Blog

  • Umunyamakuru yasize ubuzima ku mukino wa Argentine n’u Buholandi #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru France24 gitangaza ko umunyamakuru ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Grant Wahl yaraye apfiriye mu kazi ku mukino wa 1/4 w’igikombe cy’Isi 2022 wahuje Argentine n’u Buholandi.

    Uyu mukino warangiye Argentine isezereye U Buholandi kuri penaliti 4-3 nyuma y’uko bari banganyije 2-2, watumye umwe mu banyamakuru ahisaga ubuzima.

    Uyu mukino wabaye mu ijoro ryakeye tariki ya 9 Ukuboza 2022 muri Qatar aho iki gikombe kirimo kubera, Grant yaje kugwa igihumure ubwo yari mu kazi ke nk’ibisanzwe.

    Grant Wahl w’imyaka 48 wakoreraga CBS Sports, inzego z’ubuzima zari kuri Stade zakoze ibishoboka byose ngo zimutabare ndetse zinamutware kwa muganga ariko birangira yitabye Imana.

    Wahl wari umuhanga mu kazi k’itangazamakuru akora, yavuzwe cyane mu gikombe cy’Isi cya 2022 ubwo yazaga ku mukino wahuje Wales na Leta Zunze Ubumwe za Amerika maze akangirwa kwinjira muri Stade kuko yari yambaye umupira uriho iberendera ry’abaryamana bahuje igitsina, gusa nyuma yaje kwemererwa kwinjira.

    Grant Wahl yitabye Imana ubwo yari mu kazi ke nk’ibisanzwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamakuru-yasize-ubuzima-ku-mukino-wa-argentine-n-u-buholandi

  • “Fata ikibizu” mu mabara meza n’imyambarire ibereye ijisho yarize yahogoye yishimira kubabaza Neymar – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu igikombe cy'isi hakomeje kugaragara urwego rw'mifanire ruri hejuru cyane harimo nuyu mukobwa ufite amarira Kumaso kubera kwishimira insinzi y'igihugu cye.

    Mu mikino y'igikombe cy'isi kiri kubera mu igihugu cya Qatar amakipe amwe namwe ari mugahinda gakomeye cyane ariko harayandi ari mubyishimo by'ikirenga.

    Ni mugihe umukino ukomeye cyane wahuzaga ikipe y'igihugu ya Croatia yasezereraga ikipe y'igihugu ya Brasil muri 1/4.

    Source : https://yegob.rw/fata-ikibizu-mu-mabara-meza-nimyambarire-ibereye-ijisho-yarize-yahogoye-yishimira-kubabaza-neymar/

  • Igikombe cy’isi: Umwami Messi muntebe y’ubwami n’ibyubahiro byinshi akora ibyananiye abandi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bamwe bakomeje kwibaza kubigwi byuyu mugabo Lionel Messi ukinira ikipe y'igihugu ya Argentina akomeje kwerekana ko ari umwami.

    Mu mikino y'igikombe cy'isi kiri kubera mu igihugu cya Qatar amakipe amwe namwe ari mugahinda gakomeye cyane ariko harayandi ari mubyishimo budasanzwe.

    Messi akomeje gufasha igihugu cye murugendo rugana ku igikombe cy'isi.

    Source : https://yegob.rw/igikombe-cyisi-umwami-messi-muntebe-yubwami-nibyubahiro-byinshi-akora-ibyananiye-abandi/

  • Igikombe cy’isi: Argentina ya Messi ibonye itike ya 1/2 kuri hamana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Argentine isezereye Ubuhorandi kuri penaliti 4 kuri 3 mu mukino wa 1/4 mu gikombe cy'isi uyu nyuma y'uko amakipe yombi yari yanganyije Ibitego bibiri kuri bibiri mwaka ibona n'itike ya 1/2.
    Ubuhorandi bwari bwageze muri 1/4 nyuma yo gusezerera Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Ibitego bitatu kuri kimwe muri 1/8.

    Messi afashije Argentina kubona itij ya 1/2

    Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw'Ubuhorandi:
    UbuhorandiXI: Noppert; Dumfries, Timber, Van Dijk, Aké, Blind; De Roon, De Jong; Gakpo, Bergwijn, Memphis Depay
    Argentina yo yari yageze muri 1/4 nyuma yo gusezerera Australia muri 1/8 bayitsinze Ibitego bibiri kuri kimwe.
    Umutoza w'Argentina yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi nka Martínez; Molina, Romero, Otamendi, Lisandro Martínez, Acuña; Mac Allister, Enzo Fernández, De Paul; Messi na Julián Álvarez.
    Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa tatu z'ijoro ubera kuri Lusail Iconic stadium.
    Argentina niyo yatangiye yataka cyane kuko gusa ku munota wa 10 Messi yahaye umupira Acuña ariko yawuhindurira mu rubuga rw'amahina rw'Ubuhorandi hakabura uwukoraho.
    Iminota 14 ya mbere y'umukino ikigereranyo cyo guhanahana umupira cyasaga nk'aho kingana kuko Ubuhorandi bwari bufite 41% naho Argentina ifite 42%.

