Blog

  • Abo muri RNC bariye karungu nyuma y'uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby'amafaranga yariye #rwanda #RwOT

    Kubona Kayumba Nyamwasa yongera gutaba abambari be mu nama byatutumbije icyuka kibi n'umwiryane muri RNC, igisa n'ishyaka yashinze agamije kurya amafaranga y'Abanyarwanda barindagiriye mu mahanga, ku buryo hari n'abari kuvuga ko Kayumba ashobora kuba ashaka kwigarukira mu Rwanda batabizi.

    Mu nama yabaye  mu kwezi gushize k'Ugushyingo 2022 mu buryo bw'amashusho, Kayumba Nyamwasa yaraje asuhuza abagize RNC bo mu bice bitandukanye by'Isi bari batumiwe, ariko yahise ata abambari be mu nama ngo kuko yari afite ibibazo mu ikoranabuhanga.

    Andi makuru yizewe Rushyashya yamenye, ni uko nta ngingo zo kuganirwaho zari zagaragajwe mu gutangira iyi nama. Hari uwabaciye ruhinganyumye abwira Kayumba ko hacuzwe umugambi wo kuza kumufatirana bakamubaza iby'amafaranga yariye.

    Ubwo inama yatangiraga, yaraje arabasuhuza, ababwira ko Atari bwifatanye nabo muri iyo nama kubera ikibazo cy'ikoranabuhanga mu itumanaho.

    Nyuma yo gutahura ko yatinye kubazwa iby'uko ubufaranga bwabo abuguguna ntagire icyo afasha iyi ngirwashyaka, RNC, bamutereye icyizere bashingiye ku kuba akomeje no kwigwizaho imitungo ayikuye mu misanzu batanga nyuma yo kwikamura imitsi.

    Inda nini n'ubusambo  byanatumye Kayumba Nyamwasa ava mu Rwanda ntiyigeze abifasha hasi. Icyakora kuri iyi nshuro imyivumbagatanyo ifashe indi ntera muri RNC, abayisohokamo bariyongera, ku buryo ishobora no gusenyuka, n'ubwo n'ubundi yacumbagiraga.

    Ubusambo bwa Kayumba Nyamwasa si ubwa vuba aha. Mu rubanza rwa Calixste Sankara wahoze avugira umutwe w'inyeshyamba wa FLN, yahishuye ko hari ubwo Kayumba yahawe amafaranga yo kugura intwaro aho kubigenza atyo akiguriramo za rukururana.    

    Umwe mu bari muri iyo inama utarashatse ko umwirondoro we utangazwa, yabwiye Rushyashya ko batumva ukuntu bo nk'abanyamuryango basanzwe babashije kwitabira inama ntibagire imbogamizi izo arizo zose, nyamara shebuja Kayumba unafite ububasha ku misanzu batanga ntabashe kugumana nabo mu nama ngo kubera ibibazo by'itumanaho.

    Abamaze gutahura ko Kayumba yashinze RNC agamije kubanyunyuza imitsi baritsize, bavuga ko batazongera gutanga imisanzu, hatagira igikorwa bakitandukanya na Kayumba kuri ubu bahaye akazina 'Isiha Rusahuzi'. Barashaka Kayumba bubi  na bwiza,  ngo aze asobanure aho amafaranga batanga ajya.

    Ikindi cyatumye abitabiye iyi nama ya RNC babura ahazaza habo, ni Serge Ndayizeye wasezeye ku mirimo yakoraga kuri Radio Itahuka. Muri iyi nama, Serge Ndayizeye usanzwe ayobora Radio Itahuka, umuzindaro RNC inyuzamo ibinyoma biharabika u Rwanda,  nibwo yeruye avuga ko arambiwe gukorera ubusa. Mu mvugo ica amarenga ko atakomeza kwicwa n'inzara Nyamwasa yijuse imisanzu bamuha,  yavuze ko bashaka undi ukorera ubusa, niba nta mushahara ashyiriweho.  

    Serge Ndayizeye ni mwene Ndayizeye Chrysostome wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo yari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi mu 1994. Ipfunwe ry'ibyo yakoze ryaburagije amahwemo umuhungu we Serge, rimujyana ku mutekamutwe  Kayumba Nyamwasa,  none biranze.

    Singaye n'abavuga ko abiyita 'abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi', ubashyize mu ndege baje gufata ubwo butegetsi, bayirwaniramo banananiwe kugabana imyanya, igahanuka itaragera i Kigali.

    Abari ku ruhembe muri iyo ngirwa'opozisiyo', ubwonko bwabo bwibereye mu gifu, abandi ni indindagire zisigaye ku ruhu inka yarariwe kera.

     

    The post Abo muri RNC bariye karungu nyuma y'uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby'amafaranga yariye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abo-muri-rnc-bariye-karungu-nyuma-yuko-kayumba-nyamwasa-atorotse-inama-yari-kubarizwamo-ibyamafaranga-yariye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abo-muri-rnc-bariye-karungu-nyuma-yuko-kayumba-nyamwasa-atorotse-inama-yari-kubarizwamo-ibyamafaranga-yariye

  • Hafashwe umwanzuro wa nyuma ku bwegure bwa Dr Iyamuremye wari Perezida wa Sena y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Byemerejwe mu Nteko Rusange ya Sena yateranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukuboza 2022.

