
Blog
-
Gakenke: Imirenge yose yashimiwe kwesa umuhigo wa Mituweri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 19 igize akarere ka Gakenke bashyikirijwe ibikombe, mu rwego rwo kwishimira ko besheje umuhigo wo gutanga Mituweli (…) -
Pologne igiye gufungura Ambasade mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Pawel Jabłoński, Minisitiri w’Ububabnyi n’amahanga wa Pologne wungirije, yatangaje ko igihugu cye kigiye gufungura Ambasade mu Rwanda, biturutse ku mubano (…)
-
Gen Muhoozi yasubije abamusabye kuziyamamaza agasimbura se ku butegetsi #rwanda #RwOT
Gen Muhoozi Kainerugaba,umuhungu wa Perezida Museveni,yabwiye abamusaba kuziyamamariza gusimbura se ko bagomba kubimwumvisha.
Uyu mugabo utavugwaho rumwe kubera ibyo akunze gutangaza kuri Twitter,yavuze ko ibyo gusimbura se atigeze abitekereza gusa yongeraho ko abayifuza babimwumvisha.
Yagize ati 'Abantu bamwe bakomeza kuvuga ko nshaka kuzaba Perezida? Ntabeshye ibyo ntibyigeze bimba mu bwonko. Ndi umuyobozi w'urungano rwange! Icyo ni icyubahiro cyo hejuru natekereza. Urungano rwacu ruzaba urw'agatangaza!!'
Ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter,abakunzi ba Gen Muhoozi Kainerugaba bashinze amatsinda amusaba ko yaziyamamaza mu matora ataha agasimbura Se, Perezida Yoweri Museveni.
Yagize ati 'Okay, reka abashaka ko nzaba Perezida nyuma y'umubyeyi wanjye bakore retweet na like. Nimubinyemeza nzabikora.'
Nyuma y'ayo magambo, Gen Muhoozi Kainerugaba nibwo yavuze ko azatangaza icyemezo gikomeye, kandi atazakivugira kuri Twitter.
Ati 'Mu byumweru bike, ndakora itangazo rikomeye. Ntabwo hazaba ari kuri Twitter nzakoresha ubundi buryo. Nzabikora mu bushobozi bwanjye, ndetse nk'umuyobozi w'urungano rwange.'
Perezida Museveni w'imyaka 78 ari ku butegetsi kuva mu 1986 ndetse benshi baribaza niba azongera kwiyamamaza cyangwa azashyigikira uyu muhungu we umaze kumenya byinshi ku mukino wa Politike.
Amatora ataha ya Perezida muri Uganda ateganyijwe mu 2026.
-
Ibyiciro byihariye nibyo bifite ubwandu bwinshi-ANSP+ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuryango Nyarwanda ufasha abagize ibyago byo kwandura Virusi itera Sida, ANSP+, uvuga ko umubare w’abandura virusi itera Sida utiyongera mu bantu basanzwe (…)
-
Agahinda umuhanzi Gabiro Guitar yasigiwe na se #rwanda #RwOT
Umuhanzi Nyarwanda Gabiro Guitar ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko se umubyara yitabye Imana azize uburwayi.
Uyu mubyeyi akaba yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ukuboza 2022 akaba yari amaze igihe arwaye.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Gabiro Guitar yavuze ko kimwe mu byamubabaje ari uko nta jambo rya nyuma yamubwiye.
Ati “Uruhukire mu mahoro Papa, unsize nari ngeze aho ngukeneye, nakifuje ko wakabaye wambwiye ijambo rya nyuma, nzahora nshimishwa n’ibihe bya nyuma twagiranye.'
Gabiro Guitar yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka “Byakubera”, “Kaka Dance”, “Special”, “Karolina” yakoranye na Dream Boyz , “Igikwe” yakoranye na Confy n’izindi nyinshi.