    Ubuhorandi bwabonye Amahirwe y'igitego ku munota wa 17 ubwo Julian Timber yateraga umupira muremure ashaka Bergwijn ariko umupira ntawushyikire.
    Rodrigo de Paul wa Argentina yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ku munota wa 32 ubwo Macalister yamuhaga umupira,yawutera umuzamu w'Ubuhorandi arawufata.
    Ku munota wa 35 Messi yazamukanye umupira acenga maze acomekera agapira Molina atsinda igitego kiza kiba kibaye kimwe cya Argentina ku busa bw'Ubuhorandi.
    Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye umusifuzi yongeraho iminota 5 nk'inyongera, Ubuhorandi bugerageza uburyo bwo kwishyura igitego bwari bwatsinzwe ariko nyibyabahira.
    Igice cya kabiri cuatangiye Argentina ishaka uburyo bwo gutsinda igutego cya kabiri kuko ku munota wa 47 Acuña yashatse gutsinda igutego ariko Dumfries umupira akuwushyira muri koroneli.
    Argentina yari yakomeje gusatira Ubuhorandi yaje kubona kufura ku munota wa 62 ,Messi atera kufura yinziramugozi ariko umupira uca mu masoso y'izamu.
    Argentina yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Messi kuri penaliti bari babaonye ivuye ku ikosa Dumfries yarakoreye Acuña ubwo yamutegeraga mu rubuga rw'amahina.
    Ubuhorandi bwaje gutsinda igutego cya mbere ku munota wa 83 gitsinzwe na Weghorst akoresheje umutwe.
    Ku munota wa 87 Leandro Parades wa Argentina yateje imvururu mu mukino biturutse ku gutega Ake.
    Iminota 90 isanzwe yarangiye bongeraho iminota 10 y'inyongera.
    Muri iyo minota niho Ubuhorandi bwatakiye Argentina baza no kubona kufura itererwa neza na Luke de Djong maze Weghorst atsinda igitego kigarura Ubuhorandi mu mukino biba bibaye bibiri kuri bibiri.
    Nyuma yo kunganya hitabajwe agace ka gatatu ku mukino Kari kagizwe n'iminota 30.
    Agace ka mbere ki minota 15 karangiye ntakipe ibashije gutsinda igitego bikiri bibiri kuri bibiri.
    Iminota 120 yose y'umukino yarangiye amakipe yombi anganya Ibitego bibiri kuri bibiri hitabazwa penaliti.

    Source : https://yegob.rw/igikombe-cyisi-argentina-ya-messi-ibonye-itike-ya-1-2-kuri-hamana/

  • Igikombe cy’isi: Umutima wenda guhagarara Arg… – #rwanda #RwOT

    Mu mikino ya 1/4 mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka kuri uyu wa Gatanu saa tatu z’ijoro Argentine yazamutse ikubise Australia yatsindiye kuri penariti ikipe y’igihugu y’u Buhorandi yazamutse itsinze ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

    Abakinnyi b’u Buhorandi 11 babanje mu kibuga: Noppert; Dumfries, Timber, Van Dijk, Aké, Blind; De Roon, De Jong; Gakpo, Bergwijn na Memphis Depay.

    Uyu mukino wabereye kuri Lusail Stadium, nk’ibyari byitezwe ikipe y’igihugu ya Argentine niyo yatangiye ihererekanya umupira ndetse inataka ariko u Buhorandi bufite ba myugariro beza barimo Virgir batangira birwanaho.

    Abakinnyi 11 ba Argentina babanje mu kibuga: Martínez; Molina, Romero, Otamendi, Lisandro Martínez, Acuña; Mac Allister, Enzo Fernández, De Paul; Messi na Julián Álvarez.

    Ku munota wa 10 Argentine yagombaga kuba yabonye igitego ku mupira mwiza wari uhinduwe imbere y’izamu na Acuna ariko habura umukinnyi uwushyira mu nshundura.

    U Buhorandi wabonaga burusha Argentine gukina neza hagati mu kibuga mu minota 15 bwatangiye kugerageza kugera imbere y’izamu ariko ntibabyaza amahirwe umusaruro ngo babe batsinda igitego hakirikare. 

    Amakipe yombi yakomeje gukinira mu kibuga hagati ananyuzamo akagera imbere y’izamu, ku munota 35 Nahuel Molina yatsinze igitego cya 1 cya Argentine ku mupira yari ahawe na kizigenza Lionel Messi. Igice cya mbere cyarangiye Argentine ariyo iyoboye n’igitego 1. 

