Blog

  • Ziyobowe na Alcohol: Indirimbo 8 zitezweho gu… – #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha mbarwa abanyabirori bagahurira mu gitaramo Kigali Fiesta kibera muri BK Arena ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu. Ni igitaramo kiri bufungure byinshi bitegerejwe mu gusoza 2022 binatangira 2023.

    InyaRwanda.com igiye kukugezeho indirimbo zitezweho gutanga ibyishimo byo hejuru.

    Element

    Umwe mu batunganya umuziki bakomeye mu Rwanda, uheruka kongerwa ku rutonde rw'abahanzi basusurutsa abitabira iki gitaramo cy’uyu munsi, yitezweho kwerekana icyo ashoboye mu ndirimbo ye iri mu zigezweho. Ni indirimbo yise “Kashe”, imaze kurebwa inshuro miliyoni 4.1 kuri Youtube mu gihe cy'amezi ane gusa imaze.

    Ni nyuma y’uko ubwo aheruka gutaramira bitunguranye muri BK Arena, yasize benshi bavuga ko yiriye, abandi bati ‘ntashoboye kuririmba’, ibyaje gusobanurwa ko kwari ukubera ko atumvaga/atiyumvaga kubera ibyuma.

    Bwiza

    Uyu mukobwa uri mu bagezweho none ku myaka 28 mu gihe gito amaze atangiye by'umwuga umuziki, amaze kwigarurira imitima ya benshi mu bihangano byinshi afite.

    Indirimbo ye “Ready” niyo yitezweho guhagurutsa abatari bacye aho kugeza ubu imaze kurebwa inshuro Miliyoni 1.9 kuri Youtube n’ubwo afite n’izindi zikunzwe nka “Available” yahereyeho na “Exchange” iri mu nshya afite zikunzwe cyane.

    Chrissy Eazy

    Umwe mu basore bamaze igihe kirekire bagerageza ibintu bitandukanye mu ruganda rw'imyidagaduro, uri mu batunganya amashusho beza, kuri ubu ari mu bahanzi bahagaze bwuma ndetse akaba ari mu b'imbere.

    Yitezweho gutanga ibyishimo mu ndirimbo zinyuranye zirimo “Fasta” yamukinguriye amarembo, “Amashu”, by'umwihariko “Inana” iheruka kuzuza inshuro miliyoni 5 z’abayirebye kuri Youtube mu mezi 6 gusa.

    Kenny Sol

    Uyu musore yamamaye mu itsinda rya Yemba Voice yari ahuriyemo n'abandi banyeshuri biganye ku Nyundo, aza kurivamo agatangira gukora umuziki we ku giti cye abifashijwemo na Bruce Melodie baje gutandukana. Aheruka kwegukana igihembo cy'umuhanzi mwiza w'umwaka muri Kiss Summer Awards.

    Ubwo aheruka kujya gutaramira muri BK Arena, byarangiye ataririmbye agaragaza ko amaze kurambirwa kutishyurwa kandi yakoze. Ubu, yitezweho gutanga ibyishimo byo hejuru mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Forget”, “Joli” ariko cyane “Haso” imwe mu zo akunzwemo bitewe n’ubutumwa burimo n’uburyo ibyinitsemo.

    Bushali

    Uvuze BK Arena kuva iyi nyubako yakubakw,a Bushali ari mu bahanzi batigisa bikomeye iyi nyubako binyuze mu murindi w'injyana ya Kinya Trap n'umwihariko w'ibihangano by'uyu mugabo w'umwana umwe. Udushya twe kuri stage, turi mu biryoshy igitaramo.

    Uyu muraperi waherukaga kugira ibibazo by'imbuga acururizaho ibihangano bye cyane cyane Youtube zari zibwe, yitezweho kunyura abitabira iki gitaramo mu ndirimbo zirimo “Kirika” ikunzwe mu nsisiro zitandukanye, “Kugasima” ariko by'umwihariko iyitwa “Mukwaha”.

    Christopher

    Bitewe n’imyaka igera ku 10 uyu musore amaze akora umuziki, abamwumva bashobora kumva ashaje nyamara kugeza ubu afite imyaka 28 y’amavuko. Yakunzwe kuva mu ntango z’iyaduka ry'umuziki wa kizungu mu Rwanda, hari mu myaka ya za 2011/2012, na n’uyu munsi arakunzwe cyane.

    Yitezweho gutanga ibyishimo mu ndirimbo zitandukanye zirimo izo yahereyeho nka “Byanze”, “Ijuru Rito” ariko cyane cyane mu yitwa “Mi Casa” akuzwemo muri iyi minsi.

    Bruce Melodie

    Kuri ubu umuziki nyarwanda bisa nk’aho ushingiye kuri uyu mugabo wikoza hirya no hino akorana indirimbo n'abahanzi batandukanye biganjemo abayoboye mu Karere nka Eddy Kenzo unahatanye muri Grammy Awards, ibihembo bisumba ibindi ku Isi mu muziki, Harmonize uri mu bayoboye umuziki w’Akarera k'Ibiyagabigari, n'abandi.

    Kuri ubu Bruce Melodie yitezweho kongera kuryohereza abanyabirori nk’uko agenda abikora kenshi dore ko ari we muhanzi wabashije gutegura igitaramo cye bwite muri iyi myaka kikabera muri BK Arena kandi kikitabirwa byo hejuru. Icyo gihe yizihizaga ikinyacumi amaze akora umuziki.

    Nubwo afite indirimbo nyinshi yaririmbye bigoye kumenya umubare kuko na we bishoboka ko atawuzi, ariko iyo yumvikanamo avuga ku mukobwa uvuga 'ndagaswi' ni yo anaheruka, yitezweho guhindura ibintu, kimwe n’iyo yise “Funga Maco”.

    Joe Boy

    Umunya Nigeria Joe Boy uri mu bahanzi batararenza imyaka 5 batangiye umuziki kuko yawutangiye mu mwaka wa 2017, ku myaka ye 25 y’amavuko yitezweho guhindura ibintu muri BK Arena ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu.