Se wa Gabiro Guitar yitabye Imana
Gabiro Guitar ari mu gahinda gakomeyeSource : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/agahinda-umuhanzi-gabiro-guitar-yasigiwe-na-se
-
RIB yafashe batatu bakekwaho gukubita no gukomeretsa bigatera urupfu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa uwitwa Muhizi Emmanuel bikamuviramo urupfu, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu (…)
-
Gen. Kabarebe yeretse urubyiruko uko umurava wabageza kuri byinshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe, arasaba urubyiruko kurangwa n’indangagaciro z’umurava mu byo bakora, bikajyana (…)
-
Imirambo bivugwa ko ari iy’Inyeshyamba zirwanya u Rwanda yabonetse mu Ishyamba rya Kibira #rwanda #RwOT
Iyi mirambo yabonywe n’abarinzi b’iri shyamba mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, aho yabonetse muri Zone ya Butahana muri Komini ya Mabayi muri iyi Ntara ya Cibitoke.
Ibinyamakuru by’i Burundi bivuga ko iyi mirambo yari yaratangiye kwangirika, bikaba bikekwa ko ari iy’inyeshyamba zaguye mu mirwano yazihuje n’ingabo z’u Burundi ziri guhashya imitwe iri muri iri shyamba.
Iri shyamba kandi rizwiho kuba ribarizwamo inyeshyamba z’imitwe irwanya u Rwanda irimo FLN, wagiye ugaba ibitero mu Rwanda uturutse muri iri shyamba, ugasanga ingabo z’u Rwanda ziri maso zigahita ziwamurura ndetse zimwe mu nyeshyamba z’uyu mutwe zikahasiga ubuzima.
Abarundi baturiye iri shyamba, babwite SOS Medias Burundi ko atari rimwe cyangwa kabiri habonetse imirambo y’izi nyeshyamba z’Abanyarwanda ahubwo ko ikunze kuhaboneka.
SOS Medias ivuga kuri imirambo y’aba barwanyi, basanze yambaye impuzankano y’Igisirikare cya Congo ikunda kwambarwa n’imitwe irwanya u Rwanda
Igirisikare cy’u Burundi cyakomeje kwizeza ko cyahagurukiye kurwanya imitwe iri mu ishyamba rya Kibira irwanya u Rwanda.
Umubabo w’u Burundi n’u Rwanda wari umaze igihe urimo igitotsi, wongeye kugenda neza nkuko byemezwa n’abayobozi ku mpande z’Ibihugu byombi ndetse bikaba bigaragazwa n’ibikorwa byasubukuwe birimo gufungura imipaka.
Muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo Perezida Kagame yagarukaga ku ntambwe yariho iterwa mu kubyutsa umubano w’ibi Bihugu, yavuze ku bibazo by’umutekano biri mu byatumaga umubano utagenda neza.
Icyo gihe yari yagize ati 'Abaturukaga mu ishyamba rya Kibira bakaza bagahungabanya umutekano w’u Rwanda bakongera bagasubirayo, ibyo turagenda tubyumvikana n’u Burundi uburyo tuzakemura icyo kibazo kiveho burundu. Ababiri inyuma rero bo bazarushaho kugira ibyago.'
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye mu kiganiro aherutse kugirana na France 24 na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yagarutse ku mubano w’Igihugu cye n’u Rwanda, avuga ko wifashe neza ndetse ko n’ibibazo byari bimaze imyaka irindwi byarangiye ko ibisigaye ari bicye kandi na byo biri kuganirwaho kugira ngo bikemuke burundu.
-
Umutoza Haringingo Francis yashimagije Adolphe nyuma y’igihe atamukinisha #rwanda #RwOT
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yashimagije umunyezamu we yari amaze igihe adakinisha, Hakizimana Adolphe avuga ko yitwaye nk’umunyezamu mukuru mu mukino baraye batsinzemo Bugesera FC.
Hakizimana Adolphe wari umaze iminsi atagaragara mu bakinnyi ba Rayon Sports yifashisha, Haringingo Francis ni we yari yagiriye icyizere cyo gukinisha ku mukino w’umunsi wa 12 baraye batsinzemo Bugesera FC 1-0.
