Blog

  • Dr Iyamuremye Augustin wari Perezida wa Sena yeguye #rwanda #RwOT

    Dr Iyamuremye Augustin wari Perezida wa Sena yeguye kuri uyu mwanya no ku busenateri nkuko yabyanditse mu ibaruwa y'ubwegure bwe.

    Mu ibaruwa yanditse yavuze ko yeguye ku mwanya w'ubusenateri n'uwa Perezida wa Sena, kubera uburwayi.Yari amaze imyaka 3 kuri uyu mwanya.

    Dr Iyamuremye wo mu ishyaka PSD abaye uwa kabiri weguye ku mwanya w'ubuyobozi bwa Sena nyuma ya Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene na we wigeze kwegura, ku mpamvu ze bwite.

    Dr. Iyamuremye w'imyaka 76 y'amavuko yatorewe kuyobora Sena mu Kwakira 2019, ku majwi 25 mu nteko y'abatora yari igizwe n'abasenateri 26, mu gihe uwo bahatanaga Kalimba Zephyrin we yabonye ijwi rimwe.

    Umwanya yariho yawusimbuyeho Bernard Makuza wari uri kuri uyu mwanya kuva mu mwaka wa 2014, akavaho kubera ko manda ze zari zirangiye.

    Dr Iyamuremye Augustin yari Perezida wa Sena y'u Rwanda kuva muri 2019. Mbere yo kuba umwe mu bagize manda ya gatatu ya Sena, yari Perezida w'Ihuriro ry'Inama y'Inararibonye mu Rwanda kuva muri 2015 kugeza mu Ukuboza 2019. Yageze muri Sena ahawe inshingano na Perezida wa Repubulika. Afite Impamyabushobozi y'Ikirenga mu buvuzi bw'amatungo (Veterinary Medecine -Veterinary Doctor).

    Yakoze imirimo itandukanye aho yabaye Umuyobozi mu nzego zirimo Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye kuva mu 2015 kugeza mu Ukwakira 2019, Urwego rw'Igihugu rushinzwe intwari z'igihugu, imidali n'impeta by'ishimwe kuva mu 2012 kugeza mu 2015.

    Yabaye kandi Umusenateri kuva mu 2004 kugeza mu 2011 ndetse n'umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika muri icyo gihe. Muri Sena Dr Iyamuremye yabaye Perezida wa Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere, aba umwe mu bagize Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga Ubutwererane n'Umutekano ndetse aba muri Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu.

    Dr Iyamuremye yayoboye Minisiteri zirimo iy'Ububanyi n'Amahanga uhereye mu 1999 ukageza mu 2000, Minisiteri y'Itangazamakuru kuva mu 1998 kugeza mu 1999, Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi kuva mu 1994 kugeza mu 1998.

    Mu zindi nshingano harimo kuba yarabaye Umunyamabanga Mukuru w'Ubutasi bw'Imbere mu gihugu mu biro bya Minisitiri w'Intebe kuva muri Kamena 1992 kugeza muri Mata 1994. Yabaye kandi Perefe wa Perefagitura ya Gitarama kuva mu Ukuboza 1990 kugeza mu 1992, Umuyobozi w'Uruganda rw'Amata rwa Nyanza kuva mu 1984 kugeza mu 1990 n'Umwarimu n'Umushakashatsi muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda kuva mu 1977 kugeza mu 1984.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/dr-iyamuremye-augustin-yeguye-ku-mwanya-wa-perezida-wa-sena

  • Shampiyona: APR FC yanganyije na AS Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umukino w’ikirarane cy’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona utarakiniwe igihe wabaye kuri uyu wa Kane. Ikipe ya APR FC yujuje imikino ine idatsinda nyuma yo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/shampiyona-apr-fc-yanganyije-na-as-kigali

  • Agataro gatumye Kibonge areka gukina firime ngo niho hari amafaranga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa firime ikunzwe mu Rwanda uzwi nka Clapton Kibonge ukina akanaba umuyobozi wa firime bita 'Umuturanyi' nindi bita 'Mugisha na Rusine' yagaragaye yikoreye agataro k'imbuto.

    Uyu mugabo bisanzwe binzwi ko akina firime gusa ariko biravugwako yaba yahinduye akazi akajya kuba umuzunguzayi.

    Ubu haribazwa ngo Umuturanyi na Mugisha na Rusine ziraba izande ko ariwe waruzikuriye.

