Blog

  • Ruhango: Impanuka yahitanye umuntu umwe, batanu barakomereka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Ruhango mu Kagari ka Rubona mu Mudugudu wa Gako, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yari ipakiye umucanga, igeze ku iteme (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/ruhango-impanuka-yahitanye-umuntu-umwe-batanu-barakomereka

  • Rwatubyaye Abdul azagaruka mu kibuga umwaka utaha, ashobora kongera kubagwa #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yemeje ko kapiteni w’iyi kipe atari mu bakinnyi azakoresha muri uku kwezi k’Ukuboza 2022 ko ahubwo bamutegereza umwaka utaha.

    Rwatubyaye Abdul aheruka mu kibuga tariki ya 14 Nzeri 2022 mu mukino wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Rwamagana City 2-0, akaba wari umukino wa kabiri wa shampiyona yari akiniye iyi kipe, ni nyuma y’umukino bari batsinzemo Police FC 1-0.

    Ni kenshi abakunzi b’iyi kipe bagiye bibabaza igihe uyu myugariro usanzwe ari kapiteni w’iyi kipe azagarukira mu kibuga.

    Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yeruriye abakunzi b’iyi kipe ko uyu myugariro bagomba kumutegereza mu mwaka utaha.

    Ati 'Rwatubyaye Abdul ni umukinnyi tuzagarura mu kwezi kwa Mbere cyangwa mu kwezi kwa Kabiri, muri uku kwezi k’Ukuboza nibaza ko tutari kumwe.'

    Rwatubyaye Abdul yagarutse muri Rayon Sports muri Kanama 2022 avuye muri FC Shkupi yo muri Macedonia, ni nyuma y’imvune y’agatsintsino yagize ayatumye amara igihe adakina akaba ari na yo yongeye kumugaruka muri Rayon Sports, amakuru avuga ko ashobora kongera kubagwa.

    Rwatubyaye azagaruka mu kibuga umwaka mutaha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-abdul-azagaruka-mu-kibuga-umwaka-utaha-ashobora-kongera-kubagwa

  • Imibare mishya y’abaguye mu bwicanyi bw’i Kishishe bwavuzwemo Ingabo z’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ubu bwicanyi bwabaye tariki ya 29 Ugushyingo 2022, Leta ya RDC itangaza ku ikubitiro ko mu gihe iperereza rikomeje, imaze kubarura abasivili 50 bishwe. Gusa M23 igenzura aka gace yo yahakanye kubugiramo uruhare, inasobanura ko iyi mibare yahimbwe ku mpamvu za politiki.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 5 Ukuboza, Minisitiri w’inganda wanabayeho Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu 2007 kugera mu 2019, Julien Paluku Kahongya ni we watangaje uyu mubare mushya.

    Gusa Minisitiri w’itumanaho akaba n’Umuvugizi wa guverinoma bari kumwe muri iki kiganiro, Patrick Muyaya, yatangaje ko nta makuru arambuye yatanga kuri Kishishe, bitewe n’uko iperereza rikomeje. Ati : 'Ntabwo natanga amakuru arambuye kuri iki gitero. Iperereza ryatangijwe n’Umushinjacyaha Mukuru, bityo dutegereje ibizavamo.”

    Muyaya yakomeje avuga ko mu bazize iki gitero, harimo abana biciwe mu rusengero rw’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 no mu bitaro byo muri Kishishe.

    Ubu bwicanyi bukimara kuba, amahanga yamaganye uwo ari we wese waba yarabugizemo uruhare, asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse, ababukoze bakabiryozwa. Keretse Leta ya RDC, nta rundi ruhande rwigeze rugaragaza byeruye ko M23 yaba yarabukoze.

    Mu birego bikubiye mu itangazo rya FARDC ryasomwe na Maj Gen Sylvain Ekenge Bomusa Efomi ku wa Kane tariki 01 Ukuboza 2022, avuga ko Ingabo z’u Rwanda zifatanyije na M23 zateye ibirindiro by’ingabo za Leta zikica n’abasivile.

    Maj Gen Sylvain Ekenge yashinje RDF n’umutwe wa M23 kugaba ibitero kuri Regiment ya 3410 i Kalima muri Gurupema ya Bwito no muri Gurupema ya Bambo iherutse kwigarurirwa na M23 nyuma yo kwirukana umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

    Mu birego yegetse kuri M23 n’u Rwanda, yavuze ko ku wa 29 Ugushingo 2022 hishwe abasivile barenga 50 abandi benshi baburirwa irengero i Kishishe muri Gurupema ya Bambo.

    Ku mbuga nkoranyambaga, Impirimbanyi muri Politiki n’abanyamakuru bo muri Congo bakomeje gusakaza amafoto berekana imirambo irunze ahantu hamwe bivugwa ko ari abaturage b’i Kishishe bishwe na M23 ifatanyije n’ingabo z’u Rwanda.

    Abasakaza ayo mafoto bavuga ko ari ubwicanyi ndengakamere buri gukorerwa abo baturage ,bagasaba ko uyu mutwe wa M23 uranduranwa n’imizi ndetse n’u Rwanda rugafatirwa ibihano bikakaye ku rwego Mpuzamahanga.