Uyu munyezamu akaba yagize umukino mwiza cyane kuko yagiye akuramo imipira yabazwe myinshi.
Nyuma y’uyu mukino, Haringingo Francis akaba yaratangaje ko yashimishijwe cyane n’uburyo uyu munyezamu yitwaye.
Yavuze ko ari umunyezamu ufite impano ariko na none ko idahagije ngo abe umunyezamu mwiza bimusaba gukora cyane ndetse n’ubunararibonye.
Ati “Adolphe ni umunyezamu ufite impano ikomeye hano mu Rwanda, gusa impano ntihagije hariho no gukora n’ubunararibonye ntekereza ko imikino twagiye dukina yamuhaye ubunararibonye nanjye nk’umutoza nkomeza kumugirira icyizere.”
“Hari ibintu byinshi twakosoye kandi uyu munsi mwabonye umukino yakinnye, nibaza ko n’ahazaza tuzakomeza kugenda dukosora, tumugirira icyizere kugeza aduhaye ibyo tumushakaho, uyu munsi yakinnye nk’umunyezamu mukuru, nk’umunyezamu ukinira ikipe nkuru navuga ko uyu munsi Adolphe yabaye umukinnyi w’umukino kuko yakuyemo imipira myinshi yabazwe nubwo natwe twarimo turata imbere ariko yabashije kuduhesha amanota 3.”
Muri 2019 ni bwo Hakizimana Adolphe wakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry’Isonga, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 4, ubu akaba ari ku mwaka we wa nyuma.
Haringingo Francis yashimagije umunyezamu we
Hakizimana Adolphe yari amaze igihe adakinishwa -
Shania Twain wakunzwe mu ndirimbo z'Urukundo yavuze akaga yahuye nako akiri umwana #rwanda #RwOT
Umuhanzikazi “Shania Twain” uri mu beza isi yagize kuva muri za 90, yatangaje ko yahoze yakuze ahisha cyane amabere ye kugira ngo yirinde ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorerwaga n'umugabo wa kabiri wa nyina ubwo yari akiri umwangavu.
Uyu muhanzikazi w'umunya Canada, ufite imyaka 57, yavuze ku bwana bwe bwari bugoye, akurira mu bukene muri Ontario hamwe na barumuna be bane babana na mama we Sharon na se wa kabiri, Jerry Twain, bahawe uburenganzira bwo kubarera mu buryo bwemewe n'amategeko.
Mu rwego rwo guhangana n'ihohoterwa ryaturukaga ku miterere ye n'irishingiye ku gitsinda,Shania yasobanuye mu kiganiro ko yageragezaga gukora ibishoboka byose kugira ngo atagaragara mu nzu.
Shania aganira n'ikinyamakuru The Sunday Times, yagize ati: 'Narihishaga kandi nkanahisha amabere yanjye. Nambaraga amasutiye mato cyane kuri njye, kandi nkambara 2, kugira ngo ntagaragara nk'umukobwa.Byanyoroherezaga kugenda ntamenyekanye.
Kuko mana yanjye,byari biteye ubwoba,ntabwo ugomba kuba umukobwa mu nzu yanjye.
Yakomeje asobanura ko ibyo byakomeje mu gukura kwe ndetse ngo avuye mu rugo yabibonye ahantu henshi.
Madamu Shania Twain yavuze ko yatangiye guhohoterwa ku myaka 10.
Shania ntabwo azi se wamubyaye.Uyu mugabo wa kabiri washakanye na nyina,witwa Jerry na nyina Sharon bapfuye bazize impanuka y'imodoka mu 1987.
Uyu muhanzikazi azwi mu ndirimbo zizwi nka “Any Man of Mine” ,”Forever and for always”,”You're Still the One”, “From This Moment On”, “That Don't Impress Me Much” and “Man! I Feel Like a Woman!”.