    Iyi nteko rusange yemeje ubwegure bwa Dr Iyamuremye Augustin waraye yanditse asaba kwegura kubera impamvu z’uburwayi.

    Nyuma yuko iyi Nteko Rusange y’Abasenateri iteranye, hashyizwe hanze itangazo rivuga ko 'Inteko Rusange ya Sena yemeje ko Dr Iyamuremye Augustin avuye burundu mu mwanya wa Perezida wa Sena ku bwiganze burunduye bw’amajwi y’Abasenateri bitabiriye Inteko rusange.'

    Dr Iyamuremye Augustin yeguye kuri uyu mwanya wa Perezida wa Sena n’uw’Ubusenateri yari amazeho imyaka itatu dore ko yinjiye mu Nteko Ishinga Amategejo y’u Rwanda muri 2019, ashyizweho na Perezida Paul Kagame.

    Muri iyi baruwa yavuze ko yeguye ku mwanya w’ubuyobozi bwa sena no ku busenateri kubera impamvu z’uburwayiakaba akeneye gufata umwanya wo gukomeza kwivuza bitabangamiye inshingano ashinzwe.

    Yeguye ku mpamvu z’uburwayi

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Hafashwe-umwanzuro-wa-nyuma-ku-bwegure-bwa-Dr-Iyamuremye-wari-Perezida-wa-Sena-y-u-Rwanda

  • Ukuri ku mushahara w’Intica Ntikize n’Imibereho mibi bivugwa ku barimu bo muri Zimbabwe baje kwigisha mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Hashize amezi abiri itsinda rya mbere ry’abo barimu bo muri Zimbabwe rigeze mu Rwanda.

    Icyakora bamwe muri aba barimu[bahagaririye bagenzi babo] babwiye itangazamakuru ryo mu Rwanda ko iby’uko babayeho nabi nta shingiro bifite.

    Ngo ni ibintu bivugwa n’abantu bavuga rikijyana ariko bidafite epfo na ruguru, ibyo bise 'baseless insinuations.’

    Bimwe mu bika bigize raporo twavuze haruguru, bivuga ko abo barimu bahembwa intica ntikize, kandi ngo ikibabaje kurushaho ni uko mbere y’uko baza mu Rwanda gukora akazi kabazanye, batigeze na rimwe bamenyeshwa uko umushahara wabo uzaba ungana.

    Uwitwa Nicholas Moi yabwiye bagenzi bacu ba The New Times ko iyi ngingo ari ikinyoma.

    Ati : ' Sinzi aho abavuga ibyo babikura kuko [twe] mbere yo kurira indege tuza inaha twasinye amasezerano asobanura neza ikituzanye n’ibizagendana nacyo.'

    Uyu ni umwe mu bagize itsinda ry’abarimu bavuye muri Zimbabwe ari 159 bakagera mu Rwanda mu Ukwakira, 2022.

    Avuga ko akazi akorera mu Rwanda nta hantu hanini gatandukaniye n’ako yakoreraga i Harare gusa ngo mu Rwanda arazinduka ugereranyije n’uko byari bimeze muri Zimbabwe.

    Ubusanzwe mwarimu arabyuka, akitegura, akajya mu ishuri yagerayo akigisha isomo nk’uko yaraye ariteguye.

    Moi avuga ko umwihariko wo mu Rwanda ni ukuzinduka ugereranyije n’uko byari bimeze muri Zimbabwe ariko muri rusange akazi ni kamwe.

    Moi avuga ko abavuga biriya batigeze bagira umwe muri bo( abarimu ba Zimbabwe bari mu Rwanda) bavugisha ngo abihere ubuhamya.

    Undi mwarimu wigisha imibare witwa Josiah Chidawo avuga ibivugwa na bariya barimu basigaye muri Zimbabwe bishobora kuba bikomoka ku mpamvu za Politili zizamurwa n’umuntu cyangwa abantu runaka.

    Ngo hari benshi batashimishijwe n’uko imikoranire y’u Rwanda na Zimbabwe muri ubu bufatanye yageze ku ntego mu gihe gito.

    Ikindi ngo ni uko hari abibwiraga ko abarimu bo muri Zimbabwe nibagera mu Rwanda bidatinze bazatangira kuvuga ko babayeho nabi, ko mu Rwanda nta kigenda, ariko ngo abo bantu barumiwe !

    Chidawo avuga ko ibyiza ari uko abantu bakwirengagiza abanegura uko abarimu bo muri Zambabwe babayeho mu Rwanda.

    Ngo ibyo bavuga ni ibinyoma byambaye ubusa, bitagombye kugira uwo birangaza.

    Ku ruhande rwa Guverinoma ya Zimbabwe naho bavuze ko ibyo abagize ihuriro ry’abarimu muri Zimbabwe batangaje ku mibereho ya bagenzi babo baje kwigisha mu Rwanda, nta kuri na guto kurimo.