    Uyu muhanzi amaze gukora indirimbo nyinshi ariko iyitwa “Alcohol” niyo yitezweho guhindura isura ya BK Arena no gutuma abantu banyurwa na Kigali Fiesta kubera ukuntu yigaruriye imitima ya benshi cyane cyane abakunze kujya mu birori n'utubyiniro bagakaraga umubyimba.

    Kigali Fiesta Live Concert ni igitaramo cyateguwe na EAP [East African Promoters], kirabera muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu aho imiryango ifungurwa guhera ku isaha ya saa kumi.

    Funga Maco ya Bruce Melodie iri mu zitezweho kubyinwa kakahavaReady indirimbo yashimangiye ubushobozi bwa Bwiza iri mu zitezweho kunyura abanyabiroriMukwaha imwe mu ndirimbo za Bushali iri mu zitezweho ibitangazaHaso itajya itakaza umwimerere yitezweho kuryohera abitabira Kigali FiestaInana iheruka kuzuza miliyoni 5 kuri Youtube agahigo gafite mbarwa mu muziki nyarwanda yitezweho kubyinwa kakahavaJoe Boy yitezweho kongera ubushyuhe mu Kigali Fiesta mu ndirimbo y’amateka AlcoholElement umaze gushyira hanze indirimbo imwe yitwa Kashe yitezweho kuzamura amarangamutima ya benshiMu ndirimbo nyinshi amaze gukora iyitwa Mi Casa yitezweho ibitangaza muri BK Arena

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123460/ziyobowe-na-alcohol-indirimbo-8-zitezweho-gutigisa-bk-arena-muri-kigali-fiesta-123460.html

  • 爱赢体育全站(中国)责任有限公司-又丢一脚…补时阶段劳塔罗禁区内再失单刀 #rwanda #RwOT

    爱赢体育全站(中国)责任有限公司-又丢一脚…补时阶段劳塔罗禁区内再失单刀
    直播吧12月4日讯 阿根廷vs澳大利亚第93分钟,劳塔罗再次失去单刀时机!

    更多精彩报道,尽在https://ingingo.com

    Source : https://ingingo.com/article/316.html

  • 官网-世界杯早报:梅西千场里程碑破门,阿根廷进八强将战荷兰 #rwanda #RwOT

    官网-世界杯早报:梅西千场里程碑破门,阿根廷进八强将战荷兰

    【世界杯战报】世界杯-阿根廷2-1澳大利亚进八强 梅西千场里程碑取淘汰赛首球世界杯1/8决赛,梅西1000场里程碑,阿根廷2-1打败澳大利亚晋级八强,梅西、阿尔瓦雷斯破门,劳塔罗屡失良机。世界杯-荷兰3-1美国晋级八强 邓弗里斯2传1射布林德传射德佩破门世界杯1/8决赛,荷兰3-1美国前进八强,邓弗里斯造三球,德佩、布林德破门。【1/4决赛对阵】世界杯1/4决赛对阵:荷兰vs阿根廷,12月10日3点开打世界杯1/4决赛,阿根廷将战荷兰,竞赛在北京时间12月10日3点进行。【竞赛预告】世界杯第15日竞赛预告:23点法国vs波兰&# 65292;英格兰清晨3点出战今晚23点法国将与波兰抢夺一个八强名额,清晨3点英格兰将对阵非洲杯冠军塞内加尔。【竞赛日焦点】阿根廷2-1澳大利亚:个人世界杯淘汰赛首球!梅西千场里程碑破门!里程碑建功率队晋级!官方:梅西中选阿根廷2-1澳大利亚全场最佳拿下里程碑战!梅西生计数据&#653 06;1000场789球,385次助攻梅西千场总数据:1000场789球,385次助攻。梅西赛后:马丁内斯扑出了最终一个球,让我们不必遭受痛苦世界杯1/8决赛,阿根廷2-1澳大利亚晋级。赛后,梅西接受了采访。卢塔罗….劳塔罗合集:空位单刀打飞机,近距离拍门被扑出劳塔罗ins被冲,球迷:伊瓜因2.0,退役吧!你配&#1998 1;上国家队荷兰3-1美国:神仙球!赖特接传中脚后跟一蹭,皮球直接旋进了球门!范巴斯滕、范德法特批判荷兰队:无趣的足球,德容必定甘愿下场世界杯1/8决赛,范巴斯滕、范德法特谈到了荷兰队的体现。【其他】摩根评足坛前史最佳阵:C罗、梅西、马拉多纳在列,大罗单箭头皮尔斯-&#2 5705;根发推,他发了一份自己评选的足坛前史最佳11人。卡佩罗:梅西灵气还在但动作跟不上主意 葡萄牙没C罗体现会更好日前,意大利名帅卡佩罗接受了《体坛周报》的采访,并谈到了对梅西、C罗的主意。邮报:与苏亚雷斯交流球衣,托马斯被加纳球迷称为'卖国贼'托马斯和苏亚雷斯交流球今后,遭到加纳球迷在网络上的进犯。nnnntntnnt直播吧足球早报-早看早知道nn

    更多精彩报道,尽在https://ingingo.com

    Source : https://ingingo.com/article/318.html

  • Ubukwe bwe, abadepite beguye na Prince Kid: … – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yateye urwenya mu gihe cy'amasaha arenga abiri ari wenyine mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022.

    Uyu munyarwenya waboneye benshi izuba yunganiwe na Patrick Rusine wakinnye mu ijwi ry'uwayobotswe n'agatama, Jules William [Julius Chita] wakinnye mu mwanya wa Rutamu Elie Joe yogeza umupira wayobowe n'umusifuzi Mukansaga Salim n'abandi.

    Byageze n'aho yifashisha umunyarwenya wabaye umunyamakuru Nkusi Arthur ubwo yabwiraga abitabiriye iki gitaramo impamvu atarashaka umugore.