    Igice cya kabiri cyatangiranye n’impinduka mu kibuga, ku ruhande rw’u Buhorandi havuyemo Marten De Room na Steven Bergwijn hinjiramo Teum Koopmeiners ndetse na Steven Berghuis. 

    U Buhorandi bwakomeje gahunda yo gushaka igitego cyo kwishyura cyane binyuze ku bakinnyi babo bakina imbere barimo na Gakpo ariko gikomeza kubura. 

    Ku munota wa 58 Lionel Messi yongeye guhereza umupira mwiza kuri De Paul ananirwa gutsinda igitego ari wenyine imbere y’izamu. 

    Umukinnyi watsinze ibitego 2 by’u Buhorandi

    ikipe y’igihugu ya Argentine yakomeje kwataka cyane ishaka igitego cy’umutekano, ku munota wa 73 Lionel Messi yatsinze igitego cya 2 kuri penariti yari ikozwe na Dumfries ategera Acuna mu rubuga rwamahina. 

    Mu minota 80 Argentine yiraye maze u Bohorandi bubyaza amahirwe umusaruro buhita butsinda igitego cy’impozamarira ku munota wa 83 gitsinzwe na Weghorst winjiye mu kibuga asimbuye.

    Ku munota wa 88 Leandro Paredes yateze Nathan Ake umusifuzi asifura ikosa ahita atera umupira mu basimbura bituma haba imvururu mu kibuga ndetse hafi yo kurwana.

    Umuzamu wa Argentine wakuyemo penariti

    Mu minota ya nyuma u Buhorandi bwakije umuriro bushaka igitego cya 2, ku munota wa 92 Gakpo yakoreweho kufura nziza yashoboraga no kuvamo igitego ariko bayitera nabi ntihagira ikivamo.

    Ku munota wa 10 w’inyongera u Buhorandi bwabonye kufura ndetse inavamo igitego cya 2 gitsinzwe na Weghorst ku mupira yari ahawe na Teum Koopmeiners bose binjiye mu kibuga basimbuye. 

    Umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2 bituma bakina iminota 30 y’inyongera kugira ngo haboneke ikipe itsinda igakomeza muri 1/2 mu gikombe cy’isi. 

    Iminota 30 y’inyongera yarangiye amakipe yombi akinganya ibitego 2-2 hitabazwa Penariti. Argentine yatsinze penariti 4 kuri 3 z’u Buhorandi ihita ikomeza muri 1/2 aho izacakirana na Croatia yasezereye Brazil.

    Argentine iraye ibyina intsinzi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123711/igikombe-cyisi-umutima-wenda-guhagarara-argentine-ya-messi-yerekeje-12-itsinze-u-buhorandi-123711.html

  • Niba wowe mugabo ufite igitsina kigufi wihangayika, reba impamvu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ese Ingano y'igitsina cy'umugabo ntaho ihurira no gukora imibonano mpuzabitsina neza?

    Bamwe mu bagabo, usanga bagira impungenge z'ingano y'igitsina cyabo bakakigaya ubuto, ugasanga bibaviriyemo kubura umunezero igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

    Inzobere mu bijyanye n'ibitsina ariko zitangaza ko nta mugabo ukwiye kubigiraho impungenge kuko ingano y'igitsina ntaho ihurira no gukora imibonano mpuzabitsina neza.

    Ese ubundi muri rusange igitsina cy'umugabo cyaba kireshya gute?

    Ubundi igitsina cy'umugabo kiringaniye kiba gipima hagati ya santimetero 12 na 17 igihe cyafashe umurego, hakaba n'abashobora kurenza cyangwa ntikigereho ariko ngo ntibikunze kubaho.

    Bamwe mu bagabo, usanga bagira impungenge z'ingano y'igitsina cyabo bakakigaya ubuto, ugasanga bibaviriyemo kubura umunezero igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

    Inzobere mu bijyanye n'ibitsina ariko zitangaza ko nta mugabo ukwiye kubigiraho impungenge kuko ingano y'igitsina ntaho ihurira no gukora imibonano mpuzabitsina neza.

    Ese nibyo koko hari abagore batinya ibitsina by'abagabo binini?

    Nta mugabo ukwiye guterwa ipfunwe n'ingano y'igitsina cye ngo ni kigufi ( gito), kuko n'abagore benshi batinya ibitsina bikabije kuba birebire .

    Ikindi gishobora gutuma abagabo batagomba guhangayikishwa n'ingano y'igitsina cyabo ni uko agace kabitse ukunyurwa k'umugore kaba munsi ya santimetero enye gusa uhereye ku gitsina inyuma, mu gihe muri rusange igitsina cy'umugabo gipima guhera kuri santimetero 12 kuzamura.

