
Blog
-
Rayon Sports yashimangiye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Gorilla FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe ya Rayon Sports kuri stade ya Kigali yatsinze Gorilla FC 1-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 7 wa shampiyona wabaye tariki 07 Ukuboza 2022, (…) -
VIDEO : Icyhishe inyuma y’icyemezo cya M23 cyateje impaka, amaherezo y’Ibifaru byambuwe Ingabo za Congo #rwanda #RwOT
Umuvugizi wungirije wa M23 mu bya Politiki, Munyarugero Canisius mu kiganiro cyihariye na UKWEZI , yavuze ko ibyo gusubira inyuma byumvikana ariko ko batazi aho bazajya nibasubira inyuma cyane cyane ko n’ibi bice bituwe n’abaturage kandi bagomba kurindira umutekano badashobora kubatererana.
Ku bijyanye n’ibifaru M23 yambuye Ingabo za Leta ya Congo, Munyarugero avuga ko byaguzwe na Leta kandi nabo ari aba Leta bityo ko ingabo za EAC arizo zizagena uko bizagenda mu nzira y’amahoro nk’uko babisabye uyu mutwe ukabyubahiriza.
Avuga ko icyo M23 yakoze ari ugutanga amahoro nk’uko byasabwe n’ibihugu by’ibituranyi n’imiryango mpuzamahanga ariko ko uzabazanira amakuba bazirengera batazicara ngo bapfe.
Avuga ko hari abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi bahungiye kuri M23 nk’uko nta gihugu gisubiza inyuma umuntu usumbirijwe ahunga bityo ko bagomba kubarindira umutekano.
Asoza abwira abaturage bari mu bice M23 yafashe ko batuza kuko barinzwe kandi ko ejo hazaza habo ari heza kurusha ubu.
Umutwe wa M23 wasohoye itangazo rimenyesha ko witeguye 'guhagarika ibikorwa no gusubira inyuma' bigendanye n’ibyasabye n’inama y’i Luanda muri Angola yo mu kwezi gushize.
Inyeshyamba za M23 ubu zigenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru n’ibice by’iya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru, kandi zifite ibirindiro muri 20Km mu majyaruguru y’umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’iyo ntara.
Itangazo rya Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa politiki w’uyu mutwe, ntirisobanura aho uyu mutwe uzasubira inyuma ukagera.
M23 yafashe umujyi wa Bunagana uri ku mupaka na Uganda muri Kamena(6) iturutse mu birindiro bya Tchanzu na Runyoni hafi y’ikirunga cya Sabyinyo, ahazwi nk’ibyahoze ari ibirindiro byayo bikuru mu gihe kinini gishize.
Iryo tangazo rivuga ko uyu mutwe usaba 'inama n’ingabo z’akarere' hamwe n’itsinda ry’ubugenzuzi ku mipaka ryashyizweho n’ibihugu by’akarere ngo 'tuganire uko [ibyo wiyemeje] byakorwa'.
Imyanzuro y’inama ya Luanda muri Angola yasabaga umutwe wa M23 gusubira mu birindiro wahozemo mbere y’iyi mirwano imaze amezi arenga atandatu.
Mu itangazo ryayo ryo ku mugoroba wo ku wa Kabiri, M23 ivuga ko yibutsa ko ishaka ibiganiro na leta ya Kinshasa 'mu gushaka igisubizo kirambye ku mpamvu muzi' z’aya makimbirane muri DR Congo.
Iri tangazo risohotse nyuma y’umuhate w’abakuru b’ibihugu by’akarere ndetse na Leta zunze ubumwe za Amerika mu gushaka uko amakimbirane ahosha.
Kuwa mbere, Anthony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika, avuga ko yagiranye ikiganiro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akamusaba ‘guhagarika ubufasha bw’u Rwanda kuri M23’.
U Rwanda ruhakana gufasha umutwe wa M23, umuvugizi wawo wa gisirikare Majoro Willy Ngoma yabwiye UKWEZI ko “nta n’urushinge” uhabwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta imaze gutuma abarenga 300,000 bata ingo zabo bagahunga kuva yatangira mu ntangiriro z’uyu mwaka, nk’uko ONU ibivuga.
M23 : Ibifaru byacu mubireke, kwemera guhagarika imirwano ntibivuga ko bazatwica twicaye turebera
-
Yahundagajweho ibandari yamadorali: Yolo The… – #rwanda #RwOT
Mu butumwa bw'amagambo buherekejwe n'amafoto, yagize ati: 'Mwese mufite guhagarika gusaba Imana abakobwa beza, ntabwo nabera hose icyarimwe.'
