Blog

  • Joe Boy waturaga indirimbo yose inkumi zi Ki… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 03 Ukuboza 2022 ni bwo abakunzi b'umuziki cyane uw'u Rwanda bahuriye muri Kigali Arena, mu gitaramo cyateguwe na EAP ku nshuro yacyo ya kabiri, cyiswe Kigali Fiesta.

    N'ubwo bwose urubyiruko rwiganjemo urw'abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye na Kaminuza arirwo ruzwiho kwitabira ibirori kandi rukaba ruri ku ishuri, ntibyabujije abantu kuza mu buryo budateye ikibazo.

    Umuhanzikazi Bwiza wari wateguye yaba mu myambarire, imiririmbire n'imibyinire niwe winjije abantu mu mavuta maze akurikirwa na Chriss Eazy, Kenny Sol, Christopher, Element, Bushali na Bruce Melodie.

    Ku isaha ya saa 01:12 ni bwo Anitha Pendo yahamagaye ku rubyiniro Joe Boy gusa ntiyahita aza, habanza kuvagwa umuziki mu minota itari mike, gusa mu masaha agana saa 01:40 z'ijoro zo kuwa 04 Ukuboza 2022 ni bwo yageze ku rubyiniro.

    Uyu musore wari ufite imbaraga nyinshi n'ubwo byagaragaraga ko abantu bazi indirimbo ye imwe 'Alcohol', ntibyamubujije gukoresha igihe cyose yari yahawe anavuga ko yishimira kuza mu Rwanda agezemo bwa kabiri.

    Ati:'Nishimiye kongera kuba hano guhera muri Gashyantare 2020, ndabakunda cyane.' Uko yaririmbaga indirimbo zose yazituraga inkumi z'i Kigali ati: 'Bakobwa beza muri hano mbafitiye impano y'agatangaza.'

    Joe Boy yatangiye umuziki mu mwaka wa 2017, mu buryo bw'umwuga. Ni umwe mu bahanzi bafashwa na Mr Eazi, afite imyaka 25 akaba ari mu bahanzi bamaze kwigarurira imitima ya benshi.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123478/joe-boy-waturaga-indirimbo-yose-inkumi-zi-kigali-yatangaje-ko-yishimira-kuza-mu-rwanda-ama-123478.html

  • Ibiciro by’ibikomoka kuri peterori ntibizahinduka – RURA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ko ibiciro bya lisansi na mazutu bizaguma aho biri mu gihe (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibiciro-by-ibikomoka-kuri-peterori-ntibizahinduka-rura

  • Ruti Jol yasogongeje abantu album yitiriye u… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyari cyateguriwe Ntarindwa Diogène uzwi nka 'Atome', ariko yahisemo ko azahurira ku rubyiniro na murumuna we mu buhanzi Ruti Joël.

    Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru ku wa 23 Ukwakira 2022, Ntarindwa yavuze ko n’ubwo badakora injyana zimwe hari byinshi bahuje, ariko kuva bamenyana bahuza muri byinshi mu nganzo. 'Atome' yavuze ko Ruti Joel ‘anyibutsa umusore watuvuyemo Buravan’. Ati “Twarahuye, turahuza cyane.”

    Yavuze ko Ruti Joel nawe yifuzaga ko igihe kimwe bazahurira ku rubyiniro, kandi yahoze yifuza ko umunyarwenya wese wo mu Rwanda yumva ko gutera urwenya bidasaba kuvuga ku bantu runaka, ahubwo bisaba kwiyizera ‘ku buryo wagikora’ udakeneye undi muntu.

    Ubwo yari ahawe umwanya, Ruti Joel yabanje kuganira na Ntarindwa mu rurimi rw'igiswahili nk'abantu batari baherukanye, ubundi aranzika mu nganzo.

    Yaririmbye indirimbo ye yise 'Igikobwa', 'Low Key' ya Buravan babanye igihe kinini, n'izindi.

    Uko yaririmbaga ni nako ku nyakiramashusho hatambukaga ubutumwa bugaragaza album ye nshya, yise 'Musomandera’ (Izina rya Mama we). Uyu musore yavuze ko iyi album yumvikanisha urukundo rw'umubyeyi we. Ati 'Ntakiruta umubyeyi. Aransumba, akandera kandi arera. Urukundo rwe… kandi turasa, kandi ari hano.'

    Yabwiye abafana be n'abakunzi be ko iyi ari album ari kubategurira, kandi 'ibikubiyemo byose ni urukundo rwe cyane. Ntacyasha kirimo. Rurera ni igitare. Ni nk'urukundo Musomandera yakunze Rumata [izina rye], ni nk'urwo u Rwanda rwadukunze'.'

