Blog

  • Umukino wa Rayon Sports na Etincelles wimuwe #rwanda #RwOT

    Umukino w’umunsi wa 13 wagombaga guhuza Rayon Sports na Etincelles wimuwe aho washyizwe ku Cyumweru.

    Uyu mukino wagombaga kuzaba tariki ya 10 Ukuboza ariko ukaba wimuriwe tariki 11 Ukuboza.

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rikaba ryandikiye aya makipe riyamenyesha ko uyu mukino wimuwe.

    Uyu mukino ukaba wagombaga kuzaba saa 17h30′ kuri Stade Umuganda i Rubavu ni mu gihe washyizwe ku Cyumweru saa 18h00′ n’ubundi kuri Stade Umuganda.

    Ni rwego rwo korohereza Rayon Sports ifite umukino w’ikirarane na Gorilla uri bube uyu munsi saa 18h00′ kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Gahunda y’umunsi wa 13

    Tariki ya 10 Ukuboza 2022

    Kiyovu Sports vs Police FC
    Marines FC vsGorilla FC

    Tariki ya 11 Ukuboza

    AS Kigali vs Espoir F
    Mukura vs Bugesera FC
    Musanze FC vs Gasogi United
    Rutsiro FC vs APR FC
    Sunrise FC vs Rwamagana City

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-wa-rayon-sports-na-etincelles-wimuwe

  • Ibyo M23 itangaje bishobora gutuma Gusubira Inyuma byitwa ‘Agakino’ #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wungiriye wa M23 mu bya Politiki , Munyarugero yabwiye Bwiza Tv ko ku bijyanye n’abavuga ko M23 kuba yemeye gusubira inyuma byaba ari ugutererana abaturage yavugaga ko irimo kurwanira umutekano wabo, avuga ko bagomba gutuza kuko Itazabatererana na gato.

    Akomeza avuga ko kuba M23 yaremeye gusubira inyuma bitavuze ko bazatererana abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ko bazakomeza kubarandira umutekano cyane cyane ko icyo gihe kizagenwa n’umutwe w’Ingabo za EAC ndetse hakubahirizwa n’ibyo uyu mutwe wasabye inzego zitandukanye zirebwa n’iki kibazo.

    Umutwe wa M23 yasohoye itangazo rimenyesha ko witeguye 'guhagarika ibikorwa no gusubira inyuma' bigendanye n’ibyasabye n’inama y’i Luanda muri Angola yo mu kwezi gushize.

    Inyeshyamba za M23 ubu zigenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru n’ibice by’iya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru, kandi zifite ibirindiro muri 20Km mu majyaruguru y’umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’iyo ntara.

    Itangazo rya Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa politiki w’uyu mutwe, ntirisobanura aho uyu mutwe uzasubira inyuma ukagera.

    M23 yafashe umujyi wa Bunagana uri ku mupaka na Uganda muri Kamena(6) iturutse mu birindiro bya Tchanzu na Runyoni hafi y’ikirunga cya Sabyinyo, ahazwi nk’ibyahoze ari ibirindiro byayo bikuru mu gihe kinini gishize.

    Iryo tangazo rivuga ko uyu mutwe usaba 'inama n’ingabo z’akarere' hamwe n’itsinda ry’ubugenzuzi ku mipaka ryashyizweho n’ibihugu by’akarere ngo 'tuganire uko [ibyo wiyemeje] byakorwa'.

    Imyanzuro y’inama ya Luanda muri Angola yasabaga umutwe wa M23 gusubira mu birindiro wahozemo mbere y’iyi mirwano imaze amezi arenga atandatu.
    Kuri iyi myanzuro, umuvugizi ngurije wa wa M23 ,Munyarugero Canisius, mu kiganiro cyihariye na UKWEZI, yavuze ko badafite aho basubira inyuma berekeza.

    Mu itangazo ryayo ryo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, M23 ivuga ko yibutsa ko ishaka ibiganiro na leta ya Kinshasa 'mu gushaka igisubizo kirambye ku mpamvu muzi' z’aya makimbirane muri DR Congo.

