Blog

  • Uwari mu 'Nterahamwe za Kabuga' ari kumushinja #rwanda #RwOT

    Uruhande rwunganira Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kuri uyu wa kane rwakomeje guhata ibibazo umutangabuhamya umushinja.

    Ku wa gatatu, uyu yavuze ko kuva mu mwaka wa 1992 yari mu itsinda ry'Interahamwe zigera kuri 50 zari zizwi nk’'Interahamwe za Kabuga', zabaga mu rugo iwe ku Kimironko i Kigali.

    Uyu munsi yasoje ubuhamya bwe, yatanze ari i Arusha muri Tanzania, ahujwe mu buryo bw'amashusho n'inteko y'abacamanza bari mu rugereko rw'uru rukiko i La Haye (The Hague) mu Buholandi.

    Asanzwe ari mu gifungo cy'imyaka 30 mu Rwanda nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya jenoside.

    Ibibazo yahaswe uyu munsi byibanze ku byo yavuze mu buhamya bwe bijyanye na za bariyeri ebyiri avuga ko zari ku rugo rwa Kabuga ku Kimironko, no ku iyicwa ry'Abatutsi ku ishuri rya Karama ku Kimironko.

    Byagiye biba ngombwa ko umutangabuhamya asubirirwamo ibibazo kenshi n'umunyamategeko Françoise Mathe hamwe n'abacamanza, nkaho yasubizaga ibisa nk'ibiterekeranye n'ibyo yabajijwe.

    Ubwo yari amaze kubaza ikibazo cyo gusubiza 'yego' cyangwa 'oya' ntigisubizwe muri ubwo buryo, hari aho umucamanza ukuriye iburanisha Iain Bonomy yabwiye umutangabuhamya ko 'kwihangana kw'abacamanza hari aho kugarukira'.

    Yabajijwe niba usibye Jean Pierre Nzaramba avuga ko yatwawe akuwe kuri bariyeri yo kwa Kabuga akicirwa mu rugo kwa Kabuga, hari abandi bantu azi biciwe kuri bariyeri zo kwa Kabuga.

    Asubiza ko nta bandi bantu azi biciwe kuri bariyeri zo kwa Kabuga. Avuga ko murumuna we, na we ngo wari Interahamwe, yamubwiye kuri Jean Pierre wenyine.

    Yanabajijwe ku zindi bariyeri ebyiri yari arimo kuvuga zo kwa Kabuga, asabwa gusobanura izo ari izo n'aho zitandukaniye n'izo yari yavuze mbere.

    Asubiza ko ku bijyanye n'izindi bariyeri aho Abatutsi biciwe, zari nyinshi.

    Yanabajijwe niba usibye ibyabereye kuri bariyeri uyu mutangabuhamya yabaga ariho, ibindi yavuze ari ibyo yabwiwe n'abandi bantu. Asubiza ko ari uko bimeze.

    Undi mucamanza yamubajije niba hari ibindi azi ku buhamya yatanze bw'Abatutsi bishwe barobanuwe mu Bahutu hagati mu kwezi kwa kane mu 1994, aho bose bari bahungiye ku ishuri rya Karama, amubaza ukuntu Kabuga yagize uruhare muri ubwo bwicanyi.

    Asubiza ko murumuna we yamubwiye ko amabwiriza yose yatangwaga na Kabuga, kandi ko murumuna we, na we ubwe, bari Interahamwe, ko rero babizi.

    Yongeyeho ko murumuna we yajyaga mu bitero byinshi kandi ko yamubwiye ko Interahamwe zagiye mu modoka zijya gutera ku ishuri rya Karama.

    Yanabajijwe niba kugira ngo Kabuga agere mu rugo iwe yaranyuraga muri izo bariyeri n'imodoka ye. Asubiza ko hari hari bariyeri yo haruguru n'iyo hepfo y'urugo.

    Aha ni ho umucamanza Bonomy, wari umaze gufasha umucamanza mugenzi we mu gusobanura ikibazo, yabwiye umutangabuhamya ati: 'Kwihangana kw'abacamanza hari aho kugarukira iyo ikibazo cyoroshye kibajijwe'.

    Amubaza niba asobanukiwe n'icyo bivuze kunyura muri bariyeri, asubiza ko abyumva, ko ari ukunyura iruhande rwa bariyeri.