    Mu ndirimbo yaririmbye zizumvikana kuri album ye harimo 'Rukundorwera'. Yabwiye InyaRwanda ko yahisemo kwitirira album ye umubyeyi we mu kumvikanisha urukundo 'rudafite icyasha rwera wabwira buri wese ukunda Igihugu, umubyeyi n'umugore.

    'Urukundo rudafite umwanda mu magambo meza asukuye y'ikinyarwanda n'ijyana Gakondo iyaherekeje.'

    Uyu muhanzi avuga ko Album ye yakozweho na Producer X On the Beat, inononsorwa na Made Beats usigaye abarizwa mu Bwongereza.

     

    Ruti Joel yaririmbye mu iserukiramuco rya 'Seka Fest', ahurira ku rubyiniro na Ntarindwa Diogene 'Atome' wamutumiye

     

    Ruti yatangaje ko agiye gushyira hanze album ye nshya yitiriye umubyeyi we 'Musomandera' 

    Ruti yavuze ko mu ntangiriro za Mutarama 2023 ari bwo azashyira hanze iyi album 

    Ruti yavuze ko iyi album yihariye- kandi izumvikanisha urukundo rw'umwana n'umubyeyi n'Igihugu


    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘LOUD SOUND MUSIC’ YA RUTI JOEL NA KENNY K

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123480/ruti-joel-yasogongeje-abantu-album-yitiriye-umubyeyi-we-amafoto-123480.html

  • #Qatar2022: Afurika ihanze amaso ikipe ya Senegal n’iya Maroc #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Afurika yose ihanze amaso amakipe ya Senegal na Maroc ko yakora ibitangaza akaba yakwitwara neza mu mikino iri imbere mu gikombe cy’Isi cya 2022 kirimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/qatar2022-afurika-ihanze-amaso-ikipe-ya-senegal-n-iya-maroc

  • Polisi yafashe abakewaho kwicisha imbunda umuvunjayi n'umushoferi #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda yatangaje ko yafashe abagabo babiri bakekwaho kwicisha masotera [imbunda nto]abarimo umuvunjayi ndetse n'umushoferi.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri iki Cyumweru,Polisi y'u Rwanda yavuze ko abafashwe ari Ndagijimana Patrick na Ndagijimana Yves.

    Bakekwaho kwica Mujyambere Idris w'imyaka 49 mu ijoro ryo kuwa 18 Gicurasi 2022 mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka na Kayitare Jean Pierre w'imyaka 45, kuwa 13 Ugushyingo 2022, bakoresheje imbunda (Pistol).

    Polisi y'u Rwanda yatangaje ko Mujyambere wari umuvunjayi mu Mujyi wa Kigali yiciwe aho yari atuye mu gihe Kayitare wari umushoferi mu Mujyi wa Kigali, yashutswe akajyanwa mu icumbi rya Ndagijimana Patrick riherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo akaba ariho yiciwe n'imodoka ye ikibwa.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yagize ati “Iperereza riracyakomeje.”

    IGIHE kivuga ko amakuru cyahawe n'abaturanyi ba Kayitare Jean Pierre avuga ko nyuma y'uko uyu mugabo yishwe abakoze ubwo bwicanyi bahise bamujyana nijoro mu irimbi ryo mu Rugarama bishyura abazamu baririnda amafaranga ibihumbi 200Frw, baramushyingura.

    Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko kugira ngo aya makuru amenyekane byaturutse ku muturage wanyuze hafi y'iryo rimbi saa sita z'ijoro, akabona abantu bari gushyingura ahita ahamagara inzego z'umutekano.

    Uwitwa Habimana Jules yagize ati “Baramwishe bagura isanduku bamushyiramo bajya kumushyingura mu Rugarama saa sita z'ijoro noneho haza kunyura umuturage abona abantu bari gushyingura ahita ahamagara inzego z'umutekano azibwira ko abonye abantu bari gushyingura umuntu nijoro kandi ubusanzwe bashyingura ku manywa.”

    Yakomeje avuga ko inzego z'umutekano bucyeye bwaho zahise zijya kubigenzura zisanga umuntu washyinguwe yarishwe kuko yari anafite ibikomere.

    Kalisa Jean Marie Vianney yagize ati “Baramwishe bishyura abazamu ibihumbi 200 Frw baramushyingura, gusa ikibabaje ni uko n'imodoka yatwaraga yahise iburirwa irengero.”

