Blog

  • Messi yagejeje Argentina muri 1/4 cy'irangiza ku mukino we wa 1000 #rwanda #RwOT

    Bigoranye,ikipe ya Argentina yatsinze Australia ibitego 2-1 ikatisha itike ya 1/4 cy'irangiza mu gikombe cy'isi cya 2022 kiri kubera muri Qatar.

    Lionel Messi yakoze ubumaji asanganwe ku mukino we wa 1.000 muri uyu mwuga afasha Argentine gutsinda Australia yari yihagazeho, igera muri kimwe cya kane cy'irangiza.

    Messi w'imyaka 35 y'amavuko yakiniraga igihugu cye ku nshuro ya 169 aho yayitsindiye igitego cya cyenda mu gikombe cy'isi ahita aba uwa mbere ubikoze kuko yanganyaga na Maradona ibitego 8 mbere y'uyu mukino.Ni igitego cye cya 789 yatsinze mu mikino 1000,kikaba icya 94 atsindiye Argentina.

    Igice cya mbere cyabanje kugora Argentina kubera imbaraga no kwihagararaho Australia yakoreshaga, ariko Messi wa Paris St-Germain yaciye mu rihumye iyi kipe yo muri Oceania,ashyiramo igitego ku munota wa 35 ku mupira mwiza yahawe na Otamendi.

    Abafana ba Argentina bakomeje kuririmba batera imbaraga abakinnyi kugeza ubwo Julian Alvarez yashyiragamo igitego cya kabiri akosora ikosa ry'umunyezamu Mat Ryan washatse gucenga Rodrigo de Paul uyu rutahizamu arawumwambura awushyira mu izamu.

    Australia yari yatanze bike cyane mu mukino,yatunguranye izamura urwego hasigaye iminota 13 ngo umukino urangire ubwo yasatiraga kakahava ndetse abakinnyi ba Argentina bagira ubwoba.

    Ku munota wa 77 nibwo iyi kipe yazamukanye umupira,uwitwa Craig Goodwin atera ishoti ryaganaga hanze ariko Enzo Fernandez awuhindurira icyerezo umupira ujya mu izamu rya Argentina,kiba igitego.

    Australia yashoboraga kunganya, nyuma gato y'uko Aziz Behich yacenze abakinnyi 3 ba Argentina b'inyuma asigarana n'umunyezamu wenyine, ariko ishoti yateye ryitambikwa na Lisandro Martinez,umupira ujya hanze.

    Mu minota ya nyuma y'umukino,Messi yazamukanye umupira awuhereza Lautaro Martinez asigarana n'umunyezamu atera umupira hanze.

    Nanone Kandi,Lionel Messi yabonye uburyo bwiza ubwo umunyezamu Ryan yakuragamo umupira ukamugwa ku kirenge awutera nabi ujya hanze.

    Ku munota wa nyuma muri 7 y'inyongera, Australia yabonye uburyo bukomeye ubwo umukinnyi wayo Garang Kuol yasigaranaga n'umunyezamu Emiliano Martinez,ananirwa kumuroba,uvamo.Umusifuzi yahise arangiza umukino.

    Ku myaka 18 n'iminsi 79 Garang Kuol yabaye umukinnyi ukiri muto ukinnye mu mikino yo gukuranamo y'igikombe cy'Isi,Nyuma ya Pelé wabikoze mu 1958,afite Imyaka 17 n'iminsi 249.

    Kuol avuka ku babyeyi b'abanya-Sudan y'Epfo bahungiye muri Australia.