    Nuko Bonomy ahita amubaza niba imodoka ya Kabuga yaracyeneraga kunyura kuri imwe muri izi bariyeri, asubiza ko Kabuga atacyeneraga guca kuri bariyeri kugira ngo agere mu rugo iwe.

    Aha ni na ho guhatwa ibibazo kw'uyu mutangabuhamya kwarangiriye, bisoza ubuhamya bwe.

    Uwabaga ku Gisenyi wakatiwe burundu yashinje Kabuga

    Uwakurikiyeho ushinja Kabuga, wahawe izina KAB061 mu kwirinda ko umwirondoro we umenyakana, umushinjacyaha Rashid yavuze ko yabaye ku Gisenyi kuva mu mwaka wa 1986.

    Mu ncamake y'ubuhamya bwe yasomeye urukiko, umushinjacyaha Rashid yavuze ko KAB061 ari mu gifungo cya burundu mu Rwanda nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya jenoside.

    Ngo asobanukiwe n'ibikorwa by'ubucuruzi bya Kabuga, birimo ibigo bibiri byacuruzaga imodoka, kimwe muri byo uwari Perezida Juvénal Habyarimana akaba yari agifitemo imigabane.

    Mu byo yashinje Kabuga, harimo gutanga amafaranga yo kugura intwaro zo kurwanya 'umwanzi'. Ku bw'uyu mutangabuhamya, ngo ibyo byari bishatse kuvuga Abatutsi.

    Yanavuze ko yumvaga RTLM ari ku Gisenyi, nk'urugero ubwo uwari umunyamakuru wayo Valérie Bemeriki — uri mu gifungo cya burundu mu Rwanda kubera guhamwa n'ibyaha bya jenoside — yavugaga ku biranga imodoka ebyiri zari zirimo kugenda muri Kigali mu gihe cya jenoside.

    BBC yatangaje ko nyuma yaho ngo Bemeriki yatangaje ko abari bazirimo bafashwe ibyabo bikarangira (bakicwa).

    Ubwo umunyamategeko Mathe wunganira Kabuga yari atangiye guhata ibibazo uyu mutangabuhamya ku wamushinje mu gihe cy'urubanza rwe mu Rwanda, byabaye ngombwa ko iburanisha rishyirwa mu muhezo mu kurinda ko umwirondoro w'umutangabuhamya umenyekana.

    Gusa mbere yaho yari yasubije ko yafunzwe kuva mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 1996, nyuma yo kumara igihe yarahungiye mu cyahoze ari Zaïre (DR Congo y'ubu), n'i Nairobi muri Kenya.

    Umucamanza ukuriye iburanisha yavuze ko rizakomeza ku wa kabiri w'icyumweru gitaha, hakomeza kumvwa uyu mutangabuhamya.

    Emma-Marie Umurerwa

    [email protected]

    The post Uwari mu 'Nterahamwe za Kabuga' ari kumushinja appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/12/08/uwari-mu-nterahamwe-za-kabuga-ari-kumushinja/

  • Nyagatare-Karangazi: Abaturage ntibavuga rumwe n'ubuyobozi ku kibazo cy'amabandi yitwikira ijoro akabambura #rwanda #RwOT

    Hari abaturage bo mu Murenge wa Karangazi, mu Karere ka Nyagatare, basaba leta gukaza umutakano ku muhanda uturuka muri Santere ya Nyirangegene, werekeza muri Santere ya Nyagasha, kuko urimo abandi yambura abaturage.

    Ni umuhanda udaturiye abantu, ukishijwe n'ishyamba rya kimeza ku buryo biha icyuho amabandi, agatangira abaturage baba bagiye gushabika.

    Abaturage baravuga ko mu masaha ya nimugoroba no mu gitondo, aya mabandi agota umuhanda akambura abahanyura.

    Uko niko abaturage batanga ingero, zabo bamaze kuhamburira no gukubita.

    Umwe ati 'Urabona ko hano ari mu kigo, iyo bigeze saa Kumi n'Ebyiri za ni mugoroba, buba bwije abantu baraza  bakadutangira mu bihuru. Batwambura moto n'amagare, nta munyonzi wahanyura birenze saa Kumi n'Ebyiri.'