    Itangazo ryo muri Minisiteri y’abakozi ba Leta, umurimo n’imibereho myiza y’abaturage rivuga ko amakuru y’imibereho ya bariya barimu aganirwaho kenshi hagati y’inzego bireba kandi imiryango yabo ikamenyeshwa uko babayeho mu Rwanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ukuri-ku-mushahara-w-Intica-Ntikize-n-Imibereho-mibi-bivugwa-ku-barimu-bo-muri-Zimbabwe-baje-kwigisha-mu-Rwanda

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Bakanguriwe gukumira ihohoterwa, basabwa guca imirire mibi n'igwingira mu bana #rwanda #RwOT

    Ni Murugendo rwitabiriwe n'Ubuyobozi n'Abakozi b'Umurenge wa Nyamiyaga, Ubuyobozi n'Abakozi b'Uruganda RWACOF bafatanije gutegura iki gikorwa hamwe n'Abaturage. Urugendo rwatangiriye ku Kagari ka Ngoma rusorezwa ahazwi nko ku nkambi, ari naho hatangiwe Ubutumwa bukangurira abaturage gukumira ihohoterwa iryo ariryo ryose, by'umwihariko irishingiye ku gitsina, kurwanya no kurandura burundu ibibazo by'imirire mibi n'igwingira mu bana bato, aho aba bahawe indyo yuzuye hanigishwa uko itegurwa.

    Mu butumwa bwa Mudahemuka Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga yahaye abitabiriye uru rugendo rwo ku wa 6 Ukuboza 2022, yasabye ubufatanye mu guca burundu ihohoterwa iryo ariryo ryose ribera mu ngo, irishingiye by'umwihariko ku gitsina, gukumira ibyaha batanga amakuru neza kandi ku gihe, ariko kandi no kugira uruhare mu kurandura imirire mibi n'igwingira mu bana.

    Abari mu rugendo.

    Yagize kandi ati' Turifuza ko buri wese mu mbaraga n'ubushobozi afite amenya gukumira no kurwanya ihohoterwa, gusobanukirwa neza uburyo rishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw'abantu, ariko na none bagatinyuka kurivuga, aho ryabaye, bagatinyuka kumva ko buri mubyeyi afite inshingano zo kurera umwana w'Umukobwa agakura, akagira igihe cyo gusobanukirwa uburyo nawe yazagira umuryango mwiza uzira ihohoterwa'.

    Akomeza ati' Twakoze urugendo tugamije kwibutsa abaturage, kwibutsa urubyiruko, kwibutsa buri wese ko afite uruhare ntasimburwa kugira ngo dukumire ihohoterwa rishingiye kugitsina, ndetse tunakumire igwingira n'imirire mibi hagamijwe ko abaturage bacu bagira ubuzima bwiza'.

    Ntiyamira Jean Bosco, Umuyobozi w'uruganda rutunganya Kawa rwa RWACOF rukorera mu Murenge wa Nyamiyaga ari nabo bafatanije n'ubuyobozi gutegura uru rugendo, avuga ko gutegura iki gikorwa biri mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango, cyane cyane irishingiye ku gitsina ariko kandi no gukangurira abaturage kurandura burundu imirire mibi n'igwingira mu bana hagamijwe kugira umuturage muzima ubasha kwikorera akiteza imbere, agakorera Igihugu cye.

    Yagize kandi ati' Iyo umuryango ari muzima, ufite ubwumvikane, iyo gahunda zitandukanye za Leta zimeze neza ni nabwo ubucuruzi turimo bumera neza. Bitubera kandi umwanya wo kwishimira ko tugira uruhare muri gahunda za Leta. Nk'abahinzi ba Kawa, turifuza ko bubagirira akamaro, bakeza umusaruro mwinshi no mu bwiza bakabona amafaranga, agatuma aho kugira ngo umwiryane uze mu muryango wabo, ubwumvikane buke buze, ahubwo bashyire hamwe mu kuyakorera igenamigambi rirambye ribasha kubagirira akamaro n'abana babo'.

    Abaturage bari bafite ibyapa biriho ubutumwa butandukanye.

    Nkundabagenzi Evaliste, umwe mu baturage bitabiriye uru rugendo akaba n'umuhinzi wa Kawa, yabwiye intyoza.com ko yabayeho igihe kitari gito ahohotera umugore we, amuheza ku mutungo ndetse rimwe na rimwe akamukubita. Ahamya ko ubu yigishijwe atandukana burundu no gukorera ihohotera umuryango we, ari nayo mpamvu yitabiriye uru rugendo agamije guha ubutumwa abagabo bagenzi be kimwe n'abandi. Asaba buri wese kurigendera kure kuko ari inzitizi y'iterambere.

    Avuga ko iyo bezaga Kawa akagurisha, umugore we ntaburenganzira yagiraga ku kumenya irengero ry'amafaranga babonye, ko yayakoreshaga uko ashaka nta kujya inama, ndetse umugore yashaka kubaza agakubitwa. Ahamya ko yigishijwe akumva, acika burundu ku Ihohoterwa cyane ko yasanze ryaramuhezaga hasi akabaho nabi, nta genamigambi, nta kujya inama n'umuryango by'umwihariko umugore bashakanye byose.

