Blog

  • Mu mvugo ikakaye Tshisekedi yikomye Perezida Kagame atangiza Intambara y’amagambo ku butegetsi bw’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu magambo atsindagiye Perezida Felix Tshisekedi yikomye Perezida Paul Kagame, avuga ko ari umuntu 'wigamba ko azi intambara'.

    Yagize ati 'Ntimubikore, ntimukange abanyamahanga, kubyerekeye u Rwanda ntacyo bimaze kubona Umunyarwanda nk’umwanzi, ni ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na Perezida Paul Kagame, nib wo mwanzi wa Congo.'

    Perezida Tshisekedi yavuze ko Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ari abavandimwe b’Abanyekongo.

    Ibisa n’amagambo 'y’igitutsi', Perezida Tshisekedi yavuze ko Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwa Congo kuko bakennye, 'ndetse ngo bakeneye ubufasha bwa Congo kugira ngo bibohore.'

    Ati 'Ntaho bihuriye n’ibyo abayobozi babo barimo kubategeka, bityo mwibarebamo abanzi, ahubwo nk’abavandimwe bacu bakeneye ubufatanye natwe, ngo twigobotore, tugobotore Africa abo bayobozi bo mu gihe cya hise, bakoresha uburyo bwo mu myaka ya 1960, 1970, mu gihe muri Africa biyemeje gucecekesha urusaku rw’intwaro, niba mubibuka ni muri 2020, imbunda zari kuba zacecetse muri Africa, Africa ikajya mu bindi.'

    Iri jambo ryakomewe amashyi, Perezida Tshisekedi yakomeje avuga ko ibyo bitagezwe kubera abayobozi 'nka Perezida Kagame'.

    Ati 'Yigamba ko azi intambara, arabyishimiye, ndi we nakwihisha, naba mfite isoni, zo kwemera gutanga urupfu no gutera ibwoba, biteye isoni, ndetse ni ibya 'Shitani', ntabwo tuzarya uwo mugati, twe umugati turya ni uw’urukundo.'

    Amagambo ya Perezida Felix Tshisekedi ashobora gusubiza inyuma umubano wangiritse hagati ya Congo n’u Rwanda, aho ibihugu byombi bishinjanya, kimwe gufasha imitwe irwanya ikindi.

    Congo ishinja u Rwanda gufasha M23, naho u Rwanda rukayishinja gufatanga ku rugamba na FDLR, no gukorera ibikorwa bibi n’amagambo y’urwango ku Banyecongo bavuga Ikinyarwanda, ndetse n’Abanyarwanda babayo.

    Mu ijambo yavuze arahiza ba Minisitiri bashya muri iki Cyumweru, Perezida Paul Kagame yavuze ko hari abavuga ko 'bataburizamo kuba bateza intambara u Rwanda', ndetse bakabivuga mu binyamakuru mpuzamahanga bizwi nka TV5, na France 24.

    Ati 'Ubwo navuganaga n’uyu muntu ukunda kuvuga biriya, namubwiye ko turambiwe intambara, dukweye kuba hamwe, tugakorana, tukubaka amahoro hagati y’ibihugu byacu kubera ko niba ushaka umuntu uzi iby’intambara, uzaze umbaze, hari icyo nyiziho, kandi nzi ububi bwayo, kubera iyo mpamvu nzi uburyo nta kintu cyiza wagira kiruta amahoro.'

    Noel Kambanda umwe mu bakoresha Twitter yasesenguye ijambo rya Perezida Tshisekedi nk’uwavuze ko 'yakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda'.

    In summary, President Tshisekedi vows to topple President Kagame.

    — Noel Kambanda (@NoelKambanda) December 4, 2022

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Mu-mvugo-ikakaye-Tshisekedi-yikomye-Perezida-Kagame-atangiza-Intambara-y-amagambo-ku-butegetsi-bw-u-Rwanda

  • Riderman ntiyemeranya na Ally Soudy uko gufasha Producer Junior uri mu bibazo bikomeye byakorwamo #rwanda #RwOT

    Umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman] yateye utwatsi icyifuzo cya Ally Soudy wifuzaga ko bazifotoza bagasangiza amafoto ababakurikira igihe bazaba bagiye gufasha Junior Multisystem urimo gushaka amafaranga yo kwivuza.