Ubu butumwa buherekejwe n'amafoto yambaye ikanzu ngufi y'umutuku ariko harimo n'ay'ibandari y'amafaranga y'amadorali, bigaragara ko ari imwe mu mpano yakiriye ku isabukuru y'amavuko yizihije mu mpera z'icyumweru gishize.
Hariho kandi n'urwandiko yandikiwe n'umuntu bigaragara ko ari uw'ingenzi mu buzima bwe ari nawe wamuhaye ako kayabo, bugira buti: 'Nakifuje ko buri umwe yagira amahirwe yo kukumenya.'
Bukomeza bugira buti: 'Urenze igisobanuro cy'umugisha. Roho nyayo ikiriho. Ibi nibyo bikwiye wowe Champagne. Umwamikazi na Champagne yonyine iriho.'
Kumwita Champagne mu mitoma yamuteraga asa n'uwakomozaga ku miterere ye ikurura abatagira ingano, imeze nk'iyicupa ry'icyo kinyobwa. Ubutumwa busoza bugira buti: 'Ramba, ugire amafaranga menshi isi ni iyawe.'
N'ubwo Yolo The Queen aterekanye uwamutakagije ariko ni umuntu w'agaciro, yaba n'umukunzi w'umwari wigaruriye imitima y'abarimo Drake. Mu minsi ishize kandi aherutse gushimira Imana yatumye ari kubaka inyubako y'akataraboneka muri Kigali.
Yari aberewe mu ikanzu nziza y’umutuku
Yahawe ururabo rwiza ku munsi we w’amatekaÂ
Yatakagijwe ahabwa amadorali anagenerwa icyo kunywa cyo mu bwoko bwa Hennessy nk'impano
Yakomoje ku kuba buri musore amwifuza
Ngo ni we buri umwe asaba ImanaÂ
Aheruka kwerekana inyubako ari kuzamuraÂ
Uburanga bwe bukurura abatari bake -
Cristiano Ronaldo nyuma yo kutabanzwa mu kibu… – #rwanda #RwOT
Mu mikino ya 1/8 mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka yarangije gukinwa ejo, ikipe y’igihugu ya Portugal yatsinze Switzerland ibitego 6-1 babifashwijwemo n’umusimbura wa Cristiano Ronaldo, Goncalo Ramos watsinze ibitego 3 akanatanga umupira 1 wavuyemo igitego.Â
Mu mukino wa nyuma wo mu itsinda Portugal yatsinzwemo na South Korea, Cristiano Ronaldo yakuwe mu kibuga asohoka atabishaka ndetse anitotombera umutoza, kandi nta kintu yari ari gufasha ikipe muri iyo minota.Â
Mu mukino w'ejo Fernando Santos yafashe umwanzuro wo kumuha igihano amubanza hanze amuzana mu kibuga umukino ubura iminota 15, ariko Cristiano Ronaldo ntibyamushimishije kuko umukino urangiye atagiye gufatanya n’abandi bakinnyi ngo bashimire abafana ndetse banishimire ibitego batsinze, ahubwo yahise asohoka mu kibuga ari wenyine ajya mu rwambariro.Â
Uyu munsi ikipe y’igihugu ya Portugal iri kwitegura kuzakina na Morocco kuwa 6 muri 1/4 yakoze imyitozo. Umutoza wa Portugal yashyizeho itegeko ko abakinnyi babanje mu kibuga ejo bakora bonyine bagakorera muri Gym, naho ababanje hanze y’ikibuga nabo bagakora imyitozo yabo yihariye ariko bari mu kibuga.Â
Cristiano Ronaldo utarabanje mu kibuga ejo yafashe umwanzuro wo gukorana n’ababanje mu kibuga, ndetse umutoza anamubajije impamvu aramwihorera. Kugeza ubu umutoza wa Portugal ntabwo aratangaza niba hari ibindi bihano ari bufatire kizigenza Cristiano Ronaldo, wari umaze imikino 31 atabanzwa hanze y’ikibuga mu ikipe y’igihugu.
![]()
Abandi bakinnyi babanje hanze y’ikibuga ejo bari gukora imyitozoÂ
-
Igikombe cy’Isi cyamaze gucayuka – #rwanda #RwOT
Iyi mikino y’igikombe cy’Isi muyikurikirana binyuze kuri Televiziyo y'u Rwanda shene ya RTV CH 101 & CH 725 (Dish) kuri Decoderi ya StarTimes.