    Mugenzi we ati 'Aho bahimuriye amazu akahava, ibisambo byose niho byahise .igana. Hari ubujura buteye ubwoba, no ku manywa hari igihe uhanyura nta muntu uri kugendamo, ugasanga igisambo kiraguhagaritse  cyangwa kirakwambuye. Hari abo bagiye bakura kuri za moto bakabarambika mu mifuka, bakabarambika muri ruhurura, moto bakazitwara. Ubu barasakuza ahubwo wajya gutabara nawe bakaba bahita bakwicirayo.'

    Undi yagize ati 'Batega utugozi cyangwa bakakwambika agafuka. Ni ibintu bibiri ubundi bakoresha, bakwambika agafuka ugasanga baraguhitanye, cyangwa umwe agahagarara hirya undi hino, bagakurura wa mugozi ukagutega.'

    Aba baturage barasaba leta gukaza umutakano muri aka gace, kuko benshi batinya kuhanyura mu masaha ya mu gitondo cyangwa nimugoroba.

    Umwe ati 'Icyo dusaba ubuyobozi ni uko baduhindurira umuhanda ukaba wanyura za cyizirakome wambuka ufata mu gatimba na za Nyagashanga.'

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Karangazi burabitera utwatsi, bugaragaza ko inzego z'umutekano zihora zitembera muri aka gace.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu murenge, Madamu Umutesi Hope, avuga ko nta muturage urahamburirwa cyangwa ngo ahakubitirwe.

    Ati 'Haba abasirikare b'igihugu cyacu bahatuye, bahakorera, tubana nabo, dukorana nabo umunsi ku wundi baba bahari. Abajura barabafata n'ahandi hose, kuko ubujura ni kamere, ni ingeso mbi. Nonese ko babana nabo, hari inyubako zabo baba bari kumwe nabo umunsi ku wundi, bacunga umutekano buri mugoroba, ahubwo niho hantu hari umutekano  mwinshi cyane. '

    Ikibazo cy'ubwambuzi n'ubugizi bwa nabi muri uyu muhanda, Nyirangegene —Nyagashanga, cyije vuba mu myaka ibiri ishize.

    Amateka y'aka gace agaragaza ko kari gatuwe n'abaturage ndetse n'umuhanda ari nyabagendwa, ariko nyuma y'uko bahimuwe, amabandi yahise ahadukira.

    Mu bihe bya vuba, haherutse kumvikana n'abandi bamotari n'abanyonzi bambuwe ibinyabiziga byabo.

    Ntambara Garleon

    The post <strong>Nyagatare-Karangazi: Abaturage ntibavuga rumwe n'ubuyobozi ku kibazo cy'amabandi yitwikira ijoro akabambura</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/12/08/nyagatare-karangazi-abaturage-ntibavuga-rumwe-nubuyobozi-ku-kibazo-cyamabandi-yitwikira-ijoro-akabambura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-karangazi-abaturage-ntibavuga-rumwe-nubuyobozi-ku-kibazo-cyamabandi-yitwikira-ijoro-akabambura

  • Umutoza Haringingo Francis yongeye gushimagiza umukinnyi umwe rukumbi wa Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n'amanota 28 nyuma yo gutsinda Gorilla FC igitego kimwe ku busa mu mukino w'ikirarane.

    Gorilla FC ni yo yari yakiriye uyu mukino w'ikirarane aho yatangiye umukino ubona ko ishaka igitego ishyira igitutu kuri Rayon Sports.

    Aya mashagaga yaje kurangira ku munota wa 27 ubwo Onana yatsindiraga Rayon Sports igitego cya mbere kuri penaliti nyuma y'ikosa ryari rikorewe Boubacar Traoré.

    Nyuma y'uyu munota nta yandi mahirwe afatika yabonetse ku mpande zombi maze bajya kuruhuka ari 1-0.

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Musa Esenu yinjira mu kibuga havamo Boubacar Traoré. Ku munota wa 67 Blaise yasimbuye Mbirizi Eric.

    Rayon Sports yakoze impinduka 2 ku munota 74, Rudasingwa Prince asimbura Musa Esenu wagize ikibazo cy'imvune ni mu gihe Paul Were yasimbuye Ndekwe Felix.

    Ku munota wa 56, umunyezamu wa Gorilla yakuyemo ishoti rikomeye yari atewe na Onana ni mu gihe na Adolphe Hakizimana yarokoye Rayon Sports ku munota wa 60 akuramo ishoti rikomeye yari atewe ariko umupira akawohereza muri koruneri.