    Umugore we, ashima Imana ko yakize guhohoterwa yagirirwaga n'umugabo. Ati' Mbere tutarahugurwa na RWACOF narahohoterwaga nkanakubitwa. Ahanini byavaga ku mitungo yo mu rugo, umugabo agashaka kuyigira iye, yaba yabonye amafaranga y'izo Kawa ntatekereze ko mwafatanyije kuyashaka, akumva ko yaba aye umugore cyangwa Abana ntibayagireho uruhare. Ubu amakimbirane yaracitse, dukorera hamwe twumvikanye. Inyungu nabonye rero ni uko mu rugo twumvikanye, ikije mu rugo tukajya inama. Ndagira inama buri wese ko uwahura n'ihohoterwa atajya arihisha ko ahubwo yajya yegera ubuyobozi'.

    Muri iki gikorwa cy'Uru rugendo, Abaturage bari bitwaje ibyapa biriho ubutumwa butandukanye bwo kwamagana ihohoterwa. Muri ubwo butumwa, harimo ubugira buti; Abahohotewe bafite uburenganzira bwo kuvuga no gutanga ikirego. Ihohoterwa ririca mu bitekerezo no mu marangamutima. Dufatanye kurwanya Ihohoterwa rikorerwa abana babyaye bakiri bato. Dufatanye twubake Umuryango uzira Ihohoterwa n'ubundi. Muri uru rugendo, insanganyamatsiko yagiraga iti ' WICECEKA! Rwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina'.

    Abana bahawe indyo yuzuye.

    Munyaneza

    Source : https://www.intyoza.com/2022/12/09/kamonyi-nyamiyaga-bakanguriwe-gukumira-ihohoterwa-basabwa-guca-imirire-mibi-nigwingira-mu-bana/

  • 官网-《街头霸王6》游戏预告:23å¹´6月2日正式出售 #rwanda #RwOT

    官网-《街头霸王6》游戏预告:23年6月2日正式出售

    直播吧12月9日讯 《街头霸王6》正式确认将于2023年6月2日出售,并在预告中发布了全新人物和全新游戏形式。

    更多精彩报道,尽在https://ingingo.com

    Source : https://ingingo.com/article/340.html

  • Dj Rugamba yavuze akari imurori kuri ruswa y… – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa TI Rwanda, Ingabire Marie Immaculée avuga ko kimwe mu bituma ibipimo bya ruswa ishingiye ku gitsina itamanuka ari abenshi bahitamo guceceka. Ati 'Iri hejuru pe kuko abenshi erega barabikubwira, aba bana bakora mu mahoteli, abanyeshuri, muri za kaminuza cyane cyane […] Noneho na Leta rero yayihaye icyuho […].'

    Kimwe mu bivugwa cyane mu ruganda rw'imyidagaduro harimo na ruswa y'igitsina. N'ubwo kugeza ubu nta bushakashatsi burakorwa ngo bubigaragaze.

    Havugwa abahanzi b'igitsina gore bemera kuryamana n'abavuga rikijyana mu muziki kugira ngo bamenyekanye, abahitamo kubikora kugira ngo bashyirwe ku ntonde z'abaririmba mu bitaramo, gucuranga ahantu runaka n'ibindi bitandukanye.

    Umukinnyi wa filime Ishimwe Sandra uzwi cyane nka Nadia muri Citymaid, ni umwe mu bakobwa bemeye kuvugira imbere y'ibyuma bifata amajwi n'amashusho, ko yatswe ruswa y'igitsina kugira ngo abashe gukina muri filime.

    Yavuze ko ibi byamuteye imbaraga, arakora cyane kugeza n'ubwo ashyize hanze filime ye bwite yise 'Umubi'.

    Butera Knowless yigize kubwira KT Radio ko ruswa ishingiye ku gitsina atayibona nk'imbogamizi yatuma impano y'umuntu yatsikamirwa

    Yavuze ati 'Birashoboka cyane ko abana b'abakobwa benshi bakwa iyo ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo wenda bamenyekane muri muzika.

    'Ariko nanone burya biterwa nuko waje witwara cyangwa se impamvu uje muri muzika. Kuko ntitukirengagize ko uko wowe witwara cyangwa wifashe ariko rubanda cyangwa wa muntu mugiye guhura ari ko ari bugufate.'

    Dj Rugamba ni umwe mu bakobwa batangiye kwigaragaza cyane kuva mu myaka ibiri ishize mu mwuga wo kuvanga imiziki, ahereye kuri Radio Rwanda n'ahandi. Ryari izina rishya risanze andi mazina arimo nka Dj Ira, Dj Anitha Pendo n'abandi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda Tv, Rugamba yavuze ko atari mu ruganda rw’imyidagaduro gusa havugwamo kuba umukobwa yasabwa ruswa y’igitsina kugira ngo ahabwe akazi runaka, yaba mu gukorerwa indirimbo, gucuranga ahantu n'ibindi.

    Anavuga ko bitaba ku bakobwa gusa kuko n’abahangu bashobora guhura nabyo, aho ashobora kujya kwaka akazi agasanga ni umugore ugatanga nawe akamusaba ko babanza kuryamana mbere y'uko amuha akazi.