    Iri tangazo risohotse nyuma y’umuhate w’abakuru b’ibihugu by’akarere ndetse na Leta zunze ubumwe za Amerika mu gushaka uko amakimbirane ahosha.

    Kuwa mbere, Anthony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika, avuga ko yagiranye ikiganiro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akamusaba ‘guhagarika ubufasha bw’u Rwanda kuri M23’.

    U Rwanda ruhakana gufasha umutwe wa M23, umuvugizi wawo wa gisirikare Majoro Willy Ngoma yabwiye UKWEZI ko “nta n’urushinge” uhabwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

    Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta imaze gutuma abarenga 300,000 bata ingo zabo bagahunga kuva yatangira mu ntangiriro z’uyu mwaka, nk’uko ONU ibivuga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/Ibyo-M23-itangaje-bishobora-gutuma-Gusubira-Inyuma-byitwa-Agakino

  • Inzego zivugwamo ruswa kurusha izindi mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Urundi rwego Transparency International Rwanda yasanze abantu baruvugaho kwakira ruswa ni Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ingufu, REG.

    Hakurikiraho inzego z’ibanze, zigakurikirwana WASAC n’izindi.

    Albert Kavatiri ushinzwe ubushakashatsi muri Transparency International Rwanda, avuga ko kuri iyi nshuro bashoboye kugera ku makuru afatika kurusha uko byagenze mu myaka ibiri ishize kubera ko ubu COVID-19 yagenjeje make.

    Ikindi kandi ngo ni uko muri uyu mwaka abantu bavuye mu ngo zabo bajya kwaka serivisi bityo bituma abashakaga kwaka ruswa babikora.

    Mbere kwegerana ntibyari byemewe.

    Ikindi kandi ngo ni uko byafashije abashakashatsi kumenya uko ruswa imeze mu bacuruzi.

    Kavatiri avuga ko mu bushakashatsi basanze abagabo ari bo bakunze kugaragara muri ruswa haba mu kuyaka cyangwa kuyitanga kubera ko n’ubundi abagabo ari bo baba mu nzego z’ubuzima bw’igihugu kurusha abagore.

    Ikindi cyagaragaye ni uko abakwa ruswa ari abantu binjiza Frw 31,000 ku kwezi, bikaba bivuze ko abakene ari bo bakwa ruswa ngo bahabwe serivisi bityo bakadindira mu iterambere.

    Albert Kavatiri avuga ko mu bushakashatsi bwabo babaza abantu uko bumva ruswa iteye muri rusange( perception) nyuma bakabazwa niba nabo barayihawe( experience).

    Ku byerekeye uko abantu babona ruswa mu nzego, abantu bavuga ko ruswa izamuka.

    Ngo iva hasi cyane izamuka igana hejuru, kandi iyo bigeze hejuru biba bishobora no kujya hejuru cyane.

    Transparency International Rwanda kandi yasanze no mu kurwanya ruswa harabaye kudohoka kuko byavuye kuri 'very effective’ bijya kuri 'effective,’ bivuze ko hari impamvu zituma kuyirwanya bigabanuka.

    Ikindi ni uko abantu 23.50% batse ruswa, ariko abagera kuri 5% aba ari bo bayitanga.

    Abasigaye ntacyo bayivuzeho

    Ugeraranyije no mu mwaka wa 2012, ruswa yari 12.69% ariko mu mwaka wa 2022 abayitanze cyangwa abayisabye bangana na 29.10%, bikerekana ko yazamutse.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abikorera ku giti cyabo ndetse na Polisi ari bo baza ku mwanya wa mbere mu bya ruswa

    Albert Kavatiri yanenze ko urwego rwa Polisi rushinzwe umutekano wo mu muhanda rukomeje kuza ku mwanya wa kabiri cyangwa uwa mbere, ntirujye hasi.