    Source : https://yegob.rw/agataro-gatumye-kibonge-areka-gukina-firime-ngo-niho-hari-amafaranga/

  • Igipolisi cy’u Rwanda kigiye kwirukana Abapolisi 500 #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije Ushinzwe Ubuyobozi n’Abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, ubwo hasubukurwaga gahunda ya Gerayo Amahoro igamije gukora ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda.

    Ubwo yari mu Karere ka Muhanga, DIGP Ujeneza yavuze ko ruswa iregwa Abapolisi itangwa n’abashoferi, asaba abatwara ibinyabiziga kwirinda gukora icyo cyaha kuko amategeko ahana utanga n’uwakira ruswa.

    Ati 'Ruswa iregwa Abapolisi bo mu muhanda iba yatanzwe n’abashoferi, ari ab’imodoka, aba moto, ari n’abatwara amagare ; abenshi ni bo usanga bashuka Abapolisi bakagwa mu byaha […] ubundi amategeko avuga ko uwatanze ruswa n’uwayiriye, bose bahanwa kimwe.'

    Yavuze ko nubwo amategeko yagaragaza ko haba hari ibimenyetso bihama cyangwa bidahama Umupolisi ko yaba yakiriye ruswa, Polisi ifite urwego rushinzwe imyitwarire narwo rukora igenzura ku buryo rutanga ibihano byihariye.

    Ati 'Umupolisi wese dufata urya ruswa turamuhana twihanukiriye tukamwirukana mu Gipolisi […] muri uyu mwaka tugiye kwirukana Abapolisi benshi ndetse hari n’abo twirukanye ariko dutegereje ko birukanwa burundu byemejwe na leta. Bagera kuri 500.'

    Ujeneza yavuze ko muri abo bapolisi bagera kuri 500 abenshi muri bo ni abakiriye ruswa ndetse n’abagaragaraho ubusinzi.

    Ati 'Kuko buriya ubusinzi na ruswa birajyana, akenshi urya ruswa ushaka kugira ngo ujye kugura bya bindi abandi bapolisi bihanganye batari buze kugura buri gihe. Ni yo mpamvu dufite umubare munini w’abo twirukana.'

    Yasabye abaturage kwirinda kurebera Polisi y’Igihugu mu barya ruswa, kuko hari umubare munini w’Abapolisi bitwara neza, bakuzuza inshingano zabo, abahanwa akaba ari ababa barenze ku mabwiriza.

    Ati 'Tuzakomeza gucyaha abakoze nabi kandi tunashime abakoze neza.'

    Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’Akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda) uherutse gushyira Polisi y’Igihugu by’umwihariko Ishami ry’umutekano wo mu muhanda mu nzego zigaragarwaho na ruswa cyane.

    Uyu muryango usobanura ko mu bushakashatsi wakoze, wasanze impuzandengo y’amafaranga atangwa nka ruswa mu Ishami rya Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, ari 101.352 Frw.

    Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yagize ati 'Uyu mwaka nk’uko byagenze mu myaka yashize, inzego zagaragayemo ruswa n’ubundi ni zo zikiyigaragaramo cyane. Ni ukuvuga abikorera, polisi yo mu muhanda twizeraga ko wenda kubera ko camera ziri ku muhanda wenda bizagabanuka ariko ntabwo byagabanutse ku buryo bugaragara.'

    Raporo yerekanye ko 16,4% by’abaturage bagize aho bahurira n’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, basabwe gutanga ruswa.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Igipolisi-cy-u-Rwanda-kigiye-kwirukana-Abapolisi-500

  • Perezida wa SENA y'u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yeguye #rwanda #RwOT

    Dr Iyamuremye Augustin wari usanzwe ari Perezida w'Inteko ishinga amategeko y'u Rwanda umutwe wa SENA yatanze ibaruwa ihamya ubwegure bwe kuri uyu mwanya no kuba umusenateri.

    Mu ibaruwa yanditse yahaye abari bamwungirije bombi ndetse nabo bakoranaga muri Sena, yagaragaje ko afite uburwayi adashobora guhuza n'akazi k'ubusenateri yari ashinzwe muri Sena y'U Rwanda.

    Dr Iyamuremye Augustin, ashimira Perezida wa Repuburika wamugiriye icyizere akaba muri sena ndetse akayiyobora.

    Isomere ibikubiye mu ibaruwa y'ubwegure bwe;

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2022/12/08/perezida-wa-sena-yu-rwanda-dr-iyamuremye-augustin-yeguye/

  • AS Kigali yaguye miswi na APR FC, Rayon Sports iguma ku mwanya wa mbere #rwanda #RwOT

    Umukino w’ikirarane wahuzaga APR FC na AS Kigali warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi.