    Producer Junior Multisystem amaze iminsi agaragarije abanyarwanda ko atameze neza bitewe n’uburibwe aterwa n’aho baciriye akaboko ke igihe yakoraga impanuka muri 2019, ndetse akaba yarasabye abantu ngo bamusengere kuko ubuzima bwe buri habi.

    Abantu batangiye kugenda bihuza ngo barebe ko babonera uyu mugabo amafaranga yo kwivuza.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ku Cyumweru, binyuze mu kiganiro Ally Soudy akora yise “Ally Soudy on Air”, yari yatumiye Riderman.

    Yaje kuvuga ko yaha Riderman iPhone 14 ariko na none adakeka ko ayikeneye, uyu muraperi yahise amusaba ko ahubwo iyo telefoni yahabwa umwe mu bantu bakurikira iki kiganiro ndetse ko n’Ibisumizi ahagarariye bizagira icyo bitanga.

    Hakomeje hibazwa ikizakurikizwa ariko abakunzi b’iki kiganiro basaba ko yavunjwamo amafaranga agahabwa Junior Multisystem.

    Ally Soudy yavuze ko bizakorwa kuri Noheli maze bagafata amafoto bakereka abantu uko byagenze, aha ni ho Riderman yahise amuterera utwatsi avuga ko na Bibiliya itabyemera.

    Ati “Ibyo rero ni ubuzayirwa butari ngombwa. Hari umurongo wo muri Bibiliya uvuga ngo ‘ikiganza cy’iburyo nigitanga icy’ibumoso ntikizabimenye’.”

    Yakomeje avuga ko gufasha Junior ari byo cyane ariko na none ibyo kumwifotorezaho atabyemera.

    Ati “Gufasha Junior [Multisystem], ni byo, ni byo cyane gufasha Junior ni sawa ariko ibintu byo gutangira kwifotoreza ku muntu ufite ibibazo kubera iki? Ku giti cyanjye ntabwo nemeranywa na byo.”

    Riderman yabwiye Ally Soudy ko nk’Ibisumizi biteguye, umunsi bazabitegura neza bazamubwira.

    Junior Multisystem yakoze indirimbo zakunzwe nka ‘Urudashoboka’ ya Knowless, ‘Umufatiye Runini’ ya Urban Boys, ‘Ni ko nabaye’ Zizou Alpacino ft All Stars n’izindi.

    Wifuza gufasha Producer Junior 0782118202, amazina ye ni Karamuka Jean Luc.

    Riderman yateye utwatsi icyifuzo cya Ally Soudy

    Ubuzima bwa Producer Junior buri habi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/riderman-yateye-utwatsi-icyifuzo-cya-ally-soudy-wavugaga-ibyo-kwifotoreza-kuri-producer-junior-uri-mu-bibazo-bikomeye

  • Igikombe Cy’isi: Harry Kane na Olivier Giroud… – #rwanda #RwOT

    U Bufaransa bwasezereye Polonye mu mukino wa ⅛ ku bitego 3-1, birimo bibiri byinjijwe na Kylian Mbappe Lottin, ndetse n’icyatsinzwe na Olivier Giroud kikanamwandikira amateka ashobora gufata igihe kirekire azirikanwa mu Bufaransa.

    Igitego Giroud yatsinze ku munota wa 44′ cyamugize rutahizamu wa mbere utsindiye ibitego byinshi ikipe y’u Bufaransa ‘Les Bleus’, kuko yujuje ibitego 52, ahita atambuka kuri Thierry Henry wayitsindiye ibitego 51 hagati y’Umwaka w’1997 na 2010.

    Olivier Giroud yishimira igitego yatsinze Polonye

    Ku rundi ruhande, ‘Three Lions’ y’u Bwongereza yatsinze Senegal ibitego 3-0 bya Jordan Handerson, Bukayo Saka na Harry Kane, ihita inakomeza muri ¼ cy’igikombe cy’isi cya 2022.

    Igitego Harry Kane yatsinze ku munota wa 45+3′ cyatumye anganya na Wayne Rooney ibitego 52 mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, bimuha amahirwe yo kuzaba uwatsindiye u Bwongereza ibitego byinshi kurusha abandi mu gihe cyose azaba atsinze ikindi gitego.