    'Atome' yabanjirijwe ku rubyiniro na Nkusi Arthur wabanje gushyushya abantu binyuze mu rwenya rutandukanye yari yateguye rwibanze ku kuntu abasirikare batandukanye cyane n'abasivile.

    Ubwo yakiraga 'Atome', Nkusi yavuze ko bimuteye ishema kuba “umuntu nakuze mfatiraho urugero” yemeye kuza gutaramana natwe muri iki gitaramo. Ati 'Birashimishije cyane. Mumfashe tumwakire.'

    Ageze ku rubyiniro, Ntarindwa Diogène yashimye Nkusi Arthur ku bwo gushyira imbaraga mu bitaramo by'urwenya, avuga ko bikomeza uruganda rw'imyidagaduro muri rusange.

    Avuga ko yari amaze igihe adataramira Abanyarwanda kubera impamvu zitandukanye birimo n'ibitaramo yari amaze igihe akorera hanze y'igihugu.

    Yatangiye gukirigita ahantu ahereye ku rwenya rw'Umunsi Mukuru yitabiriye wahariwe ikirayi (Cyo kurya) wabereye mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru.

    Ntarindwa yavuze ko abasizi basingije ikirayi biramutungura. Bakoresha ikinyarwanda cyumutse nk'icya Bamporiki Edouard ufungiye mu rugo muri iki gihe.

    Uyu mugabo yavuze ko ari umukristu mu Itorero Women Foundation Ministries, kandi ni amahitamo ye. Avuga ko ajya abura aho akwirwa, iyo Umushumba w'Itorero ababwiye kubwira uwo bicaranye ngo 'Ni njye wa mugore'.

    Yanagarutse ku mbwa atunze mu rugo, aho hari igihe yamuteranyije n'abaturanyi be ishaka kubarya.

    Abantu bongeye gutembaraga kandi ubwo yitsaga ku mpamvu atarashaka umugore. Yavuze ko abo mu muryango we bamwibukije igihe kinini gushaka umugore 'ariko barararambiwe barabike'.

    Yahamagaye ku rubyiniro Nkusi Arthur hanyuma amubaza uko umugore we yitwa undi nawe ati yitwa 'Ntarindwa', kandi na 'Atome' niko yitwa. Ati 'Ubwo murumva impamvu.' Uyu munyarwenya yahise avuga nawe yiteguye kurushinga n'umukobwa witwa Mukankusi.

    Ntarindwa yifashishije indirimbo zitandukanye mu kumvikanisha umunezero watashye mu mutima wa Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid nyuma y'uko afunguwe.

    Yakoresheje indirimbo nka 'Happy Day', 'Don't worry be Happy' n'izindi mu rwego rwo gutanga ubutumwa bw'uko Imana yaciye inzira.

    'Atome' kandi yagarutse kuri Bamporiki Edouard wakiriye 'indonke' bituma akurikiranwa n'inzego z'ubutabera muri iki gihe.

    Yanagarutse kuri Mugabekazi Liliane wafunzwe nyuma y'uko agaragaye mu gitaramo cyabereye muri BK Arena yambaye imyenda itaravuzweho rumwe.

    Agirana inama Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017 kuzifashisha Mugabekazi Liliane ikindi igihe ubwo azaba ahatanye mu irushanwa ryo gusiganwa ku mudoka akunze kugaragaramo.

    Ntarindwa yagarutse ku myitwarire itandukanye y'ingagi zo mu Rwanda n'izo muri Congo, uburyo indaya zazamuye ibiciro kubera intambara yo mu Burusiya no muri Ukraine, ukuntu abantu bavuze igifaransa ubwo Perezida Macron yasuraga u Rwanda n'ibindi.

    Uyu mugabo yunamiye kandi Buravan witabye Imana. Avuga ko indirimbo ze zumvikanye ahantu henshi kandi mu bihe bitandukanye. Yavuze ko Buravan 'yatweretse ubuzima budasanzwe n'imibare yihariye.

    Ni ku nshuro ya gatatu habaye iserukiramuco ry’urwenya ‘Seka Fest’. Mu 2018 nibwo ryatangijwe mu Rwanda, ritangira ribera muri ‘Bus’ zikorera mu byerekezo bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.

    Icyo gihe umunyarwenya Mukuru yari Klint the Drunk, wo mu gihugu cya Nigeria. Mu 2019, umunyarwenya Mukuru yari Basket Mouth wo muri Nigeria, aho yagaragiwe n’abarimo Salvador, Eric Omondi n’abandi.

    Iri serukiramuco riba mu gihe cy’iminsi ibiri. Ku munsi wa mbere, abanyarwenya bo mu Rwanda nibo basusurutsa abantu, hanyuma ku munsi wa kabiri hakora abanyarwenya babiri.

    Kuri iki Cyumweru tariki 4 Ukuboza 2022, hategerejwe umunsi wa kabiri w'iri serukiramuco ritegerejwemo abanyarwenya barimo Loyiso Gola na Celeste Ntuli, Dr. Ofenekwe, Dr. Hillary Okell [Aherutse i Kigali mu gitaramo na Anne Kansiime] na Salvado bo muri Uganda ndetse na Kigingi wo mu Burundi. 