    Rayon Sports yakoze ibishoboka ishaka igitego cya kabiri Gorilla ishaka kwishyura ariko umukino warangiye ari 1-0.

    Nyuma y'umukino umutoza Haringingo Francis Christian yanejejwe bikomeye no kubona intsinzi, akaba yashimiye abakinnyi bose by'umwihariko rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Essomba Leandre Willy Onana watsindaga igitego cya karindwi muri shampiyona y'u Rwanda.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Rayon Sports iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 28, AS Kigali ifite umukino w'ikirarane na APR FC ejo ni iya kabiri n'amanota 23, Kiyovu Sports ifite 21 mu gihe APR FC ifite 20.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-haringingo-francis-yongeye-gushimagiza-umukinnyi-umwe-rukumbi-wa-rayon-sports/

  • Ibigo byagaragayemo ruswa cyane mu Rwanda muri 2022 byamenyekanye #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda,Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, inzego z'ubutegetsi bw'ibanze, hamwe n'Ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda (REG) nizo nzego za Leta za leta zirangwamo ruswa cyane, nk'uko bigaragara mu cyegeranyo cy'uko ruswa ihagaze mu Rwanda cyo mu 2022 (RBI) cyashyizwe ahagaragara na Transparency International (T.I Rwanda), ku wa gatatu, Ukuboza 7.

    RBI ni raporo isohorwa buri mwaka n'Ikigo gishinzwe kurwanya ruswa n'Akarengane mu Rwanda [T.I Rwanda] igamije kumenya uko ruswa ihagaze mu Rwanda, nuko ikwirakwizwa mu Rwanda.

    Iyi raporo yerekana ibigo n'imiryango yo mu Rwanda irangwamo ruswa cyane, gusuzuma ingaruka za ruswa ku itangwa rya serivisi mu Rwanda, ikanakusanya amakuru afatika ku bijyanye na ruswa yatanzwe n'abaturage b'u Rwanda mu gihe bashakaga serivisi runaka.

    Raporo ya 2022 yatanze amakuru ku bipimo byinshi birimo ruswa mu bucuruzi, ndetse n'igipimo cy'abantu basabwaga ruswa n'abayobozi ba Leta mu mezi 12 ashize, n'abandi.

    Hakunze gukoreshwa ibibazo mu gushaka amakuru ku byerekeye ruswa, hiyongereyeho kuganiriza abantu batandukanye ndetse no gukusanya ubuhamya bwa bamwe mu banyarwanda.

    Reba ibigo bya mbere mukurangwamo ruswa muri 2022

    1.Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda -16.4 %

    2. Inzego zibanze- 10.6 %

    3.REG 10.4%

    4.WASAC10.2%

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/ibigo-byagaragayemo-ruswa-cyane-mu-rwanda-muri-2022-byamenyekanye

  • Umutoza wa Rayon Sports yagize impungenge asaba amasengesho #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yishyize imbere y’Imana ngo abakinnyi be 2, Hakizimana Adolphe na Musa Esenu babe batagize ibibazo bikomeye by’imvune kuko byaba ari ibibazo mu bindi.

    Aba bakinnyi bombi baraye bagaragaje ko bagize ikibazo cy’imvune mu mukino w’ikirarane Rayon Sports yaraye atsinzemo Gorilla FC.

    Nyuma y’uyu mukino, umutoza Haringingo Francis yavuze ko ari ugusenga cyane bataba bagize ibibazo bikomeye kuko ikibazo cy’imvune cyaba gikabije muri Rayon Sports.

    Ati 'Reka dusenge Imana ntitubakaze kuko baba babaye benshi ku bakinnyi bafite ibibazo by’imvune.'

    Ku bibazo bagize yagize ati 'Esenu yagize ikibazo cyo kubabara kw’inyama, Adolphe ntabwo mbizi kuko ntabwo turavugana.'

    Musa Esenu wari winjiye mu kibuga mu gice cya kabiri asimbura Traore, yaje kuvamo ku munota wa 74 asimburwa na Rudasingwa Prince, ni nyuma y’uko yari yagize ikibazo cy’imvune.

    Umunyezamu Hakizimana Adolphe nyuma y’uko umukino urangiye, abaganga bagiye kumwitaho agaragaza ko ashobora kuka yagize ikibazo mu itako.

