Blog

  • Muhanga: Ubuyobozi bugiye kwigira serivisi ku rwego rw’umutekano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye kwigira ku nzego byagaragaye ko abaturage bishimiye serivisi zazo, harimo n’urwego rw’umutekano rumaze (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/article/muhanga-ubuyobozi-bugiye-kwigira-serivisi-ku-rwego-rw-umutekano

  • Rwamagana: abakora mu birombe by'amabuye y'agaciro mu rugamba rwo guhangana na Virusi itera SIDA #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukuboza 2022 abakora mu birombe by'amabuye y'agaciro bitabiriye ku bwinshi ibirori by'umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wizihirijwe mu murenge wa Musha ku bufatanye bw'Akarere ka Rwamagana n'umuryango, AIDS HealthCare Foundation (AHF Rwanda).

    Abakora mu birombe basabye ko hongerwa imbaraga mu kubagezaho serivisi zo kwirinda virusi itera SIDA, cyanye cyane udukingirizo kuko kutatubona hafi bishobora gutuma bamwe muri bagenzi babo bishora mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bikabaviramo ibyago byo kwandura.

    Umwe muri bo twise Alice utifuje ko dutangaza amazinaye avuga ko byabagoraga kubona udukingirizo, none ubu bakaba bashimira cyane umuryango AHF-Rwanda watubegereje kandi bakazajya batubona k ubuntu bidusanze mu dusanduku twabugenewe twashyizwe mu kigo cyabo aricyo PILAN.
    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori by'uyu munsi Umuyobozi wa AHF Rwanda, Dr Rangira Lambert, yavuze ko bibanze kuri uwo murenge kuko ubarizwamo urubyiruko rwinshi, harimo n'abakora mu birombe kandi imibare ikaba igaragaza ko rwugarijwe.
    Ati 'Twabonye imibare igaragaza ko ubwandu bushya buri kugaragara cyane mu rubyiruko by'umwihariko mu b'igitsina gore bari hagati y'imyaka 15 na 24, turashishikariza urubyiruko gukomeza ingamba zo kwirinda.'

    Dr.Rangira Lambert umuyobozi wa AHF-Rwanda

    Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana, yasabye ko hongerwa imbaraga mu bukangurambaga cyane cyane mu rubyiruko ndetse no kubegereza serivisi zo kwirinda SIDA harimo udukingirizo no kwipimisha ku bushake kugira ngo bamenye uko bahagaze bityo barusheho kwirinda.

    Ati 'Turasaba imiryango itandukanye gukomeza gufatanya mu bukangurambaga kugira ngo abantu bamenye ko Sida ikiriho n'ubufasha mu bijyanye no kwirinda harimo no gukwirakwiza udukingirizo ahahurira urubyiruko ndetse no gukomeza gukurikirana no kwita ku bafite Virusi itera SIDA.'
    Yasoje ashimira abafatanyabikorwa b'Akarere ka Rwamagana barimo AHF-Rwanda batadohoka mu rugamba rwo kurwanya Virusi itera SIDA.

    Imibare yo mu 2019 igaragaza ko ubwandu bwa virusi itera sida mu Rwanda bumaze igihe kuri 3%, ariko ubu byatangiye guhinduka, kuko mu bantu bafite imyaka 15-49 igipimo cya virusi itera Sida cyari kigeze kuri 2.6%.
    Nko ku bari munsi y'imyaka 15 bo bari munsi ya 1%, kugeza ku myaka 49 ni 2.5%, naho hejuru y'imyaka 49 ni 3%, hejuru y'imyaka 60 bikaba 8%.

    The post Rwamagana: abakora mu birombe by'amabuye y'agaciro mu rugamba rwo guhangana na Virusi itera SIDA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rwamagana-abakora-mu-birombe-byamabuye-yagaciro-mu-rugamba-rwo-guhangana-na-virusi-itera-sida/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwamagana-abakora-mu-birombe-byamabuye-yagaciro-mu-rugamba-rwo-guhangana-na-virusi-itera-sida

  • Rulindo: ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryahagurukiwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri gahunda y’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Akarere ka Rulindo gakomeje ubukangurambaga hirya no hino mu mirenge, hatangwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rulindo-ihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina-ryahagurukiwe

  • Umujyi wa Kigali warahiriye kuba hafi abavuye Iwawa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’umujyi wa kigali butangaza ko bugiye gukurikirana ibibazo by’urubyiruko rugororerwa ku kirwa cya Iwawa hirindwa ko hari uwagorowe wakongera (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-warahiriye-kuba-hafi-abavuye-iwawa

  • U Buyapani bwahaye u Rwanda inkunga izifashishwa mu gukwirakwiza amazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibihugu by’u Rwanda n’u Buyapani byashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya Miliyoni 22 z’Amadorali ya Amerika, azakoreshwa muri gahunda yo gukwirakwiza (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/iterambere/article/u-buyapani-bwahaye-u-rwanda-inkunga-izifashishwa-mu-gukwirakwiza-amazi

  • Mbega umukobwa ufite ubwiza nk’ubwa mama we! Umunyamakuru Rigoga Ruth yifurije isabukuru y’amavuko umwana we w’umukobwa(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa RBA Rigoga Ruth ukora ibiganiro by'imikino yashyize hanze amafoto y'umwana we ubwo yamwifirizaga isabukuru nziza y'amavuko.