Imikino y’igikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar, igeze muri 1/4 cy’irangiza, aho mu makipe agera kuri 32 yari yitabiriye hasigaye amakipe 8 gusa. Ubu tugeze ku munsi wa 18 mu minsi 29 imikino y’igikombe cy’Isi izamara, gusa bamwe amarira yaratembye, amakipe amwe yamaze gusubira iwabo, andi ubu tuvugana arimo kuzinga ibyabo bitahira.
Amakipe yangiye ari akayabo ubu hararaha mbarwaÂ
Amakipe 8 asigaye muri iri rushanwa, ni ikipe ya Brazil ifite igikombe inshuro nyinshi, Croatia iheruka ku mukino wa nyuma 2018, Maroc igeze muri 1/4 bwa mbere ikaba n’ikipe imwe rukumbi yo muri Afurika ikiri muri iyi mikino, Argentina ihabwa amahirwe, Portugal nayo ikomeje gutungurana, u Bwongereza bwabaye ubwa 4 mu 2018, ndetse n’Ubuhorandi butaratsindwa umukino n’umwe.
Kuwa Gatanu nibwo hazatangira imikino ya 1/4 aho Brazil izakina na Croatia ku isaha ya saa 17:00, naho saa 21:00 Argentina ikine n’u Buhorandi. Bukeye bwaho Portugal izakina na Maroc saa 17:00 naho saa 21:00 u Bufaransa bukine n’u Bwongereza.Â
Maroc niyo kipe iri mu mwanya uyiteye isoni kuko ari ubwa mbere igeze muri 1/4Â Usibye Ikipe y’igihugu ya Maroc igeze mu mikino ya 1/4 bwa mbere, Portugal itaregukana iki gikombe, kongeraho u Buhorandi bwageze ku mukino wa nyuma inshuro 3 ariko ntibugitware, andi makipe asigayemo amaze guterura kuri iki gikombe ndetse arahigira kucyisubiza no kuri iyi nshuro.
Usibye iyi mikino y'igikombe cy'Isi mukurikirana binyuze kuri dekoderi ya StarTimes ku bufatanye na RBA, shene ya RTV CH 101 & CH 725 ( Dish), StarTimes kandi mu mwaka utaha wa 2023, ibahishiye byinshi mu mupira w'amaguru, birimo; imikino ya CAF Champions League, na CAF Confederations Cup na CHAN 2023 na Shampiyona y'Abadage Bundesliga kuri shene za Sports zayo n'andi marushanwa atandukanye harimo n'ayo mu Rwanda kuri Magic Sports TV shene y'imikino gusa ya RBA iri kuri Decoder ya StarTimes CH 265 & CH 251 ( Dish ).Â
![]()
Brazil ni imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe ku rwego rwo hejuruSource : https://inyarwanda.com/inkuru/123622/igikombe-cyisi-cyamaze-gucayuka-123622.html
-
Dore bimwe mu bintu byihutirwa abamaze gutera akabariro baba bagomba guhita gukora – YEGOB #rwanda #RwOT
Gukora imibonano ni igikorwa gishimisha abakundana, bityo rero hari ibyo tudaha agaciro cyangwa tutakoraga twari dukwiye gukora kugirango umunezero twari turimo we kuyoyoka ahubwo tugumye twibere muri uwo munyenga.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyo mukwiye gukora nyuma yo gukora imibonano.
1. Kunyara
Nubwo ahanini ibi tuzi ko bireba abagore nyamara burya n'abagabo birabareba. Cyane cyane iyo muteganya kuza kongera. Ku mugabo, umuyoborantanga ni na wo unyuramo inkari. Iyo unyaye nyuma yo gukora imibonano bituma amasohoro yari yasigaye muri iyo nzira asohoka, kimwe mu bigufasha kuza kongera kugira ubushake vuba. Ku bagore nabo iyo wicaye uri gusoba, nubwo bidaturuka hamwe ariko n'amasohoro yakugiyemo amenshi arasohoka, kandi inkari zisohokana na bagiteri zaba zinjiye uri mu gikorwa.
Ku bagore kandi nyuma yo gusoba ni byiza kwihanaguza agatambaro winitse mu mazi ashyushye ariko atakotsa. Si byiza kogeshamo amasabune cyangwa indi miti mu gihe nta burwayi ufite.