    Ati : ' Polisi izakore ubushakashatsi imenye impamvu uru rwego rushinzwe umutekano wo mu muhanda ruhora ruza mu myanya ya mbere mu kuvugwamo ruswa. Polisi muri rusange ikora neza ariko ishami ryo mu muhanda ntawamenya ikibazo igira.'

    Ku byerekeye REG na WASAC, Transparency International Rwanda yavuze ko kuba zaraje mu nzego zigaragaramo ruswa ku myanya ya mbere byarabatangaje.

    Icyakora ngo bishobora kuba nabyo bifitanye isano n’ingaruka za COVID-19, bikaba ari ibintu bagomba kuzakoraho ubushakashatsi.

    Hagati aho kandi hari n’ahandi hagaragara ruswa nko muri za Banki aho abantu baha ruswa abantu ngo barebe uko umushinga wabo wazahabwa inguzanyo.

    Abacamanza nabo si shyashya kuko bagaragaye mo ruswa nk’uko bitangazwa na Taarifa.

    Transparency International Rwanda isaba ko hakongerwa uburyo bwo kugenzura imikorere y’ibigo biba byagaragayemo ruswa, igasaba ko ahantu nk’aho hacungiwa hafi.

    Ngo hari ubwo hashyirwaho ingamba ariko ntihakurikiranwe ko zikurikizwa neza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Inzego-zivugwamo-ruswa-kurusha-izindi-mu-Rwanda

  • M23 yemeye 'gusubira inyuma'igasiga ibice yafashe #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'umutwe wa M23 yasohoye itangazo rimenyesha ko witeguye 'guhagarika ibikorwa no gusubira inyuma' bigendanye n'ibyasabye n'inama y'i Luanda muri Angola yo mu kwezi gushize.

    Inyeshyamba za M23 ubu zigenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru n'ibice by'iya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru, kandi zifite ibirindiro muri 20Km mu majyaruguru y'umujyi wa Goma, umurwa mukuru w'iyo ntara.

    Itangazo rya Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa politiki w'uyu mutwe, ntirisobanura aho uyu mutwe uzasubira inyuma ukagera.

    M23 yafashe umujyi wa Bunagana uri ku mupaka na Uganda muri Kamena(6) iturutse mu birindiro bya Tchanzu na Runyoni hafi y'ikirunga cya Sabyinyo, ahazwi nk'ibyahoze ari ibirindiro byayo bikuru mu gihe kinini gishize.

    Iryo tangazo rivuga ko uyu mutwe usaba 'inama n'ingabo z'akarere' hamwe n'itsinda ry'ubugenzuzi ku mipaka ryashyizweho n'ibihugu by'akarere ngo 'tuganire uko [ibyo wiyemeje] byakorwa'.

    Imyanzuro y'inama ya Luanda muri Angola yasabaga umutwe wa M23 gusubira mu birindiro wahozemo mbere y'iyi mirwano imaze amezi arenga atandatu.

    Kuri iyi myanzuro, umuvugizi wa M23 yari yabwiye BBC Gahuzamiryango ko badafite aho basubira inyuma berekeza.

    Mu itangazo ryayo ryo kuri uyu wa kabiri nimugoroba, M23 ivuga ko yibutsa ko ishaka ibiganiro na leta ya Kinshasa 'mu gushaka igisubizo kirambye ku mpamvu muzi' z'aya makimbirane muri DR Congo.

    BBC yabajije abavugizi ba M23 ibirambuye kuri iri tangazo ariko ntibahise baboneka.

    Iri tangazo risohotse nyuma y'umuhate w'abakuru b'ibihugu by'akarere ndetse na Leta zunze ubumwe za Amerika mu gushaka uko amakimbirane ahosha.

    Kuwa mbere, Antony Blinken ushinzwe ububanyi n'amahanga wa Amerika, avuga ko yagiranye ikiganiro na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame akamusaba 'guhagarika ubufasha bw'u Rwanda kuri M23'.

    Leta ya Kinshasa ivuga ko 'yishimiye' ko Blinken 'yashyize igitutu kuri Paul Kagame ngo yubahe ibyo yemeye i Luanda, no guhagarika gufasha M23'.