    Reka dusubike tuvuga tuti:

    Inama zitangwa ku bagabo bumva ko bafite igitsina gito, ngo nukwikuramo ko igitsina cyabo ari gito, kandi mu gihe bagiye gukora imibonano n'abo bashakanye bakabanza gufata umwanya wo gutegurana bihagije.

    Ikindi kandi ngo ni ugukora isuku ku myanya ndangagitsina bogosha ubwoya buba hejuru y'igitsina, kuko iyo bubaye bwinshi bushobora gukingiriza igitsina kikagaragara nk'aho ari gito.

    Source : https://yegob.rw/niba-wowe-mugabo-ufite-igitsina-kigufi-wihangayika-reba-impamvu/

  • Brazil yahabwaga amahirwe menshi yasezerewe na Croatia mu gikombe cy'isi #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Croatia ikina yugarira cyane, yasezereye kuri penaliti 4-2 Brazil mu mukino wa mbere wa 1/4 cy'irangiza wari warangiye ari igitego 1-1 nyuma y'iminota 120.

    Ikipe ya Brazil yahabwaga amahirwe kurusha izindi zose muri iki gikombe cy'isi,yananiwe gutsinda ibitego mu minota 90 y'umukino waranzwemo no kwigana cyane bituma Croatia yigerera muri 1/2 cy'irangiza.

    Nkuko Croatia isanzwe ibigenza,yakinnye yugarira cyane igacungira ku mipira Brazil itakaje,ibifashijwemo na kapiteni wayo Luka Modric.

    Nkuko byagenze mu gikombe cy'isi giheruka,Croatia yaje mu mukino ishaka kugarira ikagera kuri penaliti cyane ko arizo zayigejeje ku mukino wa nyuma mu irushanwa riheruka.

    Brazil yaketse ko itsinze uyu mukino ubwo yinjizaga igitego ku munota wa 105 ariko Umutoza Dalic wa Croatia yasomye neza umukino,yinjiza mu kibuga ba rutahizamu 3 bahise bahindura bigaragara umukino.

    Bruno Petkovic winjiye mu kibuga asimbuye,yababaje abanya Brazil ubwo yishyuraga iki gitego ku munota wa 116 w'umukino nyuma y'aho we na bagenzi be baciye mu rihumye Brazil bamanukana umupira,Modric awuhereza Orsic awukata mu rubuga rw'amahina uyu Petkovic awutera neza ,ukora ku kirenge cya Marquinhos uhindura icyerekezo ugana mu izamu.

    Amarira yahise aba menshi ku banya Brazil bari kuri stade Education City mu gihe abanya Croatia bari biyizeye mu gutera penaliti.

    Croatia yageze ku mukino wa nyuma mu myaka ine ishize, yinjije penaliti 4 zayo zose uyu munsi ibifashijwemo na Vlasic,Majer,Modric na Orsic.

    Ku ruhande rwa Brazil, Rodrygo yateye iya mbere umunyezamu Dominik Livakovic ayikuramo,Casemiro atera iya kabiri arayinjiza,Pedro atera iya 3 ijyamo hanyuma Marquinhos ayitera nabi igarurwa n'igiti cy'izamu Brazil irataha.

    Muri 1/16 nabwo Croatia yasezereye Ubuyapani kuri penaliti 3-0 ndetse mu gikombe cy'isi yageze ku mukino wa nyuma isezereye amakipe 2 kuri penaliti.

    Ibi bivuze ko Croatia yiyizeye kuri penaliti kuko guhera mu gice cya mbere umunyezamu wayo yugariraga bigaragara.

    Brazil yari yateye mu izamu inshuro 11 kuri imwe ya Croatia ariko ishukwa nuko Croatia itakinaga birangira ibagejeje kuri penaliti ndetse birasa naho ariyo mayeri igiye gukoresha kugeza yongeye kugera ku mukino wa nyuma.

    Ubushize yageze ku mukino wa nyuma muri 1/16 yatsinze Denmark kuri penaliti 3-2,1/4 ikuramo Uburusiya kuri penaliti 4-3,muri 1/2 itsinda Ubwongereza ibitego 2-1.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/brazil-yahabwaga-amahirwe-cyane-yasezerewe-na-croatia-mu-gikombe-cy-isi

  • Abategura ibitaramo byo kwerekana imideli bac… – #rwanda #RwOT

    Ubundi uburyo bikorwamo twabyita ko ari ibyaturutse mu mahanga bitari mu muco Nyarwanda neza nk'uko babikora ubu.