    Harry Kane yishimira igitego yatsinze Senegal

    Harry Kane na Olivier Giroud banditse amateka mashya mu bihugu byabo, ndetse bazaba bahatanira gushimangira uduhigo twabo mu mukino u Bwongereza buzahuramo n’u Bufaransa muri ¼ cy’igikombe cy’isi.

    Umukino w’ibi bihugu by’ibihangange biri no mu byahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe, uzaba ku mugoroba wo ku ya 12 Ukuboza 2022, utangire i Saa 21:00 ku isaha y’i Kigali.

    U Bwongereza n’u Bufaransa bageze muri ¼ cy’igikombe cy’isi bakurikiye u Buholandi na Argentine babonye itike ku wa 3 Ukuboza, ni mu gihe andi makipe akomeye nka Brazil na Portugal ategerejwe mu mikino ya ⅛.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123500/igikombe-cyisi-harry-kane-na-olivier-giroud-banditse-amateka-mashya-mbere-yuko-ubwongereza-123500.html

  • Andi makuru ku bwicanyi bw’i Kishishe bwashinjwe Ingabo z’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Itangazo umutwe wa M23 washyize ahagaragara uvuga ko Leta ya Congo yakabirije imibare ku nyungu za politiki, no gushaka gusiga icyasha M23.

    Uyu mutwe uvuga ko imibare yagiye itangazwa, aho Leta ya Congo ivuga ko abishwe ari abasivile 50, ibinyamakuru bimwe muri Congo bikavuga ko abapfuye bagera ku 120, byose ari ukubeshya kuko nta bimenyetso bihari.

    M23 yavuze ko ku itariki ya 29/11/2022 i Kisheshe, habaye imirwano aho ingabo za Leta ya Congo zifatanyije na imitwe ya FDLR, PARECO, NYATURA, ACPLS na Mai Mai bateye uduce turimo M23, ndetse umuyobozi wa PARECO/FF witwa Sendugu Museveni avuga ko bafashe ahitwa Tongo, Bambo na Kalengera.

    Nyuma umutwe wa M23 ngo waje gukurikira icyo gitero kugera ahitwa Kilima na Kibirizi.

    Itangazo rya M23 rigira riti 'Muri iyo mirwano, umwanzi ntabwo yatakaje Kisheshe gusa, yanasize mu nzira imirambo y’abarwanyi baguye ku rugamba harimo umuyobozi wa Mai Mai witwa PONDU n’abarwanyi 20 babarirwa muri iryo huriro FARDC, FDLR, PARECO, NYATURA, ACPLS na Mai Mai.'

    Umutwe wa M23 uvuga ko mu mirwano hapfuye abasivile 8 bishwe n’amasasu yayobye, ndetse ugatangaza amazina yabo.

    Ngo harimo uwitwa Fumbo, Jams, Mutampera, Fils Shakwira, Fils Jams, Mama Kamzungu, Semutobe, na Paluku Siwatula Letakamba Andre.

    Ni bwo bwa mbere M23 ivuze kuri ubu bwicanyi, ndetse ikavuga ko isaba ko habaho iperereza ryigenga haba kuri ibi byabereye i Kasheshe, ndetse no ku butero by’indege n’ibisasu by’imbunda zirasirwa kure bikorwa n’ingabo za Leta ya Congo mu duce M23 igenzura.

    Itangazo Umuvugzi wa Leta ya Congo, Patrick Muyaya yasomye ku wa Gatanu tariki 02 Ukuboza, 2022 yavuze ko Perezida Felix Tshisekedi yasabye ko habaho iperereza ku byabaye.

    Yavuze ko igihugu cyunamira abasivile bapfuye 'bagera ku 100', habaho iminsi itatu y’icyunamo guhera ku wa Gatandatu tariki 03 Ukuboza, kugera ku wa Mbere tariki 05 Ukuboza, 2022.

    Ikinyamakuru Actualite.cd kivuga ko umw emu baturage bagihaye amakuru, witwa Rukundo utuye Kisheshe, habereye imirwano hagati ya Mai Mai na FDLR, bahanganye na M23, nyuma abo barwanyi ba Mai Mai na FDLR barahunga, 'ari bwo inyeshyamba za M23 ngo zishe abaturage zibitiranya n’inyeshyamba zabarwanyaga.'