    Umunyarwenya Ntarindwa Diogène yataramiye 'bwa mbere' muri Seka Fest nyuma y'igihe yitabira ibitaramo bya Seka Live 

    Umunyarwenya Ntarindwa Diogène yavuze ko yishimira umusanzu wa Nkusi Arthur mu guteza imbere abanyarwenya 

    Ntarindwa Diogène yateye urwenya ku ngagi zo mu Rwanda, imibanire y'u Rwanda na Congo n'ibindi 

    Ntarindwa Diogène yavuze ko iwabo bamwishyuje ubukwe bihumira ku mirari ubwo Nkusi Arthur yashakaga umugore bitiranwa 

    Ntarindwa yagarutse cyane ku ba depite baherutse kwegura mu Inteko Ishinga Amategeko kubera impamvu bavuga ko ari 'bwite'    

    Seka Fest yasize urwibutso muri benshi bayitabiriye…. Yabereye muri Kigali Convention Center 

    Ntarindwa yagarutse ku kuntu gusetsa Perezida Kagame hari aho byamutambukije

     

    Ntarindwa Diogene ari kumwe n’umuririmbyi Ruti Joel ku rubyiniro mu iserukiramuco ‘Seka Fest’

     

    Umushyushyarugamba uzwi nka Mc Nario ni umwe mu batacitswe n’iki gitaramo cy’urwenya

     

    Ruti yaririmbye acurangiwe gitari na Clement uherutse kwinjira mu bahanzi atangira urugendo rwo gushyira hanze indirimbo ze bwite

     

    Ruti Joel yifashishije indirimbo zitandukanye ziri kuri album ye nshya ye nshya

     

    Ruti yarrimbye indirimbo ‘Igikobwa’, iya Buravan n’izjndi

     

    Nyuma y’iki gitaramo, Ntarindwa yaganiriye n’abantu batandukanye bari baje kumushyigikira

        

    Umunyarwenya Rusine Patrick wafashishije Ntarindwa Diogene ku rubyiniro

     

    Byari ibyishimo ku barimo Sandrine Isheja bitabiriye iki gitaramo ‘Seka Fest’

     

    Umunyamakuru Julius Chitta washinze Chitta Magic yafashije ‘Atome’ muri iki gitaramo

     

    Japhet na Etienne bagize itsinda ‘Bigomba Guhinduka’ bashyigikiye ‘Atome’ muri iki gitaramo



    Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2017

     

    Abanyarwenya bagezweho muri iki gihe Fally Merci na Patrick Rusine

     

    Jules Sentore uzwi mu ndirimbo zirimo 'Agafoto' ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo

     

    Nep Djs yifashishije indirimbo zitandukanye cyane cyane izo mu Rwanda basusurutsa benshi

     

    Umunyamakuru wa Kiss Fm, Sandrine Isheja Butera ari kumwe n'umugabo we Kagame Peter 

    Nkusi Arthur yashimye ‘Atome’ ku bw’uruhare rwe mu guteza imbere uruganda rwa ‘Comedy’ mu Rwanda    

    AMAFOTO: Nathaniel Ndayishimiye-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123477/ubukwe-bwe-abadepite-beguye-na-prince-kid-atome-yagarutse-ku-bigezweho-muri-seka-live-amaf-123477.html

  • Fully Focus yahurije kuri album abarimo Davis… – #rwanda #RwOT

    Fully Focus usanzwe uzwi mu ndirimbo zirimo nka 'Dimension', kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2022, ni bwo yatangaje ko yasohoye album ye nshya.

    Yabwiye InyaRwanda ko yifashishije Davis D kuri album ye 'kubera ko ari umuhanzi ukomeye kandi ugezweho'.

    Uyu mugabo avuga ko yifashishije abahanzi batandukanye kugira ngo yereke Isi yose umwihariko w'umuziki wa Afurika (Afrobeat) no kwereka abantu 'abahanzi nizere ko ari bo bazaba bakomeye ejo hazaza muri Afurika'.

    Iyi album iriho indirimbo 10. Nka ‘Rush’ yakoranye na Nyashinski (Kenya), Fik Fameica (Uganda) na Vanessa Mdee (Tanzania); ‘Banana’ yakoranye na Davis D, ‘Another One’ na Kuami Eugene wo muri Ghana, ‘Olodo’ na Niniola (Nigeria) na Sho Madjozi wo muri Afurika y'Epfo, ‘Longwa’ yakoranye na Ya Levis wo muri Congo;

    ‘Sababu’ na Llumi, ‘Dimenshion’ na Bien-Aime, ‘Container’ na Slap Dee wo muri Zambia, A.Y na Jorzi, ‘Complete me’ yakoranye na Djodje ndetse na ‘Luv you’ yakoranye na Scarr.

    Mu kiganiro '10 over 10' cya Citizen Tv, Fully Focus yavuze ko umuziki wa Kenya ugeze ku ntera ishimishije, ariko haracyakenewe gukomeza gukora indirimbo ziri ku rwego rwiza ku buryo zishakira isoko ku rwego Mpuzamahanga.

    Indirimbo 'Dimension' yakoranye na Bien-Aime wa Sauti Sol iherutse kugaragara mu ndirimbo 100 nziza ku rubuga rwa Apple no kuri Youtube muri Kenya.

    Aba bahanzi bombi bize ku ishuri rimwe mu mashuri yisumbuye, kandi barakonye cyane. Ubwo bari bamaranye imyaka umunani baziranyi, Fully Focus yafashije itsinda rya Sauti Sol kujya gutaramira ku nshuro ya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Album ye yashyize ku isoko yumvikanaho indirimbo ziri mu njyana ya Afrobeat ndetse na Amapiano. Avuga ko gukorana na ba Producer batandukanye byamufashije kumenya ibicurangisho bitandukanye by'umuziki n'uburyo indirimbo zikorwa.

    Fully Focus ni umunya-Kenya ariko ubarizwa mu Mujyi wa Atlanta muri Amerika. Yigeze kuvuga ko ubwo yajyaga muri USA ari kumwe n'umuvandimwe batwaye imyenda micye biyumvisha ko bazagera muri Amerika bakayibonera ubuntu ariko siko byagenze.

    Avuga ko atigeze amenya Se, kuko yatandukanye (Divorce) na Nyina ubwo yari akiri muto. Akavuga ko yakunze umuziki kubera ko Nyina yakundaga kumubwira ko akunda gusohokera ahantu akishimana n'abandi.

    Uyu musore avuga ko yagiye asimbuka ibipangu by'ishuri agiye kumva umuziki, akurana urukundo rwawo kugeza ubwo yiyemeje no kujya awumva anawumvisha abantu.