    Lionel Messi mu mikino 1,000 nk'uwabigize umwuga:Barcelona (778),PSG (53) na Argentina (169)

    Umukino warangiye ku ntsinzi ya Argentina igomba guhura n'Ubuholandi bwasezereye USA ku bitego 3-1, kuwa Gatanu,tariki 09/12/2022 mu mukino wa 1/4 cy'irangiza.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/messi-yagejeje-argentina-muri-1-4-cy-irangiza-ku-mukino-we-wa-1000

  • AS Kigali yari yatsinzwe, yigaranzuye Kiyovu Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022 mu Rwanda habaye imikino itatu ya shampiyona aho uwari uterejwe na benshi ari uwa AS Kigali yatsinze Kiyovu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/as-kigali-yari-yatsinzwe-yigaranzuye-kiyovu-sports

  • Ubuholandi bwabaye ikipe ya mbere yageze muri 1/4 cy'irangiza mu gikombe cy'isi #rwanda #RwOT

    Ubuholandi bwatsinze ikipe ya Leta zunze Ubumwe z'Amerika ibitego 3-1 buhta bukatisha itike yo kwerekeza muri kimwe cya kane cy'irangiza mu gikombe cy'isi.

    Amerika yabonye amahirwe menshi yo kuyobora umukino kare ubwo Christian Pulisic yasigaranaga n'umunyezamu w'Ubuholandi Andries Noppert,agerageje kumuroba undi akuzamo umupira amaguru.

    Ikipe ya Louis van Gaal yahise ibyaza umusaruro amahirwe ya mbere yabonye ku munota wa 10 ubwo Memphis Depay yatsindaga igitego cyiza cyane ku mupira mwiza yahinduriwe na Denzel Dumfries.

    Amerika yarwanye cyane no kwishyura ariko ibura aho ihera byatumye itsindwa igitego cya kabiri mu buryo busa neza n'igitego cya mbere.

    Iki gitego cyatsinzwe na Daley Blind ku munota wa 45,kumupira yahawe ari mu rubuga rw'amahina na Dumfries ahita ashyira umupira mu rushundura.

    Igice cya mbere cyarangiye Ubuholandi butsinze ibitego 2-0 ndetse buri hejuru ya Amerika mu mikinire.

    Abaholandi bagarutse mu gice cya kabiri biyizeye byatumye Amerika ibahindukirana itsinda igitego cyiza ku munota wa 76 gitsinzwe na Haji Wright ku mupira mwiza yahawe na Pulisic.

    Amerika yahise igira imbaraga nyinshi irasatira cyane ishaka kwishyura ariko Ubuholandi bwabaciye mu rihumye ku munota wa 81 ubwo Dumfries wari watanze imipira 2 yavuyemo ibitego yacaga mu rihumye ba myugariro atsinda igitego cya 3 ku mupira yahawe na Blind.

    Ubuholandi bwabashije kurinda ibitego bwatsinze,umukino urangira butsinze ibitego 3-1 ndetse bugomba gutegereza muri 1/4 irokoka hagati ya Argentina na Australia.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ubuholandi-bwabaye-ikipe-ya-mbere-yageze-muri-1-4-cy-irangiza-mu-gikombe-cy-isi

  • Ikigega cy’ubwishingizi cya PSF kiratangirana na 2023 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) buratangaza ko ikigega cyabo cy’ubwishingizi bw’indwara kizatangirana n’umwaka wa 2023, kugira ngo ubuzima (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/ikigega-cy-ubwishingizi-cya-psf-kiratangirana-na-2023

  • #Qatar2022: Ghana yasezerewe, Cameroon itaha yemye nyuma yo gutsinda Brazil #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imikino y’Igikombe cy’Isi kirimo kubera i Qatar, muyikurikira binyuze kuri televiziyo y’u Rwanda, shene ya RTV CH 101 & CH 725 ( Dish) kuri Decoderi ya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/qatar2022-ghana-yasezerewe-cameroon-itaha-yemye-nyuma-yo-gutsinda-brazil

  • Igikombe cy’isi:Bigishyushye, u Buhorandi bwa… – #rwanda #RwOT

    Umukino wabimburiye indi yo muri 1/8 kirangiza mu gikombe cy’isi ikipe y’igihugu y’u Buhorandi yazamutse ari iya 1 mu itsinda A ifite amanota 7 yatsinze ikipe y’igihugu ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yazamutse ari iya 2 mu itsinda B ifite amanota 5.