    APR FC yari ibizi ko gutakaza uyu mukino w’ikirarane byari gutuma isigara cyane ni na ko AS Kigali kuwutsinda yari kwegera Rayon Sports iyoboye urutonde.

    Mu mikino 14 yaherukaga guhuza aya makipe, APR FC yatsinzemo 2, AS Kigali itsinda 5 banganya 7.

    Ku munota wa 8, Byiringiro Lague yagerageje ishoti ariko umunyezamu Ntwari Fiacre arawufata.

    Omborenga Fitina yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ku munota wa 22 maze Fiacre arirambura awukuramo.

    APR FC yazamutse neza maze ku munota wa 27 Ruboneka Bosco ahindura umupira mwiza ariko Mugunga Yves ananirwa kuwushyira mu izamu. Iminota isigaye y’igice cya mbere nta yandi mahirwe yabonetse amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

    APR FC nk’igice cya mbere yatangiye igice cya kabiri isatira ndetse igenda inabona amahirwe kurusha AS Kigali.

    Ku munota wa 58, Mugisha Bonheur yateye ishoti rikomeye mu izamu rya AS Kigali yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko Fiacre awukuramo.

    AS Kigali yakoze impinduka za mbere ku munota wa 65, Kalisa Rashid na Nyarugabo Moise bavamo hinjiramo Kakule Mugheni Fabrice na Haruna Niyonzima.

    APR FC yo yakoze impinduka za mbere ku munota wa 71, Mugunga Yves na Ishimwe Anicet bahaye umwanya Nshuti Innocent na Manishimwe Djabel ni nako Mugisha Gilbert yaje gusimbura Niyibizi Ramadhan.

    Ku munota wa 82 AS Kigali yinjijemo Jacques Tuyisenge havamo Lotin Kone Felix ni mu gihe na APR FC yinjijemo Bacca havamo Byiringiro Lague.

    Iminota yari isigaye y’umukino buri kipe yarwanaga no kureba ko itakinjizwa igitego ariko na ko ashaka igitego ariko nta mahirwe afatika aboneka uretse ishoti rya Mugisha Gilbert ryo ku munota wa 90 ariko Fiacre umupira awohereza muri koruneri. Umukino warangiye ari 1-0.

    Nyuma yo kunganya uyu mukino, AS Kigali yagumye ku mwanya wa 2 n’amanota 24, APR FC ni iya 3 n’amanota 21 inganya na Kiyovu Sports ni mu gihe Rayon Sports ari yo iyoboye urutonde n’amanota 28.

    AS Kigali yanganyije na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yaguye-miswi-na-apr-fc-rayon-sports-iguma-ku-mwanya-wa-mbere

  • Musanze: Abaturage bariye karungu nyuma yaho uwari Perezida w’ikimina atorokanye miliyoni zirenga 17Frw bari bagiye kugabana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Twizerimana Innocent utuye mu Kagari ka Cyabagarura, mu Murenge wa Musanze  mu Karere ka Musanze arakekwaho gutorokana amafaranga arenga miliyoni 17Frw y'ikimina cyari kigizwe n'abaturage barenga 300.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukuboza 2022 nibwo inkuru y'itoroka ry'uyu mugabo yamenyekanye maze abaturage barenga 300 biyambazaga ubuyobozi bw'Akagari bavuga ko uwari Perezida w'ikimina cyabo Twizerimana Innocent yatorokanye amafaranga yabo arenga miliyoni 17Frw.

    Aba baturage bari bahawe iyo tariki ngo baze kugabana ayo bagejejemo, maze baza gusanga Innocent adahari, ndetse n'agasanduku n'igitabo bandikwamo byose barabibura ni nyuma yaho aya mafaranga yabikwaga kuri konti ya Twizerimana Innocent.

    Kuri ubu Twizerimana Innocent bikekwa ko yatorokanye amafaranga arenga miliyoni 17Frw  y'ikimina cy'abaturage yari abereye Perezida, aracyashakishwa kuko atari yaboneka ndetse na telefoni ye igendanwa ikaba idacamo.

    Source : https://yegob.rw/musanze-abaturage-bariye-karungu-nyuma-yaho-uwari-perezida-wikimina-atorokanye-miliyoni-zirenga-17frw-bari-bagiye-kugabana/

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa NYIRASAFARI Diane mwene Gashugi na Mukakajabo Emeriane, utuye mu Mudugudu wa Inshuti, Akagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, mu

    Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo

    NYIRASAFARI Diane, akitwa UMWIZA GASHUGI Diane mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Izina ry'umuryango.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-11/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-11