    U Rwanda ruhakana gufasha umutwe wa M23, umuvugizi wawo wa gisirikare Majoro Willy Ngoma yabwiye BBC ko “nta n'urushinge” uhabwa n'ubutegetsi bw'u Rwanda.

    Imirwano hagati y'inyeshyamba za M23 n'ingabo za leta imaze gutuma abarenga 300,000 bata ingo zabo bagahunga kuva yatangira mu ntangiriro z'uyu mwaka, nk'uko ONU ibivuga.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yemeye-gusubira-inyuma-igasiga-ibice-yafashe

  • M23 yemeye gusubira inyuma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba za M23 bwatangaje ko wemeye gusubira inyuma nk’uko wabisabwe n’Abakuru b’Ibihugu mu Karere i Luanda muri Angola tariki ya 23 (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/m23-yemeye-gusubira-inyuma

  • #Qatar2022: Maroc yakoze amateka igera muri 1/4 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu ya Maroc yakoze amateka yo kugera muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2022 nyuma yo gutsinda Espagne kuri penaliti 3-0. Ni umukino ikipe y’igihugu ya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/qatar2022-maroc-yakoze-amateka-igera-muri-1-4

  • Iby’Ibaruwa FDLR yandikiye Perezida Tshisekedi ishinja ibitero FPR-Inkotanyi na NRM #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa uyu mutwe washyize hanze mu gihe u Rwanda na RDC bifitaye umubano utifashe neza, ahani bishingiye ku ntambara icyo gihugu gihanganyemo n’umutwe wa M23, bavuga ko ufashwa ‘u Rwanda.

    Uyu mutwe utangaje ibi nyuma y’ijambo Perezida Tshisekedi yavuze ku wa 4 Ukuboza 2022, ubwo yakiraga mu biro bye urubyiruko 250 rwaturutse mu Ntara 26.

    Icyo gihe yagize ati “Ntacyo bimaze kureba Abanyarwanda nk’abanzi. Ni ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na Paul Kagame, umwanzi wa RDC. Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ni abavandimwe bacu na bashiki bacu. Ahubwo bakeneye inkunga yacu ngo bibohore kuko barapfukiranywe.”

    Ijambo “kwibohora” ryaguye neza mu matwi ya FDLR, yiyita “Umutwe ugamije kubohora u Rwanda.”

    Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wayo, Cure Ngoma, FDLR yandikiye Perezida Tshisekedi imushimira ku nkunga ye, nk’uko yabishimangiye mu ijambo yavuze ku wa 4 Ukuboza.

    Ni ijambo ngo ryashimangiye ko bashyize hamwe “mu guhangana n’umwanzi dusagiye.”

    Yakomeje iti “Twifuza gushimira byimazeyo FARDC yagaragaje ubutwari bukomeye, mu kurwanira igihugu cyayo. Mwarakoze ku mutima mugaragaza.”

    Uyu mutwe washimiye ibihugu n’imiryango uvuga ko bikomeje gushyira igitutu ku Rwanda, ngo ruhagarike kugira uruhare mu bibazo bya Congo.

    Wakomeje uti “Muri ibi bihe bikomeye ku mutekano wa RDC, inkunga yose yaba iya politiki cyangwa ibintu bifatika ni ngombwa.”

    “Dukomeje gushimangira ubushake bukomeye bw’abagize FDLR mu gukorana na FARDC mu guhangana n’abayigabyeho ibitero bashyigikiwe na NRM na FPR.”

    Ibi bitagajwe mu gihe u Rwanda rwakomeje gushinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR mu rugamba rwo guhangana na M23, ndetse mu bihe bitandukanye bafatanyije, bagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda.

    Mu biganiro by’i Luanda bigamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa RDC, abakuru b’ibihugu bemeje ko umutwe wa FDLR ugomba gushyira intwaro hasi, ariko ntibyakozwe.