    Actualite.cd kivuga ko umwe mu bakora mu nzego z’ubuzima, yabwiye Ibiro Ntaramakuru AFP ko abantu 117 babaruwe mu bapfuye kiriya gihe.

    Yavuze ko ahitwa Bunyama habaruwe 33 ; Kilama, ku Rusengero rw’Abadivantiste habarurwa 64 ; Kishishe-centre habarurwa 4 ; Kongakonga habarurwa 4 ; na Kiko habarurwa 12.

    Itangazo rya M23 ivuga ko 'isaba imbabazi ku rupfu rw’abasivile bapfuye'.

    Mu birego bikubiye mu itangazo rya FARDC ryasomwe na Maj Gen Sylvain Ekenge Bomusa Efomi ku wa Kane tariki 01 Ukuboza 2022, avuga ko Ingabo z’u Rwanda zifatanyije na M23 zateye ibirindiro by’ingabo za Leta zikica n’abasivile.

    Maj Gen Sylvain Ekenge yashinje RDF n’umutwe wa M23 kugaba ibitero kuri Regiment ya 3410 i Kalima muri Gurupema ya Bwito no muri Gurupema ya Bambo iherutse kwigarurirwa na M23 nyuma yo kwirukana umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

    Mu birego yegetse kuri M23 n’u Rwanda, yavuze ko ku wa 29 Ugushingo 2022 hishwe abasivile barenga 50 abandi benshi baburirwa irengero i Kishishe muri Gurupema ya Bambo.

    Ku mbuga nkoranyambaga, Impirimbanyi muri Politiki n’abanyamakuru bo muri Congo bakomeje gusakaza amafoto berekana imirambo irunze ahantu hamwe bivugwa ko ari abaturage b’i Kishishe bishwe na M23 ifatanyije n’ingabo z’u Rwanda.

    Abasakaza ayo mafoto bavuga ko ari ubwicanyi ndengakamere buri gukorerwa abo baturage ,bagasaba ko uyu mutwe wa M23 uranduranwa n’imizi ndetse n’u Rwanda rugafatirwa ibihano bikakaye ku rwego Mpuzamahanga.

    Abo biganjemo abahezanguni basanzwe bagaragaza urwango k’u Rwanda, bari kwerekana ubuhamya bwa bamwe mu bavuga Ikinyarwanda, bakavuga ko ari abo mu bwoko bw’Abahutu bari guhigwa bukware.

    Hari n’abadatinya gusaba Leta ya Congo kugaba ibitero bya gisirikare k’u Rwanda mu buryo bweruye kuko ngo arirwo ruri kwica abanye-Congo binyuze mu mutwe wa M23.

    Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, MONUSCO yatangaje ko itewe ubwoba na raporo z’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ryitiriwe M23 i Kishishe muri Rutshuru.

    Yagize iti 'Ibi birego, biramutse byemejwe, bishobora kuba ibyaha bihanw n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.'

    MONUSCO kandi yamaganye ubwo bwicanyi bivugwa ko bwabereye i Kishishe, isaba inzego zose zibishinzwe gukora iperereza bidatinze no gushyikiriza abakoze ibyaha ubutabera.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Andi-makuru-ku-bwicanyi-bw-i-Kishishe-bwashinjwe-Ingabo-z-u-Rwanda

  • UBWICANYI bw’Imbunda i Kigali : Hafashwe Babiri ,Hari uwo bishe bamushyingura mu gicuku #rwanda #RwOT

    Mujyambere Idris yishwe muri Gicurasi uyu mwaka :Ifoto/Igihe

    Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri iki Cyumweru, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abafashwe ari Ndagijimana Patrick na Ndagijimana Yves.

    Bakekwaho kwica Mujyambere Idris w’imyaka 49 mu ijoro ryo kuwa 18 Gicurasi 2022 mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka na Kayitare Jean Pierre w’imyaka 45, kuwa 13 Ugushyingo 2022, bakoresheje imbunda (Pistol).

    Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Mujyambere wari umuvunjayi mu Mujyi wa Kigali yiciwe aho yari atuye mu gihe Kayitare wari umushoferi mu Mujyi wa Kigali, yashutswe akajyanwa mu icumbi rya Ndagijimana Patrick riherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo akaba ariho yiciwe n’imodoka ye ikibwa.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yagize ati “Iperereza riracyakomeje.”