    Gusa amateka agaragaza ko mu Rwanda rwo hambere amateka yo kwerekana imideli akomoka ku nka z'inyambo aho bafataga inka z'u Rwanda z'inyambo bakazambika ibitako ndetse n'ibikubwe, ahagana munsi y'amahembe hasi mu nsina z'amatsi kugira ngo zise neza ndetse zinyure imbere y'umwami n'abatware binogeye ijisho iyo babaga bari mu birori.

    Gusa kuva muri 2000, abantu benshi iyo bavuze amateka y'imideli mu Rwanda bahita bumva Daddy de Maximo. N'ubwo uyu munyamideli amaze hafi imyaka isaga 20 ntagikorwa cy'imideli ategura mu Rwanda. Yagiye ategura ibitaramo bitandukanye aho icya nyuma yagiteguye muri Serena Hotel muri 2009.

    Abanyamideli bamwe bamwibukira kuba ari we watangije inzu yigisha abanyamideli (models) cyane kugendera mu kweto ndetse no kwerekana imyenda mu buryo bwa kizungu (Fashion show).

    Bamwe mu banyamideli yakoranye nabo ubu bamaze kubaka izina rikomeye harimo Kabano Franco. Ni we muyobozi wa Webest Models Managament, imwe mu nzu zitoza abanyamideli ndetse zikanabashakira amasoko ku rwego mpuzamahanga.

    Mu myaka 3 ishize amaze kohereza abanyamideli barenga 10 mu bihungu bitandukanye birimo n'ibyo mu Burayi.

    Kabano Franco yabwiye InyaRwanda ko Daddy De Maximo Mwicira Mitali ni 'imfura mu bana uruganda rw'imideri rwibarutse yaba mu kuyimurika ndetse no kuyitunganya'.

    Kuko yabaye umunyamideli igihe gito aza guhita akuza impano yo gutunganya imideri mu buryo bubiri (imyambaro y'ubugeni ndetse n'isanzwe bita ready to wear Cayngwa pret à aporte)'.

    Ati 'Ni we rero moteri yahagurukije uru ruganda mu mpande zose kuko yigishaga abamurika imideri kuyimurika ari na ko atunganya iyo bazamurika.'

    Kabano avuga ko kuri we nta gitaramo na kimwe arabonamo agashya nk'ibyo Daddy de Maximo 'yateguye muri 2010 ndetse na 2011 byitwaga Rwanda Fashion Festival edition ya mbere n'iya kabiri.'

    Akomeza ati 'Yakoze ibirenze ibikwiye ku buryo iyo aza kugumana umuvuduko yari afite, ubu twari kuba turi ubukombe muri Afurika.'

    'Nkaba nsaba uwaba afite ububasha kumwegera bakamubaza ikibazo yagize byaba ngombwa akaba yagaruka.'

    Uyu mugabo avuga ko kuba hashize igihe kinini nta bitaramo by'imideli biba ni igihombo kinini cyane 'uru ruganda rwagize'.

    Ibitaramo byo kumurika imideri ni ryo zingiro ry'iterambere ry'uruganda kuko rihuza abagenerwa-bikorwa ari bo bakiriya hamwe n'abatunganya bakanamurika imideri.

    Ni ho bidagadurira bakanahabonera ubudasa, ubwiza ndetse n'ibyishimo biba mu mideri.

    Ni ingenzi cyane rero kuko ni ho hamamarizwa imyambaro mishya imbona nkubone kandi bigasakara cyane kuko habaho guherereka amakuru yizewe y'ibiba byamuritswe mubitaramo.

    Kabano avuga ko 'Hagakwiye gushyirwa imbaraga mu bitaramo byo kumurika imideri kuko binatanga akazi.'

    Uyu munyamideli abona ko ibitaramo byo kwerekana imideli byagize akamaro gakomeye gashimangira iterembere ry'uruganda rwo guhanga no kwerekana imideli. 

    Bimwe mu bitaramo byamenyekanye mu Rwanda harimo Kigali Fashion Week, yashinzwe hagati ya 2009 na 2010 na John Bunyeshuri.

    N'ubwo amakuru yaje kuvugwa ko yari afite abanyamigabane. Bivuze ko yatangiye iki gikorwa akaza guha abandi imigabane.

    Ikindi gitaramo cyavuzwe cyane ni Rwanda Premier Model yazamuye abarimo Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Miss Rwanda 2012. 

    Mu Ukuboza 2012, abateguraga iki gitaramo cy’imideli bashyizeho irushanwa ry’abanyamideli, aho igihembo nyamukuru cyari miliyoni 1 Frw.

    Ikindi ni Rwanda Cultural Fashion Show, igikorwa ngaruka mwaka cyatangiye muri 2012. Ahanini cyibanda mu kwerekana imyambarire yo mu Rwanda rwo hambere harimo impuzu ndetse n'impu.