    Ni umwanzuro abasesenguzi bagaragaza ko ugoye gushyirwa mu bikorwa, kuko FARDC na FDLR bamaze igihe bakorana.

    Ku rundi ruhande, FDLR nk’umutwe washinzwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ushinjwa ko uri inyuma y’ingengabitekerezo yo kwibasira Abatutsi b’Abanya-Congo, ndetse hari ubwoba ko bishobora kuvamo Jenoside.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/FDLR-yandikiye-Ibaruwa-Perezida-Tshisekedi-FPR-Inkotanyi-na-NRM-bashyirwa-mu-majwi

  • RIB yataye muri yombi Umukobwa wo mu Byimana ashinjwa kwikora mu nda #rwanda #RwOT

    Uwo mukobwa yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Ugushyingo 2022 ahagana saa Saba z’amanywa.

    Bivugwa ko abaturage babonye atagitwite inda yari afite bakeka ko yayikuyemo batabaza ubuyobozi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick, yavuze ko bakimara kubwirwa ko yaba yishe uruhinja yabyaye bagiyeyo kureba ukuri kwabyo ku bufatanye na RIB.

    Ati “Twagezeyo dusanga yishe uruhinja arutaba mu rutoki. Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi gusuzumwa.”

    Ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Byimana.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yataye-muri-yombi-Umukobwa-wo-mu-Byimana-ashinjwa-kwikora-mu-nda

  • Perezida Cyril Ramaphosa yaba yarahuye n'uruva gusenya akibwa akayabo ka $ yari yapfuritse mu ntebe #rwanda #RwOT

    Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y'Epfo ari kugerageza kwirwanaho nyuma yo gukomeretswa n'ibirego ko yahishe amafaranga menshi mvamahanga mu misego y'intebe mu rugo rwe rwo mu cyaro, nyuma agahisha ko yibwe. 

    Yiyegereje ishyaka rye riri ku butegetsi African National Congress (ANC) ngo rimube hafi mu nteko ishingamategeko, mu gihe itsinda ry'abanyamategeko be ririmo kugerageza gutesha agaciro ibyabonwe n'itsinda ry'inzobere mu iperereza kuri iyi 'scandal' yibasiye ubutegetsi bwe.

    Ushinja Ramaphosa ni uwahoze akuriye ubutasi Arthur Fraser, ibyo yamureze bikaba bikubiye mu byo yabwiye inzego z'umutekano bikaba biri muri raporo iza kugibwaho impaka mu nteko ishingamategeko kuri uyu wa kabiri.

    Fraser yavuze ko umukozi wa hafi ya Ramaphosa witwa Bejani Chauke, yazanye 'amafaranga menshi' y'amadorari ya Amerika avuye muri Saudi Arabia, Misiri, Morocco, na Equatorial Guinea, maze uwo mukozi akayahisha mu ntebe yo mu rugo rwe i Johannesburg, mbere yo kuyajyana mu rugo rwa Ramaphosa rwo mu cyaro 'abizi neza kandi yabyemeje'.

    Ariko mu byago bya perezida, abajura, bikekwa ko bakoranye mu ibanga n'umwe mu bakozi be, bibye ayo mafaranga 'bivugwa ko' ari hagati ya miliyoni $4 (miliyari 4 y'u Rwanda) na miliyoni $8.

    Ayo ni macye ugereranyije n'ibindi byavuzwe n'uriya mutasi mukuru ko akayabo ka miliyoni $20 'yajyanywe' ku muturage wa Africa y'Epfo, yavuze izina, nyuma y'uko asabye polisi gukora iperereza kuri perezida.

    Mu gihe bamwe bahakana ibyavuzwe na Arthur Fraser nk'ibintu bimeze nk'inkuru yo mu gitabo, ibi byashyize Ramaphosa mu kibazo gikomeye cya politike n'amategeko, mu gihe inzego umunani — harimo na banki nkuru — ziri gukorwaho iperereza.