    Amakuru IGIHE yahawe n’abaturanyi ba Kayitare Jean Pierre avuga ko nyuma y’uko uyu mugabo yishwe abakoze ubwo bwicanyi bahise bamujyana nijoro mu irimbi ryo mu Rugarama bishyura abazamu baririnda amafaranga ibihumbi 200Frw, baramushyingura.

    Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko kugira ngo aya makuru amenyekane byaturutse ku muturage wanyuze hafi y’iryo rimbi saa sita z’ijoro, akabona abantu bari gushyingura ahita ahamagara inzego z’umutekano.

    Uwitwa Habimana Jules yagize ati “Baramwishe bagura isanduku bamushyiramo bajya kumushyingura mu Rugarama saa sita z’ijoro noneho haza kunyura umuturage abona abantu bari gushyingura ahita ahamagara inzego z’umutekano azibwira ko abonye abantu bari gushyingura umuntu nijoro kandi ubusanzwe bashyingura ku manywa.”

    Yakomeje avuga ko inzego z’umutekano bucyeye bwaho zahise zijya kubigenzura zisanga umuntu washyinguwe yarishwe kuko yari anafite ibikomere.

    Kalisa Jean Marie Vianney yagize ati “Baramwishe bishyura abazamu ibihumbi 200 Frw baramushyingura, gusa ikibabaje ni uko n’imodoka yatwaraga yahise iburirwa irengero.”

    Hari undi wagize ati “Yaraje ajya kwaka boss imodoka amubwira ko abonye ikiraka aragenda, undi aramutegereza umunsi wose yamuhamagara telefone nticemo, buracya telefone nabwo ntiyacamo naho abantu bamukodesheje bahise bamwica bajya kugura irimbi mu Rugarama bahita bamushyingura.”

    Umuyobozi wa sosiyete ishyingura abantu mu irimbi rya Rugarama, Uwimbabazi Charles, yemeye iby’aya makuru, avuga abazamu batatu bakekwa batawe muri yombi ndetse hagikorwa iperereza.

    Icyaha cyo kwica ku bushake gihanwa n’ingingo ya 107 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

    Mujyambere Idris yishwe muri Gicurasi uyu mwaka :Ifoto/Igihe
    Kayitare Jean Pierre wari usanzwe ari umushoferi yishwe n’abagizi ba nabi, imodoka ye iribwa/ Ifoto:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/UBWICANYI-bw-Imbunda-i-Kigali-Hafashwe-Babiri-Hari-uwo-bishe-bamushyingura-mu-gicuku

  • M23 yashinje Leta ya Kongo gukabiriza imibare y'abasivili bishwe ngo iyisige icyasha #rwanda #RwOT

    Itangazo umutwe wa M23 washyize ahagaragara uvuga ko Leta ya Congo yakabirije imibare y'abapfuye ku nyungu za politiki, no gushaka gusiga icyasha M23.

    Uyu mutwe uvuga ko imibare yagiye itangazwa, aho Leta ya Congo ivuga ko abishwe ari abasivile 50, ibinyamakuru bimwe muri Congo bikavuga ko abapfuye bagera ku 120, byose ari ukubeshya kuko nta bimenyetso bihari.

    M23 yavuze ko ku itariki ya 29/11/2022 i Kisheshe, habaye imirwano aho ingabo za Leta ya Congo zifatanyije na imitwe ya FDLR, PARECO, NYATURA, ACPLS na Mai Mai bateye uduce turimo M23, ndetse umuyobozi wa PARECO/FF witwa Sendugu Museveni avuga ko bafashe ahitwa Tongo, Bambo na Kalengera.

    Nyuma umutwe wa M23 ngo waje gukurikira icyo gitero kugera ahitwa Kilima na Kibirizi.

    Itangazo rya M23 rigira riti 'Muri iyo mirwano, umwanzi ntabwo yatakaje Kisheshe gusa, yanasize mu nzira imirambo y'abarwanyi baguye ku rugamba harimo umuyobozi wa Mai Mai witwa PONDU n'abarwanyi 20 babarirwa muri iryo huriro FARDC, FDLR, PARECO, NYATURA, ACPLS na Mai Mai.'

    Umutwe wa M23 uvuga ko mu mirwano hapfuye abasivile 8 bishwe n'amasasu yayobye, ndetse ugatangaza amazina yabo.