    Abo biganjemo abahezanguni basanzwe bagaragaza urwango k’u Rwanda, bari kwerekana ubuhamya bwa bamwe mu bavuga Ikinyarwanda, bakavuga ko ari abo mu bwoko bw’Abahutu bari guhigwa bukware.

    Hari n’abadatinya gusaba Leta ya Congo kugaba ibitero bya gisirikare k’u Rwanda mu buryo bweruye kuko ngo arirwo ruri kwica abanye-Congo binyuze mu mutwe wa M23.

    Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, MONUSCO yatangaje ko itewe ubwoba na raporo z’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ryitiriwe M23 i Kishishe muri Rutshuru.

    Yagize iti 'Ibi birego, biramutse byemejwe, bishobora kuba ibyaha bihanw n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.'

    MONUSCO kandi yamaganye ubwo bwicanyi bivugwa ko bwabereye i Kishishe, isaba inzego zose zibishinzwe gukora iperereza bidatinze no gushyikiriza abakoze ibyaha ubutabera.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/Imibare-mishya-y-abaguye-mu-bwicanyi-bw-i-Kishishe-bwavuzwemo-Ingabo-z-u-Rwanda

  • Imibare mishya y’abaguye mu bwicanyi bw’i Kishishe bwashinjwe Ingabo z’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Imibare-mishya-y-abaguye-mu-bwicanyi-bw-i-Kishishe-bwashinjwe-Ingabo-z-u-Rwanda

  • Rusizi: Babangamiwe n'umunuko uva mu kimoteri #rwanda #RwOT

    Bamwe mu batuye n'abagenda hafi y'ikimoteri cy'Akarere ka Rusizi gihere mu Kagari ka Ruganda, mu Murenge wa Kamembe, bavuga ko babangamiwe n'umunuko ugiturukamo, bagasaba ko cyatunganywa kugira ngo batazahakura indwara.

    Aba baturage bavuga ko batewe impungenge n'uyu munuko cyane cyane iyo imvura yaguye, kuburyo hari igihe bumva ko bazarwara indwara z'ubuhumecyero.

    Umwe ati 'Giteje ikibzo bitewe n'umwanda uvamo cyane cynae iyo imvura yaguye. Umwanda uvamo ushobora no kuba watera abantu indwara, nk'iyo batwitse ibipine urabona ko bigira umwanda mwinshi kandi n'umwotsi ushobora kuvamo wangiza abantu ku buryo bishobora gutera abantu ibihaha.'

    Mugenzi we ati 'Iki kimoteri kiri hano kiranuka cyane bikabije. Hari ubwo abagenzi baba bari kuhanyura , ugasanga bamwe baragenda bapfutse umunwa , amazuru  kubera haturukaho isazi nyinshi, hagaturukamo n'umunuko mwinshi. '

    Undi ati 'Iyo uhanyuze ugenda wumva umerewe nabi mu nda, ukanumva ufite isesemi, ukumva uranukiwe cyane ku buryo wumva mu buzima hari ikintu gihindutse kitari cyiza.'

    Sibyo gusa kuko hari abana babacika, bakajya gutoragura amacupa ya parasitike ndetse hakaba hari n'ay'ibirahure atema abo bana, kubw'ibyo barasaba ko cyakwimurwa cyangwa kigatunganywa kuburyo izo mbagamizi zose zikurwaho.

    Umwe ati 'Hari abana usanga bari gutoragura amacupa ya parasitike n'ibyuma, usanga bamwe bayatora kwa kundi bayashyira mu isashi yagiye ava muri icyo kimoteri, akenshi hari abayakandagiramo bagacika ibisebe, urumva kitugiraho ingaruka nyinshi.'

    Undi ati 'Turaaba ko iki kimoteri cyagira uburinzi kigacungwa neza, kikabungwabungwa  cyangwa byaba ngombwa ari ibintu bishoboka, hari ahantu ubuyobozi butureberera bwabona bwakimurira kikaba cyakwimuka bagagishyira ahantu kigira uburinzi kure y'umuhanda. '

    Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Jean Louis Munyemanzi,  avuga ko inyigo y'iki kimoteri iri hafi kurangira, ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Isuku n'Isukura WASAC, ndetse ko hari abashoramari bari hafi kuza kukibyaza umusaruro .

    Ati 'Ku bufatanye na Wasac turi kwiga uburyo cyatunganwa ndetse hari abafatanyabikorwa basabye ko kugitunganya. Ibiganiro turimo twizeye ko bizatanga umusaruro ariko mu gihe bitarakorwa kompanyi yatsindiye ririya soko twayisabye gutandukanya imyanda ibora n'itabora, kandi barimo kubikora. Inyigo irarangira bitarenze uyu mwaka w'ingengo y'imari.'

    Iki kimoteri gikusanyirizwamo imyanda yiturutse hirya no hino muri aka karere, ariko cyane cyane mu mujyi wa Rusizi.

    Gusa ntikirabyazwa umusaruro nk'uko bikwiye, aho kugira ngo kibere umuzigo abagituriye.