    Ni amafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram maze arenzaho amagambo agira ati 'Ku itariki ya 5 Ukuboza, Imana yampaye umwana w'umukobwa.

    Yahinduye ubuzima bwanjye bwose, umutima wanjye uhorana amashimwe ku bwe. Isabukuru nziza ku mfura yanjye ISN'.

    Source : https://yegob.rw/mbega-umukobwa-ufite-ubwiza-nkubwa-mama-we-umunyamakuru-rigoga-ruth-yifurije-isabukuru-yamavuko-umwana-we-wumukobwaamafoto/

  • Umukino wa Rayon Sports na Etincelles wimuwe #rwanda #RwOT

    Umukino w’umunsi wa 13 wagombaga guhuza Rayon Sports na Etincelles wimuwe aho washyizwe ku Cyumweru.

    Uyu mukino wagombaga kuzaba tariki ya 10 Ukuboza ariko ukaba wimuriwe tariki 11 Ukuboza.

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rikaba ryandikiye aya makipe riyamenyesha ko uyu mukino wimuwe.

    Uyu mukino ukaba wagombaga kuzaba saa 17h30′ kuri Stade Umuganda i Rubavu ni mu gihe washyizwe ku Cyumweru saa 18h00′ n’ubundi kuri Stade Umuganda.

    Ni rwego rwo korohereza Rayon Sports ifite umukino w’ikirarane na Gorilla uri bube uyu munsi saa 18h00′ kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Gahunda y’umunsi wa 13

    Tariki ya 10 Ukuboza 2022

    Kiyovu Sports vs Police FC
    Marines FC vsGorilla FC

    Tariki ya 11 Ukuboza

    AS Kigali vs Espoir F
    Mukura vs Bugesera FC
    Musanze FC vs Gasogi United
    Rutsiro FC vs APR FC
    Sunrise FC vs Rwamagana City

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-wa-rayon-sports-na-etincelles-wimuwe

  • Ibyo M23 itangaje bishobora gutuma Gusubira Inyuma byitwa ‘Agakino’ #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wungiriye wa M23 mu bya Politiki , Munyarugero yabwiye Bwiza Tv ko ku bijyanye n’abavuga ko M23 kuba yemeye gusubira inyuma byaba ari ugutererana abaturage yavugaga ko irimo kurwanira umutekano wabo, avuga ko bagomba gutuza kuko Itazabatererana na gato.

    Akomeza avuga ko kuba M23 yaremeye gusubira inyuma bitavuze ko bazatererana abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ko bazakomeza kubarandira umutekano cyane cyane ko icyo gihe kizagenwa n’umutwe w’Ingabo za EAC ndetse hakubahirizwa n’ibyo uyu mutwe wasabye inzego zitandukanye zirebwa n’iki kibazo.

    Umutwe wa M23 yasohoye itangazo rimenyesha ko witeguye 'guhagarika ibikorwa no gusubira inyuma' bigendanye n’ibyasabye n’inama y’i Luanda muri Angola yo mu kwezi gushize.

    Inyeshyamba za M23 ubu zigenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru n’ibice by’iya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru, kandi zifite ibirindiro muri 20Km mu majyaruguru y’umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’iyo ntara.

    Itangazo rya Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa politiki w’uyu mutwe, ntirisobanura aho uyu mutwe uzasubira inyuma ukagera.

    M23 yafashe umujyi wa Bunagana uri ku mupaka na Uganda muri Kamena(6) iturutse mu birindiro bya Tchanzu na Runyoni hafi y’ikirunga cya Sabyinyo, ahazwi nk’ibyahoze ari ibirindiro byayo bikuru mu gihe kinini gishize.

    Iryo tangazo rivuga ko uyu mutwe usaba 'inama n’ingabo z’akarere' hamwe n’itsinda ry’ubugenzuzi ku mipaka ryashyizweho n’ibihugu by’akarere ngo 'tuganire uko [ibyo wiyemeje] byakorwa'.

    Imyanzuro y’inama ya Luanda muri Angola yasabaga umutwe wa M23 gusubira mu birindiro wahozemo mbere y’iyi mirwano imaze amezi arenga atandatu.
    Kuri iyi myanzuro, umuvugizi ngurije wa wa M23 ,Munyarugero Canisius, mu kiganiro cyihariye na UKWEZI, yavuze ko badafite aho basubira inyuma berekeza.

    Mu itangazo ryayo ryo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, M23 ivuga ko yibutsa ko ishaka ibiganiro na leta ya Kinshasa 'mu gushaka igisubizo kirambye ku mpamvu muzi' z’aya makimbirane muri DR Congo.

    Iri tangazo risohotse nyuma y’umuhate w’abakuru b’ibihugu by’akarere ndetse na Leta zunze ubumwe za Amerika mu gushaka uko amakimbirane ahosha.

