Blog

  • Umusimbura wa Cristiano Ronaldo yafashije Portugal kunyagira Ubusuwisi #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Portugal, Fernando Santos, yafashe umwanzuro wo kwicaza ku ntebe y'abasimbura Cristiano Ronaldo,anyagira Ubusuwisi ibitego 6-1 birimo 3 by'umusimbura w'iki gihangange Goncalo Ramos.

    Santos yagaragaje ko atishimiye imyitwarire ya Ronaldo ubwo yasimburwaga mu mukino baheruka gukina na Koreya y'Epfo kandi bwari ubwa mbere mu mikino 31 kuva mu mwaka wa 2008 adatangira mu marushanwa akomeye.

    Portugal yirengagije ko uyu mukinnyi w'imyaka 37 adahari,inyagira Ubusuwisi
    ibifashijwemo na rutahizamu wa Benfica w'imyaka 21,Ramos watsinze ibitego 3 mu mukino umwe,bwa mbere muri iri rushanwa.

    Concalo Ramos yatsinze ibitego 3 ku munota wa 17, 51, 67,ibindi bitsindwa na Pepe ku munota wa 33, R. Guerreiro kuwa 55 na Rafael Leao ku munota wa 2 mu yongerewe kuri 90.Igitego cy'impozamarira cy'Ubusuwisi cyatsinzwe na Manuel Akanji ku munota wa 58.

    Umutoza wa Portugal, yakuyemo Ramos yinjiza Ronaldo ku munota wa 74 uyu munyabigwi ahabwa amashyi adasanzwe n'abafana.

    Ronaldo yashyize umupira mu nshundura ariko umusifuzi yemeza ko yaraririye.

    Undi musore witwaye neza mu minota mike yakinnye ni Rafael Leao wimyaka 23,watsinze igitego cyiza cyane,cyabaye icya kabiri atsinze nyamara ahabwa iminota mike cyane yo gukina.

    Portugal yatsinze biyoroheye uyu mukino,ihita ikatisha itike yo kuzahura na Maroc muri 1/4 cy'irangiza kuwa Gatandatu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umusimbura-wa-cristiano-ronaldo-yafashije-portugal-kunyagira-ubusuwisi

  • Igikombe cy’isi: Portugal yabanje guha umwanya Ronaldo ngo yitekerezeho yandagaje Switzerland! – YEGOB #rwanda #RwOT

    Portugal itsinze Switzerland Ibitego 6 kuri kimwe mu mukino wa ⅛ mu gikombe cy'isi ihita ibona n'itike ya ¼.

    Ni Umukino Ronaldo yabanje ku ntebe y'abasimbura

    Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa tatu ubera kuri Lusail Stadium.
    Frenando Santos utoza Portugal yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi nka : Diogo Costa; Dalot, Rúben Dias, Pepe, Guerreiro; Otávio, William Carvalho, Bruno Fernandes; Bernardo Silva, Gonçalo Ramos na João Félix.

    Portugal yari yazamutse mu H ari iya mbere naho Switzerland iba iya kabiri mu itsinda G.
    Switzerland yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi nka: Sommer; Fernandes, Schär, Akanji, Rodríguez; Freuler, Xhaka; Shaqiri, Sow, Vargas na Embolo.
    Umukino watangiye Switzerland ariyo ishaka igitego byihuse kuko ku munota wa 5 Embolo yagerageje amahirwe ariko umuzamu aratabara awushyira muri koroneli.

    Mu minota 15 ya mbere y'umukino ikigereranyo cyo guhanahana umupira Portugal niyo yari irimbere kuko yarifite 50 naho Switzerland ifite 40.
    Ku munota 17 Portugal yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Gonçalo Ramos ku mupira mwiza yarahawe na João Felix.

    Ku munota wa 21 Portugal yahushije igitego ubwo Bernado yahaga umupira Otavio ariko yatera umwubikano umuzamu wa Suwisi akawufata.
    Ruben Dias wa Portugal yakuruye Embolo Batangas kufura,Shaqiri yateye kufura iremereye ariko umuzamu wa Portugal awushyira muri koroneli.
    Ku munota wa 33 Muzehe Pepe yateye icumu ry'umutwe ku mupira waruvuye muri koroneli utewe na maze Pepe arazamuka akozaho umutwe aba atsinze igitego cya 2 cya Portugal.