    Rayon Sports ikaba ifite umubare w’abakinnyi benshi bafite ikibazo cy’imvune bayobowe na kapiteni Rwatubyaye Abdul, Raphael Osalue uheruka kubagwa, Ganijuru Elie ndetse bivugwa ko Mbirizi Eric na we yaraye atonekariye mu mukino batsinzemo Gorilla FC 1-0.

    Esenu ni uko yasohowe mu kibuga

    Hakizimana Adolphe yasoje umukino agaragaza ko yababaye

    Haringingo Francis avuga ko Rayon ikwiye gusengerwa ntihaboneke izindi mvune

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-yagize-impungenge-asaba-amasengesho

  • Ruhango : Umukobwa yabyaye umwana amushyingura ari muzima #rwanda #RwOT

    Nyina w’Uyu mukobwa avuga ko atari azi ko umwana we yabyabye ko yabimenye ahinguye ndetse akavuga ko muramukazi w’uyu mukobwa nawe agiye kujya kuri Polisi kumurega nawe agakurikiranwa kuko ariwe wamufashij kubyara .

    Uyu mukobwa bivugwa ko aheruka kujya kwipimisha kwa muganga, bamutuma uwayimuteye yanze kumuherekeza ahita afata umwanzuro wo kubyarira mu rugo mu ibanga .

    Amakuru avuga ko uyu mukobwa yari abyaye ubwa Kabiri dore ko asanzwe afite undi mwana yari acukije ari naho bahera bibaza impamvu yaba yamuteye gukora ibi.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana , Mutabazi Patrick , yabwiye TV1 ko uyu mukobwa yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri Station ya Byimana.

    Uyu muyobozi avuga ko nyuma y’uko biketswe ko uyu mukobwa yabyaye abajyana b’ubuzima bamukurikiranye bagasanga koko yabyaye ariko abanza guhakana nyuma aza kubyemera anerekana aho yamutabye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Umukobwa-yabyaye-umwana-amushyingura-ari-muzima

  • Iherezo rya Dosiye y’Abishe Umumotari w’i Huye umurambo bakawujugunya mu Ishyamba #rwanda #RwOT

    Abo ni Nyandwi Viateur na Hakizimana Jean Claude bakomoka mu Kagari ka Muhororo mu Murenge Ruhashya mu Karere ka Huye, bari bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umumotari witwa Ishimwe Zaburoni bakamwambura moto n’ibindi yari afite.

    Urukiko Rwisumbuye rwabahamije icyaha cyo kwica Ishimwe babiteguye, rubakatira igifungo cya burundu kuri uyu wa 7 Ukuboza 2022.

    Ni nyuma y’uko ku wa 29 Ugushyingo 2022 urwo rukiko rwababuranishirije aho icyaha cyabereye mu Murenge wa Ruhashya.

    Ku wa 6 Ugushyingo 2022 umurambo w’uwo mumotari wabonetse mu ishyamba ry’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, riri mu Mudugudu wa Rubona mu Kagari ka Kiruhura, ahagana saa Yine zo mu gitondo.

    Uwo mu motari w’imyaka 23 y’amavuko akomoka mu Mudugudu w’Igerero mu Kagari ka Ruhashya mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye.
    Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Nyandwi Viateur na Hakizimana Jean Claude, umugambi wo kwica Ishimwe Zaburoni wawucuze tariki ya 3 Ugushyingo 2022 bamubwira ko bafite umuzigo ngo bazahurire mu Mudugudu wa Rubona mu Kagari ka Kiruhura mu Murenge wa Rusatira, bagamije kumwiba moto ye.

    Bwavuze ko Nyandwi Viateur akimara gufatwa yemeye ko bishe Ishimwe Zaburoni kugira ngo atazatanga amakuru kuko yari azi Hakizimana Jean Calude.

    Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ku wa 4 Ugushyingo 2022 mu masaha y’Ijoro aribwo abo bagabo bishe Ishimwe Zaburoni bamukubise imihini nk’uko raporo ya muganga yabigaragaje.

    Nyuma yo kumwica bamwibye ibyo yari afite birimo moto, ibyangombwa n’imyambaro ndetse n’amafaranga.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko mu iperereza bwakoze bwasanze Hakizimana Jean Claude yarahaye Nyandwi Viateur ibihumbi 40 Frw mu bihumbi 100 Frw yari yamwemereye kugira ngo amufashe kwiba moto ya Ishimwe Zaburoni.