    Uyu mukino wakinwe uyu munsi tariki 03 zu kwa 12 ubera kuri Khalifa international stadium, Ikipe y’igihugu y’u Buhorandi niyo yinjiye mu mukino ihabwa amahirwe kuko ariyo ifite amateka meza mu gikombe cy’isi ugereranyije na Leta zunze ubumwe z’Amerika. U Buhorandi nibwo bufite agahigo ko kugera ku mukino yanyuma inshuro nyinshi nubwo butigize bugitwara bwageze ku mukino wanyuma inshuro 3 mu 1974,1978 ndetse na 2010 ariko ikipe y’igihugu ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yo ntamateka ahambaye mu mikino y’igikombe cy’isi.

    Abasore ba Louis Van Gaal utoza u Buhorandi binjiye mu kibuga baherekejwe n’ibigwi bituma aribo binjira mu mukino hakirikare. Ku munota wa 10 gusa Memphis Depay utajya uhabwa umwanya muri FC Barcelona yahise aterekamo igitego cyambere cy’ u Buhorandi ku mupira mwiza yarahawe na Denzel Dumfries.

    Memphis Depay watsinze igitego cya 1

    Nyuma yuko Leta zunze ubumwe z’Amerika itsinzwe igitego nayo yagerageje kwinjira mu mukino ngo yishyure nkaho ku munota wa 28 Antonee Robinson yagerageje guhindura umupira mwiza imbere y’izamu ariko Virgir aragoboka awukuraho. Iminota 45 yarangiye bikiri igitego 1 maze umusifuzi yongeraho iminota 3 ,ku munota wa 1 w’inyongera u Buhorandi bwahise butsinda igitego cya 2 gitsinzwe na Daley Blind ku mupira n’ubundi yarahawe na Denzel Dumfries warutanze umupira wa 2 uvamo igitego muri uyu mukino. Igice cyambere cyarangiye u Buhorandi buyoboye n’ibitego 2 ku busa bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

    Daley Blind witwaye neza cyane mu mukino

    Igice cyakabiri cyatangiye n’ubundi u Buhorandi bukomeza kwigisha umupira ikipe y’igihugu ya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Mu minota 50 noneho ikipe y’igihugu ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangiye kugerageza uburyo bwashoboraga no kuvamo ibitego cyane cyane binyuze kuri Christian Pulisic ariko gutsinda biranga. ikipe y’igihugu ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yakomeje guhanana umupira neza kuko byageze ku munota wa 70 ariyo iri imbere mu guhanana umupira na 59% naho u Buhorandi bufite 41% ariko ntihagire ikivamo. Ku munota wa 76 Haji Wright winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego cya 1 cya Leta zunze ubumwe z’Amerika ku mupira mwiza yarahawe na Christian Pulisic. u Buhorandi bukimara gutsindwa igitego cya 2 bwahise bushaka igitego cy’umutekano maze ku munota wa 81 Denzel Damfries atsinda igitego cya 3 ahawe umupira na Dailey Blind.

    Umukino warangiye u Buhorandi butsinze ibitego 3 kuri 1 cya Leta zunze ubumwe z’Amerika buhita bukatisha itike yerekeza 1/4 mu mikino y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka kirikubera muri Qatar. U Bohorandi muri 1/4 buzahura nizava hagati ya Argentine na Australia.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123463/igikombe-cyisibigishyushye-u-buhorandi-bwahannye-usa-bwerekeza-14-123463.html

  • AS Kigali yanyagiye Kiyovu Sports ihita ifata umwanya wa mbere #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali yatsinze Kiyovu Sports ibitego 4-2 maze ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.

    Kiyovu Sports yatangiranye imbaraga ishaka igitego hakiri kare maze iza no kukibona ku munota 6 gitsinzwe na Ssekisambu Erissa.

    Ku munota wa 10, Ndayishimiye Thierry yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya kabiri n'umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Nordien.

    AS Kigali yakomeje gushaka uko yishyura ibi bitego maze ku munota 27 Kakule Mugheni Fabrice ayitsindira igitego cya mbere ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Nyarugabo Moise. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-1.

    AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Jacques Tuyisenge, Kakule Mugheni Fabrice na Mukonya bavuyemo hinjiramo Lotin Kone Felix, Lawrence Djuma na Dusingizimana Gilbert.