    Yashimangiye ko kuvanga umuziki nta muntu wigeze abimwigisha. Yabwiye ikinyamakuru Tag Magazine ati 'Kubera ko umuziki ari ibintu numvaga nkunze, uko namaraga igihe kinini ndiwumva ni nako nabaga ndi kwiga kuwuvanga. Uko narushagaho kuwumva niko niyunguraga ubumenyi cyane.'

    Fully uherutse gutaramira i Kigali avuga ko ubuzima bwe yabwubakiye ku bintu bitatu: Gukunda ibyo ukora, gushikama n'abantu. Avuga ko ibyo agezeho abicyesha abantu bagiye bamuhuza n'abandi.


    Dj Fully Focus yashyize hanze album ye nshya yise 'African Ambassador' iriho indirimbo 10. Yari amaze imyaka ine ayikoraho 

    Fully Focus yavuze ko yakoranye indirimbo na Davis D kubera ko ari umuhanzi ukomeye 

    Fully avuga ko abahanzi bakoranye abafitiye icyizere cy'ahazaza mu rugendo rwabo rw'umuziki 

    Fully amaze igihe avanga umuziki mu bikorwa bitandukanye. Yahuye n'abahanzi bakomeye ku Isi, kandi aharanira guteza imbere umuziki wa Afurika cyane cyane injyana ya Afrobeat 


    Urutonde rw’indirimbo ziri kuri album ya Fully Focus

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'BANANA' YA  FULLY FOCUS NA DAVIS D

     

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DIMENSION'  YA FULLY FOCUS NA BIEN AIME

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123476/fully-focus-yahurije-kuri-album-abarimo-davis-d-vanessa-mdee-ya-levis-na-bien-aime-123476.html

  • Karisimbi Entertainment Awards: Oda Paccy, Ne… – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo bihatanyemo abahanzi bo mu Karere ka Afurika y'Uburasirazuba (EAC) barimo nka Diamond Platnumz wo muri Tanzania, Miss Jojo na The Ben bo mu Rwanda.

    Ni ubwa mbere ibi bihembo bigiye gutangirwa mu Rwanda. Bihatanyemo abahanzi, ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga nko kuri Instagram na Twitter, abanyamakuru mu biganiro byo kuri Radio na Televiziyo, abatunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi n'amashusho n'abandi.

    Abantu 316 ni bo bahatanye muri ibi bihembo, bari mu byiciro 50 kandi batangiye guhatana mu cyiciro cy'amatora yo kuri internet ari gukorerwa ku rubuga rwa whatch.rw, aho ari kimwe mu bizagenderwaho ibi bihembo bitangwa.

    Amatora yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022, azarangira ku wa 20 Ukuboza 2022. Ni mu gihe umuhango wo gutanga ibi bihembo uzaba ku wa 26 Ukuboza kuri Onomo Hotel mu Mujyi wa Kigali.

    Umuyobozi wa Karisimbi Events, Mugisha Emmanuel, aherutse kubwira InyaRwanda ko ibi bihembo 'bigamije gushima umuhate n'umurava abari mu ruganda rw'imyidagaduro bagaragaza', by'umwihariko abo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

    Yavuze ko ibi bihembo byatangiriye ku babarizwa muri EAC, ariko intego ni uko bizaguka bikagera no mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

    Akomeza ati 'Kandi abahanzi bo muri Afurika nibo bafitanye indirimbo nyinshi n'abahanzi Nyarwanda.”

    Kugeza ubu mu cyiciro ‘Rwandan Male Artist of the year’, Nel Ngabo ni we ufite amajwi menshi aho agejeje amazwi 11. Mu cyiciro ‘Rwandan Female Artist of the year’ Alyn Sano ayoboye abandi n’amajwi 105.

    Mu cyiciro cy’indirimbo y’umwaka (Song of the year), Afrique ni we uri imber n’amajwi 10. Mu cyiciro cy’umuhanzikazi w’umwaka (East African Female Artist of the year) gihatanyemo Butera Knowless nta n’umwe uragira ijwi.

    Mu cyiciro ‘East African Male Artist of the year’ Bruce Melodie ni we ufite ijwi rimwe. Mu cyiciro ‘Legend Hip Hop Artist of the year’ umuraperikazi Oda Paccy witegura gusohora Extended Play yise ‘Imbere muri njye’ ni we ufite amajwi menshi, kuko agejeje amajwi 860.

    Dj Brianne ni we uri imbere y’abandi mu cyiciro ‘Female Instagram Influencer of the year’ aho yagize ijwi rimwe. Mu cyiciro ‘Traditional Music Band of the year’ Itorero Iganze Gakondo n’iryo rifite amajwi menshi aho bagejeje amajwi 5.

    Mu cyiciro ‘Entertaiment Radio Male Presenter of the year’ MC Tino ni we ufite amajwi menshi aho agejeje 374. Dj Kelly ni we ufite amajwi mu cyiciro ‘Dj of the year’ aho agejeje amajwi 103.

    Mu cyiciro ‘Sports Presenter of the year’, Mucyo Antha ayoboye abandi n’amajwi 145. Ange Da Baby uzwi cyane mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi ni we uyoboye abandi mu cyiciro ‘Video Vixen of the year’ aho agejeje amajwi 34.

    KANDA HANO UBASHE GUTORA UWO USHYIGIKIYE MURI IBI BIHEMBO 

    Umuraperikazi Oda Paccy ayoboye abandi mu cyiciro 'Legend Hip Hop Artist of the year' 

    Nel Ngabo wo muri Kina Music ayoboye abandi mu cyiciro 'Rwandan Male Artist of the year’

     

    Alyn Sano ni we uri imbere mu cyiciro 'Rwandan Female Artist of the year’ 

    Umuhango wo gutanga ibihembo 'Karisimbi Entertainment Award 2022 & Fashion Show' uzaba ku wa 26 Ukuboza 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123459/karisimbi-entertainment-award-oda-paccy-nel-ngabo-na-alyn-sano-mu-bamaze-gutorwa-cyane-123459.html

  • Bushali yongeye guserukana umuhungu we, yerek… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gitaramo cyiswe Kigali Fiesta Live Concert cyabaye kuri uyu wa Gatandatu muri BK Arena. Ubwo Bushali yageraga kuri stage, habanje kuzimywa amatara hazamurwa ibirimi by'umuriro mu kwakira umwami wa Kinya Trap. Yakiriwe kuri Stage ku isaha 23:54.