    Abaregwa bahawe ijambo bemera ko icyaha cyo kwica Ishimwe Zaburoni bagikoze kandi bacyemera bakanasaba imbazi ngo bagabanyirizwe ibuhano, bavuga ko bamwishe nijoro hagati ya saa Moya na saa Mbiri ku wa 4 Ugushyingo 2022, gusa bitana bamwana ku wacuze uwo mugambi w’ubwicanyi.

    Hakizimana Jean Claude yemera ko nyuma yo kwica Ishimwe Zaburoni, yafashe moto ye ayijyana i Kigali kugira ngo ayigurishe naho Nyandwi Viateur afata umurambo ajya kuwuhamba mu ishyamba.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Iherezo-rya-Dosiye-y-Abishe-Umumotari-w-i-Huye-umurambo-bakawujugunya-mu-Ishyamba

  • Mu mukino utarabereye igihe ikipe ya Rayon Sports yashimangiye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Gorilla FC 1-0, AS Kigali irakira APR FC kuri Sitade ya Kigali #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Ukuboza 2022 nibwo habaye umukino wa shampiyona y'u Rwanda w'umunsi wa 7 utari wabereye igihe, uhuza Rayon Sports na Gorilla FC ukaba warangiye ikipe ya Gikundiro yegukanye intsinzi y'igitego kimwe ku busa bituma iyi kipe irara ku mwanya wa mbere w'agateganyo.

    Ni umukino wabaye mu masaha y'umugoroba uhereye ku isaha ya saa kumi n'Ebyiri z'umugoroba aho wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports ariyo yabonye intsinzi ku gitego cyatsinzwe na Leandre Essombe Onana.

    Ni igitego cyatsinzwe ubwo hari ku munota wa 27 w'umukino kuri Penaliti, ni nyuma y'ikosa ryavuyemo penaliti ryari rikorewe Boubakar Traore, igi gitego kimwe akaba ari nacyo cyatandukanyije impande zombi mu minota 90 y'umukino wose.

    Nyuma y'uyu mukino Rayon Sports itsinze Gorilla FC, yahise ifata umwanya wa mbere w'agateganyo n'amanota 28, ni mu gihe ikipe ya Gorilla FC yo iri ku mwanya wa cyenda n'amanota 19.

    Undi mukino uri bukinwe kuri uyu wa kane tariki ya 8 Ukuboza 2022, hateganyijwe undi mukino wa shampiyona utarebeye igihe iri buhuze ikipe ya AS Kigali ndetse n'ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC.

    Ni umukino w'umunsi wa 6 wa shampiyona utari wabereye igihe bitewe n'uko ikipe ya APR FC yari ifite abakinnyi bari mu ikipe y'igihugu y'abari munsi y'imyaka 23 yiteguraga gukina imikino yo guhatanira itike yo gukina igikombe cya Afurika.

    The post Mu mukino utarabereye igihe ikipe ya Rayon Sports yashimangiye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Gorilla FC 1-0, AS Kigali irakira APR FC kuri Sitade ya Kigali appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mukino-utarabereye-igihe-ikipe-ya-rayon-sports-yashimangiye-umwanya-wa-mbere-nyuma-yo-gutsinda-gorilla-fc-1-0-as-kigali-irakira-apr-fc-kuri-sitade-ya-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mukino-utarabereye-igihe-ikipe-ya-rayon-sports-yashimangiye-umwanya-wa-mbere-nyuma-yo-gutsinda-gorilla-fc-1-0-as-kigali-irakira-apr-fc-kuri-sitade-ya-kigali

  • Perezida Putin yavuze igihe azakoresha intwaro kirimbuzi #rwanda #RwOT

    Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko inkeke yuko intambara y'intwaro kirimbuzi iba irimo kwiyongera, ariko ashimangira ko Uburusiya “butasaze” kandi ko atari bwo bwakoresha bwa mbere intwaro kirimbuzi zabwo.

    Putin yashimangiye ko igihugu cye cyakoresha intwaro kirimbuzi ari uko gusa cyabanje kugabwaho igitero.