    Muzehe Pepe watsinze igitego cy'umutwe

    Igice cya mbere cyarangiye Portugal ariyo irimbere n'ibitego bibiri ku busa bwa Switzerland.
    Portugal yongeye kubona igitego cya gatatu ku munota wa 51 gitsinzwe na Gonçalo Ramos ku mupira yarahawe na Diogo Dalot.
    Portugal yongeye gukanda ahababaza ku munota wa 55 ubwo Raphael Guerreiro yatsindaga igitego cya 4 ku mupira yarahawe na Gonçalo Ramos.

    Ronaldo winjiye asimbuye

    Nyuma y'iminota ibiri ku munota wa 57 Switzerland yabonye igitego kimwe gitsinzwe na Manuel Akanji ku mupira waruvuye muri koroneli.
    Gonçalo Ramos wari wariye amavubi ashaka no kwereka isi ya ruhago ko nawe ashoboye yaje gutsinda igitego cya gatanu cya Portugal kiba nicya 3 cye mu mukino ubwo yagitsindaga ku munota wa 67 ahawe umupira na Joao Felix.

    Abasore ba Portugal bishimira ibitego

    Switzerland nayo yakomeje ishaka amahirwe yo kuba yatsinda igitego cya 2 ,ku munota wa 80 Embolo atera ishoti agaramye ariko umupira ntiwaboneza mu izamu.
    Portugal yaje gutera umusumari wa nyuma muri Switzerland ubwo ku munota wa 92 Rafael Leao yaysindaga igitego cya 6.
    Portugal mu mikino ya 1/4 izahura na Morocco.

    Source : https://yegob.rw/igikombe-cyisi-portugal-yabanje-guha-umwanya-ronaldo-ngo-yitekerezeho-yandagaje-switzerland/

  • Maroc yahesheje ishema afurika igera muri 1/4 cy'igikombe cy'isi #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Maroc yabaye ikipe ya 4 ya Afurika ibashije kugera muri 1/4 cy'irangiza mu gikombe cy'isi nyuma yo gutsindira Espagne kuri penaliti 3-0 mu mukino wa 1/16 cy'irangiza.

    Muri uyu mukino warangiye ari 0-0 ku mpande zombi mu minota 120,Maroc yagaragaje ko yari yiteguye mu mutwe yinjiza penaliti 3 mu gihe nta mukinnyi wa Espagne winjije n'imwe.

    Achraf Hakimi yabaye intwari ubwo yinjizaga penaliti ya nyuma ya Maroc yababaje cyane abanya Espagne bararira karahava.

    Umunyezamu Yaccine Bounou yakuyemo penaliti ebyiri ndetse indi igarurwa n'igiti cy'izamu,amahirwe asekera Maroc yiyongereye kuri Ghana,Cameroon na Senegal mu makipe rukumbi ya Afrika yageze muri 1/4 mu gikombe cy'isi.

    Espagne yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe make arimo n'ayo ku munota wa nyuma wa 3 w'inyongera washyizwe kuri 120 ubwo Sarabia yahabwaga umupira mu rubuga rw'amahina wenyine awutera igiti cy'izamu uvamo.

    Mu minota 30 y'inyongera Walid Cheddira winjiye asimbura yabonyeamahirwe akomete kuri Maroc,asigarana n'umunyezamu Unai Simoni muri metero umunani gusa ananirwa kumutsinda.

    Espagne yabonye pasiporo zirenga 1.000 muri iri rushanwa kandi hafi yarayitsinze ku munota wa 123, ariko volley ya Pablo Sarabia yababazaga cyane hanze y'umwanya wa kure.

    Sitade ya Education City yari yuzuye abafana ba Maroc,bishimye cyane nyuma y'aho ikipe yabo igeze muri 1/4 ku nshuro yayo yambere, aho bazahura n'irokoka hagati ya Portugal cyangwa Ubusuwisi kuwa gatandatu.

    Penaliti za Maroc zinjijwe na Sabiri,Ziyech na Hakimi mu gihe imwe yahushijwe na Benoun.Espagne abazihushije ni Sarabia,Soler na Busquets.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/maroc-yahesheje-ikuzo-afurika-igera-muri-1-4-cy-igikombe-cy-isi

  • Portugal yanyagiye Switzerland, muri 1/4 izacakirana na Maroc yakoze amateka #rwanda #RwOT

    Hasozwaga imikino ya 1/8 cy’igikombe cy’Isi cya 2022 kirimo kubera muri Qatar aho Portugal yanyagiye Switzerland ibitego 6-1.