    Ramaphosa yahakanye avuga ko nta kibi yakoze, naho itsinda riri gukora isuzuma — riyobowe n'uwahoze akuriye ubucamanza — rivuga ko ridashobora 'kugenzura' ibirego, mu gihe 'perezida yanenze mu buryo bwa nyabwo ibihamya biri mu bivugwa na Fraser ko byuzuye amabwire'.

    Bejani Chauke nawe yahakanye ibyo ashinjwa.

    Kugurisha imbogo ku mucuruzi wo muri Sudan

    Icyo Ramaphosa yemera ni uko $580,000 yibwe mu rugo rwe muri Gashyantare(2) mu 2020.

    Mu gihe Fraser avuga ko ayo ari igice cya 'cash' zari zarahishwe i Johannesburg, perezida akaba atanga inkuru inyuranye cyane n'ibyabaye ko umukuru w'urwo rugo rwe yororeramo yagurishije imbogo 20 ku mucuruzi wo muri Sudan kuri Noheli ya 2019, kandi ayo ari yo mafaranga yibwe.

    Ingorane kuri Ramaphosa ni uko ririya tsinda ry'igenzura ryavuze ko hari 'ugushidikanya' ko iryo gurisha ryabayeho, ko yaba umukuru w'inzu ye cyangwa uwo munya-Sudan nta n'umwe wemeye ko ari uko byagenze.

    Iri tsinda rigira riti: 'Twibaza ko Perezida afite ikirego cyo gusubiza ku nkomoko y'amadovize yibwe, hamwe n'uburyo yabanje guhererekanywa.'

    Iryo tsinda ryibaza kandi niba haribwe $580,000 gusa, rivuga ko amakuru ahari ari uko umwe mu bafashwe bashinjwa yemeye ko yibye $800,000, naho umukozi w'iperereza, mu butumwa bw'amajwi, akavuga ko hibwe 'miliyoni 20'.

    Iri tsinda riti: 'Niba ukora iperereza yaravugaga amadorari cyangwa amarand [ya South Africa] ayo mafaranga arenze kure $580,000 bivugwa ko yari yahishwe mu ntebe [mu rugo rwa perezida]'.

    Iri tsinda riri gukora igenzura, rivuga ko 'ikindi gikomeye' ari uko ubwo bujura butigeze bumenyeshwa polisi 'nk'icyaha gisanzwe' cyangwa ku rwego rwa Directorate for Priority Crime Investigation (DPCI) rukora iperereza ku bujura bwihariye bw'amafaranga muri Africa y'Epfo.

    Iryo tsinda rivuga ko ibyo byabaye mu gihe, uko ribibona, perezida nka nyir'urugo rwibwe, asabwa n'itegeko ryo kwirinda no kurwanya ruswa kubwira DPCI ibyabaye.

    Bikekwa ko hari ibyashingirwaho na komite y'inteko yo kweguza perezida mu guperereza niba Ramaphosa yarahonyoye 'bikomeye' ririya tegeko cyangwa nta byo yakoze, agacibwa amande cyangwa igifungo nk'uko iryo tegeko ribiteganya ku wutatangaje ubujura burenze 100,000 by'ama rand (arenga miliyoni 6Frw).

    Ririya tsinda ry'igenzura rigira riti: 'Umuntu ubika amafaranga menshi yabonetse mu nzira mbi biba bishoboka ko atavuga ko yibwe ayo mafaranga atinya ko yavumburwa ko ari mu bikorwa by'iyezandonke'.

    Iryo tsinda ryanzuye ko umukuru w'umutwe w'ingabo zirinda Ramaphosa, Gen Wally Rhoode, yashyizeho itsinda ryakoze iperereza 'mu ibanga' ku bujura, ritahura abakekwa muri Cape Town no hakurya y'umupaka muri Namibia.

    Perezida wa Namibia mu bivugwa

    Kugeza ubu, nta muntu urakurikiranwa mu bucamanza cyangwa ngo ahamwe n'ubu bujura, nk'uko ririya tsinda ribivuga, ryongeraho ko: 'Ibi byose birimo kuba mu gihe hari ibirego by'iyicarubozo na ruswa ku bakekwa ngo ntibazagire icyo bavuga'.