2. Niba uhisemo kwambara ikariso shaka ituma hahumeka.
Ubusanzwe nyuma yo gukora imibonano si ngombwa guhita wambara ikariso keretse mu gihe wenda hari ibyo ugiye gukora bigusaba kwambara. Icyo gihe rero ku mugabo ni byiza kwambara agakabutura katakwegereye naho ku mugore ikariso ikoze muri cotton ni yo nziza kuko ituma habasha guhumeka neza. Bikurinda kuba waryaryatwa cyangwa ukazana uduheri mu mayasha
3. Gupfumbatana.
Mumaze gukora igikorwa cyiza hagati yanyu. Murebana, mupfumbatane ndetse nibiba byiza musobekeranye amaguru. Ibi birushaho gutuma harekurwa umusemburo wa oxytocin ku bwinshi kandi ni umusemburo w'urukundo. Uyu musemburo utuma murushaho kumva muri umwe, mukarushaho gukundana no gukumburana. Iyo musinziriye muri ubu buryo, mukanguka mwumva mwaruhutse bihagije. Na mbere yo gusinzira muba muganira muhuje imyumvire
4. Kunywa amazi.
Nubwo wenda abagore ari bo bahita bayanywa cyane cyane iyo yazanye amavangingo menshi, ariko umugabo na we ntaba yakoze akazi koroshye. Nubwo bamwe bahita batumiza agasembuye ariko byiza ni ukunywa amazi, kuko atuma ugarura agatege kandi ukumva uruhutse. Ibindi byo kunywa wabifata nyuma. Rero mu cyumba ntukaburemo amazi.
5. Shaka akantu ko kurya.
Si byiza guhita ugafata ako kanya, ahubwo niba mumaze kuruhuka, cyangwa mukangutse, ni byiza gufata akantu ko kurya. Byiza ni imbuto, cyane cyane umuneke. Ukarya akantu koroshye nk'umureti kandi byaba byiza mugafatanya kubitegura, birushaho gutuma mwishima.
6. Shimira
Nyuma yo gukora imibonano ni byiza ko buri wese, mu magambo ye bwite ashimira mugenzi we igikorwa bamaze gukora. Niba hari icyakunyuze kurenza ibindi, wenda noneho yari afite ububobere buhagije, wenda se yakunyaje wumva uremeye, bimubwire kandi ukoreshe amagambo aryoshye, bituma yumva ko atagokeye ubusa. Ibi bituma ubutaha abikora yizeye ko agushimisha na none kandi byongera umubano hagati yanyu
7. Museke
Aha si uguseka ibyo mumaze gukora ahubwo ni ugushaka ikiganiro gituma mubasha guseka. Niba muri mwe nta wiyizeye gutera urwenya, mushobora kureba videwo zishekeje ku mbuga zinyuranye, mbese bitume muruhura mu bwonko. Ibi iyo bibaye muri bukenere kongera bibafasha kongera kugira ubushake vuba.
Source : https://yegob.rw/dore-bimwe-mu-bintu-byihutirwa-abamaze-gutera-akabariro-baba-bagomba-guhita-gukora/
-
Mu myenda mishya y’amabara ya SKOL, Rayon Spo… – #rwanda #RwOT
Gorilla FC na Rayon Sports bahuriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo nyuma y’aho itariki y’umukino yimuriwe uyu munsi, aho wari warateganirijwe kuba kuya 28 Ugushyingo 2022 ariko ukimurwa kuko ikipe y’Igihugu yari ihugije abakinnyi.
Gorilla FC yari yakiriye, yambaye imyenda y’ubururu isa n’iyo Rayon Sports isanzwe yambara, bituma ‘Gikundiro’ yambara imyenda ifite amabara y’umuhondo n’umutuku asanzwe ashushanya ibirango by’umuterankunda wayo SKOL Brewery Limited.
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga ni; Hakizimana Adolphe, Ndizeye Samuel, Mutima Isaac, Muvandimwe Jmv, Nkurunziza Felicien, Ngendahimana Eric, Mbirizi Eric, Ndekwe Felix, Traore Boubacar, Iraguha Hadji na Essomba Leandre Onana.
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibugaAmakipe yombi yasatiranye mu minota yose y’umukino, aho Rayon Sports yashakaga amanota atuma ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona, mu gihe Gorilla FC nayo yifuzaga kuza mu myanya y’imbere.
Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, cyinjiye ku munota wa 27 cyinjijwe na rutahizamu Will Essomba Onana kuri Penaliti yateye ahana ikosa ryari rikorewe Boubacar Traore mu rubuga rw’amahina.