    Mu ijambo yavugiye mu nama ngarukamwaka y'akanama k'Uburusiya k'uburenganzira bwa muntu, yanavuze ko intambara yo muri Ukraine ishobora kuba “igikorwa [kimara igihe] kirekire”.

    Abategetsi bo mu bihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika) bemeza ko mbere Putin yateganyaga ko azagera ku ntsinzi mu buryo bwihuse.

    Ubushobozi bw'Uburusiya bwo gukoresha intwaro kirimbuzi bwakomeje gucungirwa hafi kuva Uburusiya bwatera Ukraine mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

    Mu ijambo ryo mu buryo bw'iyakure bwa videwo yavugiye mu murwa mukuru Moscow, aburira ku byago byuko intambara y'intwaro kirimbuzi yaba, yagize ati:

    “Kubera ko inkeke [ibyago] irimo kwiyongera, byaba atari byo kubihisha”.

    Ariko yashimangiye ko Uburusiya “nta na rimwe” bwakoresha izi ntwaro ari bwo bubikoze bwa mbere, kandi ko nta muntu n'umwe bwakangisha intwaro kirimbuzi zabwo.

    Yagize ati: “Ntabwo twasaze, turabizi icyo intwaro kirimbuzi ari cyo.

    “Ntituri hafi kwiruka hirya no hino turata iyi ntwaro nkaho ari urwembe”.

    Putin yanarase ko Uburusiya ari bwo bufite intwaro kirimbuzi za mbere ku isi zigezweho kandi zo ku rwego rwo hejuru.

    Yagereranyije uburyo (gahunda) bw'Uburusiya n'ubw'Amerika bw'intwaro kirimbuzi — avuga ko Amerika yagiye kure kurusha Uburusiya igashyira intwaro kirimbuzi zayo ku bundi butaka bw'ahantu hatandukanye.

    Yagize ati: “Ntabwo dufite intwaro kirimbuzi, harimo n'izirasa hafi [tactical nuclear weapons], ku butaka bw'ibindi bihugu, ariko Abanyamerika barazihafite — muri Turukiya, no mu bindi bihugu bimwe by'i Burayi”.

    Mbere, Putin yari yarashimangiye ko aho Uburusiya buhagaze ku ntwaro kirimbuzi ari ukuzikoresha gusa mu kwirwanaho.

    Asa nk'uwemera ko intego yari afite yo kugera ku ntsinzi mu gihe cy'iminsi nyuma yuko ateye Ukraine yamunaniye kuyigeraho, Putin yemeye ko intambara ishobora kuba “igikorwa kirekire”.

    Ariko yavuze ko ibyamaze kugerwaho nubundi ari “byinshi” — nk'urugero, ubutaka bushya Uburusiya bwavuze ko ari ubwabwo mu buryo bunyuranyije n'amategeko, nyuma y'ibyiswe amatora ya kamarampaka mu turere tune twa Ukraine.

    Ariko — nubwo avuga ko uturere twa Kherson, Zaporizhzhia, Luhansk na Donetsk ari utw'Uburusiya — nta na kamwe muri two Uburusiya bugenzura mu buryo bwuzuye.

    Mu kwezi gushize, abasirikare b'Uburusiya byabaye ngombwa ko basubira inyuma bakava mu mujyi wa Kherson, uyu ukaba ari umurwa mukuru w'akarere umwe gusa abasirikare b'Uburusiya bari barafashe kuva igitero cyabwo cyatangira mu kwezi kwa kabiri.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-putin-yavuze-igihe-azakoresha-intwaro-kirimbuzi

  • Ngororero: Barasabwa kwirinda amakimbirane atuma imibereho myiza y'abagize umuryango ihungabana #rwanda #RwOT

    Mu bukangurambaga bwakomereje mu murenge wa Ngororero, abaturage barasabwe kugira isuku no gendera kure amakimbirane yo mu muryango kuko ariyo shingiro ry'imibare y'imirire mibi n'igwingira mu bakiri bato. Higishijwe uko indyo yuzuye itegurwa hanatangwa igiti cy'imbuto ku miryango n'ibigo by'amashuri.

    Ni ubukangurambaga bwakozwe kuri uyu wa 7 Ukuboza 2022 ku isoko rya Ngororero risanzwe riremwa n'abavuye mu bice bitandukanye by'aka karere ndetse n'abava mu turere bihana imbibi.