    Akomeza ati “Ntabwo ari iby’abana b’abakobwa gusa n'abahungu bibaho. Gusa, icya mbere ni icyemezo cyawe… Iyo ufite ibyo ushaka ntabwo upfa gutora ibyo ubonye byose.'

    Yemeye ko nawe yasabwe ruswa y'igitsina n'ubwo atabyerura. Ati 'Sindi umukobwa se?' Kuri we, avuga ko umukobwa akwiye gutekereza ko igihe uhawe akazi muri ubu buryo kenshi bitaramba, kuko hashobora kuza undi mukobwa akaba ari we ugusimbura.

    Rugamba avuga ko kwemera kuryamana n'umukoresha n'aho bitandukanye no kwicuruza. Ati 'Niba nemeye ko boss turi bukore ‘affaire’ [Kuryamana] nkabona akazi birutwe njye gutega nk’abandi [Kwicuruza] n’ubundi niko kazi mba nkoze.'

    'Nonese abantu bigurisha si agenda akicuruza bakamuhereza amafaranga nanjye se kuryamana na boss urumva atazamere akazi. Ni inyungu zimwe.”

    Uyu mukobwa avuga ko ikibazo gihari ari uko, igihe wemeye kuryamana n’umugabo we aguhererekanya n’abandi.

    Kuri we, avuga ko nta mukobwa ukwiye kwinjira mu muziki yumva ashaka amafaranga cyane, ahuwo agomba gukurikira urukundo rw’umuziki, kurusha kwihutira amafaranga y’ako kanya. Ati 'Niba uziko uje gushaka amafaranga muvandimwe uyashaka icyumweru kimwe ubundi bikaba birabaye.'


    Rugamba avuga ko abakobwa bakwiye ababashuka babizeza kubafasha 

    Rugamba yavuze ko hari ahantu yakoze, umwe mu bakobwa bakoranaga arirukanwa nyuma y’uko aryamanye n’umukoresha. Ati “Kubera iki? Kubera nyine boss nyine yaramubonaga akavuga ati uyu mwana azanandaburiza [Azabivuga].”

    Avuga ko nta mukobwa ukwiye guhorana inyota yo kumva azabaho ari uko ariye iby’abagabo. Avuga ko buri wese akwiye gutegereza, agaharanira gukora cyane aho gutegereza iby’ubusa.

    Mu gihe abandi babyeyi badahita bashyigikira abana babo mu kazi nk'aka, Rugamba avuga ko umubyeyi we yahise amushyigikira mu nzozi yari atangiye kurotora.

    RUGAMBA YAGARUTSE KU ITANDUKANIRO RIRI HAGATI Y’IHOHOTERWA NO KUBA WUMVIKANYE N’UMUNTU

    “>

    Atanga urugero, akavuga ko mu gihe cya Guma mu Rugo bitewe na Covid-19, yatahaga mu masaha y’urucyerera, ariko umubyeyi we yari abizi. Ati “Ubundi umubyeyi kugira ngo agutakarize icyizere, ni wowe. Ni wowe, kuko ntabwo bimuzamo ngo uyu mwana ntabwo nkwiye kumwizera.

    Amafaranga 2.5 Frw yegukanye yayaguzemo ikibanza:

    Uyu mukobwa aherutse kwegukana miliyoni 2.5 Frw mu irushanwa ‘Mitziig AmaBeats’ nyuma y'uko abaye uwa gatatu.

    Avuga ko ashingiye ku kuntu abahungu bari bahatanye bagiye bitwara byagiye bituma atahwa n'ubwoba, ariko ikomeza biturutse ku myiteguro yabaga yakoze.

    Iri rushanwa ryatangiranye na ba Dj 200 baje kuvamo 40 bo mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali, nyuma havamo 10 ari nabo bageze mu cyiciro cya nyuma.

    Muri abo 10 hajemo kubamo 5, hanyuma havamo 3 ari nabo bahembwe. Yabwiye InyaRwanda ko aya mafaranga yegukanye yahise aguramo ikibanza.

    Ahamya ko ari mu nzira y’iterambere nk’abandi bose. Ndetse, ko ibitaramo byo gususurutsa ari bicye cyane ari nayo mpamvu aba Dj batagaragara cyane.

    Yavuze ko abategura ibitaramo bakoresha cyane aba Dj basanzwe ‘kuko nibo bacuruza’ bituma aba Dj bakizamuka batabasha kubona umwanya wo kwigaragaza.

    Uyu mukobwa avuga ko iri rushanwa rya Miitzig AmaBeats ryarimo umucyo ashingiye ku mitegurire yaryo kubona abona ko nta kumurengera kwabayeho.

    Avuga ko ryamusigiye ubumenyi. Ati “Ririya rushanwa ryatumye niga. Namaze ukwezi n’igice mbyukira ku cyuma.'

    Rugamba ibyo agezeho uyu munsi abicyesha abarimo Muyoboke Alex, Robert Cyubahiro McKenna, aba Dj bagenzi be bagiye bamuharurira inzira mu rugendo rwe rwo kuvanga imiziki. 