Traore yakoreweho PenalitiAbakinnyi 11 Gorilla FC yabanje mu kibuga ni; Matumele Arnold, Duru Mercy Ikenna, Byukusenge J Michel, Kalema Eric, Nshimiyimana Emmanuel, Rutonesha Hesbon, Johnson Adeaga, Iradukunda Simeon, Mohamed Camara, Nshimiyimana Tharcisse na Babatunde Iroko.
Rayon Sports itozwa na Haringingo Francis izagaruka mu kibuga ku ya 11 Ukuboza 2022 ikina na Etincelles kuri Stade ya Rubavu, mu gihe Gorilla FC ya Gatera Musa yo izagaruka mu kibuga ku ya 11 Ukuboza ikina na Rwamagana FC kuri Stade ya Kigali.
Kuri ubu, Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 28, Gorilla FC ikaba ku mwanya wa 9 n’amanota 17 mu gihe Marine FC ariyo ya nyuma n’amanota 5.
![]()
Boubacar Traore asimbuka myugariro wa Gorilla FC -
Abashakaga guhirika ubutegetsi mu Budage batawe muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abantu 25 batawe muri yombi mu Budage nyuma yo gushaka guhirika ubutegetsi bw’iki gihugu. Ubudage bwatangaje ko abashatse guhirika ubutegetsi babarizwa mu (…)
-
Juno Kizigenza na Bruce Melodie baciye agahigo mu bandi bahanzi bose – YEGOB #rwanda #RwOT
Abahanzi babiri Juno Kizigenza na Bruce Melodie kuva basohora indirimbo nshya bakomeje kuyobora urutonde rw'indirimbo 100 zikunzwe mu Rwanda bahigitse abanya Nigeria bari bamaze igihe kinini baruyoboye.
Umuhanzi Juno Kizigenza abifashijwemo n'indirimbo ye nshya yise 'Jaja' yakoranye na Kivumbi ayoboye uru rutonde rw'indirimbo 100 zikunzwe cyane mu Rwanda, aho akurikiwe na 'Funga Macho' ya Bruce Melodie.
Aba bahanzi bakurikiranye gutya kuri uru rubuga rucuruza imiziki kuva bashyira hanze indirimbo zabo nshya bahigitse 'Cough' ya Kizz Daniel na 'Rush' ya Ayra Starr bari bihariye iyi myanya.
Usibye aba bahanzi bafite imyanya y'imbere, abandi bahanzi bari hafi Okkama mu ndirimbo 'Tsaper' iri ku mwanya wa Gatanu na 'Basi Sori' ya Passy Kizito na Chriss Eazy iri ku mwanya wa Gatandatu.

Â
Source : https://yegob.rw/juno-kizigenza-na-bruce-melodie-baciye-agahigo-mu-bandi-bahanzi-bose/
-
Ikipe ya APR WBBC yerekeje mu gihugu cya Mozambique aho igiye guhatana mu irushanwa rya FIBA – YEGOB #rwanda #RwOT
Ikipe ya APR Women Basketball Club yerekeje i Maputo mu gihugu cya Mozambique aho igiye kwitabira Irushanwa Nyafurika rizwi nka 'FIBA Women Champions Club 2022.
Iri rushanwa biteganyijwe ko rizatangira kuba guhera ku itariki 9 kugiza 17 Ukuboza muri uyu mwaka wa 2022.
Iri rushanwa ririmo amakipe akurikira:
Costa do Sol na Ferroviario de Maputo zo muri Mozambique.
ASC Ville Dakar yo muri Senegal
Energie BBC yo muri Bene
Overdose Up Station yo muri Cameroon
ASB CNSS yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Sporting Club Alexandria yo mu Misili
Kenya Ports Authority yo muri Kenya
Inter Clube de Luanda yo muri Angola
APR ya hano mu Rwanda
Yari aberewe mu ikanzu nziza y’umutuku
Yahawe ururabo rwiza ku munsi we w’amatekaÂ
Yatakagijwe ahabwa amadorali anagenerwa icyo kunywa cyo mu bwoko bwa Hennessy nk'impano
Yakomoje ku kuba buri musore amwifuza
Ngo ni we buri umwe asaba ImanaÂ
Aheruka kwerekana inyubako ari kuzamuraÂ
Uburanga bwe bukurura abatari bakeÂ



Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Traore yakoreweho Penaliti
Boubacar Traore asimbuka myugariro wa Gorilla FC