    Sitio Ndoli

    The post Rusizi: Babangamiwe n'umunuko uva mu kimoteri appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/12/06/rusizi-babangamiwe-numunuko-uva-mu-kimoteri-cyimyanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rusizi-babangamiwe-numunuko-uva-mu-kimoteri-cyimyanda

  • Sandra Teta yateguje igitaramo muri Uganda bitangaza benshi #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi w'abana babiri yabyaranye na Weasel, abinyujije ku rubuga rwa Snapchat yemeje ko agiye kujya mu Mujyi wa Kampala mu minsi ya vuba.

    Agiye muri gahunda y'ibirori yateguye bizaba ku wa 14 Ukuboza 2022 mu kabari kitwa B. Club, kamwe mu dukunzwe mu Mujyi wa Kampala muri iyi minsi.

    Mu babonye iyi nteguza bamwe batunguwe n'uyu mwanzuro yafashe wo guubira muri Uganda aho bamwe bavuze ko bishobora kumuviramo ibindi byago bitewe nuko yaje atameranye neza n'umugabo we.

    Sandra Teta aheruka muri Uganda muri Kanama 2022 nyuma yo kugirana ibibazo n'umugabo we Weasel wamamaye muri Goodlyfe, byatumye agarurwa i Kigali n'abana be.

    Muri Gicurasi 2018 nibwo Teta yari yerekeje mu ruhando rwo gutegura ibitaramo mu Mujyi wa Kampala, nyuma yo kubengukwa n'abayobozi b'akabari kitwa Hideout Lounge Bar & Restaurant.

    Yahise yigarurira imitima ya benshi muri iki gihugu kuva yagera i Kampala, aho yagiye ategura ibitaramo byiswe 'Boss Lady Wednesday' n'ibya 'Kigali Nation'.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/sandra-teta-yateguje-igitaramo-muri-uganda-bitangaza-benshi

  • Igikombe Cy’Isi: Brazil yanyagiye Koreya y’Ep… – #rwanda #RwOT

    ‘Seleçao’ ya Brazil iraye igeze muri ¼ cy’igikombe cy’isi gikomeje kubera muri Qatar, nyuma yo kunezeza abafana bayo mu mukino wa ⅛ yanyagiyemo Koreya y’Epfo ibitego 4-1 mu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere.

    Mu mukino watangiye i Saa 21:00 kuri Stadium 974, Brazil yari yabanjemo abakinnyi bayo bose bakomeye, itangirana umuvuduko n’imbaraga nyinshi ibasha gutsinda ibitego byose mu minota y’igice cya mbere.

    Vinicius Jr (Uri hasi) yahatanye n’abanya-Koreya

    Rutahizamu Vinicius Jr ni we wafunguye amazamu ku munota wa 7′ aho yahawe umupira mwiza na Neymar, na we agacunga uko abugarizi n’umunyezamu wa Koreya bahagaze, aboneza umupira mu nshundura.

    Ku munota wa 13′ Brazil yabonye igitego cya kabiri, cyinjijwe na Neymar wateye Penaliti nziza ahana ikosa ryari rikorewe Richarlison.

    Ku munota wa 29, Richarlison wavudukaga yakoresheje ubuhanga bwinshi aha umupira Thiago Silva ndetse ahita awusubizwa mu rubuga rw’amahina, awinjiza mu izamu rya Koreya ryari ririnzwe na Kim Seung Gyu.

    Richarlison yahindukije Kim Gyu

    Ku munota wa 36′ Lucas Paqueta yatsinze agashinguracumu ka Brazil, aho yakiriye umupira mwiza yari ahawe na Vinicius Junior, na we awutera adahagaritse, uboneza mu izamu.

    Mu minota wa 45′ y’igice cya kabiri, Brazil ntabwo yigeze yinjiza igitego, ahubwo Koreya y’Epfo yabonye igitego kimwe cy’impozamarira gitsinzwe na Seung-Ho Paik.

    Muri uyu mukino, Tite utoza Brazil yahaye umwanya Dani Alves wasimbuye Eder Militao ndetse n’umunyezamu Weverton Silva wasimbuye Alisson Becker, Brazil iba ikipe ya mbere ikoresheje abakinnyi bose (26) yajyanye mu gikombe cy’isi.

    ‘Seleçao’ ya Brazil yabaye ikipe ya Gatandatu igeze muri ¼ mu gikombe cy’isi, nyuma y’ Ubufaransa, Ubuholandi, Ubwongereza, Argentine na Croatia. Amakipe asigaye azava hagati ya Marooc izakina na Espagne ndetse na Portugal izakina n’Ubusuwisi.

    Startimes nk'ikigo kinini cy'isakazamashusho mu Rwanda, izanerakana imikino ya Bundesliga, CAF Champions League, CAF Confederation Cup hamwe na shampiyona y'ibihugu y’umupira w'amaguru muri Afrika, CHAN, mu mwaka wa 2023.

    Startimes irakugezaho imikino y’igikombe cy’isi kugeza kuri Final

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123540/igikombe-cyisi-brazil-yanyagiye-koreya-yepfo-isanga-ibindi-bihangange-muri-123540.html