    Hari undi wagize ati “Yaraje ajya kwaka boss imodoka amubwira ko abonye ikiraka aragenda, undi aramutegereza umunsi wose yamuhamagara telefone nticemo, buracya telefone nabwo ntiyacamo naho abantu bamukodesheje bahise bamwica bajya kugura irimbi mu Rugarama bahita bamushyingura.”

    Umuyobozi wa sosiyete ishyingura abantu mu irimbi rya Rugarama, Uwimbabazi Charles, yemeye iby'aya makuru, avuga abazamu batatu bakekwa batawe muri yombi ndetse hagikorwa iperereza.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-yafashe-abakewaho-kwicisha-imbunda-umuvunjayi-n-umushoferi

  • Kigali: Imodoka ebyiri zirakongotse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru ahagana saa cyenda, imodoka ebyiri zari ziparitse mu igaraje ry’uwitwa Mushimire riri i Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/article/kigali-imodoka-ebyiri-zirakongotse

  • Polisi yataye muri yombi abantu babiri bakurikiranyweho ubwicanyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri ari bo Ndagijimana Patrick na Ndagijimana Yves bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi bakoresheje (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yataye-muri-yombi-abantu-babiri-bakurikiranyweho-ubwicanyi

  • Igikombe cy’isi: Senegal iri mu kagozi irakin… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru saa tatu z’ijoro kuri Albyt stadium, ikipe y’igihugu ya Senegal irakina n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza mu mikino ya nyuma ya 1/8, mu gikombe cy’isi gikomeje gukinirwa muri Qatar.  

    Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza niyo yarangije ari 1 mu itsinda B, ryari ririmo: Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Iran na Wales naho ikipe y’igihugu ya Senegal yo yazamutse ari iya 2 mu itsinda A, nyuma yo gutsinda Ecuador kuri penariti bigoranye.

    Mu mateka ikipe y’igihugu ya Senegal n’u Bwongereza ni ubwa mbere bagiye gukina mu mikino y’amurashanwa, ndetse no muya gicuti. Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza niyo ifite impano nyinshi zagutsinda igitego igihe icyo aricyo cyose ugereranyije na Senegal, kuko u Bwongereza bufite Raheem Sterling, Bukayo Saka, Marcus Rashford, Jack Grealish ndetse na Phil Foden. 

    Aba bakinnyi bombi bari mu byafashije ikipe y’igihugu y’u Bwongereza kwitwara neza mu gikombe cya Euro ya 2020, ndetse bakomeje no kwandika amateka muri Qatar. 

    Rashford uri mu bitezweho gukora ibitangaza muri uyu mukino

    Umutoza wa Senegal, Aliou Cisse we abakinnyi afite bakora ikinyuranyo ku munota uwo ariwo wose ntabwo ari benshi, ni Kalidou Koulibaly ukinira Chelsea, Eduardo Mendy, Ismail sarr, Boulaye Dia na Abdoul Dialo kuko Idrissa Gana Gueye wa Everton ntabwo ari bukine uyu mukino.

    Mu mikino 7 iheruka Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yakinnyemo n’amakipe yo ku mugabane wa Afuruka mu gikombe cy’isi, nta n'umwe iratsindwa. Umukino wonyine u Bwongereza bwatsinzwe n’ikipe yo muri Afurika mu mikino yo gukuranamo, ni uwa Cameroon muri 1/4 mu 1990. 

    Ikipe y’igihugu ya Senegal yo mu mikino 9 yakinnye yo gukuranamo ikina n’amakipe yo ku mugabane w’u Burayi mu gikombe cy’isi, yatsinzemo 1 gusa itsinda u Sweden ibitego 2-1 muri 2002.

    Ismail sarr witezweho gufasha Senegal 

    Ikipe y’igihugu ya Senegal ni ubwa kabiri igeze mu mikino ya 1/8 mu mateka yayo mu gikombe cy’isi, ikindi gihe yabikoze ni muri 2002 gusa naho ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yo imaze kugera muri 1/8 inshuro 7 kandi yatsinzwemo inshuro 2 gusa muri 2010 batsindwa n’u Budage ibitego 4-1 ndetse no mu 1998 batsindwa na Argentine kuri Penariti.

    Bukayo Saka uri bugore ba myugariro ba Senegal

    Iyo urebye ayo mateka yose ubona ko Senegal idafite Sadio Mane gutsinda ikipe y’igihugu y’u Bwongereza bisa nk'aho bidashoboka, ndetse biramutse binabayeho bishobora kugorana.

