
Blog
-
Ikipe y’igihugu y’amagare muri 15 azitabira irushanwa rya 'La Tropicale Amissa Bongo’ mu kwezi gutaha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda, yatangaje ko ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare iri muri cumi n’eshanu (15) zizitabira irushanwa ryo gusiganwa ku (…) -
Neymar na Brazil mu marira menshi basezerewe mu gikombe cy’Isi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Mu marira menshi Brazil ya Neymar yasezerewe mu gikombe cy’Isi itabashije kugera muri 1/2 nyuma yo gutsindwa na Croatia kuri penaliti 4-2.
Brazil na Croatia ni wo wari umukino wa mbere wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2022 kirimo kubera muri Qatar.
Uyu mukino wabereye kuri Education City Stadium, watangiye ubona ko ikipe y’igihugu ya Croatia binyuze mu bakinnyi nka Modric yagerageje gusatira ndetse ibona amahirwe ariko ntibabasha kuyabyaza umusaruro.
Bitewe n’uko na Brazil itabashije kubyaza umusaruro amahirwe make yabonye mu gice cya mbere, amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.
Umunyezamu Livakovic wari wagoye Brazil no mu gice cya kabiri ntabwo yayoroheye kuko yagiye akuramo imipira myinshi y’ibitego byabazwe harimo umupira wa Neymar ku munota wa 47 ndetse Vinicius Jr.
Uyu munyezamu kandi yongeye gukuramo umupira wa Richarlison ku munota wa 72.
Nta mahirwe menshi Croatia yabonye mu gice cya kabiri, umukino warangiye ari 0-0 bongeraho iminota 30 y’inyongera.
Ku munota w’106 Neymar yacenze umuzamu atsindira Brazil igitego cya 1 cya Brazil cyaje kwishyurwa ku munota wa 117 na Petkovic yarekuye umupira uragenda ukubita ku ivi rya Marquinhos ahita y’itsinda igitego cyo kwishyura cya Croatia.
Bahise hitabazwa penaliti aho Croatia yatsinze 4-2 za Brazil aho Rodrygo na Marquinhos bazihushije.
-
Amagambo ya perezida wa PSG yateje ikikango muri Manchester United – YEGOB #rwanda #RwOT
Nasser Al Khelaifi uyobora Paris Saint Germaine yatangaje adaciye ku ruhande ko iyi kipe yifuza bikomeye Marcus Rashford ukinira ukinira Manchester United.

Nasser Al Khelaifi uyobora PSG arifuza cyane Rashford Ubwo Nasser Al Khelaifi uyobora Paris Saint Germaine ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru Sky Sport yabajijwe niba iyi kipe ikifuza kuzegukan Marcus Rashford maze nawe mu magambo ye aca amarenga ko ahubwo bamufite mu mishinga yabo yahafi nkaho ubwe yivugiye ati ' Ni umwe mu bakinnyi batangaje cyane! Kandi amasezerano ye azaba yararangiye buri kipe izamwifuza natwe turimo'.
Nasser Al Khelaifi akomeza agora ati ' Ntago ar'ibanga twaramwifuje mbere ariko ntago byadukundiye kuko tutumvikanye twese'.
Marcus Rashford umaze gutsinda ibitego 3 mu mikino y'igikombe cy'isi uyu mwaka Marcus Rashford ufite imyaka 25 azarangira amasezerano ye muri Manchester United mu mpeshyi ya 2023 aho hakomeje kwibazwa niba zakomeza gukinira amashitani atukura cyangwa niba azagenda. Marcus Rashford ubu kuva iyi season yatangira amaze gutsinda Ibitego 8 muri Manchester United ndetse akaba afite n'ibitego 3 mu mikino y'igikombe cy'Isi uyu mwaka.
