by’abakozi bayo [bagera muri 300],

    Mu bindi bikorwa harimo kuba uru ruganda rwarahaye Guverinoma y’u Rwanda inkunga y’udupfukamunwa n’amafaranga mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, umushinga wa SKOL FXB Village wamaze imyaka itatu ufasha imiryango 60 (abantu 434) mu kwikura mu bukene;

    Gahunda yo kwimenyereza umwuga mu gihe cy’amezi atandatu ku banyeshuri beza basoje Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, gutanga 'bourse’ ku bana b’abakozi ba SKOL, gushyigikira Umuryango utari uwa Leta wa Gira Impuhwe ufasha abatishoboye n’imiryango ifite abarwayi b’agakoko gatera SIDA, kugira uruhare mu iyubakwa ry’ibibuga n’amarushanwa muri Kaminuza ya UTAB, n’ibindi.

    Umuyobozi w’akagari ka Nzove, Kabasha Ignace yashimiye uru ruganda

    Ivan Wulffaert umuyobozi wa Skol, avuga ko umwaka utaha umubare bazawuzamura

    Abaturage bari bahari ari benshi

    Bishyuriye Mituelle imiryango itifashije

    Bafashe ifoto y’urwibutso

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/skol-imenyerewe-mu-bikorwa-bya-siporo-itera-inkunga-rayon-sports-yishyuriye-596-mituelle-de-sante-amafoto