    Ngo harimo uwitwa Fumbo, Jams, Mutampera, Fils Shakwira, Fils Jams, Mama Kamzungu, Semutobe, na Paluku Siwatula Letakamba Andre.

    Ni bwo bwa mbere M23 ivuze kuri ubu bwicanyi, ndetse ikavuga ko isaba ko habaho iperereza ryigenga haba kuri ibi byabereye i Kasheshe, ndetse no ku butero by'indege n'ibisasu by'imbunda zirasirwa kure bikorwa n'ingabo za Leta ya Congo mu duce M23 igenzura.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yashinje-leta-ya-kongo-gukabiriza-imibare-y-abasivili-bishwe-ngo-iyisige

  • Prince Kid yasohokanye na Iradukunda Elsa ari gusabwa kugira umugore byihuse #rwanda #RwOT

    Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa bagaragaye bari kumwe n'inshuti zabo mu gitaramo cya Kigali Fiesta cyabereye muri BK Arena, mu ijoro ryo ku wa 3 Ukuboza 2022.

    Nkuko amashusho yafashwe na IGIHE abigaragaza,aba bombi bari bahawe ibyicaro biri mu myanya y'icyubahiro, aho biba bigoye kuhafata ifoto cyangwa amashusho cyane ko baba bakingirijwe n'ibirahure.

    Icyakora uko umuziki wazamukaga niko nabo bikozaga ibicu bakabyina, ibyatumye abanyamakuru batangira kubatungaho camera.

    Prince Kid na Iradukunda Elsa bari kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga,kuko benshi bari gusaba uyu musore w'imyaka 34 guhita ashaka Iradukunda Elsa kuko yamurwaniye ishyaka mu gihe yari mu bibazo.

    Abavuga ibi babishingira ku nkuru zavuzwe ubwo Prince Kid yari agitabwa muri yombi, hakaba haragiye hanze amakuru yahamyaga ko uyu mukobwa yakubise hirya hino ngo amushakire abatangabuhamya bamushinjura ndetse bakanaboneka.

    Ibi byanatumye Iradukunda atabwa muri yombi icyakora aza kurekurwa n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/prince-kid-yasohokanye-na-iradukunda-elsa-ari-gusabwa-kugira-umugore-byihuse

  • Perezida Weah yibasiwe cyane nyuma yo gusiga igihugu akigira kureba igikombe cy'isi #rwanda #RwOT

    Abatavuga rumwe na leta muri Liberiya baneguye perezida w'icyo gihugu,George Weah, bamushinja kumara igihe kirekire atakirimo.

    Bakomeje kwibaza niba igihugu kirimo kuyoborerwa mu mahanga.

    Perezida George Weah aheruka muri Liberiya mu mpera z'ukwezi kwa cumi: Yagiye mu bihugu bitandukanye birimo Qatar, aho yagiye kureba umuhungu we mu gikombe cy'isi cy'umupira w'amaguru.

    Umuhungu wa Weah akinira ikipe y'Amerika,yaraye isezerewe n'Ubuholandi ku bitego 3-1.

    Umunyapolitike witwa Lewis Browne yagize ati: ' George Weah yerekanye ko ari simbibazwa, agurana igihugu ycose kujya kureba mikino.'

    Uwo munyapolitike yashinje Weah gukoresha amafaranga y'igihugu mu buzima bwe bwite.

    Biteganyijwe ko Perezida George Weah agaruka mu gihugu cye tariki 18 z'uku kwezi kwa 12.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-weah-yibasiwe-cyane-nyuma-yo-guta-igihugu-akigira-kureba-igikombe-cy

  • SKOL yishyuriye ‘Mituelle de Sant’ abaturany… – #rwanda #RwOT

    Igikorwa nyir’izina cyabaye ku mugoroba wo ku ya 1 Ugushyingo 2022, aho ubuyobozi bwa SKOL bwakiriye abaturage n’abayobozi b’Akagari ka Nzove, bishimira aho uru ruganda rusanzwe rukorera mu Karere ka Nyarugenge.

    Uru ruganda rwishyuriye Ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé) abaturage 596 baruturiye, ubuyobozi bukomeza guhigura imihigo yo kuzamura imibereho myiza y’abanyarwanda haherewe ku baturiye uruganda.