    Dj Rugamba avuga ko aho ageze hari abashyize itafari ku rugendo rwe, kandi arabashimira 

    Rugamba yahishuye ko yatswe ruswa y’igitsina n’ubwo aterura neza. Ariko bitewe n’icyo ashaka ntiyahisemo iyo nzira 

    Dj Rugamba yegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa “Mutzig Amabeats” ahembwa miliyoni 2.5 Frw 


    Rugamba avuga ko amafaranga yegukanye muri iri rushanwa yamaze kuyaguramo ikibanza mu rwego rwo kwiteza imbere

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA DJ RUGAMBA

     “>


    VIDEO: Nyatera Bachir-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123645/dj-rugamba-yavuze-akari-imurori-kuri-ruswa-yigitsina-ivuza-ubuhuha-mu-myidagaduro-video-123645.html

  • Icyamamare muri Basketball Brittney Griner ya… – #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yavuze  ko umukinnyi wa WNBA, Brittney Griner, yarekuwe. 

    Umwe mu bantu ba hafi yabwiye ikinyamakuru CNN ko yarekuwe na Leta y’u Burusiya, aguranywe umucuruzi w’intwaro w’u Burusiya witwa Viktor Bout, wari ufungiye muri Amerika. 

    Icyamamare muri Basketball, Brittney Griner yafunguwe n’u Burusiya ku ngurane y’umucuruzi w’intwaro w’umurusiya, Viktor Bout wari ufungiye muri Amerika 

    Gusa iyi ngurane ntiyakorewe undi muny’Amerika ufungiwe mu Burusiya witwa Paul Whelan, byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga ko nawe yafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko. 

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Biden avuga ku gufungurwa kwa Griner yagize ati “Afite umutekano, ari mu ndege, ari mu nzira ataha. Nyuma y’amezi menshi afunzwe mu Burusiya mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Brittney vuba aha azagaruka mu maboko y’abakunzi be, kandi yari akwiye kuba ahari.”

    Biden yemeje ko irekurwa rya Griner ryabaye mu gihe Whelan nawe uvugwa gufungirwa mu Burusiya mu buryo butemewe n’amategeko, yagumye afunzwe. Avuga ko umuryango wa Whelan nawo 'Ugomba kuzagira ibyishimo nk’iby'uyu munsi.'

    Biden yakomeje agira ati 'Ikibabaje ni uko kubera impamvu zitemewe n’amategeko, u Burusiya bufata ikibazo cya Whelan mu buryo butandukanye n'ubw’icya Brittney kandi mu gihe tutarashobora kubona irekurwa rya Paul, ntabwo tuzarekeraho. Ntituzigera ducogora.'

    Umukunzi wa Griner, Cherelle Griner yashimiye Perezida w’Amerika, Joe Biden wagize uruhare mu gufunguza icyi cyamamare muri Basketball

    Biden yavuze ko kuzana Griner mu rugo byasabye 'Imishyikirano itoroshye kandi iremereye', ndetse ashimira ubuyobozi bwe bwabigizemo uruhare, ati “Uyu ni umunsi twakoreye igihe kirekire, ntabwo twigeze duhagarika guharanira ko arekurwa.'

    Abajijwe igihe Griner aragerera muri Amerika nyuma y’ijambo rye, Perezida Biden yavuze ko ahagera mu “Masaha 24 ari imbere.' akomeje kucyo yabwira umuryango wa Whelan yagize ati “Tuzavugana nabo.”

    Umugore wa Griner, Cherelle Griner yashimiye ubuyobozi bwamufashije kurekura umukunzi we, maze avuga ko 'Yarengewe n’amarangamutima.'

    Yongeyeho ko we na Brittney Griner 'Tuzakomeza icyemezo cyo gukorera kubona buri muryango w’abanyamerika, harimo n’uwa Paul, umuryango uri ku mitima yacu uyu munsi.'

    Viktor Bout ni umurusiya wari ufungiye muri Amerika ashinjwa ibyaha byo gucuruza intwaro mu buryo butemewe, akaba yarekuguwe biteganyijwe ko aguranwa umukinnyi wa Basketball, Britteny Griner na Paul Whelan bari bafungiwe mu Burusiya

    Brittney Griner amaze imyaka myinshi akina mu ikipe ya Basketball y’abagore mu Burusiya, yari yarafungiwe muri iki gihugu kuva muri Gashyantare, ubwo yafatwaga ashinjwa kwinjiza ibiyobyabwenge ku kibuga cy'indege, mu karere ka Moscow. 

    N’ubwo yireguye avuga ko yapakiye atabishaka urumogi rwagaragaye mu mizigo ye, yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka icyenda n’u Burusiya, mu ntangiriro za Kanama yimurirwa muri gereza ya Mordovia hagati mu Gushyingo, nyuma yo gutsindwa ubujurire bwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123668/icyamamare-muri-basketball-brittney-griner-yarekuwe-ku-ngurane-yumurusiya-warufungiye-muri-123668.html

  • Ibidasanzwe kuri Dr Iyamuremye Augustin wakamiwe n'ingoma 3 akanigisha abakomeye #rwanda #RwOT

    Dr Iyamuremye Augustin wari umaze imyaka 3 ari Perezida wa Sena y'u Rwanda yeguye kuri izi nshingano ndetse no ku zo kuba umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

    Kuri uyu wa 08 Ukuboza 2022,nibwo Dr Iyamuremye Augustin yashyize hanze ibaruwa y'ubwegure bwe avuga ko abitewe n'uburwayi.