    Harimo kandi n'ibindi bitaramo birimo nka Rwanda Modest Fashion Show yashinzwe mu mwaka wa 2016 itangizwa na Ngabitsinze Adbl Wahabu.

    Harimo Mercedes-Benz Fashion Week Kigali yatangijwe na Daniel Ndayishimiye muri Nzeri 2019. Ikindi gitaramo ni Collective Rw Fashion Week' yatangiye mu mwaka w' 2016 ishingwa n'abahanzi b'abanyamideli 10 batandukanye.

    Kikaba ari na kimwe mu bitaramo bikomeye kuko cyo cyagiye kinitabirwa n'abantu bo mu nzego zo hejuru.

    N'ubwo bamwe mu banyamideli bagiye bavuga ko iki gitaramo cyagiye giheza bamwe ngo kuko ibyo gisaba kugira ngo umunyamideli yerekanemo imyenda bisa n'ibiruhije.

    Igitaramo cya bucura mu Rwanda gisa n'igiheruka ni cya 'Binka Fashion Hub' ubona ko nacyo gifite ahaza heza.

    Ibi bitaramo byose byavuzwe haruguru bifite aho bihurira ndetse n'ababitangije banyirabyo bafite aho bahuriye mu mitegurire y'ibi bikorwa byabo.

    Ibi bikaba ari imwe mu nzira ishobora guhamya inshigwa ry'imizi y'uruganda rw'imideli mu Rwanda cyangwa imwe mu nzira zo gusenya cyangwa se kubaka ku musenyi ku ruganda rw'imideli narwo rukiyubaka.

    Bimwe mu byo abategura ibitaramo bahuriraho kandi bishobora kuba ari imwe mu nzira zituma abategura ibitaramo baragiye bacikamo ibice ndetse ugasanga bamwe batiyumvanamo kandi batizerana neza harimo kuba bose basangiye;

    Abanyamideli berekana imyenda (Runway models) ndetse n'abanyamideli bahanga imyenda (Fashion Designers).

    Nk'uko Daddy yatangiye atoza abanyamideli mu Rwanda, nabo bagiye batoza abandi kugeza kuri Franco nawe washinze inzu ifasha abanyamideli.

    Bivuze ko umunyamideli w'umuhanga mu Rwanda ashobora kwerekana imyenda mu bitaramo byose byo muri Kigali.

    Ikindi kandi n'abanyamideli bahanga imyenda b'abahanga mu Rwanda nabo bagiye berekana imyenda muri buri gitaramo cyamenyekanye.

    Bivuze ko abanyamideli bakoreye hamwe uruganda rw'imidlei narwo rwashinga imizi kandi rukagira inyungu kubarukoreramo.

    Urugero nko muri 2015 habaye ibitaramo bikomeye muri Kigali byo kwerekana no kumurika imyenda byarimo Kigali Fashion Week na Rwanda Cultural Fashion Show ndetse na CollectiveRw.

    Ku buryo byateye abantu kwibaza niba ibi bitaramo byiza bizaramba. Muri uwo mwaka mu Umujyi wa Kigali hose hari hamanitse ibyapa bamamaza ibitaramo bitandukanye byo kumurika imyenda.

    Mu mideli hari ijambo bakunda kuvuga ngo 'uriya ni njyewe wamuzamuye', 'uriya ninjyewe wamugize uwo ariwe'.

    Aya namwe mu magambo yagiye yumvikana mu bategura ibitaramo aho bamwe bagiye bavuga ko aribo bubatse uruganda rw'imideli.

    Urugero ni nk'igihe Franco Kabano yari ahagarariye Rwanda Models Union Federation, nyuma amakuru aza kujya hanze ko urwego yari ahagarariye rwanze guha ibyangombwa umwe mu bategura ibitaramo biteza umwuka mubi mu bamurika imideli ndetse n'abayihanga.

    Nyuma haza no kumvikana andi makuru avuga ko uwimwe ibyangombwa, yagiye mu cyahoze ari Minisiteri y'Umuco na Siporo MINISPOC (Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco) akavuga ko ariwe wazamuye abanyamideli hafi ya bose harimo ngo na Kabano Franco. 

    Umuyobozi wa 'We Best Models Management (WBM)', Kabano Franco yavuze ko ibitaramo byo kumurika imideli ari ingenzi mu ruganda nk'uru rukiri mu nzira y'iterambere

    Ikindi kandi cyigeze kubaho kikamenyaka n'uburyo abategura Rwanda Cultural Fashion Show bigeze kuvuga ko bishimira kuba igitaramo cya Mercedes-Benz FashionWeek Kigali kigiye kujya kibera no mu Rwanda.