    Umutoza wa Portugal, Santos yari yahisemo kubanza ku ntebe y’abasimbura kapiteni w’iyi kipe, Cristiano Ronaldo ahitamo kubanzamo Goncalo Ramos.

    Portugal ntabwo yoroheye Switzerland kuko ku munota wa 17 gusa, Goncalo Ramos yari afunguye amazamu ku mupira yari ahawe na Joao Felix.

    Kuri koruneri yari itewe neza na Bruno Fernandez, Pepe yatsindiye Portugal igitego cya 2 ku munota wa 33. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-0.

    Portugal yatangiye igice cya kabiri ishaka ibindi bitego maze Diago Dalot usanzwe ukinira Manchester United, ku munota wa 51 acomekera umupira mwiza Ramos ahita atsinda icya 3.

    Portugal yarushaga cyane Switzerland wabonaga yaciriwe akarongo, yaje kubona igitego cya 4 ku munota wa 55 gitsinzwe na Raphael Guerreiro.

    Nyuma y’iminota 3 gusa, Akanji yatsindiye Switzerland igitego ku mupira wari uvuye muri koruneri.

    Goncalo Ramos wari mu bihe bye, yaje kongera kunyeganyeza inshundura ku munota wa 67 ku mupira yahawe neza na Joao Felix.

    Rafael Leao yaje gutsinda igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 90, ni ku shoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Muri 1/4 Portugal ikaba igomba guhura na Maroc yasezereye Espagne iyitsinze kuri penaliti 3-0, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

    Ramos yatsinze ibitego 3

    Pepe yishimira igitego yatsinze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/portugal-yanyagiye-switzerland-muri-1-4-izacakirana-na-maroc-yakoze-amateka

  • Umukinnyi wa APR FC afungiwe i Rubavu #rwanda #RwOT

    Itangishaka Blaise ukina mu kibuga hagati muri APR FC afungiwe i Rubavu aho azira gutwara imodoka yasinze akanagonga.

    Uyu mukinnyi uvuka n’ubundi muri aka Karere ka Rubavu, amakuru avuga ko ubwo APR FC yari imaze kunganya na Gasogi United 0-0 tariki ya 2 Ukuboza 2022, bukeye bwaho ku wa Gatandatu yakije imodoka ajyana n’umugore we.

    Ntabwo urugendo rwaje kumuhira kuko yaje gukora impanuka ubwo yari i Rubavu agonga umumotari n’umugenzi ariko ntibakomereka cyane aho yahise abavuza.

    Polisi ubwo yazaga gupima yasanze uyu mukinnyi wa APR FC yari atwaye yasomye inzoga ihita ijya kumucumbikira kuri sitasiyo ya polisi i Gisenyi.

    Uyu mukinnyi ukinira APR FC kuva muri 2016, biteganyijwe ko agomba gufungwa iminsi 5 izarangira tariki ya 7 Ukuboza (uyu munsi) bivuze ko umukino w’ikirarane APR FC izakinamo na AS Kigali ejo tariki ya 8 Ukuboza atazaeukina.

    Itangishaka Blaise afungiwe i Rubavu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-wa-apr-fc-afungiwe-i-rubavu

  • Urukundo rwubahwe: umusore w’umwirabura yarongoye umukecuru w’umuzungukazi(amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore ukiri muto ukomoka muri Nigeria yakoze ubukwe n'umuzungukazi ariko ushaje cyane.

    Nk'uko bigaragara mu mafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu musore asezerana kubana akaramata n'uyu mukecuru.Amwe mu mafoto yagaragaje aba bakundana bambaye imyenda y'ubukwe ndetse basomana byimbitse ibintu byatangaje abakoresha Imbuga nkoranyambaga bavuga ko uru rukundo rudasanzwe.

     

    Source : https://yegob.rw/urukundo-rwubahwe-umusore-wumwirabura-yarongoye-umukecuru-wumuzungukaziamafoto/

  • Ushizimpumu Alice arasaba guhindura amazina Asangannywe #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa USHIZIMPUMU Alice mwene HAKIZIMANA Pierre na MUKAZAYIRE Judith, utuye mu Mudugudu wa Gacuriro, Akagari ka Murya, Umurenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi, mu Ntara y’ Iburngerazuba wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo USHIZIMPUMU Alice , akitwa JURURYIZA Alice mu gitabo cy’irangamimerere.
    Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Niyo mazina nakoresheje mu ishuri kuva ngitangira kwiga.