    Ubwisungane bwishyuwe ni ubw’umwaka wa 2022-2023

    Ivan Wulffaert uyobora SKOL Brewery Ltd yavuze ko mu ntego z'uru ruganda harimo no guhindura ubuzima bw'abaturage, bikurikirana n’ubucuruzi rusanzwe rukora.

    Yagize ati 'Skol si ikigo kiri hano gukorera amafaranga gusa, ahubwo kiri hano no mu rwego rw'ikigo cyita ku bijyanye n'imibereho.'

    Wulffaert yavuze ko nk’uruganda, bishimira iterambere ry'abaturage rigenda rigerwaho buri mwaka kuko bamwe mu bishyuriwe Ubwisungane mu kwivuza mu bihe byashize ubu nabo biyishyurira.

    Yagize ati 'Icyo twishimira cyane ni iterambere ry'abaturage, kuko umubare twatangiye dufasha kubona ubwisungane mu kwivuza ugenda ugabanuka, kubera kugenda biyishyurira.'

    Ivan Wuffaert uyobora uruganda rwa SKOL

    Bwana Wulffaert yavuze ibi kuko kuva mu myaka ine ishize, SKOL Brewery Ltd yagiye yishyurira Ubwisungane mu kwivuza abaturage bo mu Kagari ka Nzove, bityo byoroshye kumenya iterambere ryabo mu mibereho myiza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nzove, Kabasha Ignace, yavuze ko kuba abaturage bahabwa ubu bwisungane mu kwivuza n'uruganda rwa SKOL ari amahirwe bagize nk’abaturanyi.

    Yagize ati 'Tubibona nk'amahirwe abaturage b'aka Kagari ka Nzove ndetse n'abaturiye uru ruganda rwa SKOL bafite, kugira uruganda nk'uru rwenga inzoga uko tubizi, ariko rukanatekereza ku mibereho y'abaturage cyane abatishoboye.'

    Kabasha Ignace, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nzove

    Nikuze Marie, umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Ruyenzi yavuze ko afite abana batandatu bose bakaba nta mituweli bagiraga, ashimira SKOL yatanze ubufasha.

    Yagize ati 'Nta bushobozi twari dufite bwo kwishyura mituweli, ntabwo nabashaga kujya kwivuza n'abana bakarwara bagahera mu nzu, none ndashimira kuko tubona abaterankunga badutekerezaho bakaduha mituweli, bakatwibuka ko natwe tuyikeneye.'

    Mu bihe bitandukanye, SKOL Brewery Ltd igira uruhare mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ihereye ku baturanyi b’uruganda, nabo bakomeza kuyishimira ibikorwa byiza.

    Abayobozi n’abaturage basangiye ibyo kunywa bya SKOL

    Uretse gutanga ‘Mituelle de Santé’, uru ruganda rwagize uruhare mu bindi bikorwa by’iterambere nko kwishyurira amafaranga y’ishuri bamwe mu bana b’abakozi bayo hadasabwe ikindi kiguzi, gutanga inkunga mu mirire ikwiriye, mu mahugurwa yo kwihangira umurimo n’ibindi.

    Uru ruganda kandi rwatanze akazi ku baturage batuye hafi y'uru ruganda bangana na 60% by'abakozi bayo bose bagera kuri 300, ndetse muri 2022 rwahaye bamwe mu baturanyi barwo amafaranga yo gutangiza imishinga ibyara inyungu.

    Mu bihe isi yari yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, SKOL Brewery Ltd yari hafi y’abaturanyi bayo batishoboye, aho bahawe ibyifashishwa mu buzima bwa buri munsi birimo ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ibindi, ubwo bari bugarijwe n’ingaruka za Guma mu Rugo.

    Abakozi ba SKOL babanje kwakira abaturage, bica icyaka

    Abatuye mu Kagari ka Nzove bashimiye SKOL Brewery Ltd

    AMAFOTO: Ndayishimiye Nathaniel

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123494/skol-yishyuriye-mituelle-de-sante-abaturanyi-buruganda-batishoboye-123494.html

  • Rayon Sports yisubije umwanya wa mbere itsinze Bugesera FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru hakinwe imikino itatu ya shampiyona y’umunsi wa 12 yasize Rayon Sports ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Bugesera FC 1-0. Mu gice cya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rayon-sports-yisubije-umwanya-wa-mbere-itsinze-bugesera-fc