    Kuwa mbere, Anthony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika, avuga ko yagiranye ikiganiro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akamusaba ‘guhagarika ubufasha bw’u Rwanda kuri M23’.

    U Rwanda ruhakana gufasha umutwe wa M23, umuvugizi wawo wa gisirikare Majoro Willy Ngoma yabwiye UKWEZI ko “nta n’urushinge” uhabwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

    Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta imaze gutuma abarenga 300,000 bata ingo zabo bagahunga kuva yatangira mu ntangiriro z’uyu mwaka, nk’uko ONU ibivuga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/Ibyo-M23-itangaje-bishobora-gutuma-Gusubira-Inyuma-byitwa-Agakino

  • Inzego zivugwamo ruswa kurusha izindi mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Urundi rwego Transparency International Rwanda yasanze abantu baruvugaho kwakira ruswa ni Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ingufu, REG.

    Hakurikiraho inzego z’ibanze, zigakurikirwana WASAC n’izindi.

    Albert Kavatiri ushinzwe ubushakashatsi muri Transparency International Rwanda, avuga ko kuri iyi nshuro bashoboye kugera ku makuru afatika kurusha uko byagenze mu myaka ibiri ishize kubera ko ubu COVID-19 yagenjeje make.

    Ikindi kandi ngo ni uko muri uyu mwaka abantu bavuye mu ngo zabo bajya kwaka serivisi bityo bituma abashakaga kwaka ruswa babikora.

    Mbere kwegerana ntibyari byemewe.

    Ikindi kandi ngo ni uko byafashije abashakashatsi kumenya uko ruswa imeze mu bacuruzi.

    Kavatiri avuga ko mu bushakashatsi basanze abagabo ari bo bakunze kugaragara muri ruswa haba mu kuyaka cyangwa kuyitanga kubera ko n’ubundi abagabo ari bo baba mu nzego z’ubuzima bw’igihugu kurusha abagore.

    Ikindi cyagaragaye ni uko abakwa ruswa ari abantu binjiza Frw 31,000 ku kwezi, bikaba bivuze ko abakene ari bo bakwa ruswa ngo bahabwe serivisi bityo bakadindira mu iterambere.

    Albert Kavatiri avuga ko mu bushakashatsi bwabo babaza abantu uko bumva ruswa iteye muri rusange( perception) nyuma bakabazwa niba nabo barayihawe( experience).

    Ku byerekeye uko abantu babona ruswa mu nzego, abantu bavuga ko ruswa izamuka.

    Ngo iva hasi cyane izamuka igana hejuru, kandi iyo bigeze hejuru biba bishobora no kujya hejuru cyane.

    Transparency International Rwanda kandi yasanze no mu kurwanya ruswa harabaye kudohoka kuko byavuye kuri 'very effective’ bijya kuri 'effective,’ bivuze ko hari impamvu zituma kuyirwanya bigabanuka.

    Ikindi ni uko abantu 23.50% batse ruswa, ariko abagera kuri 5% aba ari bo bayitanga.

    Abasigaye ntacyo bayivuzeho

    Ugeraranyije no mu mwaka wa 2012, ruswa yari 12.69% ariko mu mwaka wa 2022 abayitanze cyangwa abayisabye bangana na 29.10%, bikerekana ko yazamutse.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abikorera ku giti cyabo ndetse na Polisi ari bo baza ku mwanya wa mbere mu bya ruswa

    Albert Kavatiri yanenze ko urwego rwa Polisi rushinzwe umutekano wo mu muhanda rukomeje kuza ku mwanya wa kabiri cyangwa uwa mbere, ntirujye hasi.

    Ati : ' Polisi izakore ubushakashatsi imenye impamvu uru rwego rushinzwe umutekano wo mu muhanda ruhora ruza mu myanya ya mbere mu kuvugwamo ruswa. Polisi muri rusange ikora neza ariko ishami ryo mu muhanda ntawamenya ikibazo igira.'

    Ku byerekeye REG na WASAC, Transparency International Rwanda yavuze ko kuba zaraje mu nzego zigaragaramo ruswa ku myanya ya mbere byarabatangaje.

    Icyakora ngo bishobora kuba nabyo bifitanye isano n’ingaruka za COVID-19, bikaba ari ibintu bagomba kuzakoraho ubushakashatsi.

    Hagati aho kandi hari n’ahandi hagaragara ruswa nko muri za Banki aho abantu baha ruswa abantu ngo barebe uko umushinga wabo wazahabwa inguzanyo.

    Abacamanza nabo si shyashya kuko bagaragaye mo ruswa nk’uko bitangazwa na Taarifa.

    Transparency International Rwanda isaba ko hakongerwa uburyo bwo kugenzura imikorere y’ibigo biba byagaragayemo ruswa, igasaba ko ahantu nk’aho hacungiwa hafi.

    Ngo hari ubwo hashyirwaho ingamba ariko ntihakurikiranwe ko zikurikizwa neza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Inzego-zivugwamo-ruswa-kurusha-izindi-mu-Rwanda