    Iryo tsinda rivuga kandi ko amakuru yaryo ya mbere ko Ramaphosa yasabye ubufasha mugenzi we wa Namibia, Hage Geingob, mu gufata ukekwa, na Gen Rhoode akajya muri Namibia, na byo birimo gukorwaho iperereza.

    Iryo tsinda rivuga ko ryamenye ko ibiro bya Perezida Hage byasohoye itangazo mu ntangiriro z'uyu mwaka rihakana ikibi cyose ku mutegetsi wa Namibia, ariko ko bitigeze bihakana ko Ramaphosa yaba yaramwegereye amusaba ubufasha.

    Mu zindi ngorane kuri Ramaphosa, iryo tsinda rikomeza rivuga ko 'yakoresheje nabi umwanya we nk'umukuru w'igihugu mu gusaba ko haba iperereza no gusaba ubufasha bwa perezida wa Namibia ngo hafatwe umwe mu bakekwa.'

    Ku bw'ibyo, ririya tsinda ryumva ko hari ibimenyetso bihagije ngo inteko ishingamategeko ishyireho komite yo kweguza perezida — yaba ifite ububasha bwo gukora iperereza rirenzeho mbere yo kwanzura niba perezida yakurwaho kubera 'gushyira mu kaga itegeko nshinga ryacu n'ubutegetsi bugendera ku mategeko'.

    Gusa Ramaphosa yaregeye raporo ya ririya tsinda mu rukiko rukuru rwa Africa y'Epfo, Urukiko rurengera Itegeko Nshinga, aho abanyamategeko be bavuga ko 'itemewe n'amategeko' bagasaba ko 'iteshwa agaciro'.

    Ndetse mu kimenyetso cy'ingufu ze muri ANC mu gihe ari gushaka manda ya kabiri nk'umuyobozi wayo mu matora yo mpera z'uku kwezi, ubutegetsi bw'iri shyaka bwategetse abarihagarariye mu nteko, ari na bo benshi muri yo, gutora bamagana ko iyo raporo yemezwa kubera ikirego cya Ramaphosa mu rukiko.

    Itegeko rivuga ko perezida ashobora kweguzwa iyo gusa ibyo aregwa ku guhonyora itegeko nshinga n'andi mategeko 'bikomeye'.

    Abashyigikiye Ramaphosa bizeye ko umucamanza ukuriye abandi muri icyo gihugu azaca urubanza mu ruhande rwe kandi babona ko aregwa ibintu byoroshye.

    Naho ku mafaranga yibwe, kugeza ubu ntabwo aho ari hazwi.

    Polisi ya Namibia yavuze ko — nk'uko ririya tsinda ribivuga — yabonye konti za banki, 'lodges', inzu n'imodoka bikekwa ko byaguzwe ibyavuye muri kiriya cyaha, naho Arthur Fraser avuga ko Gen Rhoode hari cash 'yafatiye' muri Namibia, nubwo uyu ukuriye abarinda perezida yahakanye akomeje ko atigeze 'akora iperereza kuri ayo mafaranga yibwe'.

    Ikibazo kirushaho kuyoberana.

    @BBC

    The post Perezida Cyril Ramaphosa yaba yarahuye n'uruva gusenya akibwa akayabo ka $ yari yapfuritse mu ntebe appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/12/06/perezida-cyril-ramaphosa-yaba-yarahuye-nuruva-gusenya-akibwa-akayabo-ka-yari-yapfuritse-mu-ntebe/

  • Igikombe cy’isi: Portugal idakeneye Cristiano… – #rwanda #RwOT

    Portugal yazamutse ari iya mbere mu itsinda H, yanyagiye ikipe y’igihugu Switzerland yazamutse ari iya kabiri mu itsinda G  ikatisha itike ya 1/4.

    Abakinnyi 11 ba Portugal babanje mu kibuga: Diogo Costa; Dalot, Rúben Dias, Pepe, Guerreiro; Otávio, William Carvalho, Bruno Fernandes; Bernardo Silva, Gonçalo Ramos, João Félix.