    Source : https://imirasire.com/?Ushizimpumu-Alice-arasaba-guhindura-amazina-Asangannywe

  • FERWAFA yimuye imikino ya Rayon Sports na APR FC kubera impamvu ikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ryimuye umukino uzahuza Etincelles FC na Rayon Sports muri shampiyona y'Icyiciro cya Mbere umwaka w'imikino wa 2022-2023.

    Uyu mukino w'umunsi wa 13 wari uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza 2022 ku isaha ya Saa Kumi n'Ebyiri n'igice ukabera kuri Stade Umuganda iherereye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y'i Burengerazuba.

    Kubera ko muri Stade Umuganda nta matara arimo uyu mukino ntabwo ukibaye ku wa Gatandatu nijoro ahubwo wimuriwe ku Cyumweru Saa Cyenda z'amanywa.

    Kuba umukino wa Rayon Sports na Etincelles FC wimuriwe ku Cyumweru tariki 11 Ukuboza byatumye n'umukino wa Rutsiro FC na APR FC wimurwa uva ku Cyumweru ushyirwa ku wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022.

    Source : https://yegob.rw/ferwafa-yimuye-imikino-ya-rayon-sports-na-apr-fc-kubera-impamvu-ikomeye/

  • Mu buryo butunguranye M23 ivuye ku izima, Itangazo yashyize hanze rikomeje kwibazwaho byinshi #rwanda #RwOT

    Inyeshyamba za M23 ubu zigenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru n’ibice by’iya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru, kandi zifite ibirindiro muri 20Km mu majyaruguru y’umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’iyo ntara.

    Itangazo rya Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa politiki w’uyu mutwe, ntirisobanura aho uyu mutwe uzasubira inyuma ukagera.

    M23 yafashe umujyi wa Bunagana uri ku mupaka na Uganda muri Kamena(6) iturutse mu birindiro bya Tchanzu na Runyoni hafi y’ikirunga cya Sabyinyo, ahazwi nk’ibyahoze ari ibirindiro byayo bikuru mu gihe kinini gishize.

    Iryo tangazo rivuga ko uyu mutwe usaba 'inama n’ingabo z’akarere' hamwe n’itsinda ry’ubugenzuzi ku mipaka ryashyizweho n’ibihugu by’akarere ngo 'tuganire uko [ibyo wiyemeje] byakorwa'.

    Imyanzuro y’inama ya Luanda muri Angola yasabaga umutwe wa M23 gusubira mu birindiro wahozemo mbere y’iyi mirwano imaze amezi arenga atandatu.

    Kuri iyi myanzuro, umuvugizi ngurije wa wa M23 ,Munyarugero Canisius, mu kiganiro cyihariye na UKWEZI, yavuze k ko badafite aho basubira inyuma berekeza.

    Mu itangazo ryayo ryo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, M23 ivuga ko yibutsa ko ishaka ibiganiro na leta ya Kinshasa 'mu gushaka igisubizo kirambye ku mpamvu muzi' z’aya makimbirane muri DR Congo.

    Iri tangazo risohotse nyuma y’umuhate w’abakuru b’ibihugu by’akarere ndetse na Leta zunze ubumwe za Amerika mu gushaka uko amakimbirane ahosha.

    Kuwa mbere, Anthony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika, avuga ko yagiranye ikiganiro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akamusaba ‘guhagarika ubufasha bw’u Rwanda kuri M23’.

    U Rwanda ruhakana gufasha umutwe wa M23, umuvugizi wawo wa gisirikare Majoro Willy Ngoma yabwiye UKWEZI ko “nta n’urushinge” uhabwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

    Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta imaze gutuma abarenga 300,000 bata ingo zabo bagahunga kuva yatangira mu ntangiriro z’uyu mwaka, nk’uko ONU ibivuga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/Mu-buryo-butunguranye-M23-ivuye-ku-izima-Itangazo-yashyize-hanze-rikomeje-kwibazwaho-byinshi

  • Ukraine yatangiye kohereza ingano muri Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igice cya mbere cy’ingano zagombaga koherezwa muri Afurika ziturutse muri Ukraine, kuwa mbere cyageze Djibouti aho zigomba kuva zerekeza muri Ethiopia, muri (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/ukraine-yatangiye-kohereza-ingano-muri-afurika