    Izi mpinduka zafashije AS Kigali kuko zaje kubaha igitego ku munota wa 59 gitsinzwe na Lotin Kone Felix.

    Ntacyo byabafishije kuko ku munota wa 70, Lotin Kone Felix yahaye umupira mwiza Tchabalala maze atsindira AS Kigali igitego cya 3.

    Tchabalala yaje gushyiramo igitego cy'agashinguracumu ku munota wa 84.

    Uko imikino yose yagenze:

    AS KIGALI 4-2 KIYOVU SPORTS
    RUTSIRO FC 0-2 POLICE FC
    SUNRISE FC 2-0 ESPOIR FC

    Urutonde:

    1. AS KIGALI 23 Pts (11)
    2. RAYON SPORTS 22 Pts (10)
    3. KIYOVU SPORT 21 Pts (12)
    4. APR FC 20 PTS (11)
    5. POLICE FC 20 Pts (12)

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-yanyagiye-kiyovu-sports-ihita-ifata-umwanya-wa-mbere

  • AS Kigali ihaye isomo Kiyovu Sports biyifasha kurara ku mwanya wambere #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yaherukaga gutsindwa na Gasogi United 3-1 mu mukino w’umunsi wa 11 yari yakiriye AS Kigali yaherukaga gutsinda Marines 1-0.

    Kiyovu Sports yatangiranye imbaraga ishaka igitego hakiri kare maze iza no kukibona ku munota 6 gitsinzwe na Ssekisambu Erissa.

    Ku munota wa 10, Ndayishimiye Thierry yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Nordien.

    AS Kigali yakomeje gushaka uko yishyura ibi bitego maze ku munota 27 Kakule Mugheni Fabrice ayitsindira igitego cya mbere ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Nyarugabo Moise. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-1.

    AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Jacques Tuyisenge, Kakule Mugheni Fabrice na Mukonya bavuyemo hinjiramo Lotin Kone Felix, Lawrence Djuma na Dusingizimana Gilbert.

    Izi mpinduka zafashije AS Kigali kuko zaje kubaha igitego ku munota wa 59 gitsinzwe na Lotin Kone Felix.

    Ku munota wa 64, Iradukunda Jean Bertrand yinjiye mu kibuga asimbura Ryad Nordien ku ruhande rwa Kiyovu Sports.

    Ntacyo byabafishije kuko ku munota wa 70, Lotin Kone Felix yahaye umupira mwiza Tchabalala maze atsindira AS Kigali igitego cya 3.

    Tchabalala yaje gushyiramo igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 84.

    Kiyovu Sports yasatiriye iminota yari isigaye ishaka kwishyura ndetse ibona amahirwe ariko ntiyayabyaza umusaruro umukino urangira 4-2.

    AS Kigali yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 23, Rayon Sports ya kabiri ifite 22 ikaba izakina na Bugesera ejo, Kiyovu Sports ni iya 3 n’amanota 21 ni mu gihe APR FC ifite 20 inganya na Police FC.

    Gahunda y’Umunsi wa 12 wa Shampiyona

    Ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2022

    Gasogi United 0-0 APR FC
    Marines FC 0-6 Mukura VS

    Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022

    AS Kigali 3-2 Kiyovu Sports
    Sunrise FC 2-0 Espoir FC
    Rutsiro FC 0-2 Police FC

    Ku Cyumweru tariki ya 4 Ukuboza 2022

    Musanze FC vs Rwamagana City
    Rayon Sports vs Bugesera FC

    Source : https://imirasire.com/?AS-Kigali-ihaye-isomo-Kiyovu-Sports-biyifasha-kurara-ku-mwanya-wambere

  • Arusha: Ba Minisitiri w’Ingabo muri EAC baganiriye ku bibazo byugarije umutekano w’akarere #rwanda #RwOT

    Inama yabo ya 35 y’akanama gashinzwe imikoranire mu by’umutekano (Sectoral Council on Cooperation in Defence), yabereye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango wa EAC, kiri i Arusha, muri Tanzania.

    Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, bwatangaje ko inama yize 'ibibazo bibangamiye umutekano w’Akarere'.