Nasser Al Khelaifi uyobora PSG yabajijwe n'umunyamakuru wa Sky Sport niba bahawe amahirwe yo gusinyisha Rashford babyemera maze nawe ahita ati ' Uyu munsi aramutse ntamasezerano afite? Yego rwose twamuvugisha byihuse ariko ntago ubu twabikora ,reka tumureke akine igikombe cy'isi neza nyuma mu kwa mbere turizera ko tuzaganira.Source : https://yegob.rw/amagambo-ya-perezida-wa-psg-yateje-ikikango-muri-manchester-united/
-
Indirimbo ‘Say Less’ ya Alyn Sano iri mu ziyoboye kuri RFI #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Alyn Sano umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina mu muziki Nyarwanda kugeza ubu, indirimbo yise ‘Say less’ aherutse guhurizamo abahanzi Fik Fameica na Sat B, (…)
-
Gakenke: basabwe gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butabangamira ibidukikije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abakunze kunyura mu muhanda Kigali-Musanze, bakunze kugira ikibazo cy’inzira, cyane cyane mu gace ka Gakenke, aho mu gihe cy’imvura imihanda ikunze kuriduka (…)
-
Umutangabuhamya wabarizwaga mu 'Nterahamwe za Kabuga’ yamushinje gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga ukekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rirakomeje, umutangabuhamya wumviswe kuri uwo munsi, ni (…)
-
Abifuza akazi bahuye n’abagatanga, bamwe bari biteze ko bahita bakabona #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Urubyiruko rurangije kwiga rwifuza akazi rwahuye n’abagatanga cyangwa abaranga aho kari, bamwe barufasha kumenya ahari amahirwe, abandi barwizeza (…)
-
Harakurikiraho iki nyuma yo kwegura kwa Perezida wa Sena? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Visi Perezida wa Sena ushinzwe kugenzura amategeko n’ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Esperance ni we kuri ubu uyoboye Sena mu buryo bw’inzibacyuho nyuma (…)
-
Ibya Harmonize na Kajala byadogereye, urukundo rwabo ruri mu marembera (inkuru irambuye) – YEGOB #rwanda #RwOT
Ibya Harmonize na Kajala byadogereye, urukundo rwabo ruri mu marembera (inkuru irambuye)
Nyuma y'iminsi bivugwa ko aba bombi umubano utagihagaze neza nka mbere, bakomeje guca amarenga ko urukundo rwabo rwaba rurimo gushonga nk'isabune.
Kajala Frida kuri ubu yamaze guhindura ibyamurangaga ku mbuga nkoranyambaga, avanaho amagambo yavugaga ko areberera inyungu za Harmonize nk'uko byari bisanzwe.
Uyu mugore kandi yaje gusangiza abamukurikira, ubutumwa bwuzuye ikiniga, avuga ko akwiriye gusekwa kuko yakoze amakosa yo kubabarira uwo bahoze bakundana n'ubwo atigeze avuga ko ari Harmonize.
Ubu butumwa burebure bwaherekejwe n'ijambo rigira riti 'Ndabihagaritse'.
Kugeza ubu abantu bari mu rujijo bibaza icyaba cyateye uyu mugore kuvuga ko yicuza kuba yarababariye uwo bahoze bakundana.
-
Dr Iyamuremye yahishuye uburwayi bwatumye yegura agenera ubutumwa Perezida Kagame #rwanda #RwOT
Dr Iyamurenye yashimiye abo bakoranaga muri Biro ya Sena ku buryo bakiriye ubwegure bwe ku mirimo y’ubuyobozi bwa Sena ndetse no kuba Umusenateri.
Yabwiye Abasenateri ko amaze igihe arwaye indwara itandura ndetse n’izindi ziyuririraho.
Ati “Abanyarwanda bati ujya gukira indwara arayirata ariko murabizi habaho ibanga, ni irya muganga, no kubera icyubahiro umuntu aba afitiye umuryango n’abandi bantu. Nk’umunyapolitiki ntabwo nabahisha ko maze igihe ndwaye indwara itandura ndetse n’izindi ngorane zuririyeho bikaba bituma maze igihe mfite imbogamizi mu mirimo ya buri munsi.”
Dr Iyamurenye yavuze ko abaganga bo mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ndetse n’ibya Kanombe bamwitayeho baramuvura, bakaba banakomeje kumuvura.
Ati “Icyo mwantoreye ni ukugira ngo nteze imbere Sena, ntabwo mwantoye kugira ngo njye nyiyobora ndi mu gitanda cyangwa ntabasha kurira ariya ma escaliers.'
Yashimiye Perezida wa Repubulika ku cyizere yamugiriye mu nshingano zitandukanye yagiye amuha ,anashimira Abasenateri bagiye bakorana nawe kugeza uyu munsi.
Ibaruwa y’ubwegure bwe yayandikiye Abasenateri amenyesha abarimo Perezida wa Repubulika kuri uyu wa 8 Ukuboza 2022.
Dr Iyamurenye yavuze ko yeguye ku mwanya w’ubuyobozi bwa Sena no ku Busenateri kubera impamvu z’uburwayi akaba akeneye gufata umwanya wo gukomeza kwivuza bitabangamiye inshingano ashinzwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ukuboza 2022 nibwo Inteko Rusange ya Sena yagejejweho uko kwegura, yemeza bidasubirwaho ko Perezida wa Sena avuye burundu mu mirimo ye.
Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, niwe wayoboye iyi Nteko Rusange, atangira yibutsa ibyo Itegeko rigenga imikorere ya Sena riteganya ko iyo Perezida wa Sena yeguye ku mirimo ye
Itegeko rigena Visi Perezida ushinzwe ibijyanye n’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ni we ugomba kuba ayoboye imirimo ya Sena mu gihe hategerejwe ko hatorwa undi Perezida wa Sena mushya.
Nka Dr Iyamurenye kuko ari mu Basenateri bashyirewaho na Perezida wa Repubulika, ni ko bizagenda mu gushyiraho umusimbura muri Sena ariko ibijyanye na Perezida wa Sena we hazabaho amatora yo kureba ushobora kujya kuri uwo mwanya muri 26 bagize Sena.