    Muri iyi baruwa yavuze ko yeguye ku mwanya w'ubuyobozi bwa sena no ku busenateri kubera impamvu z'uburwayi akaba akeneye gufata umwanya wo gukomeza kwivuza bitabangamiye inshingano ashinzwe.

    Ati ' Mboneyeho kongera gushima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, icyizere ntagereranwa atahwemye kungaragariza. Namwe ba nyakubahwa basenateri nongeye kubashimira ko mwantoye kandi mutigeze muntererana muri izi nshingano zitoroshye. Aho naba naragize intege nke si ku bushake, mbisabiye imbabazi kandi mbijeje ko ntazigera niyumvamo ko nacyuye igihe mu ntege nke zanjye zose nzakomeza kwitangira igihugu.'

    Amateka ya Dr Iyamuremye Augustin

    Dr. Iyamuremye yavukiye i Shyanda, Save, ubu ni mu Karere ka Gisagara, avuka tariki ya 15 Werurwe 1946.

    Afite abana 3 n'abuzukuru 2. Yashakanye na Regina Sindikubwabo; umukobwa wa Theodore Sindikubwabo wabaye Perezida wa Repubulika nyuma y'urupfu rwa Habyarimana Juvénal.

    Ni Umwe mu Banyarwanda bake bize hambere kandi bakigira i Burayi; ibyo akabishimira cyane uwabaye Minisitiri w'Uburezi Makuza (Se wa Makuza Bernard wayoboraga Sena y'u Rwanda kuri ubu.)

    Amashuri yize:

    Amashuri abanza: 1953-1959 (Yigira i Save)
    Amashuri yisumbuye: 1960-1967 (Kabgayi, Save n' i Kansi)
    Kaminuza: Inozabumenyi: 1968-1969 (mu Bubiligi)
    Veterinary Medicine: 1971-1976 (Mu Bubiligi)
    Akora inozabumenyi muri Microbiology muri Kaminuza ya Montpellier mu Bufaransa; mu ishami ry'Ubuvuzi.

    Dr. Iyamuremye Augustin akirangiza amashuri yahise agaruka mu Rwanda, ajya kuyobora laboratwari ya Kaminuza y'u Rwanda, iyo mirimo akayifatanya no kwigisha muri Kaminuza Nkuru y'Igihugu.

    Iyo akubwira amateka ye muri Kaminuza, yibuka abantu bakomeye yigishije barimo uwabaye Perezida w'u Burundi Sylvestre Ntaryamira wapfanye na Perezida Habyarimana mu ndege imwe ubwo bari bavuye mu mishyikirano ya Arusha. (Yabibwiye ikinyamakuru Izuba bigeze kugirana ikiganiro).

    Yigishije kandi bamwe mu bazwi muri politiki y'u Rwanda barimo Célestin Kabanda, Kayitare Innocent (wabaye Depite) n'abandi.

    IMIRIMO YAKOZE

    1977-1984: Umuyobozi wa Laboratwari ya Kaminuza y'u Rwanda
    1984-1990: Umuyobozi w'ikaragiro rya Nyabisindu
    Ukuboza 1990-1992: Perefe wa Gitarama
    Kamena 1992- Mata 1994: Umuyobozi w'ibiro by'iperereza mu gihugu
    Nyakanga 1994-1998: Minisitiri w'Ubuhinzi
    1998-Nyakanga 1999: Minisitiri w'Itangazamakuru
    Nyakanga 1999-Werurwe 2000: Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga
    2001-2003: Depite mu Nteko Ishinga Amategeko

    Dr Iyamuremye Augustin yari Perezida wa Sena y'u Rwanda kuva muri 2019. Mbere yo kuba umwe mu bagize manda ya gatatu ya Sena, yari Perezida w'Ihuriro ry'Inama y'Inararibonye mu Rwanda kuva muri 2015 kugeza mu Ukuboza 2019. Yageze muri Sena ahawe inshingano na Perezida wa Repubulika. Afite Impamyabushobozi y'Ikirenga mu buvuzi bw'amatungo (Veterinary Medecine -Veterinary Doctor).

    Yakoze imirimo itandukanye aho yabaye Umuyobozi mu nzego zirimo Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye kuva mu 2015 kugeza mu Ukwakira 2019, Urwego rw'Igihugu rushinzwe intwari z'igihugu, imidali n'impeta by'ishimwe kuva mu 2012 kugeza mu 2015.

    Yabaye kandi Umusenateri kuva mu 2004 kugeza mu 2011 ndetse n'umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika muri icyo gihe. Muri Sena Dr Iyamuremye yabaye Perezida wa Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere, aba umwe mu bagize Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga Ubutwererane n'Umutekano ndetse aba muri Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu.