    Abakinnyi 11 bashobora kubanzamo ku ruhande rwa Senegal: E Mendy, Sabaly, Koulibaly, Jakobs, Diallo, P Gueye, N. Mendy, Ndiaye, Ciss, I.Sarr na Dia.

    Abakinnyi 11 bashobora kubanzamo ku ruhande rw’u Bwongereza: Pickford, Trippier, Stones, Maguire, Shaw. Henderson, Bellingham, Rice,Rashford, Kane na Sterling.

    Kapiteni wa Senegal uri buyifashe kwikura imbere y’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza mu mikino ya 1/8, mu gikombe cy’isi cya 2022 gikomeje gukinirwa muri Qatar.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123482/igikombe-cyisi-senegal-iri-mu-kagozi-irakina-nu-bwongereza-dore-ibishoboka-123482.html

  • As Kigali iraranye umujyi nyuma yo kunyagira… – #rwanda #RwOT

    Umukino waberaga kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo watangiye ku isaha ya saa 15:00 PM, usize Kiyovu Sports itsinzwe umukino wa kabiri wikurikiranya, nyuma y’ibitego 4 As Kigali yayitsinze iturutse inyuma. 

    Mbere y’uko umukino utangira habanje gufatwa umunota wo kwibuka Muramira Gregoire wayoboye Isonga FA akaba yaritabye Imana kuwa Gatanu 

    Kiyovu Sports niyo yatangiranye imbaraga ndetse n’umushamaduko wo gushaka igitego hakiri kare, byaje ko kuyihira kuko ku munota wa 7 gusa Erissa Ssekisambu yari yafunguye amazamu. As Kigali yari yatinze kugera mu mukino nk’umwana watinze mu kizamini, yaje gutsindwa igitego cya 2 ku munota wa 10 gitsinzwe na Thierry Ndayishimiye. 

    Kiyovu Sports yagumye kotsa igitutu As Kigali ariko nayo itangira kugaruka mu mukino buhoro buhoro. Ku munota wa 28, Mugheni Fabrice yaje gutsinda igitego cya mbere cya As Kigali cyanashyize iherezo ku mbaraga Kiyovu Sports yari yatangiranye umukino. Igice cya mbere cyarangiye Kiyovu Sports iyoboye umukino n’ibitego 2-1 cya As Kigali. 

    Abakinnyi 11 As Kigali yabanje mu kibuga

    Mu gice cya kabiri niho habaye ibisa n’ibitangaza kuko As Kigali yagarutse mu mukino isa nk’aho yabaye nshya, ku munota wa 59 gusa Laurence Juma yaje gutsindira As Kigali igitego cyo kwishyura, Kiyovu Sports ikomeza kuyoberwa ibiri kuyibaho.

    Kuva ku munota wa 60 umukino wabaye uwa Hussein Shabani TChabalala waje gutsinda ibitego 2 byatumye ijoro riba umukara kuri Kiyovu Sports. Igitego cye cya mbere kikaba n’icya gatatu cya As Kigali, yagitsinze ku munota wa 70, mu gihe ku munota wa 84 yashyizemo agashinguracumu Kiyovu Sports itaha yubitse umutwe. 

    Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga 

    Kiyovu Sports yahise itakaza umukino wa kabiri wikurikiranya, nyuma y’umukino wa Gasogi United yatsinzwemo ibitego 3-2. As Kigali yahise ifata umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 23 ikaba ikurikirwa na Rayon Sports izakina kuri iki cyumweru.

    Indi mikino yabaye, Police FC yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0, naho Sunrise FC i Nyagatare itsinda Espoir FC ibitego 2-0. Ku wa 5 Gasogi United yari yanganyije na APR FC ubusa ku busa, Mukura Victory Sports itsinda Marine FC ibitego 6-0. 

    Erisa Ssekisambu yishimira igitego yari amaze gutsindira Kiyovu Sports, gusa nyuma yaho byari amateka 

    Abafana ba As Kigali batangiranye agahinda 

    Abafana ba Kiyovu Sports baje kwakira abafana ba As Kigali mu kababaro 

    Casa Mbungo Andre afite umwanya wa mbere kuva shampiyona yatangira 

    Alain Andre utoza Kiyovu Sports akomeje kubihirwa 

    Tuyisenge Jacques ahanganiye umupira na Ndayishimiye Thierry 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123462/as-kigali-iraranye-umujyi-nyuma-yo-kunyagira-kiyovu-sports-ibitego-4-2-amafoto-123462.html