    Gusa, aya magambo ngo hari abatarayishimiye aho bavuze ko aribo bigishije Danny utegura iki gitaramo ndetse akaba ari nabo batumye ahura n'abanya-Nigeria ngo kandi nta n'ubwo ajya abatumira muri iki gitaramo.

    Ikindi kandi abategura ibitaramo usanga bose bahurira mu nzego akenshi zifasha abahanzi. Urugero ugasanga abahanzi bose bafite imishinga bifuza ko urwego rwa Leta rubateramo inkunga, aho buri wese aba yifuza ko umushinga we ariwo watoranywa.

    Mu ruganda rw'imideli hagati y'abategura ibitaramo ubwabo bagiye bagirana ibibazo bishingiye kuba umwe yifuza ko bamutera inkunga wenyine cyangwa se undi yifuza kuyobora uruganda rw'imideli mu Rwanda mu nama zose bahuriragamo.

    Urugero ni mu myaka ishize ubwo urwego rw'igihugu rw'iterambere, RDB rwatumizaga abategura ibitaramo hagamijwe kureba icyakorwa.

    Muri iyo nama wasangaga buri wese atangira yivuga aho yize n'ibihugu yabayemo aho wabonaga buri wese yishyira imbere aho kuvuga icyateza imbere uruganda.

    Ibi byose bikaba ari bimwe mu bishobora kuba byaratumye abategura ibitaramo batiyumvanamo neza bikaba bigeze naho ubu ngubu ibitaramo byose twavuze harugu bikomeye nta nakimwe wavuga ko gifite gahunda yo kuzongera kuba, nubwo icyorezo cya Covid-19 cyabakomye mu nkora. 

    Ntawirema Celestin washinze Rwanda Cultural Fashion Show (RCFS) yavuze ko hakenewe ibiganiro, ariko kandi Leta igashyigikira byimazeyo uruganda rw'imideli

    Ntawirema abona ibintu byarafashe indi ntera ku buryo bisaba abantu kwicarana. Mu kiganiro na InyaRwanda yavuze ni byiza ko abanyarwanda bamenya neza urugendo rw'uruganda rwo guhanga no kwerekana imideli mu Rwanda aho rwaturutse naho ruri kugana.

    Yavuze ati 'Tugitangira wasangaga abantu bose imyenda bazi ari caguwa ariko kugeza muri 2014 abanyarwanda bamenye neza ko nabo bashobora kwikorera imyenda uretse uruganda rwa Utexirwa twese twakuze twumva ko rukora imyenda mu Rwanda.'

    Ntawirema akomeza avuga ko gucika intege no gucikamo ibice kw'abategura n'ibitaramo ndetse bimwe bikaba byarasenyutse, byatewe n'uko abategura ibitaramo bagiye babura uruhare rw'inzego zimwe na zimwe ngo zibicaza hamwe zibagira inama y'uburyo bakomeza gusaranganya bicye bihari cyane.

    Atanga urugero rwa gahunda ya Visit Rwanda Leta ishyize imbere mu guteza imbere ubukerarugendo. Avug ako mu bihe bitandukanye ibitaramo byo kumurika imideli mu Rwanda byagize uruhare runini muri gahunda yo guteza imbere #VisitRwanda ndetse n'ubukerarugendo bushingiye ku muco.

    Akomeza ati 'Urabona nko mu bihe byo Kwita Izina, abasura u Rwanda bagiye bishimira ibitaramo byo kumurika imideli cyane nk'igitaramo cyacu cya Rwanda Cultural Fashion Show (RCFS) nitwe bantu beretse neza abanyamahanga uko abanyarwanda cyera bambaraga kandi na Leeta yarabishimye'

    Ntawirema avug ako uruhare rw'ibitaramo byo kumurika imideli abanyarwanda batarwirengagiza kandi akagira inama urubyiruko ruri mu ruganda rwo guhanga imideli ndetse n'abazayinjiramo kurangwa no gukora ibintu by'umwimerere aho gukopera kanaka ugamije kuzamuka vuba. Agasaba Leta gukomeza kuba hafi y'uruganda rwo guhanga no kwerekana imideli.

    Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Rwanda Cultural Fashion Show, Uwimbabazi Monique yabwiye InyaRwanda ko impamvu ituma abategura ibitaramo by'imideli batumvikana ahanini bituruka ku kuba 'abashoramari batarabona imideli nk'ubushabitsi'. Ati 'Hari abakibifata nko kwishimisha cyangwa ibitinjiza.'

    Kuri we isoko si rito 'kuko umuntu wese agurisha igihangano cye'. Ahubwo 'n'uko ibihangano byinshi bisa bityo bikagorana mu buryo bw'isoko bigasaba ko habaho ihangana'.

    Uyu mukobwa avuga ko hari no kutabasha gutandukanya 'Guhanga umudeli nk'umwuga n'ubucuruzi bw'imyenda isanzwe'.