    Yongeye kandi kuzana n'umuhungu we bari bambaye kimwe. Ubwo yageraga ku ndirimbo yise 'Bahabe' abantu babyinnye muri za mbyino zimeneyerewe za Trap. Nk’uko byari byitezwe kandi indirimbo Bushali yise ‘Mukwaha’ yafashije cyane abitabiriye.

    Ageze ku ndirimbo nyirizina yitwa 'KinyaTrap', abafana ibyo banywaga babitereye hejuru na we aryama ku butaka ngo arusheho kubashimisha, ari nako ajyana n’umurindi w’abakunzi be batari bacye.

    Uyu mugabo uri muri bacye bashobora gutigisa inzu y'imikino n'imyidagaduro ya BK Arena, indirimbo ze zirakunzwe cyane. Iyitwa 'Ni Mwebwe' iri mu zitazibagirana mu mateka ya Kigali Fiesta Live bitewe n'uburyo yatigishije bikomeye iyi nyubako.

    Ku isaha ya saa 00:17 nib wo Bushali yavuye ku rubyiniro bigaragara ko abantu bagikeneye ku mwumva nubwo amasaha yari amaze gukura.

    Bushali arakunzwe bikomeye!

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123474/bushali-yongeye-guserukana-umuhungu-we-yerekana-ko-bizagorana-kubona-utigisa-bk-arena-nka–123474.html

  • Igikombe cy’Isi: Messi yujuje imikino 1000 y’… – #rwanda #RwOT

    Argentine yatambukanye umucyo muri ⅛ cy’igikombe cy’isi, isezerera Australia, ihita iba ikipe ya kabiri igeze muri ¼, aho izahurira n’ u Buholandi nabwo bwasezereye Leta Zunze Ubumwe za America.

    Mu mukino watangiye i Saa 21:00 kuri Stade ya Ahmed bin Ali, ikipe ya Argentine bita ‘La Albiceleste’ bishatse kuvuga ikirere cy’umweru n’ubururu yasatiriye bikomeye ndetse birangira itsinze ‘Socceroos’ ya Australia ibitego 2-1.

    Lionel Messi wakinaga umukino w’1000 muri ruhago y’umwuga, yafunguye amazamu ku munota wa 35, yinjiza neza  umupira yari ahawe na Nicholas Otamendi. Uyu mukino wasinze Messi yinjije igitego cya cya 789.

    Lionel Messi Cucittini yishimira igitego cya 789 mu mikino 1000 amaze gukina

    Nyuma y’iminota y’igice cya mbere, Julian Alvarez yaboneye Argentine igitego cya kabiri ku munota wa 57, icyizere cyo kuzahurira n’ u Buholandi muri ¼ gihita cyiyongera.

    Australia yabonye igitego cy’impozamarira rukumbi ku munota wa 77, ubwo Mathew Lecki yateraga umupira, ugakubita kuri myugariro Enzo Fernandez wa Argentine, ugahita unakomereza mu izamu, umukino uza kurangira nta kindi gitego kibonetse.

    Uyu mukino wasifuwe n’umunya-Polonye, Szymon Marciniak warangiye Australia isatira cyane byanatumye abakinnyi n’abafana ba Argentine baryoherwa cyane n’intsinzi kuko kuyibona byagoranye, bitandukanye n’uko benshi babitekereza mbere y’umukino.

    Messi wigaragaje azonga abugarizi ba Australia ni we watowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino

    Kuri iki Cyumweru, hategerejwe imikino ibiri ya ⅛ cy’igikombe cy’isi, aho hari uhuza u Bufaransa na Polonye guhera i Saa 17:00 ndetse n’undi uri buhuze u Bwongereza na Senegal Guhera i Saa 21:00′. Amakipe abasha kwitwara neza aha, azahurira mu mikino ya ¼ iri mu cyumweru gitaha.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123473/igikombe-cyisi-messi-yujuje-imikino-1000-yumwuga-afasha-argentine-gusezerera-australia-123473.html

  • BAKERSNATION ikuzaniye Noheli n’Ubunani, amah… – #rwanda #RwOT

    AKABANDO K'IMINSI UGACA KARE UKAKABIKA KURE, iyi mvugo iva ku mugani nyarwanda ugira uti 'Akabando k'iminsi Gacibwa Kare kakabikwa Kure', bishatse kuvuga ko iki ari cyo gihe cyiza cyo kwibikaho ubumenyi bwazagirira umumaro nyiri kubukurikirana mu minsi iri imbere.

    Mu gihe ibintu biri guhenda cyane, aho n'ibiciro by’ibikomoka ku ifarine byazamutse cyane, ubu ni igihe cyiza cyo kwihugura ku bumenyi bwo kwiga gukora imigati, cake na snacks zitandukanye zirimo;

    Sambusa, Amandazi, Pizza, Humberg, Pain France, Pain viande, Gozette, Brettes n’ibindi byinshi bitandukanye, bikagufasha kujya ubyikorera mu rugo iwawe bitagoranye bitanaguhenze, ndetse ukaba wanabyaza umusaruro ubwo bumenyi ukihangira umurimo.

    Aya mahugurwa y'igihe gito kitarengeje amezi atatu, nuyitabira uzayasoza ubizi neza ndetse wemererwe na Stage yo kumenya kunoza no kwimenyereza ibyo wize muri Bakersnation, bityo ukaba ubitse ubumenyi buzakugirira umumaro mu gihe kiri imbere.