    Mu mukino watangiye gukinwa saa tatu z’ijoro ukabera kuri Lusail Stadium, ikipe y’igihugu ya Portugal itabanje mu kibuga kizigenza wayo Cristiano Ronaldo niyo yatangiranye amashagaga yo gushaka igitego hakirikare.

    Abakinnyi ba Switzerland babanje mu kibuga: Sommer; Fernandes, Schär, Akanji, Rodríguez; Freuler, Xhaka; Shaqiri, Sow, Vargas; Embolo.

    Mu minota 7 Switzerland nayo yatangiye gukina neza ihererekanya umupira, ndetse ikanatanga imipira imbere ishaka Embolo wabafashije gutsinda mu mikino yo mu matsinda. 

    Ku munota 17 Gonçalo Ramos wicaje Cristano Ronaldo ku gatebe k'abasimbura yatsinze igitego kiza kigendera muri metero 90 z’izamu, akoresheje ukuguru kw’ibumoso ku mupira yari ahawe na João Félix. 

    Gonçalo Ramos wicaje Cristano Ronaldo agahita atsinda ibitego 3

    Portugal nyuma yo gutsinda igitego yakomeje kwataka cyane binyuze kuri João Félix na Bernardo Silva, bafataga imipira bakayiha Gonçalo Ramos ngo atsinde ibitego ariko umuzamu wa Switzerland witwa Sommer akomeza kwigaragaza imipira ayikuramo. 

    Switzerland ku munota wa 29 yabonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Embolo rikozwe na Rúben Dias, Shaqiri yahise arekura ishoti riremereye ariko umuzamu awukozaho intoki ujya muri koroneri. 

    Ku munota wa 33 Pepe uri mu bashaje mu gikombe cy’isi yatsinze igitego cya 2, ku mupira wari uturutse muri koroneri itewe na Bruno Fernandes. Igice cyambere cyarangiye Portugal ariyo iyoboye, n’ibitego 2 kubusa bwa Switzerland.

    Pepe w’imyaka 39 watsinze igitego cya 2

    Igice cya kabiri cyatangiranye no gushaka igitego cya 3, ku munota wa 48 babonye koroneri yashoboraga kuvamo igitego ariko ba myugariro ba Switzerland baratabara, umupira bawukuraho. 

    Gonçalo Ramos ku munota wa 51 yongeye kwerekana ko Ronaldo adakenewe cyane, atsinda igitego cya 3 ku mupira yari ahawe na Dalot. 

    Ikipe y’igihugu ya Portugal yakomeje kwigisha umupira Switzerland, maze ku munota wa 55 Guerreiro atsinda igitego cya 4 ahawe umupira na Gonçalo Ramos witwaye neza cyane.

    Ronaldo yicaye ku ntebe z'abasimbura

    Nyuma y’iminota 2 gusa, Switzerland nayo yabonye igitego cy’impozamarira gitsinzwe na Akanji. Ku monota wa 67 Gonçalo Ramos yongeye atsinda igitego cya 5 cya Portugal, kiba icya 3 atsinze muri uyu mukino ku mupira yari ahawe na João Félix. 

    Cristano Ronaldo wari wabanje hanze y’ikibuga ku munota wa 74 yinjiye mu kibuga, asimbuye Gonçalo Ramos wakoze ibisa nk’ibitangaza mu mukino atsinda ibitego 3 wenyine. 

    Ku munota wa 92 Rafael Leao winjiye mu kibuga asimbuye, yatsinze igitego cya 6. Umukino warangiye Ikipe y’igihugu ya Portugal inyagiye Switzerland ibitego 6-1, bituma ihita ikomeza 1/4 ikazahura na Morocco yakuyemo Espagne.

    Ronaldo yinjira mu kibuga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123583/igikombe-cyisi-portugal-idakeneye-cristiano-ronaldo-yarabye-ivu-switzerland-ikomeza-14-123583.html