    Kuba hari ibivuga ko Kigali Fashion Week yimukiye muri Uganda, abibona nk'igihombo 'ku gihugu, igikombo ku ruganda rw'imideli'.

    Ati 'Kuko umubare w'ibitaramo wagabanutse. Batangaga akazi kuri benshi, byamenyekanishaga igihugu bigatanga n'umusanzu w'umusoro ku gihugu.'


    Kigali Fashion Week yerekeje mu gihugu cya Uganda?

    Mu kwezi gushize nibwo byamenyekanye ko John Bunyeshuli wari usanzwe ategura Kigali Fashion Week, ari gutegura igitaramo cyitwa 'Kampala Kigali Fashion Week'.

    Amakuru akimara kumenyeka abantu bamwe bahise batangira kwibaza niba yaba ananiwe n'ikibuga cya Kigali cyangwa se niba ari umushinga mushya azanye. 

    Hari abavuga ko ntagitangaza cyaba kirimo ngo kuko Kigali Fashion Week ntabwo yigeze icana uwaka na Collective Rwanda.

    Bavuga ko ibi bitaramo byagiye bihangana ahanini ku bintu nabo ubwo batabashije kumenya.

    Kamashanyu Harriet wavuze mu izina rya John Bunyeshuli yabwiye InyaRwanda ko ibivugwa atari ukuri, kuko atari ubwa mbere Kigali Fashion Week ibereye muri Uganda.

    Ati 'Nta n'ubwo ariho yimukiye. Kandi kuko ni natwe twafunguye Kampala Kigali Fashion Week, ni twe twafunguye Nairobi, nit we twafunguye Nairobi. Rero, ayo ni amashami yacu, ntabwo ari ukuvuga ngo twimukiye muri Uganda.'

    Kamashanyu yavuze ko bahisemo kujya guhuza imbaraga n'abo mu Mujyi wa Kigali bitewe n'uko ingamba za Covid-19 zari zigikajijwe cyane mu Rwanda.

    Akomeza ati 'Ayo ni amashami yacu. Rero impamvu twabanje hariya ni ukubera hano ko twari tukibona bitaraza neza kubera Covid-19. Turavuga ngo noneho koko reka tubanze hariya, kuko ntabwo ari Kampala yonyine gusa ni Kampala Kigali Fashion Week, ni ubumwe mbese bw'abanyamideli.'

    Yavuze ko kuva mu mwaka wa 2014 nabwo bateguye ibirori byabereye muri Uganda icyo gihe babyise 'Kampala Fashion Week'.

    Kuri we, avuga ko abategura ibitaramo by'imideli atari sosiyete yisanze kudashyira hamwe no gushyigikirana, kuko ari ibintu bibaho mu buzima bwa muntu.

    Avuga ko kuva mu 2013 akorana na Kigali Fashion Week kandi aziranyi n'abantu benshi baziritse kuri uru ruganda. Ati 'Reero kuvuga ngo ni ukudashyira hamwe, ntabwo bivuze ngo biri mu ruganda rw'imideli gusa, ndibaza ari ahantu hose […] Ntabwo navuga ngo ni ikibazo cy'abategura ibitaramo…. Ni ahantu hose ntabwo ari ukuvuga ngo ni sosioyete y'imideli gusa.'

    Yavuze ko bari kwisuganya kugira ngo ibitaramo by'imideli byongere kuba mu Rwanda nk'uko byari bisanzwe. Ariko mu buryo buhoraho, muri Nyakanga buri mwaka nibwo haba ibirori bya Kigali Fashion Week.

    Uhereye ibumoso: Ntawirema Celestin washinze Rwanda Cultural Fashion Show, Visi Perezida wa Kabiri wa Unity Club Intwararumuri Uwacu Julienne na Rusimbi 

    Ibirori byo kumurika imideli bya Kigali Fashion Week byabaye mu mwaka wa 2015 

    Ibirori bya Mercedes-Benz Fashion Week byabereye i Kigali mu bihe bitandukanye 


    Ibirori bya Rwanda Cultural Fashion Show mu mwaka wa 2015 

    Abanyamideli batandukanye bamuritse ibikorwa byabo muri Rwanda Modesty Fashion Show

    Kompanyi Collective Rw ihuriwemo n’abanyamideli bo mu Rwanda yagiye itegura ibikorwa bitandukanye birimo nka 'Week of Fashion'    

    Kigali Fashion Week iri kubera muri Kampala muri iki gihe, ariko bizakomeza kubera i Kigali nk'ibisanzwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123700/abategura-ibitaramo-byo-kwerekana-imideli-bacitsemo-ibice-kigali-fashion-week-yimukira-mur-123700.html