    Ku babyeyi bareba kure, namwe mwategura abana banyu baje mu biruhuko, aho kwirirwa bazerera bakajya baza bakiga, kuko umunyeshuri uruhukiye ku kwihugura atandukanye n'uwirirwa azerera.

    Cake zijyanye n’igihe nta handi ziboneka hatari muri Bakesnation

    Ku bifuza gutangira Business mu bijyanye no gukora imigati cakes ndetse na snacks z'amoko yose namwe Bakersnation ni ahantu heza hasobanutse wakwigira udapfunyikiwe, aho wigishwa amasomo y'ubumenyi ngiro, 100% pratique (Practical Training); ibi byoroha cyane kubitwara ku isoko ry'umurimo aho abakiriya badashobora gushidikanya ku byo ubaha.

    Ni nko kwitoragurira kuko ni ugutangira Business wizeye aba clients kubera ubwiza bw'ibyo uba ugiye kubaha. Aha ubuyobozi bwa Bakersnation buri gutegura uburyo bwazajya bwongera ho igice cyo kwiga Business, ukiga ubumenyi witeguye no kugenda uzi bidashidikanywaho aho uzahera Business.

    “Ni Karibu rero muri Bakersnation ku banyarwanda bifuza gutangiza Business zabo, bakeneye ayo mahugurwa, ndetse n'abateganya kujya mu mahanga bifuza kujyana iyo mpano nk'impamba y'ubumenyi ngo bajye kuyoboramu ruhando rw'amahanga”.

    Abanyamahanga nabo ntibatanzwe, BAKERSNATION imaze kuba ubukombe aho yakiriye abanyamahanga barenga 60, harimo abazungu bitabiriye amahugurwa baturutse muri America (USA), Cameroon, RDC, Uganda, Burundin a Kenya.

    Umunya Camerron Kazi usoje amahugurwa muri BAKERSNATION, yavuze imyato amahugurwa yitabiriye mu mezi atatu ashize, yashimye cyane umumaro aya mahugurwa amariye urubyiruko rw’u Rwanda na Afrika muri rusange. Ni amahugurwa ngarukakwezi ategurwa na Bakersnation yo kwiga gukora cakes, imigati na snacks z'amoko yose.

    Mu gihe twitegura kwinjira mu minsi mikuru ya Noel n'ubunani, BAKERSNATION yiyemeje gukora ‘Discount’ [kugabanya ibiciro] ku mahugurwa ngaruka kwezi yo kwiga gukora cakes, imigati na snacks z'amoko yose.

    Bakersnation kandi iributsa abanyarwanda ko yabateguriye CAKES nziza kandi ziryoshye, z'amoko menshi atandukanye zirimo Redvelvet Cake, Chocolate Cake,Lemon Cake, Vanilla Cake, Strawberry Cake, Banana Cake, Honey Cake, Carrotte Cake, Free Sugar Cake ishobora gukoreshwa n’abarwayi ba Diabet, n'izindi nyinshi.

    Bakersnation bahinduye nimero, bika iyi nshya bari gukoresha: 0791333165 

    Kuri ubu Bakersnation yahinduye numero wakoraho Order, inshya bari gukoresha ni: 0791333165. Bahamagare barakwakira neza kuri Phone Call na WhatsApp kuko iyari isanzwe yagize ikibazo.

    Abafite ibirori bitandukanye, mwese muhawe ikaze aho BAKERSNATION ikora cake ijyanye n'ibirori wateguye, ibasha gukora cake ijyanye na Bridal Shower, cake ikorwa mu birori byo gutegura umugeni, Cakes z'ibirori byo kwitegura umwana (Baby shower Cake), Cakes zo gutera ivi (She SAID YES Cake);

    Cake zo kwizihiza ibirori by'amavuko, izo kwifuriza abantu urugendo rwiza (Safe Journey), izikorwa ziriho Logo y’ikigo (Company Based Cake), cake ziriho amafoto y'uwo muri gukorera ibirori by'Amavuko n’ibindi.

    Bakersnation igukorera Cake iyo ariyo yose wakenera. Ni ho honyine watanga igitekerezo bakagufasha kujyanisha n'ikirori urimo gutegura ku buryo bigira injyana.

    Abafite ubukwe namwe muhawe ikaze, kuri ubu BAKERSNATION igufasha gutegura cake nziza iryoshye mu birori by'ubukwe bwawe, bakayikuzanira aho ibirori bibera, iherekejwe kandi n'umukozi ufite inararibonye ku buryo umutekano wayo uba wizewe, n’ibikoresho bijyanye n'uburyo bwiza bwo kuyitegura mu birori, Champagne, icyuma cyo kuyikata na fireworks.

    Bakersnation kandi nyuma y'ubukwe igenera cake yo kuzasangira n'uwo wihebeye muri Honey moon. “Ni karibu, muri Bakersnation, umukiriya ni Umwam”i.

    Ubu Bakersnation wayisanga hafi n’umurenge wa Remera, ku muhanda w’amabuye KG 175 st urenze ivuriro Polyfam ugana ku rusengero rw’Abadiventiste, munsi neza ya UrbanPark Suites hotel.

    Bakersnation yarimutse isigaye ikorera hafi y’Umurenge wa Remera

    Ntucikwe n’iyi mpano ya Noheli n’Ubunani

    Bakersnation ikorera i Remera muri Kigali hafi y’Umurenge wa Remera

    Mu mezi 3 gusa uba wabaye intyoza mu gukora cake na snacks

    Utegereje iki ko abatangiye kwitabira aya mahugurwa bamaze kuba intyoza?