    Mu butumwa bwatanzwe n'inzego zitandukanye, bwibanze ku mutekano muke hagati y'abashakanye utuma abana batabasha kwitabwaho, aho usanga iyo hari ibyo bibazo abana bagwa mu mirire mibi n'igwingira. Ababyeyi bibukijwe kandi ko imbuto bajyana ku isoko n'abana babo baba bazikeneye.

    Tuyizere Anastase wari uhagarariye umuyobozi w'umurenge wa Ngororero, yibukije ababyeyi ko bafite uruhare rwo kwita ku bana babo bakabarinda ibibazo byabo bwite bituma bagira imirire mibi ibagusha mu kugwingira. Yabibukije kandi ko ibyo bakorera abana babo bizabagiraho ingaruka nziza cyangwa mbi mu mikurire yabo.

    Yagize ati' Mwa babyeyi mwe mufite inshingano mu gufasha no kurinda abana banyu ibituma bagwa mu mirire mibi n'igwingira, kandi mumenye ko ibyo mukora byose bizabagiraho ingaruka nziza cyangwa mbi'.

    Akomeza yibutsa abaturage ko kugirango barwanye imirire mibi buri rugo rukwiye kugira igiti cy'imbuto. Yabibukije ko amafaranga bakura mu mbuto bagurisha mu masoko ari meza ariko bakwiye kumenya ko abana babo nabo bazikeneye.

    Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ngororero baremeza ko ubujiji bwa bamwe muri bagenzi babo butuma abana bagwa mu mirire mibi ndetse n'amakimbirane no guharika n'ubusambanyi. Bavuga kandi ko kwigishwa gutegura indyo yuzuye byatuma benshi bahaguruka bakabigiramo uruhare.

    Hakizimana Esdras afite imyaka 38 yabwiye umunyamakuru ko bamwe mu baturage badafite ubumenyi bwo gutegura indyo yuzuye ndetse bagakunda amafaranga ntibabashe kwita ku bana babo.

    Yagize ati' Hari bamwe mu babyeyi badafite ubumenyi buhagije bwo gutegura indyo yuzuye, bakunda amafaranga mu byo bagurisha byagafashije abana ntibagere mu mirire mibi ugasanga ahubwo baguyemo kubera ubujiji'.

    Mugabekazi Theonille, avuga ko hari abataramenya neza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'ibitsina byombi bakaryitiranya, bakabana mu makimbirane bityo umutekano ukabura mu miryango.

    Yagize ati' Hari abagore bumvise nabi ibijyanye n'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'ibitsina byombi bigatuma habaho amakimbirane mu mryango, akenshi unasanga ntaho ashingiye hafatika'.

    IP Murenzi Eugene wari uhagarariye Polisi mu karere ka Ngororero yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kuko niyo atuma umwana avutswa uburenganzira bwe. Yababwiye ko hari ibyo bakora bikaba byakwitwa ibyaha bihanwa n'amategeko y'Igihugu bikabajyana imbere y'inkiko, abasaba ko babihindura.

    Ubu bukangurambaga bwatangiye tariki ya 25 Ukwakira 2022, hagamijwe kwibutsa abaturage gukaraba intoki birinda umwanda, kutararana n'amatungo ndetse no kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa. Higishwa kandi uko indyo yuzuye itegurwa n'ibiba biyigize, hapimwa abana n'ibindi.

    Muri ubu bukangurambaga, hubatswe uturima tw'igikoni n'udutanda twanikwaho amasahani amaze kozwa, bibutswa ko ntaguta amacupa ahabonetse hose, hatanzwe ibiti by'imbuto 1,020 ku baturage baremye isoko rya Ngororero.

    Abana bagaburiwe indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n'igwingira, hanerekanwa uko indyo yuzuye itegurwa.

    Muri rusange ingo 32 zimaze kubakirwa uturima tw'igikoni, hacukuwe ingarane 30 kubatarazigiraga, hubakwa udutanda tw'amasahane ku miryango 60 itaratugiraga. Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n'abikorera, abagize amakoperative, ibigo by'amashuri, ibyiciro byihariye by'abagore n'urubyiruko ndetse n'abandi. Ibi bikorwa bizakomeza kugera tariki ya 16 Ukuboza 2022.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/12/08/ngororero-barasabwa-kwirinda-amakimbirane-atuma-imibereho-myiza-yabagize-umuryango-ihungabana/