    N'ubwo imyaka myinshi y'akazi yayimaze muri Guverinoma iyobowe na RPF-Inkotanyi, Dr. Iyamuremye yinjiye muri Politike bwa mbere agizwe Perefe wa Gitarama.

    Dr Iyamuremye akunda gukora siporo, ubu ashoboye kugenda n'amaguru kuko ageze mu zabukuru ariko mbere yajyaga muri Gym ndetse agakunda no koga (Natation) . Ni umukirisito wo muri Gatolika, ariko avuga ko atari umuhezanguni mu myemerere.

    Dr. Iyamuremye avuga ko afite byinshi byamushimishije mu buzima bwe, ariko avuga ko yanezerewe bidasanzwe ubwo babyaraga umwana w'umukobwa ari na we muhererezi, avuga ko uyu mwana bamubyaye nyuma y'abahungu babiri kandi ngo hari haciyemo imyaka 8.

    Yagize ati '[Aka kana] Turagakunda cyane.'

    Icyamubabaje kurusha ibindi, Dr. Iyamuremye yavuze ko yababajwe cyane na Sebukwe Sindikubwabo kubera uburyo yarangije nabi ubuzima bwe…

    Ati “bamushutse bamugira Perezida, Leta ye iyobora Jenoside! Birambabaza cyane iyo mbyibutse. Ni byiza ko abantu batekereza neza iherezo ryabo kuko igikorwa kimwe kibi cya nyuma, gishobora gusibanganya ibyiza byinshi wakoze…'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ibidasanzwe-kuri-dr-iyamuremye-augustin-wakamiwe-n-ingoma-4-zose

  • Dr Iyamuremye Augustin wari Perezida wa Sena yeguye #rwanda #RwOT

    Dr Iyamuremye Augustin wari Perezida wa Sena yeguye kuri uyu mwanya no ku busenateri nkuko yabyanditse mu ibaruwa y'ubwegure bwe.

    Mu ibaruwa yanditse yavuze ko yeguye ku mwanya w'ubusenateri n'uwa Perezida wa Sena, kubera uburwayi.Yari amaze imyaka 3 kuri uyu mwanya.

    Dr Iyamuremye wo mu ishyaka PSD abaye uwa kabiri weguye ku mwanya w'ubuyobozi bwa Sena nyuma ya Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene na we wigeze kwegura, ku mpamvu ze bwite.

    Dr. Iyamuremye w'imyaka 76 y'amavuko yatorewe kuyobora Sena mu Kwakira 2019, ku majwi 25 mu nteko y'abatora yari igizwe n'abasenateri 26, mu gihe uwo bahatanaga Kalimba Zephyrin we yabonye ijwi rimwe.

    Umwanya yariho yawusimbuyeho Bernard Makuza wari uri kuri uyu mwanya kuva mu mwaka wa 2014, akavaho kubera ko manda ze zari zirangiye.

    Dr Iyamuremye Augustin yari Perezida wa Sena y'u Rwanda kuva muri 2019. Mbere yo kuba umwe mu bagize manda ya gatatu ya Sena, yari Perezida w'Ihuriro ry'Inama y'Inararibonye mu Rwanda kuva muri 2015 kugeza mu Ukuboza 2019. Yageze muri Sena ahawe inshingano na Perezida wa Repubulika. Afite Impamyabushobozi y'Ikirenga mu buvuzi bw'amatungo (Veterinary Medecine -Veterinary Doctor).

    Yakoze imirimo itandukanye aho yabaye Umuyobozi mu nzego zirimo Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye kuva mu 2015 kugeza mu Ukwakira 2019, Urwego rw'Igihugu rushinzwe intwari z'igihugu, imidali n'impeta by'ishimwe kuva mu 2012 kugeza mu 2015.

    Yabaye kandi Umusenateri kuva mu 2004 kugeza mu 2011 ndetse n'umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika muri icyo gihe. Muri Sena Dr Iyamuremye yabaye Perezida wa Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere, aba umwe mu bagize Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga Ubutwererane n'Umutekano ndetse aba muri Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu.

    Dr Iyamuremye yayoboye Minisiteri zirimo iy'Ububanyi n'Amahanga uhereye mu 1999 ukageza mu 2000, Minisiteri y'Itangazamakuru kuva mu 1998 kugeza mu 1999, Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi kuva mu 1994 kugeza mu 1998.

    Mu zindi nshingano harimo kuba yarabaye Umunyamabanga Mukuru w'Ubutasi bw'Imbere mu gihugu mu biro bya Minisitiri w'Intebe kuva muri Kamena 1992 kugeza muri Mata 1994. Yabaye kandi Perefe wa Perefagitura ya Gitarama kuva mu Ukuboza 1990 kugeza mu 1992, Umuyobozi w'Uruganda rw'Amata rwa Nyanza kuva mu 1984 kugeza mu 1990 n'Umwarimu n'Umushakashatsi muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda kuva mu 1977 kugeza mu 1984.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/dr-iyamuremye-augustin-yeguye-ku-mwanya-wa-perezida-wa-sena