    Biroroshye nawe iyi cake waba uyikorera mu mezi atatu gusa guhera uyu munsi

    Cake ifite icyanga kandi igaragara neza, wayihabwa gusa na Bakersnation

    Ni wowe usigaye kuko abasirimu bose bakorerwa cake na Bakersnation

    Iyo bagukoreye cake y’ubukwe banakwemerera iya Honeymoon

    Bakersnation ni bo bakoze iyi cake ya Miss Naomie wabaye Miss Rwanda 2020

    Wegereye Papi Clever n Dorcas bakubwira icyanga cya cake ya Bakersnation

    Bakersnation nibo bakoreye MTN Rwanda iyi cake y’agatangaza

    Ongera ubike ya nimero ya Bakersnation ndabizi ukibona iyi cake uhise umira amazi, wiyemeza ko nawe bazagukorera cake, nimero ni: 0791333165

    Umuramyi Carine ntazibagirwa ukuntu Bakersnation yagize uruhare mu kuryoha k’ubukwe bwe 

    Radiyo ya mbere mu Rwanda mu myidagaduro, Kiss Fm, yakorewe cake na Bakersnation

    Iyi cake yanejeje ibyamamare ni iyo muri Bakersnation

    Bakersnation bagukorera cake itangaje nawe bikakurenga!

    Cake yakorewe iTel Mobile

    Cake Bakersnation yakoreye Butera Knowless

    Social Mula azi icyanga cya cake ya Bakersnation

    Umusore wa Alex Muyoboke yasogongeye kuri cake ya Bakersnation

    Uncle Austin ateruye cake yakorewe muri Bakersnation

    Bakersnation imaze kuba ubukombe mu gukora cake z’agatangaza

    Tuguhitiyemo Bakersnation

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123469/bakersnation-ikuzaniye-noheli-nubunani-amahugurwa-yo-gukora-cake-na-snacks-abafite-ubukwe–123469.html

  • Igikombe cyIsi: Ghana yasezerewe, Cameroon i… – #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu umubano hagati y’abareba Televiziyo mu Rwanda hamwe n'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru mu Rwanda (RBA), ukomeje kurushaho kuba mwiza, kubera igikombe cy'Isi cya 2022 kiri kubera muri Qatar.

    Mu makipe ahagarariye Afurika, Ghana na Morocco hagendewe ku mibare n'umwanya zariho mu matsinda muri iki gikombe cy'Isi, ni zo zahabwaga amahirwe yo gukomeza muri 1/8 cy'Irangiza.

    Bidatunguranye, Morocco yakatishije itike, hiyongeraho na Senegal nayo yatunguranye itsinda Equateur yari iyoboye itsinda barimo rya mbere.  

    Ghana yagerageje kwihorera biranga, gusa yari mu makipe ya Afurika yagaragaje kurwana

    Andi makipe yari atahiwe kumenya uko bigenda yo ku mugabane w'Afurika, ni Ghana na Cameroon, gusa Ghana yahabwaga amahirwe menshi kuko mu itsinda yarimo yari ku mwanya wa kabiri, mu gihe Cameroon yo yasabwaga imibare myinshi yo gutsinda ikipe ya Brazil kandi ikayitsinda ibitego biri hejuru ya 2 nabwo bigaturuka kuba Ubusuwisi bwatsinzwe mu mukino nabo bakinaga muri iri tsinda.

    Uyu mukino wa Ghana na Uruguay watangiye nyuma y'inkundura y'amagambo ashingiye ku mateka ibihugu byombi bifitanye kuko byahuriye mu Gikombe cy'Isi cya 2010 cyabereye muri Afurika y'Epfo mu 2010 warangiye Ghana isezerewe kuri penaliti.

    Nyuma y'imyaka 12 Luis Suarez akuyemo igitego cya Ghana cyayibujije itike yo kujya muri ¼, ni we wari kapiteni muri uyu mukino watangiranye ishyaka ryo hejuru.

    Uruguay yaritse ariko biranga birangirira mu marira

    Bitewe n'aya mateka rero uyu mukino watangiye amakipe yose ari hejuru, Ghana yanyuzagamo igasatira izamu rya Uruguay binyuze ku bakinnyi bayo barimo Jordan Ayew ariko nta buryo bufatika yabonye.

    Ku munota wa 16, ni bwo Jordan Ayew yateye ishoti rikomeye, umupira ukurwamo na Sergio Rochet Alvarez ariko Mohammed Kudus ashatse kuwusongamo umunyezamu amukoraho hatangwa penaliti yatewe na André Ayew Dede ishyikira mu biganza by’umunyezamu wa Uruguay.

    Amateka yisubiyemo kuko penaliti ya Ghana mu 2010, yatewe na Asamoah Gyan yayikubise umutambiko w'izamu, umupira ujya hanze. 

    Senegal n’ubwo itari ifite Sadio Mane yabashije kubona itike ya 1/8

    Guhagarara nabi kwa ba myugariro ba Ghana bari beza mu minota ya mbere, byatumye Luis Suarez atanga undi mupira mu rubuga rw'amahina, Giorgian de Arrascaeta ashyiramo igitego cya mbere ku munota wa 26 w'umukino. 

    Ghana yavuye mu mukino byatumye nyuma y'iminota itanu gusa Suarez yongera gutanga undi mupira kuri Giorgian de Arrascaeta, na we awushyira mu izamu bitamugoye. Uku ni na ko igice cya mbere cy'umukino cyarangiye Ghana itarabasha kugaruka mu mukino ngo ishake uko yishyura ibitego yatsinzwe.

    Umukino waje kurangira gutyo Ghana isezererwa ityo na Uruguay, gusa nubwo iyi kipe ya Suarez yatsinze nayo ntiyakomeje kuko ku kindi kibuga Portugal ya Cristiano Ronaldo yari yatsinzwe n'ikipe ya Koreya y'Epfo nayo itarahabwaga amahirwe muri iri tsinda ibitego 2-1, ibi byahise bituma Ghana na Uruguay zitaha. 

    Cameroun yatsinze Brazil ariko birangira itashye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123464/igikombe-cyisi-ghana-yasezerewe-cameroon-itaha-yemye-nyuma-yo-gutsinda-brazil-123464.html