    Muri iyi nama u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, ndetse n’ibindi bihugu bya EAC byari bihagarariwe na ba Minisitiri b’Ingabo.

    Ku ruhande rw’u Rwanda kandi hari Maj Gen Vincent Nyakarundi ukuriye urwego rw’ubutasi bwa gisirikare.

    Iyi nama ije mu gihe Akarere ka Africa y’iburasirazuba gahangayikishijwe n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, nyuma y’iyubura ry’imirwano hagati ya M23 iharanira uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda muri Congo, n’ingabo za Leta ya Congo.

    Ibihugu bitandukanye bitarimo u Rwanda byiyemeje kohereza ingabo muri Congo mu rwego rwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, harimo ADF, FDLR, M23 n’indi.

    Kenya, u Burundi, Uganda biri mu byohereje ingabo zabyo muri Congo, zisangayo iz’Umuryango w’Abibumbye za MONUSCO.

    Source : https://imirasire.com/?Arusha-Ba-Minisitiri-w-Ingabo-muri-EAC-baganiriye-ku-bibazo-byugarije-umutekano

  • AS Kigali yatsinze Kiyovu Sports ifata umwanya wa mbere (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    AS Kigali yatsinze Kiyovu Sports ibitego 4-2 maze ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.

    Kiyovu Sports yaherukaga gutsindwa na Gasogi United 3-1 mu mukino w’umunsi wa 11 yari yakiriye AS Kigali yaherukaga gutsinda Marines 1-0.

    Kiyovu Sports yatangiranye imbaraga ishaka igitego hakiri kare maze iza no kukibona ku munota 6 gitsinzwe na Ssekisambu Erissa.

    Ku munota wa 10, Ndayishimiye Thierry yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Nordien.

    AS Kigali yakomeje gushaka uko yishyura ibi bitego maze ku munota 27 Kakule Mugheni Fabrice ayitsindira igitego cya mbere ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Nyarugabo Moise. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-1.

    AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Jacques Tuyisenge, Kakule Mugheni Fabrice na Mukonya bavuyemo hinjiramo Lotin Kone Felix, Lawrence Djuma na Dusingizimana Gilbert.

    Izi mpinduka zafashije AS Kigali kuko zaje kubaha igitego ku munota wa 59 gitsinzwe na Lotin Kone Felix.

    Ku munota wa 64, Iradukunda Jean Bertrand yinjiye mu kibuga asimbura Ryad Nordien ku ruhande rwa Kiyovu Sports.

    Ntacyo byabafishije kuko ku munota wa 70, Lotin Kone Felix yahaye umupira mwiza Tchabalala maze atsindira AS Kigali igitego cya 3.

    Tchabalala yaje gushyiramo igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 84.

    Kiyovu Sports yasatiriye iminota yari isigaye ishaka kwishyura ndetse ibona amahirwe ariko ntiyayabyaza umusaruro umukino urangira 4-2.

    AS Kigali yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 23, Rayon Sports ya kabiri ifite 22 ikaba izakina na Bugesera ejo, Kiyovu Sports ni iya 3 n’amanota 21 ni mu gihe APR FC ifite 20 inganya na Police FC.

    Umunsi wa 11

    Ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2022

    Gasogi United 0-0 APR FC
    Marines FC 0-6 Mukura VS

    Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022

    AS Kigali 3-2 Kiyovu Sports
    Sunrise FC 2-0 Espoir FC
    Rutsiro FC 0-2 Police FC

    Ku Cyumweru tariki ya 4 Ukuboza 2022

    Musanze FC vs Rwamagana City
    Rayon Sports vs Bugesera FC

    Ndayishimiye Thierry yari ahagaze neza mu bwugarizi

    Ryad Nordien yagoye cyane AS Kigali

    Nkinzingabo Fiston hagati ya Kalisa Rashid na Mugheni ba AS Kigali

    Ssekisambu watsinze igitego cya mbere cya Kiyovu Sports

    Ssekisambu yishimira igitego cye

    Myugariro Ndayishimiye Thierry nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yatsinze-kiyovu-sports-ifata-umwanya-wa-mbere-amafoto